Blog

  • Perezida Kagame yavuze ku mahanga yifuza ko Ingabire Victoire aba Perezida w'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ingabire Victoire ni umwe mu bakunze kugaragazwa n'amahanga nk'umunyepolitike utavuga rumwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda, ndetse yari umwe mu bifuje guhatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga mu 2024, ariko aza gukumirwa n'ubusembwa afite.

    Ubusembwa Ingabire afite bushingiye ku kuba yarafungiwe ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yafunguwe n'imbabazi za Perezida Paul Kagame mu 2018.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yagarutse ku mpamvu amahanga akunze kumvikana ashyigikiye Ingabire.

    Perezida Kagame yavuze ko abamunenga cyangwa abanenga ubuyobozi bw'u Rwanda babiterwa n'impamvu zitandukanye, zirimo gushaka kugena uko ibintu bikorwa mu Rwanda, ndetse no kwihunza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko uyu mugambi ari na wo urimo abanyamakuru bishyize hamwe mu cyo bise 'Forbidden stories'.

    Ati 'Mwabonye ibyo iri huriro ry'abanyamakuru riri kuvuga ko u Rwanda rufite intasi ku Isi yose, bica abo batavuga rumwe aho ariho hose ku Isi, ni nk'aho bavuga ibi ku Rwanda, bavuga ko ari abicanyi bitari ibyo gusa nabo ubwabo bicanye, none ubu bari kwica abo batavuga rumwe nabo. Iyo utwawe n'izo nkuru nta wundi wo hanze wo kunengwa, ibyo kunenga abo hanze bihita bibura ndetse na Loni yari iri hano itaragize icyo ikora ngo ihagarike Jenoside cyangwa Isi yose yarebereye ntigire icyo ikora kuri Jenoside bihita biburiramo aho, byose bigahinduka u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko 'ndetse n'abanyamakuru bari bahugiye mu gutiza umurindi Jenoside nibo ubu bari kugoreka izi nkuru, bitewe n'inyungu ndetse n'aho bahuriye nabyo.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyo u Rwanda ruza kuba igihugu kitihagararaho, byarangira bibaye akavuyo, bakarugira uko bashaka, bagashyira abantu mu buyobozi n'ibindi.

    Kuri iyi ngingo niho yatanze urugero rwa Ingabire Victoire.

    Ati 'Bakajya bazamura abantu, abantu nka Ingabire, uyu mugore afite aho ahuriye na Jenoside ariko barashaka ko Isi yose yemera ko ari utavuga rumwe na leta, mu byukuri bakwishimira ko aba Perezida w'u Rwanda ndetse nawe yemera ko bishoboka, yego, arabyemera aba ari ahantu hose atanga inyigisho. Ibi ntabwo ari ibintu by'Abanyarwanda, nta Munyarwanda wemera izi nkuru.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiriye guharanira ibyo bashaka kugeraho, kandi ntibihanganire ushaka ku bitambika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatamaje-amahanga-yifuza-ko-ingabire-victoire-aba-perezida-w-u

  • Mukarwego w'i Gicumbi yashimiye Paul Kagame, avuga ko ubuzima abukesha Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya Mukarwego yatanze kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024 ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Sitade ya Gicumbi.

    Mukarwego ufite abana 10 barimo bane arera nka Marayika Murinzi, avuka mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi ku Mulindi w'Intwari.

    Yagaragaje uburyo yabanye na FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu 'ha handi mwaturinze, muratugaburira ndetse muduhungisha urugamba, mutujyana ahitwa Gishambashayo.'

    Ati 'Mwaraturinze muratugaburira, mutatuzi natwe tutabazi nta kuvangura. Urukundo mwadusigiye ruraturya ku mutima kuko twabasigayemo umwenda.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko kwita ku baturage b'i Gicumbi kwa FPR-Inkotanyi bitarangiriye mu kubahungisha urugamba gusa, ahubwo bakomeje gufashwa bahabwa inka muri gahunda ya GIRINKA, uyu munsi abana baranywa amata, ababyeyi babo bakabona ifumbire n'amafaranga byo kwiteza imbere.

    Mukarwego wiyemeje kurerera igihugu nka Malayika Murinzi, mu bana bane yareze imfura muri bo igeze muri kaminuza, byose abigejejweho n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Ati 'Mu 2020 na bwo nakiriye umwana wari umaze iminsi irindwi avutse yarabuze umubyeyi. Naramureze nifashishije ya nka mwampaye, ubu afite imyaka itatu n'amezi atandatu. Ni umwana ushimishije. Ubu twanamufungurije konti muri Banki ya Kigali kugira ngo azabone uko aziga kuko twe turi gusaza.'

    Yagarutse ku mushinga washyizwe mu bikorwa wa Green Gicumbi wo kugira aka karere icyanya gitoshye, kigaburira abagituye, akagaragaza ko wabafashije ibirimo no gushyiraho amaterasi y'indinganire 'ubu turahinga tukeza, tukarya tugahaga, tugasagurira n'amasoko.'

    Uyu mushinga wanabafashije kuvugurura amashyamba no gutera icyayi cyo ku misozi.

    Nka Mukarwego wari ufite icyayi mu gishanga umwuzure waraje uracyubika cyose 'nsigarana ibiti nka 12 gusa'. icyakora mu gihe atangiye kwiheba, arashumbushwa za ARE 40 yari afite mu gishanga azitererwa i musozi.

    Ati 'Njye n'abandi twakoraga muri icyo cyayi duhembwa kandi dukora mu mirima yacu. Nkanjye ubu ndi gukirigita ifaranga abana banjye ntibashobora kwicwa n'inzara kuko nsarura kabiri mu kwezi.'

    Byavuye ku kwihaza mu biribwa, n'amajyambere yandi araza, Mukarwego wari ufite inzu yubakishije ibiti isakaje ihema, uyu munsi ashimira FPR-Inkotanyi yamufashije kubaka inzu y'amabati 65 ifite umuriro n'amazi.

    Binyuze na none muri Green Gicumbi uyu mubyeyi yubakiwe Biogas 'uyu munsi nkanda ku gikuta mu minota mike ibyo kurya bikaba birahiye, abana bakajya kwiga.'

    Ntibyarangiriye aho, Mukarwego yagiriwe amahirwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB kimuha amahugurwa y'umwaka n'igice ajyanye no guteza imbere ubuhinzi bw'ubwatsi bw'inka.

    Ubwo bumenyi yarabukoresheje, ubu ahinga ubwatsi bw'amoko atandukanye bwongera umukamo, akagaragaza ko ya nka yahawe, ubu imuha umukamo itubutse, ndetse uyu munsi abugurisha n'abandi.

    Yanashinze amatsinda atanu y'aborozi, bose bahinze ubwatsi ku buryo uyu munsi abagera ku 150 bari muri ayo matsinda bari kwiteza imbere babifashijwemo n'ubumenyi Mukarwego yahawe.

    Ati 'Ubu twabaye ikigo gicuruza ubwatsi. Ab'i Nyagatare, Rusizi n'ahandi baratugurira. Ubu dufite igitekerezo cyo gushinga ubuhunikiro tukajya duhunika na bwa bwatsi dusaruraho imirama abab'impande zose bakatugurira.'

    Ibyo byose bijyanye n'umudugudu w'icyitehererezo ubasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe bubakiwe.

    Mukarwego avuga ko 'ubu abakecuru n'abasaza baragenda muri etage', ndetse ko bashimira FPR-Inkotanyi ku bw'amasaziro meza yabahaye, bagashimangira ko bazatora umukandida wayo, Perezida Kagame 100%.

    Mukarwego Alphonsine w’i Gicumbi yashimiye FPR-Inkotanyi yabahaye ubuzima kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukarwego-w-i-gicumbi-ukesha-ubuzima-inkotanyi-kuva-ku-rugamba-rwo-kubohora

  • Ngororero: Inkuba yishe abantu batandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y'uko imvura yari imaze igihe kinini itagwa yaba muri aka karere ndetse no mu gihugu muri rusange ariko kuri uwo munsi ubwo yagwaga yari yiganjemo inkuba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yahamirije IGIHE iby'aya makuru avuga ko batandatu bahise bihasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga. Abo bitabye Imana ni abo mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Sovu ndetse na Nyange.

    Yagize ati 'Akarere, turi gufasha mu gikorwa cyo gushyingura no gufasha batatu bakomeretse aho bari mu bitaro no kubafasha ibyo baba bakeneye.'

    Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'akarere bukomeje guhumuriza ab'imiryango yahuye n'ibyago byo kubura ababo kandi ko akarere kazanatanga imfashanyo aho izaba ikenewe ku miryango yabo.

    Ubuyobozi bw'Akarere bwibukije abaturage bose kwirinda kuba ahantu hose hashobora guteza ibyago mu gihe cy'imvura, no kwirinda ibishobora kubateza ibyago nko kugama munsi y'ibiti, kuvugira kuri telefone mu gihe cy'imvura nyinshi, gufungura televiziyo na radiyo ndetse no kwitwikira imitaka ikozwe mu byuma.

    Iyo mvura yarimo inkuba yishe abantu muri ako Karere bivugwa ko yaguye amasaha atarenze abiri gusa ikaba ngo yatunguranye cyane kuko batari bayiteze ugereranyije n'uko ikirere cyari kimeze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-inkuba-yishe-abantu-batandatu

  • Igiciro cy'amata gihabwa aborozi cyazamuwe – #rwanda #RwOT

    Ibi biciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, bitangazwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyi Minisiteri yavuze ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ifatanyije na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda n'izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'uruhererekane nyongeragaciro rw'amata hagamijwe kuvugurura igiciro cy'amata gihabwa aborozi.

    Hashingiwe kandi ku myanzuro y'inama yo ku wa 8 Nyakanga 2024 yahuje inzego zose bireba, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yamenyesheje aborozi,abayobora amakusanyirizo y'amata, abacuruzi b'amata, inganda ziyatunganya n'Abanyarwanda muri rusange ko ibiciro by'amata byahinduwe.

    Itangazo rikomeza rigira riti ' Igiciro ntagibwa munsi gihabwa umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ni 400 Frw. Igiciro cy'amata ku ikusanyirizo ni 432 Frw kuri litiro. Ikiguzi cy'ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.'

    Inzego zibishinzwe zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye iri tangazo. Aborozi basanzwe bafite abaguzi babahera ku giciro kiri hejuru babwiwe ko iri tangazo ritabareba.

    Itangazo ryo kumenyesha ibiciro by’amata | Announcement of the price of raw milk. pic.twitter.com/DHTdTBxrCH

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) July 9, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiciro-cy-amata-gihabwa-aborozi-cyazamuwe

  • Nigeria: Hagiye gukurwaho imisoro y'ibiribwa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imwe muri politiki ya leta y'iki gihugu yo guhangana n'itumbagira ry'ibiciro by'ibiribwa, byagiye bizamuka ku rugero rwa 40%, kandi bikaba ari ibintu bimaze imyaka myinshi.

    Mu cyumweru gishize Minisiteri y'Imari muri Nigeria, yatangaje ko Perezida Bola Tinubu, yasabye itsinda rye rishinzwe kugenzura ubukungu, gutegura miliyoni 1,33$, yo gushimangira gahunda yo gukemura ibibazo bijyanye n'ibiciro by'ibiribwa ndetse no kongera ingufu mu nzego z'ingenzi.

    Abinyujije ku rukuta rwa X, Minisitiri w'Ubuhinzi muri Nigeria, Abubakar Kyari, yavuze ko 'Mu rwego rwo guhangana n'ihungabana ry'ibiciro by'ibiribwa mu gihugu ryatewe n'ubushobozi buke, guverinoma yafashe ingamba zimwe zigomba gushyirwa mu bikorwa mu minsi 180 iri imbere.'

    Yavuze ko iyi gahunda ishobora gutuma guverinoma ishobora kwinjiza toni ibihumbi 250 z'ingano n'izindi ibihumbi 250 z'ibigori hakiyongeraho n'izindi zatumizwa n'urwego rw'abikorera.

    Ibi bibazo biri mu rwego rw'ubuhinzi bimaze igihe kitari gito byibasira iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, kubera ibibazo by'umutekano muke mu bice bimwe birimo inganda zitunganya ibiribwa ndetse n'imihanda mibi ihungabanya ubwikorezi bw'ibiribwa mu gihe bivanwa mu nganda no mu mirima bijyanwa ku isoko.

    Kyari, yavuze ko gukuraho iyi misoro, bizatuma ibicuruzwa byinjizwa muri iki gihugu binyuze mu nzira zo mu mazi n'izo ku butaka ziyongera.

    Muri Nigeria, hagiye gukurwaho imisoro y'ibiribwa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-hagiye-gukurwaho-imisoro-y-ibiribwa-mu-guhangana-n-izamuka-ry-ibiciro

  • Abanyeshuri barenga 500 bafite ubumuga bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, bikorwa n'abanyeshuri barenga ibihumbi 200.

    Muri abo harimo abafite ubumuga butandukanye 569 bishimira uko bari gufashwa kugera ku burezi ndetse n'abarimu bababaye hafi nk'uko babitangarije RBA.

    Kwizera Straton uri mu banyeshuri bakoze ibyo bizamini akaba afite ubumuga bwo kutabona yashimye ko bahabwa umwihariko mu gukora ibizamini byabo.

    Ati 'Ndashima uburyo badufashamo natwe ntitwabasha gukora nk'ibyo abandi bakora ariko nk'ubu sinari nzi ko twagera kuri uru rwego ku buryo haza inyandiko irimo ibizamini nk'iby'abandi natwe tukabasha gukora.'

    Sœur Clotilde Uwamariya Ushinzwe Amasomo muri GS Filipe Simaridone yagaragaje ko Leta yakoze ibishoboka byose ngo abana bafite ubumuga boroherezwe gukora ikizamini.

    Ati 'Nk'abana badafite ubumuga urebye ikizamini cyabo gitangira saa tatu kikagera saa tanu, abafite ubumuga bo bongererwaho iminota 30 cyangwa isaha. Birumvikana ko umwana ufite ubumuga agira igihe cyo kuba yakongera gutekereza. Ni byiza ko bamwongereraho ya minota akabasha kongera gutekereza ku byo yanditse.'

    Umuyobozi wa HPV Gatagara ishami rya Rwamagana, Frere Jules Maurice Ntirenganya, yashimye uko imitegurire y'ibizamini isigaye ishyirwamo imbaraga kandi bigategurwa ku gihe.

    Ati 'Mbere hari ubwo boherezaga kopi imwe y'ikizamini, ikigo kikarwana no kubitubura kugira ngo haboneke ibibakwira ariko uyu munsi umukozi wacu aragenda agafatanya nabo gutegura ku buryo ibizamini bitugeraho nk'uko bigera ku yandi masite.'

    Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko abafite ubumuga bose bateguwe bijyanye n'ubumuga bafite.

    Ati 'Abo bose tuba twarababonye, kubera ko iyo biyandikisha tugenda tubabaza n'ubumuga bafite hanyuma tukabashakira ubufasha. Baba abakenera gusoma inyuguti nini, abakenera gusomerwa n'abakenera igihe kinini cyo gukora ibyo nabyo turabitegura. Tuba dufite itsinda ryiteguye kugira ngo ikibazo cyose cyavuka tube twagikemura byihuse.'

    Muri rusange mu gihugu hose ibi bizamini bizakorwa n'abanyeshuri 202.999 barimo abahungu 91.189 n'abakobwa 111.810. Bizakorerwa kuri site 1118 hirya no hino mu gihugu, bisozwe ku wa 10 Nyakanga 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-500-bafite-ubumuga-bakoze-ibizamini-bisoza-amashuri-abanza

  • Perezida Kagame yahishuye ibihe bidasanzwe yabanyemo n'imfura ye mu gihe cy'urugamba – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga mu 2024, mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n'akazi akora buri munsi.

    Yifashishije urugero rw'ibyabaye, Perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy'Urugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n'imfura ye ku Mulindi wa Byumba ahari Icyicaro Gikuru cya RPA.

    Ati 'Mu 1994 mbere ya Jenoside, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje (Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy'icyumweru cyangwa munsi yacyo.'

    Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

    Ati 'Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye. Amakuru yaje turi kureba umupira w'amaguru mu marushanwa y'Igikombe cya Afurika, ndibuka yari Senegal na Cameroun. Haje umuntu afite ubutumwa bw'uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n'ibindi. Yari ari hano turi kumwe, adahari nk'umusirikare, yari hano nk'umuryango. Nari ndi kugerageza kwirengagiza umutwaro nari mfite, binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari n'igihe uyu muhungu we w'imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

    Ati 'Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n'Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiriye gusubiza umwana hakurya y'umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati 'papa wanjye ari he?' Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho nabwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiriye kugenda. Nabwiye Abayobozi b'Ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.'

    Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiriye gusanga mama we.

    Ati 'Byasaga n'aho yashimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n'aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagomba gusanga Ingabo.'

    Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n'abuzukuru babiri.

    Ivan Cyomoro ni imfura ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame yahishuye ibihe bidasanzwe yabanyemo n'imfura ye ku Mulindi mu gihe cy'urugamba

    Ivan Kagame yabanye na Perezida Kagame ku Mulindi wa Byumba

    Ivan Kagame ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-yahishuye-ibihe-bidasanzwe-yabanyemo-n-imfura-ye-ku-mulindi-mu-gihe-cy

  • Kwirukanwa na Rayon Sports, kubeshya umwanya… – #rwanda #RwOT

    Ibi Gitego yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV  agaruka ku buzima bwe mu mupira w’amaguru. Muri iki kiganiro, uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi avuga ko yatangiye gukina umupira w’amaguru akiri muto nk’abandi bose ndetse akaba umukinnyi wagaragazaga impano n’igihagararo bigendeye ku bo bari kumwe.

    Ageze ku mutoza Kayiranga Jean Baptiste Gitego Arthur yavuze ko yamufashije cyane ndetse ko ariwe wavumbuye impano ye. Yagize Ati” Hari igihe Rayon Sports yashyize hanze itangazo ko ishaka gushinga ikipe y’abato. Icyo gihe navuye mu rugo na tike mfite nerekaza mu Nzove ngenda ntega imodoka z’ubuntu.

    Icyo gihe twagezeyo tuhasanga abatoza barimo na Kayiranga Jean Baptiste. Icyo gihe nabuze umwanya biba ngombwa ko njya muri ba myugariro ariko mbikora mbeshye kugira ngo mbone umwanya. Tugitangira gukina Kayiranga yarambajije ngo uri myugariro ndamubwira ngo hoya ndi rutahizamu ahita anshyira imbere, navuga ko ari aho twatangiye kumenyanira ndetse akomeza kumfasha cyane.'

    Gitego yavuze ko kandi nyuma y’umwaka yaje kuzamurwa muri Rayon Sports nkuru ariko umutoza Guy Bukasa akigera mu ikipe akaza kumusezerera.

    Urugendo rwa Gitego Arthur rwaje kugorana ariko nk’uko abivuga Kayiranga Jean Baptiste yakomeje kumuba hafi ndetse aza kujya muri Heroes FC ahava ajya muri Kiyovu Sports imutiza muri Gicumbi FC,ahava yerekeza muri Marine FC ari naho yagiriye ibihe byiza byatumye yerekeza mu ikipe ya AFC Leopards SC.

    Kanda hano urebe ikiganiro cyose 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144778/kwirukanwa-na-rayon-sports-kubeshya-umwanya-ngo-abone-amahirwe-gitego-arthur-yiniguye-ku-r-144778.html

  • Bategwaga iminsi! ‘Couples’ 10 z’ibyamamare z… – #rwanda #RwOT

    Kuva imbuga nkoranyambaga zaza nazo zatumye ubuzima bw’ibyamamare bujya hanze kurushaho ndetse bikanatuma abantu benshi babinjirira mu mubano, ababashima, ababanenga, ababatega iminsi, abavuga ko batajyanye n’ibindi. 

    Byumwihariko hari ingo z’ibyamamare zagiye zinyura mu bihe bikomeye mu mubano wabo rubanda babireba bigatuma bavuga bati ntibazabasha kubinyuramo bazatandukana. Rimwe na rimwe byabaye impamo aho abafana bavuga ko urugo rw’icyamamare runaka ko rugiye gusenyuka bikarangira rusenyutse, gusa hari izindi ngo z’ibyamamare zavuzweho umubano utari mwiza gusa bikarangira bagumanye.

    InyaRwanda yaguhitiyemo ‘Couples’ 10 z’ibyamamare zirambanye imyaka n’imyaka nyamara zarakunze gutegwa iminsi:

    1. Jay Z na Beyonce

    Aba nibo bafatwa nka ‘Couple’ ya mbere mu myidagaduro dore ko ari nabo batunze amafaranga menshi kurusha abandi basitari ku Isi. Urukundo rwabo kuva rwatangira rwatezwe iminsi aho byavugwaga ko batazamarana kabiri nyamara bakanga bakarambana.

    Byatangiye mu 2003 ubwo batangazaga ko bamaze imyaka 2 abakundana mu ibanga. Ibi byamaganiwe kure mu itangazamakuru aho byavugwaga ko Jay Z yaterese Beyonce kandi amurusha imyaka 12. Abandi bavugaga ko uyu muraperi yafatiranye Beyonce ko batazarambana igihe uyu muhanzikazi azaba amaze kwigira hejuru.

    Mu 2008 bararushinze bitungura benshi bajyaga bavuga ko nta gihe bazamarana dore ko banavugaga ko Beyonce akurikiye ifaranga kuri Jay Z. Icyakoze bidasubirwaho urugo rwabo rwatezwe iminsi mu 2016 ubwo Beyonce yatangazaga ko Jay Z yamuciye inyuma. Ibi byanatumye akora album yise ‘Lemonade’ agaragazamo agahinda yatewe nawe.

    Imbuga nkoranyambaga zahise zibisamira hejuru, zinadukana ‘Meme’ yagiraga iti: ”Niba Beyonce afatwa nk’umugore mwiza Isi ifite, atunze za miliyoni, ariwe ufite ibihembo bya Grammy byinshi mu mateka, akaba acibwa inyuma n’umugabo wowe mugore uciriritse uribaza ko umugabo wawe atazaguca inyuma?”.

    Iki gihe amakuru yasohokaga mu binyamakuru by’imyidagaduro yavugaga ko aba bombi batakibana mu nzu imwe kandi ko gatanya iri mu nzira. Ntibyatinze Jay Z asohora album yise ‘4:44’ aho yivugiramo ko afite ikimwaro cyo kuba yaraciye Beyonce inyuma ndetse akavuga ko yabikoze mu 2014. Bamwe batangiye kuvuga ko ntakabuza aba bombi bagiye gutandukana.

    Icyakoze mu 2018 bongeye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri basezerana bushya ari nabwo basohoye album bakoranye bise ‘Everything Is Love’ banakoreshejemo amashusho y’ubukwe bwabo bwa kabiri. Byumwihariko mu ndirimbo bise ‘Happy In Love’ bagarutse ku kubyo bakoze ngo biyunge.

    2. Adam Levine na Behati Prinsloo

    Iby'urukundo rwa Adam Levine na Behati Prinsloo byatangiye kumenyaka mu 2012 ubwo bagaragaraga bari mu biruhuko muri Hawaii. Baje gutandukana ariko nyuma baza kongera kwiyunga banakora ubukwe mu 2014.

    Icyakoze kuva barushinga urugo rwabo rwavuzweho kutabana neza bitewe n’uyu muhanzi Adam Levine wo mu itsinda rya ‘Maroon 5’ bitewe n’uko yakunze kugaragara yishimishanya n’inkumi zitandukanye.

    Mu 2022 byamenyekanye ko Adam Levine yaciye inyuma umugore we Behati agatera inda umunyamideli. Ibi byavuzwe ko bagiye gutandukana nyamara baragumana kugeza n’ubu.

    3. Will Smith na Jada Pinkett

    Jada Pinkett Smith na Will Smith ni imwe muri couple zagiye zibaho mu bibazo. Jada Pinkett Smith mu mwaka washize yatangaje ko amaze imyaka irindwi atabana nawe nubwo mu mategeko bigaragara ko bakiri kumwe nk'umugabo n'umugore.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yabitangarije mu kiganiro yagiranye na People Magazine, yemeza ko kuva mu 2016 we n'umugabo we batandukanye n'ubwo abantu bari bazi ko bakinana.

    Uyu mukinnyi wa filime w'imyaka 52 ntiyavuze neza icyatumye atandukana n'umugabo we bashyingiranywe mu 1997.

    Ati 'Ni ibintu byinshi. Ntekereza ko mu gihe twageraga mu 2016, twananiwe gukomeza kugerageza. Twagiye dukora imirimo imwe n'imwe iremereye cyane. Gusa twarakundanye bikomeye, tugiye kureba uko twabyitwaramo. Natanze isezerano ko nta na rimwe hazigera habaho impamvu yatuma twaka gatanya. Tuzakora ibyo ari byo byose kandi sinarenze kuri iryo sezerano.'

    Uyu mubyeyi yemeye ko mu mwaka wa 2020 yamaze igihe kinini hari umubano wihariye afitanye n'umuririmbyi August Alsina w'imyaka 31. Yavuze ko ubwo yaryamanaga n’uyu muhanzi ari uko atari abanye neza na Will Smith. Ibi byatumye urugo rwabo ruvugwaho gutandukana no kutabana neza.

    Nubwo bimeze gutya ariko Jada na Will Smith banze gutandukana bakomeza guhanyanyaza mu rukundo rwabo kugeza mu 2022 ubwo Will Smith yarwaniye ishyaka Jada imbere y’imbaga ubwo yakubitaga urushyi Chris Rock wari umuvuzeho nabi mu birori bya ‘Oscars Awards’. Kuva ubwo kugeza ubu Will na Jada Smith babanye neza.

    4. Katy Perry na Orlando Bloom

    Umuhanzikazi mu njyana ya Pop, Katy Perry na Orlando Bloom usanzwe ari umukinnyi wa filime, batangiye gukundana mu 2016 ariko nyuma baza gutandukana. Mu 2017 baje kongera gukundana urukundo rwabo rwongera kuganza.

    Mu 2018 Katy Perry yaje kwambikwa impeta n'umukunzi we, bakomeza guhamya urukundo rwabo ko ruhamye. Aba bombi ntabwo bararushinga ariko barabana.

    Aba bombi bafitanye umwana w'umukobwa bise Daisy Dove Bloom ufite imyaka itatu. Mu 2010 Katy Perry yasezeranye n'umunyarwenya Russell Brand baza gutandukana mu 2012. Mu 2010 Mugenzi we Orlando Bloom nawe yashakanye na Miranda Kerr usanzwe ari umunyamideli ariko mu 2013 baza gutandukana.

    5. Jessica Biel na Justin Timberlake

    Aba bombi bakundanye mu 2007 nyuma y’uko Jessica Biel atandukanye na Cameron Diaz. Jessica Biel na Justin Timberlake baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2011.

    Mu 2008 byongeye guhwihwiswa ko baba bongeye gukundana ariko mu 2009 haza izindi nkuru z'uko batandukanye. Mu 2009 byaje kuvugwa batandukanye inkuru iba impamo mu 2011.

    Mu 2011 bongeye gusubirana ndetse Jessica Biel yambikwa impeta y'urukundo. Aba bombi barushinze mu 2012 ubu bafitanye abana babiri b'abahungu.

    6. David Beckham na Victoria Beckham

    Imwe muri couple ikomeye mu Bwongereza yanubatse izina mu Isi y’imyidagaduro ni iya David Beckham wahoze ari rutahizamu mu makipe nka ‘Manchester United’, Real Madrid’, hamwe n’umuhanzikazi Victoria Beckham wamamaye mu itsinda rya ‘Spice Girls”.

    Aba bombi barushinze mu 1999, gusa inkuru z’uko batabanye neza ko bagiye gutandukana zagiye zivugwa kenshi mu bihe bitandukanye gusa zigatizwa umurindi n’amakuru yavugwaga ko David Beckham adasiba guca inyuma Victoria Beckham.

    Muri filime mbarankuru ku buzima bwa David iherutse gusohoka kuri Netflix, uyu mugabo yiyemereye ko agiye kubara inshuro yaciye umugore we inyuma atazibuka neza gusa arenzaho agira ati: ”Nshima Imana yampaye umugore ufite umutima ubabarira kandi wihangana kuko Victoria yihanganiye ibyo byose ntiyandeka”.

    Aba bombi bajerutse kwizihiza imyaka 25 ishize barushinze banambaye imyambaro bampaye mu 1999 bashimangira ko urukundo rwabo ntagishobora kuruhungabanya.

    7. Gabrielle Union na Dwyane Wade

    Umukinnyi wa filime Gabrielle Union n’icyamamare muri NBA, Dwayne Wade batangiye gukundana mu 2009 ariko mu ntangiro za 2013 baza gutandukana. Icyo gihe batandukanye kubera akazi buri umwe yari afite, ariko muri icyo gihe Dwyane Wade yabyaranye umwana w'umuhungu na Aja Metoyer ubu ufite imyaka 10 bise Xavier Zechariah Wade.

    Gabrielle Union na Dwyane Wade bongeye gucudika nyuma ndetse mu 2014 bakora ubukwe. Ubu bafitanye umwana w'umukobwa bise Kaavia James w'imyaka itanu y'amavuko.

    8. P!nk na Carey Hart

    Umuhanzikazi P!nk na Carey Hart ni rumwe mu ngo z'ibyamamare zimaranye igihe zikundana. Aba bombi bahuye mu 2001 baza gukundana ariko mu 2003 baratandukana.

    Baje kongera kwiyunga mu 2004, mu 2005 Carey Hart yambitse impeta y'urukundo P!nk bemeranya kubana akamata ndetse mu 2006 baza kurushinga bemeranya kubana mu birori byabereye muri Costa Rica.

    Mu 2008 baje gutandukana ariko mu 2009 bongera kunga ubumwe ndetse bahagarika gatanya bari basabye. Mu 2011 bibarutse umwana wabo w'umukobwa bise Willow Sage Hart mu 2016 bibaruka umuhungu bise Jameson Moon Hart.

    9. Prince William na Kate Middleton

    Prince William na Kate Middleton bahuriye muri kaminuza ya University of Saint Andrews, baza gutangira gukundana ku mugaragaro mu 2003 ariko mu 2007 baratandukana.

    Aba bombi bongeye kwiyunga mu 2008 ndetse mu 2011 baje kurushinga mu birori binogeye ijisho byakurikiwe n'abantu benshi ku Isi yose, cyane  ko miliyari irenga y'abantu yabikurikiye imbona nkubone.

    10. Justin Bieber na Hailey Baldwin

    Justin Bieber na Hailey Baldwin bakundanye muri Mutarama 2016, muri Kanama uwo mwaka bakomeje gukaza urukundo rwabo ntirwaza kuramba kuko baje gutandukana. Mu 2018 baje kongera kunga ubumwe ndetse icyo gihe Justin Bieber yiyemeza gutera ivi asaba Hailey Balwin kumubera umugore undi arabyemera.

    Mu mpera za 2018 nibwo Justin Bieber na Hailey Baldwin barushinze mu bukwe bwabereye mu muhezo ndetse ibyabwo byamenyekanye mu ntangiro za 2019, aho imiryango yabo bombi yatangiraga kubisakaza.

    Mu mpera ya 2023 byavugwaga ko aba bombi batabanye neza ndetse ko baba bagiye gutandukana. Ntibyatinze Justin Bieber avuga ko bafitanye ibibazo gusa yirinda kuvuga ibyo aribyo dore ko Hailey yari amaze gusaba urukiko kuba rwamuhanaguraho izina ry’umugabo ‘Bieber’ yahawe ubwo barushinganga.

    Amakuru avuga ku bibazo by’urugo rwabo yakomeje kwiyongera kugeza mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ubwo batangazaga ko bitegura kwibaruka imfura yabo ndetse banahishura ko basezeranye bundi bushya.

    Mu kiganiro Hailey aherutse guha Vogue Magazine yagize ati: ”Twanyuze mu bihe bikomeye byari bigiye gutuma dutandukana ariko Imana ni igitangaza yahise iduha umwana nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rwacu dukwiye kurukomeza no kururwanirira’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144781/bategwaga-iminsi-couples-10-zibyamamare-zirambanye-zitarahabwaga-amahirwe-amafoto-144781.html

  • Umunyarwenya Eric Omondi yahaye ihurizo rikomeye Perezida wa Kenya #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, yasabye Perezida w’iki gihugu, William Ruto kwirukana benshi mu bagize guverinoma n’abandi bakozi ba leta batandukanye kuko abaturage babatereye icyizere.

    Ibi akaba yabimusabye kubikora bitarenze ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.

    Ni mu butumwa Eric Omondi yanyujije kuri Instagram, aho yavuze ko ku wa Kane azayobora imbaga y’Abanya-Kenya bakajya kureba Perezida bambaye imyenda y’umweru bakavugana nawe amaso ku maso.

    Ati “Perezida ndakwinginze irukana abanyamabanga bose b’inteko mbere yo ku wa Kane. Irukana abanyamabanga bahoraho bose ba leta. Irukana abayobozi b’ibigo bya Leta. Abaturage batereye icyizere Guverinoma. Perezida tuzagusura ku wa Kane saa 11h. Tuzaza mu mahoro twambaye imyeru dufite ibendera.”

    Omondi avuze ibi mu gihe iki gihugu gihangayikishijwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko rukomeje gusaba impinduka mu miyoborere y’icyo gihugu.

    Omondi yasabye Perezida Ruto kwirukana bamwe mu bagize Guverinoma

    Perezida William Ruto ntabwo yorohewe muri iyi minsi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-eric-omondi-yahaye-ihurizo-rikomeye-perezida-wa-kenya