Blog

  • Uwari urwaye bwaki yahindutse rwiyemezamirimo: Ubuhamya bwa Mukandayisenga – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, ubwo hamamazwaga abakandida depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

    Mukandayisenga ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yari afite ibiro 45 kandi ari umugore. Icyo gihe ngo yagaragaraga mu mirire mibi kimwe n'umwana we yari yaribarutse.

    Ubuyobozi bwiza buyobowe na FPR-Inkotanyi ngo bwarabibonye bumufasha kuyivamo neza.

    Ati 'Ubuyobozi bwiza bwarabirebye bumpa inka ikamwa ntangira kunywa amata njye n'abana banjye, twese twari mu mirire mibi ariko aho tuboneye inka tukanigishwa gutegura indyo yuzuye twayivuyemo njye ndazamuka mva ku biro 45 ngira ibiro 88. Ndashimira rero ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame bwankuye mu mirire mibi.'

    Mukandayisenga yakomeje avuga ko bitarangiriye aho kuko ya nka yabahaye ifumbire batangira guhinga bareza, ava ku guhingira 700 Frw mu baturanyi ahubwo nawe atangira kweza neza abikesha ifumbire yakuye kuri ya nka ndetse n'ubundi bujyanama yahawe n'ubuyobozi.

    Ati 'Ubu ndi umugore ukoresha abandi aho nahingiraga 700 Frw nanjye ubu nsigaye mpingisha abakozi batanu bahoraho buri umwe aba ahembwa 1500 Frw ku munsi byaba ari mu bihe byiza nkanakoresha abakozi icumi byose nkaba mbikesha imiyoborere myiza yatumye mbona inka ikamwa, impa amata, ifumbire nanabasha gukirigita ku ifaranga nakuraga mu mata.'

    Mukandayisenga yavuze ko kuri ubu ajya mu bandi bagore yizihiwe, yemye kandi yifitiye icyizere mu gihe mbere yatinyaga kujya mu bandi kuko nta mwenda yagiraga usa neza ahubwo yahoranaga ibibazo no kwitinya kubera ubukene.

    Ati 'Ikindi nishimira ni uko twegerejwe ubuyobozi, ubu uragira ikibazo buri muyobozi wese akabimenya, akakuba hafi ku buryo tumeze neza kubera imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame wacu.'

    Yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n'Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kugirira icyizere uyu muryango kugira ngo buri wese agerweho n'iterambere. Yavuze ko inzira y'ubukire yatangiye atenda kuyireka ahubwo yifuza gufasha abandi baturage bakiri inyuma nk'aho yahoze kugira ngo nabo bagere ku iterambere.

    Akanyamuneza ni kose kuri Mukandayisenga wahoranye ibilo 45 kubera imirire mibi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwari-urwaye-bwaki-yahindutse-rwiyemezamirimo-ubuhamya-bwa-mukandayisenga

  • Babahinduranya nk’imyenda! Ibyamamarekazi 10… – #rwanda #RwOT

    Bitewe n’uburyo nabo baba bifuzwa n’abagabo benshi babirukaho bituma nabo biborohera kubahinduranya, dore ko ibyo kubona umukunzi biba byoroshye kuburyo adashobora kwicara atamufite. Ibi kandi ntibabikora mu bwihisho kuko banabishyira ku muragaragaro.

    Usanga nk’umuhanzikazi runaka uyu munsi yafotowe asomana n’umusore runaka, bwacya ugasanga afotowe yishimanye n’undi bitewe n’uko ubuzima bwabo buba bushyirwa hanze cyane. 

    Benshi muri bo barimo nka Jennifer Lopez, Taylor Swift, Kim Kardashian bagiye biyemerera ko badashobora gutuza badafite abakunzi kuburyo niba yatandukanye n’umwe uyu munsi, mu minsi itarambiranye araba amaze kubona undi umusimbura.

    InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’ibyamamarekazi ku rwego mpuzamahanga byagiye bihinduranya abagabo ku bwinshi:

    1. Drew Barrymore

    Drew Blyte Barrymore ni umukinnyi wa filime, umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba anafite ikiganiro kuri televiziyo ya CBS cyitwa ‘The Drew Barrymore Show’ atumiramo ibyamamare. Uyu mugore w’imyaka 49 yatangaje ko amaze gukundanaho n’abagabo 30 barimo 3 barushinze ntibirambe. Yavuze ko mu 2012 ubwo yarushingaga na Will Kopelman yaramaze gukundanaho n’abagera kuri 22, gusa kuva batandukana mu 2016 yakundanye n’abagabo 8 bityo bose hamwe ni 30.

    2. Britney Spears

    Uyu muhanzikazi benshi bita ‘Princess of Pop’, amakuru ye aheruka gutangazwa ni uko yavuze ko yazinutswe ibyo gukundana n’abagabo nyuma y’agatanya zegera kuri 3. Gusa nubwo bimeze bityo Britney Spears yaciye ibintu i Hollywood n’abagabo batandukanye ndetse bose bagera kuri 17 barimo n’uwo baherutse gutandukana bamaranye amezi atanu gusa.

    3. Halle Berry

    Uburanga bw’umukinnyi wa filime Halle Berry wanigeze kwitabira irushanwa rya Miss World mu 2000, bwirahirwa na benshi barimo n’abahanzi bakunze kumuririmbaho barimo n’umuraperi Kendrick Lamar wagize ati:”Umugore mwiza ni usa nka Halle Berry gusa Imana nayo ntiyaremye abandi nkawe niwe gusa yaremye’. Halle w’imyaka 57 amaze kukanyuzaho n’abagabo 15 barimo Van Hunt bari mu rukundo ubu.

    4. Jennifer Lopez

    Mu batarahiriwe n’urukundo n’umuhanzikazi Jennifer Lopez arimo. Amaze guhana gatanya eshatu yewe n’umugabo we wa Kane Ben Affleck nawe baherutse gutandukana n’ubwo batarasinya gatanya. J-Lo utarigeze ahisha ko atabasha kubaho atarikumwe n’umugabo, amaze kukuanyuzaho n’abagabo 14 barimo 3 bagiye barushinga bagatana, 7 bagiye bibanira nk’umugabo n’umugore, n’abandi 4 bakundanyeho ntibimare kabiri.

    5. Rihanna

    Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna, wakanyujijeho n’abasore benshi barimo n’ibyamamare nka Chris Brown, Drake, Travis Scott, Leonardo DiCaprio n’abandi, kuri ubu asigaye yarabaye umubyeyi w’abana 2 ndetse abanye neza n’umugabo we A$AP Rocky. Gusa mbere y’uko Rihanna akundana n’uyu muraperi yabanje kukanyuzaho n’abagabo 13.

    6. Sandra Bullock

    Ni umwe mu bagore bubatse izina muri Sinema, wamamaye muri filime nka ‘The Proposal’, ‘The Blind Side’, ‘Bird Box’ n’izindi. Sandra Bullock yakanyujijeho n’abagabo 12 barimo Jesse James barushinze mu 2005 bagatandukana mu 2010. Hamwe na gafotozi Bryan Randall uherutse kwitaba Imana bari bamaranye imyaka 11. Mbere y’uko Sandra akundana na Bryan yaramaze kukanyuzaho n’abagabo 11, Bryan aza ari uwa 12, icyakoze kuva yakwitaba Imana Sandra Bullock ntawundi mugabo arongera gukundana nawe.

    7. Scarlett Johansson

    Ni icyamamarekazi mu gukina filime benshi bita ‘Black Widow’ kubera filime za ‘Avengers’ zatumye amenyekana. Scarlett yatangaje ko yakundanyeho n’abagabo 13 barimo Colin Jost barushinze mu 2020. Mbere akaba yarakanyujijeho n’abarimo Ryan Reynolds babanye imyaka 4 gusa.

    8. Taylor Swift

    Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift, azwiho kuba akunze gukundana n’ibyamamare bigenzi bye gusa ntibarambane. Ni kenshi yakundanyeho n’abahanzi n’abakinnyi ba filime barimo Harry Styles, Calvin Harris, Tom Hiddleston n’abandi. Yakanyujijeho n’abagabo 11 kugeza kuri Travis Kelce bari kumwe ubu wujuje umubare wa 12.

    9. Katy Perry

    Umuhanzikazi w’icyamamare, Katy Perry, nawe ari mu bakundanyeho n’abagabo benshi. Yivugiye ko yakundanye n’abagabo 11 barimo n’uwo barikumwe ubu Orlando Bloom bamaze kubyarana umwana w’umukobwa. Muri aba bagabo 11 kandi harimo umunyarwenya w’umwongereza Russell Brand barushinze mu 2010 bagatandukana mu 2012.

    10. Natalie Portman

    Umukinnyi wa filime Natalie Portman ukomoka muri Israel, yagiye akundwa muri filime nka ‘Leon’, ‘Black Swan’, ‘No String Attached’ n’izindi. Natalie yakanyujijeho n’abagabo 10 barimo na Benjamin Millepied baherutse guhana gatanya bari bamaranye imyaka 12 barushinze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144820/babahinduranya-nkimyenda-ibyamamarekazi-10-byakanyujijeho-nabagabo-benshi-amafoto-144820.html

  • MU MAFOTO 100: Ni inshuti y’abanyarwanda bose… – #rwanda #RwOT

    Tariki 09 Nyakanga 2024 ni umunsi utazibagirana ku rubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari bwo bakabije inzozi zabo bahura ndetse baganira na Perezida Paul Kagame. Ni ikiganiro cyabaye mbere y’amasaha macye ngo yiyamamarize mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda.

    Ni ikiganiro kibanze ku kugaragaza uko Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye n’impamvu rwatangijwe kugeza ubwo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe. Iki kiganiro cyabereye ku Mulindi w’Intwari i Byumba mu Karere ka Gicumbi, kibanda ku rugamba rwo kubohora igihugu- Aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye.

    Mu bitabiriye iki kiganiro harimo abanyamakuru barimo Lucy Nzeyimana wa RBA, Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo, Jean Luc Imfurayacu wa B&B Fm, Rusine Patrick wa Kiss Fm, ba Nyampinga barimo Miss Nishimwe Naomie, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime Clapton Kibonge, n’urubyiruko rutandukanye rukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Mu bajijije ibibazo harimo Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020. Uyu mukobwa yabanje kubwira Umukuru w’Igihugu, ko ari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, maze Paul Kagame amubwira ko asanzwe amuzi, kuko amubona kenshi. Ati “Ndatekereza njya nkubona kenshi.'

    Nishimwe yabajije Umukuru w’Igihugu ati “Ni gute twaba Intare mu gihe twamenyereye amahoro n’iterambere gusa mu gihugu cyacu.” Perezida Kagame yamusubije ati “Mukwiriye kubyumva, mukwiye no kubimenya. Mukamenya ngo ibi byiza ntabwo ari uku byari bimeze imyaka 30 ishize, hanyuma ukibaza ngo byagenze gute kugirango tube dufite ibi byiza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko kurinda ibyagezweho harimo no kugaragaza ukuri gukwiye, ari nawo mukoro ufitwe na buri wese cyane cyane abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. avuze ko no mu gutanga ibitekerezo harimo intambara, ari nayo mpamvu buri wese akwiriye gushungura mu byo atangaza. 

    Perezida Paul Kagame akomeza agira ati “Kubaho uri umbwa, ni ukubaho nta bitekerezo, utagira…umuntu yagutuka ukamusaba imbabazi […] Kuba Intare mvuga ni uguhangana n’ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, cyaba icy’umuryango wawe, cyangwa icy’iki gihugu ukakigira icyawe.”

    Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] wamamaye muri filime Seburikoko na filime ye y’uruhererekane yise “Umuturanyi”, yagaragaye afata ifoto na Perezida Kagame, yo mu bwoko bwa ‘Selfie’. Ni ibintu byamukoze cyane ku mutima, avuga ko yishimiye cyane guhura na Perezida Kagame afatiraho icyitegererezo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton Kibonge umwe mu bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame, yavuze ko hari amasomo akomeye yamwigiyeho arimo kumenya ko intambara zose atari iz’amasasu, ahubwo ko nawe yarashisha imbuga nkoranyambaga mu kubaka u Rwanda. Yamushimiye umutima mwiza agirira abanyarwanda bose.

    Ati “Ni inshuti y’abanyarwanda bose, nangiye mbona aganira n’abazasa ku ma site atandukanye, twamubonye ahobera, aterura abana aho yageraga, twahuye nawe nk’urubyiruko atwereka guca bugufi, kuganira.

    Ikindi nize ni uko intamba zose atari iz’amasasu, namenye ko nanjye narashisha ibyo mfite nk’imbuga nkoranyambaga mparanira ko amateka mabi atazigera agaruka ahubwo nkakomeza kubaka u Rwanda, nkakomereza aho abakuru bacu bageze”.

    Rukunda Patrick uzwi nka Patycope, ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize amahirwe yo kuganira na Perezida Kagame. Abigezeho nyuma y’imyaka 16 amaze akoresha imbuga nkoranyambaga kuko yatangiye kuzikoresha mu 2008. Afite umwihariko wo gukoresha imbuga nyinshi yaba Facebook, X [Twitter] na Instagram.

    Patycope ukoresha imbuga nkoranyambaga nk’akazi ke k’umwuga, yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda, ndetse byagorana kubona umuhanzi wo mu Rwanda atafashije kwamamaza umuziki we ku mbuga nkoranyambaga. Agira uruhare mu kwamamaza ibitaramo by’abahanzi ndetse n’ibikorwa bya kompanyi zitandukanye.

    Mu butumwa bwe nyuma yo guhura na Perezida Kagame, yagaragaje akari ku mutima we. Ati “2008 ni bwo igitekerezo cyanjemo cyo gufunguza Facebook account, 2011 ni bwo natangiye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nzikoresha mu buryo bwiza, none uyu munsi nagize amahirwe yo gufata ifoto na H.E President Paul Kagame.

    Iyi foto ivuze byinshi kuri njyewe kuko uyu munsi yambwiye ko nkwiye kwiha agaciro sinzemere kuba imbwa, ahubwo ko ngomba kuba INTARE kuko ibyo abandi bakora nanjye nabikora neza kandi nkanabarusha. Niko Gukotana Nyabyo”.

    Harerimana Tito ukoresha cyane urubuga rwa X akurikirwaho n’ibihumbi 93, aho azwi nka Tito Hare, akaba yagaragaye ari kumwe neza n”Umukuru w’Igihugu, yavuze ko guhura na Perezida Kagame ari inzozi zibaye impamo. Yanditse ati “Birangiye inzozi zanjye impamo, ifoto nziza cyane hamwe na Nyakubahwa Paul Kagame”.

    Yabwiye urubyiruko rugenzi rwe ko bafite umubyeyi, at “Simfite amagambo yasobanura uko niyumva, ndi umunyamugisha. Rubyiruko, dufite umubyeyi”. Lydie Mutesi Mwambali yamusubije ati “Ubanza uri muri ba bantu bavugwa bakoze ku mutima w'Imana, ndakwishimiye cyane uyu mugisha urawukwiye, uri muto utari gito, komeza utsinde!”

    Kwizera Josue wamamaye nka Byukavuba [Sir.Uracyaryamye] kuri X, byamurenze na cyane ko Perezida Kagame yavuze ko amuzi ndetse akaba amukurikira kuri X. Uyu musore yavuze ko atabona uburyo agaragaza umunezero wuzuye umutima we.

    Ati: “Itariki 09.07.2024 sinzayibagirwa. Ntabwo nabona uko nandika uburyo nishimye muri aka kanya kuba ‘nzwi’ na Nyakubahwa Paul Kagame, Papa w’u Rwanda, ntabwo bigira uko bisa. Ni ukuri H.E akunda urubyiruko”.

    Yashimiye cyane Umukuru w’Igihugu ku bwo kuzirikana no guha umwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ati Ni iby’agaciro gakomeye kugira umuyobozi na Guverinoma igenera umwanya urubyiruko kugira ngo rutange ibitekerezo”.

    Yanashimiye bagenzi be bakoresha imbuga nkoranyambaga, abibutsa ko ibyo batangaza bigera kure cyane kurenza uko babitekereza. Yanavuze ko abaharabika u Rwanda akabo kashobotse, ati “Ahubwo ba bandi barajya he ko twaje”.

    Luckyman Nzeyimana ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba n’umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ari mu bahuye n’Umukuru w’Igihugu anafata ifoto y’urwibutso yo mu bwoko bwa ‘Selfie’. Byamurenze cyane ati “Turinzwe n'Intare kandi Intare ihora ari Intare! […] Mu Biryogo ndaje mbabwire uko gahunda ziteye Bavandimwe”.

    Minisitiri Utumatwishima Abdallah ufite urubyiruko mu nshingano ze, yabwiye abakoresha imbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame akurikira ibyo batangaza kandi akanda akunda “Content zacu” [Ibyo batangaza ku mbuga nkoranyambaga]. Yabibukije kuzatora Paul Kagame mu mu matora ya Perezida azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

    Yifashishije ifoto y’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kumwe na Perezida Kagame, Minisitiri Utumatwishima yanditse ati “Umusaza ngo aba adukurikira wallah. Za mpaka nagiranye na ba Luckyman Nzeyimana, Eeeeh, ‘content’ ya Urinde Wiyemera, Caguwa 2, Museco, arazibona. 

    Wa muhungu w’i Gasanze Robert Cyubahiro McKenna, kandi ngo twese adukunda uko turi, na ‘content yacu’ uko iri. #Ndambungenge #ToraKagame24″.

    Luckyman Nzeyimana yashimiye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, amubwira ko Perezida Kagame yababwiye ko ibyo batangaza byose “abikurikira kandi ngo abibona, gusa icyo ari gukunda cyane ni ukuntu urubyiruko n'abanyarwanda bashishikajwe no gushaka icyakomeza guteza imbere u Rwanda. Ati ‘Social media namwe muzikomereho, dukomeze dutere imbere’! Amahitamo yacu”.

    Buri umwe yatahanye ifoto ya Selfie hamwe na Perezida Kagame

    Clapton Kibonge na Tito Hare mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahuye na Perezida Kagame 

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144821/mu-mafoto-100-ni-inshuti-yabanyarwanda-bose-imbamutima-zabakoresha-imbuga-nkoranyambaga-ba-144821.html

  • Cyusa Ibrahim yahishuye uko ijambo rya Perezi… – #rwanda #RwOT

    Iri jambo yarivuze ku wa 25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje urugendo rw'amajyambere.

    Icyo gihe yagize ati '[…] Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n'uko rwatereranwe, ariko binatewe n'uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.'

    Yongeyeho ati 'Nk'uko rero mutahindutse, muri za ngabo z'intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.'

    Mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yumvikanishije ko kuba Intare ari ukumenya guhangana n'ibibazo, yaba ibyawe, iby'umuryango cyangwa Igihugu.

    Ati “Kubaho uri umbwa, ni ukubaho nta bitekerezo, utagira…umuntu yagutuka ukamusaba imbabazi […] Kuba Intare mvuga ni uguhangana n’ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, cyaba icy’umuryango wawe, cyangwa icy’iki gihugu ukakigira icyawe.”

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko akimara kumva ariya magambo yagiye mu nganzo akora indirimbo iyashamikiyeho mu rwego rwo kumvikanisha uburyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizeye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.

    Ati 'Ni indirimbo nahimbye mpimbira intsinzi y'Umukuru w'Igihugu, ariko akaba ari n'intsinzi y'Abanyarwanda twese. Nyikora nagendeye ku magambo yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge abwira abanyarwanda ati 'muri intare kandi muyobowe Intare.' Akomeza ati 'Iryo jambo rero ryanteye imbaraga mpita nyihimbamo indirimbo.'

    Mu nkikirizo y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana avuga agira ati 'Twatsinze banyarwanda, twabatsinze ku manywa y'ihangu, turi intare z'intajorwa'. Ati 'Amagambo ye rero niyo yatumye nkora iyi ndirimbo. Ndavuga nti ngomba kuyigeza ku banyarwanda, kuko intsinzi yo turimo turayibona, ikituraje ishinga ni itariki, ariko intsinzi yo turayikozaho imitwe y'intoki.'

    Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo yise 'Migambo' yitiriye indirimbo yahimbiye Umukuru w'Igihugu.

    Muri iki gitaramo yahuriyemo n'abarimo Mariya Yohana, Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat. Ni ubwa mbere uyu muhazi yari akoze igitaramo nyuma y'imyaka 10 ishize ari mu muziki wubakiye ku guteza imbere injyana gakondo.

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko indirimbo ye 'Twatsinze' yayikoze ayikomoye ku ijambo rya Perezida Kagame

    Cyusa yavuze ko nk'umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yizeye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu 




    Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 25 Kamena 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWATSINZE' YA CYUSA IBRAHIM


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144822/cyusa-ibrahim-yahishuye-uko-ijambo-rya-perezida-kagame-ryamubereye-imvano-yindirimbo-twats-144822.html

  • Benshi mu bakinnyi bitabiriye umuhango wo gushyingura Mukonya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo uwahoze ari myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] yasezeweho bwa nyuna ndetse ahita anashyingurwa.

    Iyi nkuru mbi mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

    Mukonya yitabye Imana ubwo yari mu myitozo Mageragere, yaje kugongana n’umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura biranga ari bwo bahitaga bamutwara kwa muganga.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko ntibyakunda kuko yaje guhita yitaba Imana.

    Ejo hashize ni bwo yasezeweho bwa nyuma, misa yo kumusabira ikaba yarabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, hari mbere y’uko ajya gushyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo.

    Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, abakinnyi bakinanye n’abandi bose muri rusange nka Jacques Tuyisenge, Itangishaka Blaise, Bishira Latif, Nyarugabo Moise, Akayezu Jean Bosco, Kalisa Rashid n’abandi.

    Mukonya yashyinguwe

    Nyarugabo Mise na Jacques Tuyisenge bari bahari

    Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif

    Umuganga wa AS Kigali, Arsene (wambaye ingofero) na Ayubu ushinzwe ibikoresho muri AS Kigali

    Akayezu Jean Paul bakinanaga muri AS Kigali na Kalisa Rashid bari baje kumusezeraho bwa nyuma

    Kwizera Janvier Rihungu na Itangishaka Blaise na bo bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/benshi-mu-bakinnyi-bitabiriye-umuhango-wo-gushyingura-mukonya-amafoto

  • Rutahizamu wa Police FC yatsinzwe igeragezwa mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah wari mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

    Uyu rutahuzamu ukomoka muri Nigeria wari umaze iminsi mike asinye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC, tariki ya 21 Kamena nibwo yari yagiye mu igeragezwa ry’icyumweru kimwe muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Ani Elijah yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa aho agomba gukomezanya na Police FC yari afitiye amasezerano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yamuhaye ikiruhuko cy’icyumweru kimwe aho agiye guhita ajya muri Nigeria gusura umuryango we.

    Ani Elijah yagarutse mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-police-fc-yatsinzwe-igeragezwa-mu-bubiligi

  • Kuvugurura KCC, Kugabanya inyungu z'amabanki no kugira Kigali Umurwa wa Leta Nyafurika: Imigambi ya Mpayimana – #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe yemeza ko afite byinshi ateganya gukora mu gihe azaba atorewe kuba Perezida w'u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

    Muri ibyo harimo kongera ubutumburuke bw'Inyubako ya Kigali Convention Centre ikaba mu ndende muri Afurika n'ibindi.

    Mpayimana ashimangira ko afite gahunda yo kongerera iyi nzu ubutumburuke, ku buryo igeza hagati ya metero 200 na 400, ikabarirwa mu nyubako icumi za mbere ndende muri Afurika.

    Yemeza kandi ko igishushanyo mbonera cy'icyo gitekerezo cyateganyijwe nubwo gishobora kuvugururwa n'ababizobereyemo.

    Mu kuvugurura iyo nyubako ngo hazashyirwaho inkingi enye zishushanya intara enye z'u Rwanda zakubakwa inyuma ubundi hagati hakazamurwamo 'elevator' ishushanya Umujyi wa Kigali izajya izamukana abantu kugera mu gasongero.

    Mpayimana yemeza ko natorerwa kuba umukuru w'Igihugu azaha umwuga w'ubukomisiyoneri gahunda y'imikorere yemewe mu Rwanda, nk'umurimo ufite uko ugenwe hagashyirwaho n'urugaga rw'abawukora, kugena uko biyandikisha, ibisabwa n'icyangombwa kibaranga.

    Mu birebana n'imirimo isoreshwa kandi Mpayimana yemeza ko hazongerwa umubare w'imirimo yemewe isoreshwa, bityo imirimo yose ihemberwa uhereye ku yo mu rugo, imirimo y'igifundi n'iy'ubuhinzi n'ubworozi ikagira amategeko ayigenga arengera umukozi kandi akungukira Leta.

    Ibyo nibimara gukorwa kandi abakoresha bose bazasabwa 3% y'igihembo cyose bahaye umukozi akajya mu isanduku y'ubwisungane bw'ubuzima, yo gufasha abatishoboye no gutsura umurimo.

    Kigali izaba umurwa mukuru wa Leta Nyafurika yunze ubumwe

    Mpayimana ufite gahunda yo gushyiraho Leta yunze ubumwe y'Afurika yemeza ko kugira ngo Kigali ibe umurwa wayo, hagomba gutegurwa ingamba zo gutsura ubucuruzi mpuzamico nyafurika ku buryo buri Munyafurika yisanga mu muco w'Akarere akomokamo ageze i Kigali.

    Yemeza ko buri ambasade y'u Rwanda yagira inshingano yo guhuza Abanyafurika kenshi.

    U Rwanda kandi ngo rwategura umushinga w'iyubakishwa ry'imihanda mpuzaturere nyafurika (African Routes) ihuza Kigali n'indi mirwa ya Afurika, ku buryo imvugo ngo u Rwanda ni igihugu kidakora ku Nyanja ihinduka rukaba igihugu gihuza inyanja zose.

    Ku birebana no kongera ibyoherezwa mu mahanga bigamije no kuzahura agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda azaharanira gukuba inshuro icumi ibikomoka ku murimo, ku bworozi, ku bishingwe, ku ngufu (gaz n'amashanyarazi) no ku mabuye y'agaciro.

    Ubukerarugendo azabuha umwihariko

    Urwego rw'Ubukerarugendo ni rumwe mu zikomeje kubakirwaho iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda no guteza imbere urwego rwa serivisi bikabigiramo uruhare.

    Mpayimana yemeza ko ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu bukeneye ingamba zihariye, harimo gutera inkunga abikorera bashora mu mishinga yo gutunganya ahasurwa hashya, n'ingendoshuri zifasha abanyeshuri kumenya igihugu cyabo.

    Hari kandi n'ibimenyetso nteramatsiko biranga igihugu byahora bibungabungwa nk'ingagi, Akagera, ibiyaga n'inzibutso ndangamurage na ndangamateka n'inzu zakira cyangwa zicumbikira ba mukerarugendo.

    Muri urwo rwego ateganya kubaka urugabano nteramatsiko rw'amasoko ya Nil na Congo ku misozi ya Crete Congo-Nil hagati y'inzuzi za Sebeya na Rukarara nk'amasoko abangikanye aha u Rwanda isura y'umutima w'Afurika.

    Mpayimana kandi yemeza ko umuhanda uhuza ayo masoko yombi wakitwa agasongero k'Afurika, cyangwa ihuriro riranga amateka y'imiturire y'Abanyafurika, aho abanyuze ibumoso (Lucie/Omo Valley) bahuriye n'abanyuze iburyo (Tumai/Lac Tchad).

    Mu gihe Abanyarwanda bari mu mahanga bakomeje kwiyongera, Mpayimana avuga ko atowe yazaha inshingano buri Munyarwanda ubonye akazi mu nganda zo mu mahanga kwiga uburyo abanyenganda baho bakwimurira cyangwa bagaba amashami yabo mu Rwanda.

    Ku bw'iyo mpamvu azashyiraho ingororano ku mu-diaspora wese uzaba washoboye gushinga ishami ry'uruganda mvamahanga mu Rwanda.

    Mu bindi azashyiramo imbaraga harimo kugabanya inyungu z'amabanki munsi ya 10% ngo kuko inyungu ziri hejuru zituma abantu bacibwa intenge no kwishyura inguzanyo.

    Yemeza kandi ko azaharanira ko hashingwa Banki Mpuzamahanga n'umutekano w'ifaranga hagamijwe gutsura ubucuruzi bw'ifaranga.

    Mu bijyanjye n'umutungo utimukanwa kandi Mpayimana azahindura ubutaka umutungo w'umuturage aho kubumukodesha imyaka runaka kuko bituma icyizere cy'umuturage kuri uwo mutungo kiyoyoka.

    Mpayimana Philippe yemeza ko hari byinshi azakora mu birebana n’ubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvugurura-kcc-kugabanya-inyungu-z-amabanki-no-kugira-kigali-umurwa-wa-leta

  • Abanyarwanda baba mu mahanga bazatorera mu bihugu 70 – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangarije IGIHE ku wa 9 Nyakanga 2024, ndetse anakomoza ku kuba imyiteguro yose ijyanye no gutegura amatora yaba ku bazatorera mu Rwanda no mu mahanga iri kurangira.

    Ati ''Muri diaspora amatora agiye kubera muri Ambasade 44 z'u Rwanda mu bihugu 70, ndetse abere kuri site 160 muri ibyo bihugu.''

    Mu bindi Charles Munyaneza yagarutseho ni uko ibikoresho byose bizifashishwa mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite byamaze kuboneka, ndetse hagati yo ku wa 12 no ku wa 14 Nyakanga 2024 bikazaba byamaze kugezwa kuri site zizatorerwaho mu Rwanda, mu gihe mu mahanga ho byamaze kugezwa ariko ibya nyuma bikazagezwayo ku wa 11 Nyakanga 2024.

    Ni mu gihe n'abazayobora amatora haba mu Rwanda no mu mahanga na bo bamaze guhugurwa. Amasite y'itora na yo yamaze gutegurwa, ibikorwa bya nyuma birimo nko gutegura imihanda ndetse no gushyira umuriro w'amashanyarazi aho utari hazabera amatora na byo biri kurangira.

    Urutonde ntakuka rwa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora rugaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, mu gihe abagore barenga 53% by'abazatora bose, bivuze ko ari 4.845.417. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ni 77.138, barimo abagabo 41.243 n'abagore 35.895.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yatangaje ko Abanyarwanda bazatorera mu mahanga bazatorera kuri site 160 mu bihugu 70


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bazatorera-mu-bihugu-70

  • U Rwanda n'u Burundi byemeranyije guhurira mu biganiro byo kuzahura umubano – #rwanda #RwOT

    Byemerejwe i Zanzibar muri Tanzania, ahamaze iminsi habera umwiherero w'abayobozi bo muri Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba (EAC).

    Ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n'ukuri.

    Ibyo byakurikiwe n'ibindi bibazo aho nko ku wa 10 Gicurasi 2024 habaye igitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura. Na none u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare, icyakora rugaragaza ko ari ukurushyira mu matiku.

    Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

    Kuri iyi nshuro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Nduhungirehe Olivier yavuze ko mu Ukwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibyo bibazo byose.

    Ati 'Twemeranyije ko tuzahura ku wa 31 Ukwakira 2024. Tuzaba tunyura mu bibazo byose bihari uyu munsi, bibangamiye ibihugu byombi. Njye na [Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi], Albert Shingiro, twagaragaje ko turajwe ishinga no gushakira umuti ibibazo bibangamiye abaturage b'u Rwanda n'u Burundi cyane ko ari n'abavandimwe.'

    Ku wa 07 Nyakanga 2024 ku ifoto yashyize kuri X imugaragaza ari kumwe na Minisitiri Nduhungirehe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe baganira, Minisitiri Shingiro na we yagize icyo avuga kuri iyi ngingo.

    Minisitiri Shingiro yavuze ko 'Ibiganiro bya dipolomasi ni inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y'ibihugu byombi.'

    Uku gufunga imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi bikozwe n'iki gihugu cy'abaturanyi mu Majyepfo, kwahungabanyije ubucuruzi bitari ku bihugu bihana imbibi gusa, ahubwo no mu karere kose.

    Umuyobozi Mukuru w'Akanama gashinzwe Ubucuruzi muri Afurika y'Uburasirazuba (East African Business Council), Jean Bosco Kalisa yavuze ko bishimiye amasezerano yasinyiwe mu mwiherero i Zanzibar 'kuko nibiramuka bikunze bizabyutsa ibikorwa byacu by'ubucuruzi n'ishoramari mu Karere.'

    Umubano w'u Burundi n'u Rwanda wongeye kuzamo igitotsi, nyuma y'igihe gito ibintu byari bimaze gusubira mu buryo cyane ko na nyuma ya Coup d'etat yapfubye yo mu 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare.

    Icyo gihe na bwo bwafunze imipaka, buza kongera kuyifungura mu 2022, nyuma y'ibiganiro byamaze igihe hagati y'ibihugu zombi.

    Nyuma y'aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura, imipaka yongeye gufungwa.

    Icyakora n'ibintu u Burundi bwakoze nta tangazo rimenyesha icyo gikorwa bwashyize hanze, ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rutigeze rumenyeshwa iki cyemezo.

    Minisitiri Shingiro (ibumoso), Gen (Rtd) James Kabarebe (hagati) na Minisitiri Nduhungirehe (iburyo) ubwo bari mu mwiherero i Zanzibar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-n-u-burundi-byemeranyije-guhurira-mu-biganiro-byo-kuzahura-umubano

  • Bigoranye APR FC yasinyishije umunya-Mali werekeje mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi myinshi ishaka uburyo isinyisha umunya-Mali, Mohamadou Lamine Ba, APR FC yamaze kumusinyisha imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ari mu ikipe y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 23 yerekeje mu Mikino Olempike izabera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris.

    APR FC ikaba yari imaze iminsi ivugisha uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu ngo abe yabafasha kuza kurema uburyo bw’ibitego bwinshi muri iyi kipe nk’ahantu ifite ikibazo.

    Kumvisha uyu mukinnyi wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia kuba yaza gukinira APR FC, byaragoranye kuko we yumvaga ashobora kujya mu Mikino Olempike akaba yabona indi kipe nziza yamugura.

    Ubuyobozi bwa APR FC bwakomeje gukora ibishoboka byose ngo ibe yamusinyisha ariko bikomeza kugorana kuko yari anafite andi makipe amwifuza.

    Byageze aho APR FC yemera ko naramuka abonye indi kipe ari mu Mikino Olempike izemera kumurekura akaba yajya muri iyo kipe ariko mu masezerano hakajyamo amafaranga ashobora kwishyurwa APR FC mu gihe yaba agiye.

    Aha ni ho haje kongera kuza kutumvikana kuri ayo mafaranga ariko impande zombi zaje kumvikana ko mu gihe haza ikipe imwifuza yakwishyura ibihumbi 500 by’amadorali.

    Mohamadou Lamine Ba ubwo yasinyiraga APR FC

    Mohamadou Lamine Ba yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-apr-fc-yasinyishije-umunya-mali-werekeje-mu-bufaransa