Blog

  • U Busuwisi: Abanyarwanda bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabereye ku cyicaro Gikuru cy'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Byitabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo ndetse n'imiryango mpuzamahanga i Genève, Abanyarwanda batuye mu u Busuwisi ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

    Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi ndetse no mu Muryango w'Abibumbye i Genève, James Ngango, yagarutse ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka mu myaka 30 ishize, anashima ubutwari, umurava ndetse no gukunda igihugu byaranze ingabo za RPA, zakuye u Rwanda mu icuraburindi zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ku ya 4 Nyakanga 1994, ingabo z'Umuryango FPR-Inkotanyi, zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo Abanyarwanda bongera kugira icyizere cy'ejo hazaza, biteza imbere, bubaka u Rwanda tubona none. Iyi ntsinzi ntiyarokoye ubuzima bwa benshi gusa, ahubwo yahaye amahirwe buri Munyarwanda yo kugira uruhare mu kwiyubaka ndetse no kubaka Igihugu.”

    Ambasaderi Ngango yanagarutse kandi ku rugendo rutari rworoshye rwagejeje u Rwanda ku bumwe bw'Abanyarwanda, ukwihesha agaciro ndetse n'iterambere mu myaka 30 ishize.

    Yagize ati 'Nyuma y'imyaka 30 rubohowe ingoyi y'amacakubiri, u Rwanda kuri ubu ruri mu bihugu biza ku isonga muri Afurika mu kugira icyerekezo cy' iterambere rirambye mu nzego zinyuranye, cyane cyane mu ishoramari, ubukerarugendo, ubuvuzi, uburezi n'ahandi.'

    Yakomeje asaba abitabiriye ibyo ibirori gusura no gushora imari mu Rwanda igihe icyo ari cyo cyose, anabatumira ku kwitabira shampiyona y'Isi y'umukino wo gusiganwa ku magare mu 2025, izakirwa n'u Rwanda kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

    Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rikomeye ku Isi rizaba ribereye mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Muri ibyo birori kandi, hanasojwe imurikagurisha ry'ibihangano byiswe “Fierce Femmes” ryaberaga muri Gallery Brulhart i Genève, rikaba ryarateguwe na Kakizi Jemima, mu rwego rwo kugaragaza ibihangano by'abahanzi b'Abanyarwandakazi batanu ari bo Cynthia Butare, Odile Uwera, Teta Chel, Crista Uwase, na Miziguruka.

    Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, binyuze mu bikorwa by'ubugeni.

    Kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30 ni uguha agaciro ubutwari bw'abahagaritse Jenoside, hizihizwa ubudacogora bw'Abanyarwanda ndetse hanashyigikirwa ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, iterambere no kwigira.

    Byari ibyishimo ku bitabiriye ibyo birori

    Ambasaderi Ngango James yakira abitabiriye ibyo birori

    Umuhamirizo w'Intore uri mu byasusurukije abitabiriye uyu muhango

    Muri ibyo birori habayeho umwanya wo kugaragaza umuco nyarwanda

    Muri ibyo birori kandi hasojwe imurikagurisha ry’ibishushanyo byakozwe n’Abanyarwanda

    Urubyiruko narwo ruri mu bitabiriye ibi birori

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora

    Amb. Ngango yashimye abitabiriye ibi birori

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus (uwa gatatu uturutse iburyo) uyobora OMS ari mu bitabiriye uyu muhango

    Umuhamirizo w'Intore uri mu byasusurukije abitabiriye uyu muhango

    Muri ibyo birori habayeho umwanya wo kugaragaza umuco nyarwanda

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-busuwisi-abanyarwanda-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-30

  • Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza yahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo atangaje nyuma y'aho ishyaka ry'Abakozi (Labour Party) ryegukanye intsinzi ku bwiganze busesuye mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza, bishyira iherezo kuri guverinoma y'abasigasira amahame y'Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Rishi Sunak.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 6 Nyakanga, Starmer yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare kuko ngo ntiyigeze ifasha guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto.

    Ati “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y'uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yatangaje ko abinjiza abimukira mu gihugu cyabo mu buryo butemewe bakomeje ibikorwa byabo kuko babonaga ko amahirwe yo kubohereza mu Rwanda ari make cyane, munsi ya 1%.

    Intsinzi y'Ishyaka ry'Abakozi yabonetse nyuma y'imyaka ibiri Starmer usanzwe Umuyobozi Mukuru waryo ateguje ko aramutse ayoboye Guverinoma y'u Bwongereza yahagarika ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda ishingiye ku masezerano yasinywe bwa mbere muri Mata 2022.

    Starmer uri ku isonga mu bavuga rikumvikana mu Bwongereza bitambitse iyi gahunda, muri Gicurasi 2024 yatangaje ko azayihagarika natsinda amatora kandi ngo bizafasha guverinoma iyobowe n'Ishyaka ry'Abakozi kuzigama miliyoni 75 z'Amapawundi mu mwaka wa mbere.

    Uyu munyapolitiki yasobanuye ko naba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, azashyiraho urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka ruzaba rugizwe n'abapolisi, abasirikare n'intasi; bazafasha guverinoma gukurikirana abatwara abimukira binyuranyije n'amategeko, yizeza ko ruzatanga umusaruro kurusha kohereza abimukira mu Rwanda.

    Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyigikiwe na ba Minisitiri b'Intebe batatu b'u Bwongereza uko basimburanye, bose bo mu ishyaka rya Conservatives. Aba ni Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.

    Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Rishi Sunak, yizeraga ko kohereza abimukira mu Rwanda byagira uruhare mu guhagarika ubwato bubatwara binyuranyije n’amategeko

    Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko atazohereza abimukira mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-mushya-w-u-bwongereza-yahagaritse-gahunda-yo-kohereza

  • Umukinnyi w’imyaka 26 wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga agonganye n'umunyezamu.

    Amakuru atugeraho avuga ko Mukonya yagonganye n'umunyezamu ubwo yari mu myitozo y'abakinnyi bakanyujijeho 'Abavetera', ahita amira ururimi .

    Yahise ajyanwa kwa muganga, agezwayo yashizemo umwuka. Mukonya w'imyaka 26 yakiniraga AS Kigali yagiyemo avuye muri Kiyovu Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wimyaka-26-wakiniraga-as-kigali-yitabye-imana-aguye-mu-kibuga/

  • Uyu munsi nta kintu twakiniraga, byari byateguwe – Umutoza wa APR nyuma yo gutsindwa na Police mu mukino utari woroshye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR Handball Club, Bagirishya Anaclet yavuze ko k’umunsi w’ejo biteguye gutsinda Police bakegukana igikombe kuko uyu munsi byari bimeze nk’aho ntacyo bakiniraga.

    Ni nyuma yo gutsindwa na Police HC ibitego 34-27 mu mukino wa kabiri wa Playoffs yashoboraga gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona.

    Umukino wa mbere bateye Police mpaga kubera kwikura mu kibuga batishimiye imisifurire.

    Uyu munsi ni bwo hakinwe umukino wa kabiri wa kamarampaka (Playoffs) aho APR yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe gusa siko byagenze.

    Wari umukino utoroshye aho APR yagowe bikomeye kuko yatakaje abakinnyi babiri Nshumbusho yahawe ikarita itukura ni mu gihe na kapiteni wa yo Niyonkuru Shaffy yavuye mu mukino kubera kuva amaraso mu mazuru.

    Igice cya mbere cyarangiye APR itsinzwe ibitego 16-13 ni mu gihe umukino warangiye ari ibitego 34-27 bya APR HC.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR, Bagirishya Anaclet utishimiye imisifurire, yavuze ko biteguye gutwara igikombe ejo kuko uyu munsi bakinnye ari nk’aho ntacyo bakiniraga.

    Ati “Biratangaje ko twakinnye igikombe kitari aha kandi cyakagombye kuba gihari, ejo rero twebwe igikombe nikiba gihari, giteretse hariya tuzakina kuko uyu munsi nta kintu twakiniraga kandi ari k’umukino twashoboraga gutsinda tugatwara igikombe, ubu iyo dutsinda byari kugenda bite? Impamvu batakizanye ngo kibe kiri aha byateguwe tujye tuvugisha ukuri.”

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye nubwo igikombe kitari ku meza ariko cyari gihari ndetse n’imidari iyo APR itsinda cyari guhita kizanwa.

    Ejo saa 15h30′ kuri Kigali Pelé ni bwo hazakinwa umukino wa 3 wa Playoffs aho ikipe izatsinda izahita yegukana igikombe.

    Anaclet ntiyishimiye imisifurire

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uyu-munsi-nta-kintu-twakiniraga-byari-byateguwe-umutoza-wa-apr-nyuma-yo-gutsindwa-na-police-mu-mukino-utari-woroshye

  • Yagize uruhare ku ndirimbo ye! The Ben yashim… – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye Senderi nyuma y'uko ataramiye ibihumbi 45 bari bakoraniye muri Sitade Amahoro mu muhango wo kwizihiza Kwibohora wabaye ku nshuro ya 30, wabaye ku wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024. Ni umuhango witabiriwe n'abantu banyuranye cyane cyane urubyiruko.

    Senderi niwe muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade Amahoro, kuri we ni amateka adasanzwe azakomeza gusangiza abakunzi be ibihe n'ibihe. Ariko kandi hari abandi bahanzi baririmbye barimo Butera Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano n'abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yavuze ko The Ben yamushimiye kuba arambye mu muziki mu gihe hari abandi batangiranye babivuyemo.

    The Ben yabwiye Senderi ati 'Ndagushimira uburyo uri ikitegererezo cyo kudacika intege mu muziki Nyarwanda, ati nishimiye uyu munsi mu myaka irenga 20 kuba tugiye guhurira muri Sitade Amahoro uri Senderi wawundi nzi cyera.'

    Yavuze ko yajyaga ahurira na The Ben muri Studio 'One way Production'.  Ati 'Bwa mbere na mbere The Ben twahuriraga muri studio ya 'One Way Production' aho nakoreraga indirimbo zanjye, ariko hari cyera cyane akajya ansanga mu muziki, akajya angira inama, kandi yari akiri muto, nyamara akanyereka uko ibintu byakorwa.'

    Yavuze ko nko ku ndirimbo 'Jealous' The Ben yamugiriye inama y'uko hari ibyahinduka muri iyi ndirimbo, ndetse ni nako byagenze ku ndirimbo 'Cash'.

    Senderi avuga ko nawe yishimira impano ya The Ben, kandi anyuzwe n'ubushuti bombi bafitanye. Ati 'Nanjye ndamushimira ko ari umuhanzi w'ikitegererezo ufite ubudasa, urubyiruko n'abakuru n'abakunda umuziki Nyarwanda bareberaho.'

    Yavuze ko ashingiye ku miterere ya The Ben, yiyemeje gutangira guterura ibyuma nkawe 'ku buryo uyu mwaka uzasoza mfite 'fresheur' nk'ize'. Ati 'Ndashimira uburyo abafana banyakiriye muri Sitade Amahoro mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30.'  

    Ni amateka!

    Senderi yavuze ko gutamira muri Sitade Amahoro byatumye asigarana ishusho idasanzwe cyane cyane mu bijyanye no kumenya aho guhagarara, kugeza ubwo buri umufana wese aba yitegereza neza umuhanzi. Yavuze ko Sitade Amahoro ari nini cyane 'bityo ntibyakorohera buri wese kuyiririmbiramo atari inararibonye'.

    Uyu muhanzi yataramiye inshuro nyinshi muri iyi sitade mbere y'uko ivugururwa, cyane cyane mu bikorwa bijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Avuga ko yabaye umuhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade Amahoro kubera ubuyobozi bwiza. Ati 'Icya mbere ni ugushimira abayobozi bacu bampaye ayo mahirwe yo kuririmbiramo, nkanashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uburyo tumwigiraho kudacika intege, kandi impanuro ageze ku Banyarwanda buri wese zimugeraho. Buri gihe mpora mfatira urugero rwo guhatana, kuko amahirwe ahora mu biganza byacu, ikiba gisigaye ni ukuyakoresha.'

    The Ben yashimye Senderi ku bwo kudacika intege mu muziki mu myaka irenga 20 atangiye kuwukora
    Senderi yahishuye ko The Ben yagize uruhare ku ndirimbo ye yise ‘Jealous’ yamamaye mu buryo bukomeye
    Senderi Hit yabaye umuhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade Amahoro binyuze mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30

    Senderi Hit yashimye The Ben ku bw’ubushuti bubatse bw’igihe kirekire 

    Ni amateka- Senderi avuga kuba yataramiye ibihumbi by’abantu muri Sitade Amahoro

    Senderi yamamaye cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu






    KANDA HANO UREBE WUMVE INDIRIMBO ‘TWARIBOHOYE’ YA SENDERI HIT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144701/yagize-uruhare-ku-ndirimbo-ye-the-ben-yashimye-senderi-hit-wanze-kurekura-amafoto-144701.html

  • Paul Kagame yasubije icyifuzo cya Knowless an… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Sitade ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kwe byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 260 nk’uko byatangajwe n’umuryango FPR-Inkotanyi mu butumwa wanyujije ku rubuga rwa X.

    Paul Kagame asanzwe afite urugo mu Bugesera ndetse n'urwuri ruherereye ruri i Kibugabuga mu karere ka Bugesera. Yavuze ko gutura muri aka Karere, yagira ngo ashimangire ko nta hantu na hamwe mu Rwanda ko gucira abantu.

    Ati “Icyatumye ntura mu Bugesera ngaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva cyera gituruka ahantu habiri, hano mu Rwanda ubwaho ariko no mu baturanyi. Iyo bavuze ngo ni umugesera baba bavuze iki?  […] 

    Kuko aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe, uko hari hateye, bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo. Ntabwo hari ahantu ho kuba, ubanza ngo harabaye na Tsetse, zikarya abantu bagapfa. Hari abantu bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na Tsetse.”

    Yabwiye abanya-Bugesera ko ibikorwaremezo bimaze kubakwa bizongerwaho ibindi, ati 'biracyaza'. Ati 'Impamvu (yo gutura mu Bugesera) yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo.'

    Akomeza ati “[…] Njye naravuze nti hariya hantu hagomba kurimbura abantu, reka ngende mpabe nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya.”

    Kandida-Perezida, Paul Kagame, yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi, ishingiye ku gutuma buri munyarwanda yiyumvamo ubushobozi nk'ubw'undi uwo ari we wese ku Isi.

    Ati “Ariko mujye mwibaza, umuntu ni nk’undi. Haba hano mu Rwanda n’ahandi. Buriya bageze kuri byinshi, ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda, ntibabishobora.”

    “Ni yo mpamvu twebwe tubababwira, kandi ni ko mukwiye kumera, urubyiruko rwa FPR n’Abanyarwanda b’ubu mukwiye gutinyuka, mukareba abantu mu maso, mukababwira ko atari bo Mana. Ntabwo ari bo Mana rwose.”


    Yasubije icyifuzo cya Knowless

    Umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ubuhamya bwumvikanisha uburyo ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bwatumye yiteza imbere, kandi amwizeza ko bazakomeza kumushyigikira.

    Knowless yasabye Paul Kagame kuzatumira abanya-Bugesera bakaganira, bakishimira ibyiza byagezweho. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzabatumira, kandi azabagabira.

    Ati “Twebwe kubera imyaka yacu n’aho tugeze n’ibyo twagize, buri gihe kigira ibyacyo, akantu twatangira kukabona cyera mbere y’abo bana. Hanyuma ibyo iyo abantu bataramye, barishima, ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzabagira rero.”

    Paul Kagame, yavuze ko gutura mu Bugesera yagiraga ngo yerekane ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye kugwayo

    Kagame yabwiye abanya-Bugesera ko ibikorwaremezo bizakomeza kwiyongera





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144709/paul-kagame-yasubije-icyifuzo-cya-knowless-anavuga-impamvu-yahisemo-gutura-mu-bugesera-144709.html

  • Perezida Ruto yahakanye ko inzego z'umutekano zarashe umwana w'imyaka 12 mu myigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije ku rubuga rwa X mu kiganiro n'umunyamakuru Osama Otero, aho yavuze ko abarashe uwo mwana ari abasivile bibye imbunda mu biro bya polisi ya Kenya mu myaka yashize.

    Yagize ati 'Umwana bivugwa ko yarashwe amasasu umunani n'abashinzwe umutekano, ibyo si ukuri. Twabonye ko ibyo byabaye mu myaka myinshi yashize mu gace ka Buru Buru.'

    Ruto yakomeje avuga ko nyuma y'isuzuma ryakozwe byagaragaye ko uwo mwana bivugwa ko yarasiwe mu myigaragambyo, we yarashwe isasu rimwe.

    Ati “Umwana yarashwe n'umugizi wa nabi wibye imbunda umupolisi mu gihe cy'imyigaragambyo.”

    Kennedy Onyango, w'imyaka 12 y'amavuko byatangajwe n'umubyeyi we ko yarashwe amasasu umunani mu cyumweru cya mbere ubwo imyigaragambyo yatangiraga muri Kenya, Ruto we avuga ko ari ibinyoma.

    William Ruto yahakanye iby’urupfu rw’umwana w’imyaka 12 bivugwa ko yapfiriye mu myigaragambyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yahakanye-urupfu-rw-umwana-bivugwa-ko-yarasiwe-mu-myigaragambyo

  • Kayonza: Abaturage barashima ko abana babo bafashijwe kwiga hafi – #rwanda #RwOT

    Basezeranyije Perezida Kagame kuzamutora 100% kugira ngo iterambere rikomeze ribagereho.

    Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Kabare. Hanamamajwe kandi Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza mu Murenge wa Kabare, Munyaneza Joseph, yavuze ko muri uyu Murenge bafite byinshi bishimira bagejejweho na FPR-Inkotanyi birimo kuba barakuwe mu icuraburindi, kuba baregerejwe amashuri hafi n'amasoko byose bakaba babishingiraho bizeza Paul Kagame na FPR kuzabatora.

    Ati 'Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, hano habaga ikigo kimwe ariko nyuma y'aho FPR ibohoreye igihugu igahagarika Jenoside, hagiye hubakwa amashuri meza agezweho. Ubu uyu munsi dufite ibigo by'amashuri 11 kongeraho ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro. Ubuhinzi dukora ni bwiza, mbere wavuga hano ukarema isoko rya Kabarondo none twubakiwe amasoko mato n'agakiriro bifasha abaturage.'

    Hakizimana Protais yavuze ko kuri ubu bishimira ko begerejwe ibigo by'amashuri hafi byabafashije kugabanya ingendo ndende abana bakoraga.

    Ati 'Ubu metero 500 nizo umwana akora ajya ku ishuri ni ibyo kwishimira rero. Kera twaremaga isoko rya Kabarondo tugakora urugendo rw'amaguru rw'amasaha atanu kugenda no kugaruka, ubu rero batwubakiye amasoko hafi ku buryo kugezayo ibicuruzwa byoroshye.'

    Dusabimana Elizabeth utuye mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare yavuze ko abana be mbere bakoraga urugendo rw'amasaha abiri bagiye kwiga, ni ibintu ngo byabaruhuye cyane kuko ngo kugira ngo badakererwa bazindukaga cyane.

    Ati 'Ubu bajya ku ishuri bukeye batarwana n'ijoro kandi noneho banarira ku ishuri ntabwo tukigorwa no gutekereza ko tureka imirimo kugira ngo tuze gutekera abanyeshuri. Isezerano twamwizeza rero ni uko tuzatora Paul Kagame 100%.'

    Ntabareshya Didas we yavuze ko yishimira ko FPR-Inkotanyi yatumye yorora inka mu gihe atabitekerezaga. Yavuze ko inka yahawe yatumye abana be banywa amata, abona ifumbire bifasha urugo rwe gutera imbere mu buryo bugaragara.

    Ati 'Ndizeza Paul Kagame ko nzamutora mwiture ko yampaye inka akanatuma mbasha kwikura mu bukene, ikindi namwizeza ni uko iterambere maze kugeraho ntazasubira inyuma.'

    Muri aka Karere ka Kayonza abakandida depite bari kuhiyamamariza ba FPR-Inkotanyi barimo Uwamariya Odette, Basiime Doreen na Kanamugire James bakaba bari kugenda bageza imigabo n'imigamb yabo ku baturage.

    Akanyamuneza kari kose ku baturage ba Kabare

    Abaturage ba Kabare bavuga ko abana babo basigaye biga hafi, bakaba bijeje Paul Kagame kuzamutora

    Munyaneza Joseph, yavuze ko biteguye gutora FPR-Inkotanyi kugira ngo iterambere rikomeze kubageraho

    Dusabimana Elizabeth yavuze ko azatora Paul Kagame kugira ngo akomeze kugerwaho n'iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-barashima-ko-abana-babo-bafashijwe-kwiga-hafi

  • Musanze: Batunguwe no kubona ubutaka buri kurigita mu mpeshyi – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka bwatangiye kwika mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, ubwo abo baturage babyukaga bagiye mu mirimo yabo y'ubuhinzi bagasanga umuhanda wiyashije igice kimwe kigatangira kurigita.

    Umwe muri abo baturage witwa Nyirangaruye Domina yagize ati “Ibi twabibonye ejo mu gitondo kandi ejo bundi nta kibazo cyari gihari, twumiwe aya ni amayobera kuko ubundi bikwiye kubaho mu gihe cy'imvura habaye inkangu, ariko ubu byatuyobeye dufite ubwoba ko uyu musozi wose ushobora kurimbuka.”

    Habineza Jules nawe yagize ati “Aha hantu dusanzwe tuhahinga ariko nta kibazo cyari cyakahabaye nk'iki, ntabwo tuzi uko biraza kugenda ariko namwe murabona ko biteye ubwoba kuko turi no gutinya kuhegera.”

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwo bwihutiye gushaka itsinda ry'abahanga mu by'ubumenyi bw'Isi ngo bubafashe kumenya icyaba kiri gutera iki kibazo, ariko busaba n'abaturage kwitondera gukomeza imirimo bakoreraga kuri uwo musozi kugira ngo utabateza impanuka zikomeye bakaba bategereje igisubizo.

    Visi Meya ushinzwe imari ubukungu n'Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yagize ati “Natwe twabibonye kuriya duhita dushaka itsinda ryo kudufasha kumenya impamvu zishobora kuba zarabiteye ariko twasabye n'abaturage kwitondera kuhakoresha mu gihe tutaramenya icyabiteye kugira ngo twirinde ko bishobora guteza impanuka.”

    Kubera ko uku kwiyasa no kurigita byatangiriye mu muhanda w'umugenderano, ubu wamaze gufungwa, mu kwirinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.

    Aho umuhanda wiyashirije babujije abaturage kongera kuwukoresha ngo udateza impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-batunguwe-no-kubona-ubutaka-buri-kurigita-mu-mpeshyi

  • Rutahizamu wa Rayon Sports WFC ubu ari kubarizwa muri Portugal – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée ari mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal aho agiye kumara ibyumweru bitatu.

    Nibagwire Libellée yemeje aya makuru ubwo yabibazwaga n'Umuseke, yagize ati: 'Yego. Nagiye mu igeragezwa muri Portugal.'

    Byemezwa ko uyu mukinnyi ari gukora igeragezwa mu kipe ya FC Setúbal Football Club y'Abagore ikina mu Cyiciro cya Mbere.

    Nibagwire Libelléé ni umukinnyi w'ikipe y'Igihugu y'Abagore, yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya AS Kigali y'abagore umwaka ushize.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-wfc-ubu-ari-kubarizwa-muri-portugal/