Blog

  • Uwicyeza Pamella, Kayibanda Aurore na Christo… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 22 Nyakanga 2024  nk’uko bitagenywa n'ingengabihe ya Komisiyo y'Amatora nibwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza bikazashyirwaho akadomo ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Mu gihe amatora ateganijwe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze na 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.

    Mu gihe habura iminsi 8 amatora akaba, Perezida Kagame yagiye kwiyamamariza mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, bamwe mu byamamare bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.

    Bagarutse ku mpamvu ari we bahisemo gushyigikira.

     Uwicyeza Pamella rwiyemezamirimo mu mideli wamamaye mu marushanwa y'ubwiza ya 2019 akanaba umugore w'icyamamare mu muziki The Ben, yumvikanye agira ati'Twe nk'urubyiruko yatugejeje ku bintu byinshi tutabona uko dusobanura. Tuzahure ku itariki 15 Nyakanga.'

    Uwicyeza Pamella yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza bya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare

    Ku rundi ruhande Miss Rwanda 2012, Kayibanda Aurore na we yagize ati'Paul Kagame, hari byinshi yagejeje ku banyarwanda. Icya mbere, yaduhaye igihugu kuko Abanyarwanda benshi bari mu buhunzi kandi batabyishimiye. Ni umubyeyi w'igihugu.'

    Ku ruhande rwa Christopher Muneza unaheruka gukora indirimbo yise 'Nzakomeza Ntsinde' ivuga ibigwi bya Perezida Kagame, yavuze akamuri ku mutima, ati'Nk'umuhanzi yatugejeje kuri byinshi, twirirwa tuzenguruka Isi, twateye imbere, tuva mu bukene dusigaye dufasha n'abandi.'

    Aurore Kayibanda yibukije ko abanyarwanda bongeye kugira igihugu kubera  Kagame mu gihe benshi bari barabaye impunzi Ibikorwa byo kwiyamamaza ku muryango FPR-Inkotanyi byakomereje i Nyagatare

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144719/uwicyeza-pamella-kayibanda-aurore-na-christopher-bavuze-impamvu-bashyigikiye-perezida-kaga-144719.html

  • Umumotari uzwi nka David wamamaye muri Kigali mu gukora udukoryo dutangaje kuri moto, yazindukiye i Nyagatare ashimisha abari kujya kwamamaza – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umumotari witwa David wamamaye mu mujyi wa Kigali mu gukora udukoryo 'Tricks' kuri moto yazindutse ajya gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi akaba na Chairman yayo Perezida Kagame.

    Perezida Paul Kagame akanaba kuri uyu iki Cyumweru arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare, aho ategerezanyijwe ubwuzu n'ibihumbi by'abatuye aka karere.

    Uyu David yazindutse akora udukoryo kuri moto ye, ashimisha abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare.

     

    Umuhanga mugukora udukoryo kuri moto yazindukiye mukarere ka Nyagatare aho aro arashisha abandi bantu benshi bazindukanye nawe baje gushyigikira umukandida wacu Nyakubahwa Paul Kagame ugiye kuza kwiyamamaza 💙🤍❤️

    Bose gahunda ni kugipfunsi ✊ #ToraKagame24 #RPFOnTop… pic.twitter.com/wkcpFHwQOh

    — CAGUWA (@CAGUWA_2) July 7, 2024

    Source : https://yegob.rw/umumotari-uzwi-nka-david-wamamaye-muri-kigali-mu-gukora-udukoryo-dutangaje-kuri-moto-yazindukiye-i-nyagatare-ashimisha-abari-kujya-kwamamaza-videwo/

  • Abasore n’inkumi 52 bo mu Rwanda barishyuza arenga miliyoni 52 batanze bizezwa kujyanwa hanze na kompanyi yo muri Kabeza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore n'inkumi 52 bo mu Rwanda barishyuza arenga miliyoni 52 batanze bizezwa kujyanwa hanze yo muri Kabeza.

    Umwe muri abo yanditse atabaza aho ubutumwa yabuhaye Godfather uzwi cyane kuri X.

     

    Yagize ati: 'Muraho Godfather ! Nkwandikiye nkusaba ubufasha kuko nzineza ko harabo wafashije batari bake kandi bigatanga umusaruro .  Hari company yitwa infinite scholar LTD yakoreraga hano kabeza hahoze isoko , iyo company yafashaga abantu kujya mubihugu bitandukanye kwiga cyagwa gukora , ngewe nabagenzi bange barenga 30 ( abo twabashije kumenyana) iyo company yari yadushakiye akazi muri Poland tugirana namasezerano akubiyemo ko bazadufasha kugeza tugiye bitakunda bakadusubiza amafranga twatanze  ari hagati 750$-2000$ kuri buri muntu , byumvikane ko arenga   Ibihumbi $47,880.

     

    Uwatangiye process bwambere muritwe yatangiye mukwa 5/2023 Abandi ninyuma nko mukwa 6,7,8,10, gukomeza, ikibazo rero cyatangiye kubona appointment yo kujya gukora interview muri Tanzania zitinda kuboneka kuko ubundi bari batubwiyeko bitarenza ameze 2 byose na visa birangiye umuntu akagenda, twababaza impamvu biri gutinda  bakatubwirako embassy ifite ibibazo ariko bitazatinda gukemuka , nyuma yamezi 3  bamwe muritwe dutangira kubona appointment zokujya Tanzania tugezeyo batubwirako documents dufite arizo working permit ari fake (ko ari impimbano ) Iyi infinite ibabwirako habayemo ikibazo kuberako application yakorewe icyarimwe kandi kubantu benshi hakazamo amakosa nuko baragaruka dukomeza gutegereza ariko kuko twihuje tugakora group  ya WhatsApp amakuru twarayabwiranaga , niko kujya kuri office ya infinite kubaza icyabaye dutungurwa no gusanga barimuste ntawe bamenyesheje.

     

    Mumpera zukwa 5 nibwo umwe muritwe yagiye kabeza kuri office yabo ngo abaze Amakuru asanga barimutse batatumenyesheje office   Ifunze na nimero zabo za telephone  zitariho  turabashakisha turaheba .

     

    Impamvu twifuzako mwadufasha kudukorera ubuvugizi nuko twifuza ko CEO wiyi company ariwe NSENGIYUMVA Jean Claude yaboneka tugafashwa gusubizwa amafra yacu nkuko bikubiye mumasezerano twagiranye nawe agashyirwaho umukono na Notel. '

     

    Source : https://yegob.rw/abasore-ninkumi-52-bo-mu-rwanda-barishyuza-arenga-miliyoni-52-batanze-bizezwa-kujyanwa-hanze-yo-muri-kabeza/

  • Kigali: Hateguwe umwiherero ugamije gufasha abana b'abahungu kuvamo abagabo nyabagabo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhuro wateguwe na Equity Bridges Initiative ugiye kuba ku nshuro ya kabiri uzatangira tariki 19 Nyakanga kugeza 27 Nyakanga 2024, uzakira abana 100 bari hagati y'imyaka 12 na 16 bazamara icyumweru bahugurirwa i Bugesera mu kigo Gasore Serge Foundation.

    Rev. Pst Alain Numa yatangarije IGIHE ko mbere yo guhugura abandi bana hazabanza kubaho umwanya wo guhuriza hamwe abanyuze mu cyiciro cya mbere mu rwego rwo gusuzuma umusaruro w'ibyo bakoze mbere, ni igikorwa kizamara iminsi ibiri guhera tariki 19 -21 Nyakanga 2024

    Ati 'Mbere y'uko twakira abana tuzabanza guhura n'abo twahuguye ku nshuro ya mbere, tuganire ture umusaruro wavuye mubyo twakoze, turebe bize iki?, ibyo twabigishije bari kubishyira mu bikorwa?, ubu babayeho bate ? n'ibindi.'

    'Gusa muri rusange nkurikije ubutumwa nakira , ababyeyi bambwira ko banyuzwe cyane, hari n'abasaba kongera ko bagaruka, hari uwambwiye ko umwana we yari acecetse cyane ariko yagarutse asigaye yisanzura akavuga, n'ibyinshi, ibi rero biri mu byaduteye imbaraga zo kongera gutegura iyi gahunda.'

    Uyu mubyeyi w'abana bane yakomeje avuga ko nta mubyeyi baka amafaranga yo kwita kuri aba bana dore ko bafite abaterankunga babafasha muri ibi bikorwa barimo Gasore Serge Foundation izita kuri aba bana mu cyumweru cyose , Kigali Universe izakira ibirori bisoza uyu muhuro, n'abandi.

    Bimwe mu byo umwana yitwaza ni ibikoresho by'isuku, amashuka, n'imyenda ya siporo gusa.

    Kuri iyi nshuro bimwe mu bizagarukwaho harimo kwigisha abana indagagaciro za Kinyarwanda n'izishingiye ku kwemera, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga, ibirebana n'amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye, gukunda igihugu, isomo ry'ikinyarwanda, kwihangira imirimo no kumenya gutangira kwizigamira hakiri kare.

    Nk'uko Rev. Alain Numa yabigarutseho uretse abarimu bazigisha aba bana hari n'abandi bazatanga ibiganiro barimo Coach Gael Karomba, ndetse n'abazaturuka muri Bank of Kigali, RNP [Rwanda National Police], MOD [Ministry Of Defense], MINUBUMWE, n'abandi.

    Uyu mwiherero 'Boys To Men' ubwo wabaga ku nshuro ya mbere muri Kanama 2023, hakiriwe abana 55 baganirijwe n'abarimo Rev Dr Antoine Rutayisire, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, n'abandi.

    Rev. Pst Alain Numa yemeza ko ababyeyi bashimye iyi gahunda kuko yatumye abana babo bunguka ubundi bumenyi batari bafite, ndetse bakura mu mitekerereze

    Mugisha Ian Numa wanyuze mu cyiciro cya mbere cya Boyz to Men avuga ko yavuyeyo yize byinshi birimo kumenya kwishakamo ibisubizo no kuganirira mu ruhame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hateguwe-umwiherero-ugamije-gufasha-abana-b-abahungu-kuvamo-abagabo

  • Abarenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bizosa amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri barimo abahungu 91.189 n'abakobwa 111.810 basoje icyiciro cy'amashuri abanza bagiye gukora ibizamini bizatangira kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024.

    Biteganyijwe ko abayobozi mu nzego z'uburezi bazatangiza ku mugaragaro ibyo bizamini hirya no hino mu gihugu, Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, azatangiriza ibyo bizamini mu kigo cya GS Gisozi I giherereye mu Karere ka Gasabo mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, azaba ari mu Kigo cya GS Institute Filip Simaldone.

    Abayobozi b'ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Uburezi kandi nabo bazatangiriza ibi bizamini mu Ntara zitandukanye aho nk'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri NESA, Dr. Bahati Bernard, azaba ari mu Karere ka Nyaruguru muri GS Muhambara naho Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi azaba ari muri GS Rusongati yo muri Rubavu, Rose Baguma azaba ari muri GS Mayange mu Karere Bugesera mu gihe Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana azaba ari muri GS Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi.

    Ibizamini bisoza amashuri abanza biba bigizwe n'amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (SET) n'Ubumenyi rusange n'iyobokamana.

    Ibizamini bisoza amashuri abanza bizakorwa guhera ku wa 8-10 Nyakanga 2024, bikazakorerwa mu bigo bizakorerwaho ibizamini 1.118 hirya no hino mu gihugu.

    Umwaka ushize Mineduc yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

    Imibare igaragaza ko Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2020/2021 bari 250.443, abatsinze neza ari ibihumbi 207.315 mu gihe abakoze muri 2021/2022 bari 227.720 hatsinda neza 206.286.

    Abanyeshuri batsinze neza basanzwe bashimirwa na Minisiteri y'Uburezi ndetse kuri ubu yavuguruye uburyo byakorwagamo.

    Ubusanzwe abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw'igihugu batangazwa ku munsi wo gutangazaho amanota bagahembwa mudasobwa zizabafasha kwiga mu byiciro berekejemo, hongewemo rero ibikoresho by'ishuri ndetse no kwishyurirwa umwaka wose amafaranga y'ishuri mu bigo bagiye kwerekezamo.

    Abarenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bizosa amashuri abanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-200-bagiye-gukora-ibizamini-bizosa-amashuri-abanza

  • Imbere mu ruganda ruteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Ibi byagezweho nyuma y'uko itariki ya 27 Kamena 2018, yabaye iy'amateka akomeye ku Banyarwanda aho Perezida Kagame, yafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.

    Icyo gihe VW yahise ishinga ibigo bibiri biyishamikiyeho barimo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda itanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka izwi nka 'Move' n'ikindi cya CFAO Mobility Rwanda Ltd, aricyo gifite inshingano zo guteranya imodoka za VW i Kigali.

    Kuva icyo gihe, uwavuga ko ibikorwa byivugira ntiwamuveba. Ubu usigaye utambuka mu muhanda ukabona umubare munini w'imodoka za VW bitandukanye n'uko byahoze mbere.

    Uyu ni umwaka wa gatandatu, ibikorwa by'uru ruganda bitangiye. IGIHE twararusuye kugira ngo turebe inzira zikoreshwa mu guteranya imodoka n'ibisabwa byose kugira ngo ibe yashyirwa ku isoko.

    Ubu uru ruganda rumaze guteranya imodoka za VW zo mu byiciro icyenda, birimo iza Virtus, T-Cross, Tiguan Allspace, Teramont, Amarok n'izindi.

    Muri uru ruganda rwa CFAO Mobility Rwanda Ltd, Hagezwa ibice by'imodoka biba byarateranyirijwe muri Afurika y'Epfo ku rugero rwa 40%, ibisigaye byose bigasorezwa i Kigali. Ibi bikorerwa i Kigali bizwi nka 'Semi-Assembling' cyangwa 'SKD'.

    Iyo izi modoka zamaze gupakururwa, hari icyuma cyabugenewe gihita gishyirwaho bya bice byaje biteranyije. Hahita hifashishwa ikindi gikoresho kizwi nka 'engine jig' kugira ngo moteri iteranywe neza inashyirwe mu modoka.

    Buri moteri ya modeli runaka y'imodoka, igira 'Engine Jig' yayo yihariye. Buri bwoko bw'imodoka buba bufite igihe cyihariye cyagenwe cyo kurangiza kuyiteranya, ariko igihe rusange ni amasaha atandatu, gusa hakaba n'iziteranywa umunsi wose.

    Imodoka imwe ikorwaho n'abatekinisiye babiri n'undi wa gatatu ukora nk'umugenzuzi. Ku munsi hateranywa imodoka ebyiri.

    Iyo guhuza ibice by'imodoka birangiye hakurikiraho icyiciro cyo gusuzuma niba nta kibazo cya tekinike ifite nyuma yo gukorwa, hagakurikiraho icyiciro cyo gukora amatara y'imodoka no gusuzuma n'iba yaka neza.

    Nyuma y'aho hakurikiraho gukuramo uburyo buba bwarashyizwemo bwo kuyigeza mu ruganda 'transport mode' hagashyirwamo uburyo busanzwe buyishoboza kugenda, akaba ari naho hashyirirwamo ikoranabuhanga ryabugenewe nka 'air-conditioning', 'cooling system' n'ibindi. Ibi bikorwa hifashishijwe mudasobwa.

    Iyo ibi byose birangiye, imodoka ijyanwa mu cyiciro cya nyuma 'Audit Bay', ahasuzumirwa ibyakozwe byose niba byujuje ubuziranenge, igahita ijyanwa aharinganirizwa amapine, ibizwi nka 'wheel alignment'.

    Imodoka ntishobora kurenga icyiciro kimwe itujuje ibihasabwa, ahubwo isubizwa inyuma kugira ngo bitunganywe.

    Muri rusange imirimo ikorwa ku bice biba byazanywe mu Rwanda kugira ngo bivemo imodoka ni 60%, ariko nanone bigaterwa na modeli runaka y'imodoka kuko buri yose iba ifite umwihariko. Mu myaka itandatu ishize hamaze guteranywa imodoka zisaga 1,200.

    Amaso ahanzwe ahazaza

    Ubundi mu bindi bihugu, kugira ngo uruganda ruve ku guteranya ibikoresho bimwe by'imodoka 'Semi-Assembling' cyangwa 'SKD' rujye ku kuyiteranya yose 'Full-Assembling' cyangwa 'CKD' bigirwamo uruhare n'ingano y'imodoka ruba rusabwa gusohora.

    Aganira na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri CFAO Motors, Mugabo Jean Luc, yagaragaje ko VW ibategeka kugurisha mu Rwanda gusa kuko ariho imodoka bateranya zemewe gusa bitewe na lisansi yaho, imihindagukire y'ikirere, imihanda, imisozi, n'ibindi.

    Ati 'Mu bihugu by'ibituranyi ntibakoresha lisansi imwe nk'iyo dufite ku buryo yakoreshwa mu modoka za VW za hano, bigatuma zitagezwa ku isoko ryabyo kubera kwirinda ibibazo byinshi. Isoko rigarukira mu Rwanda kuko lisansi yaho itandukanye n'izindi.'

    Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu bihugu, zimwe muri gahunda z'uru ruganda harimo gukingurira amarembo mubihe bizaza inganda zikora ibikoresho by'imodoka mu gihe zaba zatangije ibikorwa mu Rwanda.

    Mugabo ati 'Urugero, nk'ubu turamutse tugize inganda zikora amapine, batiri, ibirahure n'ibindi. Iyo zibonetse bifasha guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, ikiba gisigaye kwaba ari ukureba niba biri ku rwego rw'ubuzirange rwa VW hanyuma hagatangizwa imikoranire.'

    Hari kandi gahunda yo kwagura ahateranyirizwa imodoka, ku buryo hazajya hateranyirizwa izirenze ebyiri ku munsi, na gahunda yo gutangira kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi, kuri ubu amagerageza akaba yararangiye hasigaye gusa kubishyira mu bikorwa.

    Iyi nyubako iherereye i Masororo, ikaba ikoreramo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda na CFAO Mobility Rwanda Ltd

    Iki ni igice cy’aharinganirizwa amapine y’imodoka muri uru ruganda

    Iki gitabo kiba kirimo ibimeze nk’imirongo ngenderwaho ifasha umukanishi kutagira ikosa akora mu gihe ateranya imodoka

    Umukanishi agenzura neza niba ibisabwa byose byakozwe mu guteranya imodoka

    Aha ibice bimwe biba byamaze guteranywa biba byamaze gutanga ishusho y’imodoka hasigaye gukora ibindi bike

    Umukozi ari kuzamura imodoka ku gikoresho cyizwi nka ‘Car hoist’ kugira ngo hagire ibitunganywa munsi yayo

    Umukozi wo muri uru ruganda arimo arashyira moteri neza kuri 'Engine Jig' yayo mbere yo kuyishyira ku modoka

    Iyi ni moteri y’imodoka mbere yo guhuzwa n’ibindi bice by’imodoka

    Umukanishi arimo arafunga ibikoresho bya nyuma kuri moteri

    Aha imodoka iba igeze mu cyiciro cya ‘Audit Bay’ aho iba igiye gukorerwa isuzuma rusange ngo harebwe niba byose byakozwe neza

    Iyi modoka yitwa Tiguan Allspace, ikaba ari imwe mu ziteranyirizwa muri uru ruganda

    Iyi yitwa Volkswagen Virtus, nayo ikaba ikorerwa muri uru ruganda

    Amafoto: Kasiro Claude
    Video: Rwibutso Jean D'amour


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-mu-ruganda-giteranyirizwamo-imodoka-za-volkswagen-mu-rwanda-video

  • Kamonyi-Rugalika: Impamvu irafatika yo gutora Paul Kagame n'Umuryango FPR-INKOTANYI-Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

    Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI, Abanyarugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 06 Nyakanga 2024 bahuriye ku kibuga cy'Umupira cya Kigese mu kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. Hanamamajwe abakandida Depite b'Umuryango. Mu butumwa bahawe na Uzziel Niyongira uyobora (Chairman) FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, yabasabye kuzatora Paul Kagame kuko ari iby'agaciro, ko ndetse ntacyo bamuburanye. Yibukije buri wese ko Paul Kagame' yadukunze urukundo ruhebuje'.

    Mu butumwa bwe imbere y'imbaga y'Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abanyarugalika n'abandi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'UmuryangoFPR-INKOTANYI, Paul Kagame n'abakandida Depite b'Umuryango, Uzziel yagize ati' Impamvu irafatika yo gutora Nyakubahwa Paul Kagame n'Umuryango FPR-INKOTANYI. Ntacyo yatwimye, natwe ntacyo tuzamwima'.

    Chairman Uzziel Niyongira ati' Paul Kagame yadukunze urukundo ruhebuje'. Nta mpamvu n'imwe yo kutamutora.

    Yakomeje ababwira ati' Yadukunze urukundo ruhebuje, kandi nagira ngo nibutse Abanyarugalika, kumutora ni twebwe tuzaba twigiriye neza cyane. Yitangiye uru Rwanda yitangira Abanyarwanda, ni yo mpamvu n'uyu munsi yemeye gukomeza kudukorera. Kumutora rero ni ukwiteganyiriza, ni ukureba kure'.

    Uzziel( Chairman), yongeyeho ati' Dukeneye gukomeza kuba muri aya mahoro. Dukeneye gukomeza kugira iterambere ryihuse, Dukeneye gukomeza kugira Igihugu cyubashwe mu ruhando mpuzamahanga. Ibyo uwabikoze ni Paul Kagame. Ibioorwa bye birivugira kandi imvugo ye ni yo ngiro. Ntacyo yatwimye yadusezeranije'.

    Uhereye ibumoso! Ni Prisca Uwamahoro, Jean Paul Munyandamutsa, Chairman Uzziel Niyongira.

    Yakomeje yibutsa Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarugalika muri rusange ko, Paul Kagame yakoze ibyari byarananiye benshi, abo byacanze akaza akabicangura ubu buri wese akaba yishyira akizana, afite ijambo. Ati' Dutore Paul Kagame Iterambere rirambe. Muhitemo neza mutora Paul Kagame, Abasaza n'Abakecuru babe Abasore n'Inkumi'.

    Muri iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hanamamajwe Abakandida Depite b'Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n'Inkotanyi za Kamonyi, Rugalika bahagarariye abandi ari; Uwamahoro Prisca na Munyandamutsa Jean Paul( aba bombi kandi bigeze kuyobora aka karere). Biyeretse Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI n'Abanyarugalika muri rusange, babasaba gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bagakomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

    Abitabiriye bose uku kwamamaza, bahawe ubutumwa banasabwa kubusangiza abatabashije kuboneka. Bibukijwe ko Amatora mu Rwanda ari nk'ubukwe, ko buri wese ugejeje igihe cy'itora asabwa kutabura cyangwa se ngo akererwe( inkoko niyo ngoma mu mvugo yakoreshejwe). Basabwe kuzirikana ko umwenda wa mbere w'Ubu bukwe( Itora) ari INDANGAMUNTU, ko n'utayifite yegera ubuyobozi agafashwa kubona ikiyisimbura ariko nta rwitwazo rwo kubura mu matora.

    Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

    Chantal Mutuyimana ushinzwe kwamamaza.
    Prisca Uwamahoro na Jean Paul Munyandamutsa bajya kwiyereka Abanyarugalika.

    Barahabyinnye ivumbi riratumuka.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/07/kamonyi-rugalika-impamvu-irafatika-yo-gutora-paul-kagame-numuryango-fpr-inkotanyi-uzziel-niyongira/

  • Umusore w'imyaka 19 y’amavuko yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 azira kwiba ikariso ya nyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara.

    Bivugwa ko iyo kariso yibye mama we witwa 'Florence Bwalya' yari ifite agaciro k'amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika.

    Amakuru dukesha Lusaka Times avuga ko uyu musore ubwo yafatwaga hari muri 2018 tariki 18 Ukwakira, yisobanuye avuga ko yibye ikariso y'umubyeyi we kugira ngo ayijyane mu mihango gakondo, kuko uyu musore yifuzaga ubukire.

    Uyu musore mu kwisobanura kwe yatakambiye urukiko avuga ko byari inshuro ya mbere agerageje kwiba kandi ko atazabisubira.

    Urukiko rwo rwemeje ko mu muco w'igihugu cyabo ari kirazira kuba umwana yakora, cyangwa se akabona umwambaro w'imbere w'umubyeyi we, banzuye ko uburyo uyu musore yashakagamo ubutunzi bihabanye n'amategeko.

    Mukoma Emmanuel wari umunyamategeko, yahanishije uyu musore witwa Chongo igifungo cy'imyaka itatu, ndetse akanakoreshwa indi mirimo yunganira igifungo yahawe.

    Ni nyuma yo gusesengura bagasanga uyu musore ashobora no kwica nyina, ashaka ubutunzi niba yaranagerageje gutwara umwambaro we w'imbere mu bapfumu. Yahise afungwa kugira ngo bibere urugero n'abandi barenga ku mategeko.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-19-yamavuko-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-3-azira-kwiba-ikariso-ya-nyina/

  • Brazil yasezerewe muri Copa America bituma Argentine ya Messi yongererwa guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Brazil yasezerewe muri Copa América 2024 itsinzwe na Uruguay kuri penaliti 4-2, mu gihe amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Imikino ya 1/2 izahuza Uruguay na Colombie mu gihe Argentine ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, izakina na Canada.

    Lionel Messi aramutse afashije Argentine kwegukana iyi Copa America, yaba ibaye iya kabiri kuko 2021 nabwo yayegukanye hakiyongeraho n'igikombe cy'Isi.

    Mu makipe ageze muri 1/2, ihabwa amahirwe menshi ni Argentine ugereranyije n'andi.

     

    Source : https://yegob.rw/brazil-yasezerewe-muri-copa-america-bituma-argentine-ya-messi-yongererwa-guhabwa-amahirwe-menshi-yo-kwegukana-iki-gikombe/

  • Kicukiro: Abakandida depite ba FPR Inkotanyi bagaragaje inyungu iri mu gutora Kagame – #rwanda #RwOT

    Ibyo byagarutsweho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame w'Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, byakomereje mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.

    Ni ibikorwa byitabiriwe n'ibihumbi by'Abanyamuryango biyemeza gusigasira ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho ndetse no kuzongera kuwutora kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere ryifuzwa.

    Abaturage bo Murenge wa Kicukiro bagaragaje ko bazatora FPR Inkotanyi yabubakiye amashuri ndetse ikanatanga amashanyarazi ku buryo usanga abantu baravuye mu bwigunge.

    Urubyiruko narwo rwagaragaje ko rwiyemeje guhitamo gutora Paul Kagame 100% n'abadepite ba FPR Inkotanyi kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera intambwe y'iterambere.

    Rizatahabake Eustache wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza yagaragaje ko gutora abakandida depite ba FPR Inkotanyi no gutora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bigamije gushimangira iterambere ry'Igihugu.

    Umwe mu bakandida depite b'Umuryango FPR Inkotanyi, Nkuranga Egide, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi kuri wo imvugo ari yo ngiro bityo ko bakwiye kuwutora kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere by'umwihariko ku rubyiruko.

    Ati 'Bana bacu, rubyiruko ejo bundi mwumvise ibyo Chairman wacu yabibukije, yabibukije ko ari mwebwe mbaraga z'Igihugu kandi muzarinda ibyagezweho. Nimwe muzabirinda rero nta bandi. Ni yo mpamvu bari kubaremera imirimo ngo mukirigite ifaranga muzave mu bushomeri.'

    Nkuranga yagaragaje ko mu Karere ka Kicukiro hakomeje gahunda yo kuvugurura igishushanyo mbonera kizifashishwa mu mu kunoza imiturire kandi buri wese azibonamo.

    Ati 'Ntabwo bikiri ibanga mu Karere ka Kicukiro igishushanyo mbonera kiri kuvugururwa kugira ngo buri wese akibonemo. Murumva icyo mubivuga, bivuze ko ushaka guhinga bazahamwereka, ushaka kubaka inzu isobanutse na we bazahamuha. Ushaka kubaka inzu bitewe n'ubuyobozi bwe nawe azahabona.'

    Yabwiye abanyamuryango ko bizeye ko bazatora FPR Inkotanyi kugira ngo imigabo n'imigambi by'ibyo yifuza kugeza ku banyarwanda bizagerweho muri iyi myaka itanu iri imbere.

    Ati 'Kuri 15 Nyakanga 2024 rero inkoko niyo ngomba kandi turabizeye.'

    Murumunawabo Cecile na we uri ku rutonde rw'Abakandida depite b'Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwitabire bw'abaje kwamamaza bigaragaza ko bazatora ku gipfunsi 100%.

    Yagaragaje ko ibyo yasezeranyije Abanyarwanda mu 2017 byagezweho bityo ko n'ibyo arimo kubasezeranya muri manda y'imyaka itanu iri imbere nta gushidikanya ko bizagerwaho.

    Urubyiruko narwo rwiyemeje kuzatora FPR Inkotanyi 100%

    Abaturage bahize kuzatora Paul Kagame 100%

    Abato baserutse by’umwihariko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abakandida-depite-ba-fpr-inkotanyi-bagaragaje-inyungu-iri-mu-gutora