Blog

  • Gicumbi: Ishyaka rya PSD ryijeje kuzaharanira ko hubakwa inganda z'ifumbire n'imbuto – #rwanda #RwOT

    Ishyaka PSD rifite abakandida 59 bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko rikaba rifite ibitekerezo 60 bashingiraho.

    Perezida waryo, Dr. Vincent Biruta, yasabye abaturage gutora Paul Kagame ariko bakanatora abadepite baturutse muri iri Shyaka.

    Ati “Turahari Kandi twiteguye kubahagararira mu Nteko tugafatanya kuzamura imibereho, turabizi ko ari byinshi byagezweho ndetse haba mu Rwanda n'amahanga birazwi, ariko twafatanya ku bindi byinshi kandi byiza.”

    Iri Shyaka ryavuze ko rizashyira imbere ibikorwa byo kuvugira abaturage, kuvugurura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, gukora imihanda ndetse no kubaka inganda, by'umwihariko inganda zikora ifumbure ndetse n'izitunganya imbuto muri rusange.

    Perezida wa PSD, Dr. Vincent Biruta, yasabye abaturage gutora Paul Kagame ariko bakanatora abadepite baturutse muri iri Shyaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ishyaka-rya-psd-ryijeje-kuzakora-ubuvugizi-buzatuma-hubakwa-inganda-z

  • Silverback Tea: Ishusho y'ubwiza ntagereranwa bw'Icyayi cy'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rumenyerewe nk'igihugu cy'imisozi igihumbi ariko kandi kizwi nk'igihugu gifite umwihariko mu kugira umusaruro w'icyayi.

    Icyayi cy'u Rwanda cyabaye ingenzi cyane mu bukungu bw'igihugu guhera mu 1950. Ni umusaruro uturuka ku miterere y'u Rwanda yatumye ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi butanga umusaruro mwiza.

    Imyaka myinshi ishize icyayi cy'u Rwanda cyahawe icyangombwa mpuzamahanga mu kugira uburyohe bwihariye, ibara rikurura buri wese ndetse no kugira intungamubiri.

    Ikigo cya Silvaback tea Company cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda gikorana n'inganda zitandukanye zisanzwe zitunganya umusaruro w'icyayi mu guharanira ko cyongererwa agaciro n'ubuziranenge mbere yo kujyanwa ku isoko.

    Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company Ltd, Rudra Chatterjee, yashimye uko u Rwanda rutanga amahirwe ku bacuruzi bikanafasha mu iterambere no kugera ku bicuruzwa bifite ubuziranenge.

    Ati 'Silverback Tea Company irashima cyane uburyo u Rwanda rutanga urubuga rwo gukoreramo rudufasha gutera itembere no kwibanda ku gutanga icyayi cyuje ubuziranenge.'

    Silverback Tea Company kuri ubu kigizwe n'inganda eshatu z'icyayi za mbere mu gihugu zirimo Rugabano Tea Company Pvt ltd, Gisovu Tea Company n'urwa Pfunda Tea Company.

    Buri ruganda muri izo rufite umwihariko warwo ku bijyanye n'icyayi rutuganya nk'uruganda haba mu buryohe n'ibindi.

    Inganda z'icyayi zibarizwa muri Silverback Tea Company zibitseho ibihembo bitandukanye. Uruganda rwa Rugabano rufite agahigo ko kugira icyayi cyaguzwe amafaranga menshi aho ikilo cyacyo cyaguzwe nibura amadorali 3.6 muri Gicurasi 2024 nk'uko NAEB ibigaragaza.

    Uruganda rwa Gisovu Tea Company Ltd rwahawe igihembo cyo kuba uruganda rwa mbere rw'umwaka wa 2024 cyatanzwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe icyayi mu Rwanda rufite kandi icyemezo cy'uko icyayi cyarwo cyuje ubuziranenge kizwi nka PF1 ndetse Ihuriro ry'Abacuruzi b'icyayi muri Afurika y'Iburasirazuba ari rwo ruganda rwari rufite icyayi kihagazeho mu 2023.

    Ku ruganda rwa Pfunda Tea Company kandi rwahawe icyemezo cy'uko icyayi cyarwo ari cyiza ku rwego rwa D1, rwashyizwe kandi ku mwanya wa munani mu nganda zo mu Karere zagize icyayi cyihagazeho ku isoko mu 2023.

    Izo nganda kandi zifite icyemezo cy'uko zubahiriza ihame ry'uburinganire byatanzwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), Urugaga rw'Abikorera, UNDP na UN Women.

    Silverback Tea Company iharanira ko ubuziranenge bw'icyayi butangirira mu mirima y'icyayi mu rwego rwo kurushaho kugira umwihariko ku cyanga cy'u Rwanda.

    Ibyo byatumye itanga akazi ku bakozi bafasha abahinzi gukomeza gushimangira ubuziranenge bw'icyayi mu murima ariko no guharanira kubungabunga ibidukikije.

    Silverback Tea Company ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'abahinzi b'icyayi binyuze mu mishinga y'iterambere inyuranye, aho abahinzi barenga 11000 bakuwe mu bwigunge.

    Rwatangiye kandi gushora mu burezi binyuze nko mu kubaka ingombonezamikurire 'ECDs' z'abana n'ibikorwaremezo biteze imbere abaruturiye. ari nako biteza imbere ejo hazaza heza kandi heza ku bakozi n'imiryango yabo.

    Kuri ubu hashyizweho n'umunsi uzwi nko gusogongera ku cyayi ufasha abakunzi b'icyayi basoma ku cyayi cy'u Rwanda bakumva icyanga cyacyo.

    Kuva Silverback Tea Company yakwinjira mu Rwanda yaguye uko icyayi kiboneka ku isoko haba imbere mu gihugu mu maguriro atandukanye arimo Simba Supermarket, Tuma250, The Hut Supermarket, Silverback n'andi maguriro byatumye abanyarwanda banywa icyayi cy'u Rwanda ibintu bitari bimenyerewe.

    Abahinzi basarura icyayi mu mirimo ya Gisovu. Silverback ikorana n'abahinzi ibihumbi 11

    Mu 2024 uruganda rw'icyayi rwa Gisovu rwatsindiye igihembo cy'uruganda rw'icyayi rw'umwaka

    Abahinzi b'icyayi bakurikiranye ibiganiro byatanzwe ku munsi Mpuzamahanga w'icyayi

    Ibicuruzwa bya Silverback Tea mu iduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Silverback-Tea-Ishusho-y-ubwiza-ntagereranwa-bw-Icyayi-cy-u-Rwanda

  • Baryanye iminwa rubura gica! Umunyamakurukazi Esca Fifi n’umugabo we bakorana kuri Radio&TV10, ku munsi w’ubukwe bwabo basomanye bimara ipfa – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Esca Fifi ukora mu ishami ry'Iyobokamana ndetse na Siporo yasezeranye na Furaha Giovanni we akorera mu ishami ry'amafoto n'amashusho kuri Radio&TV10.

    Ubwo ubukwe bwabo bwari burimbanyije, abari aho basabye abageni gusomana, maze Esca Fifi afata umugabo we barasomana byanyabyo bimara ipfa.

    Ni ubukwe bwabaye ejo ku Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, bubera mu busitani bwa Kigali Parents School.

    Mbere yo kureba iyo videwe, hari andi makuru agenewe umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

    Source : https://yegob.rw/baryanye-iminwa-rubura-gica-umunyamakurukazi-esca-fifi-numugabo-we-bakorana-kuri-radiotv10-ku-munsi-wubukwe-bwabo-basomanye-bimara-ipfa-videwo/

  • Julia Fox wakanyujijeho na Kanye West yatanga… – #rwanda #RwOT

    Julia Fox umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli uri mu bamaze kubaka izina muri Hollywood, yongeye kugarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atangaje ko ari umu ‘Lesbian’ ko yikundira abo bahuje igitsina.

    Ibi yabitangaje akoreshe amashusho yashyize kuri Tik Tok ubwo yasubizaga abafana be bari bamaze iminsi bamubaza impamvu ntamukunzi afite. Yagize ati: ”Mbamenere ibanga, ni ukuri maranye iminsi ku mutima, ntabwo ngikunda abagabo. Oya, nsigaye nkunda abakobwa. Ndi umu Lesbian kandi maze igihe mbihisha ariko ni ko kuri kwanjye”.

    Julia wakundanyeho na Kanye West yatangaje ko ari umu ‘Lesbian’ bitungura benshi

    Julia Fox w’imyaka 34 yakomeje agira ati: ”Nari maze imyaka 2 yose ntamukunzi w’umugabo mfite kuberako muri iyi myaka aribwo nasobanukiwe ko nkunda abakobwa cyane kurusha abagabo, ariko natinyaga ko nimbivuga abantu bazantererana. N’undi wese ugihisha ukuri kwe namushishikariza kubaho ubuzima bwe atitaye kuba sosiyete yamwakira cyangwa yamwaga”.

    Uyu munyamideli yavuze ko yaramaze imyaka 2 ahisha ko akunda abakobwa bagenzi be ngo abantu batazamugaya

    Ibi Julia Fox yavuze wamamaye muri filime nka ‘Uncut Gems’, byatunguye benshi dore ko yarasanzwe azwiho gukundana n’abagabo. Muri 2018 Julia yarushinze n’umugabo witwa Peter Artemiev baza guhana gatanya mu 2020 bamaze kubyarana umwana w’umuhungu.

    Mbere yari yararushinze n’umugabo gusa ntibarambana

    Julia Fox uvuga ko akunda abakobwa bagenzi be, yakanyujijeho n’umuraperi Kanye West kuva mu Ukwakira kwa 2021 kugeza muri Werurwe ya 2022. Nubwo urukundo rwe n’uyu muraperi rutarambye ariko rwaravuzwe cyane binatuma Julia arushaho kwamamara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144774/julia-fox-wakanyujijeho-na-kanye-west-yatangaje-ko-yikundira-abo-bahuje-igitsina-144774.html

  • Skol Brewery yashyize ku isoko ikinyobwa gish… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo SKOL Brewery Ltd yamuritse ku mugaragaro iki kinyobwa aho yagisangiye n'abakunzi bayo by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.

    Abitabiriye iki gikorwa bahuriye muri 'Car Free Zone' basogongera ku mwimerere ndetse n'uburyohe bw'iki kinyobwa ari na ko basusurutswa na bamwe mu bashyushyarugamba.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimangiye ko nta kabuza abantu bose bazagikunda bakagikundisha abandi kubera uko cyengetse.

    Ati 'Twishimiye kumurika ku mugaragaro 'Maltona', ikinyobwa kidasembuye cyerekana intambwe yacu mu kugendana n'ibigezweho no guhanga udushya. Maltona ikozwe mu bihingwa by'umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye.'

    SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya 'UBURYOHE BUMARA INYOTA', itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw.

    Uru ruganda rwenga ibinyobwa rumuritse 'Maltona' nyuma y'igihe gito gishize rushyize ku isoko ikinyobwa cya 'Virunga Silver' gifite umwihariko wo kuba umwimerere ijana ku ijana dore ko nta sukari yigeze yongerwamo.

    Abasogongeye kuri “Maltona” batashye bayivuga imyato

    Ikinyobwa cya “Matlona” kirahendutse cyane kandi gifite uburyohe bumara inyota

    Skol yamuritse ku mugaragaro ikinyobwa kidasembuye kandi cyengetse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144772/skol-brewery-yashyize-ku-isoko-ikinyobwa-gishya-kidasembuye-cyitwa-maltona-amafoto-144772.html

  • Kamonyi-Ruyenzi: Bashyizwe ku gipimo basanga ikibatindiye ari itariki y'itora ngo bahamye ukwemera kwabo #rwanda #RwOT

    Mu kwamamaza Paul Kagame, Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akagari ka Ruyenzi kari mu Murenge wa Runda, umwe muri itatu igize imirenge y'Umujyi w'Akarere ka Kamonyi, Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abanyaruyenzi ndetse n'Abanyerunda muri rusange bahamije ukwemera kwabo mu ruhame ko gahunda ari 'Igikumwe ku Gipfunsi'. Bavuga ko batindiwe n'itariki y'itora ubundi ijwi rigahwana n'igikumwe bitorera Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

    Aganira n'Intore z'Umuryango za Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda kimwe n'abandi banyamuryango baje kubashyigikira, Umuyobozi w'Umuryango(Chairman) FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, Uzziel Niyongira yabwiye abitabiriye uku kwamamaza ko ibyo bagaragaje, ibyo bavuga ari igisobanuro gihamya ko batindiwe n'itariki ya 15 Nyakanga bakajya kwitorera Paul Kagame, bagatora FPR-INKOTANYI.

    Uzziel Niyongira Chairman wa FPR-INKOTANYI/Kamonyi.

    Yagize ati' Nkotanyi za Ruyenzi, uwareba uko mwizihiwe, Molare mufi ntabwo yashidikanya ko akazi twakarangije!. Akazi twarakarangije, icyo dusigaje ni ku itariki 15 tukabihamya'.

    Aha, Intore z'Umuryango FPR-INKOTANYI muri Ruyenzi n'Abanyerunda muri rusange bahise bazamurira amajwi icyarimwe bagira bati' Paul Kagame, Urasobanutse kandi urashohoye, nti tuzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere'.

    Uzziel Niyongira, yabwiye Abanyaruyenzi, Abanyerunda n'Abanyakamonyi bose muri rusange ko Paul Kagame akunzwe mu buryo bwose, mu byerekezo byose haba ku banyamuryango ndetse n'abandi bo mu mitwe ya Politiki itandukanye.

    Inkotanyi za Ruyenzi muri Runda, bitabiriye ku bwinshi.

    Ati' Mu by'ukuri, Chairman wacu Nyakubahwa Paul Kagame Abanyarwanda twese ari abanyamuryango b'Umuryango FPR-INKOTANYI ari n'Abanyarwanda bose bari no mu yindi mitwe ya Politiki turamwemera twese. Impamvu nta yindi, uru Rwanda rwari rwaguye rusa nk'aho nta ruhari ararwegura, ararusigasira, ararwubaka, aduha icyizere rurazanzamuka, ubu rumaze kuba ubukombe ari mu Rwanda no mu mahanga. Utamutora ubundi yatora nde?.

    Yasoje yibutsa buri wese ko Itora ryegereje, ko buri wese ugeze igihe cyo gutora akwiye gushyira hafi Indangamuntu utayifite akihutira kwegera ubuyobozi bukamufasha kuyibona cyangwa se kubona ikiyisimbura kugira ngo atazabura uko atora.intyoza

    Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

    Abakandida Depite b'Umuryango FPR-INKOTANYI, Prisca na Jean Paul.

    Barahabyinnye karahava.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/09/kamonyi-ruyenzi-bashyizwe-ku-gipimo-basanga-ikibatindiye-ari-itariki-yitora-ngo-bahamye-ukwemera-kwabo/

  • Stade Amahoro izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvugururwa ikajya rwego mpuzamahanga, Stade Amahoro isigaye yakira ibihumbi 45, biteganyijwe ko mu mwaka w’imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri ya shampiyona ihuza Rayon Sports na APR FC gusa.

    Nubwo uko amakipe azahura muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-25 bitarasohoka, amakuru ISIMBI yamenye ni uko umukino ubanza n’uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona yashyizwe kuri Stade Amahoro.

    Bimwe mu byo ISIMBI yamenye byagendeweho ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n’ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.

    Amakuru adafitiwe gihamya ni uko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y’u arenga miliyoni 40.

    Gusa nubwo ari yo mikino izaba iteganyijwe kuri Stade Amahoro, ntibivuze ko nta wundi mukino uzahabera cyane ko nta gihindutse Super Cup izaba tariki ya 11 Kanama 2024 izahuza APR FC yegukanye shampiyona na Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ari ho izabera.

    Mu gihe hari ikipe kandi yabona yiteguye gutanga ibigenda kuri Stade Amahoro kugira ngo yakire umukino, yasaba kuhakirira, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta kipe muziyandikishije gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 yigeze itanga ko izakirira kuri Stade Amahoro.

    Umukino wa shampiyona uhuza APR FC na Rayon Sports ni wo uzabera kuri Stade Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-amahoro-izakira-imikino-ibiri-gusa-ya-shampiyona

  • Abanyarwanda ntibari ku rutonde rwa Gor Mahia yagiye muri CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy ntabwo bari ku rutonde rw’abakinnyi 24 ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yajyanye gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup.

    Ejo hashize nibwo Gor Mahia yahagurutse muri Kenya yerekeza Tanzania yitabiriye CECAFA Kagame Cup izatangira tariki ya 9-21 Nyakanga i Dar es Salaam.

    Gor Mahia ikaba yahagurukanye abakinnyi 24 batarimo abanyarwanda babiri bayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ibi byahise bishimangira amakuru yavugaga ko Emery Bayisenge waranzwe n’imvune cyane muri iyi kipe yamaze gusezerwaho bamubwira ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye.

    Undi mukinnyi utagaragaye kuri uru rutonde ni Sibomana Patrick Papy wayigezemo muri Kanama 2023, aho benshi bahise bibaza kuhazaza h’uyu mukinnyi muri Gor Mahia.

    Papy ntari ku rutonde rwa Gor Mahia rwagiye gukina CECAFA Kagame Cup

    Emery Bayisenge na we ntiyajyanye na Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-ntibari-ku-rutonde-rwa-gor-mahia-yagiye-muri-cecafa-kagame-cup

  • Myugariro wa Rayon Sports yayisezeyeho #rwanda #RwOT

    Mucyo Junior Didier wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, yayisezeyeho nyuma yo gusoza amasezerano ye.

    Didier wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira FC, amakuru avuga ko bishobora kuba bitaragenze neza.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, akaba yamaze gusezera kuri Rayon Sports batwaranye igikombe cy’Amahoro cya 2023, ashimira ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi ba yo.

    Ati “Gikundiro ikipe y’Imana, ikipe y’Abanyarwanda. Mfashe umwanya nshimira buri mukinnyi wese twabanye muri Rayon twafatanyije akazi, nshimira n’ubuyobozi bwose bwa Rayon yaba komite cyangwa abatoza. Ndashimira cyane n’abakunzi ba Rayon batubaye hafi n’abambaye hafi mwarakoze cyane muri ab’agaciro, ndashimira cyane byimazeyo perezida wanjye Jean Fidel Uwayezu, warakoze kumbera umubyeyi mwiza mu gihe cyose nari muri Rayon, tuzongere dusubire ikindi gihe.”

    Rayon Sports ikaba yaramaze kugura abandi bakinnyi babiri ku mwanya we, Kabange wakinaga muri Gorilla FC ndetse na Omborenga Fitina wavuye muri APR FC.

    Mucyo Junior Didier yasezeye kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-yayisezeyeho

  • U Butaliyani bwahaye u Rwanda miliyoni 50 z'ama-Euro yo gufasha imishinga yo kurengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w'imari n'igenamigambi w'u Rwanda, Murangwa Yusuf, na Minisitiri w'ibidukikije n'umutekano w'ingufu w'u Butaliyani, Pichetto Gilberto, kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024.

    Ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cy'u Butaliyani gishinzwe umutekano w'ingufu gitera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika irengera ibidukikije, ikazafasha u Rwanda muri iyo mishinga.

    Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimangiye akamaro k'aya masezerano.

    Yagize ati 'U Rwanda rwashyize ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku isonga muri gahunda z'iterambere nk'uko bigaragazwa n'umusanzu twiyemeje ku rwego rw'igihugu mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya kwangiza ibidukikije kuko biri mu byangiza ikirere, bityo rero aya masezerano twasinye uyu munsi azagira uruhare runini muri iki gikorwa kizatwara asaga miliyoni 11 z'amadolali.'

    Minisitiri w'ibidukikije n'ingufu z'umutekano w'u Butaliyani, Pichetto Gilberto, yavuze ko u Butaliyani buzakomeza gukora uko bushoboye ngo bushyireho uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije ku mugabane wa Afurika bafatanyije n'u Rwanda.

    Yakomeje avuga ko bazashora amafaranga mu mishinga igamije guhangana n'ibyo bibazo ku mugabane wa Afurika.

    Iyi nkunga iri mu mushinga mugari uterwa inkunga n'ibigo bitandukanye byo ku isi birimo Banki y'isi nibindi bigo by'i Burayi n'ikigega mpuzamahanga cy'imari ufite agaciro k'agera kuri miliyoni 319 $ mu masezerano yiswe 'resilience and sustainability Facility' cyagiranye n'u Rwanda mu 2022 agamije gufasha imishinga irebana no kurengera ibidukikije n'iterambere ry'i gihugu muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-butaliyani-bwahaye-u-rwanda-miliyoni-50-z-ama-euro-yo-gufasha-imishinga-yo