Blog

  • Umunyamakuru Aime Niyibizi yasezeye kuri Radio Fine FM mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire ahita atangaza aho agiye kwerekeza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino, Aime Niyibizi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yasezeye kuri Radio ya Fine FM yari amazeho hafi imyaka itatu.

    Mu magambo ye asezera, yashimiye ababanye na we bose muri uru rugendo, by'umwihariko bagenzi be bakoranye mu kiganiro cy'imikino kuri iyi radiyo, avuga ko yihaye akaruhuko kugira ngo azagarukane imbaraga.

    Yanditse ati 'Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire by'umwihariko abantu twabanye kuri Radiyo Fine FM mu [ikiganiro] Urukiko rw'Ubujurire na [ikiganiro] Sports Var. Rwari urugendo rw'imyaka ibiri n'amezi icyenda.'

    Yakomeje agira ati 'Byari byiza kunguka 'experience' ya Sam Karenzi nk'umubyeyi, [Kalisa] Taifa Bruno, Horaho Axel, Muramira François Regis, Jah d'eau Dukuze na Ishimwe Ricard. Byari byiza cyane! Mpisemo kuba mfashe akanya ngo nduhukemo, nizera ko vuba nzagarukana imbaraga.'

    Yabwiye abakunzi be ko muri iki gihe ijwi rye rizaba ritumvikana kuri Radiyo, bazakomeza gukurikira ibiganiro bye ku muyoboro we wa YouTube wa 'Aime Niyibizi Empire'.

    Uretse Fine FM avuyeho, Aime kandi yanakoreye ibindi bitangazamakuru birimo RBA — Ishami rya Rusizi, Radio 1 ndetse na Isibo TV.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-aime-niyibizi-yasezeye-kuri-radio-fine-fm-mu-kiganiro-urukiko-rwubujurire-ahita-atangaza-aho-agiye-kwerekeza/

  • Ni weekend ya mbere ya Nyakanga! Twumvane umu… – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego kandi rwo gufasha mu kuzamura umuziki w'u Rwanda haba ku ndirimbo zisanzwe cyangwa izihimbaza Imana.

    Benshi mu bahanzi nyarwanda, basezeranije abafana babo kuzabagezaho ibyiza byinshi muri uyu mwaka, biteganijwe ko uzagaragaramo uburyohe bwinshi mu ruganda rw'imyidagaduro. Kugeza ubu rero, benshi muri bo bakomeje gushyira hanze umuziki mushya bijyanye n'uko ari n'ukwezi gushya.

    Mu ndirimbo nyinshi nshya zimaze kujya hanze muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere y'ukwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2024.

    1.     Rwanda Shima — Tonzi, Gabby Kamanzi & Theo Bosebabireba

    “>

    Abahanzi batatu b’amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aribo Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba, bahuriye mu ndirimbo bise “Rwanda Shima”, igaruka ku ishimwe riremereye bafite ku Mana kuko yahaye Abanyarwanda impano nziza ariyo Perezida Paul Kagame.

    Ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 9, ikaba yageze hanze tariki 01 Nyakanga 2024. Aba bahanzi bayikoze mu rwego gushima Imana yahaye u Rwanda Umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame ndetse no gusaba Abanyarwanda kuzatora umuyobozi mwiza ubereye u Rwanda mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024.

    2.     Indamutso — Nirere Shanel

    “>

    Umuhanzikazi uri mu bakomeye, Nirere Shanel yongeye gukora mu nganzo, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame, kubera ko ibikorwa amaze kubagezeho byivugira. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Atura' muri iki gihe abarizwa muri Afurika y'Epfo nyuma y'igihe cyari gishize abarizwa mu Bufaransa.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe gitambutse yagiye mu nganzo atekereza gukora indirimbo igaruka ku rugendo rw'u Rwanda nyuma y'imyaka 30 rubonye ubwigenge. Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe Paul Kagame ahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Nirere Shanel avuga ko iki gihangano cye kinashishiriza Abanyarwanda gushyigikira 'uwatugejeje kuri ibi byose'.

    3.     Nzira – Amalon

    “>

    Nyuma y’amezi atatu ashyize hanze amajwi y’indirimbo yise ‘Stick On You,’ umuhanzi Amalon yongeye kwinjiza abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye mu kwezi gushya, atangira Nyakanga abaha indirimbo y’urukundo yise ‘Nzira.’

    4.     FPR ku Isonga — Theo Bosebabireba

    “>

    Umuhanzi uzwi cyane nka Theo Bosebabireba wamenyekanye mu bihangano nka ‘Bazaruhira ubusa,’ ‘Umunyamahirwe’ n’izindi, kuri iyi nshuro yagarukanye indirimbo yise ‘FPR ku Isonga,’ ikubiyemo ubutumwa bwo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul mu matora azaba ku ya 15 Nyakanga 2024.

    5.     Enyanya — Musinga Joe

    “>

    Umuhanzi Musinga Joe nawe yatangiye ukwezi akora mu nganzo, ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Enyanya’ ikubiyemo ibigwi bya Perezida Kagame Paul wiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

    6.     Amahitamo — Kibasumba Confiance ft Racine & Mr Kagame

    “>

    Umusizi Kibasumba Confiance yahurije umuraperi Racine numuhanzi Mr. Kagame mu gisigo gikoze mu buryo bw’indirimbo, acyita ‘Amahitamo.’ Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buvuga ko amahitamo y’umuntu mu rukundo atijwe umurindi n’ifaranga aruta ibindi bintu byose birimo n’urukundo nyakuri.

    7.     Ndashima — Freddy Don

    “>

    Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ndiho Freddy uzwi nka Freddy Don, uhimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Ndagushima” ibumbatiye amashimwe y’ibyo Imana yamukoreye.

    Indirimbo “Ndagushima” ni yo ya mbere Freddy Don ashyize hanze kuva ageze muri Canada – yagezeyo tariki 26 Kanama 2023, ahita anahategura igitaramo nyuma y’amezi 3 gusa. Ni we wayiyandikiye, hakaba harimo ubutumwa bw’ibyo “Imana yankoreye n’amashimwe”. Avuga ko amaze gukora indirimbo 7 ariko, “Ndagushima” ni yo ya mbere ashize hanze.

    8.     Tuyobowe n'Intare — Ngabo Wa Mugabo

    “>

    Niba uri gukurikiranira hafi ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka, uzi neza ko yigeze gukomoza ku mvugo y’uko abanyarwanda bayobowe n’Intare ndetse ko nabo bakwiye kuba intare. Iyi mvugo niyo yabaye imvano y’inganzo y’indirimbo Ngabo wa Mugabo yise ‘Tuyobowe n’Intare.’ 

    9.     Nta cyamunanira — Ambassadors of Christ Choir

    “>

    Imwe muri korali ziri ku rwego mpuzamahanga mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Ambassadors of Christ Choir, bashyize hanze indirimbo yabo bise ‘Nta Cyamunanira’ ishimangia ubudahangarwa n’ubushobozi bw’Uwiteka ku bantu be.

    10.  Mana yo mu Ijuru — Shalom Choir

    “>

    ‘Mana yo mu ijuru,’ ni indirimbo nshya y’imwe muri korali zihagaze neza muri iki gihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144689/ni-weekend-ya-mbere-ya-nyakanga-twumvane-umuziki-mushya-video-144689.html

  • Zimwe mu ngamba zizafasha ubukerarugendo bw'u Rwanda kwinjiza miliyari 1,1$ bitarenze 2029 – #rwanda #RwOT

    Ntibyari byoroshye kuko urebye igihugu cyabayemo Jenoside na yo idasanzwe, aho Abanyarwanda bamwe bishe bagenzi babo, kubwira umunyamahanga ngo aze kugisura byasabaga kwiyuha akuya.

    Icyakora byarakozwe, isuku n'umutekano byitabwaho, ibyanya nyaburanga biratunganywa, u Rwanda rwigomwa byinshi bituruka kuri serivisi zijyanye n'ubukerarugendo nk'imisoro n'ibindi, ariko urwego rurakunda rurazahuka.

    Kuri ubu u Rwanda rwatangiye kurya ayo matunda, ubu abantu bararusura, aho nk'imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko nka 2023 yarangiye u Rwanda rusuwe n'abarenga miliyoni 1,4, bituma uru rwego rwinjiza miliyoni 620$ avuye kuri miliyoni 500 zinjiye muri 2022.

    Ni na ko byagenze ku gutanga akazi, kuko 2023 yarangiye ubukerarugendo bibarurwa ko bwahaye akazi abarenga ibihumbi 200 bakarenga ibihumbi 500 ubariyemo n'ababashamikiyeho.

    Bigaragaza uburyo uru rwego rukwiriye gukomeza kubungabungwa na cyane ko aho rukura ari mu bwiza karemano bw'u Rwanda bisaba kwitaho ubundi bigatunga Abanyarwanda byuzuye.

    Ni ingingo yatekerejweho mbere na FPR-Inkotanyi kuko mu migabo n'imigambi yayo hagaragaramo ko mu myaka itanu iri imbere umusaruro ukomoka mu bukerarugendo uzakubwa hafi kabiri, 2029 igasiga bwinjiza miliyoni 1100$.

    Mu bisanzwe ubukerarugendo bw'u Rwanda bushingira ku nama aho nko mu 2023 bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni miliyoni 95$, pariki z'itandukanye zo mu Rwanda aho zinjije miliyoni 35,7$ mu 2023, ibikorwa ndangamurage bitandukanye n'ibindi.

    Icyakora muri iyi myaka itanu iri imbere ibikurura ba mukerarugendo biteganyijwe ko bizongerwa hibandwa ku bishingiye ku mikino n'imyidagaduro, ku mateka, umuco n'umurage, ku migirire n'imibereho gakondo, imyemerere n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ni ibintu mu minsi ishize ubwo yari ayoboye itsinda ry'abantu 40 bari basuye Jordanie, igihugu gikize ku bukerarugendo bushingiye ku myemerere, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella yanagarutseho.

    Yavuze ko u Rwanda rushaka guha imbaraga ubwo bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana na cyane ko na rwo rufite bene aho hantu hakurura abantu benshi.

    Icyo gihe yagize ati 'Dufite nk'Ingoro ya 'Bikira Mariya Nyina wa Jambo' iri i Kibeho n'ahandi. Twizera ko ubu bukerarugendo tugomba kubuteza imbere bugakurura ba mukerarugendo benshi, cyane ko mu minsi izaza buzaba buri muri bimwe bikomeye dufite. Ibyo bijyana no guteza imbere ingoro ndangamateka, ingendoshuri n'ibindi.'

    Ingamba na gahunda byo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri serivisi z'imibereho myiza, ubw'ubuvuzi uburezi n'ibindi, na byo biri mu bizarebwaho kuko u Rwanda rufite byinshi byo kwerekana muri izo nzego.

    Bijyanye n'uko miliyoni 1100$ ari nyinshi kuzinjiza bisaba ingamba zikomeye cyane, ari na yo mpamvu muri iyi myaka igiye kuza hitezwe ishyirwaho cy'ikigo cy'icyitegererezo mu gutanga ubumenyi no kongera ubunyamwuga mu gutanga serivisi.

    Iki kigo kizajya cyita kuri serivisi zijyanye no kwakira abashyitsi, izo mu nzego zitandukanye z'ubukerarugendo, amahoteli na restaurant, ku buryo 44% by'abarurwaga mu 2023 nk'uruhare rwazo mu musaruro mbumbe w'igihugu wa miliyari 16.355 Frw, bizongerwa.
    Mu gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwaremezo byubatswe nka BK Arena, Stade Amahoro, amahoteli ari kuzamurwa umunsi ku wundi n'ibindi, biteganyijwe ko hazakomeza gutezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama no ku mikino n'imyidagaduro.

    Bizatuma uwo musaruro w'ubwo bwoko bw'ubukerarugendo uva kuri miliyoni 106$ ugere kuri miliyoni 264$ mu 2029, binyuze no mu gushyiraho ingamba zigamije guhanga inama n'amakoraniro mpuzamahanga bishingiye ku mwimerere w'u Rwanda.

    Mu bisanzwe kugira ngo abaturiye pariki z'igihugu bakomeze na bo kuzibungabunga, hari amafaranga bagenerwa abafasha guteza imbere imishinga yabo no kugabanya ibibazo biterwa n'inyamaswa.

    Kuri iyi nshuro abo na bo batekerejweho, kuko iyo mishinga yose izafasha kongera ingano y'amafaranga bahabwa, akava kuri miliyari 5 Frw, akagera kuri miliyari 9 Frw bitarenze mu 2029.

    Kuko urusobe rw'ibinyabuzima rubumbatiye ibyiza nyaburanga bituma u Rwanda ruganwa n'abatari bake, biteganywa ko hazakomeza kunoza imicungire y'indiri zarwo.

    Bizakorwa hanatezwa imbere ubushakashatsi n'ubufatanye n'abikorera, hashyirweho n'ikigo cyigenga cyo gucunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Bizajyana no gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga buzafasha mu kubungabunga no kubyaza umusaruro ibihangano nk'umutungo bwite w'abahanzi, iyo ikaba mike mu mishinga myinshi yitezwe.

    Parike z’u Rwanda ni zimwe mu bikomeje kwinjiriza u Rwanda akayabo kuko nko mu 2023 zinjije miliyoni 35.79$

    Hoteli ya One&Only ni imwe mu zikurura ba mukerarugendo basura Parike ya Nyungwe

    Nyandungu Eco Park ni kimwe mu byanya bikomeje gukesha isura y’Umujyi wa Kigali

    Ba mukerarugendo baba bashaka kuryoherwa n’amahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu na bo baroroherejwe

    Parike y’Akagera mu bikomeje kuzamura ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bukerarugendo

    Ubukerarugendo bushingiye ku nama ni bumwe mu buri gutezwa imbere mu Rwanda kuko nko mu 2023 bwarwinjirije arenga miliyoni 95$

    Ingangi zihariye umubare munini w’ibyinjizwa n’u Rwanda biturutse mu bukerarugendo

    Bisate Lodge yigaruriye imitima y’abasura ingangi zo mu birunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mishinga-izafasha-u-rwanda-kwinjiza-arenze-miliyari-1-1-bitarenze-2029

  • Frank Habineza yahize kuzagabanya inyungu banki zaka ku nguzanyo – #rwanda #RwOT

    Ubwo yiyamarizaga mu turere twa Gakenke na Rulindo two mu Ntara y'Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Dr Habineza, yavuze ko inyungu banki zaka ku nguzanyo ziri hejuru cyane, zikabera umutwaro abazisaba bamwe bakaninirwa kuzishyura imitungo yabo ikagurishwa muri cyamunara bityo ko zikwiye kugabanywa.

    Yagize ati “Inguzanyo usanga zihenze cyane mu Rwanda kuko zigeze hafi kuri 20% z'inyungu bakwaka, ariko iyo ugiye kwitegereza usanga amafaranga ibihumbi 100Frw wishyura ibihumbi 200Frw biba bisa n'aho ari 100% wishyuye wasaba miliyoni 1$, ukishyura miliyoni 2Frw.”

    “Tukavuga ngo twebwe tugomba kugabanya icyo giciro cy'unguzanyo, ibe yamanuka nibura ntize kurenza 12%, n'aho banki zikura amafaranga nabo turebe ko twabagabanyiriza turebe ko babona amafaranga ku giciro kiri hasi be kujya baduhenda. Ibyo bizafasha kugira ngo imitungo yacu be kujya bayiteza cyamunara n'ibiciro bigende bigabanyuka.”

    Mu 2023 nibwo Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy'inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z'ubucuruzi, kiva kuri 6,5% kigera kuri 7% mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry'ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry'ubukungu.

    Mu mwaka wari wabanjije, Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yari yatangaje ko ibyago byo kunanirwa kwishyura inguzanyo bikomeje kuba hejuru, ku buryo inguzanyo zikurikiranirwa hafi zageze kuri miliyari 491 Frw muri Werurwe 2022.

    Democratic Green Party of Rwanda, yatanze Dr Frank Habineza ngo ayihagararire mu kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu itanga n'urutonde rw'abakandida depite rw'abantu 50 bemejwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Frank Habineza yiyamamarije mu turere twa Gakenke na Rulindo

    Frank Habineza yahize kuzagabanya inyungu banki zaka ku nguzanyo natorerwa kuyobora u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/frank-habineza-yahize-kuzagabanya-inyungu-banki-zaka-ku-nguzanyo

  • Banki y'amakoperative n'ubwizigame buzagera kuri 28% bya GDP: Ibyitezwe mu rwego rw'imari – #rwanda #RwOT

    Ku Banyarwanda ubu ubutumwa nti bukiri kubuza abantu kubika mu mahembe ibifurumba by'amafaranga ngo bakangukire kugana amabanki.

    Uyu munsi ahubwo ikigezweho ni ukubasaba na bo kubyaza umusaruro ayo bafite, bagashora no mu mirimo yitirirwaga iy'abanyamahanga.

    Ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame yimamarizaga i Kirehe, umuturage wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, Uwingabire Emertha yarabihamije.

    Iterambere ryo kuva ku bilo 500 by'ibigori akagera kuri toni umunani zabyo ryamugejeje kure, aho uyu munsi atakibitsa mu mabanki gusa ahubwo 'dusigaye natwe tugura impapuro mpeshwamwenda muri Banki Nkuru y'Igihugu.'

    Imibare irivugira. Kuri ubu Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko Abanyarwanda bitabira serivisi z'imari biyongereye bagera kuri 95% mu 2023 bavuye kuri 93% mu 2022.

    Ni umubare munini kuko Raporo ya FinScope Rwanda mu 2008, yagaragaje ko Abanyarwanda 14% bari bagejeje ku myaka y'ubukure ari bo bagerwagaho na serivisi z'imari binyuze mu bigo biciriritse na za banki.

    Uko kugerwaho n'izo serivisi ni na byo bikomeje gutuma n'ibigo bitandukanye bishora imari nini mu Rwanda ndetse bikagukira muri Afurika.

    Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC) kigira uruhare mu kuzana ibyo bigo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugera mu 2023 ibirenga 100 byinjiye ku isoko ry'u Rwanda

    Biteganyijwe ko no muri iyi myaka iri imbere kugeza mu 2029 na bwo urwo rugendo ruzakomeza kunozwa. Mu migabo n'imigambi ya FPR-Inkotanyi ubona ko uru rwego rwitaweho cyane.

    Nk'ubu gahunda yo guhuza Imirenge SACCO ha handi umuturage wo mu Burengerazuba ashobora kugera mu Burasirazuba akabikuza amafaranga kuri SACCO imwegereye ku rugero rwa 100%, ntibizasaba kugera mu 2029 kuko uyu munsi byarenze 94%.

    Icy'ingenzi ndetse kirenze kurusha ibindi ubu ni uko muri iyo myaka biteganywa ko hazashyirwaho SACCO ku rwego rw'Akarere.

    Ni igikorwa cyatekererejwe rimwe no guteza imbere amakoperative, mu kunoza imikorere yayo no gutanga serivisi byisumbuye.

    Biteganywa ko 2029 izasiga hashinzwe banki y'amakoperative.

    Ni ikintu gikomeye cyane mu kongera ubushobozi no kunoza serivisi zitangwa ku muturage, kuko uru rwego mu myaka nka 18 ishize uvuye mu 2005 rwakomeje gutera imbere.

    Icyo gihe amakoperative yavuye kuri 919 agera ku 10.681 mu 2023, akaba agizwe n'abanyamuryango 5.234.049.

    Imari shingiro y'amakoperative yose yavuye kuri 7.153.335.000 Frw mu 2005 igera kuri 73.500.775.627 Frw mu 2023, ibigaragaza uburyo iyo banki ikenewe mu kubungababunga byuzuye uwo mutungo.

    Kwegereza abaturage serivisi z'imari ni byo bizatuma umuhigo wo kuvana Abanyarwanda bafite imyaka y'ubukure bafite konti mu bigo by'imari bava kuri miliyoni 2.5 bakagera kuri miliyoni eshanu.

    Kuko muri serivisi banki zitanga kwizigama biza ku mwanya w'imbere, biteganywa ko mu myaka itanu iri imbere ubwo bwizigame buzaba bwihariye hafi 28% by'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP).

    Ni amafaranga menshi cyane kuko ugereranyije nka miliyari 16.355 Frw by'umusaruro mbumbe wabarurwaga ko u Rwanda rugezeho mu 2023, wabona ko ubwo bwizigame bwaba ari miliyari zirenga 4580 Frw, icyo gihe kandi umusaruro mbumbe w'u Rwanda uzaba wariyongereye cyane.

    Ni imishinga izanafasha kongera umubare w'Abanyarwanda basobanukiwe neza kandi bazi imikoreshereze ya servisi z'imari bagere kuri 90% bavuye kuri 71.4%, imibare yo mu 2020.

    Ingingo yo kongera imbaraga muri gahunda yo kwishyurana no kohererezanya amafaranga bishingiye ku ikoranabuhanga mu gihugu no hanze yacyo na yo iri mu zizitabwaho.

    Icyakora hari aho u Rwanda rugeze kuko umubare w'abakoresha servisi za banki hakoreshejwe telefone wiyongereyeho 18% uvuye ku bantu 2.444.652 muri Kamena 2022 ugera ku bantu 2.529.108 muri Kamena 2023.

    Mu bijyanye n'ikoreshwa ry'inzira y'amabanki, amafaranga yoherejwe yiyongereyeho 191%, ava kuri miliyari 1.264 Frw agera kuri miliyari 3.680 Frw.

    Amafaranga yoherejwe binyuze mu mabanki hakoreshejwe inzira ya murandasi (internet banking) yiyongereyeho 67% ava kuri miliyari 4.351 Frw agera kuri miliyari 7.272 Frw.

    Mu myaka itanu igiye kuza biteganywa ko umubare w'Abanyarwanda bafite imyaka y'ubukure kandi bakoresha serivisi z'imari mu buryo bwanditse uzagezwa kuri 95% uvuye kuri 77% bariho muri 2020.

    Hazanozwa uburyo bwo guhanga serivisi z'imari n'iz'ubwishingizi bunogeye Umunyarwanda winjiza amafaranga make kandi bujyanye n'umurimo akora, ubuhinzi budasigaye.

    Kuri ubu imibare igaragaza ko nk'abahinzi 568.563 n'aborozi 85.398 bishingiwe, imibare byitezwe ko izakomeza kongerwa.

    Guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane, kongerera ubushobozi abagore n'abakobwa ku bijyanye no gutegura imishinga ibyara inyungu no gukorana n'ibigo by'imari, ni indi mishinga igamije kugira u Rwanda igicumbi cy'imari izibandwaho.

    Ibyo byose kandi bizashingira ku kureshya imari ikoreshwa mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, muri gahunda y'u Rwanda y'uko mu 2030 ruzaba rwagabanyije 38% by'imyuka rwohereza.

    Banki Nkuru y’u Rwanda ni rumwe mu rwego rugenzura serivisi nyinshi zijyanye n’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-amakoperative-n-ubwizigame-bwa-28-by-umusaruro-mbumbe-w-igihugu-mu

  • APR iregukana igikombe? Cyangwa Police irabishya ibirori? #rwanda #RwOT

    Muri Handball bigeze hamwe umwana arira nyina ntiyumve, ikosa rimwe gusa Police HC yakora, uyu munsi APR HC yahita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024.

    Uyu munsi nibwo hakinwa umukino wa kabiri wa kamarampaka “Playoffs” muri Handball, umukino Police HC isabwa gutsinda APR HC kugira ngo hazabe undi mukino wa 3 ugena utwara igikombe.

    Aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma wa kamarampaka aho asabwa gutanguranwa imikino 2 muri 3 igomba gukinwa.

    Umukino wa mbere wabaye, Police yaje kwikura mu kibuga nyuma yo kutishimira imisifurire, yatewe mpaga kuri uyu mukino.

    Bivuze ko bagiye gukina APR iri imbere n’intsinzi y’umukino umwe, irasabwa gutsinda uyu munsi ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024.

    Ni umukino uteganyijwe uyu munsi saa 15:30′ kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino urabanzirizwa n’uw’umwanya wa 3 uhuza Gicumbi HT na ES Kigoma saa 14h00′.

    Police HC na APR HC ziratana mu mitwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-iregukana-igikombe-cyangwa-police-irabishya-ibirori

  • Impamvu Omborenga Fitina atakoze imyitozo, iby’umutoza wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko umutoza mukuru azatangazwa mu cyumweru gitaha, ari na bwo azatangira akazi.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya yaguze.

    Ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports y’abagore, Rwaka Claude na Mazimpaka André uherutse gutangazwa nk’umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe ni mu gihe iyi kipe itarabona umutoza mukuru.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko umutoza mushya w’ikipe azatangazwa mu cyumweru gitaha akaba ari nabwo azatangira akazi.

    Ati 'Ntabwo byakunze ko dutangirana na 'staff technique’ tuzakorana mu mwaka utaha w’imikino yuzuye kuko murabizi ko hari byinshi byagiye bihinduka.'

    “Murabizi ko kugeza ku itariki 15 z’ukwezi turangije hari undi mutoza twari dufite twaratandukanye ku mpamvu twagiye dusobanura. Umutoza wacu mushya n’abo bazakorana, byitezwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo bazatangazwa ku mugaragaro, bakanatangira akazi'.

    Agaruka kuri Omborenga Fitina utaratangiranye n’abandi imyitozo ari uko yahawe uruhushya rwo kugira ibyo ajya gukemura.

    Ati “Omborenga Fitina ni umukinnyi wacu utakoze imyitozo kubera ko yasabye ubuyobozi uruhushya bitewe n’uko hari ibyo yagombaga kubanza gutunganya mu buzima bwe bwite kugira ngo atangirane na bagenzi be imyitozo ariko guhera ku munsi w’ejo azaba ahari'.

    Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi 20 harimo amasura mashya y’abakinnyi baherutse kugurwa, barimo Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier 'Seif’, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange’, Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient.

    Omborenga Fitina ntabwo yatangiranye n’abandi imyitozo

    Ngabo Roben yavuze ko umutoza azamenyekana mu cyumweru gitaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-omborenga-fitina-atakoze-imyitozo-iby-umutoza-wa-rayon-sports

  • Umuhanzi Diamond Platinimz yarebye umukino w’Ubufaransa na Portugal ari kumwe na Paul Pogba – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platinimz wo muri Tanzania na Paul Pogba bari kurebana umukino wa 1/8 cya Euro2024 uri guhuza u Bufaransa na Portugal.

    Aba bagabo bombi b'ibyamamare bakaba bahuriye mu Mujyi wa Dubai aho bose bari kubarizwa.

    Umukino barebye w'Ubufaransa na Portugal warangiye Cristiano Ronaldo na bagenzi be basezerewe kuri penaliti 5-3, birangira Mbappé na bagenzi be bageze muri 1/2.

    Nyota wa Muziki Nchini 🇹🇿 @diamondplatnumz amekutana na Nyota wa Ufaransa Paul Labile Pogba.

    Diamond amekutana na Pogba Dubai huku wakitazama Mchezo wa Portugal dhidi ya France. pic.twitter.com/gEJxTVB1cl

    — A FM RADIOTZ (@AFMRadioTZ) July 5, 2024

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-diamond-platinimz-yarebye-umukino-wubufaransa-na-portugal-ari-kumwe-na-paul-pogba-videwo/

  • Ubufaransa bwa Kylian Mbappé bwatumye Cristiano Ronaldo asezera nabi Euro 2024 mu marira menshi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Bufaransa bwasezereye Portugal muri 1/4 cya Euro2024 nyuma yo gutsinda penaliti 5-3. Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota 120.

    Iminota 120 yarangiye Portugal ikomeje kunganya n'u Bufaransa 0-0. Amakipe yombi yagiye gukiranurwa na penaliti maze u Bufaransa bwa Kylian Mbappé bukomeza kuri Penariti 5 kuri 3 za Portugal.

    Ikipe y'Ubufaransa izahura na Espagne muri 1/2. Espagne ikaba yageze aho isezereye Ubudage bwari imbere y'abafana bayo.

    Source : https://yegob.rw/ubufaransa-bwa-kylian-mbappe-bwatumye-cristiano-ronaldo-asezera-nabi-euro-2024-mu-marira-menshi-amafoto/

  • Mu Nzove hagaragaye abakinnyi bashya Gikundiro imaze iminsi igura! Rayon Sports yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 20 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino mushya wa 2024/25, yabereye mu Nzove saa Cyenda.

    Kwinjira ku bafana byari 2000 Frw. Rayon Sports yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 20 harimo n'abashya baguzwe muri iyi mpeshyi.

    Abakinnyi bashya barimo nka Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier 'Seif', Ndikumana Patient, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/mu-nzove-hagaragaye-abakinnyi-bashya-gikundiro-imaze-iminsi-igura-rayon-sports-yatangiye-imyitozo-ifite-abakinnyi-20/