Blog

  • Ibitaro by'umutima, ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri n'impyiko: Imishinga migari yitezwe mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    4 ×4 ni gahunda yo kongera umubare w'abaganga byibuze abarwayi 1000 bakabarirwa bane, kongera ibikorwaremezo by'ubuvuzi, indwara zikomeye zavurirwaga hanze bigakorerwa mu Rwanda n'ibindi.

    Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko nk'ubu hari gahunda yo kongera umubare w'abarangiza kwiga mu mashuri y'ubuvuzi, ubuforomo n'ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

    Izo ndwara na zo zatangiye kuvurirwa mu Rwanda, uyu munsi gusimbuza impyiko, kubaga umutima, kureba imikuriye ya kanseri mu mubiri n'ibindi ubu biri gukorerwa mu Rwanda.

    Ku bikorwaremezo na ho nubwo bisaba ingengo y'imari yihagazeho, ariko nko mu myaka irindwi ishize hakozwe, byinshi, hubakwa ibitaro bya Byumba, ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge.

    Iyo myaka isize ibitaro bya Kabgayi na Kibogora bivuguruwe, hubakwa ibyimukanwa bya Nyamata n'Ikigo cyihariye ku buzima bwo mu mutwe bya Kigali giherereye i Kinyinya.

    Ibyo byose n'amavuriro mato n'ibigo nderabuzima byubatswe muri iyo myaka biri gufasha uru rwego ku buryo uyu munsi nta muntu ukirembera mu rugo ngo ni uko kugera ku ivuriro byasabye ibilometero.

    Iyo urebye mu migabo n'imigambi ya FPR Inkotanyi ubona ko uwo muvuduko aho kugabanyuka ahubwo uzikuba, bijyanye n'imishinga yagutse uyu muryango watekereje ndetse kubishyira mu bikorwa bikaba bidashidikanywaho.

    Mu myaka itanu iri imbere ugaragaraza ko ingingo y'ibikorwaremezo izakomeza kwimakazwa kuko hazagurwa bisa no kongera kubaka bushya, ibitaro bya Muhororo muri Ngororero, ibya Gisenyi ndetse bene iyo mirimo ku bya Masaka yo irarimbanyije.

    Ikindi ni ukwimura no kwagura ibitaro bifatiye runini urwego rw'ubuzima mu Rwanda, birimo ibya Kaminuza bya Kigali bizimurirwa i Masaka, ibyitiriwe Umwami Faisal bizatangira kubakwa mu mpereza z'uyu mwaka bikasaziga byikubye hafi gatatu ndetse ari kaminuza y'ubuzima yujuje ibyangombwa.

    Bizajyana no kuvugurura ibitaro bya, Ruhengeri, ibi byo amafaranga yanamaze no kuboneka, ibya Kabgayi, ibitaro bya Kacyiru, ibya Nyagatare, ibya Nyarugenge, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kibagabaga n'ibya Muhima.

    Kubaka ibikorwaremezo ni ingingo izitabwaho cyane kuko hazanashyirwaho Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ndwara zandura, n'ibitaro byihariye bivura indwara z'umutima.

    2029 izasiga n'Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda bivuguruwe cyane ko na byo byabaye ibyigisha.

    Bijyanye n'uko ibigo nderabuzima byamaze kugaragaza ubushobozi buri hejuru mu kwita ku Baturarwanda n'abanyamahanga babigana, 2029 izasiga bene ibyo bigo 14 byo hirya no hino mu gihugu bishyirwe ku rwego rw'ibitanga serivisi zo ku rwego rwa dogiteri ibizwi nka (medicalized health centre).

    Uko bizubakwa ni na ko bizashyirwamo abaganga b'inzobere bahagije n'ibikoresho bijyanye n'igihe ari na ho uretse kuvura indwara byitezweho umusaruro urenze uwo.

    Urimo ko abana bakingirwa bari 96% n'ababyeyi babyarira kwa muganga bari kuri 93% bose bazagera kuri 99%.

    Ikindi ni uko uyu munsi hari intego ko abana bagwingiye bazava kuri 33%, imibare yagaragajwe mu 2020 igere kuri 15%, ingingo ikomeye cyane kuko umwana wagwingiye buriya kugira icyo amarira igihugu biba bigoye.

    Iyi gahunda yo kwita ku buzima bw'Abaturarwanda kandi izanafasha kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara zive kuri 203 zigere kuri 60 ku bana ibihumbi 100 bavutse ari bazima.

    Bizanakora kandi ku mfu z'impinja na zo zigabanuka zive ku 19 zigere ku 10 ku bana 1000 bavutse ari bazima, mu gihe iz'abataragera ku myaka itanu zizava kuri 45 zigere kuri 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima.

    Bijyanye n'uburyo Covid-19 yazambije ibintu byinshi cyane ko yari ije itunguranye, byasigiye amasomo menshi urwego rw'ubuzima ku buryo gahunda zo gukumira no kubaka ubushobozi bwo guhangana n'indwara zirimo n'ibyorezo, zikomeje gushyirwaho.

    Mu gukomeza inzira yo kuvurira mu Rwanda indwara zikomeye, za zindi zijya kuvurirwa hanze, biteganywa ko 2029 izarangira hashyizweho ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zihariye nka kanseri, umutima, impyiko n'ibindi.

    Hazatezwa imbere ubuvuzi bw'indwara zihariye, hashyirwaho ibigo n'amavuriro bitanga serivisi zigezweho z'ubuvuzi bwihariye nk'ubwa kanseri, umutima, impyiko, ubuvuzi bw'abageze mu zabukuru n'ibindi.

    Kuko bamaze kugaragaza ubushobozi buri hejuru, biteganyijwe ko iyi myaka itanu izasiga uru rwego ruvuguruwe abajyanama b'ubuzima bongererwe ubushobozi babashe gutanga serivisi z'ubuvuzi zegereye abaturage, bashyirwemo n'icyiciro cy'abanyamwuga bunganira amavuriro mato.

    Ni urugendo ruzajyana no kwifashisha ikoranabuhanga rimwe ryanatangiye hano mu Rwanda nko kubagira umuntu hifashishijwe iya kure, ikoranabuhanga ryo kubaga abantu haciwe ahantu hato, iryo guhuriza intanga hanze y'umuntu IVF, iryo kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge n'ubwiza, iry'ubwenge buhangano ritarengejwe ingohe.

    Hazongerwa inganda zitandukanye zikora imiti n'inkingo ziyongera ku rwa BioNTech, Akagera Medecines n'indi, muri wa mujyo wo korohereza abashoramari baza gushora imari mu Rwanda.

    Serivisi zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, guha imbaraga ibwisungane mu kwivuza n'ubwishingizi bw'ubuzima bizatezwa imbere hongerwa umubare w'indwara zishingirwa.

    2029 izasiga Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byikubye gatatu ndetse ari kaminuza yigisha ubuvuzi

    Abajyanama b’ubuzima biri gutekerezwa uko bubakirwa ubushobozi bakajya bafasha n’amavuriro mato

    Ibitaro bya Kacyiru na byo biri mu bizagurwa

    Mu myaka itanu iri imbere ibitaro bya Muhororo bizaba byarubatswe bushya

    U Rwanda ruri gushyira ingufu mu kwita ku mikurire y’abana ku buryo mu myaka itanu iri imbere igwingira rizaba rigeze kuri 15%

    Amafaranga yo kwagura Ibitaro bya Ruhengeri yamaze kuboneka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaka-ibitaro-by-umutima-ibigo-bitanga-serivisi-z-ubuvuzi-bwa-kanseri-umutima

  • Gicumbi: Ubukene, ubujiji n'indwara byarindimukanye n'ubutegetsi bubi cyane #rwanda #RwOT

    Umukandida wa FPR Inkotanyi n'Imitwe ya Politiki Umunani imushyigikiye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yijeje abaturage b'i Gicumbi n'Abanyarwanda muri rusange ko iterambere bifuza benda kurigeraho ariko bagomba kurigiramo uruhare.

    Ni ubutumwa yahaye abaturage ibihumbi bari bahuriye muri Stade ya Gicumbi, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

    Kandida-Perezida Kagame yasobanuriye abaturage ko amatora asobanuye gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rumaze imyaka 30, bigashingira ku gukomeza umutekano w'iki gihugu.

    Yavuze ko yishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza kubonana n'abatuye i Gicumbi n'utundi turere bitegura amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024.

    Ati 'Uko muzatora ndabyizeye. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo tumazemo imyaka 30 yo kongera gusana igihugu cyacu.'

    Yakomeje agira ati 'Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Na yo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n'imiyoborere mizima itagira umuntu n'umwe isiga inyuma.'

    Yavuze ko muri politiki ya FPR n'imitwe yindi bafatanyije, ntawe basiga inyuma kandi bahamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kandi biteza imbere igihugu.

    Ati 'Ubukene, ubujiji,indwara, ibyo byajyanye na bariya, abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi bajyanye na byo. Twe turi bashya ndababona abenshi muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese.'

    Kandida-Perezida Kagame yashimangiye ko amajyambere Abanyarwanda bifuza bayakozaho imitwe y'intoki, biturutse ku mikorere, imbaraga, ubwenge n'ubumenyi bafite by'umwihariko abakiri bato.

    The post Gicumbi: Ubukene, ubujiji n'indwara byarindimukanye n'ubutegetsi bubi cyane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gicumbi-ubukene-ubujiji-nindwara-byarindimukanye-nubutegetsi-bubi-cyane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gicumbi-ubukene-ubujiji-nindwara-byarindimukanye-nubutegetsi-bubi-cyane

  • Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa urugero rw’ayo muri EURO rushyizweho akadomo n’umusore w’imyaka 16 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 9 Nyakanga 2024 imikino y'igikome cy'ibihugu by'iburayi EURO yari yakemeje mu mikino ya kimwe cya kabiri 1/2 ibanziriza umukino wanyuma (Finale)

    Ikipe y'igihugu ya Spain itsinze ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ibitego 2-1 biyihesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma y'irushanwa rya EURO ikaba itegereje kuzacakirana n'izava hagati ya Netherlands na England.

    Ku munsi w'ejo nibwo hateganyijwe undi mukino uzahuza amakipe nka Netherlands na England ku isaha ya satatu z'ijoro.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-yubufaransa-urugero-rwayo-muri-euro-rushyizweho-akadomo-numusore-wimyaka-16/

  • Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika #rwanda #RwOT

    U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afrika, ku rutonde rwerekana uko ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko.

    Buri mwaka, urubuga mpuzamahanga' World Justice Project Rule of Law Index(WJP)' rushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi rukora, bukerekana uko ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko.

    Mu gutanga amanota kuri buri gihugu, impuguke za WJP zigendera ku bipimo byinshi, birimo uburyo guverinoma ikorera mu mucyo, ubwigenge bw'urwego rw'ubucamanza, ingamba zo gukumira no guhana ibyaha bya ruswa n'akarengane, uruhare rw'abaturage mu ishyirwaho ry'amategeko abarengera, iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibanze bw'umuturage, n'ibindi.

    Urutonde rwasohowe uyu mwaka wa 2024, rurerekana uko ibihugu byarushanyijwe mu kugendera ku mategeko muw'2023, rukaba rureba ibihugu 137 byakozweho ubushakashatsi.

    Nyuma yo kwegeranya amakuru yose rero, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika, rukaba urwa 37 mu bihugu 137 byakozweho ubushakashatsi.

    Mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba(EAC), nyuma y'uRwanda, Tanzaniya niyo ipfa kuza hafi, kuko iri ku mwaka wa 96 ku isi.

    Kenya ni iya gatatu muri EAC, ikaba iy'103.

    Uganda ni iya 4, ikaza ari iy'123 ku isi, naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni iya 5 muri EAC, ikaba iy'134 ku isi, mu bihugu 137 biri ku rutonde.

    Ibihugu bya Sudani y'Epfo n'u Burundi byo ntibiri ku rutonde, ngo kuko abashakashatsi ba WJP batabashije kubona amakuru yizewe abyerekeye.

    Ku birebana n'u Rwanda by'umwihariko, World Justice Project Rule of Law 2024 ivuga ko ubwiyongere bw'abaturage buri ku muvuduko ukabije, bikaba bisaba imbaraga kubabonera iby'ibanze nkenerwa, nk'ibiribwa, ubuvuzi, uburezi, amacumbi aboneye, amazi meza, amashanyarazi, n'ibindi.

    WJP isoza ishimira ingamba Leta y'u Rwanda yafashe mu guhangana n'icyo kibazo,
    zirimo gukangurira abaturage uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro.

    Ikindi u Rwanda rushimirwa ni uburyo rwashoboye guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho no kubahiriza amategeko arengera uburenganzira bwa buri wese ngo bikaba byarafashije cyane mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

    The post Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-kugendera-ku-mategeko-urwanda-ku-mwanya-wa-mbere-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-kugendera-ku-mategeko-urwanda-ku-mwanya-wa-mbere-muri-afurika

  • Massamba, King James, Junior Giti na Rusine b… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa batambukije kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, ubwo bifatanyaga n’abanya-Gicumbi, mu kwamamaza Paul Kagame mu bikorwa byabereye kuri Sitade ya Gicumbi.

    Mu butumwa bwe, Junior Giti washinze Giti Business Group, yavuze ko kwitabira  ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame bigamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 atora Paul Kagame.

    Yavuze ko ari ku nshuro ya munani yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ‘ariko kugeza uyu munsi nta gikorwa kirenze kwamamaza Paul Kagame’. Ati “Ni ibyishimo, ni ubusabane, ni umuryango, twese aha ngaha twisanzuye, twanezerewe.”

    Junior usanzwe ari umujyanama wa Chriss Eazy, yashishikarije abatuye Akarere ka Gasabo na Kicukiro bitegura kwakira umukandida Paul Kagame kuzitabira ku bwinshi.

    Ni mu gihe King James avuga ko gushyigikira Paul Kagame bituruka mu kuba ‘yaradukoreye byinshi’. Ati “Nta kintu natwe tutazamuha. Ubwo rero gahunda murayumva tariki 15 Nyakanga ni ugutora ku gipfunsi, dutora umusaza wacu kugirango dukomeze tujye imbere mu majyambere.”

    Miss Nishimwe Naomie avuga ko gushyigikira Paul Kagame bituruka ‘ku byiza’ yagejeje ku Banyarwanda cyane cyane ‘urubyiruko nanjye ndimo’. Ati “Niyo mpamvu tuzamugwa inyuma, umuturage ku isonga.”

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore avuga ko yabaye igihe kinini mu Karere ka Gicumbi, aho yakoresheje inganzo ye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Uyu mubyeyi yavuze ko yabaye i Gicumbi igihe kinini, kandi afitanye amateka adasanzwe n’aka karere. Yavuze ko ari akarere kateye imbere ashingiye ku gihe yamaze akabamo.

    Ati “I Gicumbi ni ahantu nzi cyane. Ni ahantu nabaye, mpafite amateka maremare. Ibintu byarahindutse, ibintu bisa neza, harasa neza, ni ibintu rero tugomba gusigasira.”

    Yabwiye urubyiruko ko ‘uyu ari umwanya wanyu kugirango musigasire ibyagezweho’. Massamba wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yashishikarije abanyamuryango FPR-Inkotanyi n’abandi kuzatora neza tariki 15 Nyakanga 2024.

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick ashima cyane Paul Kagame, akumvikanisha ko mu myaka 30 ishize yateje imbere ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga bituma Internet yarageze ku mubare munini w’abatuye u Rwanda.

    Yavuze ko ari ku nshuro ya mbere agiye gutora, ndetse afite amatsiko y’uko bizaba bimeze kuri uriya munsi wa tariki 15 Nyakanga 2024. Ati “Amajwi ni hahandi agomba kujya, PK wacu turi kumwe cyane.”


    Massamba Intore yatangaje ko yishimiye uburyo Gicumbi yahindutse- Kandi ni akarere yabayemo cyane mu gihe cy’urugamba

    King James yumvikanishije ko atewe ishema no kuba ashyigikiye Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
    Umunyarwenya Rusine Patrick yavuze ko azirikana amahitamo ye tariki 15 Nyakanga 2024
     

    Junior Giti yavuze ko amaze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame birenga umunani 


    Miss Nishimwe Naomie yavuze ko Kandida-Perezida, Paul Kagame yateje imbere urubyiruko biri mu mpamvu amushyigikiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144804/massamba-king-james-junior-giti-na-rusine-bagaragaje-impamvu-bashyigikiye-paul-kagame-144804.html

  • Ndakeka narakubonye inshuro nyinshi – Perezida Kagame abwira Miss Nishimwe Naomie #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yasubije Miss Nishimwe Naomie ko kuba Intare bisaba kubanza kumva no kumenya neza amateka y’u Rwanda mu rwego rwo guharanira gusigasira ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’iterambere.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers) ejo hashize tariki ya 9 Nyakanga 2024 ku Mulindi w’Intwari.

    Iki kiganiro kibanze ku kugaragaza uko urugamba rwatangiye n’impamvu rwatangijwe kugeza ubwo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yabwiye Perezida Kagame ko ari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga (content creator), maze Perezida Kagame ahita amubwira ati “ndatekereza njya nkubona kenshi.”

    Naomie yakomeje abaza Perezida Kagame ati “waratubwiye ntituzabe imbwa tuzabe intare! Ni gute twaba Intare mu gihe twamenyereye amahoro n’iterambere gusa mu gihugu cyacu.”

    Perezida mu kumusubiza yagize ati “Mukwiriye kubyumva, mukwiye no kubimenya. Mukamenya ngo ibi byiza ntabwo ari uku byari bimeze imyaka 30 ishize, hanyuma ukibaza ngo byagenze gute kugirango tube dufite ibi byiza.”

    “Noneho igikurikiraho ni ukurinda ibyo byiza ufite. Kubirinda gute rero, hari uburyo bwinshi.”

    Ku wa 25 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi n’abanyarwanda bose muri rusange kuba intare kuko u Rwanda rwagize Intare ziyobowe n’Intare.

    Perezida Kagame yabwiye Nishimwe Naomie ko asanzwe amubona

    Miss Nishimwe Naomie yabajije Perezida Kagame uko umuntu yaba Intare kandi yaramenyereye amahoro

    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abavuga rikijyana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndakeka-narakubonye-inshuro-nyinshi-perezida-kagame-abwira-miss-nishimwe-naomie

  • Muhanga: Dr Habineza Frank yabijeje kunoza ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nibamutora – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 9 Nyakanga 2024, mu ngendo akomereje mu gihugu hose, aho yari ageze mu Karere ka Muhanga mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda hamwe n'abandi bakandida 50 b'ishyaka rye rya Green Party, bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Dr Habineza yatangiye abwira Abanyamuhanga ko yiyumva nk'umwana wabo kuko umwe mu babyeyi be (Se umubyara) yavukiye muri Muhanga, akaba yumva ari ishema kugaruka iwabo abaganiriza ku migambi y'iterambere.

    Mu migabo n'imigambi yabagejejeho, yababwiye ko nibamutora azateza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro acukurwa mu gihugu hose na Muhanga irimo.

    Yavuze ko aka Karere kari mu Turere ducukurwamo amabuye y'agaciro cyane, ariko ugasanga ubwo bucukuzi bukorwa mu buryo budakurikije amategeko.

    Yagaragaje ko hari ikibazo cy'abacukura nta burenganzira bafite, ndetse ahubwo bikarangira bamwe mu babukora bagwiriwe n'ibirombe bagapfa.

    Dr. Habineza yavuze ko natorwa, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu gihugu hose buzarushaho gukorwa neza, by'umwihariko hakifashishwa ikoranabuhanga, ariko n'abayobozi mu nzego z'ibanze bakajya batanga ibyangombwa babanje gushishoza mu kubitanga.

    Ati “Twakagombye gucukura dukoresheje ikoranabuhanga, kugira ngo birinde ko abaturage basiga ubuzima mu birombe.'

    Umukandida Dr Habineza yagaragaje ko mbere yo gucukura amabuye y'agaciro, byaba byiza habanje ibikorwa byo gupima neza hakamenyekana aho aherereye, aho kugira ngo abantu bareke gucukura mu kajagari bayashakisha, aho rimwe na rimwe birangira batanayabonye, ahubwo bikangiza ibidukikije.

    Yagize ati 'Nasanze abantu bacukura uko babonye amabuye y'agaciro, bayabura, bakajya ahandi naho bikaba uko, ndetse na bya binogo bacukuye bagasiga bidasibwe. Ibyo si byo, nimutugirira icyizere, tuzashyiraho uburyo bwo gupima mbere ubutaka, abantu bacukure bazi neza ahari amabuye.'

    Dr. Frank Habineza yakomeje avuga ko ababazwa n'uko ahenshi mu hacukurwa amabuye y'agaciro, abaturage baturiye ibyo ibirombe bakomeza guhera mu bukene, kubera ko ngo amabuye yose ahava, ahita yoherezwa mu bihugu by'amahanga.

    Akaba yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, muri buri karere hazubakwa uruganda rutunganya amabuye y'agaciro ahaboneka, mu rwego rwo kuyongerera agaciro ku isoko.

    Nyuma yo kwiyamamariza i Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda, uyu mukandida perezida n'abandi bakandida 50 ayoboye mu ishyaka rye, bazakomereza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru, ku wa 10 Nyakanga 2024.

    Dr Frank Habineza yavuze ko natorwa azateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-dr-habineza-frank-yabijeje-kunoza-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

  • Kayonza: Bacyeje imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi yaciye gutwara ababyeyi mu ngobyi bagiye kubyara – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahuriraga hamwe mu kwamamaza Abakandida Depite b'uyu Muryango ari nako bumva imigabo n'imigambi yabo. Banaboneyeho kandi kwamamaza Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Abaturage bo mu Murenge wa Ruramira babwiye IGIHE ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bwigunge muri uyu Murenge nta mazi bafite, nta mashuri, amavuriro n'ibindi bikorwaremezo. Bavuze ko kuri ubu impamvu bashimira FPR-Inkotanyi ari uko yabakuye mu bwigunge ndetse imiyoborere myiza igaca gutwara abagore bagiye kubyara mu ngobyi.

    Karimwabo Theogene utuye mu Murenge wa Ruramira mu Kagari ka Bugambira mu Mudugudu w'Agasharu, yagize ati ' Mbere twajyaga kwivuriza i Kaduha duhetse ababyeyi bagiye kubyara mu ngobyi, uyu munsi wa none kubera ko amavuriro yatwegereye basigaye babyarira hafi. Ibyo rero turabishimira Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi. Twajyanaga ababyeyi bagiye kubyara kwa muganga mu ngobyi hari n'ababyeyi babyariraga mu nzira ariko ubu ntibikibaho.'

    Mutegwaraba Frida we yavuze ko muri uyu Murenge abaturage benshi bajyaga kwivuza magendu ariko ubu bakaba bashimira FPR-Inkotanyi ko ubuyobozi bwayo bwiza bwatumye nta muntu ukivuriza muri magendu.

    Ati 'Umuntu yararwaraga ukagenda akaguha imiti atanazi ngo urwaye indwara iyi n'iyi kuko ntabwo bapimaga.Ubu rero batwegereje ibigo nderabuzima, amavuriro y'ibanze menshi kuburyo umuntu afatwa agahita ajya kwivuza kandi bakamuvurira kuri mituweli.'

    Mutegwaraba yavuze ko ikindi bishimira mu buzima ari uko begerejwe abajyanama b'ubuzima babakurikirana umunsi ku munsi. Yavuze ko iyo hari umuturage ugize ikibazo cyangwa urwaje umwana Abajyanama b'ubuzima babanza kumufasha bakamuha ubutabazi bw'ibanze kuburyo hari n'igihe imiti bamuhaye ariyo imukiza.

    Niyonsenga Joselyne we yavuze ko ashimira cyane FPR-Inkotanyi yabazaniye iterambere ryatumye nta mubyeyi ugitwarwa mu ngobyi agiye kubyara. Yavuze ko byabangamiraga ababyeyi cyane.

    Ati 'Mu ngobyi hari ubwo wayijyagamo akaba ariho ubyarira rimwe na rimwe umwana akahaburira ubuzima, ubu rero basigaye batujyana mu Mbangukiragutabara, iba irimo umuganga kuburyo niyo ugize ikibazo agufasha. Ibi byose rero turabishima kuko byazanywe n'imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi.'

    Kandida Depite Kanamugire James yasabye abaturage gukomeza kugirira icyizere FPR-Inkotanyi abizeza ko nibatora Umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no ku badepite izakomeza kubegereza ibikorwaremezo byinshi.

    Kuri ubu mu Karere ka Kayonza bafite Ibitaro bibiri bikuru birimo ibya Gahini n'ibya Rwinkwavu, bafite ibigo Nderabuzima 15 ndetse n'Amavuriro y'ibanze 37 agiye ari mu tugari dutandukanye. Bafite kandi abajyanama b'ubuzima 1680 bose bafasha abaturage.

    Abakandida Depite barimo Basiime Doreen, Uwamariya Odette na Kanamugire James nibo bari kwiyamamariza mu Karere ka Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bacyeje-imiyoborere-myiza-ya-fpr-inkotanyi-yaciye-gutwara-ababyeyi-mu

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Inhofe witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Jim Inhofe yabaye Senateri uhagarariye Leta ya Oklahoma mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaragize uruhare rukomeye mu guharanira umubano mwiza w'igihugu cye na Afurika.

    Mu butumwa Umukuru w'Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko yihanganishije umuryango wa Senateri Inhofe n'abamukundaga bose, avuga uburyo yari inshuti ikomeye y'umugabane wa Afurika.

    Ati “Kuva yasura Afurika bwa mbere mu myaka 25 ishize, ndetse n'inshuro zindi zakurikiyeho, Jim yari inshuti magara y'umugabane wacu, ndetse n'u Rwanda by'umwihariko. Umurunga Jim yasobetse hagati ya Afurika na Leta zunze Ubumwe za Amerika uzakomeza kuba izingiro ry'ibigwi azibukirwaho nk'umunyapolitiki.”

    Inkuru y'urupfu rwa Inhofe wari ufite imyaka 89 y'amavuko yemejwe n'umuryango we, wasobanuye ko yashizemo umwuka ubwo yari akikijwe n'umugore we Kay n'abana be batatu: Molly, Jimmy na Katy Inhofe.

    Umuryango w'uyu munyapolitiki watangaje ko yazize uburwayi ariko nta bisobanuro watanze kuri ubu burwayi.

    Jim Inhofe wavutse mu 1934, yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 1994.

    Yari umwe mu bayoboke b'Ishyaka ry'Aba-Républicain. Mu Nteko ya Amerika yayoboye Komite Ishinzwe Ibidukikije n'Imirimo Rusange guhera mu 2003 kugera mu 2007, arongera ahabwa izo nshingano mu 2015 kugera mu 2017.

    Mu 2022 Senateri Inhofe n'itsinda yari ayoboye basuye u Rwanda, Perezida Kagame abatembereza mu rwuri rwe, ruba uruzinduko rwa nyuma Inhofe yagiriye mu Rwanda nk'umusenateri kuko yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Muri Mutarama 2023, nibwo yatangaje ubwegure bwe mu Nteko Ishinga Amategeko, agiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Muri rusange yari amaze imyaka 29 muri Sena, ndetse ni we munyapolitiki wo muri Oklahoma wamaze imyaka myinshi muri uyu mutwe w'Inteko.

    Mbere gato y'uko Senateri Inhofe asura u Rwanda mu Ukwakira 2022, Perezida Kagame yavuze ko umubano we n'u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n'u Rwanda.

    Ati 'Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n'ibindi bihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n'ibihugu nk'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.'

    Icyo gihe, Perezida Kagame yavuze ko Inhofe yerekanye ko umubano w'ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.

    Mu Ukwakira 2022, Senateri Inhofe n’itsinda yari ayoboye basuye u Rwanda, Perezida Kagame abatembereza urwuri rwe

    Perezida Kagame yashimye uruhare Senateri Inhofe yagize mu mubano wa Amerika na Afurika

    Senateri Inhofe yari inshuti y’u Rwanda by’umwihariko

    Perezida Kagame ubwo yari mu rwuri rwe ari kumwe n’itsinda ry’Abasenateri ba Amerika ryari riyobowe na Senateri Inhofe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-umuryango-wa-senateri-inhofe-witabye-imana

  • Sitade Amahoro izakira imikino ibiri gusa ya Shampiyona ya 2024-2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko sitade Amahoro ivuguruwe ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu mwaka w'imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona izahuza Rayon Sports na APR FC.

    Nubwo uko amakipe azahura muri shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2024-25 bitarasohoka, amakuru dukesha Isimbi avuga ko umukino ubanza n'uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino yonyine izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona izakinirwa muri Stade Amahoro.

    Mu byagendeweho ngo ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n'ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.

    Amakuru adafitiwe gihamya avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y'u arenga miliyoni 40.

    Andi makuru meza, umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

    Source : https://yegob.rw/sitade-amahoro-izakira-imikino-ibiri-gusa-ya-shampiyona-ya-2024-2025/