Blog

  • Ni mwe mwamusabye twiteze ko muzamutora – Senateri Mureshyankwano abwira ab'i Gakenke – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 ubwo Paul Kagame umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gakenke.

    Senateri Mureshyankwano yagaragaje ibyo Paul Kagame yagejeje ku baturage bo muri utwo turere mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubutabera, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza n'ubwikorezi.

    Mureshyankwano yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke kuzatora Paul Kagame kuko ari bo bamuhisemo.

    Ati 'Chairman ni mwe mwamusabye, ni mwe mwicaye mu mudugudu muremeza ngo ni Paul Kagame ugomba kubahagararira mu muryango wa FPR Inkotanyi, mujya mu kagari murabyemeza, mujya ku murenge, ku karere no ku rwego rw'Igihugu. Ntabwo rero twaje gusaba amajwi oya mwarangije guhitamo.'

    Yagaragaje ko habura iminsi ine gusa kugira ngo bajye gutora umukandida wabo Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu kandi ko bazamutora abo bibabaza bikababaza.

    Ati 'Kagame wacu tumukomeyeho, tuzamutora twongere tumutore, twongere tumutore, abababara bababare, abahekenya amenyo bayamarire mu nda.'

    Senateri Mureshyankwano yagaragarije abaturage bari bateranire mu Karere ka Gakenke ko Abanyarwanda bashobora kuba bambaye ikirezi batazi ko cyera kuko bagize umugisha wo kugira Paul Kagame nk'umuyobozi wabo.

    Yagaragaje ko yasomye mu binyamakuru agasanga Paul Kagame ari we muperezida rukumbi umaze guhabwa ibikombe byinshi bisobanuye ko n'ibyo akora bigaragarira n'amahanga.

    Yashimangiye ko mu bihembo Paul Kagame yahawe harimo igikombe cyo kuba yarakuyeho igihano cy'urupfu, icyo guteza imbere urubyiruko, icyo guteza imbere ikoranabuhanga, icyo guteza imbere umugore, icyo gutega amatwi itangazamakuru, igokombe cyo guteza imbere ishoramari n'ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko nko mu rwego rw'ubuvuzi Paul Kagame yatanze ibitaro bitandukanye birimo ibya Butaro bivura kanseri byubatswe muri Burera, ibitaro bya Ruli biri muri Gakenke ndetse n'ibindi.

    Mureshyankwano yavuze ko hari ikoranabuhanga mu buvuzi ryateye imbere aho amaraso ahabwa indembe agezwa ku mavuriro yose hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka 'drones'.

    Ati 'Hari abirirwa bagura drones zo kwica abaturage babo, hari n'abirirwa bagura indege zo kwica abaturage babo ariko Paul Kagame we yatuguriye Drones zitanga ubuzima, zitwara amaraso ngo abarwayi badahuhuka, drones zica imibu.'

    Yavuze ko Paul Kagame yagejeje ku Rwanda ibintu byinshi birimo gukura abaturage mu bwigunge abaha imihanda, yaba iy'imihahirano na Kaburimbo irimo umuhanda wa Base-Gicumbi, harimo n'umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%.

    Yavuze ko hubatswe ibiraro byo mu kirere bitari byarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda, abaturage ubu babyita 'drones'.

    Yashimye ko abantu bari batuye mu manegeka bubakiwe imidugudu y'icyitegererezo none ubu babayeho neza, nta muntu ukicwa n'ibiza.

    Yavuze ko ku mashanyarazi uturere tugize Intara y'Amajyaruguru 'Twavuye munsi ya 5% muri ubu tugeze hejuru ya 80%.'

    Yahamije ko ubworozi muri iyi Ntara bwateye imbere ku buryo abaturage 'ntabwo dukeneye za ndagara birirwa baducyurira.'

    Yahamije ko hanatanzwe imbangukiragutabara zikiza abagabo guhetama ibitugu baheka abarwayi babajyanye kwa muganga.

    Senateri Mureshyankwano yagaragarije abaturage bo muri Gakenke, Burera na Rulindo ibyiza byo kugira Paul Kagame

    Ubwo Paul Kagame yakirwaga n’abaturage kuri site ya Nyarutovu

    Abaturage banyuzwe n’ibiraro byo mu Kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-mwe-mwamusabye-twiteze-ko-muzamutora-senateri-mureshyankwano-abwira-ab-i

  • Kayonza: Ab'i Rukara na Gahini bashimiye FPR Inkotanyi yabegereje Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu mirenge ya Gahini na Rukara yo mu Karere ka Kayonza. Banamamaje kandi Paul Kagame, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n'uyu Muryango.

    Mu Murenge wa Gahini hari Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Uburezi. Abaturage bavuga ko kuva iyi Kaminuza yahagera yahinduye ubuzima bwabo kuko abanyeshuri baho bakodesha inzu zabo, bagatega moto, bagahaha ndetse bakanasusurutsa imirenge ya Rukara na Gahini.

    Kabasinga Aliane utuye mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini, yavuze ko muri uyu Murenge bafite byinshi byo gushimira ubuyobozi bwiza buyobowe na FPR-Inkotanyi harimo na Kaminuza nziza ya Rukara yabegerejwe ikabafasha mu kongerera agaciro aka gace.

    Ati ' Nkanjye nahabonye akazi ko gukora amasuku, mu gihe nahakoraga amafaranga nahakuye yafashije umuryango wanjye mu iterambere, ku bijyanye n'abafite inzu z'ubukode abanyeshuri bajyamo bakabaha amafaranga bikabafasha kwiteza imbere. Kuba rero hano i Gahini hari Kaminuza hari icyo yahinduye kinini mu mibereho y'abahatuye.'

    Kayitesi Odette utuye mu Mudugudu wa Videwo we yagize ati 'Twari tumeze nk'abari mu bwigunge muri Gahini nta terambere rihari, Kaminuza rero ihageze abantu benshi twahabonye akazi, abazi imirimo yo kubaka barakora bituma Gahini twiteza imbere.'

    Zimurinda Frederic utuye mu Kagari ka Kahi, usanzwe ukora akazi k'ubumotari, yashimiye ubuyobozi bwiza burongojwe imbere na FPR-Inkotanyi bwabahaye Kaminuza igatuma muri uyu Murenge haba urujya n'uruza rw'abantu benshi ari nako amafaranga aba agera ku bantu benshi.

    Yavuze ko abamotari muri iki gihe basigaye binjiza amafaranga menshi bakura ku bagenzi benshi basigaye bahagaragara.

    Nyinawumuntu Agnes wo mu Murenge wa Rukara we yavuze ko bari bazi Kaminuza ya Butare gusa ariko ngo imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi yatumye ibazanira Kaminuza hafi, ifasha abaturage benshi kwiteza imbere kuko yabaye isoko y'ibyo bahinga.

    Gakwerere Josam ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahini, yavuze ko hari byinshi bishimira ubuyobozi bwiza bwabagejejeho birimo Kaminuza ya Rukara, ibitaro bya Gahini biri ku rwego rwa kabiri, ubuhinzi n'ubworozi buteye imbere.

    Yavuze ko ubundi akenshi mu gihe cy'impeshyi wasangaga aborozi benshi babunza imitima kubera kubura amazi y'inka. Yavuze ko kuri ubu Leta yabubakiye ibyuzi inka zinyweramo, inigisha aborozi uko bahunika ubwatsi kuburyo ngo ubuzima busigaye bumeze neza.

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bijeje uyu muryango ko bazawutora kugira ngo iterambere rikomeze kubageraho yaba mu matora y'Abadepite ndetse n'aya Perezida wa Repubulika.

    Abakandida Depite basabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza kugirira icyizere uyu muryango

    Ab’i Kayonza bashimiye FPR Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ab-i-rukara-na-gahini-bashimiye-fpr-inkotanyi-yabegereje-kaminuza

  • Imirimo ibihumbi 500 ku mwaka, kugabanya imyaka ya pansiyo n'inganda hose: Imishinga ya Green Party – #rwanda #RwOT

    Ni yo mpamvu mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rwihaye intego y'uko byibuze ruzahanga imirimo ihemberwa ingana na miliyoni 1,5 bitarenze 2024, uyu munsi irenga 1.374.214 ikaba yaramaze guhangwa.

    Icyakora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda mu mboni zaryo ribona hari ibitaranozwa kuko 'politike yo guhanga no guteza imbere umurimo nta musaruro uhagije irageza ku Banyarwanda.'

    Mu migabo n'imigambi iri shyaka rizaserukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, hagaragazwa ibibazo biri muri uru rwego ndetse n'icyo rizakora kugira ngo Umunyarwanda ateze igihugu cye imbere nyamara na we yihagije.

    Zimwe mu mpamvu iri shyaka rishingiraho mu kugaragaza ko uru rwego rutanoze neza, ni uko 'hakiri ubushomeri bukabije, buhagaze kuri 15%, [ugendeye] ku mibare yo mu 2023, naho mu rubyiruko ho ni 23% muri 2023.

    Green Party igaragaza ko iki kibazo cy'ibura ry'akazi gikabije ku bize n'abatarize cyane cyane mu rubyiruko gikomeje guteza ibibazo bishobora gutuma hari n'abishora mu ngeso zirimo n'izigize ibyaha.

    Iti 'Ni ingeso zirimo nko kunywa ibiyobyabwenge, kwishora mu buraya n'ibindi kubera kwitakariza icyizere cy'ubuzima bwabo bw'ahazaza.'

    Icyakora nk'uko imigabo n'imigambi ibigaragaza, ubona ko ari ikibazo bazahagarukira mu myaka itanu iri imbere, ha handi bazashyiraho politiki y'igihugu inoze yo guhanga imirimo mishya nibura ingana n'ibihumbi 500 buri mwaka mu gihugu hose.

    Ni imirimo izaba ishingiye ku guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije aho kubyangiza, bijyanye na gahunda yo kubaka inganda 416 mu mirenge yose y'igihugu.

    Ni inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, buri ruganda rugire umwihariko bijyanye n'ibyera muri ako gace, ibizatuma abize n'abatarize babonamo imirimo cya kibazo kigakemurwa.

    Uyu munsi u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro bijyanye n'uko abarangijemo bahita babona akazi ariko n'iterambere rikihutishwa mu buryo butaziguye.

    Ni yo mpamvu uyu munsi aya mashuri amaze kugezwa mu mirenge 392 intego ikaba ko bidatinze buri murenge uzaba ufite bene iryo shuri.

    Ni umushinga Green Party ishaka gushyiramo ukuboko kugira ngo unozwe neza, igashyiraho gahunda ihamye yo guteza imbere ayo mashuri, ariko akazajya akemura ibibazo by'umwihariko biri mu murenge ishuri ryashyizwemo.

    Niba nko mu murenge runaka habarizwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro abaho bakigishwa iterambere ry'uko uwo mutungo wakurwa mu butaka wose hifashishijwe ikoranabuhanga, abahinga ibijumba bakigishwa uko babyongerera agaciro n'ibindi.

    Gahunda yo guteza imbere imirimo iri shyaka riyobowe na Dr Frank Habineza, rishaka kuyiha ingufu, ha handi rivuga ko rizashyiraho n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guhanga imirimo kikanahuza abashomeri n'abafite akazi cya 'Rwanda Employment Agency'.

    Kugeza uyu munsi mu Rwanda ubona ko nta mushahara fatizo uhari, Green Party ikagaragaza ko uretse ibyo hari n'ubusumbane mu mishahara bukabije.

    Ibyo bitizwa umurindi n'ikibazo cy'umushahara utajyanye n'ibiciro biri ku isoko 'kandi ibiciro bigahora bizamuka, umushahara ukaguma uko wari uri igihe kirekire.'

    Mu guhangana n'icyo kibazo iri shyaka rigaragaza ko 'Tuzashyiraho itegeko rigena umushahara fatizo rireba ibyiciro bitandukanye by'umurimo.'

    Ni ibikorwa bizajyana no gushyiraho ingamba zinoze zifasha ubukungu bw'igihugu gutera imbere kugira ngo ibiciro biri ku isoko bijyane n'ubushobozi bwo guhaha bw'abaturage.

    Mu busanzwe guteza imbere umurimo n'abakozi, bijyanye n'iyo guteza imbere ubwiteganyirize n'ubwizigame bya bindi by'Umunyarwanda wavuze ko iteme umuntu azanyuraho yashaje agomba kuritinda agitunze.

    Icyakora Green Party ibona ko politiki y'ubwiteganyirize itageze ku ntego zayo kubera ko hari byinshi itarakemura, 'aho usanga amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru y'ubwiteganyirize ari make kandi atinda kuvugururwa bigendanye n'ibiciro biri ku isoko.'

    Ikindi ni uko igihe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kiri ku myaka 65, imyaka iri shyaka rigaragaza ko ikiri myinshi, ha handi abiteganyirije batangira gufata amafaranga y'ubwiteganyirize bwabo basigaranye igihe gito cyo kubaho.

    Ni ikibazo kandi iri shyaka rigaragaza ko kinabangamira urubyiruko rwifuza kubona akazi kuberako abakarimo batinda ku kavamo.

    Zimwe muri gahunda rigaragaza ko rizashyiraho mu guhangana n'ibyo bibazo harimo kuvugurura itegeko rigena imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ikaba 60 aho kuba 65 ndetse n'ufite 55 abe yakwemerwa kugifata.

    Green Party kandi izavugurura itegeko rigena imyaka umuntu agomba kuba yarakoze ateganyirizwa kugira ngo abashe guhabwa pansiyo igere ku myaka 10.

    Riti 'Ku bagize Inteko Ishingamategeko batowe manda ebyiri, bakaba bakwemererwa guhabwa ubwiteganyirize bwabo ku myaka 45.'

    Mu gukomeza guteza imbere politiki y'ubwiteganyirize kandi, iri shyaka rigaragaza ko hazashyirwaho itegeko rigena inyungu abateganyirizwa bazajya bagira ku ziva mu mishinga ikorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize.

    Byunganirwe n'itegeko rivugurura ibijyanye n'amafaranga y'ubwiteganyirize abageze mu za bukuru babona, kugira ngo ajyane n'ibiciro biri ku isoko ry'igihe Isi igezemo.

    Umukandida wa Green Party ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza asuhuza abaturage abagaragariza ko abafitiye imishinga myinshi izabateza imbere

    Umukandida wa Green Party ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza agaragaza ko natorwa buri murenge uzashyirwamo uruganda rutunganya umusaruro w’ubuhinzi

    Umukandida wa Green Party ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Kigali, agaragaza imishinga y’iterambere ishyaka rye rifitiye abaturage

    Umukandida wa Green Party ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza aho yiyamariza hose hose aba arindiwe umutekano nk’uko biteganywa n’amategeko

    Aha abaturage bagaragazaga ko bazatora Umukandida wa Green Party ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-500-000-ku-mwaka-kugabanya-imyaka-ya-pansiyo-n-inganda-mu-mirenge-yose

  • Imbamutima za Mukamerika w'i Gakenke wishimira iterambere FPR Inkotanyi yabagejejeho – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu uyu munsi byahindutse kuko yiyubakiye inzu, yihaza mu biribwa, ubu arigisha abana, ndetse afite icyizere cy'ejo hazaza bijyanye n'imishinga y'iterambere afite.

    Ni ubuhamya yatangiye kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n'umukandida wawo, Paul Kagame, mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Mukamerika yashinze urugo mu 2002, mu bukene bukomeye, atuye mu manegeka, ha handi imvura yahitaga intero ku baturage bari baturanye 'ikaba ku kureba ko kwa Mukamerika na Benimana (umugabo we) bagihari batatwawe n'imivu.'

    Ati 'Iyo imvura nijoro yagwaga njye n'umugabo wanjye twasohokaga hanze tukitera [tukitwikira] umutaka, kugira ngo imvura itadutwarira muri ayo manegeka.'

    Ku bw'impanuro za Perezida Kagame n'ubuyobozi arangaje imbere, zisaba ko umuturage yakwishakamo ibisubizo, Mukamerika n'umugabo we bishatsemo ibisubizo bikura mu bukene.

    Uyu mubyeyi mu mirimo yo gusoroma icyayi yakoraga, amafaranga yabonagamo yarayizigamaga buri kwezi, umugabo we na we ayo yakuye mu biraka, igice cyayo kimwe kigatunga urugo ikindi kikazigamwa kugira ngo ya ntego yo kwiteza imbere igerweho.

    Muri ubwo buzima bwo kwigomwa byinshi ngo bateganyirize ejo, ha handi baryaga rimwe ku munsi cyangwa ntibarye, biteje imbere bigurira ikibanza ahantu heza, hatagerwa n'ibiza, ahubwo hagerwaho n'ibikorwa by'amajyambere nk'amazi umuriro n'ibindi.

    Bakimara kubona aho gutura, urugendo rwo kurwanya ubukene rwari rukomeje, ngo uwabonye inzu inzara itazayimwiciramo.

    Muri kwa kumva ko ak'imuhana kaza imvura ihise Mukamerika n'umugabo we bakomeje ya gahunda yo kwizigama.

    Ati 'Kuko twegerejwe imbuto nziza n'ifumbire, ya sambu nto twari dufite twatangiye kuyibyaza umusaruro, duhinga kijyambere, ubu inzara yarashize natwe turya saa sita no ku mugoroba.'

    Aho gutura, ibyo kurya n'ibindi by'ibanze nkenerwa byarabonetse, ku bwo gukomeza gutekereza byagutse uyu muryango utangira gushaka ibizarera abana, bikabigisha mbese bwa buzima bubi ababyeyi babo babayemo, abana bazabubarirwe gusa.

    Bagitekereza ibyo 'kuko uri umugongo mugari uhetse Abanyarwanda, uti abana bose nibigire ubuntu, ikibazo cya Mukamerika na Benimana kiba kirakemutse.'

    Mukamerika agaragaza ko iryo terambere ritamugezeho wenyine, agatanga urugero rwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri 'ha handi bisaba 975Frw, agura icupa rimwe ry'umugabo, bakakugaburira umwana amezi atatu. Umwarimu na we yongezwa umushara, umusaruro tukaba tuwubona umunsi ku wundi.'

    Iri terambere ashimira ryatuye umugore imiruho, Mukamerika arikomereza kuri gahunda y'ingo mbonezamikurire 'yakuyeho ikibazo cya wa mugore wikoreraga ifumbire, afashe isuka mu ntonki n'impamba n'umwana mu mugongo cyangwa amushoreye.'

    Ibyo n'irindi terambere abaturage bagenzi be b'i Gakenke, Mukamerika yavuze ko nta kindi bakwitura uwabahaye agaciro uretse 'gutora FPR-Inkotanyi haba ku badepite n'Umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.'

    Bimwe muri byinshi Akarere ka Gakenke kagejejweho mu myaka irindwi ishize hari mo ko ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro eshanu ziva ku ngo 16.788 mu 2017 zigera ku 84,207 mu 2023.

    Mu Gakenke hubatswe imidugudu ibiri y'icyitegerezo irimo Nyundo na Mwanza, igikorwa cyatumye imiryango 64 ituzwa mu midugudu y'icyitegererezo ndetse indi igera ku 3070 igakurwa mu manegeka igatuzwa neza ndetse ubu Umudugudu wa Kagano na wo watangiye kubakwa ahateganyijwe kubakwa inzu z'imiryango 354.

    Mu Karere ka Gakenke kandi uburezi bwaributswe, hubakwa ibyumba by'amashuri 736 n'aya 'etage' kuri EP Mbuga mu Murenge wa Nemba no kuri GS Congoli mu Murenge wa Ruli n'andi ya 14 ya TVET Wings anashyirwamo ibikoresho.

    Mu buzima hubatswe Kaminuza y'Ubuvuzi iherereye i Ruli, ibitaro bigezweho bya Gatonde ku ngengo y'imari irenga miliyari 2,2 Frw, ibi bitaro bikaba kimwe mu bikorwa Chairman Paul Kagame yari yemereye abaturage n'ibindi.

    Mukamerika Marie Rose wo mu Gakenke, yagaragaje iterambere yagezeho bivuye ku kunyagirirwa hanze nijoro atinya ko umuvu wamutwara ku bwo gutura mu manegeka

    Abaturage ba Gakenke berekanye ko bazashyigikira FPR-Inkotanyi mu matora ategenyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, haba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, no ku badepite

    Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bashimiye FPR-Inkotanyi ku iterambere yabagejejeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-za-mukamerika-w-i-gakenke-wungukiye-byuzuye-muri-gahunda-yo-gusubiza

  • Bboxx na Total Energies byatangiye gufasha abantu kubona gaz bishyuye mu byiciro – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinyiwe ku Kicaro Gikuru cya Bboxx i Kigali tariki 10 Nyakanga 2024.

    Ateganya ko Total Energies isanzwe icuruza ibitanga ingufu izajya itanga gaz naho Bboxx yo igatanga igikoresho kizwi nka 'Smart Cylinder Locking Valve (CLV)' gifasha uwayiguze kwishyura mu byiciro kugira ngo abashe gukomeza kuyikoresha.

    Iyo gaz n'ibikoresho byayo byose kongeraho 'Smart Cylinder Locking Valve' bizajya bihabwa umukiliya ubishaka yishyure amafaranga 40% y'agaciro kose andi 60% yishyurwe na nkunganire.

    Ibyo umukiliya azajya yishyurira rimwe ariko ntiharimo amafaranga ya gaz kuko yo azajya ayishyura mu byiciro aho mu minsi 30 azajya atanga 780 Rwf buri munsi.

    Iminsi 30 nirangira gaz idashize azajya akomeza kuyikoresha kugeza ishizemo ariko kwishyura byo byararangiye. Ibyo bizajya bigenzurwa na ya 'Smart Cylinder Locking Valve' twagereranya na mubazi ishyirwa ahajya agakoresho kazwi nka 'regulateur' ku macupa ya gaze.

    Mu gihe hatabayeho kwishyurira igihe muri iyo minsi 30 gukomeza gucana ntibizajya bishoboka.

    Umuyobozi w'imishinga no guhanga udushya muri Bboxx, Kamali John yavuze ko ubu buryo bugamije gufasha abatabonera rimwe ubushobozi bwo kugura gaz yo gutekesha cyangwa abagikoresha ibindi bicanwa nk'amakara.

    Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Bboxx, Mansoor Hamayun yavuze ko gufasha abantu koroherwa no guteka birokora ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati 'Kwagurira ibikorwa byacu mu buryo bwo guteka bugezweho ni umwe mu mishinga migari igize intego yacu yo kuzana ibicuruzwa na serivisi nziza ku baturage b'amikoro make. Twishimiye gukorana na Total Energies mu Rwanda.'

    Bboxx yatangije 'Smart Cylinder Locking Valve' umwaka ushize n'uburyo ikoresha bwo kwishyura bwa PayGo' kugira ngo bifashe imiryango myinshi kubona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

    Iyo tubirebeye mu ishusho ngari dusanga kubona ibikoresho bifasha guteka mu buryo bugezweho bigira uruhare mu kurengera ubuzima bwa benshi'.

    Ronan Masseron Uhagarariye Total Energies mu Rwanda we yagize ati 'Binyuze mu bufatanye bwo guhanga udushya turi gushyiraho uburyo bwiza bufasha guteka mu buryo bugezweho mu Rwanda n'ahandi.'

    Yakomeje agira ati 'Guhuriza hamwe ikoranabuhanga Bboxx isanganwe n'umuhate wa Total Energies mu gukora mu buryo burambye, birenze gutanga gaz yo gutekesha ahubwo turi kongera imbaraga mu bukungu n'ubuzima bwiza ku bantu babarirwa mu bihumbi'.

    Bboxx ni sosiyete mpuzamahanga isakaza ingufu zitangiza ibidukikije ikorera mu Rwanda kuva mu 2013, aho ifite amashami arenga 20 mu Gihugu. Ibikorwa byayo bifasha abaturage bagera kuri miliyoni 3.6 mu bihugu bigera ku icumi ikoreramo haba muri Afurika, Asia n'u Burayi.

    Ibikorwa bya Bboxx kandi bihuje neza n'intego 11 muri 17 z'Iterambere Rirambye zashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye.

    Ni mu gihe Total Energies yo ari ikigo gicuruza ibicuruzwa binyuranye bitanga ingufu mu bihugu bigera ku 120 ku Isi. Gifite abakozi bagera ku bihumbi 100 bakorera abakiliya bagera kuri miliyoni umunani buri munsi bagana serivisi zacyo zitandukanye ku mashami 1500 gifite hirya no hino ku isi.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano

    Isinywa ry’aya maserano ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku bigo byombi

    Abakozi ba Bboxx bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano

    Kamali John yavuze ko ubu bufatanye bugamije gufasha abatabonera rimwe ubushobozi bwo kugura gaze yo gutekesha cyangwa abagikoresha amakara

    Smart Cooking Valve ishyirwa kuri ku icupa rya gaz igafasha mu kugenzura uko nyirayo ayikoresha n’uko ayishyura

    Ronan Masseron Uhagarariye Total Energies mu Rwanda yavuze ko ubufatanye bw’ibigo byombi burenze gutanga gaze yo gutekesha ahubwo ko ari no kongera imbaraga mu bukungu n'ubuzima bwiza ku bantu benshi

    Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Bboxx, Mansoor Hamayun yavuze ko gufasha abantu koroherwa no guteka birokora ubuzima bwa benshi

    Umuyobozi Mukuru wa Bboxx asobanura ku mikorere y’iyi sosiyete


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bboxx-na-total-energies-byatangiye-gufasha-abantu-kubona-gaze-bishyuye-mu

  • Kigali mu mijyi 10 myiza muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka hakorwa ubushakashatsi bwiswe 'World's Best Awards' aho ikinyamakuru cya T+L gisaba abasomyi bacyo gukora igereranya ry'ahantu heza ho kujya hirya no hino ku Isi.

    Batanga ibitekerezo ku mahoteli n'indi myanya myiza yo kuruhukiramo, imijyi, ibirwa, amato manini, sosiyete z'indege, n'ibindi. Abasomyi 186,000 ba T+L nibo batanze umusanzu mu gukora ubushakashatsi bwa 2024.

    Amajwi arenga ibihumbi 700, yahawe imijyi, amahoteli, n'amato manini birenga 8,700 byo hirya no hino ku Isi.

    Imijyi yahabwaga amajwi hagendewe ko bintu nyaburanga ifite, umuco, indyo zaho, ubwuzu n'urugwiro by'abahatuye, ibihacururizwa, n'indangagaciro zaho.

    Abasomyi bari bafite amahitamo yo gushyima umujyi mu byiciro bitanu kuva kuri 'byiza cyane' ukagera kuri 'bibi'. Aya mahitamo niyo ahurizwa hamwe nyuma agahindurwamo amanota, akaya ariyo agenderwaho mu guha imijyi imyanya.

    Mu cyiciro cy'imijyi yo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, harimo ubwiganze bw'imijyi yo mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyaruguru birimo Misiri ma Maroc.

    Ibihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara nabyo byahagarariwe. Umujyi umwe urimo ni uwa Kigali, Umurwa mukuru w'u Rwanda. Uyu mujyi umaze imyaka itatu yikurikiranya utabura kuri uru rutonde. Kuri iyi nshuro waje ku mwanya wa gatanu mu mijyi 10 yambere yahiswemo n'abasomyi.

    Abawutanzeho ibitekerezo bagaragaje ko ari umujyi wuje urugwiro, utuwe n'abantu boroherana cyane, utuje kandi ukeye, ndetse ugaragaza iterambere ryihuta.

    Umwe mu batoye yagize ati 'Iyo ngenda mba numva ntekanye, hari amoko atandukanye y'indyo hakaba na kawa iryoha cyane.'

    Muri rusange imijyi yatoranyijwe igaragaza urusobe rw'ubwiza bwiganje muri Afurika no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuva ku mijyi ikataje mu iterambere, iya gakondo, indi ishingiye mu myemerere, amateka n'ibindi.

    Umujyi wabaye uwa mbere ni uwa Marrakesh muri Maroc, wagize amanota 89.17, ukurikirwa n'uwa Cape Town wo muri Afurika y'Epfo, n'amanota 88.87 mu gihe Umujyi wa Jerusalem muri Israel waje ku mwanya wa gatatu n'amanota 87.25.

    Umujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu wabaye amahitamo ya kane n'amanota 86.14, ukurikirwa n'uwa Kigali mu Rwanda wahawe amanota 85.93, mu gihe Umujyi wa Fez muri Maroc, wagize amanota 84.37 ukaza ku mwanya wa gatandatu.

    Nanone muri Maroc, Umujyi wa Essaouira, washyizwe ku mwanya wa karindwi uhabwa amanota 83.97, ukurikirwa n'uwa Tel Aviv muri Israel, wahawe amanota 82.46.

    Umujyi wa Luxor muri Misiri, n'uwa Cairo nawo wo muri icyo gihugu bikurikirana ku myanya ya nyuma, ikaba yarahawe amanota 82.04 na 81.40.

    Umujyi wa Kigali, mu Rwanda ni umwe mu yishimirwa cyane kubera abantu bahatuye, n’umwihariko w’indyo yaho. waje ku mwanya wa gatanu

    Umujyi wa Dubai, waje ku mwanya wa kane

    Umujyi wa Marrakesh, muri Maroc niwo waje ku mwanya wa mbere

    Umujyi wa Jerusalem, muri Israel, wamenyekanye cyane kubera amateka yawo. waje ku mwanya wa gatatu

    Amahitamo yagiye atangwa hakurikijwe mahitamo y’abasomyi ba Travel + Leisure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-mu-mijyi-10-myiza-muri-afurika-no-mu-burasirazuba-bwo-hagati

  • Umwanya w'Umukuru w'Igihugu turi kuwukozaho imitwe y'intoki – Dr Habineza Frank – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024.

    Dr Frank Habineza ari guhatana n'abandi bakandida barimo Paul Kagame watanzwe n'umuryango wa FPR Inkotanyi n'amashyaka umunani bafatanyije ndetse n'Umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

    Abo bakandida ni nabo bari bahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017 bikarangira Dr Habineza Frank abonye amajwi ya nyuma.

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko mu gihe Abanyarwanda babura iminsi mike ngo bahitemo ugomba kubayobora mu myaka itanu iri imbere, yizeye ko azatsinda amatora.

    Yagize ati 'Turacyafite icyizere ko amatora tuzayatsinda neza, yaba abadepite baziyongera nibura bagere kuri 20 ndetse n'umwanya w'Umukuru w'Igihugu turi kuwukozaho imitwe y'intoki kuri 55%.'

    Dr Frank Habineza yagaragarije abibwira ko Ishyaka rye ryaba rikorera mu kwaha k'undi muntu ko bibeshya, ahubwo ko ababivuga usanga ari abafite imikorere ya politiki yimakaza amacakubiri kandi we yarahisemo kubigendera kure.

    Yagagaragaje ko abakunze kuvuga ko ishyaka rya Green Party ritumwa n'undi muntu bishingiye ku kuba ari abakora Politiki mbi yo gusenya kandi we adashobora kuyikora.

    Ati 'Abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashaka kudusubiza mu mu macakubiri, bashaka kutujyana mu icuraburindi bashaka ko igihugu cyacu cyakongera kwaka umuriro nibo baba bashaka ko dukora politiki yo gusenya.'

    Yongeyeho ati 'Nanze gukorana n'imitwe y'iterabwoba, nize ibya gisirikare ariko naravuze nti dukore politiki yo kubaka igisirikare giteye imbere, cyubake igihugu cyacu gitere imbere ntabwo dushaka kujya kukirwanya. Ni ba bandi bakubwira ngo tera grenade ukanga akavuga ngo uri mubi, oya ntabwo turi babi. Kubera iki se twarwanya igihugu cyacu.'

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka rya Green Party, Ntezimana Jean Claude, yagaragaje ko icyizere cyo gutsinda amatora bagishingira ku musaruro w'ibyakozwe muri manifesto bari bagaragarije abanyarwanda mu 2018 n'uburyo ishyaka rigenda ryaguka.

    Ati 'Twari dufite inzego zihagarariye ishyaka kuri buri karere gusa ariko ubu twashyizeho inzego zihagarariye ishyaka mu cyiciro cy'abagore, urubyiruko kuri buri karere, ku Ntara no ku rwego rw'igihugu. Izo zose ntabwo zicaye, zigeregageza gukomeza kuvuga ibyiza by'ishyaka no kwinjiza abandi bantu mu ishyaka.'

    Yakomeje ati 'Twatanze ibitekerezo bijyanye n'amategeko, tubasha kuvuga ibyari muri manifesto y'ishyaka nibura hafi 70% byagezweho, abaminisitiri barazaga mu Nteko tukababaza ibijyanye n'ibiri muri manifesto, yaba kuri mituweri, kuri buruse y'abanyeshuri, amafunguro ku ishuri, imishahara y'abarimu, ubuhinzi n'ubworozi. Kuri iyi nshuro byari bigoye ko tudatanga umukandida ku mwanya wa Perezida kandi tubona ko umusanzu n'amasezerano twasezeranyije abaturage byarabashije gusubizwa.'

    Biteganyijwe ko ibikorwa by'Ishyaka rya Green Party byo kwiyamamaza bizakomeza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, mu Karere ka Burera na Musanze.

    Bazasoreza muri Rwamagana na Nyarugenge ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Dr Frank Habineza yemeza ko nibura ku kigero cya 55% ari gukoza imitwe y’intoki ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka DGPR, Ntezimana Jean Claude, yagaragaje icyizere cyo gutsinda amatora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwanya-w-umukuru-w-igihugu-turi-kuwukozaho-imitwe-y-intoki-dr-habineza-frank

  • U Bubiligi: Guhera umwaka utaha uzongera gucuruza itabi azafungwa umwaka anatange amande – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe ku wa 09 Nyakanga 2024, 7 sur 7 yatangaje ko nta guriro na rimwe rizaba ryemerewe gucuruza itabi ry'amoko yose ririmo n'irinywebwa hifashishijwe utwuma tw'ikoranabuhanga (e-cigarettes).

    Intego y'u Bubiligi mu gufata icyo cyemezo ni ukugabanya cyane inywebwa ry'itabi cyane cyane mu rubyiruko. Zimwe mu ngamba zatangiye gushyirwaho muri iki gihugu ni ukuzamura ibiciro by'itabi, ndets bikaba biteganyjwe ko mu 2025 mu duce twinshi mu Bubiligi bitazaba byemewe kutunyweramo itabi.

    Ikigo Cancer Foundation gikumira Indwara ya Kanseri, kigaragaza ko 24% by'Abaturage b'u Bubiligi banywa itabi, 19% muri bo bakarinywa buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko ikibabaje ari uko Indwara ya Kanseri yibasira abantu nk'imwe mu ngaruka zo kunywa itabi kandi bishobora kwirindwa. Kinakomoza ku kuba Ababiligi 40 bapfa buru munsi bazize kunywa itabi, abasaga 300,000 bakazahazwa n'indwara zituruka ku kunywa itabi.

    Perezida w'Ihuriro VapeBel ribarizwamo abacuruzi b'itabi rinywebwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Felix Rijkers, yavuze ko uyu mwanzuro w'u Bubiligi atari mwiza, ashingiye ku kuba iryo tabi bacuruza ngo rigira uruhare mu gufasha abakuze babaswe n'itabi bakaba barireka, none bikaba bigiye kubabera bibi kurushaho.

    Iri huriro kandi rivuga ko nk'amaguriro azobereye mu bijyanye ni gucuruza iryo tabi atakabaye ajya mu mubare w'azafatirwa uwo mwanzuro, rishingiye ku kuba yo mbere yo kurigurisha hari ibyo abanza kwitahio birimo kubaza umuguzi imyaka y'amavuko afite.

    VapeBel kandi igaragaza ko iki cyemezo nikiramuka gikurikijwe kizahungabanya amaguriro 300 ndetse abagera kuri 700 batakaze akazi. Gusa rigaragaza ko rifite icyizere ko icyo cyemezo cyakongera kwigwaho leta igahindura umugambi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-guhera-umwaka-utaha-uzongera-gucuruza-itabi-azafungwa-umwaka

  • Ndumva mfite icyizere! Paul Kagame yizeye aba… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyarutovu, ahari hateraniye abarenga ibihumbi 200 bo mu turere twa Gakenke, Rulindo, Musanze, Burera n’abandi baturutse hirya no hino mu turere tw’Igihugu.

    Ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizakomereza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga ndetse na tariki 13 Nyakanga 2023 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Paul Kagame yavuze ko ashingiye ku rugendo rw’ibikorwa mu myaka 30 ishize abanya-Gakenke yabagejejeho, yizeye ko bazakomeza kumushyigikira ndetse bakamuhesha intsinzi mu matora- Ni ibintu avuga ko bimuha icyizere cyuzuye cy’uko azatsinda amatora.

    Ati “Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye. Nzanagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.”- Abaturage bati ‘tuzagutegereza’.

    Yavuze ko gutora ari uguhitamo kandi ugatora neza ku gipfunsi. Kagame yavuze ko ushingiye ku byo abanyarwanda banyuzemo mu myaka itambutse n’aho bageze ‘gutora byari bikwiye koroha’ ariko abantu ni abantu, kandi Politike igira ibyayo.

    Avuga ko hari ibikorwa bishimangira ibyo yagejeje ku banyarwanda, ariko kandi buri wese ibyo yifuza kugeraho n’aho igihugu kigana, bituma agira amahitamo ye.

    Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yasize amasomo abantu bakwiye kubakiraho, kandi bigasiga amasomo atuma buri wese atumbirira ejo hazaza.

    Ati 'Amateka yacu, wibanze ku byo tumaze kunyuramo n'ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya.  N'ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri imbere aho tujya.'

    Yavuze ko afitanye igihangano n’abanyarwanda kandi nicyo ‘twubakiraho’. Yumvikanishije ko kuba avuga ko ibyiza biri imbere ashingira ku kuba ubushobozi, ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda uriyongera.

    Kagame yavuze ko Abanyarwanda aribo bafite inshingano yo gukomeza kubaka u Rwanda. Ati “Tugomba gukora ibishoboka kugirango u Rwanda rukomeze rutere imbere.”

    Yavuze ko gutora FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo ari ugushimangira urugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso no gukomeza kwiyubakamo ubushobozi.

    Ati 'Mwebwe rero, hagati yanyu mumaze kwiyubaka, kwiyubakamo ubushobozi, abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere.  Ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga, iki tugiyemo cyaba aricyo kitubera imbogamizi. Ahubwo kwa gutera igikumwe, bisobanuye ngo turakomeye, turiteguye gukora ibyiza n'ibindi biduteza imbere.'

    Kagame yanavuze ko gutora FPR ari ugushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.

    Akomeza ati “Ati 'Iyo mihanda, ayo mavuriro, amashuri, amashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n'ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere, bikaduteza imbere.  Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw'Abanyarwanda ku buryo mu majyambere ntan'umwe usigara inyuma. Tuzafatanya.'

    Yavuze ko abanyarwanda bahuriye ku guteza imbere u Rwanda ‘kuko ari rwo ruza imbere ya byose’.

    Kagame yavuze ko ibyo abanyarwanda bifuza kugeraho n’ibyo bagezeho ‘tugomba kugira umutekano ubirinda’. Ati “Wowe wakubaka inzu ejo ukifuza ko ikugwa hejuru? Cyangwa ko igwa. Tugomba kurinda ibyo twubatse. Umutekano rero ni ngombwa.”

    Yabwiye abaturage ko aribo bafite uruhare mu kurinda umutekano ndetse cyane cyane abakiri bato. Ati “Turabizeye.”

    Kagame yabwiye abanya-Gakenke ko igihango bafitanye ‘kiberaho kugirango kivemo ibikorwa bigeza abantu kure’. Ati “Nimwe duhanze amaso.”

    Kandida-Perezida, Paul Kagame yizeye ko abanya-Gakenke bazamuhesha intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu 

    Paul Kagame yavuze ko gutora FPR-Inkotanyi ari ugushimangira igihango mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda 

    Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Gakenke ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 200 

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PAUL KAGAME I GAKENKE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144859/ndumva-mfite-icyizere-paul-kagame-yizeye-abanya-gakenke-kuzamuhesha-intsinzi-mu-matora-144859.html

  • Umunyarwanda mu mahanga afite agaciro! Imvano… – #rwanda #RwOT

    Ni impano banyujije mu ndirimbo bise “Ni Wowe” yanditswe na Sunday Severin na Kurama Pius. Bayikoze mu kwifatanya n’abanyarwanda bose muri iyi bihe by’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba kuwa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

    Iyi ndirimbo “Ni Wowe” yakozwe n’urubyiruko rw’ i Burayi rwiganjemo ababa mu Muryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Poland, (RCA: Rwandan Community Abroad), barimo abagiye kwiga amashuri yisumbuye, abiga muri Kaminuza ndetse n’abandi baba muri iki gihugu kubera akazi.

    Yumvikanamo abahanzi b’abanyempano bagera kuri 13 batuye muri Poland ari bo Ados Music [Iraguha Bienfais], Mutoni Lolita, Birungi Specy, Kwizera Moses, Ngabo Evode, Habimana John, Mutabaruka Eddy, Tumukunde Salma, Karemera Calvin Paul, Kelly Sinzihara, Ornella Umukundwa, Murinzi Derrick na Igor Kayisire.

    Muri iyi ndirimbo, uru rubyiruko ruvuga ko “Abato n’abakuru duhuje umutima, tuzamutora, ibikorwa erega byo birivugira tuzamutora. Ni inkingi ya mwamba, ni impano y’Imana. Muzehe wacu twemera cyane, amajwi yacu yose ni ayawe”. Bahamagarira, Uburayi, Amerika na Afrika kuzamutora. Bati “Usibye n’abanyarwanda twese, n’ i Mahanga barakwifuza, ni wowe”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Sunday Suverin wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akagisangiza bagenzi be nabo bakamwumva vuba, ndetse akaba ari we wayikoze muri studio, yavuze ko bayikoze kugira ngo batange “umusanzu wabo wo gushyigikira Umukandida wacu Paul Kagame bitewe n’ibyiza agirira Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko Abanyarwanda batuye hanze”.

    Yavuze ko muri ibyo bikorwa harimo kuba Perezida Kagame abasura, ariko noneho harimo no kuba yarahaye agaciro Abanyarwanda bose yaba ababa mu gihugu n’ababa hanze. Ati: “Umunyarwanda mu mahanga ubungubu afite agaciro, ibyo byose urumva ni ukubicyesha Perezida wacu. Mbere ntabwo ari ko byari bimeze, mbere waragendaga ukumva ntabwo ushaka kwitwa umunyarwanda”.

    Sunday Severin ati “Twaravuze tuti reka twicare dukore indirimbo, dufite n’ubushobozi twakora n’ibindi birenzeho, iyo ndirimbo yahuriwemo n’abantu bagera kuri 13, abakobwa n’abahungu, turayisohora kugira ngo aba Diaspora nabo bazayiririmbe, bazayibyine izanagire uruhare mu kwamamaza umukandida wacu, icyo ni cyo gitekerezo nyamukuru”.

    Kurama Pius uri mu banditse iyi ndirimbo akanayiririmbamo, yadutangarije ko bayikoze nk’impano yabo kuri Perezida Kagame. Ati: “Twashatse guha Umuyobozi wacu H.E Paul Kagame impano yo kumushimira ibyiza byinshi yaduhaye, urugero; icyubahiro mu mahanga, uburinganire, iterambere mu bikorwa remezo, uburezi, ubuzima n'ubukungu”.

    Yavuze ko ubutumwa burimo ari ubwo gushimira no kugaragaza ibyiza Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda “by’umwihariko twebwe turi imahanga. Kera kuba umunyarwanda imahanga byabaga ari nk’igitutsi.”

    Ati “Twitwaga impunzi, abicanyi, twitwaga amazina y’igisebanyo nka 'kanyarwanda'. Ariko ubu, aho tugeze hose turifuzwa, duhabwa agaciro ko kuba umunyarwanda kubera ubumwe namajyambere twagezeho mumyaka 30. Ibyo nta wundi tubicyesha uretse H.E Kagame”.

    Kurama Pius ati “Impamvu yindi yaduteye gukora iyi ndirimbo, ni urubyiruko tugiye gutora ku nshuro yabo ya mbere. Umuryango nyarwanda muri Poland ugizwe cyane cyane n'urubyiruko rugiye kwitabira mu matora ku nshuro yabo ya mbere. 

    Aba bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bumva ko nta bundi buryo batanga umusanzu wabo muri aya matora biruta gutura indirimbo y’amatora Perezida Paul Kagame. Iyi ndirimbo igaragaza neza amahitamo y'urubyiruko rw’imahanga muri aya matora y'umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite”.

    Umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, avuga ko kuva mu 1959 kugera mu 1994 abanyarwanda benshi bategetswe kuba mu bindi bihugu nk’impunzi, akaba ashimira Perezida Kagame wabohoye igihugu, agaca ubuhunzi, ubu abatuye hanze bakaba bishimira u Rwanda, ati: “Tuba hanze y’u Rwanda nk’Abanyarwanda nka Diapora Nyarwanda”.

    Nk’uko yabitangarije Iwacu Times yandikirwa muri Poland, yavuze ko ipfunwe abanyarwanda benshi bari bafite ryo kwitwa Abanyarwanda, ryasimbuwe n’ishema baterwa no kuba ari abanyarwanda bitewe n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Loliya Umutoni yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu kwifatanya n’Abanyarwanda bose mu bihe by’amatora, akaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka ya Diaspora nyarwanda. Ados Muzika avuga ko bayikoze mu gushimira Perezida Kagme no kumubwira ko bamuri inyuma, ati “Dufite amatsiko menshi yo kugutora luwa 14 Nyakanga 2024”. 

    Aravuga ko ibi mu gihe bamwe mu banyarwanda batuye muri Poland batangiye ingendo zerekeza kuri Site z’itora kugira ngo itariki izagere biteguye neza ijana ku ijana gushyigikira Paul Kagame. Abanyarwanda batuye hanze bazatora kuwa 14 Nyakanga 2024.

    Iyi ndirimbo “Ni Wowe” yagize hanze mu buryo bw’amajwi gusa, yavumbuye impano z’abasore n’inkumi baba muri Poland kuko barimo abahanzi b’agatangaza. Ntibayifata nk’iy’amatora gusa, ahubwo inagaragaza uko u Rwanda rwazutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda bikimakazwa.

    Inagaragaza uko FPR-Inkotanyi binyuze ku buyobozi bwa Perezida Kagame yahinduye u Rwanda rwari rugiye gukurwa burundu ku ikarita y’isi, rukaba igihugu buri munyarwanda utuye hanze yishimira kwita “Mu Rugo”. Uru rubyiruko ruvuga ko ruzanezezwa cyane no kubona abanyarwanda na Perezida Kagame babyina iyi ndirimbo.

    U Rwanda na Poland ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ndetse ibihugu byombi bikunze kugendererana. Ubwo aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida wa Poland, Andrzej Duda, yavuze ko u Rwanda ruramutse rugize ibibazo, Poland yarutabara.

    Ati: 'U Rwanda rugize ibibazo, twaruha ubufasha. Turi mu biganiro bijyanye n'uburezi burimo amasomo y'igisirikare kugira ngo urubyiruko rw'u Rwanda ruzabe rwiteguye kurinda igihugu cyarwo mu gihe hari uwashaka kugitera. Dushaka guteza imbere ubufatanye bwacu mu bya gisirikare. Ni cyo naganiriye na Perezida Kagame.'

    Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Kagame ubwo yavugaga ku mubano w’u Rwanda na Poland, yavuze ko iki gihugu cy’i Burayi cyafashije u Rwanda mu ngeri zitandukanye, atanga urugero ku burezi bw'abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho.

    Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu ngeri z'uburezi hagati y’ibi bihugu byombi, bwatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi bo mu Rwanda biga muri Kaminuza zo muri Poland uyu munsi. Yaragize ati 'Biri gutanga umusaruro mu guhindura ubuzima bwa benshi.'

    Muri Rwanda Day yaberye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro za 2024, Parezida Kagame yavuze ku gihango u Rwnda rufitanye n’Abanyarwanda baba hanze. Yavuze ko abatuye hanze y’u Rwanda, bagomba kwiyumvamo u Rwanda cyane kuko ari bo bazaruha icyerekezo ruganamo kandi barabishoboye.

    Ati: “Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo, ruri kumwe nawe buri gihe, kandi ni byiza kuri wowe no ku Gihugu muri rusange, ni yo mpamvu dushyiraho umwanya nk'uyu wa Rwanda Day kandi tuzakomeza kubikora”.

    “U Rwanda ni mwe muzaruha icyerecyezo ruganamo, kandi murabishoboye ni mwe murucira inzira, abikorera, abanyapolitiki, imiryango itandukanye, tubahaye ikaze tubashimiye byinshi mwakomeje gukora, ariko hari byinshi tugitegereje mbashimira rero ibyo mwamaze gukora kandi mbasaba kongeraho n'ibindi'.

    Tumukunze Salma niwe wumvikana aririmba inyikirizo y’indirimbo “Ni Wowe”

    Kurama Pius wiga muri Vistula University muri Poland ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo

    Lolita Umutoni ari mu rubyiruko rwo muri Poland rwahaye impano Perezida Kagame

    Ados Muzika usanzwe ari umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo yaririmbye muri “Ni Wowe”

    Urubyiruko rugera kuri 13 rwo muri Poland rwahuriye mu ndirimbo “Ni Wowe”

    UMVA INDIRIMBO “NI WOWE” YAHURIWEMO N’ABAHANZI 13 BATUYE MURI POLAND

    MURI POLAND BAMWE BATANGIYE URUGENDO BEREKEZA KURI SITE Z’ITORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144848/umunyarwanda-mu-mahanga-afite-agaciro-imvano-yimpano-abahanzi-13-bo-muri-poland-bahaye-per-144848.html