Blog

  • 'Premier Betting' yahagaritswe gukorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa IGIHE ifitite Kopi yandikiwe Umuyobozi w'iki kigo, igaragaza ko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu Rwanda nk'ikigo gikora ibijyanye no gutega binyuze kuri internet cyarangiye ariko ubusabe bwo kucyongera ntibwemerwe.

    Mu ibaruwa iki kigo cyari gisigaye kitwa Solidaire Rwanda Ltd, cyandikiwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yanasinyweho na Minisitiri Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, igaragaza ko, kitongerewe uruhushya rwo gukomeza gukora ibikorwa by'imikino y'amahirwe.

    Iyi baruwa igaragaza ko iki kigo cyasabye guhera mu 2022 kongererwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ibikorwa by'imikino y'amahirwe binyuze kuri internet.

    Cyari cyasabye MINICOM uruhushya mu mwaka ushize ndetse icyo gihe cyari gifite uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byo gutega kugeza icyemezo ntakuka ku busabe bwacyo gifashwe.

    Mu ibaruwa iki kigo cyandikiwe mu kwezi gushize, igaragaza ko ubu busabe butigeze bwemerwa ndetse kikaba kitemerewe gukomeza ibikorwa byacyo.

    Hari aho ibaruwa igira iti 'Nyuma yo gusuzuma dosiye zisaba uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, turashaka kubamenyesha ko ubusabe bwo kuvugurura uruhushya rwo gukora ibijyanye no gutega hifashishijwe internet mutarwemerewe.''

    'Kubera iyo mpamvu, uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byo gutega bwatanzwe mu ibaruwa yavuzwe haruguru bivanyweho. Murasabwa rero guhagarika ibikorwa mu buryo bwihuse.''

    Iki kigo nacyo giheruka kwandikira abari basanzwe bakigana ko kitagikorera mu Rwanda, bityo abari bafite amafaranga yabo kuri konti zacyo bayabikuza mu maguru mashya.

    Premier Betting yafunze imiryango mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/premier-betting-yahagaritswe-gukorera-mu-rwanda

  • U Rwanda rwasubije u Bwongereza buteganya guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, ryavuze ko u Rwanda rwamenye umugambi w'u Bwongereza wo guhagarika ayo masezerano, “nk'uko biteganywa n'amasezerano yemejwe n'Inteko zishinga Amategeko zombi.”

    Rikomeza rigira riti “Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y'u Bwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyari kibangamiye u Bwongereza. Ni ikibazo cy'u Bwongereza, si icy'u Rwanda.”

    Itangazo kandi ryerekanye ko n'ubwo bimeze bityo rwo rwubahirije uruhande rwarwo rw'amasezerano, harimo n'ibijyanye n'imari, kandi “ruracyashishikajwe no gukemura ikibazo cy'impunzi ku isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro ndetse n'amahirwe ku mpunzi zose n'abimukira baza mu gihugu cyacu.”

    Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.

    Urukiko rw'u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw'ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, ariko abagize Inteko y'u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by'inkiko zo hanze y'igihugu.

    Nyuma y'uko Rishi Sunak wari Minisitiri w'Intebe yeguye kuri uwo mwanya, nyuma y'aho ishyaka rye ry'aba-Conservatives ritsinzwe amatora y'Abadepite, agasimburwa na Keir Stamer, wahise atangaza ko gahunda yo koherez abimukira mu Rwanda ayihagaritse.

    Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, yajemo kidobya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasubije-u-bwongereza-buteganya-guhagarika-amasezerano-yo-kohereza

  • Harimo n’abakinnyi bakinanaga! Chairman wa As Kigali yifatanyije n’inshuti n’umuryango mu mugoroba wo gusezera Mukonya wapfuye aguye mu kibuga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, Chairman wa As Kigali SHEMA Fabrice arikumwe na bandi bayobozi bafatanyije ndetse na bakinnyi bitabiriye igitaramo cyo guherekeza bwa nyuma AHOYIKUYE Jean Paul(MUKONYA).

    Mukonya wari myugariro wa AS Kigali, yitabye Imana ku wa Gatandatu w'icyumweru gishinzwe aguye mu kibuga agonganye n'umunyezamu ubwo bari mu myitozo y'abakinnyi bakanyujijeho.

    Yahise ajyanwa kwa muganga gusa kubera ko yari yamize ururimi, bamugejejeyo yamaze gushyiramo umwuka.

    Biteganyijwe ko azashyingurwa ejo ku wa kabiri ku irimbi ry'i Nyamirambo.

    Source : https://yegob.rw/harimo-nabakinnyi-bakinanaga-chairman-wa-as-kigali-yifatanyije-ninshuti-numuryango-mu-mugoroba-wo-gusezera-mukonya-wapfuye-aguye-mu-kibuga-amafoto/

  • Dr Frank Habineza yiyemeje gushyira intege mu… – #rwanda #RwOT

    Dr Amb Frank Habineza, yasezeranyije abaturage bo mu Bugesera ko azahubaka uruganda rukora amagare, umuhanda Nyamata- Juru uzashyirwamo kaburimbo kimwe n'indi mihanda myinshi mu gihugu iyikeneye.

    Ati: “Ikibazo cy'umuhanda mubi mufite cyangezeho kandi nanjye nakibonye kuko ari wo nanyuzemo nza. Urimo ivumbi ryinshi cyane. Dufite gahunda yo gushyiramo imihanda myinshi kaburimbo mu gihugu cyose n'uyu wanyu urimo”.

    Avuga kandi ko mu mihanda yose bazakora nibamara gutorwa bazashyiramo uruhande umunyamaguru azacamo ndetse n'uruhande rw'umunyegare.

    Kuko Bugesera hakoreshwa amagare cyane, hazashyirwa uruganda ruyakora, ikoresho ryayo rihabwe agaciro, ribe koko isoko y'ubukungu bw'umuturage.

    Nyuma yo kuva mu karere ka Bugesera, Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro i Gahanga.

    Ubwo yaganirizaga abaturage b’i Gahanga ibyo abateganyiriza, Dr Frank Habineza yabwiye aba baturage ko namara gutorwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo azahita agikuraho burundu ndetse n’ufunzwe azira ubusa agahabwa indishyi.

    Dr Frank Habineza yongeye kwitsa ku isoko riherereye i Gahanga avuga ko nk’isoko rihuriraho abantu baturutse hirya no hino ryagakwiye kuba ari isoko ry’icyitegererezo bityo ko namara gutorwa azaryubaka  rikaba kimwe n’andi ahurirwaho n’abantu benshi hirya no hino mu gihugu.

    Dr Frank Habineza yavuze ko azubaka umuhanda Bugesera-Juru kandi agashyiraho inzira y’abatwara igare n’abanyamaguru


    i Gahanga abantu bari bategereje ku bwinshi Dr Frank Habineza


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144769/dr-frank-habineza-yiyemeje-gushyira-intege-mu-kubaka-ibikorwa-remezo-144769.html

  • Umuryango wa Perezida Kagame ukomeje kuzamura… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje mu gihe aho byatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2024 bikazagera ku musozo ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Muri iy'inkuru tukaba tugiye kugaruka ku buryo abantu bakomeje kugenda bagaragaza ibyishimo byinshi baterwa no kubona umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame usanzwe ari no mu nshingano za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ashyigikiwe n’abo mu muryango we.

    Amateka y'uyu muryango ahera mbere gato y'uko hatangira urugamba rwo kubohora igihugu aho Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame hari mu 1989.

    Bidatinze Imana yabahaye imfura y'umwana w'umuhungu mu 1990, baza no kwibaruka abandi bana batatu aribo Ange Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.

    Aba bana inshuro zose abantu baba bafite amatsiko yo kubabona cyane bari kumwe n'ababyeyi babo ndetse ni kimwe mu bintu bigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru yaba mpuzamahanga n'ibyo mu gihugu.

    Bamwe mu bababona amaso ku yandi usanga bagaruka ku buryo babasangana ukwicisha bugufi.

    Henshi Perezida Kagame ajya,abana be nabo baba bahari, ibintu bizamura amarangamutima ya benshi.

    Duhereye mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame,abantu benshi bashimishijwe no kubona Captain Ian Kagame ari mu barinze Se.

    Amashusho n'amafoto by'uyu musore wasoreje muri 2022 amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Royal Military Academy, Sandhurst UK yakomeje guhererekanwa.

    Mu busanzwe kandi Capt Ian Kagame asanzwe afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu2019.

    Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi,ifoto yabo imwe aba bombi bafatanya ikiganza mu kindi yarahererekanijwe cyane.

    Amashusho kandi ya Capt Ian Kagame abaha ikaze abereka aho berekeza ari muyihuse ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaruka ku buryo yahawe ikaze na musaza we ndetse anamucungiye umutekano.

    Muri Kanama 2023, Ange Kagame aheruha guhabwa n'Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w'Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

    Uyu mubyeyi  w'abana 2 b'abakobwa afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na politike yakuye Massachussets n'iyi cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bubanyi n'Amahanga yakuye muri Kaminuza ya Columbia.

    Muri iyi minsi kandi Ivan Cyomoro Kagame amaze iminsi agaragara ari kumwe n'ababyeyi hamwe n'abavandimwe, baherekeje Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Andi mashusho yakirwa na murumuna we Capt Ian Kagame yakomeje guhererekanwa cyane ku mbuga, ayo ari kumwe n'ababyeyi be cyane atambuka yegeranye na Mama wabo, Madamu Jeannette Kagame nayo yakomeje kugenda abantu bayasangira.

    Ivan Cyomoro Kagame mu 2020 yahawe inshingano n'Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame nk'umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere [RDB].

    Ni umusore w'umuhanga nk’uko bigenda byumvikana mu biganiro bike yabashije gutanga ahanini agaruka ku byerekeranye n'ubukungu n'iterambere.

    Yasoreje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu  aho yize muri Kaminuza ya Southern California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umuryango wa Perszida Kagame ukomeje kwishimirwa cyane

    Amafoto ya Capt Ian Kagame akomeje guhererekanywa ku mbuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144766/umuryango-wa-perezida-kagame-ukomeje-kuzamura-amarangamutima-ya-benshi-mu-kwiyamamaza-kwa–144766.html

  • Ni inshuti magara ya Luvumbu Nziga! Ibiganiro hagati ya Rayon Sports na rutahizamu w’umunye Congo-Brazzaville bigeze ku musozo – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Congo-Brazza witwa Junior Elenga Kanga ari mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Rayon Sports.

    Nta gihindutse uyu musore, arasinyira RAYON SPORTS kuri uyu wa mbere taliki 8 Nyakanga 2024.

    Uyu musore w'imyaka 24 yafashije AS VITA Club gutwara Coupe du Congo (RDC). Yari yaje muri AS Vita avuye muri OTOHO D'OYO y'iwabo i Brazzaville.

    Asanzwe ari Inshuti magara ya rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga bakinana muri As Vita Club, bikekwa ko Luvumbu ariwe wamubarangiye.

    Source : https://yegob.rw/ni-inshuti-magara-ya-luvumbu-nziga-ibiganiro-hagati-ya-rayon-sports-na-rutahizamu-wumunye-congo-brazza-bigeze-ku-musozo-amafoto/

  • Iteganyagihe! Dore ibice bimwe by’u Rwanda biragwamo imvura muri iri joro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iteganyagihe rya Meteo Rwanda yagaragaje ko ku wa 08 Nyakanga 2024 hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu Mujyi wa Kigali, Intara y'Uburengerazuba, iy'Amajyepfo, mu karere Ka Musanze na Bugesera.

    Ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s — 4m/s.

     

    Source : https://yegob.rw/iteganyagihe-dore-ibice-bimwe-byu-rwanda-biragwamo-imvura-muri-iri-joro/

  • Baho International Hospital yungutse inzobere ifasha kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF – #rwanda #RwOT

    Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin ni inzobere mu kuvura indwara zitandukanye z'abagore, kwita ku babyeyi batwite kugeza babyaye, kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y'abagore n'abagabo, ibijyanye n'imyakura, gufasha ababuze urubyaro hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ni umwe mu bize mu bijyanye n'ubuvuzi rusange muri Kaminuza ya Cairo yo mu Misiri, ayikomerezamo mu cyicyiro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwita ku bagore batwite no guhangana n'indwara zifata imyanya myibarukiro, akaba anafite impamyabushobozi yahawe na European Society of Gynecological Endoscopy.

    Ni impamyabushobozi yahamyaga ko yasoje amasomo ajyanye no kubaga abagore zimwe mu ndwara zifata imyanya myibarukiro ariko hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha mu kutabaga umuntu ahantu hanini.

    Muri Baho International Hospital, Dr. Bahgat Korany Yassin azajya afasha abafite ibibazo by'ubugumba kureba ikibazo bafite, abatwita ariko bagahura n'ibibazo bitandukanye, akurikirane abatwite kugeza babyaye, abafite ibibazo bisaba kubagwa abe yabibakorera hifashishijwe iryo koranabuhanga ryo guca ahantu hato ku mubiri, ndetse ni na we uzajya atanga serivisi za IVF ziteganywa gutangizwa vuba.

    Uretse gufasha abagore azajya afasha n'abagabo bafite ibibazo by'imyanya myibarukiro bishobora no gutuma bagira ikibazo cy'ubugumba, baba abatarigeze babyara n'ababyigeze ariko bakagira ibibazo nyuma.

    Umuhuzabikorwa mu Bitaro bya Baho International Hospital, Umuhoza Nicole yavuze ko izi serivisi batari bazifite ari yo mpamvu bazanya uwo muganga uzahoraho kugira ngo afashe abagana ibi bitaro kubona izo serivisi zitangwa hake.

    Ati 'Azafasha kandi no mu guhuza intanga ibizwi nka In Vitro Fertilization, IVF. IVF ni gahunda turi gutegura nyuma yo kubona ko mu Rwanda izo serivisi zitangirwa hake abenshi bakajya kuzishakira hanze. Turi gushaka uko tuzishyiraho, Abaturarwanda bazibonere hafi kuko ni inshingano zacu kwita ku magara y'Abaturarwanda.'

    Si ubwa mbere Dr Yassin agiye gutanga izo serivisi, kuko yazitanze henshi nko mu Bitaro bya King Saud Medical City, biherereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, azitanga muri Gannah Hospital cyane cyane mu bijyanye na IVF mu myaka irindwi, i Clemont-Ferrand mu Bufaransa, muri Kenya, mu Birwa bya Maldives n'ahandi.

    Iyo muganira uba wumva byamugora kubona umubare w'abo yafashije kuko amaze igihe kirenga imyaka 10, afasha ababuze urubyaro, akavuga ko 'ubu abatahiwe ari Abanyarwanda n'abandi banyamahanga bagana Baho International Hospital.'

    Dr Yassin ati 'Mu mwaka ushize nasuye Baho International Hospital mbona ni ibitaro bifite icyerekezo gifatika mu buvuzi, bifite ibikoresho bihambaye, bituma numva naza hano, turemeranya ubu nahageze. Uyu munsi turi hano ngo dufashe abantu bafite ibyo bibazo. Nyuma y'uko bikunze muri Kenya n'ahandi, dushaka ko bikunda na hano mu Rwanda.'

    Baho International Hospital ni ibitaro bimaze kwandika izina mu gufasha Abaturarwanda n'Abanyamahanga batandukanye, aho mu kwezi yakira abarwayi bari hagati ya 1500 na 6000, imibare bashaka kongera bijyanye n'izo serivisi nshya bari kuzana umunsi ku wundi. Ushaka serivisi batanga yanyura aha +250 782343710/+25078 812 5035

    Mu kwezi Ibitaro bya Baho byakira abarwayi bari hagati ya 1500 na 6000

    Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin wahawe akazi muri Baho International Hospital yavuze ko amaze imyaka irenga 10 afasha mu kuvura indwara z’abagore

    Umuhuzabikorwa mu Bitaro bya Baho International Hospital, Umuhoza Nicole yavuze ko bashaka no gutangiza ishami rifasha ababuze urubyaro kurubona hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF

    Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin, wahawe akazi na Baho International Hospital ni inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore ndetse afite uburambe mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo guhuriza hanze y’umuntu intanga rizwi nka IVF

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baho-international-hospital-yungutse-inzobere-ifasha-kubyara-hifashishijwe

  • NEC yatangaje abazemererwa gutorera aho batanditse kuri lisiti y'itora – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Kamena 2024 ni bwo NEC yatangaje ko kwiyimura kuri lisiti y'itora byarangiye, bityo buri wese akaba agomba kuzatorera aho yanditse kuri lisiti y'itora.

    Mu matora azaba tariki ya 14-16 Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nyuma yo gusanga hari abatazabasha kubona uko batorera aho banditswe, yemeje ibyiciro by'abantu bazemererwa gutorera aho bari.

    Muri abo bemerewe kuzatorera aho batanditse, harimo abashinzwe umutekano bari mu kazi, abanyamakuru bakurikirana ibikorwa by'amatora, abashinzwe imirimo y'amatora, abaganga, abakora imirimo y'ubutabazi bari mu kazi ako kanya, abarwayi n'abarwaza ndetse n'abari mu butumwa bw'akazi.

    Si abo gusa yatekerejeho kuko harimo kandi, Abahagarariye imitwe ya Politiki, ishyirahamwe ry'imitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga, indorerezi zitora z'Abanyarwanda, Umunyarwanda uje mu Rwanda avuye mu kindi gihugu mu gihe cy'amatora ariko yariyandikishije ku rutonde rw'itora rwo muri Ambasade y'u Rwanda.

    Undi wemerewe gutorera aho ari ni Umunyarwanda wiyandikishije mu gihugu umunsi w'itora ukagera ari hanze y'igihugu nawe yemerewe gutorera aho azaba ari ako kanya.

    Amatora azatangira tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu mahanga naho abari mu gihugu bazatora tariki ya 15 Nyakanga na 16 ku byiciro byihariye.

    Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje abemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y’itora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yatangaje-abazemererwa-gutorera-aho-batanditse-kuri-lisiti-y-itora

  • Abanyarwanda baba muri Uganda bizihije imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabereye i Kampala biyoborwa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, byitabirwa n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda, Oriem Henry Okello n'abandi.

    Amb Col. Rutabana yavuze ko nubwo u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962 bisa n'aho ntacyo byamaze kuko bwakurikiwe n'ibikorwa by'ivangura rishingiye ku moko n'ibindi by'ubunyamaswa.

    Yababwiye ko byatangiye mu 1959, Abanyarwanda bamwe barameneshwa abandi batoterezwa mu gihugu, ari na ko bicwa umusubizo, kugeza mu myaka irenga 30 yakurikiye ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.

    Ati 'Ukwibohora kwa nyako ku gihugu cyacu n'abaturage kwabaye ku wa 04 Nyakanga 1994, bijyanye n'uko ingabo zari iza APR zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Uwo ni wo munsi ufatwa nko kongera kubaho k'u Rwanda.'

    Yagaragaje uburyo uko kwibohora kwa nyako kwagizwemo uruhare n'abagabo n'abagore, abasore n'inkumi batikunze cyane bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bakabohora Abanyarwanda bakanahagarika iyicwa ry'Abatutsi ryakorwaga mu gihugu hose.

    Amb.Col. Rutabana yeretse abitabiriye urugendo rwose rwo kwibohora kuva mu 1990 kugeza ku wa 19 Nyakanga 1994, hashyirwaho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda izira ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse ishyirwamo amashyaka yose atijanditse muri jenoside.

    Yagaragaje uburyo Jenoside igihagarikwa u Rwanda rwari rutangiye urugendo rukomeye rwo kubaka ibyasenywe, kwita ku barokotse Jenoside, guhuza abayikoze n'abayirokotse, gushyingura mu cyubahiro abishwe n'ibindi bikorwa bijyanye no kwimakaza amahoro n'umutekano.

    Ibyo byose byagombaga kujyana no kongera kuzahura u Rwanda mu nzego zose, ubukungu, ubuzima, uburezi, imibereho myiza n'ibindi.

    Yababwiye ko ibyo byatumye ubu u Rwanda rushyiraho icyerekezo 2050 aho ruzaba ruri mu bihugu bikize, ndetse urebeye ku byo u Rwanda rwagezeho ubona ko icyo cyerekezo kizagerwaho nta kabuza.

    Bike muri byinshi byagezweho yaberetse birimo icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyageze ku myaka 69,6, 'kivuye mu myaka 46,4 mu 1978. Ingo zifite amazi meza zageze kuri 82,3%, abana bajya ku ishuri bari hagati y'imyaka itandatu na 11 ubu bagera kuri 89,4% n'ibindi byinshi.'

    Imyaka 30 ishize uyu muyobozi yerekanye ko yaranzwe no kubaka urwego rw'umutekano ruhamye, Abanyarwanda bararindwa ndetse basagurira n'amahanga ku mutekano, aho ubu ingabo na polisi zirenga 5800 zoherejwe mu butumwa butandukanye ku Isi.

    Ati 'Uyu munsi u Rwanda ni urwa gatatu ku Isi mu bihugu biri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Isi. Dufite n'ubundi bufatanye hagati y'ibihugu, aho ingabo na polisi byacu bijya kugarura umutekano nko muri Mozambique na Repubulika ya Centrafrique.'

    Ni ibikorwa Amb.Col Rutabana yerekanye ko u Rwanda rwagezeho runafashijwe n'ibihugu by'inshuti, anagaruka ku butumwa Perezida Kagame yagarutseho ubwo u Rwanda n'Isi byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aha Umukuru w'Igihugu yagarutse ku ruhare rw'ibihugu by'inshuti, 'nka Uganda yikoreye umutwaro w'ibibazo by'Abanyarwanda ndetse ikanabiveberwa.'

    Amb Col. Rutabana yagaragaje uburyo u Rwanda na Uganda bikomeje guha imbaraga umubano wabyo binyuze mu nzego zitandukanye, ndetse yibutsa ko Abanya-Uganda batagomba kwirengangiza gusura u Rwanda ngo barebe uko ruri gutera imbere umunsi ku wundi.

    Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byateguwe n’Abanyarwanda baba muri Uganda byitabiriwe n’abanyamahanga batandukanye

    Abanyarwanda baba muri Uganda bizijije imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye

    Uganda yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibihoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-uganda-bizihije-imyaka-30-u-rwanda-rumaze-rwibohoye