Blog

  • Sitade Amahoro izakira imikino ibiri gusa ya Shampiyona ya 2024-2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko sitade Amahoro ivuguruwe ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu mwaka w'imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona izahuza Rayon Sports na APR FC.

    Nubwo uko amakipe azahura muri shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2024-25 bitarasohoka, amakuru dukesha Isimbi avuga ko umukino ubanza n'uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino yonyine izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona izakinirwa muri Stade Amahoro.

    Mu byagendeweho ngo ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n'ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.

    Amakuru adafitiwe gihamya avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y'u arenga miliyoni 40.

    Andi makuru meza, umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

    Source : https://yegob.rw/sitade-amahoro-izakira-imikino-ibiri-gusa-ya-shampiyona-ya-2024-2025/

  • Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup itangiye yiyunyuguza amakipe muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Tanzania ahari kubera imikino y'igikome cya CECAFA Kagame Cup 2024 uyu munsi amakipe nka APR FC ndetse na Singida BS yakinnye umukino wazo wambere.

    APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yatsinze ikipe ya Singida BS igitego kimwe ku busa

    Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomeye cyane Victor Mbaoma.

    Uyu mukino ukaba ari wo wa mbere ikipe ya APR FC ikinnye APR FC.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-ihagarariye-u-rwanda-mu-mikino-ya-cecafa-kagame-cup-itangiye-yiyunyuguza-amakipe-muri-tanzania/

  • AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024 ryatangiye muri Tanzania, APR FC ihagarariye u Rwanda itangira neza.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya yatangiye neza iri rushanwa itsinda ikipe ya Singida Big Stars yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.

    Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 22 gitsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma, ni igitego yatsinze nyuma y'umupira wari utewe neza na Niyibizi Ramadhan ugarurwa n'umunyezamu usanga Mbaoma ahagaze neza awutsinda bimworoheye.

    Gutsinda uyu mukino kwa APR FC birayiha amahirwe yo kwitwara neza mu mikino iri imbere dore ko yatangiye itsinze ikipe yari mu rugo ya Singida Big Stars isanzwe ikina shampiyona ya Tanzania.

    Mu yindi mikino yakinwe uyu munsi muri CECAFA Kagame Cup, Ali Wadhi Nyala yatsinze JSU 1-0 naho Costal Union  nayo yatsinze Dekedaha 1-0.

    APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu aho bazakina na El Merreick yo mu gihugu cya Sudan yo yanganyije na SC Villa Ubusa ku busa. 

    Abakinnyi ba APR FC bari babanjemo, Pavelh Ndzila, Gilbert Byiringiro, Clement Niyigena, Yunussu Nshimiyimana, Claude Niyomugabo, Taddeo Lwanga, Bosco Ruboneka, Ramadhan Niyibizi, Olivier Dushimimana, Gilbert Mugisha na Victor Mbaoma.

    The post AMAFOTO — APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatangiye-neza-cecafa-kagame-cup-itsinda-singida-big-stars-yo-muri-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-yatangiye-neza-cecafa-kagame-cup-itsinda-singida-big-stars-yo-muri-tanzania

  • Cameroun: Umukobwa wa Perezida Biya yeruye ko ari umutinganyi, asaba impinduka mu itegeko ribahana – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Parisien ku nsanganyamatsiko igira iti 'inkuru yanjye ihindure amategeko', cyabaye nyuma y'icyumweru kimwe avuze ko aryamana n'abo bahuje igistina.

    Mu cyumweru gishize ku wa 30 Kamena 2024, Brenda yashyize ifoto ye kuri Instagram asomana n'umukunzi we [w'umukobwa] iherekejwe n'amagambo y'urukundo, mu kiganiro yasobanuriye Le Parisien ko yashakaga gutanga ubutumwa bukomeye binyuze mu magambo yanditse.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 yavuze ko hari benshi bameze nk'uko ameze kandi bahura n'ibibazo kubera abo bari bo, ati 'Niba nshobora kubaha ibyiringiro byo kubafasha kumva ko batari bonyine, niba nabereka urukundo nabikora nishimye'.

    Yavuze ko urukundo rwe rwa mbere rwari umukobwa bikaba byarabaye ubwo yari afite imyaka 16 gusa bikamugora kubyakira, yaje kubirwanya cyane kuko yari azi umuco w'igihugu cye kandi akabona ko bidashoboka.

    Ubwo yatangiraga kaminuza mu mwaka wa mbere ni bwo yatangiye umubano we n'uwo bahuje igitsina, abiganiriza inshuti ze gusa ntihagira n'umwe wo mu muryango ubimenya.

    Yagize ati 'Nahoraga numva bimbangamiye kuguma muri ubwo bwihisho, nkahora numva meze nk'umwana warumbiye umuryango'.

    Ku by'umubano we n'umunyamideli wo muri Brazil Layyons w'imyaka 25 yavuze ko bamaranye amezi agera ku munani, bajyanye muri Cameroun inshuro eshatu, gusa ntigeze atangaza uwo ari we.

    Brenda Biya yavuze ko musaza we ari we wamuhamagaye mbere arakaye cyane amubaza ibijyanye nibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga atamenyesheje umuryango we nyuma agahamagarwa n'ababyeyi be bamusaba kubisiba gusa we avuga ko yamaze gufata icyemezo.

    Muri Cameroun kuryamana n'uwo muhuje igitsina ni icyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka itanu, iri tegeko rikaba ryariho na mbere yuko se ajya ku butegetsi. Yavuze ko iri tegeko we abona ridakwiye kandi yizeye ko inkuru ye izarihindura.

    Muri Cameroon, ihuriro rya DDHP riharanira uburinganire bw'abantu, ryatanze ikirego mu bushinjacyaha bw'urukiko rw'ibanze rwa Yaoundé rirega Brenda Biya ku “gukurura no gushishikariza ibikorwa by'ubutinganyi”.

    Perezida w'iryo huriro Patrice Christ Guidjol yagize at i”Nta muntu uri hejuru y'amategeko”.

    Ifoto ya Brenda Biya asomana n’uwo bahuje igitsina yaciye ibintu mu minsi ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cameroun-umukobwa-wa-perezida-biya-yeruye-ko-ari-umutinganyi-asaba-impinduka-mu

  • Mpayimana arateganya guhagarika ubwubatsi bwo kubutaka busigaye mu gihe cy'imyaka itanu, bugakorerwaho ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe uri guhatana nk'umukandida wigenga si ubwa mbere abikoze kuko no muri 2017 yabikoze ariko ntiyahirwa aho yabaye uwa kabiri nyuma ya Paul Kagame watsinze ayo matora.

    Kuri iyi nshuro yongeye kugaruka ari na we mukandida rukumbi wigenga kuko abandi bashakaga kwiyamamaza babuze ibyangombwa bisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Mu byo uyu mukandida ashyize imbere mu rwego rw'ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n'amashyamba harimo guhagarika ubwubatsi ku butaka busigaye bwose igihe cy'imyaka itanu bugaharirwa ubuhinzi.

    Mpayimana agaragaza ko ubucuruzi bw'ibibanza mu Rwanda buruta kure ubucuruzi bw'imirima, kandi ubwubatsi bwinshi bukorwa usanga butubya ikibanza mu kwagura ibipangu no kwagura imijyi n'imidugudu ubutitsa mu butambike.

    Ati 'Nifuza ko umuco wo kubaka izigeretse utangira ubu. Higeze kubaho amabwiriza ahatira abantu kubaka ibibanza byabo hutihuti, jyewe nzasaba ahubwo ko buri butaka butubatseho buhingwa ku buryo igihugu n'imijyi yacu bihinduka icyatsi kibisi (ville verte). Umuntu agomba gutangira kubaka inzu yo mu mujyi amaze kubona ubushobozi buhagije nta kimwirukansa kuko kubaka inzu itageretse bizaba bitakemewe.'

    Muri manifesto ye y'imyaka itanu, Mpayimana agaragaza ko abagura ibibanza/amazu (byo gusenya no kuvugurura) bazigishwa uburyo bwo kwishyira hamwe ngo bongere ubushobozi bwo kubaka izigeretse.

    Ibyo bizaba bigamije kandi kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ku buryo ibiribwa ku isahani y'umunyarwanda byongerwa.

    Mpayimana yemeza ko kandi hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibiribwa byongerwe haherewe ku buhinzi bw'umuceri nko kuwuhinga ku misozi yaciweho amaterasi kandi byashoboka ngo kuko no mu bihugu nka Vietnam ari ko bibigenza.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje kwimakaza gahunda yo guhinga hatitawe ku gihe cy'imvura cyangwa cy'izuba hakifashishwa uburyo bwo kuhira, Mpayimana na we agaragaza ko biturutse ku kuba zimwe mu nzuzi u Rwanda rufite zituruka mu butumburuke bwo hejuru zishobora kuyobywa zikavomerera imirima y'imiceri yaba yahinzwe mu materasi.

    Yifashishije urugero rw'uruzi rwa Mukungwa n'urwa Base yemeza ko zishobora kuvomerera amabanga y'imisozi ya Muhanga, Rulindo na Shyorongi.

    Ntabwo wakongera umusaruro w'ubuhinzi ngo wibagirwe uw'ubworozi, Mpayimana Philippe agaragaza ko atorewe kuba umukuru w'Igihugu, yaharanira kongera umusaruro w'ibikomoka ku bworozi hashakwa abashoramari bashoboye, umusaruro w'inyama n'amagi ukikuba inshuro nibura icumi.

    Yemeza ko ibyo byatuma Abanyarwanda baza ku isonga mu gushora mu mahanga ibikomoka ku matungo ba mbere muri Afurika.

    Mpayimana agaragaza ko Abanyarwanda barya inyama nkeya cyane, kubera igihugu gituranye na RDC kandi kirangura n'inyama nke ziboneka, amatungo, amagi ndetse n'ibishyimbo

    Abahinzi bakeneye ibikoresho by'ibanze bibafasha kongera agaciro k'ibyo beza bikeya biba n'ubundi bidahaza inganda nini.

    Mu gihe Mpayimana yaramuka atorewe kuyobora u Rwanda, inganda nini zizasabwa kwishyiriraho imishinga y'ubuhinzi bwa kinyamwuga bw'ibyo zikenera kuko ibikusanywa mu bahinzi byakomeje kuba bikeya.

    Ateganya kandi gutsura uburobyi mu biyaga byo mu Rwanda no guharanira kugira ubwato burobera Abanyarwanda mu Nyanja y'Abahinde, cyane cyane mu byambu bya Mozambique bishobotse.

    Mpayimana yagaragaje ko natorwa azashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’amafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-arateganya-guhagarika-ubwubatsi-bwo-kubutaka-busigaye-mu-gihe-cy

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    40′ Nico Williams wa Espagne azamukanye umupira yiruka awuhindurira ku Nshuti ye Lamine Yamal agiye kongera nkibyo yakoze ku gitego cya 1 ariko Theo Hernandez aritambika umupira ujya muri koroneri 

    37′ Kylian Mbappé azamukanye umupira acenga birangira yikubise hasi gusa arabyuka awutanga kwa Ousmane Dembele nawe  yinjira mu rubuga rw’amahina agiye kurekura ishoti Marc Cucurella aritambika ujya muri koroneri itagize icyo itanga 

    31′ Espagne batazira ‘La Roja’ yaribonye igitego cya 3 habura gato ku mupira Nico Williams yarahaye Alvaro Morata bari mu rubuga rw’amahina gusa birangira ateye agashoti k’abana

    29′ Kugeza kuri ubu Espagne niyo iyoboye mu guhererekanya umupira ku kigero cya 58% mu gihe u Bufaransa bwo buri kuwuhererekanya ku kigero cya 48% 

    24′ Espagne ibonye igitego cya 2 ku ishoti Dani Olmo yararekuye maze myugariro w’u Bufaransa,Jule Kounde agiye gukuraho umupira birangira ugiye mu nshundura 

    20′ Ikipe y’igihugu ya Espagne ibonye igitego cyo kwishyura, Lamine Yamal abonye  umupira awuhawe na Alvaro Morata acenga Adrien Rabiot ahita ashyira umupira mu kuguru kw’ibimoso  arekura ishoti riragenda rikubita igiti cy’izamu rijya mu nshundura 

    18′ Ikipe y’igihugu ya Espagne irarokotse, Kylian Mbappé azamukanye umupira yihuta anacenga yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti rikubita ku maguru ya Nacho risanga Randal Kolo Muani agiye kuhindura birangira umucitse

    13′ Adrien Rabiot w’u Bufaransa yarazamukanye umupira ashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina gusa birangira Jesus Navas amuteretse hasi bituma umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo ndetse anatanga kufura yatewe na Mbappé ariko ikubita mu rukuta

    11′ Nyuma yo gutsindwa ikipe y’igihugu ya Espagne itangiye gushaka uko yakwishyura, Alvaro Morata abonye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo u Bufaransa ariko William Saliba aratabara 

    7′ Hakirikare cyane ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ifunguye amazamu kumupira uwitwa kylian Mbappe yarazamuye maze Randal Kolo Muani aterekaho umutwe uhita ugenda unyeganyeza inshundura

    3′ Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa itangiye neza ihererekanya umupira

    Abakinnyi 11 ba Espagne babanje mu kibuga: 

    Umunyezamu: Unai Simon;

    Ba myugariro: Jesus Navas, Nacho Fernadez Iglesias, Aymeric Laporte, na Marc Cucurella;

    Abakina hagati mu kibuga: Fabian Ruiz, Rodrigo Hernandez, na Dani Olmo;

    Ba rutahizamu: Lamine Yamal, Alvaro Morata, na Nico Williams Jr

    Abakinnyi 11 b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa babanje mu kibuga:

    Umunyezamu: Mike Maignan;

    Ba myugariro: Jules Kounde, Dayot Upamecano, William Saliba, na TheoHernandez;

    Abakina hagati mu kibuga: Adrien Rabiot, Aurélien Tchouaméni, N'Golo Kanté;

    Ba rutahizamu: Ousmane Dembélé, Randal Kolo Muani, Kylian Mbappe

    Ikipe y’igihugu ya Espagne yazamutse ivuye mu itsinda B ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose. Muri 1/8 yasezereye Georgia naho muri 1/4 isezerera ikipe y’igihugu y’u Budage.

    Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yo yavuye mu itsinda D ari iya 2 nyuma yuko yari yatsinze umukino umwe gusa ikanganya imikino 2. Muri 1/8 yasezereye u Bubiligi naho muri 1/4 isezerera Portugal.

    Imibare yerekana ko inshuro 3 ziheruka guhuza aya makipe mu mikino ya Euro yo gukuranwamo, ikipe yashoboraga gutsinda niyo byaranhiraga yegukanye igikombe.

    Mu bijyanye nuko amakipe yombi ahagaze Kugeza ubu mu gihe cya vuba, ikipe y’igihugu ya Espagne niyo nziza kuko Kugeza ubu niyo kipe yonyine yatsinze imikino 5 yayo yose muri iyi Euro ya 2024. 

    Iyi kipe y’igihugu itozwa na kandi kuva mu mwaka wa 2023 mu mikino 19 bamaze gukina batsinzemo 15,bikaba bivuze ko bafite intsinzi ingana na 79 % by’imikino yose bakinnye kuva mu mwaka ushize ndetse ninayo kipe y’igihugu yo ku mugabane w’Iburayi ifite iyi mibare gusa.

    Espagne ifite impande ziryansa ziba zinyuraho Neco Williams na Lamine Yamal imaze gutsinda imikino 7 yikurikiranya l,ikindi gihe yari yarigeze gutsinda imikino myinshi yikurikiranya hakaba hari muri 2010 ho ikaba yari yatsinze 12.

    Kugeza ubu Lamine Yamal amaze kurema uburyo 14 kuri bagenzi be akaba ariwe mukinnyi ukiri muto ubikoze mu mateka ya Euro ndetse akaba umukinnyi wa 2 wa Espagne uremye uburyo bw’inshi mu irushanwa rikomeye (Euro n’igikombe cy’Isi) nyuma ya Xavi wari waremye uburyo 25 muri Euro ya 2012.

    Uyu mukinnyi wa FC Barcelona kandi amaze gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego,akaba ariwe mukinnyi wa mbere ubikoze muri Euro imwe.

    Ikipe y’igihugu ya Espagne irakina uyu mukino ishaka kugera ku mukino wa nyuma wa Euro ku nshuro ya 5 aho ikipe y’igihugu y”u Budage ariyo yonyine iyirusha kugerayo inshuro nyinshi dore ko yo imaze kuhagera inshuro 6.

    Mu nshuro 5 Espagne imaze kugera muri 1/2 ,4 byarangiye igeze ku mikino ya nyuma usibye muri Euro iheruka ya 2020 yahageze ariko bikarangira isezerewe n’u Butaliyani bwahise bunegukana igikombe.

    Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yo irajya gukina ishaka kugera ku mukino wa nyuma wa Euro ku nshuro ya 4 nyuma yuko yahageze mu 1984,2000 ndetse no muri 2016.

    Muri izi nshuro zose u Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma ariko , inshuro 1 yonyine nibwo yabikoze itari mu rugo muri Euro ya 2000 aho yari yabereye mu gihugu cy’u Buhorandi.

    Kugeza kuri ubu ntabwo kizigenza w’u Bufaransa, Kylian Mbappe ari guhirwa muri iyi Euro ya 2024 kubera ko amaze gutera amashoti 20 mu izamu ariko yatsinze igitego 1 nacyo penariti. 

    Ibi biri kumubaho mu gihe mu gikombe cy’Isi ho amaze kugerageza gutera amashoti 39 ariko akaba yaravuyemo ibitego 12.

    Imibare yerekana ko iyi ari inshuro ya Gatandatu igiye guhuza aya makipe yombi mu irushanwa rikomeye (Euro n’igikombe cy’Isi). 

    Mu mikino 5 imaze kubahuza U Bufaransa bwatsinzemo 3, harimo uwo mu 1984 bwatsinzemo ibitego 2-0 ndetse buhita bunegukana igikombe cya Euro yari yabereye iwabo ,uwo muri 2000 bwatsinzemo ibitego 2-1 hakaba hari muri 1/4 cya Euro ndetse nuwo mu gikombe cy’Isi cya 2006 batsinzemo ibitego 3-1.

    Ikipe y’igihugu ya Espagne muri izi nshuro 5 yo yatsinzemo umukino 1 wo muri 2012 ibitego 2-1 mu gihe undi umwe bawunganyije igitego 1-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144805/live-espagne-igiye-gucakirana-nu-bufaransa-mu-mukino-ushobora-gutanga-ikipe-zegukana-igiko-144805.html

  • Ishimwe ry'ab'i Gicumbi ku bw'iterambere ryuzuye bagejejweho na FPR-Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ni ishimwe Shirimpumu yagaragaje kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024 ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Sitade ya Gicumbi.

    Mbere yo kugaragaza iterambere ryuzuye Abanya-Gicumbi bamaze kugeraho, uyu muyobozi yibukije uburyo aba baturage bagendanye na FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, Inkotanyi zirinda abaturage mu gihe urugamba rwari rugeze mu mahina.

    Uyu muhinzi mworozi yagarutse ku mushinga wa Green Gicumbi, washyize iherezo ku isuri yangirizaga imyaka n'ibindi bikorwa remezo, yerekana ko iyo bitaba Perezida Kagame wari uzi imiterere y'ako karere kuko yakabayemo, uyu munsi inkuru iba ikiri ya yindi yo kwicira isazi mu jisho.

    Ati 'None ubu imisozi yose iciye amaterasi, icyayi cyangizwaga n'isuri cyarasanwe, ubu turagitera ku misozi ndetse n'amashyamba yaravuguruwe. Ku bwa FPR-Inkotanyi uruganda rw'icyayi rwo ku Mulindi rweguriwe abahinzi.'

    Mu nka zirenga ibihumbi 452 z'umukamo z'ubwoko butandukanye zimaze gutangwa muri gahunda ya GIRINKA mu gihugu hose, izingana na 7,755 zahawe Abanya-Gicumbi, Shirimpumu akavuga ko byatumye Gicumbi ubu iba ku isonga mu gutanga umukamo mwinshi mu gihugu hose.

    Aba baturage kandi bagashimira ko ikirenze ibyo uruganda rukora amata y'ifu rwuzuye i Nyagatare ruzabafasha gukirigita ifaranga.

    Mu byishimirwa Akarere ka Gicumbi kagezeho mu myaka irindwi ishize Shirimpumu yagarutseho, birimo iyubakwa ry'umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ufite km 73.

    Ati 'Kuva hano ujya i Nyagatare byadusabaga umunsi wose kuko byasabaga kunyura i Kigali, kujya gusura abavandimwe bacu i Musanze byadudabaga amasaha ane, ariko aho muduhereye umuhanda ubu ni ukuraswayo. Ibitoki byo mu Burasirazuba bigera ino bigitoshye, bikaba uko no ku birayi by'i Musanze na byo bijyanwa Iburasirazuba.'

    I Gicumbi hakozwe umushinga wa leta wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu binatuma agezwa mu kigo Nderabuzima cya Mukono n'ingo zigikikije mu Murenge wa Bwisige, anagezwa kuri sitasiyo isunika amazi ya Rutare na Kageyo.

    Muri rusange ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye zikava ku 16 888 mu 2017 zigera ku 70 914 mu 2023, bigizwemo uruhare n'iyubakwa ry'uruganda rw'amashanyarazi rwa Kavumu-Mwange rufite ubushobozi bwo gutanga Kilowatt 334.

    Ibikorwa remezo bigeza amazi meza ku bayakeneye na byo byashyizwemo imbaraga mu mushinga wiswe 'Gicumbi Wash Program' aho hubatswe imiyoboro 89 ifite uburebure bwa kilometero 954, 3.

    Mu miturire hubatswe imidugudu ine y'icyitegerezo ari yo Ruzizi, Kabeza ya Mbere n'iya Kabiri, Shangasha na Kagugo bituma imiryango 151 ituzwa neza, indi 5967 ikurwa mu manegeka.

    Mu buhinzi n'ubworozi hakozwe ku mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi n'ibiyakomokaho (PRISM), warashowemo ingengo y'imari ikabakaba miliyoni 500 Frw.

    Muri uyu mushinga hatanzwe inkoko 9240 ku miryango 924, ingurube 394 ku miryango 300, ihene 435 ku miryango 218 n'intama 69 ku miryango 35.

    Mu burezi hubatswe ibyumba by'amashuri byinshi n'amashuri umunani y'imyuga n'ubumenyingiro ku ngengo y'imari y'arenga miliyoni 103,8 Frw, amashuri abiri y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu mirenge ikora ku mupaka ari yo Cyumba TVET na Mukarange TVET.

    Hakozwe byinshi bigamije kurwanya ubukene aho abagera ku 74 490 babonye akazi muri gahunda ya VUP. Shirimpumu ati 'Ibyo byose turabibashimira Perezida Kagame.'

    Uyu muhinzi yagarutse no kw'ikoranabuhanga aho ubu utudege twitwara, turi kugira uruhare mu gutabara ubuzima bw'Abanya-Gicumbi binyuze mu kugeza amaraso ku bayakeneye ku gihe, ibintu byageze no mu bworozi.

    Ati 'Uyu munsi umworozi aho yaba ari hose mu gihugu iyo yohereje ubutumwa intanga z'ingurube zihita zimugeraho, kandi mbere byari umugani. Uwo ni wo mwihariko wacu.'

    Yavuze ko igihe Perezida Kagame yemeraga guhagararira FPR-Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu Abanya-Gicumbi 'twahise tubyemeza, ubu bamwe batangiye kwinika amasaka, ubu ifu irahari, ku wa 15 Nyakanga 2024, ikigage kizaba gihari, turabatumiye ngo tuzabyine intsinzi.'

    Shirimpumu Jean Claude (wa gatatu mu b’imbere) yagaragaje ko abaturage b’i Gicumbi bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi bijyanye n’uko batangiranye urugamba rwo kubohora igihugu

    Akarere ka Gicumbi kajejweho iterambere mu nzego zitandukanye

    Ab’i Gicumbi bijeje Perezida Kagame ko bazamutora nta jwi na rimwe ribuzeho. Ni ukuvuga 100%

    Abanya-Gicumbi bagaragaje ko ari intare ziyobowe n’Intare Nkuru

    Abanya-Gicumbi bagaragarije ibyishimo byuzuye Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abanyagicumbi-ku-bw-iterambere-ryuzuye-bagejejweho-na-fpr-inkotanyi

  • Mukabaranga Agnes wa PDC yashimye ubwisanzure bwatanzwe na FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Mukabaranga Agnes, yashimye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yemeza ko ubwisanzure muri Demokarasi Paul Kagame yashyize imbere bwatumye imitwe ya politiki itandukanye igira uruhare mu rugamba rw'iterambere.

    Yabigarutseho ubwo umukandida w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mukabaranga Agnes yagaragaje ko mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 30 ishize ingabo za RPA zibohoye u Rwanda batabura gushima ku mutekano Paul Kagame yashyize imbere.

    Ati 'Turacyari mu isabukuru y'imyaka 30 ingabo mwari muyoboye zibohoye iki gihugu, ni ibihe by'ibyishimo byo kubashimira uyu mutekano tugenda tubona aho tunyuze ho. Turabashimira uwo mutekano 100% ni wo utuma natwe nk'imitwe ya Politiki tugira ubwisanzure muri demokarasi tubakesha.'

    Yashimye ko FPR Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi itashatse kwikubira ahubwo yahisemo gukorana n'indi mitwe ya Politiki yari mu gihugu itarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Impamvu tubashimira by'umwihariko kuri ubu bwisanzure ni uko ku ikubitiro ingabo za FPR zashoboraga kwegukana byose ariko aho gukora ibyo mwatuganishije mu nzira y'ibiganiro twubaka inzego z'igihugu. Tugenda twubaka buhoro buhoro demokarasi ishingiye ku bitekerezo by'imutwe ya politiki itandukanye.'

    Yakomeje ashimangira ko ibyo ari byo byatumye imitwe ya Politiki umunani yifatanya n'Umuryango wa FPR Inkotanyi igashyigikira umukandida Paul Kagame.

    Ati 'Ubwo bwisanzure nibwo bwatumye imitwe ya Politiki umunani yifatanya na FPR Inkotanyi kugira ngo dufatanye twamamaze umukandida ubereye u Rwanda, ufite ibigwi bimuranga, ibikorwa byivugira bifite ibipimo ahenshi 100%. PDC rero riri muri iyo mitwe yashyigikiye kandidatire yanyu tukaba tubyishimiye kandi twiteguye gukomeza kubaherekeza muri urwo rugendo kugira ngo tuzegukane instinzi.'

    Mukabaranga yagaragaje ko Paul Kagame yakoze byinshi mu nzego zitandukanye z'igihugu aho raporo zerekana inyinshi zigeze ku 100% ariko ko agikeneye indi manda kugira ngo ibitaragera kuri icyo kigero nabyo abigezeho.

    Yemeje ko abayoboke ba PDC bazatora Paul Kagame 100% anasaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ku munsi w'amatora bazazinduka bagashyira igikumwe ku gipfunsi.

    Mukabaranga Agnes uhagarariye ishyaka PDC, yavuze ko biteguye gutora Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukabaranga-agnes-wa-pdc-yashimye-ubwisanzure-bwatanzwe-na-fpr-inkotanyi

  • Theo Bosebabireba yakoze indirimbo icyeza Pau… – #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba ufatwa nka nimero ya mbere mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu baramyi bafite ibigwi by’igihe kirekire kandi bakunzwe cyane, yizerera mu Ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ko Ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana.

    Abaroma 13;1 “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.”

    Ubuyobozi runaka bukora ibikorwa bibi ntabwo ari Imana iba ibibategetse kuko yo ibashyiraho kugira ngo bakorere neza abaturage. Sawuli wabaye Umwami wa Isiraeli, nawe yashyizweho n’Imana, ariko akora ibyangwa n’amaso y’Imana, n’abaturage baramwanga.

    Umuyobozi washyizweho n’Imana ukora neza agateza imbere igihugu, bigaragarira mu buhamya butangwa n’abaturage aho baba bifuza gukomeza kuyoborwa nawe kugira ngo ibyiza yabagejejeho bikomeze byiyongere, bakomeze babe mu mahoro iteka n’iteka.

    Yabinyujije mu ndirimbo yise “FPR Ku Isonga” yageze hanze muri iki cyumweru, mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida ku mwanya wa Perezida n’Abadepite mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Yagaragaje ko ashyigikiye cyane Paul Kagame – umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida.

    Theo Bosebabireba ati “Abanyarwanda twese dushyire Igikumwe ku Gipfunsi. Kwisobanukirwa ni byiza biraryoshye, iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye. Abanyarwanda twe twamaze kwisobanukirwa, twe ntiwatubuza Paul Kagame ngo tugukundire dufite ibimenyetso bifatika ko ari we ushoboye.

    Imvugo ye niyo ngiro, icyo avuze aragikora, yavukanye igikundiro cyo kuyobora urwatubyaye. Nta wundi ni Kagame Paul, ni we ubereye abanyarwanda ni na we ukwiriye kuyobora u Rwanda. FPR ku isonga.”

    Akomeza avuga ko abanyarwanda bose mu Turere twose, bashyigikiye Paul Kagame kuko “ni we wacyuye impunzi, yunga abanyarwanda, ubu ndi umunyarwanda yasimbuye amoko, ni we mubyeyi w’abanyarwanda”. Aririmba ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage, umunyarwanda ahabwa ijambo, ibikorwa remezo biriyongera, amashanyarazi n’amazi bigera kuri bose.

    Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Kubita Utababarira”, akomeza avuga ibigwi Perezida Kagame, ati: “Iyo uhize urahigura, ni na cyo tugukundira. Umutekano uri hejuru cyane, isuku yacu iraturanga, n’amahanga ararahira kandi yarumiwe ku mutekano baratwiyambaza”. Avuga ko azatora Paul Kagame, ati “Ni wowe nimero ya mbere, twese tuzagutora”.

    Si ubwa mbere Theo Bosebabireba agaragaye mu bikorwa byo kwamamaza. Afite indirimbo zamamaza Paul Kagame zirimo “Umunyabwenge”, “FPR Ku Isonga” ndetse na “Rwanda Shima” aherutse gukorana na Tonzi na Gaby Kamanzi. Yigeze no kugaragara ari i Kampala mu bikorwa byo kwamamaza Yoweli Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba yikije ku ndirimbo ye nshya yise “FPR ku Isonga”, avuga ko Paul Kagame ari umuyobozi ubereye u Rwanda, ashingiye ku kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba akomeje guteza imbere u Rwanda mu nguni zose, abaturage bose bakaba bishimiye kuyoborwa nawe.

    Ati “Umuntu yavuga byinshi abaye ari ukuvuga kuri we cyangwa kuba ari we nahisemo, ariko kubera umwanya umuntu avuga bike, njyewe ku giti cyanjye nakabaye mvuga ngo na ‘Generation’ yanjye ariko wenda singombwa, ariko ku giti cyanjye ni nawe muyobozi nzi. Ubuyobozi nzi ni ubwa FPR-Inkotanyi, ibindi byabaye twari abana bato ntitwari tuzi.”

    Avuga ko mu mboni ze nta wundi wayobora u Rwanda mu gihe Paul Kagame ‘akitwemerera gukomeza kudufasha’. Ati “Nkurikije uko mbibona, mbona nta wundi wayobora iki gihugu mu gihe umusaza yaba akitwemerera gukomeza kudufasha. Erega buriya ni ukudufasha. Njye nabonye ko kuba Perezida ari ibintu biremereye ariko aragerageza akabishobora ndetse cyane”.

    Arakomeza ati “Njyewe rero ni we nzatora, ni we mahitamo yanjye nanongera n’indi manda ni we nzatora igihe agihari ngomba kumukurikira”. Yavuze ko bimwe mu bifatika umuntu wese azi ashingiraho ashyigikira Paul Kagame ni ukuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “Hari abantu bavuye mu menyo ya rubamba bakijijwe na FPR nubwo twari abana bimwe twarabibonye, kandi ni ko bimeze”.

    Uyu muhanzi ukomoka mu Karere ka Kayonza, yongeyeho ati “Ikindi uburyo igihugu cyacu gitera imbere, kuko njyewe ngenda mu bindi bihugu bitandukanye, umuvuduko turiho nsaba n’Imana ngo wiyongere, nabyo byatuma mvuga ngo ubuyobozi buriho bukomeze. Nta muntu wundi waza njyewe kumvangira mu mutwe, nta kindi kintu umuntu yambwira, nta yandi mahitamo ahari”.

    Abahanzi ba Gospel ntabwo bakunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kwamamaza. By’umwihariko abafite indrimbo zamamaza umukandida runaka, barabarirwa ku ntoki. Mu matora yo mu Rwanda yo mu 2024, Tonzi, Ngabo wa Mugabo [yaririmbye Tuyobowe n’Intare], Israel Mbonyi, Theo Bosebabireba na Gaby Kamanzi ni bo gusa bamaze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza.

    Akenshi kutagaragara muri ibi bikorwa kw’abo muri Gospel, biterwa n’imyumvire ya bamwe aho bavuga ko bidakwiriye ko umuhanzi wa Gospel cyangwa undi mukozi w’Imana, agaragara arimo kwamamaza. Si ukwamamaza abakandida gusa, ahubwo hari n’abaramyi banyuranye badakozwa ibyo kwamamaza za kompanyi z’ubucuruzi.

    Bavuga ko ibi bagendeye ku cyanditswe kivuga ngo ‘Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi’ Matayo 6:24; nyamara baba birengagije ko Imana ariyo yashyizeho Sawuli, Dawidi, Salomo n’abandi Bami bafite amateka akomeye ku Isi.

    Theo Bosebabireba iyo ageze kuri iyi ngingo y’abavuga ko bidakwiye ko umukozi w’Imana yamamaza umukandida runaka, agira ifuhe ryinshi cyane akababazwa n’abo avuga ko bafite imyumvire iciriritse, agahanika ijwi yumvikanisha ko hari imyumvire ikwiriye kurangira. Ati “Umuntu wese ufite iyo myumvire navuga ngo afite imyumvire inaniwe, iciriritse.

    Niba umuhanzi wa Gospel atemerewe kwamamaza umukandida, ubwo nta n’ubwo yemerewe kuzatora. Niba uzatora uri umuririmbyi wa Gospel, uzatora nde? Nonese ntuzatora? Ibyo bintu ni ubuswa! Nonese utagiye kwihitiramo ubuyobozi ngo iki gihugu kigire amahoro, izo Gospel zawe wazaziririmba he? Wazaziririmbira mu nduru, wazaziririmbira mu ntambara, hatari amahoro wowe waririmba.?

    Ibyo bintu ni imyumvire iciriritse, no mu batanze ibitekerezo ku ndirimbo nakoze yitwa “FPR ku isonga”, ngenda mbonaho abavuga ngo ‘ishyano ryaraguye’ nkavuga ngo aba ni ba bantu njyewe mfata nk’injiji. Igihugu kigomba kugira ubuyobozi na Bibiliya irabyemera, hanyuma se ubuyobozi ko bushyirwaho n’abaturage njye si ndi umuturage w’igihugu?

    Njyewe kwamamaza umukandida ndabyemerewe ndetse kenshi cyane. Hanyuma umuntu uririmba indirimbo zisanzwe twita ngo za gipagane agende yamamaze ubuyobozi bugeho, hanyuma twe turirimba indirimbo zo gusenga cyangwa z’Imana twifate gutya turindire ngo ibizaba uko bizaba, tubyihorere nta mahitamo dufite se?”

    Theo Bosebabireba yanyujije ishimwe rye kuri Perezida Kagame mu ndirimbo yise “FPR ku Isonga”

    Theo Bosebabireba yavuze ko ibyo atangaje abihagazeho ijana ku ijana n’iyo wamusaba kubivugira muri Stade Amahoro. Ati “Njyewe nshigikiye umuntu wese wa Gospel wamamaje, kandi ibi nubwo wabimbariza kuri Televiziyo y’Igihugu, n’iyo wabimbariza no muri Stade Amahoro yuzuye abantu, nabasubiza mfite n’amahane ahubwo.”

    Theo Bosebabireba ni umukristo mu itorero rya ADEPR. Umuziki we wahembuye imitima ya benshi mu Rwanda na Afrika yaba mu myaka yashize kugeza n’uyu munsi, ndetse hari abantu benshi cyane bamufatiraho icyitegererezo mu muziki. Mu mwaka wa 2016 ni bwo yashyize hanze amajwi y’indirimbo 'Umunyabwenge' yahimbiye Perezida Kagame.

    Aririmbamo ko Perezida Kagame ari Umunyabwenge. Ati “Iyo mbonye umunyabwenge ndabivuga kuko ubwenge ni ishingiro ry'ubumenyi kandi iyo ubuze ubwenge Imana irakureka, uraharawe ariko ntiwarusha WhatsApp, uzi ko ukunzwe cyane ariko ntiwarusha Kagame Paul. Ku isi nemera Imana n'amafaranga, mu bantu nemera Intwari nkanga ibigwari. Imvugo ye niyo ngiro icyo avuze aragikora, ntabwo yigeze icyangiro yavukanye igikundiro.”

    Theo Bosebabireba akomeza yibaza impamvu hari abantu bavuye mu Rwanda ariko bakaba batagaruka kureba aho rugeze rwiyubaka. Abasaba kuzagaruka bakareba u Rwanda n’ibyiza rugezeho. Ahamagarira kandi abanyamahanga nabo kuza bakigira byinshi ku Rwanda. Asaba Imana kuzarinda Perezida Kagame ikazamufasha nk’uko yabikoreye ba Sogokuruza.

    Theo Bosebabireba yavuze ko ajya kwandika iyi ndirimbo yamaze gusohora mu buryo bw’amashusho, yashakaga kugaragaza ko hashobora kuboneka umuntu w’Umunyabwenge wagirira umumaro abandi. Avuga ko mu myaka 43 amaze ku isi, mu bantu bose yabonye uko ubuyobozi bwagiye busimburana mu Rwanda, yasanze Perezida Kagame ari umuntu ufite ubwenge bw’Imana ndetse akaba yaravukanye igikundiro.

    Aragira ati “Njya kwandika iriya ndirimbo nabitewe nuko, ubusanzwe ndirimba izihimbaza Imana cyane cyane nkanavugamo Imana cyane, n'ahandi Imana irimo ariko mu bigaragara iyi yo nayikoze ari nko gushaka kugaragaraza ko hashobora kuboneka umuntu w'Umunyabwenge akagirira abantu umumaro nkuko nasomye muri Bibiliya nkahasanga ijambo ry'Imana rivuga ngo iyo ubuze ubwenge Imana irakureka;

    Hariho n'umwami umwe wigeze kujya gusenga areka gusaba ibindi byose asaba Imana ubwenge, bigaragara rero ko aricyo kintu Imana yakunze, Bibiliya ivuga ko Imana yabonye ko ayisabye ikintu cyiza kiruta ibindi, mpita mbona ko ubwenge ari ikintu cy'umumaro, hanyuma rero uko umuntu agenda abaho ibyo anyuramo ujya ubona umuntu ukavuga ngo uyu muntu afite ubwenge ndetse twebwe nk'abakristo dushyiraho ngo 'Ubwenge bw'Imana'

    Impamvu Paul Kagame ari we natanzeho urugero, nshingiye ku myaka maze kuri iy'isi, ni ukuvuga ngo nshobora kuba nzi u Rwanda mbere yuko arubera umuyobozi nkaba nanaruzi aho abaye umuyobozi kugeza n’aho tugeze ubu. Nagiye mbonamo itandukaniro ry'ibintu byagiye biba mbona harimo ubwenge kandi byanga bikunda”.

    Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki usingiza Imana, avuga ko afite n'amakuru yavanye muri Bibiliya “avuga ko ubwami bwose aho buva bukagera ahanini bushyirwaho n'Uwiteka, mpita mvuga nti uyu we nta gushidikanya ni Imana yamushyizeho,niba hari n'abajya bishyiraho, uyu niwe wari ukwiriye mu gihe nk'iki mu Rwanda”.

    Theo Bosebabireba avuga ko Perezida Paul Kagame ari Umunyabwenge kubera ko yabohoye u Rwanda, abanyarwanda bongera guhahira mu isoko rimwe “umuntu agahagarara akababarira umuntu wamuhemukiye ukabona hari ukuntu byagiye bigenda kandi ukabona byakozwe mu bwenge na magingo aya ukabona abantu tubayeho neza”.

    Ati “Reba ukuntu tugira umutekano kuko ntembera ibindi bihugu duturanye kugeza ubu hari ibihugu utampamagaramo ngo ngemo niyo wampa amafaranga ngira ngo nayo nifuza gutunga kubera yuko ndebayo nkabona ntibimeze neza ariko wareba iwacu ukabona uko biri kose ni ibintu byiza, bituma mbikunda nkumva nabiratira abantu ni na ho usangamo ijambo rivuga ngo ko wagiye ntugaruke, waheze he;

    Nasaga nkubwira umuntu udaheruka i Rwanda nti uzagaruke urebe ukuntu u Rwanda rumeze neza, nabuze uko mbivuga indirimbo igira iminota micye. Ku giti cyanjye ni ukuvuga ngo nashakaga kugaragaza ibyo nemera ibyo mbona nakwemeza abandi cyangwa nakangurira abandi nk'umunyarwanda nk'umuntu ukunda igihugu icyo numva nifuza.”

    Theo Bosebabireba muri Politike?

    Avuga ko adashobora kuva mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kabone nubwo anyuzamo agakora indirimbo zivuga kuri Leta ariko ahanini aba ashima Imana ikomeje kubakoresha iby’ubutwari. Urugero ni indirimbo “Gerayo Amahoro” yakoreye Polisi y’u Rwanda mu kuyishimira ko yashyizeho gahunda nziza yo gufasha abakoresha umuhanda kugerayo amahoro.

    Ati “Gospel sinayivamo ariko na kera na kare narabitangaje ko nshobora kuririmba indirimbo zivuga amahoro, z'ubumwe b'ubwiyunge, indirimbo zagirira umumaro sosiyete nyarwanda njyewe ku bwa njye numva naziririmba hanyuma wenda uwagaragaza nk'ikosa ryaba ririmo nko gutandukira wenda nko ku bakristo ubwo nawe twabireba niba natandukiriye kuko n'izindi z'Imana ndirimba ntabwo mba ndirimbira Imana gusa;

    Ahubwo mba mbwira abantu Imana, imbaraga zayo. Hanyuma rero n'uwundi wakora ibintu byiza by'indashyikirwa buri wese yareberaho nawe namuririmbira cyangwa nkamuririmba nkavuga nti muzigire kuri runaka mbese ni yo myumvire yanjye nka Theogene, ibyo ni ibyanjye ntagomba kugisha inama undi muntu uko ni ko meze.”

    Theo Bosebabireba yakundishije abanyarwanda umuziki wa Gospel. Indirimbo ze no mu tubari iyo baziteye buri wese arikiriza. Ubwo uhite wibuka “Icyifuzo”, “Ikiza urubwa”, “Bararuhira ubusa”, “Baramaze”, “Ibigeragezo”, n’izindi. Yigeze kwiharira umuziki wa Gospel mu Rwanda kubera amaganya yabaga arimo ahuye n’ubuzima bubi yanyuzemo.

    Ni umwe mu bahanzi bahirimbaniye umuziki wa Gospel awukundisha abizera Imana n’abandi yafashije kwakira agakiza. Afite abafana mu Rwanda no mu Karere dore ko iyo agiye mu Burundu ubuzima buhagarara. Aherutse guhabwa igihembo na Apotre Mignonne Kabera wamushimiye ko yakoze umurimo ukomeye mu myaka irenga 15 ishize.

    Theo Bosebabireba avuga ko Paul Kagame ari we mahitamo ye mu matora ya Perezida

    Theo Bosebabireba, Gaby na Tonzi baherutse guhurira mu ndirimbo “Rwanda Shima”

    REBA INDIRIMBO NSHYA “FPR KU ISONGA” YA THEO BOSEBABIREBA

    REBA INDIRIMBO “UMUNYABWENGE” YA THEO BOSEBABIREBA

    REBA INDIRIMBO “RWANDA SHIMA” YA TONZI, GABY NA THEO BOSEBABIREBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144784/theo-bosebabireba-yakoze-indirimbo-icyeza-paul-kagame-anasubiza-abamunenga-kwamamaza-video-144784.html

  • Ishuri ry'i Muhanga ryitwaye neza mu bizamini bya 'Cambridge' – #rwanda #RwOT

    Ni inshuro ya mbere abanyeshuri bo muri iki kigo bari bakoze ibizamini bya Cambridge, kubera ko ubwo iyi porogaramu yahatangizwaga bahisemo guhera mu mwaka wa gatatu.

    Abanyeshuri 12 basoje mu wa Gatandatu w'amashuri abanza, nibo bakoze ibizamini kandi bose batsinda ku rugugero rwiza.

    Ibi bizamini byakozwe muri Mata 2024, bijya gukosorerwa mu Bwongereza, amanota asohoka ku wa 20 Kamena 2024.

    Umunyeshuri wahize abandi, Atete Kubwimana Bernise yatsindiye ku manota meza kuko mu Cyongereza yagize 50/50, Imibare agira 50/50 mu gihe muri Siyansi yagize 42/50 bimugira indashyikirwa mu isuzuma ry'ibanze.

    Atete yakurikiwe na Izere Jabo Nganji Bravado Brilliant wagize 41/50 mu Cyongereza, 50/50 mu Mibare, na 46/50 mu isuzuma ry'ibanze.

    Abanyeshuri bose bo muri iri shuri kuva mu ay'incuke kugeza mu ay'abanza yose, bakurikirana amasomo ya porogaramu zombi zirimi iy'Igihugu itegurwa na REB, ndetse n'iyi ya Cambridge, ururimi ry'Icyongereza rugakoreshwa nk'urw'ibanze.

    Hanze y'Umujyi wa Kigali, iri shuri n'irindi ryo mu Karere ka Musanze rya Excel, niyo yonyine atanga amasomo ya Cambridge.

    Kugeza ubu, 'Ahazaza Independent School' itanga amasomo y'uburezi bw'ibanze mu mashuri y'incuke ndetse n'abanza, ariko hakaba hari gahunda yo kwaguka, nk'uko umuyobozi waryo w'agateganyo, Flavien Muhire yabitangarije IGIHE.

    Yagize ati 'Kubona abanyeshuri bacu bose batsinda, ni ibyishimo kuko byagaragaye ko inzira twafashe tutibeshye, twahuye n'andi mashuri turaganira kugira ngo tubigireho. Icya mbere cyabatangaje n'uko twe dutwara gahunda ya REB na Cambridge icya rimwe zuzuzanya.'

    'Uku gutsinda bigaragaza kwiyemeza twagize, gukurikirana no kutarambirwa ariko nanone n'abana bashoboye. Bisobanuye ko uburezi muri Afurika bufite urufatiro no mu Rwanda by'umwihariko kuko ibisubizo twabonye mu bizamini twakoze, byari birenze urugero fatizo rwo gutsinda ku rwego mpuzamahanga.'

    Yakomeje avuga ko 'Bivuze ko muri rusange abantu bakumva ko dushoboye nka Afurika, uburezi bushobora gutangirwa muri Afurika, bukanatangwa n'Abanyafurika kandi bigatanga umusaruro ushimishije.'

    Aba banyeshuri batsinze, ubu bari gukora ibizamini bya Leta, bivuze ko bazaba bafite amahitamo yo gukomeza ayisumbuye muri porogaramu ya Cambridge cyangwa iy'Igihugu itegurwa na REB.

    Amasomo ya Cambridge muri iri shuri yigishwa n'abarimu b'Abanyarwanda ndetse n'abandi baba baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

    Muri iri shuri hatangwa amasomo mu ndimi z'Icyongereza n'Igifaransa, ku buryo kuva mu 2023 rigirana imikoranire n'Ishuri rya Institue Francais i Kigali, bagakora ibizamini bya DELF biri ku rwego mpuzamahanga.

    Muhire ati 'Abanyarwanda batinyuka, kuko ibintu byose birashoboka. Birantangaza kumva hari abantu babona Cambridge bakumva ko hari abo yagenewe, kandi bishoboka ahantu hose n'aha turahari kandi abantu barayikunda.'

    Ishuri 'Ahazaza Independent School' riherereye mu Karere ka Muhanga, Intara y'Amajyepfo, ryashinzwe mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu rifite abanyeshuri 563.

    Abanyeshuri bo muri 'Ahazaza Independent School' bitwaye neza mu bizamini bya 'Cambridge'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-ry-i-muhanga-ryitwaye-neza-mu-bizamini-bya-cambridge