Blog

  • Ngabo Roben yagiye kwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe Umunya-Senegal wamaze kumvikana na Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yagiye kwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe, myugariro w'Umunya-Sénégal ije gukinira Rayon Sports.

    Gikundiro yahise itangaza ko uyu mukinnyi witwa Omar Gning yageze i Kigali, akatangirana imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024 Saa 15h00.

     

    Source : https://yegob.rw/ngabo-roben-yagiye-kwakira-ku-kibuga-cyindege-i-kanombe-umunya-senegal-wamaze-kumvikana-na-rayon-sports-amafoto/

  • Gusaza ni mu mutwe! Igisubizo cy’umusilimu Cristiano Ronaldo wabajijwe niba azakina igikombe cy'isi cya 2026 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ufatiye runini ikipe y'igihugu cye cya Portugal iherutse gusezererwa muri EURO2024, yatangaje ko azagaragara mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Ubwo yabazwaga n'umunyamakuru niba azakina igikombe cy'isi gitaha, Cristiano Ronaldo yagize ati 'Ndatekereza ko nzaba ndikumwe na Portugal mu gikombe cy'Isi cya 2026.'

    Ronaldo w'imyaka 39 y'amavuko, ntacyo atafashije igihugu cye usibye kugihesha igikombe cy'isi, doreko mugenzi we bahora bahanganye, Lionel Messi we yahesheje Argentine igikombe cy'isi cya 2022 ndetse ubu akaba ageze muri 1/2 cya Copa America.

    Source : https://yegob.rw/gusaza-ni-mu-mutwe-igisubizo-cyumusilimu-cristiano-ronaldo-wabajijwe-niba-azakina-igikombe-cyisi-cya-2026/

  • APR FC yerekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe aho igiye gufata indege yerekeza muri Tanzania – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yerekeje ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho igiye muri Tanzaniya gukina CECAFA Kagame Cup, izatangira ku munsi w'ejo.

    APR FC izakina kuri uyu wa Kabiri saa mbili z'ijoro na Singida Black Stars FC yo muri Tanzaniya.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yerekeje-ku-kibuga-cyindege-i-kanombe-aho-igiye-gufata-indege-yerekeza-muri-tanzania-amafoto/

  • Nyamasheke: PSD yijeje ko farumasi zose zizakorana na mituweli – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 07 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kwerekana abakandida depite bari ku rutonde rwa PSD no kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Bizimana Minani Deogratias, wari umudepite muri manda icyuye igihe, uri ku rutonde rw'abakandida-depite ba PSD yavuze ko PSD yahisemo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame kuko no muri manda ishize bari bamushyigikiye kandi akaba atarabatengushye.

    Ati 'Umutekano w'Abanyarwanda yarawubumbatiye urasesuye kandi nk'uko mubizi nta mutekano nta buzima'.

    Avuga ko mu bindi byatumye bongera gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame harimo no kuba yarihutishije iterambere ry'ibikorwaremezo nk'amazi n'amashanyarazi, nubwo bitageze ku 100% kubera imyaka ibiri y'icyorezo cya covid-19.

    PSD yasabye abaturage kuzatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezidida wa Repubulika, bakanatora PSD ku mwanya w'abagize Inteko Ishinga amategeko.

    PSD nk'ishyaka rifite mu ntego guharanira imibereho myiza y'abaturage, mu migabo n'imigambi yaryo harimo gukora ubuvugizi farumasi zose zigakorana na mituweli.

    Mubayizere Lousiana wo mu Karere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko aherutse kujya kwivuza bamusaba kujya kwigurira umuti muri farumasi, bituma agura umuti kuri 6000Frw kandi muri farumasi ikorana na mituweli yari kuwishyura 1000Frw.

    Ati 'PSD biriya ivuga ko izadukorera bikozwe abaturage icyo twabyungukiramo ni uko twajya twivuza kuri make kandi tugakira'.

    Songa Thacien nawe wo mu Karere ka Nyamasheke, umwana we aherutse gukora impanuka ajya mu bitaro bya Kibogora yishyura amafaranga menshi kubera ko imiti myinshi byamusabaga kujya kuyigura hanze y'ibitaro akayishyura 100% kuko idatangirwa kuri mituweli.

    Mu migabo n'imigambi ya PSD harimo no guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bw'umwuga bushingiye ku bushakashatsi mu rwego rwo guhangana n'uburwayi bw'ibihingwa no gushaka imbuto z'indobanure, hanimakazwa gahunda yo kuhira imisozi mu gihugu hose.

    PSD yasabye abaturage kuzashyira ibikumwe byabo ku ihundo ry'ishaka ryeze kugira ngo izabone abadepite benshi bayihagararira mu nteko.

    Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD, rifite abakandida 53 riri kwamamaza ku myanya y'abadepite mu matora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 yahujwe n'ay'Umukuru w'Igihugu.

    Ishyaka PSD ryiyamamarije i Nyamasheke

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse ubwo yahaga ikaze abarwanashyaka ba PSD

    Bizimana yasabye abaturage kuzatora Paul Kagame na PSD

    Abaturage bavuga ko farumasi zose zikoranye na mituweli byabafasha kubona ubuvuzi bufite ireme kandi budahenze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-psd-yijeje-ko-farumasi-zose-zizakorana-na-mituweli

  • Uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bit… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Libya ku wa Gatandatu ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry yatsindaga Al Madina mu mikino ya Kamarampaka ‘Playoffs’ kugira ngo hamenyekane ikipe izegukana igikombe cya shampiyona.

    Uyu myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse yewe yarangije n’iminota yose y’umukino adasimbujwe. Al Ahly Tripoli niyo iyoboye urutonde muri iyi mikino ya Kamloops kugeza ubu n’amanota 3 ikaba izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Swehly SC.

    Ku wa Mbere w’icyumweru gishize muri Morocco ikipe ya AS Far Rabat ikinamo Imanishimwe Emmanuel Manguende yaburaga igikombe cy’igihugu intsinzwe na Raja CA ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

    Uyu myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino wose. Uyu ni wo mukino wa nyuma AS Far Rabat yakinaga muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25 ndetse yewe na Manguende ashobora kuba ari umukino wa nyuma yakinaga muri iyi kipe dore ko bivugwa ko atazongererwa amasezerano.

    Mu ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad bakomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino bakina imikino ya gicuti. Ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsindaga iyitwa FC Dinamo București.

    Ntabwo uyu Kapiteni w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye mu gice cya kabiri. Biteganyijwe ko FC Kryvbas Kryvyi Rih izasubira mu kibuga ikina undi mukino wa gicuti na Young Boys ku wa Gatatu.

    Ku wa Gatandatu mu ikipe ya Rhode Island yo muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikinamo Jojea Kwizera yanganyaga na Indy Eleven ibitego 3-3. 

    Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino adasimbujwe. Rhode Island kugeza ubu iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Miam FC ku Cyumweru.

    Ku wa Gatandatu kandi nabwo ikipe ya One Knoxville nayo ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikinamo Nshuti Innocent yatsindaga South Georgia Tormenta FC igitego 1-0.

    Kuri uyu mukino ntabwo uyu rutahizamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse yewe nta nubwo yari ku ntebe y’abasimbura. One Knoxville SC iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona, ikazasubira mu kibuga ikina na Northern Colorado Hailstorm FC ku Cyumweru.

    Umwe mu mikino y’amakipe akinamo Abanyarwanda itegerejwe muri iki Cyumweru harimo uwo ikipe ya FC Ziru iheruka gusinyisha myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange izakinamo na FC Sheriff ku wa Gatatu saa moya z’umugoroba mu ijonjora ry’ibanze muri Europa League.

    Manzi Thierry akomeje gufasha ikipe ye ya Al Ahly Tripoli kuyobora imikino ya kamarampaka ‘playoffs’ mu gushaka igikombe cya shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144734/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-144734.html

  • Bahati Makaca yashoye arenga Miliyoni 13 Fr… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamamaye muri filime 'Mbaya', 'Ziro 2 Life; yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki ndetse no muri Cinema. Ahubwo amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibiganiro ku rubuga rwa Youtube, aho atanga ibitekerezo bye mu ruhererekane rw'ibizwi nko gusesengura.

    Yari amaze iminsi atanze integuza y'iyi filime, ndetse agaragaza ko yifashishijemo abakinnyi bakomeye ndetse n'abashya barimo Bahati Makaca uzakina yitwa Devu, Ozil wakinnye yitwa Rody, Selemani D'amour wakinnye yitwa Papa Douce, uzwi nka Mama Nicky akina yitwa Mama Douce, Claudine ukina yitwa France, Marim ukina yitwa Douce, Djasoumil ukina yitwa Liza n'abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahati yavuze ko yageze ku gutunganya iyi filime nyuma y'imyaka ibiri yari ishize atagaragara muri Cinema. Ni filime avuga ko yanditse mu gihe kirekire, ashingiye ku butumwa yakubiyemo muri iyi filime.

    Yavuze ko yatangiye kuyikoraho akimara gukora ubukwe. Ati 'Kuva nakora ubukwe nibwo natangiye kuyitekereza no gutangira urugendo rwo kuyikoraho.'

    Iyi filime yubakiye ku musore witwa Devu uba ufite abakobwa babiri bakundana. Hari umukobwa witwa France uba mu Rwanda ari nawe akunda cyane, ndetse na Duce uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nawe uba umufasha mu mibereho ya buri munsi.

    Aba bakobwa bombi aba yarabambitse impeta ya 'Fiancialles'. Wa mukobwa wo muri Amerika witwa Duce agaruka mu Rwanda yitegura gukora ubukwe na Dave nk'uko baba barabivuganye.

    Uyu mukobwa akigera mu rugo rwa Dave-umukunzi we ahita yitaba Imana. Bahati ati 'Ni ukuvuga ngo filime ishingiye ku rupfu rwa Duce uwo ubarizwa muri Diaspora, uba waje mu Rwanda gukora ubukwe, noneho ababyeyi baramubura, kuko baba batazi ko yapfiriye ku mukunzi we, bigera aho France amenya ko Devu yamubeshyaga.'

    Bahati yavuze ko yifashishije abakinnyi bakomeye muri iki gihe muri filime ye kubera ko irimo ubutumwa bwihariye. Ariko kandi yatekereje no guha umwanya abakinnyi bashya muri filime barimo n'uwitwa Claudine uzagaragara bwa mbere muri filime binyuze muri iyi yise 'Diaspora'.

    Yavuze ko yashoye arenga amadorali ibihumbi 10 [13,186,420.00] muri iyi filime 'bitewe n'uko yakiniwe mu bice bitandukanye kandi irimo abakinnyi b'amazina akomeye'.

    Bahati yavuze ko tariki 27 Nyakanga 2024 ari bwo azashyira ku mugaragaro iyi filime, ndetse ari kuvugana n'ibigo binyuranye kugirango azabashe kuyimurika ku mugaragaro.

    Bahati Makaca akina muri iyi filime yitwa 'Devu'- Niwe ukina atereta abakobwa babiri barimo Diaspora

    Ozil Rody uzwi cyane muri filime zirimo 'Impanga', 'Isi Dutuye' ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime

    Selemani D'Amour akina yitwa Papa Douce- Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka 'Nkuba' 'Urugamba', 'Nta heza h'Isi', 'Ruganzu' 'Ndi Umukiristo' n'izindi

    France Claudine agiye kwinjira mu rugendo rw'abakina filime binyuze muri filime 'Diaspora'

    Djasoumil Iliza ari mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime y'uruhererekane yitwa 'Diaspora'

    Mariam ukina yitwa 'Douce'- Umukobwa uba ubarizwa muri Amerika ari mu rukundo na Bahati

    Wamamaye nka Mama Nicky muri filime 'City Maid'- azagaragara muri iyi filime yitw 'Mama Douce'

    Sifa Jody uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime 'Bamenya' ni umwe mu bifashishijwe muri filime 'Diaspora'

    Bahati yavuze ko tariki 27 Nyakanga 2024 azashyira ku isoko iyi filime

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144743/bahati-makaca-yashoye-arenga-miliyoni-13-frw-muri-filime-yahurijemo-ibyamamare-144743.html

  • Ibyaranze ibirori by’imideli byasize 30 bakom… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2024 kuri Olympic Hotel habereye igikorwa cy'amarushanwa ya Rwanda Global Top Model.

    Abanyamideli bagera ku 101 biyerekanye imbere y'Akanama kari kayobowe na Miss Tourism World Rwanda 2021 muri Miss Global Beauty Rwanda, Murekatete Stella Matutina uri mu mbuto z'ibikorwa bya Embrace Africa itegura aya marushanwa y'imideli.

    Abahatana babanje gushimirwa umuhate bagaragaje bitabira amarushanwa. Umuyobozi wa Embrace Africa mu Rwanda, Ndekwe Paulette yagize ati: 'N'abariya b'abanyamideli mpuzamahanga mubona, baba baratangiye nka mwe.'

    Yababwiye ko aho irushanwa rigeze hari icyizere ko igihe kimwe umunyarwanda azegukana ikamba mpuzamahanga, bikarenga urwego rwo kwitabira gusa.

    Yifurije amahirwe abakomeje ariko ababwira ko hakiri byinshi byo gukora anaboneraho gusaba abatabashije gukomeza gukora cyane, ibyo bayungukiyemo bikazabafasha gutera imbere.

    Mu banyamideri 30 bakomeje harimo 5 bahize abandi mu cyiciro cy'amatora ari bo Rosine Isaro, Saluwa Rutayisire, Prechia Kamikazi, Diana Benegusenga na Tuyizere Justine.

    Harimo kandi abatowe n'abitabiriye ibi birori biganjemo ababyeyi n'abavandimwe b'abari bahatanye mu marushanwe ndetse n'abandi babashije gukomeza nyuma y'isesengura ry'Akanama Nkemurampaka nyuma yo kureba uko bitwaye mu myiyereko.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, bamwe mu bakomeje batangaje ko ari ibyishimo kuri bo. Isaro Rosine Utezeneza w'imyaka 29 ufite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n'Ubukerarugendo ari na we wahize abandi mu matora, yagaragaje amarangamutima ye.

    Yagize ati: 'Byose mbikesha inshuti n'abavandimwe, kandi icyo nabwira abantu ‘niba wumva ko ushoboye ikintu kijyemo wenda cyange ariko wakigiyemo utitaye ngo ufite imyaka ingahe’.'

    Saluwa Rutayisire w'imyaka 18 ukiri mu mashuri yisumbuye, yavuze ko icyamushoboje gukomeza ari abantu. Ati: 'Ikintu nzi ni uko nshigikiwe n'abantu benshi, abo nzi n’abo ntazi, inshuti zanjye, inshuti za Mama n'umuryango.'

    Uyu mukobwa avuga ko nubwo buri muntu wese yifuza gutsinda, ariko n’iyo udatsinze ntutahira aho kuko hari ibyo uba wungutse ukanamenyana n'abari mu ruganda rw'imideli.

    Sincere Gihozo w'imyaka 20 wasoje amashuri yisumbuye umwaka wa 2023, uri mu bakomeje, yagarutse ku ntsinzi ye, ati: 'Byanshimishije cyane, ntabwo ari ibintu buri muntu wese yagezeho, nta nubwo buri umwe yabibasha kuba mbigezeho ndashima Imana.'

    KANDA HANO WUMVE AMARANGAMUTIMA Y’ABANYAMIDELI BAKOMEJE

    INTAMBUKO Z’INKUMI N’ABASORE BARI BAHATANYE MURI RWANDA GLOBAL TOP MODEL


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144746/ibyaranze-ibirori-byimideli-byasize-30-bakomeje-muri-rwanda-global-top-model-amafoto-144746.html

  • Hateganyijwe imvura mu Burengerazuba no mu tundi turere 5! Meteo Rwanda imaze gutangaza uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 zo kuri uyu wa Mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe cy'u Rwanda, Meteo Rwanda imaze gutangaza uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 zo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024.

    Meteo Rwanda yatangaje ko tariki ya 08 Nyakanga 2024 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere tugize intara y'Uburengerazuba, akarere ka Musanze, Burera, Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo; ahandi hose hasigaye nta mvura ihateganyijwe.

    Source : https://yegob.rw/hateganyijwe-imvura-mu-burengerazuba-no-mu-tundi-turere-5-meteo-rwanda-imaze-gutangaza-uko-ikirere-cyo-mu-rwanda-kiraba-kimeze-hagati-ya-saa-0600-na-saa-1200-zo-kuri-uyu-wa-mbere/

  • Umusaruro w'ingufu zashyizwe mu kwihaza ku mbuto – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutsisha iterambere yatangiye mu 2017 mu Rwanda hatuburwa imbuto z'indobanure zigera ku bilo birenga miliyoni 3,3, bigera mu 2023 zimaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko byageze ku bilo birenga miliyoni 7,5.

    Inzego zishinzwe ubuhinzi zigaragaza ko imbuto zose zikenewe zituburirwa imbere mu gihugu, uretse ko ubishaka atabuzwa gutumiza iyo akeneye mu mahanga.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi, ushinzwe iterambere ry'Ubuhinzi, Uwamahoro Florence yabwiye IGIHE ko ikoreshwa ry'imbuto z'indobabure ryiyongereye cyane mu bahinzi, bifashijwemo n'ikoranabuhanga.

    Yahamije ko n'ifumbire mvaruganda ikoreshwa yiyongereye cyane ugereranyije n'imyaka ishize, bituma umusaruro urushaho kwiyongera.

    Ati 'Ifumbire yatanzwe mu gihugu hose ingana na 72,061,938 kg mu mwaka wa 2023 ivuye ku biro 28,188,389 kg muri 2016, mu gihe imbuto nziza zikoreshwa zavuye kuri 3,305,785 kg muri 2016 ubu zikaba zigeze kuri 7,526,400 kg zakoreshejwe muri 2023.'

    'Iyi fumbire n'imbuto bitangwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga rya Smart Nkungaire. Uretse gufasha kugeza ifumbire n'imbuto kuri buri muhinzi uyifuza mu gihugu, iri koranabuhanga rinafasha abahinzi no kumenya ingano y'imbuto z'indobanure n'ifumbire ikwiye gukoreshwa k'ubuso umuhinzi ateganya guhinga.'

    Yavuze ko ubu ari bwo buryo bufasha mu kunganira izindi ngamba zashyizweho mu kugeza ku bahinzi ubumenyi bubafasha guhinga neza kinyamwuga binyuze muri Gahunda z'iyamamazabuhinzi.

    Ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ryarazamutse cyane muri iyi myaka 30 ishize

    Nkunganire mu nyongeramusaruro yagize uruhare rukomeye

    Uwamahoro yagaragaje ko gahunda ya nkunganire ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro idahenze kandi byatumye abazikoresha barushaho kwiyongera.

    Ati 'Byagize uruhare runini cyane ku kuzamuka kw'imibare y'abahinzi bakoresha ifumbire mu gihugu, ariko n'abakoreshaga ifumbire nkeya ugereranyije n'ubuso bahingaho bitewe n'ubushobozi bagiye bazamura ingano bakoreshaga. Ibi rero hiyongereyeho no gukoresha imbuto nziza kuko na zo ziri muri iyi gahunda ya nkunganire byagize ingaruka nziza k'umusaruro w'ubuhinzi mu gihugu ku buryo bugaragara.'

    Imibare yo mu gihembwe cya (2024A) igaragaza ko abahinzi bakoresha ifumbire mvaruganda ubu bageze kuri 64.5% ugereranyije na 18% bayikoreshaga muri 2008.

    Umusaruro w'ubuhinzi wazamutse ku buryo bugaragara aho, nko ku bigori umurumbuko wavuye kuri toni 1.75 kuri hegitari mu mwaka wa 2016 ugera ku mpuzandengo ya toni 2.03 kuri hegitari muri 2024A, ariko hari n'abagera kuri toni 8 kuri hegitari mu byanya binini byuhirwa.

    Ingano zavuye ku bilo 850 kuri hegitari mu 2016 zigera kuri toni 1.29 kuri hegitari mu gihembwe cya 2024A, ibirayi biva kuri toni 6.84 kuri hegitari bigera kuri toni 14 kuri hegitari mu 2024A.

    Ku rundi ruhande, abahinzi bagera kuri 40% bakoresha imbuto z'indobanure ugereranyije na 10% bayikoreshaga mu mwaka wa 2008.

    Guverinoma y'u Rwanda yahisemo kugumishaho iyi nkunganire kugira no abahinzi bakomeze kubona ifumbire mvaruganda bityo umusaruro urusheho kwiyongera.

    Mu 2017 abahinzi bakoreshaga ibilo 32 by'ifumbire mvaruganda kuri hegitari imwe, mu gihe mu 2024 byari bigeze ku bilo 72 kuri hegitari.

    Mu 2019 mbere y'icyorezo cya Covid-19, Guverinoma yari yatanze nkunganire irenga gato miliyari 10 Frw mu gihe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, hakoreshejwe asaga miliyari 51 z'Amafaranga y'u Rwanda, biragaragaza ko yiyongereye hafi inshuro eshanu.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya A 2024, abahinzi bunganiwe na Leta babona ifumbire ya NPK kuri 612 Frw ku kilo, mu gihe iyo bataza kunganirwa bari kuyigura 1.266 Frw ku kilo.

    Ifumbire ya UREA abahinzi bayiguze 325 Frw ku kilo ku giciro cyunaganiwe mu gihe igiciro kitunganiwe cyari kuba ari 965 Frw ku kilo.

    Abahinzi bakoresha imbuto z’indobanure bakomeza kwiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-nziza-zikubye-kabiri-inyongeramusaruro-yikuba-gatatu-umusaruro-w-ingufu

  • Polisi yamaze impungenge abakoresha umuhanda ku mikorere Camera zigenzura umuvuduko – #rwanda #RwOT

    Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera mu Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y'u Rwanda mu minsi micye ishyira izindi camera mu bindi bice bine ari byo; Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.

    Kuri ubu izi camera zigaragara hose ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zose z'igihugu mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu kazi gakorwa na Polisi y'u Rwanda ko gucunga umutekano w'abantu n'ibintu by'umwihariko umutekano wo mu muhanda no gushyigikira gahunda y'igihugu y'iterambere rirambye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ibijyanye n'imikorere ya camera, amara n'impungenge abakunze kuzibazaho bamwe bavuga ko icyo zigamije ari ukwinjiza amafaranga.

    Yagize ati 'Hashingiwe ku mikoreshereze yazo; hari ubwoko bubiri bwa camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w'ibinyabiziga; camera zishinze ku muhanda, benshi bakunze kwita 'Sophia' na camera zimurwa n'abapolisi bari ku kazi. Izi camera zishyirwa mu ntera ya metero nkeya uturutse ahari icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa wateganyijwe, zigahana abatwaye ibinyabiziga barengeje uwo muvuduko.'

    Yakomeje avuga ko izi camera icyo zigamije atari ukwinjiza amafaranga, kuko iyo biza kuba ibyo zari kuba zitanatanga amahirwe ku bakoresha umuhanda igihe barengeje umuvuduko.

    Ati 'Icyakora izo camera zigenzura umuvuduko zitanga amahirwe y'umuvuduko w'inyongera ungana na 10% by'umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n'icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha. Ibi bivuze ko dufashe nk'urugero, niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n'icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.'

    ACP Rutikanga yasabye abatwara ibinyabiziga kugira amahitamo meza yo gushyira imbere ubuzima, birinda icyateza impanuka cyose, bikaba umuco mwiza ubaranga aho kubikorera gutinya guhanwa.

    Uretse camera zigenzura umuvuduko, hari n'izindi camera zashyizwe mu masangano y'imihanda ahari ibimenyetso bimurika (Feux Rouge), zihana amakosa ajyanye no kurenga ku mabwiriza ya Feux Rouge arimo; kutubahiriza inzira z'abanyamaguru (Zebra Crossings), kugendera mu gisate cy'umuhanda kitari icyawe no kwinjira muri Feux rouge utarabyemererwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yamaze-impungenge-abakoresha-umuhanda-ku-mikorere-camera-zigenzura