Blog

  • Mihigo Saddam wari umunyamakuru wa Isango star yahawe akazi kuri Radio nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino, Mihigo Saddam bakunze kwita Mukude, nyuma yo gusezera ku Isango star, yatangajwe nk'umunyamakuru mushya wa Radio Umwezi FM.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, nibwo Saddam yari yasezeye ku Isango star avuga ko bidatinze azatangaza aho agiye kwerekeza.

    Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024 nibwo Mihigo Saddam yatangaje nk'umunyamakuru wa Radio Umwezi FM itangiye kwiyubaka nyuma yo gutandukana na B&B.

    Source : https://yegob.rw/mihigo-saddam-wari-umunyamakuru-wa-isango-star-yahawe-akazi-kuri-radio-nshya/

  • Kamonyi: Abaturage biyambaje Polisi ngo ibafashe bwangu guta muri yombi abasore b’umwe mu bapfumu baturanye babajujubya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda barataka ikibazo cy'abasore bakora urugomo n'ubujura ariko ntibafatwe kuko ari abo ku mupfumu.

    Abaturage nyuma yo Gutanga amakuru bavuga ko abiba bazwi ndetse bakanakoresha ibyuma ahubwo ngo impamvu badafatwa ari uko ari abana bumupfumu.

    Police y'u Rwanda yatabaye bwangu ndetse igira nabo ita muri yombi mugihe hakomeje ibikorwa byo gushaka abacyekwa bose.

    Abo baturage batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko abo basore bafite imyaka iri hagati ya 20-25, mama wabo ni umupfumu bituma batinya kujya iwe.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-abaturage-biyambaje-polisi-ngo-ibafashe-bwangu-guta-muri-yombi-abasore-bumwe-mu-bapfumu-baturanye-babajujubya/

  • Aho twasohokeye ni ho twinjiriye! Perezida Ka… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 ubwo yari kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Ubwo yari arimo arageza ijambo ku bihumbi by’abaturage bari biganjemo abo muri Nyagatare na Gatsibo, yabaganirije ku mateka avuga ko mu karere ka Nyagatare ariho bamwe basohokeye bakiri bato bagiye mu buhunzi muri Uganda ariko akaba arinaho binjiriye bagarutse kubohora igihugu.

    Ati” Ibyo twumvise by’amateka n’ibindi reka ngire amateka mbabwira ntabwo muzi ko babawiye ko muri aka karere ariho abantu binjiriye mu 1990. Ni ho abantu banjiriye tuza kubohora igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.

    Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, twari abana, ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, cyangwa bagira bate. Aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy'igituranyi nanone ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva aho twasohokeye ni ho twinjiriye”.

    Ubwo Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yavugaga ibi abaturage nabo baterahaga hejuru bavuga bati” dufatanye iguhango,dufitanye iguhango , dufitanye igihango”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo basohokaga bavuga ko butari bucye ariko bagaruka bakaba baravugaga ko noneho bugomba gucya.

    Ati” Dusohoka byavuzwe hari uwabivuze, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati 'Ntiburi bucye'. Icyo gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka byari ukuvuga ngo 'Bugomba kujya bucya byanze bikunze'. Bugomba gucya n’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese 'Bugomba kujya bucya'.

    Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu karere ka Nyagatare, Perezida Kagame arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

    Perezida Kagame yavuze ko bamwe basohotse bagiye mu buhunzi banyuze mu karere ka Nyagatare ariko aba arinaho banyura bagarutse kubohora igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144722/aho-twasohokeye-ni-ho-twinjiriye-perezida-kagame-yashimangiye-amateka-afitanye-nakarere-ka-144722.html

  • Byari amarira gusa mu muhango wo gusezera umutoza Ntirenganya wazamuye abakinnyi bakomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ruboneka Jean Bosco uri muri bamwe mu bakinnyi batojwe na Ntirenganya Jean de Dieu uherutse kwitaba Imana, afite agahinda ndetse n'ikiniga cyinshi yashimye ubutwari bwe mu kubafasha kugera ku nzozi zabo.

     

    Amakuru y'urupfu rwa Ntirenganya yamenyekanye ku wa Kane, aho yitabye Imana yari arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

     

    Mu muhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024, ni bwo inshuti, umuryango ndetse na bamwe mu bakinnyi yazamuye bamusezeyeho.

     

    Mu gahinda kenshi n'ikiniga, Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC mu kibuga hagati yatanze ubutumwa mu izina rya bagenzi be ashimira imirimo yakoze mu minsi ye yo kubaho.

     

    Yagize ati 'Ntabwo nabura icyo mvuga kuko yakoze ibintu byinshi byiza ngira ngo mwese murabibona. Nanjye nari umwana ungana n'aba ariko agenda amfasha kuzamuka kimwe n'abandi yafashije bari hano.'

     

    'Icyo namusabira ni ukugira iruhuko ridashira. Namwe icyo nababwira ni uko tubuze umuntu w'umugabo, umuntu wadufashije, tubuze umubyeyi, nta kindi gusa Imana iramudutwaye.'

     

    Ntirenganya azwi cyane mu mupira w'amaguru guhera mu myaka ya za 2007 aho yatozaga abana mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi. Yazamuye abakinnyi bakinnye Igikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 nka Ndayishimiye Célestin na Hakizimana François.

     

    Yanazamuye kandi abandi bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco n'abandi benshi bari mu makipe atandukanye. Yari azwi cyane mu kuzamura abakiri bato no kubakundisha umupira w'amaguru.

    Source : https://yegob.rw/byari-amarira-gusa-mu-muhango-wo-gusezera-umutoza-ntirenganya-wazamuye-abakinnyi-bakomeye/

  • Hateganyijwe imvura muri utu turere! Meteo Rwanda imaze gutangaza uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze hagati ya saa 12:00 na 18:00 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe cy'u Rwanda 'Meteo Rwanda' cyatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024 hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 Hateganyijwe imvura mu ntara y'Uburengerazuba no mu Karere ka Burera, Musanze, Nyaruguru na Nyamagabe.

    Ndetse kandi Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s — 5m/s.

    Source : https://yegob.rw/hateganyijwe-imvura-muri-utu-turere-meteo-rwanda-imaze-gutangaza-uko-ikirere-cyo-mu-rwanda-kiraba-kimeze-hagati-ya-saa-1200-na-1800/

  • Imodoka ya RITCO ikoze impanuka ikomeye muri Kamonyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka ya RITCO ikoze impanuka ikomeye muri Kamonyi.

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru imodoka ya RITCO yakoze impanuka mu Karere ka Kamonyi.

    Impanuka ikiba Polisi yahise ihagera ifasha abakomeretse.

     

    Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-ritco-ikoze-impanuka-ikomeye-muri-kamonyi/

  • Rusizi: Abo mu Murenge wa Nkanka bashimiye RPF-Inkotanyi yabahinduriye ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ibi babitagurutse ku wa 06 Nyakanga 2024, ubwo Abakandida-Depite ba RPF-Inkotanyi basuraga abaturage b'uyu murenge muri gahunda yo kubagezaho imigabo n'imigambi y'uyu Muryango mu matora y'Abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga n'Umuyobozi wungirije w'aka Karere ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie.

    Umurenge wa Nkanka kimwe n'ibindi bice byinshi by'igihugu wamaze kugezwamo amazi meza n'amashanyarazi, ibyagize uruhare rufatika mu kwihutisha iterambere no guhindura ubuzima bw'abaturage.

    Musabeyezu Francine yahawe umwanya ngo atange ubuhamya bw'aho uyu muryango wakuye abaturage b'uyu murenge, dore ko ubu bafite ubuzima bwiza kurusha mbere.

    Musabeyezu yashimiye Paul Kagame wahawe abagore ijambo, amwizeza ko abaturage bo ku Nkanka bazamutora agakomeza kubayobora kuko ko isura abagore bo ku Nkanka bafite uyu munsi atari yo bahoranye.

    Ati 'Twirirwaga mu mashyirahamwe n'amatsinda yo gutorana inda mu mutwe, none uyu munsi turi mu mabanki n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya.”

    Abaturage bo ku Nkanka bishimira harimo kuba Igishanga cya Cyunyu cyaratunganyijwe kikaba gihingwamo umuceri. Hambere ngo ngo baryaga ibijumba byitwaga Kanyoma babisomeza urwagwa nono ubu barasirimutse, banywa amata bakarya n'umuceri.

    Karemera Emmanuel wari Umudepite muri manda icyuye igihe na Nsengiyumva Dieu Donne bari ku rutonde rw'abakandida depite batanzwe na RPF-Inkotanyi biyamamarije muri uyu murenge.

    Karemera yagize ati “Turishima kubera ko tuyobowe neza na Paul Kagame. Turishima kubera ko turi Inkotanyi. Ku munsi w'amatora muzazinduke mutore kare mwisubirire mu mirimo muzagaruka nimugoroba muje kubyina intsinzi.”

    Abagore bo mu Murenge wa Nkaka bashimye iterambere bamaze kugeraho

    Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi biyamamarije mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abo-mu-murenge-wa-nkanka-bashimiye-rpf-inkotanyi-yabahinduriye-ubuzima

  • Dr. Frank Habineza yahize kongera umushahara wa muganga no kuvugurura mituweli – #rwanda #RwOT

    Ubwo yiyamarizaga mu turere twa Gakenke na Rulindo two mu Ntara y'Amajyaruguru, Dr Frank Habineza, yakomeje kuri politiki igenga ubwisungane mu kwivuza, (Mutuelle de sante), kongera imirimo cyane cyane mu rubyiruko no kugabanya umusoro ku nyongeragaciro, TVA, avuga ko hakenewe impunduka.

    Ku ngingo ijyanye n'ubwisungane mu kwivuza, yagize ati “Icyo twifuza kiri muri gahunda yacu ni uko umuntu ufite mituweli azajya ava kwivuza bakamwandikira umuti agahita ajya kuwugura muri farumasi akoresheje ikarita ya mituweli ndetse no kwa muganga n'ahandi, ku buryo uzajya ahabwa imiti umurwayi agakira kandi vuba kubera ko iyo miti irahari.”

    Yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kuvugurura urwego rw'ubuzima, zirimo kongera umushahara wa muganga, ati “Ibyo byo tuzabikora twongere amafaranga mu kigega cya mituweli, imiti iboneke n'abaganga bacu nabo tubongerere umushahara nabo batuvure bishimye kuko iyo ugezeyo usanga bakuvura batishimye kubera ko hari igihe aba atekereza ko umwana yaburaye kubera ko afite agashahara gake.”

    Dr Frank Habineza, yavuze ku ngingo yo kubura akazi nayo yerekana ko hari ikigomba gukorwaho kugira ngo umubare y'abatagira akazi ugabanyuke.

    Yagize ati “Ndabizi ko abantu benshi bakeneye akazi; dufite gahunda nziza yo kurwanya ubushomeri mu Banyarwanda cyane cyane mu rubyiruko, abana bacu bakeneye gukora, bafite imbaraga zo gukora babuze akazi ubu twebwe dufite ingamba twatekereje kugira ngo abantu babone akazi.”

    “Muri zo ni uko muri buri murenge mu Rwanda tuzashyiraho ishuri ryigisha imyuga ijyanye n'icyo mukeneye muri uwo murenge. Niba hano muri guhinga inanasi, ni urugero tubashyirireho ishuri ryigisha gutunganya inanasi barebe ikintu buri murenge ukeneye, noneho niturangiza ibyo abantu bagire ubwo bumenyi bujyanye n'ibyo bifuza, dushake noneho uruganda rutunganya ibikomoka ku byo dufite aho hafi iwacu, ba bana bize muri ayo mashuri babonemo akazi.”

    Dr Frank Habineza kandi yagarutse no ku musoro nyongeragaciro, TVA, avuga ko ukiri mwinshi ukabangamira abaguzi nyamara ugabanyijwe Leta yakunguka kuko abaguzi baba benshi kandi bagahaha bishimye.

    Yagize ati “Ubu uwo musoro uri kuri 18%, niwo utera ibiciro byacu kuzamuka ugasanga ikintu cyagombaga kugura 1500 Frw kiri ku bihumbi 2 Frw, twebwe muri gahunda yacu dushaka kuwugabanya byibura tuwugeze kuri 14% kugira ngo ibiciro biri ku isoko bigabanuke, umuntu wavuye ku isukari abe yayisubiraho n'umuntu ushaka kugura n'akanyama abe yakagura kubera ko ibiciro byagabanyutse.”

    Akomeza agira ati “Ibyo ni uguteza imbere Abanyarwanda bose kuko turifuza ko Abanyarwanda bashobora kuba bahaha, nibahaha ari benshi leta izabona amafaranga menshi kubera ko abaguzi bazaba biyongereye ariko umusoro nuzamuka abahaha bazahaha ari bake leta ibure amafaranga.”

    Dr. Frank Habineza yavuze ko azongera umushahara wa muganga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yahize-kongera-umushahara-wa-muganga-no-kuvugurura-mituweli

  • Umwihariko w'Akarere ka Nyagatare kakiriye Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Hubatswe kandi umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ufite uburebure bwa kilometero 73 ku ngengo y'imari ingana na miliyoni 73,5 z'amadorali ya Amerika.

    Imihanda ishamikiye ku minini na yo mu Karere ka Nyagatare ntiyasigaye kuko mu myaka irindwi ishize hubatswe iyatwaye ingengo y'imari irenga miliyari 5,4 Frw.

    Mu mushinga wo guteza imbere imijyi (Rwanda Urban Development project RUDP) mu Karere ka Nyagatare, hakozwe icyiciro cya mbere cyo kubaka imihanda ifite kilometero 3,91 ku ngengo y'imari irenga miliyari 3,4 Frw mu gihe icya kabiri gifite kilometero 14,12 ku ngengo y'imari irenga miliyari 7,3 Frw naho icya gatatu gifite kilometero 6,705 cyagendeyeho ingengo y'imari irenga miliyari 5,6 Frw.

    Mu rwego rw'ingufu hakozwe ku mushinga wo kongerera ubushobozi imiyoboro y'amashanyarazi, igikorwa cyatwaye ingengo y'imari irenga miliyoni 4,5 z'ama-Euro.

    Muri uyu mushinga hubatswe umuyoboro wa MV ufite kilometero 192,222, hashyirwaho transformateur 123 mu gihe umuyoboro wa LV wubatswe wo ufite burebure bwa km 4,899.

    Ibikorwa bigamije kongera ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi, byatumye ingo zayahawe zikuba inshuro eshatu ziva ku 35 564 mu 2017 zigera ku 119 988 mu 2023.

    Ibikorwaremezo by'amazi byitaweho hubakwa imiyoboro yayo mu Mujyi wa Nyagatare ku burebure bwa km 131,205 hashyirwaho ibigega by'amazi bigera kuri 38 ku ngengo y'imari irenga miliyari 6,3 Frw kandi byatumye abaturage bagera ku 132.000 bagerwaho n'amazi meza.

    Mu bijyanye n'imiturire hubatswe imidugudu itandatu y'icyitegerezo ari yo Rwabiharamba I, Rwabiharamba II, Kinihira, Akayange, Shimwa Paul na Gishuro ku buryo byatumye imiryango 424 ituzwa neza, indi 1112 igakurwa mu manegeka.

    Hakozwe ku mushinga wo guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi hatunganywa ibishanga, kurwanya isuri hakorwa amaterasi, gutanga inguzanyo z'ubuhinzi ku nyungu nto ya 8%, gutera inkunga imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu nkunga nyunganizi. Ibi byatwaye ingengo y'imari ingana na 835.947.450 Frw.

    Muri uyu mushinga hakozwe amaterasi kuri hegitari 469, 8 bituma abaturage bagera ku 6716 babonamo akazi.

    Mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo, kuzamura imyumvire y'aborozi mu korora kinyamwuga, kuzamura imyumvire y'aborozi mu guhunika ubwatsi bw'inka ndetse n'ibindi bituma amatungo arushaho kubaho neza, hashowe ingengo y'imari irenga miliyari 1,2 Frw.

    Hubatswe inzu zo guhunikamo ubwatsi bw'amatungo (Hangar) ku borozi 70, hanubakwa ubwogero bw'inka (Spray races) bugera kuri 13.

    Uyu mushinga kandi wasannye amakusanyirizo 16 y'amata mu Karere ka Nyagatare ari yo Rwempasha, Muvumba, Karama, Katabagemu, Karushuga, Kamate, Rwabiharamba, Bwera, Musheri, Kirebe, Nyagatare, Isangano, Mbare, Matimba, Musenyi, Abashumbabeza.

    Hubatswe kandi amakusanyirizo mato ane y'amata ari yo Mimuri, Rwimiyaga, Rukomo na Katabage ndetse RDDP yacukuye amavomero 12 y'amazi mu gihe imishinga y'abaturage 470 yatewe inkunga y'arenga miliyari 1,2 Frw.

    Mu rwego rw'ubucuruzi n'ubuhahirane, hubatswe isoko rya Kagitumba ku ngengo y'imari irenga miliyari 1,7 Frw.

    Hubatswe icyanya cy'inganda cya Nyagatare kirimo uruganda rutunganya granite (East Africa Granite Industries) n'urutunganya ibiribwa (Nyagatare Maize Processing Plant).

    Mu kwita ku mibereho myiza y'abatuye i Nyagatare, hubatswe Ibitaro bya Gatunda, ikigonderabuzima cya Tabagwe, hanubakwa amavuriro y'ibanze 70.

    Mu guteza imbere uburezi, hubatswe ibyumba by'amashuri 1453 bitwara ingengo y'imari irenga miliyari 3,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri icyenda y'imyuga n'ubumenyingiro ku ngengo y'imari ingana na 425.979.644 Frw.

    Hari kandi Shonga TVET na Ntoma TVET, amashuri abiri y'imyuga n'ubumenyingiro akora ku mipaka yuzuye atwaye ingengo y'imari irenga miliyari 1,9 Frw.

    Mu kurwanya ubukene ho hatanzwe inka 4555 muri gahunda ya Girinka, abaturage bagera ku 57 387 bahabwa akazi muri gahunda ya VUP, mu gihe hubatswe hakanasanwa amazu 4216 kugira ngo abaturage bature neza kandi bature ahantu heza.

    Stade ya Nyagatare yuzuye mu 2020 ni igikorwaremezo cy’ingenzi cyagezweho mu myaka irindwi ishize

    Umujyi wa Nyagatare uri mu yunganira Kigali, wubatswemo imihanda itandukanye ifasha mu rujya n’uruza

    Imihanda yagiye yubakwa i Nyagatare yaranacaniwe mu rwego rw’umutekano

    Isoko Mpuzamipaka rya Nyagatare ryitezweho koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda

    Uruganda rutunganya amata y’ifu rwa Nyagatare rwitezweho guteza imbere ubukungu bushingiye ku bworozi

    Umudugudu w’Akayange wafashije abari batuye nabi kubona aho barambika umusaya hatekanye

    Ibitaro bya Gatunda byatumye imitangire ya serivisi z’ubuzima mu karere ka Nyagatare yihuta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-w-akarere-ka-nyagatare-kakiriye-umukandida-w-umuryango-fpr-inkotanyi

  • Bruce The 1st yikomye ba Manager, akomoza ku… – #rwanda #RwOT

    Kenshi uzumva hari ibinyamakuru mu Rwanda bigoranye kuba wakumvaho indirimbo z'abaraperi, ibihembo bitegurwa bitajya bishyiramo ibyiciro byihariye by'iyi njyana cyangwa ngo batekereze ku bayikora.

    Hari kandi n'abanyamafaranga bayashora mu muziki ariko byagera kuri Hip Hop ugasanga bagenda gake, ibi bijyanirana n'abareberera inyungu z’abahanzi usanga badakozwa ibyo gukorana n'abakora iyi njyana.

    Umwe muri abo ni Coach Gael muri Mutarama 2024 wumvikanye avuga ko adashobora gukorana n'abaraperi agaragaza ko icyerekezo bafite atari icyo afite kuko yagerageje ariko agasanga bitakunda.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bruce The 1st yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye agaruka kuri iyi ngingo mu ndirimbo 'Twabagarukiye' iri mu zigize Mixtapre y'uyu muraperi.

    Muri iyi ndirimbo yumvikana agira ati'Tugaruke kuba Manager bashaka kuba ibyamamare kurusha abasani babo, nabonye banatwika kubarusha banasigaye bakora utu 'beef'.'

    Akomeza yumvikana agira ati'Abakire bacu ku mikorere y'ubufu ngo njye sinakorana n'umuraperi nuko ubizi neza ushatse kumurya yakwemeza we nta mikino agira nta muraperi ugira imikino nta muraperi wishyura gukinwa reka reka mufite abo mwifatira.'

    Uyu musore asobanura iby'iki gitero n'iyi ngingo yagize ati'Nagiye kubivuga kuriya byarankoze ku mutima, muvandimwe birakubabaza ukavuga kubera iki kuko nigeze kubona ikiganiro cya Manager umwe wigeze kuvuga ibyo bintu aravuga ngo ntabwo yafasha umuraperi.'

    Asobanura avuga ko umuhanga mu byo akora atagakwiye guhingutsa iyo ngingo kuko aba afungira amayira abaraperi ngo kuko bitabashije gukunda ku ruhande rwe.

    Ati'N'abantu bareba ibyo biganiro ntihabura abantu batanu bari bafite gahunda yo gufasha abaraperi bahita bavuga ngo uzi ko aribyo uyu muntu ni umujyanama w'abahanzi arabimenyereye wasanga hari umuraperi umwe wamwangirije akazi urumva hari icyizere aba adutakarije.'

    Akomeza agira ati'Hari n'ahantu aba adukuye n’aho adushyize kandi aho adushyize niho habi kuko natwe dukeneye amatsinda adufasha abareberera inyungu zacu rero kuza ugahita wifata ukabivugira mu ruhame ngo ntiwafasha abaraperi nkaho batakunguka wabiceceka basi.'

    Bruce The 1st ari mu baraperi bamaze imyaka itaragera kuri 5 batangiye umuziki nk'umwuga gusa amaze gukora Mixtape 3 na EP imwe hakiyongeraho n'indirimbo yasohoye imwe imwe akanakorana n'abandi bahanzi zakunzwe cyane.

    Aritegura gushyira hanze Album ya mbere mu gihe kigiye kuza ndetse indirimbo aheruka gukorana na Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot yarakunzwe cyane ndetse ubu ari kuyisubiranamo n'abandi baraperi ikaba igomba kujya hanze bidatinze.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA BRUCE THE 1ST

    “>

    REBA UNUMVE EP YA BRUCE THE 1ST YISE THE 1ST STYLE

    “>

    Bruce The 1st yasabye udafite icyo yafasha Hip Hop kubyigumanira akareka guca imbaraga abandi Nyuma ya Bwe Bwe Bwe igiye no kujya hanze mu buryo busubiwemo yamaze gukora EP yise ‘The 1st Style’Ari mu baraperi bato mu myaka ariko bamaze kugwiza ibigwi mu muziki by’umwihariko injyana ya Hip Hop

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144717/bruce-the-1st-yikomye-ba-manager-akomoza-ku-byavuzwe-na-coach-gael-144717.html