Blog

  • Kuvanaho imisoro ku biribwa, TVA ya 14% n'inyungu ya 12% mu mabanki: Imigambi ya Green Party – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izarangira mu 2029, u Rwanda rubura imyaka mike cyane no ngo rugere ku ntego nyamukuru yarwo yo kubarizwa mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije (middle income country).

    Ibi bigaragaza uburyo urwego rw'ubukungu ruzaba ruteye imbere u Rwanda rukaba rwarigize mu nguni zose, ha handi ntawatinya kuvuga ko nk'ingengo y'imari yose izaba ituruka mu Banyarwanda bivuye kuri 64% rugezeho uyu munsi.

    Ubukomere bw'iyi ngingo n'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, ryabwumvise kare ndetse iyo urebye mu migabo n'imigambi yayo ubona byinshi riteganyiriza uru rwego.

    Kuri ubu iri shyaka riri guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, binyuze mu mukandida waryo Dr Frank Habineza, rikagira n'abakandida depite.

    Mu mboni zaryo n'ukuri kw'ibihari, ribona ko ubukungu bw'igihugu bwazahajwe cyane n'imbogamizi zirimo nka Covid 19, intambara Ukraine ihanganyemo n'u Burusiya, umutekano muke n'amakimbirane mu karere n'ihindagurika ry'ibihe ridasigaye.

    Rigaragaza ko nubwo ibyo bibazo u Rwanda rutabyizaniye hari n'ibindi bihari nyamara bikemuwe ubukungu bwasugira bugasagamba.

    Ni ibibazo birimo n'ubwiyongere bw'imisoro mu nzego zitandukanye by'umwihariho uw'inyongeragaciro uri kuri 18%.

    Ni yo mpamvu, Green Party igaragaza ko mu myaka itandukanye izakora uko ishoboye kose ngo igabanye imisoro ariko yongere umubare w'abasora badahunga gusoreshwa kuko imisoro itazaba ibavuna.

    Iri shyaka ryiyemeje ko rizagabanya TVA ikava kuri 18% ikagera kuri 14% ku buryo u Rwanda ruzaba rusarura umusoro urenga miliyari 2619,2 Frw yakusanyije mu 2023/2024 bitavunye abaturage.

    Gahunda yo gutunganya umusaruro w'umutungo kamere mbere y'uko woherezwa mu mahanga iri mu byo DGPR – Green Party yimirije imbere, binyuze mu kongera inganda enye zitunganya nk'amabuye y'agaciro zimaze kugera mu Rwanda.

    Ibi bifite ishingiro kuko buriya kohereza amabuye y'agaciro hanze adatunganyijwe u Rwanda ruba ruhombye kabiri.

    Nk'ubu zahabu akenshi iba iri kumwe n'andi mabuye nk'Ifeza cyangwa Umuringa, ibishobora gutuma uyijyanye ku isoko idatunganyije abona make, uwo agurishije iyo zahabu akunguka n'ayo mabuye yandi, bikaba no ku yandi mabuye.

    Iyo nyungu yose ni yo iri shyaka rishaka ko yaguma mu Rwanda, rikavuga ko rizabizajyanisha no gukomeza ubushakashatsi bugaragaza ubwoko bw'amabuye y'agaciro u Rwanda rufite, ayo bikekwa ko abarirwa miliyari 150$ rukayakuramo akungura u Rwanda n'abakora muri iyo mirimo.

    Ibyo biziyongera kuri gahunda yo kubaka inganda 416, kuko Green Party yizera ko muri iyi myaka itanu izaba yarashyize uruganda muri buri murenge.

    Serivisi mu Rwanda ni urwego rufatiye runini ubukungu bw'igihugu aho nka 2023 yarangiye rwihariye 44% by'umusaruro mbumbe w'igihugu wanganaga miliyari zirenga ibihumbi 16,3 Frw.

    Icyakora Green Party igaragaza ko uyu munsi uru rwego rutabyazwa umusaruro uko bikwiriye bijyanye n'ibibazo by'ubumenyi n'ubushobozi birurimo cyane cyane ku bikorera.

    Ibyo byuho Green Party iteganya kubiziba, ibinyujije mu gushyiraho gahunda yo kongerera ubumenyi n'ubushobozi abakozi bo mu nzego z'abikorera, abakora neza bagashimirwa kugira ngo bihe n'abandi umwete.

    Iteganya ko kandi izashyiraho politiki yorohereza abashinga inganda zitunganya ibikenerwa mu gihugu hagamijwe kongerera agaciro ibikomoka mu gihugu no hanze yacyo.

    Ni ingingo izajyana no kuzamura umusaruro w'imbere mu gihugu, hatezwa imbere ubuhahirane n'amahanga, haherewe ku bihugu bituranye n'u Rwanda mu kugabanya izamuka ry'ibiciro.

    Ni ibikorwa bizazamura ubucuruzi bw'ibyoherezwa mu mahanga bikarenga agera kuri miliyoni 1582$ nk'agaciro 2023 yasize buriho.

    Muri gahunda yo kuzamura ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kongera ubukungu bw'igihugu, DGPR – Green Party yiyemeje ko izakuraho imisoro ku biribwa byinjira mu gihugu.

    Kugeza uyu munsi u Rwanda rugeze ku bushobozi bwo gutanga megawati 406,4 by'umuriro mu gihugu hose, ndetse ubu ingo zingana na 77,1% zifite amashanyarazi.

    DGPR – Green Party ibona ko nubwo hagezwe kuri byinshi hari ibibazo bikomeje gutuma iyi gahunda itagenda neza nk'ibiciro bihanitse ku mashanyarazi n'amazi bibangamiye iterambere ry'ubukungu bw'abaturage.

    Iti 'Iki kibazo kijyanye n'ibikorwaremezo by'amazi n'umuriro bigezwa ku baturage, ariko ugasanga bidatanga serivisi ku bagenerwabikorwa.'

    Kuri ubu biyemeje kongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'amazi hibandwa cyane ku ngufu zisubira nk'imirasire y'izuba n'ibindi.

    Mu kugabanya inyungu ihanitse zitangwa n'amabanki aho zimwe zigera no kuri 18%, DGPR – Green Party yo igaragaza ko niramuka itowe mu myaka itanu iri imbere iyo nyungu izahanandurwa, 12% ikaba inyungu ya nyuma banki yaka ku nguzanyo.

    Abanyamuryango ba Green Party aha batangaga ibitekerezo kuri manifesto y’ishyaka ryabo

    Abanyamuryango ba Green Party bagize uruhare mu gutunganya manifesto iri shyaka riri kwifashisha mu kwiyamamaza

    Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza agaragaza ko natorwa buri murenge azashyiramo uruganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvanaho-imisoro-ku-biribwa-tva-ya-14-n-inyungu-ya-12-mu-mabanki-imigambi-ya

  • Umwirabura yaciye agahigo! Ibyihariye kuri Mi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, tariki 6 Nyakanga 2024, nibwo umukobwa ukomoka muri Indonesia yahigitse bagenzi be maze yegukana ikamba rya Miss Supranational 2024, mu gihe umuhungu ukomoka muri Afurika y'Epfo nawe yegukanaga ikamba rya Mr Supranational 2024.

    Andrea Aguilera wa Ecuador wari wambaye ikamba rya Miss Supranational guhera umwaka ushize, niwe wambitse ikamba uwamusimbuye, Harashta Haifa Zahra, mu birori byabereye i Nowy Sącz muri Pologne mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

    Harashta Haifa Zahra ukomoka muri Indonesia w’imyaka 20 y’amavuko, niwe mukobwa wa mbere ukomoka muri iki gihugu wegukanye iri kamba, akaba yari yatsindiye guhagararira igihugu cye ku ya 8 Werurwe uyu mwaka.

    Uyu mukobwa wabonye izuba ku itariki 9 Nzeri 2003, yakuriye i Bandug mu Burengerazuba bwa Indonesia. Se umubyara, yitwa Ginanjar akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu mujyi wa Bandug, naho nyina akaba yitwa Yeni Yuliani.

    Yatangiye guhatana mu marushanwa y’ubwiza ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu 2017. Kuri ubu, Harashta ari gushaka impamyabushobozi muri Kaminuza ya National Institute of Technology Bandug (ITENAS), mu bijyanye na ‘Environmental Engineering.’

    Zahra, ni umurwanashaka wiyemeje kuvuganira abandi, akaba ari no mu rugendo rwo guhinduka inzobere mu bijyanye no kwita ku bidukikije. Yatangije ubukangurambaga yise ‘Mother of Nature,’ bukaba bwibanda ku kibazo cyo kunyanyagiza imyanda mu mujyi atuyemo. 

    Hamwe n’ubu bukangurambaga, Zahra yagizwe Ambasaderi w’Umuryango w’aba-Thailand udaharanira inyungu, ugamije guhindura imitekerereze y’abantu ku bijyanye no kunyanyagiza imyanda ikomoka ku bisigazwa by’ibiribwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwihaza mu biribwa.

    Mu ijoro ryo ku ya 4 Nyakanga, nibwo hatorwaga umusore wahize abandi mu irushanwa rya Mister Supranational. Ibirori by’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 8, byasize umunya-Afurika y’Epfo witwa Fezile Mkhize yambwitswe ikamba rya Mister Supranational 2024. 

    Muri ibi birori, niho Ivan Alvarez Guedes wari wambitswe iri kamba umwaka ushize yaryambikiye Fezile wamusimbuye kuri uyu mwanya. Kimwe na Miss Supranational w’uyu mwaka, Fezile nawe yaciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere wegukanye iri kamba kuva ryatangira gutangwa. Si ibyo gusa, kuko uyu musore ni nawe mwirabura wa mbere wanditse aya mateka. 

    Afurika y’Epfo, ibaye igihugu cya kabiri kigize Miss & Mister Supranational nyuma y’u Buhinde. Mu 2022, nibwo Lalela Mswane yegukanye ikamba rya Miss Supranational ahigitse bagenzi be.

    Fezile yahigitse bagenzi be bari bahatanye baturutse mu bihugu 36, harimo Cote d’Ivoire na Guatemala bari bitabiriye ku nshuro ya mbere. Mu buzima busanzwe, Fezile ni umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Afurika y’Epfo, akaba umudogiteri, umunyamideli, akaba akora n’ibiganiro bimwe na bimwe kuri Televiziyo.

    Sibwo bwa mbere yakwitabira iri rushanwa  kuko no mu 2019 yari yaryitabiriye birangira abaye igisonga cya mbere cya Mister Supranational, aho yanagizwe uhagarariye Umugabane muri iri rushanwa.

    Ni umwana wa kabiri mu bana batatu, akaba yarakuriye mu mujyi muto witwa Gamalakhe nyuma y’uko Se yitabye Imana ubwo Fezile yari afite imyaka 4 gusa y’amavuko. Nyina, ni umwarimukazi, wiyemeje kurerana Fezile na barumuna be wenyine kugeza ubu.

    Mu 2014, nibwo Fezile yahawe impamyabushobozi mu by’ubuvuzi na Kaminuza ya Cape Town. Nyuma yaho, yaje kuba inzobere mu kubaga imitima, ibi akaba abikorera mu bitaro bya Charlotte Maxeke Academic Hospital biherereye i Johannesburg. Aciye agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wegukanye ikamba mu marushanwa yose y’ubwiza y’abagabo.


    Zahra wa Indonesia niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2024





    Zahra yanditse amateka yo kuba umunya-Indonesia wa mbere wegukanye iri kamba 

    Fezile ubu ni Dogiteri, inzobere mu kubaga imitima

    Yaciye agahigo katigezwe n’undi mwirabura wese, agirwa Mister Supranational 2024


    Si ubwa mbere uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko yitabiriye iri rushanwa

     
    Yahesheje ishema Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144755/umwirabura-yaciye-agahigo-ibyihariye-kuri-miss-na-mister-supranational-2024-144755.html

  • Wabohoye u Rwanda, ruranda: Nyakubahwa Kagame… – #rwanda #RwOT

    INTASHYO

    Mucunguzi w'u Rwanda, mwene Kanyarwanda, munyemerere mbaramutse, mu izina ry'ababakunda. Nizeye ko mususurutse, kandi mudahangayitse kuko ibyo twabazanyemo tudateze kubibatamo.

    Ganza imyaka ngize ni yo narwo rumawe ruvuye mu makuba yateye bamwe kuyoba, bagatatira igihango, bagasenya umuryango, bakica abavandimwe, Igihugu cyabuze ubumwe. Ganza igihe maze ndiho ni cyo n'u Rwanda rumazeho murutabaye murugobotse, murusukuye murutatse.

    Imyaka ishize mvutse ni yo rumaze ruhindutse, amahoro ruyayobotse, ubumwe rubwimitse, mutubohoye, mutuyoboye, dufatanyije tunatuje, none mutugejeje ku ntera ishimishije.

    INTANGIRIRO YO GUTABARWA

    Muri mirongo icyenda (1990), urwo mukunda u Rwanda rwabavanye muri Amerika muturwanira ishyaka. Mwinjira ishyamba muvugurura ingamba, muyobora urugamba, ntitwaguma guhomba.

    Tariki 4 Nyakanga (1994) mutungura amahanga mubohora urwa Gihanga, ababisha barahunga. Muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mufungura za Ambasade, u Rwanda ruranda, muguma kururinda.

    INKOMOKO Y'URUKUNDO N'ICYIZERE

    Rumuri rw' ubuzima, twahawe na Rurema, mwatuvanye ahabi twari, mutugeza aheza turi. Urukundo twaberetse, munyemerere mbibutse aho rwakomotse, na bimwe mu biruhatse.

    Mu majyepfo mwavukiye, nubwo mutahakuriye ntabwo mwahibagiwe, niyo mpamvu bizihiwe. Abatoya n’abakuru, abakobwa n’abahungu bo mu majyaruguru mwabamaze irungu. Icyateraga ubwoba ab’ iburengerazuba, ntikigiteye impagarara, bararyama bagasinzira.

    Abataragiraga aho baba mu burasirazuba, mwaje kubagabira, barahinga bakorora. I Kigali mu murwa, abahoraga bavirwa, baje kubakirwa, baba mu miturirwa.

    ISURA NSHYA Y'U RWANDA

    Murukiza umwanda, mutumara agahinda, mwirukana amoko, maze duhuza amaboko. Mucyura abari ishyanga, bataha nta gihunga, mwakira n’abanyamahanga bahunga badusanga.

    Abitwikiraga ijoro bakatubuza amahoro, mwabahaye isomo mubashyiraho akadomo. Mushyigikira Gacaca imanza nyinshi irazica, muca umuco wo kudahana, mudutoza kubabarirana.

    Mwicara mu rugwiro muhuza urugwiro, muba intwararumuri mutubera urumuri. U Rwanda muruha isura ikurura abarusura, bakarara bagasubira, ababishaka bakanatura.

    IMIBEREHO MYIZA

    Mushyigikira umufasha atwitaho aradufasha abakuru n' abato, aduterera urubuto, ruravomerwa rurera, ruraturera turakura, rusoromerwa ingeri zose mu gihugu hose. Mutwubaka amashuri, mutuvana mu tururi, mutwereka ubutwari bw’abari n’abategarugori.

    Mutwubakira imihanda, u Rwanda rugira inganda. Mushyigikira umuganda no kwigira nk' u Rwanda. Mutworohereza kuvurwa, muragaba turakamirwa, munaduha amazi meza n'amashanyarazi.

    Mudufasha gucuruza, amafaranga turayinjiza, mudutoza indyo nziza, abana bakura neza. Mwagaruye itorero, ababyiruka mubaha indero, bigishwa indangagaciro ngo babe ingirakamaro. Mwashyigikiye imikino, muteza imbere impano, muzahura umubano hirya no hino.

    ISENGESHO

    Mubyeyi dukunda, mwadukuye mu gahinda muzahura u Rwanda, rurasubira ruranda. Munyemerere mbasabire ‘Ubuzima bwanyu ni bukomere’, maze twongere tubatore, mwongere mutuyobore.

    Mutujye imbere tubakurikire, duhige tunahigure nibucya dusubire, dukomeze dutere imbere. Duhinge tunatere tubagare tunuhire tweze dusarure, twicare dusangire.

    ISEZERANO

    Ntandaro y'Amahoro, imvugo yanyu ni yo ngiro, mwihesha agaciro mukatubera urugero. Iyi ntsinzi tubyina n’aho igihugu kigana, ni mwebwe tubikesha na Rurema tubakesha.

    Natwe uko tungana, kurya mwabonye tubyina, twiteguye kubafasha, tukagera ku bishya. Urukundo mudukunda ni rwo natwe tubakunda.

    Umwanditsi: Ganza K. Bertin

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144763/wabohoye-u-rwanda-ruranda-nyakubahwa-kagame-mukomeze-murame-dutarame-twishime-144763.html

  • Abana 16 bagororerwa muri gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, nibwo mu gihugu hose hatangijwe ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza y'umwaka wa 2023-2024. Ni ibizamini biri gukorwa n'abanyeshuri 202 189 barimo abakobwa 111 810 n'abahungu 91 189.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yabwiye IGIHE ko ibi bizamini bizakorwa kandi n'abana 16 bagororerwa mu Igororero ry'abana rya Nyagatare barimo abahungu 15 n'umukobwa umwe.

    Yavuze ko kandi muri aba bana barimo abana babiri barangije ibihano ariko bari gukorana n'abandi ibizamini bya Leta.

    CSP Kubwimana yavuze ko kandi mu mashuri yisumbuye bafite abana bane bazakora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, bose bakaba baba bigishirijwe mu Igororero ry'abana rya Nyagatare.

    Mu kwezi gushize bamwe mu bana bagororewe muri iri gororero ry'abana rya Nyagatare batanze ubuhamya bw'uburyo kuhagororerwa bakemererwa gukomeza amashuri byafashije bamwe kugororoka neza.

    Nkundiyimana Hussein wagororewe muri iri gororero akanakatirwa imyaka 14 azira ibyaha birimo ubugambanyi n'iterabwoba, yavuze ko akigera muri iri gororero yakomeje kwiga anakora ibizamini bya Leta anabitsinda neza.

    Nyuma yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika bituma ajya kwiga hanze ndetse anakomeza gutsinda neza ibizamini bya Leta ku buryo ari kwitegura kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

    Uretse uyu muhungu hari n'abandi benshi bagiye bahiga imyuga irimo ubudozi, gusudira, ububaji, no kogosha. Iyi myuga ibafasha mu kwiteza imbere iyo barangije ibihano byabo.

    Kugeza ubu abana 161 bagororewe mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bamaze gukora ibizamini bya Leta, abagera kuri 64 bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu.

    Abana 16 bagororerwa muri gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-16-bagororerwa-muri-gereza-ya-nyagatare-batangiye-gukora-ibizamini-bya

  • Icyo Chaiman wa APR FC yasabye abakunzi ba yo mbere yo kwerekeza Tanzania #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyishyigikira ko na bo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

    Yabivuze mbere yo guhagaruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho APR FC yerekeje muri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizatangira ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga rikazasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2024.

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko ubu bashishikajwe no kuba ikipe ikomeye kandi yubashywe muri Afurika.

    Ati “Dushishikajwe no kubaka ikipe ikomeye, ikongera ikaba ikipe yubashywe, inzira zose tunyuramo ni ho twumva tuganisha, amatsiko bafite ndabumva cyane, umufana bisobanura ibyishimo, ubuyobozi rero nta kindi buba bukorera, buba bukorera ibyo byishimo by’abafana, na ba nyir’ikipe benshi cyane aho bari hose kuri iyi si baba bifuza ko ikipe yakomera.”

    Yakomeje asaba abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyiba hafi bakayishyigikira ndetse ko nk’ubuyobozi buzakora ibishoboka byose bukabashimisha.

    Ati “Icyo tubasaba ni ugukomeza gukomera ku ikipe ya bo, bakayishyigikira mu nzira zose zishoboka, baranayishyigikira pe, mu nzira zose tutavugira hano, bakomeze babe hafi y’ikipe ya bo badufashe muri izo nzira turimo zo kubaka, ndumva byanze bikunze natwe tuzakora ibishoboka byose turebe ko twabashimisha.”

    Col Richard Karasira yahamije ko ikipe itarava ku isoko hari abandi bakinnyi bategereje bishoboka ko hari abazabasanga Dar es Salaam mu gihe abandi bazabasanga i Kigali.

    Abona kandi CECAFA Kagame Cup ari irushanwa rizabasha kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2024-25, abakinnyi bashya bakamenyerana.

    Col Richard Karasira yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kuba hafi y’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-chaiman-wa-apr-fc-yasabye-abakunzi-ba-yo-mbere-yo-kwerekeza-tanzania

  • Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk'ukwezi #rwanda #RwOT

    Ubwo kuri iki cyumweru, muri Zanzibar haberaga umwiherero w'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, Minisitiri Wungirije w'Ububanyi n'Amahanga wa Kongo, Bestine Yamba Kazadi, yibese bagenzi be, asohora itangazo rihabanye kure n'ibyo yumvikanye na bagenzi be.

    Muri uwo mwiherero u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, n'Umunyamabanga wa Leta, Gen. James Kabarebe

    Mu gihe umwiherero wari umaze kwemeza ko ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kugarura amahoro n'umutekano muri Kongo, harimo kuyoboka inzira y'ibiganiro hagati y'impande zihanganye no gusenya imitwe yitwaje intwaro, iy'abanyamahanga nka FDLR igasubizwa mu bihugu ikomokamo, Madamu Yamba Kazadi yavuze ko 'ibibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo biterwa n'ingabo z'u Rwanda, RDF, n'umutwe wa M23, indi mitwe yitwara gisirikari ntaho ihuriye n'ibyo bibazo'.

    Ayo magambo ya Minisitiri uhagarariye guverinoma ya Kongo asobanuye ko indi mitwe isaga 260, irimo FDLR, Mai-Mai, CODECO, ADF, ntacyo itwaye abanyekongo.

    Reka abivuge ariko, n'ubundi iyo mitwe yica abaturage, ikabasahura, igasambanya abagore ku ngufu, yashinzwe kandi ikorana n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Abasesenguzi basanga ariko n'ubundi ntacyo uwo mwiherero wari kugeraho kigaragara, kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje kwerekana ko budaha agaciro Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Urugero rwa hafi ni uko bwirukanye nabi ingabo z'uwo muryango zari zagiye gutanga umusanzu wo kugarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu, buzisimbuza ingabo za SADC, kugeza ubu zitari zagira icyo zimara kuva zagera muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize, ahubwo ibintu bikaba byararushijeho kujya irudubi.

    Kuva Kongo yakwinjira mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba kandi ntiratanga umusanzu wayo na rimwe, ubu ikaba irimo umwenda ukabakaba miliyoni 15 z'amadolari y'Abanyamerika.

    The post Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk'ukwezi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amahoro-mu-burasirazuba-bwa-kongo-aracyari-kure-nkukwezi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoro-mu-burasirazuba-bwa-kongo-aracyari-kure-nkukwezi

  • Karongi: Ishyaka green party ryiyemeje guca akarengane kubijyanye n'Umusoro #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda( Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byakomereje mu karere ka Karongi. Iri shyaka ryijeje abaturage bakurikiye imigabo n'imigambi yaryo ko rizakora ubuvugizi bwisumbuye ku misoro y'ubutaka.

    Mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi niho Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryakoreye ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo barimo Dr Frank Habineza uhatanira kuba Perezida wa Repubulika ndetse n'Abakandida baryo 50 bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Bamwe mu baganiriye n'Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko kwitabira ibi bikorwa bituruka ku kuba baramaze gusobanukirwa n'amahame ya Demokarasi, bakaba baha agaciro ibitekerezo bitandukanye ariko byuzuzanya.

    Dr Frank Habineza, umukandida rukumbi w'iri shyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, avuga ko ibyo ishyaka ayoboye ryakoreye ubuvugizi mu myaka bamaze mu Nteko Ishinga Amatekego byakemutse ku kigereranyo cya 70%.

    Mu rwego rw'Ubukungu, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ririzeza abaturage ko rizaharanira kugabanya inyungu ku nguzanyo baka muri Banki kuko ahanini usanga zitajyane n'ijanisha bunguka mu mishinga bashoye.

    Kubijyanye n'Ubuzima, iri shyaka rirashaka ko Umunyarwanda azajya agura imiti yose yishingiwe n'ubwisungane mu kwivuza. Uyu mukandida Dr Frank Habineza avuga kandi ko azaca akarengane kabera mu bigo ngororamuco.

    Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ryemerewe gukorera mu Rwanda rikaba muri manda ishize ryabashije kubona  imyanya mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadepire no muri Sena.

    Ngoboka Sylvain

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/08/karongi-ishyaka-green-party-ryiyemeje-guca-akarengane-kubijyanye-numusoro/

  • AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho igiye gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024.

    Iyi kipe yari imaze iminsi itangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-2025 harimo n'imikino mpuzamahanga irimo CAF Champions League izakinwa guhera mu ntangiro za Nzeri.

    APR FC yerekeje muri Tanzania igizwe n'abakinnyi basanzwe bayibarizwamo ndetse kandi hari n'andi masura mashya baherutse guha Amasezerano.

    Muri abo bakinyi bashya ikipe yaraye itangaje Umunya — Ghana Richmond Lamptey, rutahizamu wo muri Mauritania Mamadou Sy n'umunya- Senegal Seidou Daouda.

    Aba baje basanga ababdi bakinnyi binjiyw muri iyi kipe bakinaga hano imbere mu gihugu bayobowe na Mugiraneza Froduard wavuye muri Kiyovu SC, Byiringiro Gilbert wavuye muri Marines, Muzungu Olivier wakinaga muri Bugesera na Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports.

    APR FC yerekeje muri Tanzaniya gukina CECAFA Kagame Cup izatangira ku munsi w'ejo wo kuwa Kabiri.

    APR FC izakina kuri uyu wa Kabiri saa mbili z'ijoro na Singida Black Stars FC yo muri Tanzaniya bari mu itsinda rimwe.

    The post AMAFOTO — APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-irimo-amasura-mashya-yerekeje-muri-tanzania-gukina-cecafa-kagame-cup-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-irimo-amasura-mashya-yerekeje-muri-tanzania-gukina-cecafa-kagame-cup-2024

  • Bayobowe na Anta: Abanyamakuru 5 ba Siporo bazwiho ibihuha ndetse n’ibihuha bagiye batangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cy'isoko ry'igura n'igurisha amakuru y'ibihuha aba menshi cyane ku buryo usanga abafana batangiye gutera imijugujugu abanyamakuru baba babivuze.

    Muri iyi nkuru twakoze urutonde rw'abanyamakuru bazwiho gutangaza amakuru bikarangira abaye ibihuha.

    Ku mwanya wa Mbere haza umunyamakuru Mucyo Anta Biganiro wa Radio&TV10, uyu aba-Rayon bageze n'aho benda kumukubita kubera amakuru yatangazaga ku ikipe yabo bikatangira abaye ibihuha. Hari n'amakuru avuga ko bamukubise.

    Bamwe muri bagenzi be b'abanyamakuru ntibajya bamwita Biganiro nk'uko izina rye riri ahubwo kenshi batebya bamwita Bihuha. Nta nduru ivugira ubusa ku musozi.

    Ku mwanya wa Kabiri haraza umunyamakuru Ishimwe Ricard wa Fine Fm, uyu yiyita Umutasi gusa abo bakorana mu Urukiko Rw'ubujurire fntibajya bemera ibyo atangaza. Uyu yigeze gutukana na KNC bapfa amakuru yari yatangaje kuri Gasogi United bikarangira abaye ibihuha.

    Mu minsi yashize kandi uyu munyamakuru yaje guhagarikwa kuri Fine FM azira gutangaza igihugu cy'uko Hakizimana Muhadjiri yasinye muri Rayon Sports, gusa yaje kugarurwa mu kazi.

    Ku mwanya wa Gatatu haraza umunyamakuru Nkusi Denis uzwi nka Mutangazaji ukora ku Isibo Fm. Uyu na we akunze gutangaza amakuru bikarangira abaye ibihuha.

    Mu minsi yashize nibwo yivugiye ko muri APR FC ruri gukinga batunu gusa iyi kipe yabinyomoje ihita igura abakinyi bakomeye cyane ibakuye mu gihugu cy'umupira aricyo Ghana.

    Ku mwanya wa Kane turasangaho Kazungu Clever uherutse gutangaza igihuha cy'uko Muhadjiri Hakizimana yasinye muri Rayon Sports.

    Nyuma yo gutangaza ayo makuru agasanga ari ibihuha, yasabye imbabazi kuri Radio mu kiganiro Urukiko.

    Mureke aba banyamakuru tubasoreze kuri Ndayishimiye Reagan Rugaju wa RBA cyane cyane kuri Radio Rwanda mu Urubuga Rw'imikino.

    Uyu mu minsi yashize yatangaje inkuru yabaye igihuha cy'isoko ryo muri iyi mpeshyi ubwo yatangazaga ko APR FC igiye gusinyisha Gervinho.

    Reagan kandi yashinjwe ibihuha mu kiganiro live na Mvukiyehe Jevénal wayoboraga ikipe ya Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/bayobowe-na-anta-abanyamakuru-5-ba-siporo-bazwiho-ibihuha-ndetse-nibihuha-bagiye-batangaza/

  • Barangajwe imbere n’intwaro nshya APR FC yerekeje Dar es Salaam (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho igiye kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizatangira ku munsi w’ejo.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba igiye gukina iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga rikazasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2024.

    Iyi mikino ikaba izaba izabera ku bibuga bibiri icya Azam Complex kiri Chamazi ni mu gihe indi mikino izabera kuri KMC Stadium iri Kinondoni.

    APR iri mu itsinda rimwe na Villa SC, Singida Black Stars na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania.

    APR FC ikaba yahagurukanye abakinnyi ba yo barimo n’abakinnyi bashya iheruka kugura.

    Barangajwe imbere n’abakinnyi batatu iheruka gutangaza ari bo; abya-Ghana, Richmond Lamptey na Seidu Dauda ndetse na rutahizamu w’umunya-Mauritania Mamadou Sy.

    Si aba gusa kuko yanajyanye na myugariro Aliou Souane ukomoka muri Senegal wamaze gusinyira iyi kipe ariko akaba ataratangazwa.

    Richmond Lamptey

    Mamadou Sy

    Seidu Dauda Yussif

    Rutahizamu Victor Mbaoma usanzwe yatakira APR FC

    Aliou Souane

    Umunyezamu Pavelh Ndzila

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/barangajwe-imbere-n-intwaro-nshya-apr-fc-yerekeje-dar-es-salaam-amafoto