Blog

  • Umuvugabutumwa Zawadi wavuze ngo ‘Umusore ugira iyerekwa aritambutse’ arembejwe na Kanseri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa Zawadi wavuze ngo 'Umusore ugira iyerekwa aritambutse' arembejwe na Kanseri.

    Aganira na Zaburi Nshya, Uwababyeyi Zawadi Gergette yatangaje ko arembejwe na Kanseri y'ibihaha yo ku rwego rwa Mbere.

    Abaganga bamusanganye Kanseri aho bari kumwitaho mu Bitaro bya Butaro. Arasaba ubufasha Benedata kugira ngo avurwe akire akomeza umurimo w'Imana.

    Source : https://yegob.rw/umuvugabutumwa-zawadi-wavuze-ngo-umusore-ugira-iyerekwa-aritambutse-arembejwe-na-kanseri/

  • Huye: Hashyizweho icyumba ndangamurage cyo gufasha abana kumenya umuco nyarwanda bari ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 06 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo gusoza umwaka w'amashuri 2023-2024 muri iri shuri.

    Impano Karanganwa Micaella wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, yavuze ko mbere yo kujyaho kw'iki cyumba atari azi ibikoresho byinshi byakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere kuko atari yarabibonye imbonankubone.

    Ati “Nabibonaga mu bitabo no kuri televiziyo gusa,ariko nasuye kiriya cyumba mbonamo byinshi ntari nzi nk'umuduri,inkongoro, ingobyi bahekagamo abageni n'umwami n'ibindi.''

    Mugwaneza Sangwa Bright Nelly urangije umwaka a Gatandatu w'amashuri abanza, yabwiye IGIHE ko iki cyumba cyatumye asobanukirwa bimwe mu bikoresho bisigaye bigoye kubonwa muri iki gihe nk'imiheto, amacumu, ingabo n'urusyo.

    Yavuze ko bitari kuzamworohera kubibona kuko icyo yari yabonye kwa nyirakuru ari urusyo n'umuvure gusa.

    Ati' Nishimiye kubimenya mbyirebera, ubu noneho n'iyo babimbaza mu kizamani cya Leta nzaba mbizi narabyikoreyeho.''

    Ngabonziza Alfred, umubyeyi urerera muri APEC Ikibondo,yavuze ko banezezwa n'uburere buhabwa abana babo burimo n'umuco, aho biga byinshi birimo kubyina bya gakondo, ariko kandi banerekwa ibyo hambere.

    Ati ''Ni byiza ko abana bacu basobanukirwa n'umuco nyarwanda kuko birabafasha cyane kumenya uko aba kera babagaho, ndetse bagira n'urugo bajyamo,ntusange babaza ngo kiriya ni igiki.''

    Yakomeje avuga ko bifasha kuko iyo umunyeshuri asobanuza mwalimu ibibazo byinshi mu bwisanzure, bitandukanye no ku Ngoro Ndangamurage bagera ari abashyitsi.

    Uwera Françoise, Umuyobozi w'Ishuri APEC Ikibondo yavuze ko mu masomo yose bigisha umuco nyarwanda batawusiga inyuma .

    Ati “Twashyizeho icyumba cy'umuco tugereranya na 'Petit musée' yo gufasha abana kumenya ibikoresho byose byabagaho kera, kuko tuba dushaka ko umwana dusohora, aba yuzuye muri byose,abe umunyarwanda wuzuye utaratakaje umuco nyarwanda.''

    Yakomeje avuga ko icyabateye gushyiraho icyo cyumba nyunganizi ari uko guhora bajyana abana benshi ku Ngoro Ndangamurage biba bigoye kandi ntibanahamare igihe gihagije ngo basobanukirwe byose.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imbereho myiza, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko bufasha kwigisha amateka n'umuco nyarwanda umwana yegereye imfashanyigisho.

    Ati 'Ubu ni uburyo bwiza bwo kwigisha amateka n'umuco nyarwanda, kandi n'andi mashuri abikoze cyangwa se akajyana abana muri 'musée' byaba ari ugusigasira umuco nyarwanda.''

    Yakomeje avuga ko biba akarusho iyo bitangiriye ku bana, asaba n'andi mashuri kubishyiramo imbaraga bigakwira hose kuko bifungura abana ubwenge.

    Yaboneyo no gushimira amashuri yafashe gahunda yo kujyana abana gusura Ingoro ndangamurage,mubari mu mashuri asoza, anasaba ko hakongerwamo imbaraga ibigo byose bikabigira umuco.

    Rimwe na rimwe abanyeshuri bajya banakoreramo imikorongiro nko kwenga, gusya n’ibindi.

    Kuva ku bato cyane bose batozwa umuco kandi ngo bibarinda no kuba ibirara.

    Na bashiki babo ntibahagaze nabi mu kubyina, kandi ngo intego yabo ni ukugera mu Itorero ry’Urukerereza.

    Iyo winjiye muri icyo cyumba bita ‘Petit musee’ usangamo byinshi birimo amasekuru, ibisabo,imiduri,imiheto,inkebano n’ibindi byinshi bitagaragara muri iyi foto.

    Uwera Françoise, Umuyobozi w'Ishuri APEC Ikibondo yavuze ko mu masomo yose bigisha umuco nyarwanda batawusiga inyuma .

    Urutaro, inkangara, urusyo n’ibindi biri kuri iyi foto ubisangamo.

    Umuvure nawo uri mu byo ubona muri ‘Petit musee’ yo kuri APEC Ikibondo.

    Umwe mu banyeshuri yigishwa gucunda amata mu cyumba cyahariwe inyigisho z’umuco.

    Uyu mwana w’umunyeshuri bari bagiye kumwigisha kugosora imyaka itandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hashyizweho-icyumba-ndangamurage-cyo-gufasha-abana-kumenya-umuco-nyarwanda

  • Kanombe: Bahaye isezerano FPR Inkotanyi yatumye umurenge wabo uhinduka umujyi – #rwanda #RwOT

    Ubwo aba banyamuryango bamamazaga umakandida wa FPR Inkotanyi ndetse n'abadepite kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, bagaragaje intambwe umurenge wabo umaze gutera yatumye ubu na wo ubarirwa mu gice cy'umujyi.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Kanombe, Mutiganda Amoni, yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n'ibibazo byo kutagira amazi ndetse n'imihanda mibi ariko ko ubu itandukaniro rikaba rigaragarira buri wese.

    Yagize ati 'Ubu igihe cy'impeshyi kiri kurangira ariko nta muturage ukijya mu bishanga gushakayo amazi dufite ibigega bibiri binini biyaha abaturage bose. Mbere kandi wasangaga kuza i Kanombe ari ikibazo kubera umuvundo w'imodoka twagiraga agahanda kamwe gusa,”

    “Ubu dufite imihanda myinshi iyo uhaje udashaka guca ku Kabeza uca mu Busanza agahinguka ahitwa ku muyange cyangwa waba uvuye mu Busanza udashaka guca ku Kabeza ugaca ahitwa mu Itunda'.

    Mutiganda yongeyeho ko mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo w'iterambere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kanombe amajwi yabo bazayahundagaza kuri uyu muryango mu matora ya Perezida n'ay'abadepite.

    Umuturage witwa Nsengiyumva Jean Damascène yatanze ubuhamya bw'uburyo yageze muri Kanombe ari umukozi wo mu rugo utazi gusoma no kwandika ariko ubu akaba afite imiryango itanu y'ubucuruzi, imodoka ye agendamo, inzu atuyemo ku Kabeza n'irindi shoramari mu bindi bice bitari Kanombe.

    Yavuze ko ibyo byose abikesha ubuyobozi bwiza bwazanye amahoro no kudaheza buri munyarwanda mu iterambere.

    Ati 'Sinasigaye inyuma kandi byose tubikesha Igihugu cyiza gifite ubumwe, demokarasi n'amajyambere. Imbere ni heza kandi ku itariki 15 Nyakanga tuzatora intore izurusha intabwe ikomeze ituyobore'.

    Kandida Depite Nkuranga Egide yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.

    Yagize ati 'Nka mwe rubyiruko nk'uko Chairman yabibabwiye ko ari mwe mbaraga z'Igihugu zizarinda ibyagezweho, ni yo mpamvu hari gahunda yo kubaremera imirimo kugira ngo mwivane mu bukene mukirigite ifaranga mugire ubwo bushobozi bwo kwirinda no kurinda Igihugu cyacu'.

    Nkuranga kandi yibukije abaturage babarirwa mu bihumbi 20 bari bateraniye kuri site y'ahahoze APEKA Kanombe ko mu Karere ka Kicukiro hari gusubirwamo igishushanyo mbonera kugira ngo buri wese akibonemo kandi ko ibyo bizagerwaho nibabatora bakabasha gushyiraho amategeko atuma ibyo uyu muryango ubateganyiriza byose bishyirwa mu bikorwa batibagiwe no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

    Kandida Depite Nkuranga Egide yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Kanombe, Mutiganda Amoni yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n'ibibazo byo kutagira amazi ndetse n'imihanda mibi ubu bikaba byarabaye amateka

    Nsengiyumva Jean Damascène yatanze ubuhamya bw'uburyo yageze muri Kanombe ari umukozi wo mu rugo utazi gusoma no kwandika ariko ubu akaba afite imiryango itanu y'ubucuruzi, imodoka ye agendamo

    Kimwe mu byo Kanombe yishimira harimo imihanda ya kaburimbo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kanombe-bahaye-isezerano-fpr-inkotanyi-yatumye-umurenge-wabo-uhinduka-umujyi

  • Dr Habineza yijeje ab'i Nyaruguru inganda zirimo urutunganya ifiriti – #rwanda #RwOT

    Hari ku munsi wa 14 w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga, Umudugu wa Mubuga,

    Umunyamabanga Mukuru wa DGPR unashinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko biyemeje kujya mu turere twose kugira ngo babagezeho amasezerano y'ibyiza babafitiye ariko nabo bakaba babatezeho amajwi bifuza ko babasezeranya.

    Ati “Twiyemeje kujya mu turere twose uko ari 30 kugira ngo dusezerane n'abaturage ibyo tuzabagezaho. Turashaka ko kuri 15 Nyakanga 2024 namwe muzaduha ibyo mugenda mutwizeza mukadutora. Muzatugirire icyizere kuko ibyo DGPR tutajya dusubira ku ijambo.''

    Mu kwiyamamaza kwe, Kandida Perezida Dr Habineza Frank,yagaragarije urugwiro abatuye i Nyaruguru, avuga ko yishimiye kuba yasengera i Kibeho akiragiza Umubyeyi Bikiramariya ngo azamufashe mu migendekere myiza y'amatora.

    Dr Habineza, yavuze ko yamenye amakuru ko abaturage ba Nyaruguru bafite amata menshi akomoka ku nka abizeza ko natorwa bazahabwa amakusanyirizo y'amata ndetse n'uruganda rw'amata.

    Ati ''Muri aborozi kandi mufite umukamo mwinshi, ariko nta makusanyirizo y'amata mugira, bityo tukazashyiraho amakusanyirizo mu mirenge yose. Ariko ntibizarangirira mu gukusanya gusa, twifuza ko mwagira n'uruganda rutunganya amata, noneho niruboneka ruzanatange akazi ku bantu batandukanye haba ku rubyiruko n'abahinzi bahagemura.''

    Yakomeje avuga ko azanabaha uruganda rw'ibirayi kugira ngo byongere agaciro ku isoko, maze abakora ubuhinzi bwabyo nabo bakirigite ifaranga.

    Yagize ati' 'Ku bijyanye n'ibirayi muhinga, twabonye ko mukwiye guhabwa uruganda rutunganya umusaruro w'ibirayi kugira ngo birusheho kubagirira akamaro. Dufite gahunda yo kugira uruganda muri buri murenge, ni yo mpamvu mukwiye kugira uruganda rw'ibirayi rwajya rutunganya nk'amafiriti ajya i Kigali n'ahandi.''

    Dr Habineza yakomeje avuga ko ibyo byose bizashoboka nta kabuza, kuko ngo afite n'umugambi wo gushyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi(Rwanda Agricultural Fund) aho abahinzi n'aborora bazaba bafite amahirwe yo kubona inguzanyo zifite inyungu nke cyane ya 2% gusa,bakabasha gukora bakongera umusaruro.

    Abaturage batandukanye bari baje kumva imigabo n'imigambi babwiye IGIHE ko ibyo yabijeje biramutse bishyizwe mu ngiro, byazamura urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi bigatuma ababukora bahinduka abanyamwuga kuko baba bakorera isoko ridahindagurika.

    Ubusanzwe ,Akarere ka Nyaruguru, kazwiho kuba gatuwe n'aborozi ndetse bakavuga ko kagira n'ubwatsi bw'inyovu inka zikunda, zaburisha zikagira umukamo mwiza cyane.

    Mu gihe haba hitaweho ubworozi bwazo hagashyirwa n'uruganda rutunga amata azikomokaho,byahindura isura yabwo bugatera imbere cyane.

    Dr Habineza Frank, yijeje ab’i Nyaruguru ko natorwa azahagezaho uruganda rutunganya umukamo w’inka zabo.

    Mbere yo kwiyamamaza,Umukandida wa DGPR ari kumwe n’umufasha we, babanje kwifatanya n’abakirisitu gatorika gutura igitambo cy’ukarisitiya muri shapele yitiriwe Nyina wa Jambo i Kibeho.

    Dr Habineza Frank yakiranywe urugwiro i Nyaruguru muri santere ya Ndago mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-yijeje-ab-i-nyaruguru-inganda-zirimo-urutunganya-ifiriti

  • Dr Frank Habineza yiyemeje guteza imbere ubuh… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, Dr Frank Habineza n’ishyaka Green Party muri rusange bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe twose duherereye mu Ntara y’Amagepfo.

    Mbere yo kwerekeza kuri site yo kwiyamamarizaho, Dr Frank Habineza ari kumwe n’umufasha we babanje kujya kwiragiza Imana muri Kiliziya Gatolika i Kibeho aho benshi bazi nko ku butaka butagatifu.

    Dr Frank Habineza yaganirije abaturage b'Akarere ka Nyaruguru ko umusaruro w’amata babona ariko ntubinjirize kubera ikaragiro, ko naramuka atowe azabaha ikaragiro ry’icyitegererezo.

    Dr Frank Habineza kandi yongeye kwizeza abaturage ko igifungo cy’agateganyo kizakurwaho nyuma natorerwa kuyobora Igihugu kandi ko umuntu uzajya afungirwa ubusa azajya ahabwa ingurane y’igihe yamaze muri gereza.

    Ubwo yageraga mu karere ka Nyamagabe, Dr Frank Habineza yikije ku kibazo abaturage bo muri aka karere bahura nabyo byumwihariko mu buhinzi aho batabasha kubona ifumbire ndetse n’imbuto nziza.

    Dr Frank Habineza yavuze ko namara gutorwa azageza ku baturage ifumbire n’imbuto ku gihe ku abahinzi bose ndetse anashyireho ikigega kigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi n’imishinga ishamikiye kuri uyu mwuga.

    Mu turere twose tugize Intara y’Amagepfo, Dr Frank Habineza asigaje akarere ka Muhanga akaba asoje urugendo rwo kwiyamamaza mu Ntara y’Amagepfo hanyuma agategereza ibizava mu matora ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

    Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Nyamagabe 


    Dr Frank Habineza yavuze ko azateza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144729/dr-frank-habineza-yiyemeje-guteza-imbere-ubuhinzi-nubworozi-mu-turere-twa-nyaruguru-na-nya-144729.html

  • APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Police HC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR Handball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2024 itsinze Police Handball Club imikino 2-1.

    Uyu munsi nibwo umurishyo wa nyuma wa shampiyona ya Handball wakubiswe mu mukino wa 3 wa kamarampaka “Playoffs” wahuje APR na Handball.

    APR HC na Police HC ni zo zahuriye ku mukino wa nyuma wa kamarampaka “Playoffs”, zikaba zaragombaga gutanguranwa imikino 2 muri 3 kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024.

    Umukino wa mbere wa kamarampaka wabaye tariki ya 29 Kamena 2024 ntabwo warangiye kuko Police HC yikuye mu kibuga kubera kutishimira imisifurire. Federasiyo yaje gufata umwanzuro wo kuyitera mpaga maze APR iba yegukanye umukino wa mbere.

    Umukino wa kabiri wakinwe ejo hashize, waje kwegukanwa na Police HC itsinze APR ibitego 34-27.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino wa gatatu wa kamarampaka wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe yegukana shampiyona ya 2024.

    Abasore b’umutoza Anaclet binjiye mu mukino ubona ko nta kosa bifuza gukora imbere ya Police, uretse gushaka intsinzi bakaba bakegukana igikombe baherukaga 2017.

    Ku rundi ruhande ariko, abasore ba Ntabanganyimana Antoine na bo wabonaga bashaka gusubira APR batsinze muri shampiyona isanzwe (regular season) inshuro 2 zose.

    APR HC ni yo yinjiye mu mukino neza biyifasha gusoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 15-12.

    No mu gice cya kabiri APR yakomeje kuyobora umukino ndetse ku makosa amwe n’amwe Police HC yagiye ikora, yatumye ikinyuranyo kizamuka maze umukino urangira ari 30-25.

    APR HC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona cyaherekejwe na sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Police HC yabaye iya kabiri yahawe ibihumbi 500 ni ku gihe Gicumbi HT yabaye iya 3 itsinze ES Kigoma yahawe ibihumbi 300.

    Wari umukino utoroshye

    Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred

    Igikombe APR yagukanye

    APR ishyikirizwa igikombe

    Bishimira igikombe begukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-itsinze-police-hc-amafoto

  • Iterambere rya Nsengimana wivanye mu bukene, akaba ari umujyanama mu bucuruzi – #rwanda #RwOT

    Ubu buhamya Nsengimana yabutanze kuri uyu wa 07 Nyakanga 2024 ubwo Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

    Nsengimana w'imyaka 42 yerekanye ko yakuriye mu muryango ukennye cyane, ha handi iyo iwabo babaga batagiye guca incuro bagombaga kuburara kuko nta munsi y'urugo bagiraga.

    Yatsinze ikizamini cya leta cy'amashuri yisumbuye ariko ntiyahita ajya kwiga aho yatsindiye ku bw'amikoro make, ariko nyuma Ikigega cyashyizwe muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kiramwunganira.

    Yarangije amashuri yisumbuye mu bukanishi 'ariko ubukene bwari bukiriho. Nari narize ya myuga abantu bumvaga ko nta gaciro ifite, uwayize azaba ikirara cyangwa agakorera abandi.'

    Nsengimana yarasoje asubira mu muryango mu buryo bwo guca incuro, ariko nyuma leta ishyizeho gahunda ya hanga umurimo, ikaba imwe akesha ubuzima kugeza uyu munsi.

    Ati 'Natoranyijwe mu rubyiruko rwagombaga guhugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere, nanjye ndahatana bampa ibihumbi 800 Frw by'igishoro ndi umuturage, nyabona ku buntu.'

    Ikibazo cyo kutabona amashanyarazi muri aka karere, yakibyajemo amahirwe y'umurimo atangiza ubucuruzi buto bwo gushyira umuriro muri za batiri zakoreshwaga mu mirimo yo kogosha n'indi ikenera umuriro.

    Gutangiza imirimo nk'iyo gusudira ibyuma yari yatangije, yaramwereye irakura, uwacaga incuro umunsi ku wundi, uyu munsi na we hari abamukesha amaramuko bijyanye n'uko yabahaye akazi.

    Nsengimana avuga ko uyu munsi 'Nongeyemo n'ububaji, ubu mfite 'atelier' ibaza ikanasudira, ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw. Uyu munsi mfite abakozi 18 mpemba miliyoni 2,4 Frw buri kwezi.'

    Atelier ya Nsengimana kandi yagize uruhare no mu bijyanye no kubakira ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi ku buryo amaze guhugura abandi bantu 200 mu kubaza no gusudira.

    Bijyanye na gahunda zo guteza imbere abikorera, hashyizweho gahunda y'ubujyanama mu bucuruzi, Nsengimana aba umwe mu bajyanama babwo.

    Uyu munsi na we afasha abantu mu guteza imbere ubucuruzi bwabo, akavuga ko ubu imvugo ya Perezida Kagame itakiri ingiro gusa ahubwo 'ni imvugo irema kuko Umunyarwanda uyitora imuzamura bikomeye ikamugeza ku iterambere rirambye.'

    Hamwe n'inama akesha Perezida Kagame, Nsengimana yavuze ko bahamaze gushyirwaho gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane nko gukwirakwiza internet na yo yayibyaje umusaruro.

    Ati 'Mbere nagiraga abantu inama ntarabyize nk'umwuga kuko nari narize ubukanishi. Nakoresheje internet mwaduhaye nicara Gatunda iwacu i Nyagatare niga mu Bwongereza, ubu mfite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi n'ubuyobozi.'

    Uyu munsi amaze kuba umujyanama mu by'ubucuruzi ku rwego rw'igihugu, ndetse wa wundi wari wakuriye mu bucancuro, ubu 'ndi umwe mu bajyanama bane bari guhugurirwa muri Kenya, vuba nzagaruka gufasha Abanyarwanda kwimakaza imishinga itangiza ibidukikije cyane cyane mu buhinzi.'

    Ati 'Uyu munsi njye narangije kwiyandukuza kuri lisiti y'itora nzatorera muri Kenya aho nzaba ndi. Ndashishikariza cyane cyane Abanyarwanda bari mu mahanga bagane ibiro by'itora dutore Umukandida wacu.'

    Icyakora uyu munsi Nyagatare yakoreshaga batiri mu kubona umuriro byarangiranye n'igihe cyabyo, aho ubu hakozwe umushinga wo kongerera ubushobozi imiyoboro y'amashanyarazi, igikorwa cyatwaye ingengo y'imari irenga miliyoni 4,5 z'ama-Euro.

    Muri uyu mushinga hubatswe umuyoboro wa MV ufite kilometero 192.222, hashyirwaho transformateur 123 mu gihe umuyoboro wa LV wubatswe wo ufite burebure bwa km 4899.

    Ibikorwa bigamije kongera ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi, byatumye ingo zayahawe zikuba inshuro eshatu ziva ku 35 564 mu 2017 zigera ku 119 988 mu 2023.

    Perezida Kagame yakiriwe n’ab’i Nyagatare ku bwinshi

    Kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare abaturage bari baje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ari benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iterambere-rya-nsengimana-wavuye-ku-guca-incuro-akaba-atanga-ubujyanama-bw-uko

  • Ubusesenguzi ku nkomoko n'impamvu y'ihagarikwa ry'imiti mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Guhagarika imuti (drug recall) ni uburyo bwo kuwukura ku isoko, ukaba wasubizwa ku ruganda wakoreweho ibibazo ufite bigakosorwa cyangwa ukaba watabwa burundu bitewe n'uko utujuje ubuziranenge.

    Ni igikorwa kigirwamo uruhare n'inzego za leta zibishinzwe nka Rwanda FDA mu Rwanda cyangwa bigakorwa n'ikigo cyawukoze, icyawuzanye, pharmacie ziwucuruza n'ibindi.

    Kuri iyi nshuro hifashishijwe amakuru agaragara ku rubuga rwa Rwanda FDA yashyizweho mu myaka ine kugeza muri Gashyantare 2023.

    Uretse u Buhinde buturukamo imiti myinshi yakuwe ku isoko ry'u Rwanda, iki gihugu cyo muri Aziya gikurikirwa n'u Bufaransa bwihariye 17,9%, u Bushinwa bugakurikiraho na 17,0%, nabwo bugakurikirwa na Kenya yihariye 13,2% mu gihe imiti yahagaritswe mu myaka ine ishize iturutse mu Burusiya yanganaga na 6,6%.

    Byagaragaye kandi ko imiti yahagaritswe yari iyo mu cyiciro cya mbere (Class I) yari yihariye 33,0%.

    Ibi byiciro byashyizweho hagendewe ku buremere bw'ibibazo umuti wateza, aho nk'icya mbere 'Class I' cyagaragazaga umuti ushobora guteza urupfu cyangwa ukangiza umubiri bikomeye cyane.

    Iyo mu cyiciro cya kabiri 'Class II' yanganaga na 58,5%. Iyi yo iteza ibibazo bishobora gukosorwa, mu gihe imiti yari mu cya gatatu 'Class III' yanganaga na 8.5%. Iyo yo iba nta kibazo iba iteye ubwayo, ikibazo kikaba mu byo umuti wapfunyitswemo.

    Muri iri sesengura byagaragaye ko imiti yavanywe ku isoko, igera kuri 63,2% yari yarazanywe mu gihugu n'ibigo by'abikorera mu gihe iy'ibigo bya leta yo yanganaga na 13,2%.

    Hagendewe ku buryo buzwi nka 'ATC Coding System' bwifashishwa mu gupima umuti, igice cy'umubiri ufasha n'uburyo ukora, byagaragaye ko imiti yahagaritswe gukoreshwa ingana na 33,1% yari ijyanye n'urwungano ngogozi.

    Ni mu gihe ingana na 27.4% yari imiti irwanya indwara zandura, 8,5% by'imiti yahagaritswe yari iyo kuvura indwara z'umutima.

    Imiti myinshi yahagaritswe yari mu bwoko bw'imwe yifashishwa mu kurwanya udukoko dutera indwara izwi nka 'antibiotiques' yanganaga na 35.8% by'iyahagaritswe yose.

    Imiti ifasha imitsi gukora neza yahagaritswe yanganaga na 16,9% by'iyahagaritswe yose, ifasha mu kurwanya ikwirakwira ry'utunyabuzima dushobora gutera indwara yanganaga na 11,3%, mu gihe iyo kugabanya umuvuduko w'amaraso yanganaga na 7,5% by'iyahagaritswe yose.

    Gusanga muri iyo miti ikoranywe ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka ku buzima ni yo mpamvu nyamukuru yatumye ihagarikwa, aho byari byihariye 26,4% by'imiti yahagaritswe yose.

    Imiti yaketsweho ubuziranenge buri hasi yari yihariye 18,9%, iyahagaritswe ku bwo kubaho amakuru ayobya abantu, ni ukuvuga adasobanutse yanganaga na 8,5%, naho iyahagaritswe ku bw'ibibazo byo guhindura ibara, kwibumba n'ibindi yanganaga na 7,5%.

    Imiti yo mu cyiciro cya kabiri imwe ishobora guteza ibibazo umubiri ariko bikaba cyakosorwa ni yo yakuwe ku isoko cyane, aho nko mu 2019 yanganaga na 56,5%, mu 2020 ingana na 54.5%, mu 2021 yanganaga na 52.6% naho mu 2022 iyahagaritswe yose yari iri muri iki cyiciro.

    Imiti yasanzwe mu cyiciro cya mbere kimwe gitera ibibazo bikomeye bishobora no kuvamo urupfu yari ijyanye no kuvura imitsi (spasmolytiques) ku rugero rwa 100%, ifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso yanganaga na 62,5% mu gihe iyifashishwa mu gukora ibizamini yo yari 60%.

    Iyi nimero 23038 y'umuti witwa 'Tetracycline Hydrochloride Ophthalmic Ointment Usp 1% w/w Sterile' ni imwe mu miti ikorerwa mu Buhinde iherutse guhagarikwa na Rwanda FDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buhinde-buyoboye-ibihugu-bikomokamo-imiti-myinshi-yahagaritswe-mu-rwanda-ku

  • Mpayimana yahishuye impamvu ari 'Umukandida w'amafi' – #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe yabwiye abaturage ko naramuka atorewe kuba Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga, azashyiraho igihembo ku bakuru b'imidugudu kugira ngo barusheho gukora neza.

    Mpayimana kandi yagaragaje ko aramutse atowe hari zimwe muri Minisiteri yahuriza hamwe zirimo iy'Ubuzima, iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'iy'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi.

    Yongeye kugaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakunze gukora politiki ihabanye n'iyo u Rwanda rwifuza ndetse n'umuco nyarwanda utemera bityo ko hakenewe gushyira imbaraga mu guharanira ko ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ati 'Ingengo y'imari ikomeye igomba gushyirwa no mu bikorwa byose bituma ubumwe bw'Abanyarwanda mu mahanga bugerwaho. Mu mahanga niho dusanga ibice by'Abanyarwanda mu mateka atandukanye u Rwanda rwagize, iyo dutera intambwe mu bumwe bw'Abanyarwanda bo bayitera basubira inyuma. Icyo cyuho rero ntacyo cyatugezaho niyo mpamvu ubuyobozi bujyaho bugomba kwiha izindi ngamba nshyashya. Icyo nicyo nsaba ko hajyaho ingamba zitandukanye n'izisanzwe zikoreshwa.'

    Yagaragaje ko hari ibintu bitatu ateganya kuvugurura birimo imikorere ya za Ambasade zikwiye kugira inshingano zo guhuza Abanyarwanda bari mu mahanga kandi ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kugira imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ndashaka kuba Umukandida w'amafi

    Mpayimana yagaragaje ko azaharanira kongera umusaruro w'amafi ku buryo hirya no hino mu gihugu hagaragara amafi no ku mafunguro.

    Yagize ati 'Muri 2017 Mpayimana yiyamamaje ari Umukandida w'amazi, muri 2024 ngarutse ndi Umukandida w'amafi ariko n'amazi sinayibagiwe. Mu biryo nsaba kongera ntabwo isambaza zihagije ndibubasabe ko twongera n'umusaruro w'amafi akagenda akagera Gakenke na Nyamagabe kuko nagiyeyo nsanga ntayo bagira.'

    Yakomeje agaragaza ko abantu bo mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko abo mu Karere ka Rubavu bazabona imirimo mu bindi bice by'igihugu irebana no kwigisha ibijyanye n'umwuga w'ubworozi bw'amafi.

    Ati 'Ibyo rero biri mu byo muzamfashamo abantu bo mu Burengerazuba mukabona imirimo mu Burasirazuba, mu Rwanda rwo hagati no mu Majyepfo mukatwigisha kurya amafi, kuyaroba n'ibindi byose bijyanye n'uwo mwuga w'amazi.'

    Mpayimana yakomoje kandi ku guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo binyuze mu gushyira imbaraga mu bukerarugendo bwo mu bice by'ibyaro.

    Yakomeje agaragaza ko afite ingingo 50 zirimo ibyo azakora natorerwa kuba Perezida wa Repubulika asaba abaturage kuzamugirira icyizere.

    Mpayimana yagaragaje ko natorwa azashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’amafi

    Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Mpayimana Philippe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yijeje-umushahara-kuri-ba-mudugudu

  • Umwezi FM igiye gutangira kumvikanira – #rwanda #RwOT

    Ababyibuka neza bazi ko uyu murongo wavugiragaho radiyo y'Ikigo B&B Kigali Group, kiyobowe na Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar'.

    Icyo gihe iyo radiyo yitwaga B&B FM-Umwezi ariko nyuma biza guhiduka radiyo yitwa B&B FM Kigali n'umurongo yumvikaniragaho urahindurwa uba 89.7 FM aho kuba 95.3 FM.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE Bagirishya yavuze ko kuva B&B FM — Umwezi yatangira cyari ikigo gihuriweho n'impande ebyiri, zirimo B&B Kigali Group na Umwezi Media Consult.

    Ati 'Icyabaye rero ni uko mu minsi ishize habonetse imirongo ya FM, iyo rero ni yo tugiye gukomerezaho ubucuruzi n'ishoramari. Umurongo twakoreragaho wa 95.3 FM ni uwa Umwezi Media Consult ubwo nabo bazawubyaza umusaruro ku rwego rwabo no kuri gahunda zabo.'

    Iki cyo kuwubyaza umusaruro ni cyo cyabayeho kuko kuri iyi nshuro Umwezi FM ya Umwezi Media Consult yumvikanira kuri 95,3 FM igiye kwibanda ku mikino n'imyidagaduro, politiki n'ubuzima n'izindi nzego nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Iyi radiyo izaba iyobozwe na Muhire Rene Rambert yatangaje bamwe mu banyamakuru bazayikoraho ku ikubitiro.

    Barimo Ndabarasa Eugene uzafatanya n'abarimo Kayitare Dieudone uzwi nka Dodos na Mihigo Sadam mu ishami ry'imikino.

    Iratangiranwa n'abarimo kandi umunyamakuru witwa Uwimana Jane, Nkuyemuruge Yves n'abandi.

    Nubwo wamenyekanye cyane ukorerwaho na B&B FM ariko, umurongo wa 95.3 ni uwa Umwezi FM kuko ari na yo iwanditseho mu Urwego Ngenzuramikorere (RURA).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwezi-fm-igiye-gutangira-kumvikanira