Blog

  • Hashyizweho amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda bifuza kwiga mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    Aya ni amahirwe ari gutangwa na Global Arcus hirya no hino ku Isi, mu Rwanda iki kigo kikaba kiri gukorana na Mega Global Link, mu kuyegereza Abanyarwanda.

    Kuba umwe muri aba banyamahirwe bisaba kunyura kuri uru rubuga ugakora isuzuma ku ikoranabuhanga rikwemerera kubona buruse ikwerekeza mu Buhinde. Iri suzuma riteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2024.

    Aya mahirwe areba abashaka kwiga amasomo y'icyiciro cya mbere cya kaminuza, icya kabiri n'icya gatatu cya kaminuza, ndetse n'abashaka gukomeza PhD, mu masomo atandukanye arimo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubucuruzi, amategeko, ubuzima, n'ayandi muri za kaminuza za Leta zinyuranye mu Buhinde zitanga impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga zemerwa hose ku Isi.

    Nyuma yo gutsinda iri gerageza ry'ibanze, uwarikoze ahita ahabwa icyemezo gihamya ko yatsinze. Igikurikira ni ukugana ibiro bya Mega Global Link, mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kwiyandikisha, gushaka VISA n'ibindi.

    Abazaba batsinze ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024 saa 14:00, n'abandi bose bashaka ibisobanuro yaba abanyeshyuri cyangwa ababyeyi bazahura n'Umuyobozi Mukuru wa Global Arcus wo mu Buhinde Sachin Skekhar, uzabafasha gusobanukirwa neza no gusubiza bihari.

    Ikindi ni uko abazatsinda bazahabwa itike y'indege y'ubuntu iberekeza ku kibuga cy'indege cya Mumbai cyangwa icya Delhi mu Buhinde bakahava berekeza ku mashuri yabo. Amasomo azatangira tariki ya 16 Kanama 2024, kandi hakaba hari itsinda rya Global Arcus, ryiteguye kujya ribakurikirana umunsi ku wundi.

    Mega Global Link ni ikigo kimaze iminsi gikora serivisi zitandukanye mu gufasha abashaka kujya kwiga hanze yaba Canada, Amerika yaba n'u Burayi ndetse bakaba bafasha abagiye kwiga, abagiye mu kazi n'abajya gutembera aho mu gihe bamaze bakora benshi bamaze kugenda babikesha bo.

    Abashaka gukomereza amasomo yabo mu Buhinde muri Kanama 2024, boroherejwe binyuze mu bufatanye bwa Mega Global Link na Global Arcus

    Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-amahirwe-adasanzwe-ku-banyarwanda-bifuza-kwiga-mu-buhinde

  • Rutsiro: Mpayimana Philippe yavuze ko azashyiraho umushahara wa mudugudu – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu isantere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro aho yiyamamarije ku gicamunsi cyo ku wa 05 Nyakanga 2024 nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Karongi mu gitondo cy'uwo munsi.

    Uyu mukandida wemerewe na Komisiyo y'Igihugu y'amatora kwiyamamaza nk'umukandida wigenga yabwiye abaturage ba Rutsiro ko kuba Umuyobozi Mukuru w'Umudugudu akora nta gihembo bituma hari serivisi zipfa zirimo nk'itorero ry'umudugudu.

    Ati 'Umuyobozi w'Umudugudu azakora ubukorerabushake busanzwe nk'uko na Minisitiri akora ubukorerabushake iyo yagiye mu muganda rusange, ariko amasaha y'akazi ayahemberwe'.

    Isantere ya Congo-Nil, Mpayimana yiyamamarijemo ni itaba ry'Umusozi muremure witiriwe uruhererekane rw'imisozi iva mu majyaruguru y'u Rwanda ugahingukiranya mu majyepfo y'Iburengerazuba.

    Iyo misozi igabanyamo kabiri amazi y'u Rwanda amwe agatemba yerekeza Iburasirazuba anyuze mu migezi nka Mukugwa na Mwogo ikomeza ikabyara Akanyaru kinjira mu Kiyaga cya Victoria kagasohokamo kabaye Nil.

    Ubwo ni nako amazi yatembye yerekeza Iburengerazuba bw'u Rwanda, anyuze mu migezi nka Sebeya na Musogoro, Karundura n'indi yinjira mu Kivu agasohokamo yabaye umugezi wa Rusizi winjira mu kiyaga cya Tanganyika wasohokamo ugahura n'umugezi wa Lualaba bikabyara uruzi rwa Congo rwahoze rwitwa Zaire

    Mpayimana yavuze ko Rutsiro nk'ahantu hafite uyu mwihariko wo kuba urugabano rw'inzuzi ebyiri nini muri Afurika natorwa azahubaka ikimenyetso kihamenyekanisha nk'Umugongo w'Afurika cyangwa Agasongero k'Afurika hakajya hasurwa na ba mukerarugendo.

    Mvukanyumwete Yohana wari mu baturage bateze amatwi imigabo n'imigambi ya Mpayimana Philippe yavuze ko icyo bumvisemo ari uko agamije kubakira ku byagezweho bityo ko nta cyatuma batamushyigikira kuko atavuga ibisenya ibyagezweho.

    Ati 'Icyo dukeneye ku mukandida uwo ariwe wese uzatorerwa kuyobora u Rwanda ni uko yatwubakira kaminuza hano i Rutsiro, akatwubakira gare na sitasiyo ya lisansi'.

    Mvukanyumwete yashimye igitekerezo cyo gushyiraho umushahara wa mudugudu avuga ko bizafasha ba mudugudu kwiteza imbere kandi bikaziba icyuho cya ruswa.

    Ati 'Mudugudu wajyaga kumubwira ikibazo akavuga ngo ngo banza umpereze ariko ahembwa wamubaza uti nguhereze iki ko uhembwa?'.

    Mu bijyanye n'ubukungu Mpayimana Philippe yavuze ko azashyira imbaraga mu kwinjiza amazi mu nzu bigatanga akazi ndetse bikanafasha kongera isuku mu bikoni no mu bwiherero kuko isuku y'umukoropesho iruta iy'umweyo.

    Uyu mukandida yavuze ko azaharanira ko uburenganzira bw'abakozi bwubahirizwa, umukozi wese agahemberwa ku gihe kandi umukozi ukoze amasaha y'ikirenga akayahemberwa kuko ubukungu bw'igihugu bushingira ku bakozi budashyigikira ku ishoramari.

    Mpayimana Philippe nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Karongi na Rutsiro, arakomereza mu karere ka Rubavu na Nyabihu ku wa 06 Nyakanga 2024.

    Mpayimana Philippe yatanze isezerano ryo gushyiraho umushahara w’abayobozi b’imidugudu

    Abaturage ba Rutsiro bashimiye Mpayimana ko imigabo n’imigambi ye itavuguruza ibyagezweho

    Umukandida Perezida Mpayimana Philippe yijeje Abanya-Rutsiro kumenyekanisha umusozi wa Congo-Nil

    Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-mpayimana-philippe-yavuze-ko-azashyiraho-umushahara-wa-mudugudu

  • Imbamutima z'Abanyarwanda bafite inganda zikora imyenda iri kwifashishwa mu biikorwa byo kwamamaza FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rutunganya imyenda rwa Janiya Investment Ltd, Mukarwema Yvette, yagaragaje ko mu bihe byo kwiyamamaza bakoze ibishoboka kugira ngo imyenda yifashishwa mu kwiyamamaza ikorerwe mu Rwanda ku kigero cyo hejuru aho kuyirangura i mahaga.

    Yagaragaje ko nk'Abanyarwanda ari ishema ku gihugu kubona inganda zabo zaragize uruhare mu gukora imyenda yifashishwa mu bihe byo kwamamaza nibura ku kigero cya 95%.

    Ati 'Ni ubunararibonye bwiza ku bantu bari muri uru rwego kubona ahantu ushobora gucuruza nibura imyenda ibihumbi 300 mu mezi abiri gusa, byerekana ko ushoboye. Ni igerageza ryiza wigiraho kandi bigatuma urushaho kumenyekana. Ni muri urwo rwego twiteguye gucuruza imyenda yacu mu gihugu hose.'

    Yagaragaje ko mu rwego rwo guharanira ko abaturarwanda babona imyenda yakozwe n'uruganda rwe biyemeje kujya gukorera muri buri Karere kandi bishimira ko ibyo bakora bikomeje gukoreshwa n'abatari bake.

    Umwihariko wa Janiya kandi ni uko rukora imyenda y'ubwoko bwose ku buryo buri wese ashobora kwisangamo bigendanye n'ubushobozi bwe.

    Ati 'Dufite imyenda yo kugiciro gito, buri muturage wese ashobora kugura, dufite imyenda iringaniye ndetse n'imyenda yo hejuru. Buri wese mu bushobozi bwe ashobora kutugana kandi akabona imyambaro.'

    Imyenda ya VIP ikorwa n'uru ruganda yiganje cyane mu bice by'Umujyi wa Kigali nko kuri Kigali Height, CHIC, Silverback no mu turere dutandukanye.

    Ni imyenda ifite umwihariko kuko hakozwe iy'ubwoko bwose irimo, amapantaro, amakanzu, ingofero, imipira y'amaboko magufi ndetse n'amakoti y'imbeho n'ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko kuri ubu bamaze gucuruza nibura ibigera kuri 80% by'imyenda bari bakoze ibintu bishimira kuba baragize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza binyuze mu gukora imyenda ikoreshwa.

    Ati 'Mbere wasangaga nibura hejuru ya 80% by'imyenda ikoreshwa iva mu mahanga ariko kuri ubu nibura ushobora gusanga hejuru ya 95% by'ibiri gukoreshwa byakorewe mu Rwanda n'inganda zitandukanye. Ibyo bitanga n'akazi kuko nk'ubu turi gukoresha abakozi bagera mu 1000 muri iki gihe cyo kwiyamamaza. Ni ikintu cyiza iyo bikorewe mu Rwanda kuko bitanga akazi.'

    Imyenda yo kwifashisha muri ibi bihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigikomeje iracyaboneka aho uru ruganda rukorera mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Uwifuza kuyigura yahamagara cyangwa akanyura aha hakurikira; muri Kigali Height wayisanga muri Janiya Tent muri parikingi, ushobora no guhamagara kuri 0787 774 317, CHIC bakorera muri muryango wa BEO8 ariko wanahamagara kuri, 0798979202 muri Kicukiro naho ushobora kubasanga muri Silverback Mall ndetse wananyura kuri ⁠Instagram: @janiyashops.

    Amashati y’abagabo yakozwe n’uru ruganda ari ku isoko

    Hari aho bagabanyije n’ibiciro ku kigero cya 45%

    Ababyeyi batekerejweho bashyirwa igorora.

    Abanyarwanda bishimira ko bari kugira uruhare mu gukorera imyenda mu Rwanda

    Abambaye imyenda ya Janiya baba bagaragara neza

    Hari n’imyenda y’imbeho iri mu birango bya FPR Inkotanyi

    Hari imyenda y’ubwoko bwose

    Imipira y’amaboko magufi nayo iraboneka

    Hari n’ibikapu bashyiriramo uguze imyambaro mu maduka yabo

    Imishanana yambarwa mu gihe cyo kwamamaza yaratekerejwe

    Imishanana iri mu mabara atandukanye

    Imyenda inyuranye y’ibirori nayo yarebweho

    Imyenda y’imbeho nayo barayikoze

    Ingofero nazo ntabwo zibagiranye

    Janiya yatekereje no ku bagore bakunze kwambara amakanzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyarwanda-bafite-inganda-zikora-imyenda-iri-kwifashishwa-mu

  • Saif na Madjaliwa mu bakinnyi ba Rayon Sports… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2024-25. Ni imyitozo nk’ibisanzwe yabereye ku kibuga cyo mu Nzove ari naho iyi kipe ikorera imyitozo mu buzima busanzwe.

    Rayon Sports yatangiye imyitozo nyuma ya Police FC yabimburiye izindi, APR FC yakurikiyeho Musanze FC na Mukura Victory Sports nk’ikipe zo mu ntara nazo zatangiye. Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa 15:20 PM, abafana bakaba bari bemerewe kuyireba ariko buri mufana akishyura ibihumbi 2 by’Amanyarwanda.

    Abakinnyi 20 nibo bitabiriye imyitozo ya mbere ya Rayon Sports itegura umwaka w’imikino 2024-25 

    Abakinnyi bashya barimo Abarundi batatu aribo: Rukundo AbdulRahman, Ndikuriyo Patient na Richard bakaba bagaragaye mu myitozo, Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita Kabange nawe akaba yari ahari aho yaguzwe avuye muri Gorilla FC ndetse na Olivier Saif wagarutse mu rugo avuye muri Kiyovu Sports.

    Abakinnyi basanzwe barimo Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hackim, Ganijuru Elie, Iradukunda Pascal, Iraguha Hadji Aruna Moussa Madjaliwa, ndetse n’abandi bakinnyi bo mu ikipe nto bari baje gufasha abandi. Umukinnyi Ombolenga Fitina ntabwo yagaragaye kuri iyi myitozo n’ubwo abafana ariwe bashakaga, gusa bikaba byitezweko atagaragara ku myitozo itaha.

    Abakinnyi barimo Mutima Isaac, Nsabimana Aimable, Rudasingwa Prince, Bbaale ntabwo bagaragaye mu byitozo gusa nabo bikaba byitezwe ko bazagaragara mu myitozo ikurikira. 

    Umukinnyi ukina nka Nimero 10 Ishimwe Fiston wahoze ari umukinnyi wa APR FC nawe yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports n’ubwo ataramara kumvikana n’iyi kipe.

    Biteganyijwe ko Rayon Sports izakora imyitozo y’umunsi wa kabiri kuri uyu wa Gatandatu saa 10:00 am nabwo imyitozo ikazabera mu Nzove. 

    Aruna Madjaliwa abafana bamweretse urukundo ndetse bishimira ko yagarutse 

    Iraguha Hadji umwe mu bakinnyi basanzwe muri Rayon Sports yari yabukereye 

    Rukundo bakunze kwita Paplay wavuye mu Amagaju FC yari mu bakinnyi bashya batangiye imyitozo

    Niyonzima Olivier Saif yari yagarutse mu ikipe n’ibyishimo byinshi 

    Ndikuriyo Patient umunyezamu mushya wa Rayon Sports wavuye mu Amagajur FC, yari yabukereye

    Abafana basaga 100 bari baje kwihera amaso ikipe yabo itangira umwaka w’imikino 

    Ganijuru aherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports n’ubwo yari yashatse kuyivamo

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda 

    VIDEO: Eric Munyantore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144691/saif-na-madjaliwa-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-bitabiriye-imyitozo-ya-mbere-amafoto-video-144691.html

  • Abakozi batatu ba APR FC bari bafunzwe barimo Mupenzi Eto’o bazira amarozi bafunguwe #rwanda #RwOT

    Abakozi batatu ba APR FC baregwaga n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege, barekuwe nyuma y’umwaka n’amezi abiri bafunzwe.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

    Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo batangiye kuburanishwa mu mizi uko ari batatu maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y’icyaha baregwa.

    Basabiwe gufungwa imyaka 3 n’Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023, gusa iyi tariki yarageze birasubikwa, isomwa ryimurirwa tariki ya 3 Ugushyingo 2023, amakuru yavugaga ko Urukiko rugiye gukora iperereza rya ryo rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y’ibyaha baregwaga, ariko nabwo ntabyabaye.

    Amakuru ISIMBI yamenye icyesha umwe mu Nshuti za Mupenzi Eto’o ni uko yamaze gufungurwa ari iwe mu rugo ndetse n’abo bari bafunganywe barekuwe bose. Urukiko rukaba rwari rwabakatiye umwaka umwe kandi bakaba bari bamaze umwaka urenga bafunzwe.

    Ibyo bari bakurikiranyweho…

    Aba bagabo bari bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege mu mukino wo kwishyuro kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro warangiye APR FC itsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

    Isuzuma ryakozwe ku wa 5 Kamena 2023 aho ryakorewe mu Ishami rishinzwe gusuzuma Ibiyobyabwenge n’Ibinyabutabire [Drug and Chemistry Unit].

    Mu gusuzuma ibinyabutabire biri mu macupa (atatu ya jus) bikekwa ko harimo ibyahumanya umubiri w’umuntu cyangwa ibyatera urupfu, hifashishijwe imashini ya Gas Chromatography Mass Spectrometry [GC-MS].

    Raporo yerekanye ko muri ibyo bisukika harimo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.

    Mupenzi Eto’o yafunguwe

    Maj Ndahayo Ernest wari umuganga

    Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakozi-batatu-ba-apr-fc-bari-bafunzwe-barimo-mupenzi-eto-o-bazira-amarozi-bafunguwe

  • Umugaba Mukuru w'ingabo za Sri Lanka ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gen Shavendra n'umusirikare bari kumwe basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, basura ingoro y'urugamba rwo guhagarika jenoside, banifatanya n'Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byagereye muri sitade Amahoro kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024.

    Kuri uyu wa 5 Nyakanga, abasirikare ba Sri Lanka basuye ibiro bikuru by'ingabo z'u Rwanda (RDF), bakirwa n'Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga. Banasuye kandi Minisitiri w'ingabo, Juvenal Marizamunda.

    Gen Shavendra yasobanuye ko we n'umusirikare wamuherekeje baje gusangira ubunararibonye na bagenzi babo bo mu Rwanda ku kubaka ubushobozi bw'ibisirikare by'ibihugu byombi n'uko byahanahana abarimu mu masomo ya gisirikare.

    Yagize ati 'Mu Rwanda, ingabo zakoreye igihugu akazi gakomeye, zishyigikira iterambere ry'imibereho y'abaturage n'ubukungu bw'igihugu. Twaganiriye ku cyo twakoze.'

    Uyu musirikare yasobanuye ko hari abasirikare b'Abanyarwanda bajya kwiga muri Sri Lanka, kandi ko ibisirikare by'ibihugu byombi bifite intego yo gukomeza gukorana.

    Ku munsi w'ibirori byo kwibohora, u Rwanda rwakiriye abasirikare benshi bo mu bihugu by'inshuti baje kwifatanya n'Abanyarwanda kuwizihiza.

    Abasirikare ba Sri Lanka baganiriye n’ab’u Rwanda ku bufatanye

    Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda n’aba Sri Lanka bafashe ifoto y’urwibutso

    Abasirikare ba Sri Lanka basuye Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda

    Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-sri-lanka-ari-mu-rwanda

  • Rutahizamu w’igihanyaswa w’umunya Kenya ibiganiro bigeze kure hagati ye na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bigeze kure hagati y'ikipe ya RAYON SPORTS na Rutahizamu w'Umunya-Kenya JOHN MAKWATTA wakiniraga ikipe ya Kariobangi Sharks yarangije ku mwanya wa 6 muri Shampiyona ya KENYA.

    MAKWATTA yaje muri iyi kipe muri phase rétour, ayitsindira ibitego 16, assist 1 mu mikino 13.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wigihanyaswa-wumunya-kenya-ibiganiro-bigeze-kure-hagati-ye-na-rayon-sports/

  • Aime Beaute Mushashi yerekeje muri RBA nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yagaragaje ishimwe rikomeye atewe n'uburyo abantu bamushyigikiye cyane ubwo yari kuri TV1, aboneraho kubamenyesha ko akomereje umwuga we kuri RBA.

    Uyu munyamakurukazi uri mu baherutse gukora ikizamini cy’akazi kibaganisha muri RBA, cyabaye muri Kamena, kuri ubu yamaze gutangira akazi ke.

    Aime Beaute Mushashi yagize ati: 'Nifuje kumenyesha abankurikira ko ubu natangiye akazi kuri RBA. Ndashimira ikipe ngari y’aho uko yanyakiriye, ndashimira kandi TV1 nakoragaho;

    Ndashimira abayobozi n'abakozi twakoranaga, mwarakoze ku rukundo mwanyeretse. Mwambereye umugisha! Mugire amahoro!'

    Uyu munyamakurukazi yatangiye gukorera TV1 mu mwaka wa 2017, akaba asoje ikivi cye muri 2024 ubwo bivuze ko yari ahamaze imyaka 7.

    Mbere y’aho muri 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y'u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry'Ububanyi n'Amahanga.

    Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye. Ubu ari gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Mount Kigali naho mu bijyanye n'Ububanyi n'Amahanga.

    Aime Beauty Mushashi akorana n'ibigo bitandukanye birimo Mashirika, Urunana, Labenevolencia n'ibindi ku mishinga itandukanye.

    Aime Beaute Mushashi ari mu banyamakurukazi bamaze gushinga imizi mu itangazamakuruYakoreye ibitangazamakuru bitandukanye n’imishinga inyuranye kugeza ubu yerekeje mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBAYashimiye abo babanye kuri TV1 n’uko yakiriwe n’umuryango mugari wa RBA Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rw’u Rwanda rwamuhaye ikaze muri uyu muryango mugari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144684/aime-beaute-mushashi-yerekeje-muri-rba-nyuma-yimyaka-7-yari-amaze-kuri-tv1-144684.html

  • Niyonzima Olivier Seif nyuma y’imyitozo ye ya mbere yahaye isezerano abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Niyonzima Olivier Seif yakoze imyitozo ye ya mbere muri Gikundiro maze asezeranya abakunzi ba yo ko agiye gukora ibishoboka byose bakongera kwegukana ibikombe bamenyereye.

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove nk’ibisanzwe, yarimo amasura mashya, abakinnyi Rayon Sports iheruka gusinyisha barimo na Niyonzima Olivier Seif wayivuyemo 2019 ajya muri APR FC bagatandukana 2021 ajya muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yakiniraga.

    Niyonzima Olivier Seif yavuze ko yishimiye kongera gukorera imyitozo imbere y’abakunzi ba Rayon Sports yaherukagamo muri 2019.

    Ati “Ni imyitozo yagenze neza, ni yo myitozo ya mbere nkoze nishimiye kuba nagarutse mu ikipe, nkongera kubona abafana bangana gutya mu myitozo, ni imyitozo yagenze neza nta kibazo. “

    Seif yavuze ko mu minsi ye ya nyuma atasoje neza muri Kiyovu Sports byanatumye abura mu ikipe y’igihugu, ngo iki ni cyo gihe cyo gusubira mu Mavubi kandi asezeranya abakunzi ba yo ko azakora ibishoboka akayifasha gutwara ibikombe yamenyereye.

    Ati “Muri Kiyovu Sports hajemo ibibazo byinshi, bituma nsoza nabi no mu ikipe y’igihugu nk’uko wari ubivuze, umukino uheruka ntabwo nawukinnye, ariko naje mu ikipe nziza, ikipe izamfasha gusubira mu ikipe y’igihugu, ikipe nje gufasha gutwara ibikombe nk’uko byari bisanzwe, ndizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ngiye gushyiramo imbaraga zanjye zose kugira ngo mfashe Rayon Sports kugira aho igera, imfashe nanjye kuzamura urwego rwanjye. “

    Yavuze ko kandi abakinnyi ikipe yaguze abona ari abakinnyi beza, nibakora imyitozo bakamenyerana bazaha iyi kipe umusaruro yifuza.

    Uretse Omborenga Fitina, abandi bakinnyi bose ba Rayon Sports yaguze nka Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, umunyezamu Ndikuriyo Patient, Kabange bakoze imyitozo. Ni imyitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bari mu igeragezwa nka Ishimwe Fiston wakiniraga AS Kigali wananyuze muri APR FC.

    Seif yishimiye kugaruka muri Rayon Sports

    Ishimwe Fiston uri mu igeragezwa (ubanza ibumoso) na Richard Ndayishimiye uheruka gusinyira Rayon Sports, bakoze imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-nyuma-y-imyitozo-ye-ya-mbere-yahaye-isezerano-abakunzi-ba-rayon-sports

  • Ubumuntu Arts Festival Celebrates 10 Years of Inspiring Creativity #rwanda #RwOT

    As Rwanda continues to celebrate the 30th Liberation anniversary, observed on July 4 every year, the Ubumuntu Arts Festival, which has been a beacon of hope and artistic expression, gears up for its 10th anniversary from July 18 to 28. This grand celebration will be held at the Kigali Genocide Memorial's amphitheatre.

    Celebrating a Decade of Artistic Excellence

    Theme: Integrity: Resilience in the Face of Adversity

    This year's theme, 'Integrity: Resilience in the Face of Adversity,' honors artists who have shown steadfast commitment and innovative spirit. The festival will feature workshops and panel discussions on resilience, ethical leadership, and integrity. These sessions aim to equip participants with practical skills and inspiration from real-life experiences.

    A Platform for Universal Values

    The Ubumuntu Arts Festival centres around a powerful means of communication, providing a platform for expressing opinions, addressing pertinent issues, and sharing universal values that impact humanity as a whole. Founded on the principles of humanity, the Ubumuntu Arts Organization aims to bridge cultural and national divides through the power of art. This annual festival has become a cornerstone event that attracts artists and audiences from across the globe.

    Highlights of the Festival

    Expanding the Celebration

    Unlike previous events, which held a one-day conference and a three-day festival, this year's festival extends to 10 days to mark a decade of impact. The diverse events include:

    • July 18: Ikaze Night — Welcome attendees.
    • July 19 to 21: Ubumuntu Classic Performances.
    • July 22: Loud Silence: Mental Health Day — Raising awareness about mental health and promoting mental well-being.
    • July 23: Creative Currents: Science, Art, and Tech Day.
    • July 24: Letters of Legacy: Literature Day — A celebration of the written word featuring renowned authors and poets.
    • July 25: Green is Me: Environmental Awareness Day — Focused on raising awareness about environmental issues.
    • July 26 to 28: Listening and Leading: The Art and Science of Peace, Resilience, and Transformational Justice.

    Voices from the Festival

    'We are immensely proud to mark a decade of Ubumuntu (Being Human). This anniversary is a significant milestone for us, celebrating 10 years of profound storytelling and impactful art that has touched hearts and stimulated dialogue among diverse communities,' said Hope Azeda, founder and curator of the Ubumuntu Arts Festival.

    According to Fola Folayan, the media spokesperson, the theme, aligned with Rwanda's 30th Liberation anniversary, will feature specially curated workshops and panel discussions focused on resilience-building strategies, ethical leadership, and maintaining integrity in challenging times.

    Empowering the Youth

    'We are also paying special attention to empowering the youth in Rwanda through mentorship sessions and leadership training, recognizing their role in sustaining the values of integrity and resilience that are the hallmark of this great country,' Folayan added. 'We have performances that pay tribute to those who have demonstrated exceptional integrity and resilience in the face of adversity, particularly during Rwanda's liberation struggle. These tributes serve as powerful reminders and sources of inspiration for everyone.'

    Achievements and Future Aspirations

    Cultural Exchange and Collaboration

    Over the past decade, the Ubumuntu Arts Festival has witnessed significant cultural exchange and collaboration, facilitating numerous cross-cultural collaborations and bringing together artists from diverse backgrounds to create and perform together. It has been instrumental in nurturing emerging artists, providing them with platforms to showcase their work, network with established artists, and gain exposure. This support has helped launch the careers of many talented individuals.

    Looking Ahead

    'This year, we hope to engage and develop the youth through creative activities, fostering community cohesion and cultural preservation. We also want to boost our local economy by attracting tourism and supporting Rwandan creators and artists,' said Folayan.

    She added, 'We look forward to serving as an inspiration and model for other arts festivals in the world, demonstrating how arts can drive social change and community building while also creating networking opportunities and enhancing Rwanda's reputation for cultural and artistic excellence.'

    Conclusion

    Join us at the Ubumuntu Arts Festival as we celebrate 10 years of inspiring creativity, resilience, and integrity. This festival not only showcases the power of art to bridge divides but also honors the spirit of humanity that unites us all. Be part of this monumental event and experience the transformative power of art.

    Ubumuntu Arts Festival Celebrates Ubumuntu Arts Festival Celebrates

     

    The post Ubumuntu Arts Festival Celebrates 10 Years of Inspiring Creativity appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ubumuntu-arts-festival-celebrates-10-years-of-inspiring-creativity/