Blog

  • Ibyamamare byabukereye i Bugesera! Miss Mutes… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kibera kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ni nyuma yo kwiyamamaza mu tundi turere turimo nka Musanze, Rubavu, Ngororero, Kirehe, Huye, Nyamasheke, Nyarugenge n’ahandi.

    Akarere ka Bugesera kabaye Site ya 12, Umukandida Paul Kagame agiye kwiyamamarizaho. Kuri Site zinyuranye yagiye ashyigikirwa n’ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

    Kuri iyi nshuro ibihumbi n’ibihumbi barimo n’ibyamamare nka Muyoboke Alex, King James na Knowless, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, umunyamideli Kate Bashabe n’abandi bifatanyije n’abanya-Bugesera mu kwakira umukandida Paul Kagame.

    Mutesi Jolly yari aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko azitabira igikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR, Paul Kagame mu Bugesera. Mu bandi yari kumwe n’abo harimo n’abanyamakuru b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Evelyne Umurerwa ndetse na Nadia Mutoni.

    Mutesi Jolly yavuze ko biteye ishema ‘kuba umunyarwanda’. Yavuze ko mu bihe bitandukanye yabonye uburyo ibihumbi by’urubyiruko bashyigikiye Kandida Perezida, Paul Kagame kandi ‘ni ibintu byishimira’.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibi ari igisobanuro cy’uko umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Paul Kagame ‘bahagarariye ibyo abanyarwanda bakeneye, bizera ko ubuzima bwabo butekanye kandi bakiteza imbere’.

    Yavuze amateka yo kwibohora yumvikanisha neza Demokarasi. Yavuze ko kujya mu Bugesera gushyigikira Paul Kagame, biri mu murongo wo gushyigikira iterambere n’umurongo u Rwanda rwifuza. Ati “Tariki 17 Nyakanga 2024 turi kumwe nawe.

    Paul Kagame agiye kwiyamamariza muri Bugesera, mu gihe abaturage bamushimira ibikorwa binyuranye yabagejejeho. Kimwe mu byitezwe muri aka karere, harimo n’ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima.

    Muri aka Karere muri Gashora mu murenge wa Kagasa hubatse inganda zitandukanye, nka Imana Steel Rwanda, Uruganda rukora ibyuma by’ubwubatsi, ndetse no mu mirenge yindi itandukanye nka Ntarama ahari uruganda rukora amasabune, ndetse n’impapuro z’isuku Clear Products Rwanda, ndetse n’ububiko butandukanye.

    Akarere ka Bugesera kamaze gutera intambere mu buryo bushimishije mu bijyanye n’amahotere ndetse n’ubukerarugendo aho hagaragara aho abantu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe n’ubushobozi bwabo, ndetse n’aho bakunda ahagaragara amahoteri Manini.

    Abatuye akarere ka Bugesera abenshi batuyemu midugudu aho ibikorwa remezo bibageraho mu buryo bworoshye, igice kini cy’abaturage batuzwe no gukora ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

    Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n’uturere tw’imigi cyane ko kari mu birometero 15 by’umujyi wa Kigali, imishinga minini ikorerwa muri ako karere yaba iyabikorera cyangwa iya Leta igafasha gutera imbere twavugamo.

    Akarere ka Bugesera kagizwe n’Imirenge cumi n’itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n’imidugudu magana atanu na mirongo inani n’umwe (581).



    Miss Mutesi Jolly yari aherutse gutangaza ko azaba ari mu Karere ka Bugesera mu gushyigikira Kandia-Perezida, Paul Kagame


    Muyoboke Alex yageze mu Bugesera, nyuma yo gushyigikira Paul Kagame mu turere tunyuranye amaze kwiyamamarizamo


    Uhereye ibumoso: Mutoni Nadia, Evelyne Umurerwa ndetse na Mutesi Jolly


    Umuhanzi King James ndetse na Butera Knowless ubwo yari bageze i Kadama mu Murenge wa Ruhuha


    Umunyamideli Kate Bashabe ubwo yari yifatanyije n'abaturage mu Karere ka Bugesera


    Isimbi Model ari kumwe n’umugabo we bageze mu Karere ka Bugesera gushyigikira Paul Kagame

    Umuhanzi Tom Close n’umugore we Ingabire Ange Tricia-Basanzwe ari abaturage mu Karere ka Bugesera
     

    Abarimo Kathia na Brenda babarizwa mu itsinda rya Mackenzies bageze mu Murenge wa Ruhuha mu Bugesera 


    Rev Alain Numa, usanzwe ari Umukozi wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN



    Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money, Chantal Mutoni Kagame

    Ngabo Karegeye wamamaye nka ‘Ibere rya Bigogwe’ ndetse na Masafi, umufasha w’umushyushyarugamba, Eric Shaba





     

    Mu Karere ka Bugesera niho havuye indirimbo zamamaye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza nka ‘Akabando’, ‘Mwungeri’, ‘Hitamo’ n’izindi 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144703/ibyamamare-byabukereye-i-bugesera-miss-mutesi-jolly-yavuze-impamvu-yashyigikiye-paul-kagam-144703.html

  • Mwaratureze turakura- Ishimwe rya Knowless ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ubwo yari kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, aho Paul Kagame yiyamamarije.

    Mu buhamya yatanze, Knowless uzwi mu ndirimbo nka ‘Komeza’, ‘Nyigisha’ n’izindi yavuze ko inzira y’ubuzima bwe ari ndende, ashingiye ku byo yanyuzemo ndetse n’aho ageze.

    Yavuze ko nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yaba ku muryango wa Se ndetse n’uwa Nyina, yasigaranye abantu batatu gusa.

    Ariko nta gihe cyashize, kuko babiri nabo bitabye Imana (barimo Nyina)- Bivuze ko yasigaranye umuntu umwe nawe wari muto wari ukeneye kurerwa, ariko yafashe inshingano zo kurera Knowless.

    Uyu muhanzikazi avuga ko icyo gihe babaye mu ‘kazu gato cyane’ ubuzima butangira kurura. Yavuze ko uwo basigaranye yabonye akazi ko kwigisha ahantu kure, bigatuma azinduka saa cyenda z’urukerera akagaruka mu rugo bitinze.

    Knwoless avuga ko kariya kazu gato bakitaga ‘ikibahima’ kubera ko nyine katurutiraga kuba hanze. Yavuze ko yabaye igihe kinini muri kariya kazu gato, kandi icyo gihe yagiraga ubwoba bwinshi, kandi agatinya ijoro.

    Muri icyo gihe, yize amayeri ahitamo kujya arara aririmbira hejuru asakuza kugirango umugizi wa nabi cyangwa se undi wese atamusanga mu nzu mu buryo butunguranye. Yavuze ko aya mayeri yamuhiriye kandi ‘nta kintu nabaye’.  

    Avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga amashuri abanza, asoje akomeza kwiga ayisumbuye kandi yigiye ku buntu kubera ubuyobozi bwa Paul Kagame. Anavuga ko aho ariho yatangiriye umwuga w’ubuhanzi, ndetse anakomeza Kaminuza, atangira kubona ku mafaranga.

    Ibi byatumye ahitamo no kwiga ‘Masters’ muri Oklahoma Christian University, ishuri ry’abanyamerika. Yavuze ko yatanze kimwe cya kabiri cy’amafaranga yasabwaga, andi yishyurwa na Guverinoma y’u Rwanda.


    Yavuye mu nzu nto, none yiyubakiye inzu ngari

    Knwowless yavuze ko yakuze atekereza kuzagira inzu ngari ku buryo icyumba azajya aba yarayemo atari cyo azajya aruhukiramo.

    Ibi ni byo byatumye ashakisha ikibanza mu Karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna. Yavuze ko we afatanyije n’umugabo we Ishimwe Clement bemeje kubaka muri kariya gace, kandi bashishikarije n’abandi barimo abahanzi, inshuti z’umuryango kujya gutura hamwe n’abo.

    Ariko kandi ngo bahuye n’ibicantenge bya bamwe mu bantu bo muri Kigali bababwiraga ko bitari bikwiriye kujya gutura muri kariya gace.

    Ati “Ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyawe ni uko twizerera muri mwebwe […]”

    Butera yavuze ko kuba Paul Kagame yarateje imbere akarere ka Bugesera, akahageza ikibuga cy’indege, imihanda myiza ndetse nawe agatura muri aka karere, byatumye bahaguma. Ati “Twagiye kubona tubona mwebwe na Madamu noneho mutubereye abaturanyi i Bugesera. Ibintu mwabishyize ku rundi rwego.”


    Mwaratureze turakura, natwe turashima!

    Knowless yavuze ko yuzuye amashimwe ku mutima we bitewe n’urugendo rwiza rw’ubuzima amaze kugeraho abicyesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

    Yavuze ko Umukuru w’Igihugu yareze abakura. Ati “Ntabwo twabona uko tugushimira Nyakubahwa Chairman, kubera ko twa twana twari mu tuzu duto, tw’udupfubyi, tudafite icyerekezo, tudafite uwo tubwira, tutazi ngo ejo buzacya bimeze gute, mwaratureze turakura…”

    Butera yavuze ko bariya bana, barakuze, kandi bavuyemo abantu bazima ‘ari bo batwebwe’, ndetse hari amashami yabashibutseho.

    Mu ijambo rye, yumvikana nk’umuntu wafashwe n’amarangamutima y’ibyishimo, ndetse yashimye Paul Kagame, ko amashami yabashibutseho uyu munsi abaye mu gihugu gitekanye, kandi intero y’abo ni ukubaka u Rwanda mu nguni zose z’ubuzima.

    Yavuze ko iyo asubije inyuma amaso akareba aho yavuye, ntiyari yarigeze atekereza ko umunsi umwe azaba ahagaze imbere y’ibihumbi by’abantu barimo na Paul Kagame agaruka ku nkuru y’ubuzima bwe.

    Knowless yijeje Paul Kagame ko ‘turi bato batari gito’. Ati “Icyo twabizeza ni uko ahantu aho ari ho hose, muzashingura ibirenge muzizere y’uko twahateje intambwe, niho intambwe zacu zishingiye, muradifite, kuri ubu n’ejo n’igihugu kizaza.”

    Yasabye Paul Kagame ko ubwo azaba abonye umwanya, yazatumira abanya-Bugesera mu rwuri rwe hafi y’umupaka wa Ntemba bakaganira.


    Ibyo yagezeho ni imbuto zabibwe za FPR-Inkotanyi

    Umuyobozi wa PL, Mukabalisa Donathile yavuze ko ubuhamya bwa Knowless Butera ari imbuto zabibwe n’umuryango FPR- Inkotanyi. Ati “Ibi ng’ibi yagezeho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni imbuto zeze ku miyoborere yanyu myiza ariko cyane cyane ku mutima w’ubumuntu mugira.” 

    Butera Knowless yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho ubuziam burura, ariko bitewe n'ubuyobozi bwa Paul Kagame yiteje imbere


    Knowless yavuze ko urugendo rw'amasomo ye mu mashuri atandukanye yarushyigikiwemo na Guverinoma


    Knowless yijeje Paul Kagame ko bazakomeza kumushyigikira ibihe n'ibihe


    Kandida-Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Bugesera kuri Site ya Kindama


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144706/mwaratureze-turakura-ishimwe-rya-knowless-kuri-paul-kagame-wamukuye-mu-nzu-yikibahima-144706.html

  • Bari gutigisa imijyi yose y’u Rwanda! Aba-Djs… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umuziki by'umwihariko muri Kigali no hanze yayo barabizi ko uryoshywa cyane n'aba-Djs batandukanye baryohereza aho baba basohokeye. Uko iminsi igenda indi ikaza ni ko haza abavanga imiziki batandukanye nk'uko no mu bindi byiciro nta gahora gahanze!

    Benshi mu mpera z'icyumweru mu bihe bisanzwe usanga basiganwa bashaka aho kwidagadurira, bafata kamwe kaba gaherekejwe n'ibindi bintu birimo umuziki uryoha cyane iyo uhuye n'abamaze kwizihirwa.

    Aba-DJ ni abantu b'ingenzi cyane bafasha benshi kuryoherwa no gukomeza gusunika amasaha bumva ari ukwihuta cyane mu buryo bukomeye.

    Utubyiniro n'utubari dutandukanye muri Kigali no hanze yayo dukunda kugira ubushyuhe usanga tubifashisha mu kongera icyanga no kutarambirwa ku baba badusohokeyemo.

    Umwuga wo kuvanga imiziki ntabwo ukiri uw'abagabo gusa kuko ku Isi yose n'ab'igitsinagore bawuhagurukiye ndetse no mu Rwanda ntibatangwa cyane ko umubare munini usigaye wiganje mu bawukora.

    Muri uyu mwaka wa 2024 rero ugeze muri kimwe cya kabiri, hari aba-Djs bagezweho bitewe n'ibikorwa runaka bagaragaramo haba mu bitaramo, mu mikino ikomeye, mu tubari tugezweho n'ahandi henshi.

    By'umwihariko muri uru rutonde, InyaRwanda yaguteguriye aba-Djs bagezweho barimo n'abamaze igihe gito muri uyu mwuga ariko bafite ubuhanga budasanzwe.

    1.     DJ Brianne




    Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, ari mu bagezweho muri iki gihe muri uyu mwuga. Usibye kuba ari guca impaka mu gususurutsa abari kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR-Inkoranyi, Paul Kagame, DJ Brianne ari mu barambye mu mwuga wo kuvanga imiziki. 

    Mu minsi ishize, aherutse gutungura benshi abatirizwa mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

    2.     DJ Sonia




    Sonia Kayitesi umaze kwamamara nka DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho i Kigali mu bijyanye no kuvanga imiziki, akomeje kwigaragaza neza mu bitaramo, mu bikorwa byo kwiyamamaza no kuri Televiziyo Rwanda. 

    Uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki mu tubyiniro, DJ Sonia ni umwe mu bakora aka kazi mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, akaba akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hanze y'u Rwanda.

    Dj Sonia afite imyaka 25 y'amavuko. Yavutse ku wa 11 Nzeri 1998. Yacuranze ahantu harimo nk'igitaramo cyabaye umwaka ushize cyo gusoza Giants of Africa Festival n'ibindi. Ubu ni umwe mu bavanga imiziki kuri RBA.

    3.     DJ Toxxyk



    DJ Toxxyk ari uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, ni umwe mu bagezweho mu kuvanga imiziki muri uyu mwaka. Mu minsi ishize, aherutse gutanga ibyishimo i Rubavu mu gitaramo yise 'Toxxyk Xperience.' 

    4.     DJ Ira





    Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki, ni umwe mu bahanga muri uyu mwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

    DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk'ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda, ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    5.     DJ Marnaud



    Mugisha Gatera Arnaud [DJ Marnaud] uri mu bakunzwe mu Rwanda mu mwuga wo kuvanga unmuziki afatanya n'ubuhanzi, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe ahanini abikesha indirimbo aherutse gushyira hanze yise 'Tuliwawelu (We Outside) iri mu njyana y'Amapiano, ndetse n'indi ijyanye n'amatora yahuriyemo na Massamba Intore na Ruti Joel bise 'Ntimugire Ubwoba.'

    Uyu musore wamamaye mu kuvanga umuziki, amaze imyaka itanu ari mu muziki. Yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Bape’ yakoranye n’itsinda rya Active, akomereza ku ndirimbo ‘Ribuyu’ yahuriyemo na Dj Pius, ‘Boku’ yakoranye na King James, ‘Reka turye’ yakoranye na Malaika, ‘Mundemere’, ‘Ibihe byose’ na Uncle Austin, ‘Bahabe’ yakoranye na Bushali n’izindi.

    6.     DJ Higa & DJ Rusam




    DJ Higa na Rusam ni itsinda ry'abavanga imiziki rya mbere ry'abakobwa bakora uyu mwuga wo kuvanga imiziki ribayeho mu Rwanda. Bamaze kubaka izina i Kigali kubera kuvanga imiziki ku buryo basigaye bacuranga mu tubari dukomeye kandi bagatumirwa no mu bitaramo bitandukanye i mahanga.

    Iri tsinda rigizwe na Higa Sharon ndetse na mugenzi we Rusamaza Nadege, buri wese afite ubwoko bw'umuziki yiyumvamo ari nabyo byatumye bahitamo guhuza imbaraga. Aba bakobwa bamenyekanye mu mwuga wo kubyina, batangiye kwimariramo ibyo kuvanga umuziki mu minsi ishize.

    Bahuriye mu ndirimbo 'Aye' na Juno Kizigenza ndetse mu minsi ishize bahuriye mu yitwa 'Shumaka' n'umuhanzi Seyn.

    7.     DJ Crush





    Tuyambaze Liliane [DJ Crush] w'imyaka 22 winjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki by'umwuga akiyongera ku barimo DJ Ira na DJ Sonia, ari mu bakomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi n'abanyabirori kimwe n'abakunzi b'imyidagaduro muri rusange kubera impano ye.

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga muri izi ntangiriro z'umwaka wakomeje kubona amashusho n'amafoto ya DJ Crush acicikana ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaza ko bishimiye ubuhanga bw'uyu mwari mu kuvanga umuziki.

    Ubusanzwe DJ Crush yitwa Tuyambaze Liliane, yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, avukana n'abana 7 akaba ari uwa 6, yize amashuri abanza muri Morning Star Primary School akomereza icyiciro rusange muri Ecole Secondaire de Gikondo asoreza muri College Sainte Bernard.

    8.     DJ Flixx


    Ishimwe Cyomoro Fanny ni umwe mu ba-Djs b’abakobwa bakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nibwo ari gutangira kwigaragaza muri uyu mwuga, ariko akomeje kugaragaza umuhate, urukundo ndetse n’ubuhanga.

    Kugeza ubu, acuranga mu bukwe, mu birori bitandukanye ndetse no mu tubari. Mu minsi ishize, yagiye anagaragara kuri televiziyo zitandukanye zirimo na RTV. 



    9.     DJ Clara





    Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwimpuhwe Clara. Avuga ko yahisemo kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki cyane ko ari ikintu akunda gukora yishimisha ariko nyuma bikaba byaravuyemo akazi. 

    Yatangiye kuvanga imiziki muri Kamena 2022. Amaze gucuranga mu bitaramo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, Uganda,i Bukavu muri RDC na Dubai.

    Mu minsi ishize, DJ Clara uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki niwe wasusurukije abitabiriye igitaramo cya 'La caravane du rire'; cyahurije hamwe abakunda guseka n'abakunzi babo.

    Uyu mukobwa yize kuvanga imiziki muri Scratch Music Academy. Avuga ko mu micurangire ye akunda 'Amapiano' cyane ariko akaba anakunda gucuranga ibintu byose bitewe n'abanu ari gucurangira.

    10.  DJ Fabulous




    Shimwa Olivier Fabrice uzwi ku izina rya ‘DJ Fabulous’ mu myuga y’itangazamakuru no kuvanga imiziki, kuri ubu ari mu bagezweho i Kigali mu kuvanga imiziki mu tubari dukomeye turimo The B Lounge, Wakanda Villa n'ahandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144663/bari-gutigisa-imijyi-yose-yu-rwanda-aba-djs-10-bagezweho-mu-2024-amafoto-144663.html

  • Myugariro wa AS Kigali yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga agonganye n’umunyezamu akamira ururimi ubwo bari mu myitozo.

    Iyi nkuru mbi mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

    Mukonya bivugwa ko yari mu myitozo Mageragere, yaje kugongana n’umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura biranga ari bwo bahitaga bamutwara kwa muganga.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yajyanywe ku bitaro bya CHUK kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko ntibyakunda kuko yaje guhita yitaba Imana.

    Mukonya yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-as-kigali-yitabye-imana

  • Amb. Gatete Claver yagaragaje ko Igiswahili gikwiriye kuba ururimi rukoreshwa muri Loni – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Igiswahili, aho yagaragaje ko urebye uko urwo rurimi rukoreshwa kuri ubu ruhuza abantu kandi rukwiye kuba rukoreshwa cyane.

    Yakomeje ati 'Ni ururimi rwagombaga guhuza Zanzibar na Tanganyika kandi rwabigezeho. Iyo urebye uburyo ruri gutera imbere sinzi niba hari ikindi wabigereranya…kandi ushobora kugisanga mu ndimi zacu zinyuranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    Yakomeje ati 'Igiswahili nk'ururimi ruhuza abantu kandi ni kimwe mu bintu byiza cyane kuko tubona ko ntacyo twakora tutuze ubumwe. Kunga ubumwe bisaba kuba muvuga ururimi rumwe mwumvikanaho, uko ni ko mukabasha gukorana ubushabitsi.'

    Yagaragaje ko kuri ubu ibihugu byinshi byo muri Afurika y'Iburasirazuba bikoresha Igiswahili kuko byamaze kurufata nk'ururimi rwemewe muri ibyo bihugu, bikaba birwigisha mu mashuri ndetse rukaba ruri kugera no mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Yavuze ko muri Loni hakoreshwa indimi esheshatu ariko ko bibabaje kubona Igiswahili kitari muri izo ndimi.

    Ati 'Muri Loni dukoresha indimi esheshatu ariko birababaje kubona muri izo nta rurimi na rumwe rwo ku mugabane wa Afurika rurimo kandi ntekereza ko Igiswahili kiri kugera kuri urwo rwego, dutegereje kumva nibura mu nyubako ya Loni harimo abakora ubusemuzi mu Giswahili.'

    Yakomeje agaragaza ko ururimi ari ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi kuko rufasha abantu kunga ubumwe, gukorana ibikorwa by'iterambere birimo ubucuruzi n'ibindi.

    Ambasaderi Gatete yasangije abitabiriye uwo munsi uko yigeze kugira ikibazo cyo kuvugana n'umuntu wakoraga ikawa muri hoteli ariko bakaza kuba inshuti nubwo yakoreshaga Icyespanyolo bigatuma kumvikana bigorana, ashimangira ko iyo abantu bavuga ururimi rumwe babasha gukora itumanaho mu buryo bworoshye.

    Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bya Afurika byakomeza kwigisha ururimi rw'Igiswahili rwaba ururimi ruhuza uwo mugabane.

    Yasabye gushyira imbaraga mu guteza imbere ururimi rw'Igiswahili ku buryo ruba urwa karindwi rukoreshwa mu Muryango w'Abibumbye nyuma y'Icyarabu, Igishinwa, Icyongereza, Igifaransa, Ikirusiya n'Icyespanyolo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ambasaderi Claver Gatete, yaragagaje ko Igiswahili gikwiriye kuba ururimi rukoreshwa no muri Loni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gatete-claver-yagaragaje-ko-igiswahili-gikwiriye-kuba-ururimi-rukoreshwa

  • Abakozi ba APR FC bari bafungiwe kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports, bafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahoze ari abakozi batatu ba APR FC bakekwagaho icyaha cyo kugambirira guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo bafunguwe.

    Muri Gicurasi 2023, ni bwo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager; Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w'Ikipe na Mupenzi Eto'o wari ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi muri APR FC n'undi muturage witwa Bizimana Bilali bivugwa ko yari umuganga, batawe muri yombi.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwabashinje gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bibace intege mu mukino wabahuje na APR FC muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Mu iburanisha ry'uru rubanza mu mizi, ku wa 15 Nzeri 2023, abaregwa bemeye ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y'icyaha.

    Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu no gutanga amande y'ibihumbi 500 Frw, gusa amakuru atugeraho yameza ko aba bose bamaze kurekurwa kandi bageze mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/abakozi-ba-apr-fc-bari-bafungiwe-kuroga-abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bafunguwe/

  • Ibyamamare bitandukanye byitabiriye umuhango wo kwamamaza umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu mu ngeri zitandukanye, bazindukiye kuri Site ya Kindama mu karere ka Bugesera baje mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida akaba na Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi.

    Mu bitabiriye uyu muhango, harimo ibyamamare bitandukanye byaje gushyigikira Chairman wa RPF-Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame.

    Muri aba harimo nka Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Butera Knowless, King James, Kate Bashabe, Tom Close n'umufasha we ndetse n'abandi benshi cyane.

    Source : https://yegob.rw/ibyamamare-bitandukanye-byitabiriye-umuhango-wo-kwamamaza-umukandida-wumuryango-fpr-inkotanyi-amafoto/

  • Kamonyi/FPR: Abanyarukoma bahamije ko Paul Kagame ntacyo azababurana kuko nabo ntacyo bamuburanye #rwanda #RwOT

    Mu kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Abanyarukoma kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024 bahamije ko amahitamo yabo mu matora ateganijwe ari 'Igikumwe ku Gipfunsi'. Bizeje Uzziel Niyongira uhagarariye FPR-INKOTANYI(Chairman) mu karere ka Kamonyi ko kuba ntacyo baburanye Paul Kagame nawe ntacyo azababurana.

    Uzziel Niyongira(Chairman), yabwiye intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange ko' Paul Kagame, niwe mukandida wacu. Uru rugendo rw'imyaka 30 niwe warutuyoboyemo, turishimye kdi turanyuzwe'.

    Byari ibyishimo mubanyamuryango.

    Nyuma y'umwanya utari muto Abanyamuryango baririmba indirimbo z'Umuryango, bavuga ibigwi bya Paul Kagame n'ibyiza bakesha FPR-INKOTANYI, Uzziel Niyongira yarababwiye ati' Nta gushidikanya, ntabwo ari ibyo gukeka, iyi manda y'imyaka itanu 2024-2029 twe Abanyarukoma twarabirangije, icyo dusigaje ni ku itariki ya 15 Nyakanga, Igikumwe ku gipfunsi imbere y'ifoto ya Paul Kagame'. Yakomeje abibutsa ko nyuma yo kwitorera Paul Kagame bazava mu bwihugiko bagahita bahabwa urundi rupapuro bazatoreraho Abadepite b'Umuryango FPR-INKOTANYI.

    Avuga ku gutora Abadepite batanzwe n'Umuryango FPR-INKOTANYI nyuma y'uko bazaba bamaze kwitorera Paul Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda, yagize ati' kubatora ni ugushyira igikumwe ku birango by'Umuryango FPR-INKOTANYI, bityo ukaba utoye Abadepite bazafasha Chairman wacu gutora amategeko meza abereye Abanyarwanda twese'.

    Uzziel Niyongira ati gahunda ni Kugipfunsi.

    Yasabye abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI ko bajyana ubutumwa ku batabashije kuboneka, bakababwira ko gahunda ari ugutora Paul Kagame bashyira Igikumwe ku gipfunsi babisoza bakareba ahari ibirango bya FPR-INKOTANYI bakitorera Abadepite bayo.

    Uzziel Niyongira (Chairman), yakomeje abwira Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange ko gutora Paul Kagame, gutora Abadepite ba FPR-INKOTANYI ari' Ugutora Ubumwe bw'Abanyarwanda, Demokarasi y'Abanyarwanda ndetse n'Iterambere ry'Abanyarwanda rigera kuri buri wese'.

    Yitwa Chantal, yarase ibigwi bya Paul Kagame, avuga ibyiza Umuryango FPR-INKOTANYI wagejeje ku banyarwanda, asaba buri wese gushyira igikumwe ku gipfunsi. 

    Uretse kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hanamamajwe Abakandida Depite b'Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n'Inkotanyi za Kamonyi bahagarariye abandi ari; Uwamahoro Prisca na Munyandamutsa Lean Paul. Biyeretse Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange, babasaba gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bagakomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

    Dore amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

    Prisca na Jean Paul bajya kwiyereka intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarukoma muri rusange.

    Barahabyinnye ivumbi riratumuka.

    Uyu yazanye agashya k'indege. Yerekana iterambere mu ngendo zo mu kirere.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/06/kamonyi-fpr-abanyarukoma-bahamije-ko-paul-kagame-ntacyo-azababurana-kuko-nabo-ntacyo-bamuburanye/

  • Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye kwitegura umwaka w'imikino wa 2024/25 yitabiriwe n'abakinnyi 20 bagaragayemo batandatu bashya batarimo Omborenga Fitina wari utegerejwe na benshi.

    Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 mu Nzove iyoborwa n'Umutoza Rwaka Claude usanzwe utoza Ikipe y'Abagore.

    Abakinnyi bashya bakoze imyitozo barimo Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier 'Seif', umunyezamu Ndikuriyo Patient, Ndayishimiye Richard, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' ndetse na Ishimwe Fiston wahoze muri AS Kigali utarasinya amasezerano.

    Abasanzwe bakoze barangajwe imbere na Aruna Majaliwa, umunyezamu Khadim Ndiaye, Serumogo Ally, Iraguha Hadji, Iradukunda Pascal, Ganijuru Elie, Bugingo Hakim na Kanamugire Roger. Ni mu gihe abandi ari abana bato iyi kipe yazamuye.

    Umukinnyi mushya Gikundiro yakuye mu Amagaju, Rukundo Abdul Rahman wishimiwe n'abafana yatangaje ko yisjimiye kuba mu ikipe ikomeye ndetse ko bazitwara neza uyu mwaka.

    Ati 'Turashaka ko uyu mwaka dukora ikintu gikomeye kuko turi ikipe nziza. Rayon Sports ni ikipe ikomeye izwi muri Afurika rero turifuza kugera ku ntego yacu nkuru yo gutwara igikombe.'

    Niyonzima Olivier 'Seif' wasubiye muri Murera yatangaje ko intego ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona nk'ibisanzwe.

    Ati 'Nijeje abafana ba Rayon sports ko nzashyiramo imbaraga zanjye zose kugirango igire aho igera ari nako nanjye nifasha muri rusange kuzamura urwego rwanjye.'

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko abakinnyi batabonetse barimo Omborenga Fitina, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable na Rudasingwa Prince bazakorana n'abandi imyitozo guhera mu mpera z'iki cyumweru.

    Gikundiro itarava ku isoko itangaza ko ikomeje kwiyubaka bityo abakunzi bayo bakomeza kwitega amasura mashya kuko yamaze kwemeza ko yasinyishije umunya Senegal Omar Gnign ukina yugarira. 

    Nyuma yo kugira umwaka w'imikino mubi ushize, iyi kipe yahize kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize.

    The post Amafoto — Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-abarimo-sefu-paplay-na-madjaliwa-batangiye-imyitozo-muri-rayon-sports-yitegura-kwakira-myugariro-omar-gnign-wo-muri-senegal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-abarimo-sefu-paplay-na-madjaliwa-batangiye-imyitozo-muri-rayon-sports-yitegura-kwakira-myugariro-omar-gnign-wo-muri-senegal

  • Bamwe bazanye n’abafasha ba bo! Uko bamwe mu byamamare baserutse mu kwamamaza Perezida Kagame i Bugesera (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuba Perezida w’u Rwanda, uyu munsi yabikomereje Iburasirazuba mu Bugesera, nk’inshuro zabanje n’ubundi yari ashyigikiwe n’ibyamamare.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, Perezida Kagame yiyamamarije Kindama muri Bugesera, umuhango witabiriwe n’abaturage benshi barimo n’ibyamamare.

    Umuhanzi Tom Close akaba yaserukanye n’umugore Tricia Close baje gushyigikira Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “gahunda ni 100%, isango ni tariki ya 15/7 (nibwo amatora azaba), igikumwe tukagitera ahari igipfunsi.”

    Tom Close akaba atari we wenyine waserukanye n’umufasha we, na Isimbi Model n’umugabo we ukomoka muri Isiraheri, baserukanye mu mwambaro wanditseho ‘PK’ (Paul Kagame) ndetse hariho n’ifoto y’igipfunsi.

    Ibindi byamamare byahagaragaye hari nka Patycope uzwiho cyane kuvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencer), umunyamideli Kate Bashabe, abahanzi King James, Knowless, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex n’abandi benshi.

    Tom Close n’umugore we Tricia ni uko baserutse

    Isimbi Model n’umugabo we

    Miss Mutesi Jolly yari ahari

    Umunyamideli Kate Bashabe

    King James na Knowless

    Muyoboke Alex ni uko yaserutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bamwe-bazanye-n-abafasha-ba-bo-uko-bamwe-mu-byamamare-baserutse-mu-kwamamaza-perezida-kagame-i-bugesera-amafoto