Blog

  • Akari ku mutima wa Rucagu Boniface wahanaguweho igisebo yari amaranye imyaka 30 – #rwanda #RwOT

    Mu 1993 ikinyamakuru Kangura cyari icya Ngeze Hassan wari umuhezanguni wamunzwe n'ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, muri No 46/93 yacyo hasohotsemo inyandiko ifite umutwe ugira uti 'Depite Rucagu yaratwandikiye.'

    Iyi nyandiko ituka Abatutsi n'inkotanyi yakunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza uko Rucagu Boniface bazi mu buyobozi nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa yanditse iyo baruwa.

    Gusa mu minsi ishize Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yasomeye mu ruhame ibaruwa ifunguye Rucagu yanditse abeshyuza iyo nyandiko ya Kangura.

    Ibaruwa ya Rucagu nditswe ku wa 21 Nyakanga, 1993 igenewe abasomyi ba Kangura, yari ikurikiye ikirego Depite Rucagu yari yarashyikirije ubutabera.

    Hari aho Rugagu yanditse ati 'Ari mu baturage navutsemo, narerewemo, ntuyemo, ari mu baturage nategetse mu mpande zose z'igihugu ari mu baturage bose ba Ruhengeri bantora, sinigeze mvangura amoko n'uturere. Na none kandi ntabwo nasebya Inkotanyi kandi zarankoreye igikorwa zitigeze zikorera abandi. Icyo gikorwa ni uko zansubije imodoka nagenderagamo ubu nkaba nyifite. Ni nde wundi wakorewe bene icyo gikorwa? Nahera he nsebya Inkotanyi?'

    Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024, umukambwe Rucagu Boniface abinyujije kuri konti ye ya X yashimiye Minisitiri Bizimana wakoze ubushakashatsi kugeza ubwo amuhanaguyeho igisebo.

    Yagize ati 'Mpagurukijwe no gushimira Bwana Ministri w'Ubumwe bw'Anyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène kuba yarafashe umwanya wo kunkoraho ubushakashatsi kugira ngo amenye ukuri ku byahoraga bimvugwaho muri iyi myaka 30 ishize none akaba ankuyeho igisebo kuko yatahuye ukuri.'

    Rucagu Boniface ahamya ko yatangiye kwitabira inama za L'UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira mu butegetsi bwa Kayibanda Grégoire.

    Mu 1973 ubwo Juvénal Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Rucagu yari Sous-préfet wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umudepite.

    Yavuze ko muri icyo gihe cyose yabaye mu butegetsi atariye izo ngama yakoreye kuko abaziriye zabakuye amenyo abandi zikabahitana.

    Rucagu Boniface yatangaje ko yishimiye kuba Minisitiri Bizimana yashyize ukuri ahagaragara kugakuraho igisebo yasizwe mu myaka 30 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-wa-rucagu-boniface-wahanaguweho-igisebo-yari-amaranye-imyaka-30

  • Amavubi yamenye amakipe bazacakirana mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2024 hari hateganyijwe tombora yo mu matsinda Yuko amakipe azahura ashaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afuka cya 2025, isize ikipe y'u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda D, ririmo amakipe nka Benin, Nigeria na Libya.

     

    Iri tsinda harimo makipe nka Benin na Nigeria biri kumwe no mu itsinda ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

     

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yariri mu gakangara ka 4 karimo amakipe nka Tchad, Eswatini, Liberia, Sudani y'Epfo, Centrafrique, Niger, Gambie, Burundi, Éthiopie, Botswana na Lesotho.

     

    Amakipe yose uko ari 48 agabanyije mu matsinda 12 aho buri tsinda ririmo amakipe 4.

     

    Muri buri tsinda hazazamukamo amakipe 2 iyabaye iya mbere niya kabiri , iki gikombe cy'Afurika cyizabera muri Morocco gitangire muri Nzeri 2025.

     

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaherukaga mu gikombe cy'Afurika muri 2024, ariko ubwo iherukayo ntiyarenze amatsinda

    Itsinda D u Rwanda rwisanzemo

     

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yamenye-amakipe-bazacakirana-mu-gushaka-itike-yo-kujya-mu-gikombe-cyafurika/

  • Uburyo u Rwanda rukorana n'amahanga muri gahunda z'iterambere mu mboni za Tito Rutaremara – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro 'Waramutse Rwanda' gitambuka kuri Televiziyo y'Igihugu, Rutaremara yagaragaje uburyo u Rwanda rukorana n'abandi bafatanyabikorwa.

    Yagize ati 'Mu Rwanda ibyo birabujijwe, [abo banyamahanga] binjira badufasha gushyira mu bikorwa iyo mishinga, kandi tumenya ko bigendana na ya politiki n'ibitekerezo Abanyarwanda n'Abayobozi babo bishyiriyeho.'

    Yatanze urugero nk'igihe u Rwanda rushaka gushyiraho igikorwaremezo nk'umuhanda mu gice runaka, avuga ko u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa bashyira hamwe mu gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere.

    Ati 'Aho ni ho tuganirira, tukamenya amafaranga batanga, ese birakorwa bite n'ibindi bijyana na wo ariko biza byinjira mu murongo wacu abaturage bishakiye ubwabo. Ibyo ni byo byadufashije kwigenga.'

    Yavuze ko kubaka u Rwanda byashingiye ku bintu bitatu, birimo gukomera k'Umuryango FPR-Inkotanyi, gukomera kw'Ingabo zari zifite imbaraga zo kubaka ndetse no gufatanya n'abaturage, ibyatumye u Rwanda rugera kuri iri terambere rufite uyu munsi.

    Ati 'Icyizere cyari uko igitugu kivuyeho, nubwo za birantega zari nyinshi twagombaga kumenya uko tuzazikuramo n'ubundi twari twarahuye n'izo mbogamizi nubwo iz'icyo gihe zari zirenze.'

    Imyaka 30 ishize, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu iterambere. Nk'ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda ni ingo 74%. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera ku 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

    Rutaremara yavuze ko ibyo bishimishije cyane bijyanye n'ibindi bihugu biri ku rugero rumwe n'u Rwanda, ariko akagaragaza ko urebye ku bihugu byateye imbere bigaragaza ko u Rwanda rugifite urugendo, uretse ko rwiteguye.

    Ku bijyanye n'Abanyarwanda bakiba hanze ku bwo kutamenya umurongo w'u Rwanda no kubeshywa n'abatarwifuriza ineza, Rutaremara yavuze ko hari ingamba nyinshi rwashyizeho zerekana ko buri Munyarwanda wese yahawe ikaze mu gihugu cye.

    Yibukije ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byagerageje gucyura impunzi ku bwinshi ndetse rubyikoreye kuva kera na n'ubu zigicyurwa, ushaka kuguma mu mahanga akabikora ku bushake bwe.

    Ati 'Ni kenshi Perezida Kagame abasanga akababwira uko u Rwanda rumeze, akababwira ko bagomba guhaha bagataha, abahagumye bagakomeza kuzirikana iwabo ndetse ko isaha n'isaha bataha babishaka. Ni na bwo butumwa butangwa buri gihe hose.'

    Tito Rutaremara yerekanye impamvu u Rwanda rudapfa kuvogerwa n’amahanga uko yiboneye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-u-rwanda-dutakangwa-n-amahanga-nk-ibindi-bihugu-mu-mboni-za-rutaremara

  • Kuba tutumva isasu si uko abashaka ko turyumva badahari – Sheikh Harerimana – #rwanda #RwOT

    Sheikh Harerimana yavuze ko kuba u Rwanda rufite uwo mutekano 'Si uko abashaka ko twumva iryo sasu badahari, barahari ahubwo hari imbaraga zituma batinya ntibatinyuke gutuma turyumva', izo zikaba zituruka ku miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

    Ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, yatanze urugero rw'abo mu myaka ishize bashatse guhungabanya u Rwanda banyuze muri Parike ya Nyungwe bakica abantu ndetse ibikoresho byinshi bikangizwa, icyakora na bo bahabwa isomo.

    Ati 'Ariko se ibyo barabikomeje? Ubundi se abo bantu baratashye? Baraje abenshi barahagwa ndetse abandi bari mu nkiko.'

    Ygarutse ku mateka yamuranze ubwo yayoboraga Intara y'Iburasirazuba mu myaka ishize, icyo gihe ubukene bukaba bwaranumaga hirya no hino mu gihugu. Yagaragaje ko ubu ibintu byahindutse.

    Nk'ubu Karongi y'ubu icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n'izindi.

    Nko mu myaka irindwi ishize hasanwe ndetse hagurwa umuhanda wa Rubengera—Rambura ufite kilometero 15. Ibyo kandi byakozwe ku muhanda wo mu Mujyi wa Karongi ufite kilometero ebyiri.

    Hubatswe imihanda ishamikiye ku minini hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Karere ka Karongi, ibikorwa byatwaye ingengo y'imari irenga miliyari 4,7 Frw.

    Ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023 n'ibindi byinshi.

    Sheikh Harerimana ati 'Iyo urebye Karongi y'icyo gihe n'iy'uyu munsi hoteli ziri kubakwa umunsi ku wundi, bituma tuvuga ko uku ari ko kwibohora kuzuye 100%.'

    Uretse iterambere rya Karongi, uyu muyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI yanagarutse ku ry'agace ka Nyamirambo cyane cyane ahazwi nko mu Biryogo.

    Yavuze uburyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi abaho bari bariyakiriye bumva ko ibintu nk'iby'ubuyobozi n'ibindi biteza imbere igihugu bitabarebaga.

    Impamvu ni uko abo muri iki gice cyari gituwe n'Abayisilamu benshi bafatwaga nk'abanyamahanga bigizwemo uruhare n'ubutegetsi bwariho, bagafatwa nk'abatagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Badushyira aho. Nta mirimo muri Leta, nta mirimo mu gisirikare nta mashuri. Kwari ugukora akazi k'ubukanishi kari aho bisanzwe.'

    Muri icyo gihe kandi Sheikh Harerimana yavuze ko habaga ikintu cy'imikwabu, ha handi 'Wabyukaga ugiye gusenga ugasanga inzu yagoswe bari kwinjira mu nzu ngo hari Inyenzi bahishemo. Ukazizwa ko wanateguye neza iwawe, ukabikubitirwa.'

    Uyu munsi inkuru yarahindutse imihanda myinshi i Nyamirambo yarubatswe, inzu nyinshi zirazamurwa, ibindi bikorwaremezo biravugururwa, byose bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Ubu twisanze mu buyobozi. Abantu baravugurura bijyanye n'icyizere bafite n'ubuyobozi bukabafasha kuko biriya by'amarangi ntabwo ari abaturage babitekereje. Umujyi wa Kigali warabegereye ku mpanuro z'Umukuru w'Igihugu. Ubu usanga abanyamahanga bahatembera.'

    Sheikh Harerimana yavuze ko ibyo byose n'umutekano uhamye byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwakuyeho ubw'igitugu ndetse bigakorwa himakazwa imikorere ica akarengane, imirimo igakorerwa ku gihe, vuba kandi neza, bigashyira no gutegura ejo hazaza.

    Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko kuba u Rwanda rutaraswaho atari impuhwe z’abahora bashaka guhungabanya umutekano warwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuba-tutumva-isasu-si-uko-abashaka-ko-turyumva-badahari-sheikh-harerimana

  • Inzozi Lotto yatangije umukino mushya inateguza 'application' – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi uhagarariye ibikorwa muri Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Kaka Patrick yatangaje ko nyuma y'ubusabe bw'abakiriya bayo bazanye umukino mushya witwa 5-90.

    Yagize ati 'Dufite undi mukino mushya witwa 5-90 aho hatsinda imibare itanu ugakinwa buri minota ine. Ukina atoranya imibare itanu ashaka hagati ya 5-90 iyo yahisemo hatsindamo ibiri, itatu cyangwa itanu agahembwa.'

    Kaka yakomeje avuga ko Inzozi Lotto iteganya kuzana application izafasha abakiriya bayo gukina mu buryo bworoshye batiriwe bajya ku maduka cyangwa ku ba-agent.

    Ati 'Dufite application turimo turategura izasangwamo imikino isanzwe ndetse n'indi utabona ku mashami cyangwa ku rubuga rwacu. Mu ntangiriro za Kanama izaba yagiye hanze rwose.'

    Uwumunezero Karebo uheruka gutsindira miliyoni mu Igitego Lotto yatangaje ko yishimiye intsinzi kandi ko ayo mafaranga azamufasha gukomeza kwiteza imbere.

    Ati 'Amafaranga natsindiye agiye kumbyarira andi menshi kandi azagenda anyungukira umunsi ku munsi. Icyo nabwira abantu ni uko bakwizera ko igihe cyawe kizagera nawe agatsinda.'

    Abantu basaga 1135 bamaze gutsindira miliyoni itangwa buri munsi mu Inzozi Lotto.

    Kugeza ubu kandi Inzozi Lotto ifite amaduka 12 mu gihugu hose ikaba iteganya gufungura andi i Nyagatare, Rusizi na Ngororero.

    Kugeza ubu Inzozi Lotto ifite imikino icyenda itandukanye, irimo Impamo JackPot, Quick Lotto, Karaga, Watatu na Igitego Lotto.

    By'umwihariko mu Igitego Lotto, ushobora gutsindira miliyoni 1 Frw itangwa buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu.

    Umushinga wa Inzozi Lotto washyizweho hagamijwe kwegeranya ubushobozi bwo guteza imbere siporo mu Rwanda. Mu mafaranga yakinwe, miliyari zirenga 2,6 Frw amaze gutangwa nk'ibihembo utabariyemo moto na telefoni, mu gihe cy'imyaka ibiri umaze utangiye mu Rwanda.

    Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo ashobora gukina anyuze ku ba-agents bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#.

    Umuyobozi uhagarariye ibikorwa muri Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Kaka Patrick yatangaje ko bagiye kumurika applications ndetse no kwagura amashami

    Uwumunezero Karebo uheruka gutsindira miliyoni mu Igitego Lotto yatangaje ko izamufasha kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-lotto-yatangije-umukino-mushya-inateguza-application

  • 'Igihugu ni umutima wacu': Twaganiriye na Major (Rtd) Mukarugwiza na Mukantabana barwanye muri APR – #rwanda #RwOT

    Bombi ubu ni abagore babarizwa mu Muryango Ndabaga ugizwe n'abagore ndetse n'abakobwa bagize uruhare mu kubohora Igihugu, Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi [Aba-Cadres], abasirikare bahoze ari aba RPA n'abahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].

    Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Mukarugwiza na Mukantabana, bakomoje ku kuba baravukiye mu buhingiro kuko ababyeyi babo bari barameneshejwe mu 1959 ubwo hatwikwaga inzu z'Abatutsi bakanirukanwa mu gihugu.

    Ibyo biri mu byabateye ishyaka ryo gufatanya na basaza babo bakabohora u Rwanda, kuko n'aho babaga mu mahanga batotezwaga ntibagire icyiza babonayo.

    Mukarugwiza ati ''Natwe ubwacu twareba ubuzima bwo kuba mu buhunzi, n'ubwo twari twaravukiye mu mahanga ariko nta cyiza twahabonaga. N'ubundi twibutswaga iteka ko turi Abanyarwanda, ndetse bakabivuga mu mazina atari meza. […] ibyo rero byatumye ngira ishyaka ryo kurwanira igihugu, numva icyo nifuza kiruta byose ari uko naba mu gihugu cyanjye.''

    Mukantabana we agira ati ''Buriya abantu bafite amateka anyuranye aho bahungiye, ariko icyo bahuriyeho ni uko nta gihugu cyakwemereraga ko uba umwenegihugu, wahoraga wibutswa ko uri Umunyarwanda. […] ababyeyi bacu ntabwo bigeze batakaza icyizere n'ubwo bumvaga ko bazacyurwa na Loni ntibikunde, bumvaga ko imbaraga z'abana babo ndetse na bo zishobora kuzabasubiza mu gihugu cyabo.''

    Ubuzima bwari bugoye mu ntangiriro

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Aline Mukantabana akomoza ku bihe yibuka byabateye kumva bihebye bari ku rugamba.

    Ati ''Nka 1991 igitangira ntabwo byari byoroshye. Nakwibuka nk'abo twari kumwe hafi y'Akagera, wabonaga rwose umuntu apfuye ukumva nawe urihebye, ariko bikaguha n'imbaraga zo gukomeza. Ariko ibyo bihe byarabaye. Nyuma Afande amaze kuza (Paul Kagame) […] nibwo wabonye nk'aho ubuzima bugarutse.''

    Yongeyeho ati “Bwaragarutse twese arongera aratwegeranya, bigitangira byasaga nk'aho bigiye kunanirana. Hamaze gupfa Intwari zimwe, ba Rwigema bamaze gupfa, wabonaga dusa nk'abatatanye. Ariko amaze kuza (Paul Kagame) turongera turasubirana, aratuyobora kandi birakunda.”

    Nk'abakobwa, Urugamba ntirwari rworoshye

    Betty Mukarugwiza na Aline Mukantabana bakomoje ku kuba mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imbogamizi bagize z'umwihariko w'uko bari abakobwa, ariko ko batigeze bazigira urwitwazo ngo batererane basaza babo.

    Aline Mukantabana ati ''N'ubuzima rero bw'umwihariko ku mukobwa ntabwo bwari bworoshye. Uri bujye mu mihango uzabigenza ute? […] ubuzima ntabwo bwari butworoheye! Icyo twakwibuka rero, ni uko mu mbogamizi zose twahuraga na zo nk'abakobwa, twabaga dufite umutima wo gukomeza kurwanira igihugu na basaza bacu.''

    Betty Mukarugwiza we ati ''Mu by'ukuri murabizi ko abakobwa bagira umwihariko wabo mu miterere, ndetse hakabaho igiye bagira ibihe byo kuba ubundi bakwitabwaho mu buryo bw'umwihariko […] Ndabyibuka byarangoye cyane bwa mbere, nkibaza uko nakwifata, nkibaza n'uburyo umuntu aba arimo ababara, ariko ntabwo byigeze binca intege.''

    Bagiye ku rugamba batararangiza kwiga

    Mukarugwiza na Aline Mukantabana, bakomoje ku kuba baragiye ku rugamba bakiri bato ku buryo bacikirije amashuri, ariko bagashimira Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yabahaye umwanya na nyuma yo kubohora igihugu, bagakomeza inshingano zo kucyubaka ariko bakajya no gukomeza amashuri yabo.

    Nyuma y'urugamba, Mukarugwiza yakomeje inshingano ze ari umusirikare, ariko ajya no kwiga ku buryo ubu afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri 'Logistics and transport management'.

    Aline Mukantabana na we nyuma yaje gukora muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), akora mu Mujyi wa Kigali, nyuma asubira kwiga muri Afurika y'Epfo imyaka ine, ahakura Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters degree) mu bijyanye n'Uburinganire n'Iterambere. Nyuma agarutse yabaye Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Mukantabana ayobora uruganda rudoda impuzankano za RDF

    Aline Mukantabana avuga ko nyuma y'izo nshingano zose, atahagaritse ibikorwa byo kubaka u Rwanda ndetse ubu akaba ari Umuyobozi w'Uruganda 'Vision Garment', rudoda impuzankano y'inzego z'umutekano zose mu Rwanda zirimo iz' Ingabo z'u Rwanda (RDF), Abapolisi b'u Rwanda (RNP), n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.

    Ati ''Ubu rero ndacyari umukozi, ndi Umuyobozi w'Uruganda rwitwa 'Vision Garment' rukora imyenda y'abasirikare, inzego zose z'umutekano. Ndetse no muri ibi bihe byo kwiyamamaza hari ibyo twakoze byo kwambika Abanyarwanda.''

    Igihugu ni wo mutima wacu

    Mukarugwiza na Aline Mukantabana banakomoje ku kuba impamvu ziri mu zabateye kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko ari rwo mutima wabo, basaba urubyiruko rwa none kutazatesha agaciro ibyagezweho, ahubwo ko na rwo rukwiye gushyira u Rwanda ku mutima rugakora ibikorwa byo kuruteza imbere.

    Mukarugwiza “Ntabwo twahagarikiye aho ngo twabohoje igihugu gusa ngo birarangiye, tugomba no guhora iteka ryose turwanirira ko gitera imbere […] nabwira rero urubyiruko, ikintu cya mbere ni uko bamenya ko igihugu ari wo mutima wacu. Umutima wacu ni igihugu cyacu, kuko ni cyo kitugize kugira ngo tube abo turi bo.”

    Aline Mukantabana na we ati “Niba twarabishoboye turi bato, kandi tuva hanze y'igihugu tudafite tutanazi, nta kuntu uwakivukiyemo atakomeza gusigasira ibyagezweho.”

    Kuri ubu u Rwanda rwizihiza isabukuru y'imyaka 30 yo kwibohora kandi, Betty Mukarugwiza na Aline Mukantabana bibukije urubyiruko guhagurukira kujya mu nzego z'umutekano nk'igisirikare, kugira ngo batangire none bubaka uburyo bazasimbura ababohoye u Rwanda barimo abageze mu za bukuru.

    Banashishikarije abakobwa by'umwihariko kwitabira kuko na bo babishobora, kuko n'iyo urebye umubare w'abagerageza kujya muri izo nzego usanga abakobwa bakiri bake ugereranyije na basaza babo.

    Major (Rtd) Betty Mukarugwiza wahoze mu Ngabo za RPA yibukije urubyiruko rw’u Rwanda ko igihugu kigomba kuba umutima wabo

    Mukantabana ni Umuyobozi w’Uruganda rukora impuzankano zirimo iz’Igisirikare cy’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-ni-umutima-wacu-twaganiriye-major-rtd-mukarugwiza-na-mukantabana

  • Bizavugwa mu mateka! Senderi na Knowless mu b… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byahuje ibihumbi by'Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Ingabo z’u Rwanda (RDF) zavuze ko uyu munsi ari 'Umwanya wo kuzirikana umurava n’ubwitange byaranze ababohoye u Rwanda, no kwishimira ibyagezweho, dufata n’ingamba zo gukomeza urugendo rw’iterambere mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2050.'

    Sitade Amahoro yongerewe ubushobozi bw’abantu yakira, bava ku 25.000 bagera ku 45.000. Ubu iyi sitade yemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, kuwa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024.

    Imbere y'ibihumbi by'abantu, abarimo Senderi Hit, Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano, ndetse n'Itorero Urukerereza, basusurukije abantu mu ndirimbo zinyuranye mu birori byo #Kwibohora30.

    Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Twaribohoye’ na ‘Nzabivuga’. Ni mu gihe Ruti Joel yaririmbye indirimbo zirimo 'Igikobwa’, ‘Ntimugire Ubwoba’ yakoranye na Massamba Intore na Dj Marnaud.

    Mu bandi bataramiye abantu muri ibi birori bikomeye mu mateka y’u Rwanda, harimo itsinda ry’ababyinnyi ryari riyobowe na Titi Brown, bagaragaje imbyino zishushanya imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Senderi Hit wabimburiye bagenzi be, yabwiye InyaRwanda ko atewe ishema no kuba ari we muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade. 

    Ati 'Ubu ni njye muhanzi wabimburiye abandi gufungura bwa mbere Sitade Amahoro ivuguruye. Ni amateka kuri njye. Ndishimye cyane kandi nishimiye uko Abanyarwanda banyakiriye barenga ibihumbi 45, ndishimye. Ubu ni njye 'Rubimburirabahanzi'.'

    Muri ibi birori byo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30, Perezida Kagame yashimye ingabo z'u Rwanda zabohoye u Rwanda. Avuga ko mu myaka 30 ishize Sitade Amahoro yabaye ubuhungiro bwa benshi, ndetse benshi barokowe n'Ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Ku wa 4 Nyakanga, turashimira ababohoye u Rwanda ndetse turazirikana abatanze ubuzima bwabo. Ingabo zacu n'abashinzwe umutekano ni igihamya cy'Ubumwe n'Amahoro.'

    Umukuru w'Igihugu yanashimiye Ingabo z'u Rwanda zakoze ibishoboka byose zigafata abaturage zitarobanuye, avuga ko ari igihango bafitanye. Ati 'Iri sezerano ry'icyizere, twita igihango, ni umusingi Igihugu cyacu cyongeye kubakirwaho.”

    Yasobanuye ko u Rwanda rwifuza kubana neza na buri wese mu mahoro. “Ahakenewe ibikorwa bya kimuntu, u Rwanda ntiruzahabura ariko igisubizo nyakuri ku bibazo byugarije ikiremwamuntu ni ugukemura impamvu muzi z'ikibazo cya politiki.”

    Perezida Kagame yavuze ko “Kwibohora ntibyahatirwa abantu ku ngufu cyangwa kubatera ubwoba. Bigirwamo uruhare n'amahitamo buri muturage akora n'umutimanama we.”

    Akomeza agira ati 'Politiki ntikiri igikoresho cyo guheza cyangwa guhemukirana hagati y'abantu. Twubaha Guverinoma yacu ariko ntituyitinya kuko ikorera twese nta kuvangura.'

    Senderi Hit umenyereye mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu yabimburiye bagenzi be gutaramira muri Sitade Amahoro

    Umuhanzikazi Butera Knowless yaririmbiye ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri Sitade Amahoro mu kwizihiza #Kwibohora30


    Ruti Joel yisunze indirimbo ze zirimo 'Igikobwa' atanga ibyishimo ku Banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari bakoraniye muri Sitade Amahoro


    Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko umutekano uzakomeza gusigasirwa. Ati 'Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose'


    Perezida Kagame yavuze ko 'kwibohora nyako ari igihe imbunda zicecetse'


    Perezida Kagame yavuze ko 'Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe' 

    Itsinda ry’abarimo Titi Brown ryasusurukije ibihumbi by’abantu mu mbyino zinyuranye 


    Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryasusurukije abari bakoraniye muri Sitade Amahoro





















    Byari ibirori bikomeye mu kwizihiza Umunsi mukuru wo #Kwibohora30

    UMVA INDIRIMBO “TWARIBOHOYE OG” YA SENDERI HIT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144659/bizavugwa-mu-mateka-senderi-na-knowless-mu-bataramiye-bwa-mbere-muri-sitade-amahoro-ivugur-144659.html

  • Imbamutima z’umuramyi Freddy Don ugiye guhuri… – #rwanda #RwOT

    Freddy Don usigaye atuye muri Canada, ni umwe mu bahanzi batumiwe mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa “Swahili Festival 2024” rizabera muri Canada mu Mujyi wa Vancouver tariki 05-07 Nyakanga 2024. Ni iserukiramuco ryateguwe na Swahili Vision International Association yo muri Kenya irangamiye kumenyekanisha Ururimi rw’Igiswahili n’Umuziki.

    Swahili Festival 2024 yatumiwemo abahanzi batandukanye kandi bakunzwe cyane mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba yaba abakora umuziki usanzwe n’uwa Gospel, barimo Freddy Don watangiriye umuziki mu Rwanda ariko kuri ubu akaba atuye muri Canada, Rafiki Band, Maju, Rayvanny, Mbosso, Rj the DJ, Bazenga, Kino B, AK-Slim, Buji n’abandi.

    Bamwe mu bahanzi bagiye guhurira na Freddy Don mu gitaramo, bafite amazina manini mu Karere. Nka Rayvanny, akurikirwa kuri Youtube n’abarenga Miliyoni 5, akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo “Number One” yakoranye na Zuchu yarebwe n’abarenga Miliyoni 93, “I Love” yarebwe na Miliyoni 35, “Mbeleko”, “Kwetu”, “Naogopa” n’izindi.

    Mbwana Yusu Kilungi uzwi nka Mbosso Khan ni umuhanzi wo muri Tanzania uri mu bazaririmba muri iri serukiramuco. Kuri Youtube, akurikirwa n’abarenga Miliyoni 2, akaba azwi mu ndirimbo zirimo “Hodari”yarebwe na Miliyoni 50, “Nadakezwa” yarebwe n’abarenga Miliyoni 35, “Amepotea” yarebwe na Miliyoni 18, “Tamu” yarebwe na Miliyoni 36 n’izindi.

    Romy Jones [Rj The DJ] uzasangira urubyiniro na Freddy Don nawe arakomeye mu Karere. Ni umwe mu bayobozi ba Wasafi yashinzwe na Diomond abereye Mubyara we akaba na DJ we wihariye. Azwi mu ndirimbo zirimo “We Don’t Care” yakoranye na Meddy na Rayvanny, “Sexy Mama”, “Lava Lava” n’izindi zitandukanye.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Freddy Don yavuze ko yakozwe ku mutima no gutumirwa muri iri serukiramuco azahuriramo n’abahanzi b’amazina abyubushye mu Karere, bikaba bimuha icyizere cyo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga. Ati “Narabyishimiye kuko hazaba harimo abashoramari benshi mu muziki, abayobozi benshi ba Vancouver, ni ‘Big stage’ kuri njye kuko izamfasha kugaragaza uwo ndiwe”.

    Freddy Don utegerejwe muri iri serukiramuco mpuzamahanga, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ndagushima”. Ni we wayiyandikiye, hakaba harimo ubutumwa bw’ibyo “Imana yankoreye n’amashimwe”. Avuga ko kuva ageze muri Canada mu 2023, amaze gukora indirimbo 7 ariko, “Ndagushima” ni yo ya mbere ashize hanze.

    Ati “Ni indirimbo itandukanye n’izindi ndirimbo nakozeho mbere, style iritonze si nk’izo nakoraga mbere za Afrobeat, gusa Afrobeat ni yo njyana, nanjye vuba ndabaha n’izindi zikoze muri Afrobeat aho ndi gukorana album na Producer Kiiz”. Yavuze ko gahunda nshya afite mu muziki ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza cyane.

    Yavuze ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga mu muziki usingiza Imana. Ati “Nzaba ndi ku rwego rurenze urwo ndiho ubu mu miririmbire, mu mashusho meza ndetse nzaba ndi ku rwego mpuzamahanga kuko natangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye”.

    Tariki 7 Mata 2024 ni bwo Freddy Don yakoreye igitaramo muri Vancouver muri Canada. Uyu muramyi yari ari kumwe n’abaramyi banyuranye barimo Mc Mugisha, Christopher, Yves Rwagasore, Sonrise Worship Team na Seattle Worship Team Ministry.

    Freddy Don yatangiye umuziki ku giti cye mu 2013 ahera ku ndirimbo yise “Hoziana” yakoranye na Diane wamamaye muri True Promises. Mu 2016 ni bwo yashyize hanze album ye ya mbere. Yahataniye ibihembo bitandukanye harimo Groove Award inshuro eshatu na Maranatha Awards yo Kenya.

    Ari mu baramyi baharaniye kuva kera iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Mu myaka hafi 12 amaze mu muziki mu njyana ya Afrobeat, yakoze indirimbo zitandukanye nka 'Oh my heart' na 'I am a soldier' (Ndi ingabo ya Yesu) yatumbagije izina rye akaba yarayikoranye na Gisa cy’Inganzo.

    Freddy Don afite indirimbo zirenga 10, zirimo izo yagiye akorana n'abandi bahanzi bakomeye muri Afrika y’Iburasirazuba nka Guardian Angel wo muri Kenya bakoranye iyitwa “Iri kumwe natwe”, Redemption nawe wo muri Kenya bakoranye “Let me dance for you”, n'abandi. Arangamiye kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi no kwegukana ibihembo mpuzamahanga.

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NDAGUSHIMA” YA FREDDY DON

    Freddy Don yibona ku rwego mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere

    Freddy Don agiye gusangira stage n’abahanzi bakomeye muri East Africa

    Freddy Don ari kubyinira ku rukoma ku bwo gutumirwa mu iserukiramuco rikomeye

    Ingengabihe y’iserukiramuco rikomeye ryatumiwemo abahanzi barimo Freddy Don

    REBA INDIRIMBO “NUMBER ONE” YA RAYVANNY UGIYE GUHURIRA MU GITARAMO N’UMURAMYI FREDDY DON

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144662/imbamutima-zumuramyi-freddy-don-ugiye-guhurira-mu-iserukiramuco-mpuzamahanga-na-rayvanny-n-144662.html

  • Senderi yakubise inshuro abandi bahanzi, Marina aserukana Mukotanyi na bote mu birori byo Kwibohora #rwanda #RwOT

    Uyu munsi u Rwanda rwizihije umunsi wo Kwibohora, mu birori byabereye muri Stade Amahoro aho abahanzi nka Senderi, Knowless, Alyn Sano basusurukije ababyitabiriye.

    U Rwanda uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2024 rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 30, ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi bari buzuye Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 yari yuzuye.

    Ni byo birori bya mbere byabereye muri Stade Amahoro kuva ifunguwe kumugaragaro tariki ya 1 Nyakanga 2024 APR FC ikina na Police ikayitsinda 1-0, ni nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugururwa iva ku bihumbi 25 yakiraga igera ku bihumbi 45.

    Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka The Ben, Marina, Ruti Joël, Mariya Yohana, Butera Knowless, Senderi Hit, Dr. Claude, Isimbi Model n’abandi.

    Abajanzi barimo Senderi Hit, Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano ndetse n’Itorero Urukerereza, basusurukije abantu mu ndirimbo zinyuranye mu birori byo #Kwibohora30.

    Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Twaribohoye’ na ‘Nzabivuga’. Ni mu gihe Ruti Joel yaririmbye indirimbo zirimo 'Igikobwa’, ‘Ntimugire Ubwoba’ yakoranye na Massamba Intore na Dj Marnaud.

    Mu bandi bataramiye abantu muri ibi birori bikomeye mu mateka y’u Rwanda, harimo itsinda ry’ababyinnyi ryari riyobowe na Titi Brown, bagaragaje imbyino zishushanya imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Senderi Hit wabimburiye bagenzi be, yavuze ko atewe ishema no kuba ari we muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade.

    Ati 'Ubu ni njye muhanzi wabimburiye abandi gufungura bwa mbere Sitade Amahoro ivuguruye. Ni amateka kuri njye. Ndishimye cyane kandi nishimiye uko Abanyarwanda banyakiriye barenga ibihumbi 45, ndishimye. Ubu ni njye 'Rubimburirabahanzi’.'

    Perezida Kagame yavuze ko Stade Amahoro mu myaka 30 ishize yabaye ubuhungiro bwa benshi kuko bahahungiye kandi Ingabo za FPR zabatabaye.

    Hizihijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30

    Perezida Kagame yavuze ko Stade Amahoro yabaye ubuhingiro bwa benshi

    Marina yaserutse muri ubwo buryo

    Senderi yishimiye gutaramira ari uwa mbere muri Stade Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/senderi-yakubise-inshuro-abandi-bahanzi-marina-aserukana-mukotanyi-na-bote-mu-birori-byo-kwibohora

  • Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yamaze gusinyira Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y'Abagore yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline asinya amasezerano y'imyaka ibiri.

    Uyu mukinnyi w'Ikipe y'Igihugu azatangirana imyitozo na bagenzi be ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 saa Yine mu Nzove.

    Ndetse kandi Rayon Sports WFC yongereye amasezerano y'imyaka ibiri Uwase Andersène na Mukantaganira Josélyne bakina mu bwugarizi.

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-yamaze-gusinyira-rayon-sports-amafoto/