Blog

  • “Mbabajwe no kuba yitabye Imana kandi nagerageje kumutabara” Eric Zadane yageregeje kurwana n’ubuzima bwa Mukonya wa AS Kigali waguye mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nsabimana Eric Zidane wari mu kibuga kimwe na Mukonya bakiniraga i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu mukino wahuzaga amakipe y'abakinnyi baba baranyuzemo mu byiciro byo hasi, aho yavuze ko yabanje gufasha uyu musore kuko atahise yitaba Imana akimara kugongana na mugenzi.

    Yagize ati 'Mukonya [Ahoyikuye Jean Paul] yacometse umupira ariko yakoze ikosa barasifura, gusa we ubanza atumvise isifure akomeza yiruka ajya ku izamu asanga umunyezamu nawe yasohotse baragongana ariko bidakomeye. Ururimi rwahise ruza mbona bari kurufata nabi, nahise ngenda njyewe ndarugarura arananduma ariko ndaruzana'.

    Nsabimana Eric Zidane yakomeje avuga ko yababajwe no kuba Mukonya yitabye Imana nyamara yari yagerageje kumufasha.

    Ati 'Mbabajwe no kuba yitabye Imana ageze kwa muganga, narufashe (Ururimi) imbangukiragutabara ihita iza kuko bagira imakasi zifata bahita bayirufatisha, ndababwira nti mudatuma rugenda barambwira ngo rwaje humura ariko bageze kwa muganga ngo byarangiye, ndababaye cyane'.

    Ahoyikuye Jean Paul bakundaga kwita Mukonya wakinaga inyuma ku ruhande rw'ibumoso yazamukiye mu ikipe ya Nyagatare FC yavuyemo mu 2015 ajya muri Kiyovu Sports nayo yavuyemo mu 2019 ajya muri AS Kigali yakiniraga kugeza ubu.

    Source : https://yegob.rw/mbabajwe-no-kuba-yitabye-imana-kandi-nagerageje-kumutabara-eric-zadane-yageregeje-kurwana-nubuzima-bwa-mukonya-wa-as-kigali-waguye-mu-kibuga/

  • Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024 yahuye na mugenzi we w'u Burundi, ati “Iyi ni yo gahunda: Reka dukemure ibibazo dufitanye mu buryo bwihuse kandi bwemeranyijweho n'impande zombi.”

    Mu ifoto Minisitiri Nduhungirehe yasangije kuri urwo rubuga, igaragaza ari kumwe na Minisitiri Shingiro w'u Burundi ndetse n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe James baganira.

    Umubano w'u Burundi n'u Rwanda wajemo agatotsi mu ntangiriro z'uyu mwaka nyuma y'igihe wari umaze warasubiye mu buryo, kuko na nyuma ya Coup d'etat yapfubye yo mu 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare ndetse bufunga imipaka iza kongera gufungurwa mu 2022, nyuma y'ibiganiro byamaze igihe hagati y'impande zombi.

    U Burundi bwongeye gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda tariki ya 11 Mutarama 2024, nyuma y'aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura.

    Ni ikirego u Rwanda rwahakanye, rusobanura ko nta mutwe n'umwe urwanya ubutegetsi bw'u Burundi rufasha. Ibi byatangajwe n'ibiro by'Umuvugizi wa guverinoma.

    Nta tangazo rimenyesha ifunga ry'imipaka u Burundi bwigeze bushyira hanze, ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rutigeze rumenyeshwa iki cyemezo.

    Minisitiri Shingiro (ibumoso), Gen (Rtd) James Kabarebe (hagati) na Minisitiri Nduhungirehe (iburyo) bagiranye ibiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-w-u-burundi

  • Tetero yasubije abanenga ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzi perezida umwe gusa – #rwanda #RwOT

    Ubwo Umukandida w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Bugesera, Tetero yagaragaje ko abanenga ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzi umuyobozi umwe batazi ko ari amahirwe rwagize.

    Yakomeje ati 'Chairman wacu ni umurinzi ukingiye u Rwanda, buriya urubyiruko tumwita Papa w'urubyiruko. Uzi icyo bivuze, iyo umwana afite papa mwiza aratuza agakora ibyo ashaka byose, akabikora neza atunganiwe. Dufite Chairman wacu natwe nta ntambara nimwe idutera ubwoba.'

    Yagaragaje ko abirirwa basakuriza hanze y'Igihugu cy'u Rwanda badakwiye gutera ubwoba Abaturarwanda kuko bameze nk'intare ziziritse kandi zakutse amenyo.

    Ati 'Hanyuma ba bandi basakuriza iriya tubafata nk'intare ziziritse, zishwe n'inzara kandi zarakutse amenyo. Zitontomere iyo hirya twebwe tuzime amatwi twikomereze ibyacu.'

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko mu bihe bishize yumvise hari abanenga ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzi perezida umwe, yemeza ko ahubwo urubyiruko ari amahirwe rwagize adapfa kubonwa n'abandi.

    Ati 'Ejo bundi nagiye kubona mbona umwe muri bariya bavuga ko bafite demokarasi akora inkuru kuri televiziyo y'iyo iwabo yita abato b'u Rwanda ngo ni Generation Kagame. Nyakubahwa Chairman dukunda izina ryanyu cyane kuko twifuza gusa namwe buri munsi munabitwemereye twaryongera mu yacu.'

    Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwahisemo demokarasi ibereye Abaturarwanda kandi babona bibatera ishema bityo nta wundi ukwiye kubahitiramo.

    Ati 'Uyu we yarabihengekerezaga yerekana ko twagowe ngo kuko ari mwe perezida tuzi gusa, ndiyamira nti mumufite mwabyumva hanyuma mbishyira no mu rw'iwabo ndavuga nti nitwe banyarwanda dufite uburenganzira bwo guhitamo demokarasi itubereye kandi ihesha ishema u Rwanda. Nongeraho nti rero ku bisigaye byose muceceke.'

    Ngabo Brave Olivier nawe yagaragaje ko Paul Kagame akwiye kwitwa 'Igisubizo' kuko ahorana ibisubizo ku bibazo bitandukanye binyuze mu byo yagejeje ku banyarwanda mu gukemura ibibazo byari byugarije imibereho yabo.

    Uru rubyiruko rwavuze ibigwi bya Paul Kagame rwashimye Umukuru w'Igihugu ku bikorwa byiza amaze kugeza ku Rwanda birimo na Stade Amahoro iherutse gutahwa ku mugaragaro ndetse n'ibindi bikorwa remezo bigezweho byubatswe.

    Bashimye kandi ibyo Paul Kagame yagejeje ku baturarwanda by'umwihariko mu Karere ka Bugesera mu gihe cy'imyaka irindwi ishize ibirimo ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kiri kubakwa, Kaminuza yigisha Ubuhinzi n'Ubworozi ya RICA, Ishuri ryisumbuye rya Ntare School, imihanda, amazi n'amashanyarazi n'ibindi.

    Ngabo Brave Olivier na Tetero Solange bavuze ibigwi bya Paul Kagame

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragaje ko rwishimira kwitirirwa Paul Kagame kandi ko ari amahirwe rwagize kumugira nka Perezida wa Repubulika

    Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tetero-yasubije-abanenga-ko-urubyiruko-rw-u-rwanda-ruzi-perezida-umwe-gusa

  • Imikino y'amahirwe yashyizwe mu maboko ya RDB – #rwanda #RwOT

    Iteka rya Minisitiri w'Intebe n° 028/03 ryo ku wa 28/06/2024 rigena ryatangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 3 Nyakanga 2024 niryo ryemeje ko Urwego rugenzura ibikorwa by'imikino y'amahirwe mu Rwanda ari RDB.

    Iri teka rigaragaza ko byakozwe nyuma yo gusabwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yari ifite inshingano zo kugenzura ibyo bikorwa ndetse bikanemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Kamena 2024.

    Imikino y'amahirwe iri mu Rwanda nk'uko biteganywa n'itegeko ryo mu 2011 iri mu bwoko butanu ari bwo; tombola (Lottery), Casino, imikino ikorerwa ku mashini, imikino yo gutega n'imikino yo kuri Internet.

    Imikino y'amahirwe yunguka mu buryo bwinshi; yishyura imisoro ku nyungu aho yishyura 13% ariko ikanishyura 15% ku batsindiye amafaranga guhera ku bihumbi 30Frw, nayo akajya muri leta nk'umusoro.

    Hagati ya 45% na 55% ni amafaranga asubira mu bakinnye. Imikino y'amahirwe itanga akazi kuko ibigo byose bifite abakozi barenga 5000. Zikodesha inzu zirenga 520, imodoka n'ibindi.

    Imikino y'amahirwe kandi igira uruhare mu kunganira ubwisungane mu kwivuza 'Mutuelle de Sante' kuko Itegeko ryateganyaga ko 10% by'amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y'ubucuruzi akora ibikorwa by'imikino y'amahirwe yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano akajya yunganira mutuelle.

    Leta yakunze gusabwa gushyiraho ikigo cy'ubugenzuzi kigaca imashini z'imikino y'amahirwe zitemewe. Izi mashini usanga muri za boutique, zidasora, zidafite ibyangombwa ni zo abaturage birirwa binubira, inyinshi zizwi nk'ibiryabarezi.

    Ubusanzwe mbere yo gukora imikino y'amahirwe uhabwa uruhushya (licence), aho ugiye gukorera naho uhasabira uburenganzira (permit), hagasurwa n'inzego zibishinzwe zikareba ko hujuje ibisabwa n'itegeko.

    Umuntu ufashwe akora imikino y'amahirwe mu buryo butemewe n'amategeko ahanishwa amande ari hagati ya miliyoni ebyiri n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda no gufatira ibyo yakoreshaga.

    Ni mu gihe ufashwe akora ibinyuranyije n'amategeko kandi afite uruhushya rwo gukora [akorera ahatemewe..], we ahanishwa amande kuva kuri 5% kugera ku 10% by'ayo yinjije ku mwaka, bivuze ngo iyo yinjije miliyoni 100Frw bashobora kumutwara kugera kuri miliyoni 10Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikino-y-amahirwe-yashyizwe-mu-maboko-ya-rdb

  • Ibiti bya kawa bikuze bigiye kuvugururwa, umusaruro wongerweho 10% mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20.000 yinjije miliyoni 115.9 $ [ni ukuvuga asaga miliyari 147 Frw], bigaragaza izamuka rya 53.39% ugereranyije n'umwaka wari wabanje aho yari yinjije miliyoni 75.5$.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi [NAEB] kigaragaza ko kuva muri Nzeri 2022 kugeza muri Kamena 2023, hatewe ingemwe za kawa zisaga miliyoni 11.9.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko iki ari ikimenyetso cy'ingufu kawa yahawe mu Rwanda kuko mu myaka 30 ishize hatinjizwaga agera kuri miliyoni 20 z'amadorali ya Amerika ku mwaka.

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024, mu muhango wo gusoza amarushanwa y'ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda 'Best of Rwanda 2024'.

    Ni amarushanwa yateguwe na NAEB n'abafatanyabikorwa bayo, mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n'abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y'umwimerere ndetse no kumenyekanisha iy'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Dr Kamana yagize ati 'Gahunda dufite ni ugukomeza guteza imbere kawa cyane cyane twibanda ku bwiza bwayo.'

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko kugira ngo kawa yiinjirize u Rwanda amadovize menshi hagomba kuvugururwa ibiti bingana na 26% bimaze imyaka 30, n'ibindi ibirenga 44% byo bimaze imyaka 20.

    Ubu Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iri kwinjira muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi. Dr Kamana yavuze ko hazitabwa cyane mu kuvugurura ibiti bya kawa dore ko hari n'ibimaze imyaka 40.

    Ati 'Ibiti dufite mu Rwanda bimaze imyaka myinshi hari ibirengeje imyaka 20, 30, ndetse hari n'ibyo usanga bifite imyaka 40. Ibyo biti turimo turabivugurura dufite umushinga mushya ukorera muri NAEB, uzafasha abahinzi kubona ingenzwe nziza.'

    Dr Kamana, yagaragaje ko iyi ari imwe mu nzira izatuma umusaruro wa kawa wiyongera cyane, ugakomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw'igihugu.

    Ati 'Turateganya ko umusaruro wakiyongeraho byibura 10% mu myaka itanu iri imbere.'

    Kugeza ubu imibare yo mu 2023 igaragaza ko ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229 zavuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021. Umusaruro ku giti kimwe cya kawa ukaba warageze bilo 2.6 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko Kawa yahawe agaciro mu Rwanda

    Aya marushanwa yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahinga kawa, inganda ziyitunganya ndetse n’abayohereza hanze

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20,000 yinjije miliyoni 115,9 $

    Mu Rwanda hari ibiti bya kawa bifite imyaka irenga 40 bikeneye kuvugururwa mu myaka itanu iri imbere hagamijwe kongera umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiti-bya-kawa-bikuze-bigiye-kuvugururwa-umusaruro-wongerweho-10-mu-myaka-itanu

  • Mu mwambaro w’ubururu n’umweru, Omborenga Fitina yakoze imyitozo ya mbere mu Nzove – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Omborenga Fitina yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports aheruka kwerekezamo nyuma yo gutandukana na APR FC.

    Mu myambaro y'ubururu n'umweru, Fitina Omborenga yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga cy'imyitozo cya Skol mu Nzove.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-mwambaro-wubururu-numweru-omborenga-fitina-yakoze-imyitozo-ya-mbere-mu-nzove-amafoto/

  • Umunyamakuru w’imikino Mihigo Saddam yasezeye ku Isango star – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Mihigo Saddam wamenyekanye nka 'Mukude' yasezeye kuri Radio na Televiziyo bya Isango star yari amazeho amezi 11.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Mihigo Saddam yasezeye ku Isango star avuga ko mu masaha macye arimbere aratangaza aho agiye kwerekeza.

    Mihigo Saddam yamenyekanye kuri Radio zitandukanye, harimo RadioTv 10, BTN TV, na Isango star.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-mihigo-saddam-yasezeye-ku-isango-star/

  • Nyanza: Abanyeshuri ba ILPD bahuguwe ku buryo bwo kurwanya ruswa n'iyezandonke – #rwanda #RwOT

    Ni isomo bahawe mu buryo bw'ikiganiro nyunguranabitekerezo ku wa 5 Nyakanga 2024, kikaba gitangwa muri gahunda yo gukarishya ubwenge ku banyeshuri, nka bumwe mu buryo bujya bukoreshwa mu kwigisha.

    Ass.Pr Prosper Simbarashe Maguchu, impuguke mu mategeko wigisha muri Kaminuza ya Vrije yo mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, yasobanuriye abo banyeshuri uko ibyaha bya ruswa n'iyezandonke bihagaze muri iki gihe ndetse n'uburyo umunyamategeko akwiye kwitwara mu guhangana nabyo.

    Yakomeje ababwira uburyo ikoranabuhanga mu guherekanya amafaranga naryo ryongereye amahirwe abakora ibyo byaha nubwo n'uburyo bwo kubagenzura bwakajijwe.

    Ati 'Niba ufite nk'umukiliya ukwiyambaje ngo umwandikishirize inzu cyangwa indi mitungo mu mategeko, ugomba kuba maso ukamenya ngo ese amafaranga ari kuyakura hehe. Bisaba gushyira mu nyurabwenge, noneho wagira icyo umenya, ntukizinzike ukaba wabimenyesha inzego zibishinzwe agafatwa.''

    Yasobanuye ko ubusanzwe umwunganzi mu mategeko agomba kurinda ibanga ry'umukiliya we, ariko iyo uwo mukiliya agaragayeho ibyaha, icyo gihe biba bitakiri ibanga ryo kubika.

    Dr Magushu yanagaragaje ko ruswa n'iyezandonke bimunga ubukungu b'ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika, aho usanga imitungo myinshi y'abategetsi ikomoka muri za ruswa n'ubundi buriganya bikadindiza amajyambere y'ibihugu byabo.

    Yagaragaje ko ibyaha bya ruswa n'iyezandonke kenshi bigaragaramo abantu b'intege mu butegetsi aho n'abacamanza bo mu bihugu byabo bataba babafiteho ububasha, ari nayo mpamvu hakomeje kwifuzwa urukiko mpuzamahanga rureba ku byaha bya ruswa.

    Ati 'Kuva mu 2012, hakomeje gutekerezwa uko hajyaho Urukiko mpuzamahanga rurwanya ruswa. Abantu benshi bakomeye bagiye bashyigikira iki gitekerezo, barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abashakashatsi mu by'mategeko, abagiye batsindiira ibikombe by'amahoro (Prix Nobel) n'abandi.''

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri somo baganiriye na IGIHE, bavuze ko bungukiyemo byinshi birimo kumenya uko bitwara ku bakiliya bashobora kuba bafite imitungo ikomoka ku mafaranga yabonywe mu buriganya n'ibikorwa bitemewe.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur yavuze ko ILPD isanzwe igira ubu buryo bwo kwigisha, aho batumira abarimu bo muri za kaminuza bo hirya no hino ku Isi, abashakashatsi cyangwa abayobozi b'ibigo bifite aho bihurira n'amategeko, bakaza kwigisha abanyeshuri mu buryo busa nk'imikorongiro, byunganira amasomo asanzwe.

    Bangayandusha yanavuze ko usibye ibiganiro by'amasomo, muri ILPD habaho n'ingendoshuri aho abanyeshuri bajya gusura ibigo bitandukanye bifitanye isano n'amasomo biga, byose bigamije gukarishya ubwenge.

    Abanyeshuri bo muri ILPD bakunze kwiga muri ubu buryo bwo kuganirizwa n’impuguke zitandukanye mu mategeko

    Ni isomo ryari ryahuje abanyeshuri batandukanye bo muri ILPD, ishami rya Nyanza

    Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ILPD Nyanza, Karake Daniel yavuze ko bungutse byinshi ku myitwarire y’umunyamategeko imbere y’ibyaha bya ruswa n’iyezandonke

    Ass.Pr Prosper Simbarashe Maguchu yasobanuriye abo banyeshuri uko ibyaha bya ruswa n'iyezandonke bihagaze ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abanyeshuri-ba-ilpd-bahuguwe-ku-buryo-bwo-kurwanya-ruswa-n-iyezandonke

  • Abaturage b’i Musanze batunguwe no kubona ubutaka burigita ‘bujya mu kuzimu’ kandi impeshyi imeze nabi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza mu Kagari ka Nyarubuye, bavuga ko ibyababayeho ari amayobera kubera ko ubutaka bwabo bwatangiye kurigita mu mpeshyi kuko ibi bari babimenyereye mu gihe cy'imvura ahabaye inkangu.

    Ubu butaka bwatangiye gutebera mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, ubwo abo baturage babyukaga bagiye mu mirimo yabo y'ubuhinzi basanga umuhanda wiyashije igice kimwe kigatangira kurigita.

    Visi Meya ushinzwe imari ubukungu n'Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yagize ati 'Natwe twabibonye kuriya duhita dushaka itsinda ryo kudufasha kumenya impamvu zishobora kuba zarabiteye ariko twasabye n'abaturage kwitondera kuhakoresha mu gihe tutaramenya icyabiteye kugira ngo twirinde ko bishobora guteza impanuka.'

    Kubera ko uku kwiyasa no kurigita byatangiriye mu muhanda w'umugenderano, ubu wamaze gufungwa, mu kwirinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.

    Source : https://yegob.rw/abaturage-bi-musanze-batunguwe-no-kubona-ubutaka-burigita-bujya-mu-kuzimu-kandi-impeshyi-imeze-nabi-amafoto/

  • Richard Kananga ushaka kuba Umudepite yifuza… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, haritegurwa amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Ubu hakomeje kuba ibikorwa byo kwiyamamaza, bizarangira tariki 13 Nyakanga 2024. Mu bari kwiyamamaza, harimo Richard Kananga ushaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko agakomeza kuvuganira abafite ubumuga.

    Richard Kananga ni umugabo w’imyaka 48, akaba afite umugore umwe n’abana bane. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Miyoborere n'Iterambere (Governance and Development) yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu gihugu cy'u Bubiligi. Arambye mu nzego zitandukanye zivuganira abafite ubumuga.

    Ni umuhuzabikorwa (Programs Manager) mu Muryango Mpuzamahanga w’Abadage wita ku miyoborere n'imibereho myiza y'abaturage (FES: Friedrich Ebert Stiftung). Yakoze muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu gihe cy'imyaka 8, akora no mu miryango inyuranye itari iya Leta harimo iyo mu gihugu na mpuzamahanga.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Richard Kananga yavuze ko amaze imyaka 13 mu nzego z’abafite ubumuga, akaba amaze gukora ibikorwa byinshi. Yifuza gukomeza iyi mirimo y’abafite ubumuga mu Nteko “kugira ngo dukomeze ubuvugizi twubakira ku byagezweho, tukarushaho guhindura imibereho y’abafite ubumuga. Ku by’umusanzu byo turabikora cyane”.

    Uyu mugabo uri guhatanira guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, yakoze igihe kinini mu nama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga, ubu akaba ari umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Nyarugenge aho amaze igihe kigera ku myaka 8.

    Kandinda- Depite Kananga Richard yabaye kandi Umuhuzabikorwa wungirije w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Uburasirazuba muri manda ya mbere y’uru rwego rushyirwaho. Bimwe mu by’ingenzi yakoze muri uru rwego rw'abafite ubumuga by'umwihariko mu karere ka Nyarugenge, harimo kuvuza abantu barenga 240.

    Abenshi muri aba bantu yavuje ni abana bafite ubumuga bukomatanyije bakenera ubuvuzi bwihariye kandi buhenze. Ingengo y'imari muri ibi bikorwa yarazamutse iva kuri Miliyoni ebyiri Frw ubu ikaba igeze hafi Miliyoni 40 Frw ku mwaka. Ati “Ibi tubikora dufatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye”.

    Yashakiye amacumbi abantu bafite ubumuga bayakeneye aha twavuga nko gukora ubuvugizi muri buri ‘Model village’ ya Nyarugenge hakagaragaramo amazu y'abafite ubumuga, gukodeshereza abakeneye icumbi batishoboye ndetse no gusanira abafite ubumuga amazu yabo ashaje. Ingengo y'imari kuribi bikorwa irakabakaba Miliyoni 340 Frw.

    Kananga Richard yashakiye abafite ubumuga Insimburangingo n'inyunganira ngingo bazikeneye ku buryo muri Nyarugenge icyo kitari ikibazo gihangayikishije. Yakoze ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga binjizwe muri gahunda zinyuranye z'igihugu zibafasha kwiteza imbere zirimo nka VIUP, Girinka.

    Ku bufatanye n'inzego z'igihugu n'abafatanyabikorwa, Richard Kananga yahize ko nta muntu ufite ubumuga mu karere ka Nyarugenge utagira ubwisungane mu kwivuza. Yashakiye telefone abahuzabikorwa b’Utugari n'Imirenge ndetse na komite y'Akarere kugira ngo ubuvugizi ku bantu bacu bwihute.

    Mu gihe cya Guma Mu Rugo yashakiye abafite ubumuga ibiribwa n'ibindi bintu nkenerwa bya buri munsi yifashije abafatanyabikorwa batandukanye. Yubatse imikorere y'amakoperative yatangiye ari amatsinda ubu arakomeye cyane.

    Yatunganyije imikorere y'ikigega cya “Gira Ubucuruzi”, ubu kirakomeye ku buryo ubu kibarirwa Miliyoni zirenga 70 Frw zigurizwa zikanishyurwa neza mu gihe ubundi abantu bayafataga nk'impano bigatuma abandi batayabona.

    Yateje imbere imikino aho biturutse mu buvugizi yakoze, yazamuye ingengo y'imari y'imikino ikava kuri Miliyoni 4 Frw ubu ikaba igeze kuri Miliyoni 40 Frw buri mwaka, ati “Ibi byaduhesheje ibikombe binyuranye”.

    Yasuye ibikorwaremezo binyuranye hagamijwe gukora ubuvugizi hagakurwaho izitizi aho ziri zitorohereza abafite ubumuga kugera kuri service bifuza.

    Yakoze ubukangurambaga yise “House to house” agamije kumenya abafite ubumuga cyane abana bahezwa bakanafungiranwa n'imiryango yabo, abikora agamije guhindura iyo myumvire no kwita kuri abo bantu amenya iby’ibanze bakenera”.

    Yakomeje avuga ko mu karere ka Nyarugenge bafite ibigo by'amashuri bafata nk'icyitegererezo mu burezi budaheza harimo nk'ikigo cya Burema kiri i Mageragere, ikigo Semerdon kiri i Nyamirambo na ECD y’abana bafite ubumuga iri Kabusunzu.

    Ati “Ibi bigo tubyifashisha mu bukangurambaga twerekana ko ibigo by'amashuri bikwiye kubigiraho, twakoze ubugizi kandi ibi bigo bigenda bibona inkunga zinyuranye z'abafatanyabikorwa”.

    Yavuze kandi bakoze ubuvugizi mu masoko aciririrtse yubatswe mu karere ka Nyarugenge habonekamo imyanya y'abafite ubumuga basabirizaga bahabwa n’igishoro ndetse bahabwa n'igihe cy'imyaka 2 batishyura ubukode kugira ngo babanze bisuganye”.

    Richard Kananga avuga ko Imigabo n'Imigambi ngera mu Nteko afite harimo “Uburezi budaheza” (haba mu bikorwa remezo, mu mfashanyigisho ndetse n'ubumenyi bwabarimu). Harimo kandi “Kugera ku buvuzi”, hakurwaho inzitizi haba ku bikorwaremezo, ubumenyi ku baganga, no kwegereza insimburangingo n'inyunganirangingo abafite ubumuga.

    Avuga ko azashyigikira ndetse agateza imbere imishinga n'ibikorwa by'abikorera bitanga akazi ku bafite ubumuga. Azakomeza gukora ubuvugizi mu gushyiraho gahunda y'imyuga yorohereza abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.

    Azakora ubuvugizi ku kigega kihariye gishinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo bafite ubumuga kibaha inkunga n'inguzanyo kunyungu iciriritse ku mishanga yabo ibyara inyungu. Mi mihigo ye harimo gukora ubuvugizi ko gahunda ziteza imbere imibereho y'abaturage zigaragaramo ikiciro cy'abafite ubumuga n'imiryango yabo.

    Avuga ko mu byo azashyiramo imbaraga natorwa ari uguharanira ko abafite ubumuga babona ubutabera bukwiye harimo no kubona ababahagararira/abunganizi mu butabera. Azanatangiza ECDs z’abana bafite ubumuga ndetse ashishikarize gufatanya n'izindi nzego mu gushyiraho gahunda zafasha kurandura umuco wo gusabiriza

    Harimo kandi usaba ko ahatangirwa service zinyuranye nka Banki, Ubwiherero rusange, Ubwikorezi, Ibitaro, bikorwa by’imikino n’handi hahurira abantu benshi, “kuzirikana imyanya y'abafite ubumuga barindwa imivundo n’imirongo”.

    Yongeyeho ati “Kuzirikana ko mu itegeko rirengera abantu bakuze ko abafite ubumuga bitabwaho mu buryo bw’umwihariko. Gufatanya n'inzego zibishinzwe mu gukora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa by'umushinga Gasabo/Kigali disability complex ndetse n’ahandi mu ntara”.

    Richard Kananga avuga ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko, azaharanira ko Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n'Iciriritse, BDF, gishyigikira imishinga nta ngwate yatswe abafite ubumuga. Mu Ububanyi n'amahanga, azashyira imbere gusangira ubunararibonye, ndetse n’inama mpuzamahanga zitandukanye.

    Ba Rwiyemezamirimo bato bashaka inguzanyo mu bigo by’imari, basabwa gutanga muri BDF umushinga bafite, buri umwe akagaragaza uruhare rwe rw’ingwate rwa 50%, BDF ikamwishingira 50%. Icyakora ku rubyiruko n’abagore birihariye kuko BDF ibongereraho ingwate ya 15%, bivuze ko ibishingira ingwate ya 75% yose hamwe, bakishakira 25% isigaye.

    Kandida-Depite Richard Kananga asanga bidakwiriye kwaka ingwate abantu bafite ubumuga igihe bari gusaba inguzanyo mu bigo by’imari. Avuga ko biri mu byo azaharanira, abafite ubumuga bakajya bahabwa inguzanyo batatswe ingwate n’imwe muri BDF, ibyo akaba ari mu rwego rwo kubafasha gutera imbere binyuze mu gushyigikira imishinga yabo.

    Agakeregeshwa ku mikorere ya BDF

    BDF, ni ikigo cyashyizweho mu 2011 na Leta y'u Rwanda na Banki y’Amajyambere y' u Rwanda (BRD) mu rwego rwo gufasha no korohereza ba Rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari. Ni kimwe mu bigo by'ingenzi bishyira mu bikorwa gahunda y'igihugu ishinzwe umurimo (National Employment Program), kandi imirimo yayo igendera ku murongo w’ibyo bikorwa.

    Muri 2015, BDF yafunguye amashami mu gihugu hose hagamijwe kwegereza serivisi ba Rwiyemazamirimo hagendewe kuri gahunda y'igihugu ishinzwe umurimo (NSDEPS — National Skills Development & Employment Promotion Strategy).

    Serivisi BDF itanga harimo ingwate ku nguzanyo, ubujyanama, ikodeshagurisha, kongerera ubushobozi SACCO, inguzanyo k’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’inkunga. Zimwe muri zo zitangwa binyuze mu masezerano ifitanye n’ibigo by’imari; izindi zihabwa abagenerwabikorwa nta wundi muhuza.

    BDF imaze gufasha imishinga 48,000, umugambi wayo ni ugutanga serivizi zinoze kuri b rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bo mu Rwanda. Icyerekezo cyayo ni ugukuraho imbogamizi kuri ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse zibabuza kugera ku mari.

    Nubw hari abumva ko BDF itanga amafaranga si ko bimeze ahubwo yo itanga ingwate ku mutungo utimukanwa, ikaba yemerewe ibigo byose bito n'ibiciriritse, abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe na za koperative n'inzego z'ishoramari. 

    Ingwate itangwa na BDF ihabwa ubwoko bwose bw'ishoramari bugejeje ku mwaka umwe, imitungo, inganda, ibikoresho, amasambu, inyubako, ibinyabiziga, ubworozi n'ubuhinzi. Itangwa mu gihe cy'imyaka 10. Mu buhinzi, ubworozi no mu bindi bikorwa binyuranye, BDF yishingira inguzanyo itarenze Miliyoni 500 z'amafaranga y’u Rwanda. 

    Umukandida Depite mu cyiciro cy’abafite ubumuga, Kananga Richard avuga ko gutorwa kwe bisobanuye iterambere ry’abafite ubumuga kuko azarushaho kubavuganira. Bamwe mu bafite ubumuga yafashije barashishikariza abanyarwanda kuzamutora “kuko yatuvuganira kurushaho, kuko n’ubu akiri mu nzego zo hasi nta cyo atadukorera”.

    Hatanzwe urugero rw’igikorwa cy’indashyikirwa Kananga yakoze. “Dufite impamvu nyinshi dushishikariza abantu kumutora, akora ubuvugizi cyane, uhereye no kuri bariya bana batumva ntibavuge ku ishuri rya Masaridone aho abasabira inkunga byibura ku mwaka bakabona nka miliyoni enye zifasha abo bana kwiga nta nkomyi.”

    Umusore wo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali wahoze ari umwana wo ku muhanda ariko akaba yarahinduriwe amateka na Kananga Richard, avuga ko uyu mugabo ushaka kuba Umudepite yabasanze bandagaye ‘abenshi twari mu mihanda dusabiriza, nta cyizere cy’ubuzima twari dufite, twari ikibazo kuri Leta’.

    Yavuze ko ubuzima bwaje guhinduka kuva aho Kananga Richard abereye ubuyobozi mu nzego zinyuranye za Leta, ati “Yakoze ubuvugizi mu nzego zose, abafite ubumuga tubasha kwibonamo icyizere, uyu munsi ntabwo tukiri ikibazo kuri Leta ahubwo natwe dusigaye turi abafatanyabikorwa.”

    Kananga Richard yavuze ko ibyo yakoze byose yabigezeho ku bufatanye n’inzego z’igihugu, ‘zituba hafi buri gihe’. Ati “Ni yo mpamvu nsaba abatora, kugira ngo bazatore Kandida Depite Kananga Richard kugira ngo ibyo mwumvise byageze mu Karere ka Nyarugenge, bigere n’ahandi ku bufatanye n’inzego zacu ziduhora hafi”.

    Kananga Richard amaze imyaka 13 mu nzego zifasha abafite ubumuga

    Kananga Richard yifuza ko BDF yajya iha inguzanyo abafite ubumuga nta ngwate

    Richard Kananga yaraswe amashimwe n’abafite ubumuga yahinduriye ubuzima

    Kananga Richard yifuza kuba Umudepite bikamufasha gukorera ubuvugizi abafite ubumuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144708/richard-kananga-ushaka-kuba-umudepite-yifuza-ko-bdf-ishyigikira-abafite-ubumuga-nta-ngwate-144708.html