Blog

  • Ibidasanzwe kuri Gakenke, Akarere kakiriye Umukandida wa FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Hubatswe ikiraro cyo mu kirere (Foot bridges) cya Gahira gihuza Akarere ka Gakenke n'aka Muhanga ku Mugezi wa Nyabarongo.

    Mu rwego rw'ingufu hakozwe ku mushinga wa Leta wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (GoR In-house electrification project), ibyatumye amashanyarazi agezwa mu Mirenge ya Mubuga, Karambo, Gashenyi, Rushashi, Minazi, Muyongwe, Coko, Ruli na Muhondo no muri centres za Rusoro na Kagoma.

    Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro eshanu ziva ku ngo 16.788 mu 2017 zigera ku 84.207 mu 2023.

    Mu bijyanye n'amazi, hubatswe imiyoboro y'amazi itandukanye irimo Umuyoboro wa Rwisoko ufite kilometero 16, uwa Kanyansyo- Mutanda ufite kilometero 6,7 uwa Rwagihanga ufite km 6,75 umuyoboro wa Kamubuga- Sereri; icyiciro cya mbere, ufite km 16,4 n'uwa Kamubuga- Sereri icyiciro cya kabiri, ufite km 40,6.

    Hubatswe kandi umuyoboro w'amazi wa Gapfirira ufite km 33,5, uwa Nyagahondo-Gasure- Kirarama-Kirambo ufite km 17, uwa Kabakondo- Nyirabuyugi-Gisozi-Mucaca ufite km 6,5 n'umuyoboro w'amazi wa Ruganzu- Nyabitare ufite km 9,47.

    Nta wakwirengagiza umuyoboro wa Mutanda-Nyundo ufite km 17, uwa Kivuruga- Kanyansyo-Rukore ufite km 40.7, umuyoboro w'amazi wa Rwagihanga- Kabaya-Buheta ufite km 52, uwa Nyagatsinda ufite km 7,2. Hari kandi umuyoboro w'amazi wa Coko-Ruli wa km 67 n'uwa Nyarubira ufite km 52.2.

    Umuyoboro w'amazi wa Nyirantarengwa wa kilometero 18 na wo warubatswe kimwe n'uwa Byerwa mu Murenge wa Ruli ufite uburebure bwa kilometero 7,5.

    Mu bijyanye n'imiturire hubatswe imidugudu ibiri y'icyitegerezo ari yo Nyundo na Mwanza, igikorwa cyatumye imiryango 64 ituzwa mu midugudu y'icyitegererezo ndetse indi igera ku 3070 igakurwa mu manegeka igatuzwa neza ndetse ubu Umudugudu wa Kagano na wo watangiye kubakwa ahateganyijwe kubakwa inzu z'imiryango 354.

    Mu guteza imbere uburezi, hubatswe ibyumba by'amashuri 736 ndetse hubakwa amashuri ya 'Etage' kuri EP Mbuga mu Murenge wa Nemba no kuri GS Congoli mu Murenge wa Ruli. Hubatswe kandi amashuri 14 ya TVET Wings anashyirwamo ibikoresho, hanubakwa Kaminuza y'Ubuvuzi iherereye i Ruli.

    Uretse iyi Kaminuza y'Ubuvuzi yubatswe, mu rwego rw'ubuzima muri aka Karere hanubatswe Ibitaro bigezweho bya Gatonde ku ngengo y'imari irenga miliyari 2,2 Frw. Ibitaro bya Gatonde ni kimwe mu bikorwa Chairman Paul Kagame yari yemereye abaturage.

    Hubatswe inzu eshanu z'ababyeyi mu bigo nderabuzima bya Muyongwe, Gatonde, Rutake, Kamubuga na Nyange. Hubatswe kandi Poste de Santé 66 zifasha abaturage kwivuriza hafi bitabasabye gukora ingendo ndende.

    Urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ntirwasigaye inyuma kuko hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi n'ibiyakomokaho (PRISM), wagendeyeho ingengo y'imari ingana na 350.232.203 Frw.

    Muri uyu mushinga hatanzwe inkoko 10.050 ku miryango 1005, ingurube 314 ku miryango 265, ihene 330 ku miryango 165 n'intama 158 ku miryango 79. Hubatswe kandi ibikorwaremezo byo kwita ku matungo magufi birimo isoko rimwe ry'amatungo magufi, ivuriro rimwe rito ry'amatungo n'ibagiro ry'ingurube.

    Nk'iwabo w'ikawa y'umwimerere, kugeza ubu muri Gakenke hubatsemo inganda 15 zitunganya ikawa ku buryo kaza mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dutunganya ikawa nyinshi.

    Mu Murenge wa Ruli, hubatswe uruganda rutunganya ikawa rwa Dukunde Kawa. Uru ni rumwe mu zikomeye mu gihugu kubera ko ruri mu zitunganya ikawa mu byiciro bigera kuri bitatu.

    Mu by'imiyoborere myiza, hubatswe Ibiro bishya by'Akarere kuko mbere serivisi zatangirwaga ahantu hameze nabi. Ubu serivisi zifashisha ikoranabuhanga zariyongereye ku buryo bitakiri ngombwa ko umuturage asiragira ajya gushaka serivisi kure.

    Akarere ka Gakenke kubatse ibiro bishya byoroshya imitangire ya serivisi

    Ibitaro bya Ruli byaravuguruwe

    Aya masoko mato afasha abaturage kugurisha umusaruro wabo utangiritse

    Abaturage bishimiye ibiraro byo mu kirere bubakiwe ahanyura imigezi

    I Ruli hari ishuri rikuru rifasha mu gutanga ubumenyi

    Udukiriro twafashije mu guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko i Gakenke

    Ibiraro byubatswe byateje imbere ubuhahirane

    Udukuriro twubatswe twatinyuye abaturage, dutuma bakora ku ifaranga

    Hubatswe imihanda itandukanye y’imigenderano yatumye kugeza umusaruro ku masoko byoroha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-gakenke-akarere-kakiriye-umukandida-wa-fpr-inkotanyi

  • NEC yatangaje ko imyiteguro y'ahazakorerwa Amatora igeze kuri 90% – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n'abaturage, aho abaganiriye na RBA bagaragaje ko imyiteguro bayigeze kure bategura aho gutorera nk'uko Niyegena Reverien yabigarutseho.

    Ati 'Ubu turimo tugerageza gukorera amasuku ibyumba tuzatoreramo, twamaze kubisiga amarangi ubu mu kanya tugiye kuharimbisha. Twatangiye kwitegura mbere kugira ngo igihe kizagere nta na kimwe kidakoze neza.'

    Mugenzi we Niyikunda Alice yagize ati 'Ibyumba by'amatora twamaze kubikorera amasuku, twabiteye amarangi ubu harasa neza. Turi kwitegura kuzana ibikoresho byo kuhatunganya kugira ngo hazabe hasa neza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles, yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by'itora igeze ku kigero cya 90%.

    Ati 'Hamaze iminsi hategurwa ayo masite, hashyirwaho ibyangombwa nk'umuriro kubera ko amatora tuzakora harimo ibizageza bwije birimo kubarura no guhuza amajwi kandi bikeneye urumuri.'

    Yakomeje ati 'Ubu amasite yose ari gushyirwamo ibyo byangombwa, harimo hararebwa ibijyanye n'isuku ndetse n'imihanda ihagera kugira ngo yaba imodoka zihageza ibikoresho n'abatora bazashobore kuhagera mu buryo bworoshye harimo n'abafite ubumuga. Ibyo byose birimo birategurwa.'

    Yagaragaje ko igikorwa cyo gutaka ahazabera ibizakorwa by'amatora bizatangira gukorwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

    Munyaneza Charles yagaragaje ko kandi ibikoresho by'amatora bitaratangira kugezwa ahazatorerwa ariko ko bigiye gukorwa ku buryo ku wa 14 Nyakanga 2024 bizaba byamaze kugezwa ku masite yose.

    Ati 'Ibikoresho ntabwo biratwarwa uretse ibijya hanze y'u Rwanda, bo twamaze kubyohereza, ibya nyuma biri mu nzira. Mu Rwanda turashaka kubitwara kuva ku wa 12 na 13 Nyakanga bikaba byageze mu turere bikava mu turere bijya mu mirenge ku buryo ku wa 14 Nyakanga bigomba kuba byamaze kugera ku masite yose tuzatoreraho.'

    NEC igaragaza ko site z'amatora ari 2591 zirimo 2433 imbere mu gihugu n'izindi 158 zizifashihwa n'Abanyarwanda bari mu mahanga.

    Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari mu Rwanda bazatora ku itariki 15 Nyakanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles, yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by'itora igeze ku kigero cya 90%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yatangaje-ko-imyiteguro-y-ahazakorerwa-amatora-igeze-kuri-90

  • Bite by’amakipe 4 ataratangira imyitozo? – #rwanda #RwOT

    Ubu tuvugana hasigaye ukwezi n’icyumweru kimwe kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru itangire. Ni shampiyona izakinwa n’amakipe 16 nk’ibisanzwe ndetse yose akaba yaramaze kumenyekana.

    Amakipe azakina shampiyona y’uyu mwaka ni: APR FC, Rayon Sports, Musanze FC, Mukura Victory Sports, As Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, Amagaju FC, Gasogi United, Marine FC, Muhazi United, Gorilla FC, Etincelles FC, Bugesera FC, Vision FC na Rutsiro FC.

    Muri aya makipe 16 amakipe 12 niyo amaze gutangira imyitozo, mu gihe amakipe 4 ariyo ataratangira imyitozo.

    Ikipe zimaze gutangira imyitozo

    Mu makipe amaze gutangira imyitozo harimo ikipe ya Police FC yabimburiye izindi, APR FC yayiguye mu ntege, ikipe ya Musanze FC, Mukura Victory Sports, Gorilla FC, Gasogi United, Rayon Sports, Vision FC, Muhazi United, Rutsiro FC Marine FC na Amagaju FC yaraye atangiye.

    Bite by’amakipe ataratangira imyitozo?

    N’ubundi ni amakuru yenda gusa ku bijyanye n’amakipe ataratangira imyitozo, aho yose umuntu ahuriye ku kibazo cy’amikoro.

    Ikipe ya Kiyovu Sports biteganyijwe ko izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha nko ku wa Gatatu, ndetse iyi kipe ikaba iri kurwana no kuva mu bibazo by’amadeni ibereyemo abakinnyi. Ikipe ya AS Kigali ntabwo iramenya neza igihe izatangira imyitozo, gusa nayo birashoboka ko icyumweru gitaha cyarangira yarayitangiye.  

    Ikipe ya Bugesera FC izatangira imyitozo tariki 16 Nyakanga, gusa ntabwo ibijyanye n’abatoza bayo birasobanuka. Ikipe ya Etincelles FC nta mutoza ifite, abakinnyi bayo ntibazi igihe batangirira imyitozo ndetse nta n’amakuru n’amwe ubuyobozi burabaha.


    Police FC niyo kipe yatangiye imyitoza mbere aho yatangiye tariki 10 Kamena 2024 

    Bugesera FC izatangira imyitozo tariki 16 Nyakanga 2024

    Etincelle FC ntizi igihe izatangirira imyitozo 

    AS Kigali ishobora gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha 

    Kiyovu Sports nayo iri kwihanagura ibibazo by’amadeni ya FIFA ubundi igatangira umwaka mushya w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144849/bite-byamakipe-4-ataratangira-imyitozo-144849.html

  • Ibitaravuzwe ku izina ‘Shine Boy’ ryakoze ari… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu myaka 10 ishize, ndetse ari kwitegura kuzataramira abanya-Kigali mu gitaramo cyo kuzizihiza imyaka ishize ari mu muziki mu rugendo yahuriyemo n’ibyiza ndetse n’ibibi.

    Muri iki gihe afite ibitaramo bikomeye agomba gukorera muri Poland azahuriramo n'abarimo Ruger uri mu bakomeye muri Nigeria, ndetse ategerejwe mu gitaramo mu Bubiligi azahuriramo n'umunyarwenya Michael Sengazi na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions.

    Davis D yanyuze mu maboko y’abarimo Alex Muyoboke, ndetse yabaye igihe kinini mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Incredible Records ya Bagenzi Bernard.

    N’ubwo yakunze gukoresha iri zina rya ‘Shine Boy’ ariko benshi ntibigeze bamenya ko ari izina ryari risanzwe rifitwe n’umuraperi Khalfan aza kurimwegurira kubera ko yarikunze.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Khalfan yavuze ko yabaye inshuti y’igihe kirekire na Davis D biri mu mpamvu zatumye amwegurira izina rye ‘Shine Boy’ yari asanzwe akoresha.

    Ati “Ni njye wise Davis D izina ‘Shine Boy’ kuko ‘Shine Boy’ ryari izina ryanjye. Ndi muri Label ya Incredible Records najyaga mvuga ngo ariko ku mazina yanjye uwazongeraho ‘Shine Boy’, icyo gihe rero nibwo Davis D yambwiye ati wambabariye ukarimpa, naravuze nti uri umuvandimwe wanjye rijyanye, ntakibazo. Ndamuremera.”

    Uyu muraperi avuga ko Davis D amuzi nk’umuhanzi witondera cyane amashusho y’indirimbo ashyira hanze, kandi buri wese wafashe igihe cyo kwitegereza yarabibonye.

    Ati “Niho nyine abera ‘Shine Boy’! Iryo zina rero kuba nararimwise rikamugirira akamaro numva y’uko ari ikintu kinini, dufitanye ubushuti n’igihango. Aho ageze biranshimisha cyane.”

    Khalfan yavuze ko gukurira muri Incredible Records byamuhaye kuba uwo ariwe mu muziki muri iki gihe. Kandi ni umuryango azirikana ko wareze cyane bagenzi be Davis D, Danny Nanone, Aime Bluestone, itsinda rya Active n’abandi banyuranye.

    Yasobanuye ko Bagenzi Bernard washinze iriya Label ari umuntu uzi guhitamo neza umuhanzi kandi akamenya n’icyo ashoboye. Ndetse mu bahanzi batangiye bakorana harimo na Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


    Khalfan yatangaje ko ariwe wahaye Davis D izina rya 'Shine Boy' akoresha nk'akabyiniriro


    Khalfan yavuze ko ari inshuti ya Davis D biri mu mpamvu yamweguriye izina rye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI KHALFAN

     “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IGIKUMWE'

     “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MY DREAMS' YA DAVIS D NA MELISSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144845/ibitaravuzwe-ku-izina-shine-boy-ryakoze-ari-irya-khalfan-rigahabwa-davis-d-video-144845.html

  • Kamonyi-Rugalika: Ishuri Shalom Stars Academy ryijeje ababyeyi kudatezuka ku gutanga ireme ry'Uburezi #rwanda #RwOT

    Mu gusoza umwaka w'Amashuri 2023-2024, Ubuyobozi n'Abakozi ba SHALOM Stars Academy riherereye mu Murenge wa Rugalika muri metero zitarenga ijana uvuye kuri Kaburimbo ahazwi nka Kamiranzovu, urenze gato Bishenyi, basangiye umwaka n'abanyeshuri ndetse n'Ababyeyi babo, ari nako hatangwa amanota, Abanyeshuri batsinze kurusha abandi barabihemberwa. Ubuyobozi bw'iki kigo bwijeje Ababyeyi ko butazatezuka ku gutanga Uburere n'Uburezi bifite ireme. Ababyeyi, bagaragaje zimwe mu mpamvu bahisemo iki kigo.

    Nyirinkwaya Pascal, yashinze iki kigo gifite amashuri y'inshuke ndetse n'abanza. Yabwiye intyoza.com ko mu gushinga iki kigo yabitewe n'ibibazo yagiye ahura nabyo mu bihe byashize, aho amashuri yari make kandi n'aho abonetse ugasanga abana bakora ingendo ndende, bagahura n'imvune zanagiraga ingaruka zitari nziza ku myigire yabo.

    Avuga kandi ko gushinga iri shuri, byanatewe no kubona ko agace atuyemo mu Murenge wa Rugalika ndetse n'ahahakikije nka Runda na Gacurabwenge harimo guturwa cyane kandi nta shuri riri hafi, bityo yiyemeza gutanga umusanzu we ngo afashe ababyeyi, babone ishuri hafi kandi ribaha ibyo bajyaga kujya gushaka ahandi.

    Pascal, avuga ko icyerekezo cy'iri shuri gifatiye ku mirongo migari ya Politiki y'Igihugu mu burezi, mu gutanga Uburezi budaheza kandi bwegereye abaturage, abana bakiga hafi kandi bagahabwa Uburezi n'Uburere bifite ireme, bubaremamo abazigirira umumaro bagakurana indangagaciro zibaganisha ku kuba ab'Umumaro ku Gihugu.

    Abana bato bari bishimye.

    Mu gusoza uyu mwaka w'amashuri, Nyirinkwaya Pascal asaba abana bagiye mu biruhuko kubyitwaramo neza mu rugo nti bagire uburangare, bakibuka ko ibiruhuko bitavuze gutandukana n'amasomo, ko mu byo bakora bakwiye kugena umwanya wo kwiyibutsa amasomo ariko kandi n'ababyeyi bakabibafashamo kugira ngo batajya mu bibahuza bakazasubira ku ishuri barasubiye inyuma.

    Ati' Turasaba abana gukomeza kugira umutima wo gukunda ishuri, kugira inyota yo gukunda kwiga, gusubiramo amasomo. Turabasaba kandi kugira isuku haba ku mubiri no ku mutima kuko ibyo iyo ubibasha no mu ishuri burya uratsinda'.

    Abana batsinze neza kurusha abandi barashimiwe, bahabwa ibihembo.

    Nka nyiri ikigo, hari icyo yijeje ababyeyi, ati' Icyambere nizeza Ababyeyi ni ubufatanye kuko Ababyeyi, Abana n'Abarezi babijyanyemo neza bagera kubintu bishimishije. Tubari hafi nabo ni batube hafi twirerere ariko kandi tunarerera Igihugu. Tubijeje ireme rifite imbaraga kuko Igihugu cyaduhaye amahirwe menshi, kiduha ibyo dukeneye, ntacyo twakiburanye, natwe ntacyo ababyeyi n'abana bazatuburana'.

    Ngenzi Alphonse, umubyeyi urerera muri iki kigo cya Shalom Stars Academy yabwiye intyoza.com ko kuzana abana be babiri muri iri shuri yabitewe n'uko yashimye imikorere, ashima Uburezi n'Uburere baha abana.

    Ati' Impamvu nahisemo kuzana abana banjye hano ni uko nasanze ari ikigo cyigisha neza, Ikigo gifite gukunda abana kandi kikabaha Uburere tubona ko budushimisha. Ikindi ni ikigo dufatanya buri munsi kuko dukurikirana uko abana bacu biga, aho twakabaye tubajyana dusanga ntacyo harusha aha kuko hano bafite Abarezi bafite ubuhanga ndetse n'Ubunararibonye mu kurera abana bacu kuko kwigisha abana muri ino munsi bisaba umuntu ubikunze, ubifite nk'umuhamagaro kandi aha nicyo batwereka'.

    Aha, abanyeshuri bakinnye umukino badidibuza urufaransa n'urwongereza, bamwe mu babyeyi bati burya kutiga biragatsindwa.

    Gahongayire Beathe, amaze imyaka ine arerera muri Shalom Stars Academy. Ahamya ko ireme ry'Uburezi abona muri iki kigo riri ku rwego yishimira ndetse kuri we bakaba banafite akarusho mu kwegera abana n'ababyeyi babo hagamijwe gutanga Uburere n'uburezi biremamo umwana uzigirira akamaro akaba uwo Igihugu gikeneye.

    Hari icyo asanga iki kigo kirusha henshi mu bindi bigo by'amashuri ndetse bamwe ngo bakwiye kuza kuhigira. Ati' Imibanire y'Ubuyobozi bw'ikigo, Abarezi n'Ababyeyi mbona ari myiza kuko nk'Ubuyobozi bw'aha bujya bugira na gahunda yo gusura abana barererwa aha ng'aha, bakabasanga mu ngo iwabo, bakamenya umwana uko abayeho mu muryango, imbogamizi ashobora kuba ahura nazo mu rugendo rwo kuva aho ataha kugera ku ishuri. Kugira uwo mwanya cyangwa se uwo muhate wo kuza gusura abana iwabo mbibonamo ikintu gikomeye kigaragaza imikorere myiza no kubaka imikoranire n'ababyeyi mu gufatikanya kurera umwana bikwiye'.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika wari witabiriye ibirori bisoza uyu mwaka w'Amashuri muri Shalom Stars Academy, yashimye imikorere n'imikoranire hagati y'Ubuyobozi bw'Ikigo ndetse n'Abakozi, imibanire yabo n'Ababyeyi, abasaba kurushaho kubaka ubwo bumwe bugakomera kugira ngo bafatikanye mu guha umwana Uburere n'Uburezi bikwiye.

    Yabijeje ko nk'Ubuyobozi bafatanije kurerera Igihugu, ntacyo bazababurana, ko mu bishoboka byose bazafatikanya kugira ngo Uburezi n'Uburere bukwiye Umwana abuhabwe kandi neza.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu.

    Yasabye Ababyeyi by'Umwihariko Komite yabo gukora ibishoboka bakaba hafi n'Ubuyobozi bw'Ikigo, bagafatikanya birinda icyuho icyo aricyo cyose cyatuma Umwana atitabwaho bikwiye kuko kumutererana ari ugutererana Igihugu.

    SHALOM Stars Academy, ni ikigo imfura zacyo zigeze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza. Bafite ibyumba 12 by'amashuri ariko bakaba biteguye kwagura ikigo bubaka ibyumba by'amashuri 16 muri uyu mwaka w'amashuri wa 2024-2025, aho bizaba bigeretse. Ubuyobozi bw'iri shuri, buhamya ko kubera Imiyoborere myiza na Politiki y'Igihugu ibyo bifuza kugeraho mu gutanga Uburezi n'Uburere bifite ireme bazabigeraho bafatanije.

    Uhagarariye Komite y'Ababyeyi yijeje ubufatanye butuma umwana yitabwaho kurusha.
    Uhagarariye Uburezi mu Murenge yashimye imikorere y'iki kigo anashima uburyo ubuyobozi n'ababyeyi bashyize hamwe.
    Abana bakuyemo impuzankano barawukata(umuziki).

    Uwo ufite Microphone, ni umwarimu watunguwe, abana baramuririmbira bizihiza Isabukuru ye y'Amavuko.

    Bakase Umutsima( Keke) barasangira.

    Uwo mubyeyi( umuyobozi w'ikigo) mu rugwiro rwinshi uhoberana cyane n'umwana.
    Abana kumwisanzuraho n'uburyo bahoberana byakoze ku marangamutima ya benshi mu babyeyi.
    Nyuma ya byose, basangiye ifunguro.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/11/kamonyi-rugalika-ishuri-shalom-stars-academy-ryijeje-ababyeyi-kudatezuka-ku-gutanga-ireme-ryuburezi/

  • Euro 2024: U Bwongereza bwazamutse butavugwag… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wa 1/2 wakinwe kuri uyu wa Kabiri Saa tatu z’ijoro kuri Signal Iduna Park. Umukino watangiye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ariyo ihererekanya umupira neza ariko u Buhorandi akaba ari bwo bugera imbere y’izamu.

    Bigeze ku munota wa 7 gusa, Declan Rice yakoze amakosa atakaza umupira ari mu kibuga hagati wifatirwa na Xavi Simons ahita yigira imbere arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura igitego cy’u Buhorandi kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura kiza kuboneka ku munota wa 18.

    Cyari giturutse ku ikosa myugariro w’u Buhorandi, Denzel Dumfries yarakoreye Harry Kane ari mu rubuga rw’amahina bituma umusifuzi atanga penariti nyuma yo kuva kuri VAR n’ubundi iterwa n’uyu rutahizamu ariyinjiza.

    Umukino wakomeje ubona buri kipe igerageza guhererekanya umupira nta n’imwe iwiharira ndetse yose akanarema uburyo imbere y’izamu.

    Ku munota wa 30 u Buhorandi bwari butsinze igitego cya 2 habura gato ku mupira wari uhinduwe na Xavi Simons, Denzel Dumfries ashyiraho umutwe ukubita igiti cy’izamu.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza nayo yagiye irata uburyo binyuze kuri Phil Foden warekuraga imashoti akagenda agakubita igiti cy’izamu cyangwa se umunyezamu akayakuramo.

    Mu gice cya kabiri, Ronald Koeman utoza u Buhorandi yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Donyell Mallen naho Gareth Southgate utoza u Bwongereza we akuramo Kieran Trippier ashyiramo Luke Shaw.

    Ku munota 62 ikipe y’igihugu y’u Buhorandi yabonye uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira Joe Veetman yazamuye maze Vrgir ashyiraho umutwe, gusa birangira Jordan Pickford atabaye.

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Buhorandi, Jordan Pickford yakomeje gutabara u Bwongereza akuramo imipira iremereye yabaga itewe n’abarimo Xavi Simons.

    Umukino ugiye kurangira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yaje kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Ollie Watkins winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira yahawe na Cole Palmer nawe wari winjiye asimbuye.

    Byarangiye u Bwongereza butsinze u Buhorandi ibitego 2-1 buhita bwerekeza ku mukino wa nyuma aho buzakina Espagne ku Cyumweru taliki ya 14. U Bwongereza bugeze kuri ‘Final’ ya Euro 2024 nyuma y’uko butavugwagaho rumwe kuva mu mikino yo mu matsinda.

    Phil Foden yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino nubwo byarangiye adatsinze igitego 

    Ollie Watkins yishimira igitego yatsinze 

    Harry Kane atera penariti yavuyemo igitego cya 1 cy’u Bwongereza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144834/euro-2024-u-bwongereza-bwazamutse-butavugwagaho-rumwe-bwageze-ku-mukino-wa-nyuma-144834.html

  • Dr Frank Habineza yiyemeje guca umuco wo gufu… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwiyamamaza birabura iminsi mike bikarangira hanyuma abanyarwanda bagahitamo umuyobozi uzabagirira akamaro mu myaka itanu iri imbere.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka  rya Green Party, none ku wa 10 Nyakanga bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi gaherereye mu majyaruguru y’Igihugu mu murenge wa Byumba.

    Mu byo yijeje abaturage bo mu karere ka Gicumbi, Hon Dr Frank Habineza yatangaje ko nibatora Ishyaka Green Party ikibazo cy'ingurane zimara imyaka myinshi zibasiragiza kizarangira bakajya bishyurwa vuba kandi bagahabwa ingurane ikwiye.

    Dr Frank Habineza yagize ati:”Nzi yuko inaha muri Gicumbi mufite ibibazo byinshi by'ingurane, hari ahantu hanyujijwe ibikorwa bya leta , Amashanyarazi, amazi, imihanda ariko ntimubone ingurane ikwiye ku gihe byose barabimbwiye ndabizi, icyo dushyize imbere nuko itegeko rya (appropriation) ryo kuriha ingurane ryavugururwa umuturage akajya ahabwa ingurane ikwiye kandi ku gihe bakurikije ibiciro biri ku isoko nimutugirira icyizere ibyo tuzabikora.”

    Hon Dr Frank yakomeje ati “Kuko niyo bakubariye amafaranga y'ingurane ikamara imyaka 4 usanga ntacyo akumariye, turahsaka ko mujya mwishyurwa vuba kandi bikajyana n'ibiciro byo ku isoko.”

    Si ibyo gusa, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko mu gihe baba bamaze kumutorera kuyobora igihugu azubaka ikaragiro ry’amata rinini mu karere ka Gicumbi ku buryo umusaruro w’amata ava muri aka karere ka Gicumbi yajya ahatunganyirizwa akagurishwa atunganyije neza.

    Yavuze kandi ko nagirirwa ikizere azubaka uruganda rukora ifiriti zo mu gitoki muri aka karere kuko ari kamwe mu turere dukungahaye ku musaruro w’ibitoki bityo bikaba byatunganyirizwa mu karere ka Gicumbi. 

    Ibi bikazakorwa muri gahunda yo kubaka inganda muri buri gace bitewe n’umusaruro ako gace gakungahayeho.

    Kandida Perezida, Hon Dr Frank Habineza yongeye kwitsa ku bantu bagungisha abandi ko mu gihe umuntu yaba afunzwe azira ubusa azajya afungurwa agahabwa ingurane hanyuma uwafungishije mugenzi we uzira ubusa akurikiranwe.

    Kuri uyu wa kane, Dr Frank Habineza aragirana ikiganiro n’itangazamakuru kigarambuka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu rwego rwo kwiyamamaza mu banyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ariko batuye mu mahanga. 


    Guca akarengane, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ni bimwe mu byo ishyaka Green Party rishyize imbere cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144833/dr-frank-habineza-yiyemeje-guca-umuco-wo-gufungisha-abantu-binzirakarengane-144833.html

  • Ubwonko bwanjye burakora cyane – Seidu Dauda Yussif wahaye isezerano rikomeye abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Ghana uheruka gusinyira APR FC, Seidu Dauda Yussif yavuze ko afite ubwonko bukora cyane bityo ko ntawagakwiye kwita ku gihagararo cye ahubwo barebe ibyo akora mu kibuga.

    Hari nyuma y’umukino we wa mbere muri APR FC yakinnye ku wa Kabiri w’iki
    cyumweru tariki 9 Nyakanga 2024 muri CECAFA Kagame Cup batsinda Singida 1-0.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira, yinjiye mu kibuga ku munota wa 64 asimbura Mugisha Gilbert, ni umwe mu bagaragaje ko bafite impano kandi bazafasha byinshi iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Yavuze ko afite ubwonko bukora cyane bityo abantu bajye bita ku musaruro we atanga kurenza kuba bareba igihagararo.

    Ati “Ubwonko bwange burakora cyane. Ntimukandebe igihagarararo icy’ingenzi ni ikiri mu mutwe. Ntabwo ari ibyo kuvuga gusa, ahubwo byose bigaragarira mu kibuga kugira ngo buri umwe wese arebe ibyo ushoboye'.

    Yakomeje avuga ko we icyamuzanye ari ugufasha APR FC kuba yagera ku rundi rwego rurenze urwo iri ho uyu munsi

    Ati 'Abafana nabwira ko nzaba mwiza kurusha uwo babonye. Ndahari turi nk’umuryango, tuzaba umwe, maze dutume abafana bose n’umuryango wa APR wishima. Njye ndi hano kugira ngo APR igere ku byiza birushijeho.'

    Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yageze muri APR FC avuye muri Smartex FC y’iwabo muri Ghana yari amaze guhesha igikombe cya shampiyona. Yatsinze ibitego 3 atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Dauda Yussif yahaye isezerano abakunzi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubwonko-bwanjye-burakora-cyane-seidu-dauda-yussif-wahaye-isezerano-rikomeye-abakunzi-ba-apr-fc

  • Karongi-Rwankuba: Bashimye iterambere Paul Kagame na FPR-INKOTANYI babagejeho bahiga gutora 100% #rwanda #RwOT

    Abaturage basaga ibihumbi mirongo itatu biganjemo Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI baturutse mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, bahize ko bazaha amajwi abadepute ba FPR-INKOTANYI, nde by'umwihariko bakaba biteguye gutora Paul Kagame nk'umukandi ku mwanya wa President wa Repubulika bamwitura uruhare na FPR-INKOTANYI mu iterambere ry'Umurenge wa Rwankuba. Bahamya ko ibikorwa ubwabyo ari ubuhamya bwivugira.

    Umukecuru Kanyange Marigarita w'imyaka 70 y'amavuko, atuye mu kagali Gasata Umudugudu wa Rwasheke. Aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com, yagize ati' Ntatoye Kagame natora nde mwana wa? Banyiciye abana bose, nsigara njyenyine Kagame ampa icumbi! Ubu mba mu nzu nziza, ubu mfata udufaranga ibihumbi 20 nibyo bintunze!. Birenze, ibyo yanampaye Inka! Byose ni Politiki ye nziza! Ubwo ntatoye uwankamiye natora nde?.

    Bishimira umusaruro basigaye babona mu buhinzi kubera FPR-INKOTANYI.

    Mukampunga Charlotte, yatanze ubuhamya avuga ko kubera FPR-INKOTANYI yahaye ijambo umugore, yabashije kwishingira Salon ndetse akaba usibye gusukura abagore yogosha n'abagabo ndetse ubu akaba amaze kwigisha urubyiruko 50 narwo rukaba rwarashinze ama Salon rugamije kwiteza imbere. Ibyo byose ahamya ko abikesha imiyoborere myiza ya FPR-INKOTANYI na Paul Kagame.

    Abakozi n'Ubuyobozi bwa SACCO Twiyubake Rwankuba, bashimira Paul Kagame na FPR-INKOTANYI kuko ubu batakirirwa babika ibipfurumba by'impapuro kubera imiyoborere myiza ya FPR-INKOTANYI na Perezida Kagame, aho ubu bakoresha ikoranabuhanga muri serivise baha abagana SACCO, ibyo bavuga ko byatumye abakiriya babo babona Serivise nziza ndetse kandi bikaborohereza akazi .

    Abandibakobwa Regine, uyobora iyi SACCO, yagize ati' Ubu Kwakira umukiriya ntibirenza iminota itanu. Byose tubikesha FPR-INKOTANYI  na Paul Kagame. Rero, nkuko bakunda kubivuga! Ntawe uhindura ikipe itsinda. Tuzamutora ijana ku ijana(100%) kugirango atugeze no kurindi koranabuhanga ryisumbuyeho.

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abadepite, ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka. Umuryango FPR-INKOTANYI, niwo wari ufite ubwiganze bw'amajwi mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe( yarangije manda) ukaba kandi ari nawo ukomokamo Umukuru w'Igihugu Paul Kagame wongeye kugirirwa icyizere n'Abanyamuryango bakamutangaho Umukandida PEREZIDA.

    Abana barahabwa amata y'Inka z'i Rwankuba, byose babikesha Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.
    Abahinzi baranezerewe.

    Sylvain Ngoboka / intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/10/karongi-rwankuba-bashimye-iterambere-paul-kagame-na-fpr-inkotanyi-babagejeho-bahiga-gutora-100/

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Junior Elanga-Kanga ukomoka muri Congo Brazaville, yamaze kugera mu Rwanda aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo Kanga yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje kurangizanya na Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu uheruka gutandukana na AS Vita Club yo muri DR Congo, aje kuzahura ubusatirizi bw’iyi kipe bwarumbyemo ibitego.

    Junior Elanga-Kanga byitezwe ko nta gihindutse agomba guhita atangira imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Aje yiyongera ku bakinnyi nka myugariro w’umunya-Senegal, Omar Gning, Omborenga Fitina, Kabange, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, Niyukuri Patient, Niyonzima Olivier Seif bamaze gusinyira Gikundiro.

    Junior Elanga-Kanga yamaze kugera mu Rwanda aho gukinira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakriye-rutahizamu-mushya