Blog

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Junior Elanga-Kanga ukomoka muri Congo Brazaville, yamaze kugera mu Rwanda aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo Kanga yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje kurangizanya na Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu uheruka gutandukana na AS Vita Club yo muri DR Congo, aje kuzahura ubusatirizi bw’iyi kipe bwarumbyemo ibitego.

    Junior Elanga-Kanga byitezwe ko nta gihindutse agomba guhita atangira imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Aje yiyongera ku bakinnyi nka myugariro w’umunya-Senegal, Omar Gning, Omborenga Fitina, Kabange, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, Niyukuri Patient, Niyonzima Olivier Seif bamaze gusinyira Gikundiro.

    Junior Elanga-Kanga yamaze kugera mu Rwanda aho gukinira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakriye-rutahizamu-mushya

  • Abarenga 400 bazitabira kumurika ibyo bakora muri EXPO 2024 i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi Expo imaze gukundwa n'abatari bake izatangira tariki ya 25 Nyakanga 2024 ikazarangira tariki ya 15 Kanama 2024, izaba ibaye ku nshuro ya 27.

    Kuri ubu ibuhugu 18 birimo u Buhinde, Singapore, u Bushinwa, Koreya y'Epfo, Syria, Pakistan, na Iran biri mu byamaze gutangaza ko bizitabira iyi Expo.

    Mu bihugu bya Afurika byamaze kwemeza kuzitabira iri murikabikorwa harimo Benin, Kenya, Uganda, Ghana, Senegal, Tanzania, Mozambique, Togo, Egypt na Nigeria, aho bizamurika ibikoresho binyuranye.

    PSF, yatangaje ko abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 aribo bazajya basura aho isanzwe ibera, mu gihe muri weekend biteganyijwe ko hazajya hasurwa n'abari hagati ya 25,000 na 45,000.

    Imiryango izajya ifungurwa saa 9:00 z'igitondo ifungwe saa 10:00 z'ijoro mu munsi isanzwe, mu gihe muri weekend, imiryango izajya ifungwa saa sita z'ijoro.

    Imurikagurisha riheruka kuba ku nshuro ya 26 ryitabiriwe n'abamurika bose hamwe 403 baturutse mu bihugu 21, bari barimo abamurikabikorwa bo mu Rwanda 291. Muri rusange abantu barenga ibihumbi 300 nibo bitabiriye kugura ibicuruzwa na serivisi bitandukanye.

    Ni imurikagurisha ryari rifite umwihariko wo kuba hari ibigo by'itumanaho n'iby'ikoranabuhanga byaje kumurika ibikorwa byabo.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruba ruhari ngo rusobanure serivisi rutanga zirimo n’z’ubukerarugendo

    Abakunzi ba mushikaki nabo baba batekerejweho

    Abacuruzi b’imbuto zitandukanye nk’izi nanasi, bitabira Expo

    Abana bashyirirwaho uburyo bwo kwidagadura buhagije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-400-bazitabira-kumurika-ibyo-bakora-muri-expo-2024-i-kigali

  • Ishyaka ryo kubohora u Rwanda, kureka ishuri mu Burusiya: Ishyaka ryatumye Lt (Rtd) Sabena agana Urugamba rwa RPA – #rwanda #RwOT

    Yavutse ku babyeyi b'Abanyarwanda bahunze mu 1959, avuka mu 1965, avukira mu Burengerazuba bwa Uganda ahazwi nka Toro mu Nkambi y'Impunzi ya Kahunge, aba ari naho we n'abavandimwe be bakurira.

    Yavutse ari uwa nyuma, mu muryango w'abana umunani kuko yari afite bakuru be batatu na bashiki be bane. Amashuri abanza yayigiye mu bigo bya Mpanga Primary School na Rwengoro Primary School byo muri Toro.

    Icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yacyize muri St. Leo's College Kyegobe, mu Karere ka Kabarole, nyuma aza kwerekeza mu Mujyi wa Kampala gukomeza amasomo ajyanye n'Amateka, Ubukungu n'Iyobokamana, HED.

    Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Sanny Ntayombya, cyatambutse kuri The Long Form, yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye cyane, ndetse na bamwe mu bo bari baturanye bataboroheye.

    Ati 'Ubuzima bwo mu nkambi imwe ntago bwari butandukanye n'ubwo mu yindi, ubuzima bwari bugoye. Twari tumeze nk'ababa muri pariki kuko twabanaga n'amatungo, twabanaga n'ingurube, imparage, imbwembwe, n'andi matungo magufi. Abahageze mbere bo babonye n'izindi nk'inzovu.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko mu nkambi babagamo bari bakikijwe n'Abatoro ndetse n'Abakiga, bamwe muri bo bahora babatoteza babasaba gusubira iwabo, bigatuma babangamirwa ndetse ntibisanzure.

    Yavuze ko hari ubwo mu mashuri bakorerwaga ihohoterwa n'abandi banyeshuri bazira kuba Abanyarwanda, ariko biza guhinduka mu 1979 ubwo Idi Amin Dada wari uyoboye Uganda imyaka icyenda, yahirikwaga ku butegesti, mu bamukuyeho hakabamo na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema.

    Ati 'Ariko no ku butegetsi bwa Milton Obote, Abanyarwanda benshi barahohoterwaga, kandi kuri we byari igihombo kuko byatumye benshi berekeza mu ishyamba kujya gushyigikira Museveni.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko nubwo yari ari gukurikirana amasomo i Kampala, atigeze ayasoza kuko yahise afata icyemezo cyo kwerekeza mu gisirikare.

    Yagize ati 'Mu 1987 nari meze nk'abandi benshi bashakaga kubohora igihugu cyacu. Nari ngeze mu mwaka wa gatanu. Ntiyari njye gusa kuko twari benshi bataye amasomo yabo kugira ngo bajye mu gisirikare.'

    'Intego yacu yari ukujya mu gisirikare tukabona ubumenyi, kugira ngo nyuma tuzajye kubohora igihugu cyacu.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko hari impamvu nyinshi zari zihari zatumaga bagira ubushake bwo gutahuka.

    Ati 'Icya mbere ababyeyi bacu bahoraga batubwira ko tutari Abagande, aho niho ibyo bitekerezo byo kujya mu gisirikare byaziye, byahereye mu rugo. Ikindi n'uko ihohoterwa twakorerwaga ryahoraga ritwibutsa ko aho turi atari iwacu.'

    Yakomeje avuga ko bari bazi ko inzira y'intambara ari yo yonyine babonaga ishoboka kugira ngo bagaruke mu rwababyaye, bityo kuri we kwinjira mu ngabo z'Ishyaka rya NRM byari nk'amahirwe.

    Ati 'Kubera ko ubutegetsi bw'u Rwanda bwariho bwatubuzaga kugaruka iwacu, bwari bufite igisirikare, ubwo rero kubona ubumenyi mu bya gisirikare byari nko gushyira ibintu mu rwego rumwe kugira ngo natwe tugaruke, Twari tubizi ko ari yo nzira ndetse na NRM yari yadufunguriye imiryango twese twagiyeyo.'

    Lt (Rtd) Sabena, yagaragaje ko kimwe mu byabateye imbaraga ari Abanyarwanda bari bari mu buyobozi bw'igisirikare cya Uganda.

    'Maj Gen Fred Gisa Rwigema, yaduteye imbaraga. Yabaga ari kumwe na Museveni. Twaramubonye rero turavuga ngo natwe tugomba kuyoboka igisirikare, turamukurikira. No kuba muri ibyo bihe haravugagwa ko u Rwanda rugiye kubohorwa nabyo byatumye twinjira igisirikare.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko ubwo yari ari mu gisirikare, yajyaga asohoka akajya guhura n'Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi [Cadres], ubwo zabaga ziri gukundisha Umuryango Abanyarwanda babaga mu mahanga.

    Ati 'Hari ubwo nigeze kubabwira ko ndwaye nahimbye urupapuro rw'ikiruhuko cy'uburwayi, bampa ukwezi ndagenda mpura nabo. Nibwo nahuye na Tito Rutaremara, Musoni Protais, Mutoni Christine, ni benshi cyane. Ibi biganiro baduhaga byaberaga mu Mujyi wa Kampala mu mwanya w'ibanga.'

    Abajijwe niba kuba umusirikare wa Uganda ari ibintu byamunyuze, Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko yabyishimiye kuko ari kimwe mu byamuteguriye ejo hazaza.

    Ati 'Ryari ipfundo ry'uburyo nifuzaga ejo hazaza, nishimiye kuhaba nk'umusirikare kubera impamvu z'ahazaza.'

    Mu gitondo cya tariki 01 Ukwakira 1990, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, Lt (Rtd) Sabena, witeguriraga kuba umu ofisiye mu gisirikare cya Uganda, yari ari muri Leta zunze Ubumwe z'Abasoviyete, ari gukurikirana amasomo ya cadet.

    Mu minsi mike yakurukiye, nibwo amakuru yamugezeho ko bagenzi be bateye u Rwanda, ndetse ko hari n'abatangiye gupfa bituma afata icyemezo cyo guhagarika amasomo ye.

    Ati 'Nahagaritse kujya ku ishuri hanyuma nicara nk'iminsi mike. Amakuru y'uko Maj Gen Fred Gisa Rwigema, yitabye Imana yangezeho nkiri mu Burusiya, bindya mu mutwe cyane kuko ari umuntu nari nzi.'

    'Nahise numva ngomba guhagarika ishuri ariko ngomba no kubona impamvu yatuma mva ku ishuri, kuko nari noherejwe n'igihugu, nkoresha imisoro y'abaturage njyayo none ngo njye mpite ngaruka. Naravuze nti ninsubirayo ntasoje amasomo bazamfunga.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko nta yindi mpamvu yabonye yumvikana yatanga, uretse kumva ko agomba gusezera igisirikare cya Uganda.

    Ati 'Nicaye mu cyumba cyanjye, nandika ibaruwa yo gusezera, nandikira Perezida w'Igihugu mubwira ko nsezeye igisirikare, kubera ko ndi Umunyarwanda. Ni uko byaje.'

    'Uwari uyoboye itsinda ryacu, yahise ajyana ibaruwa yanjye kuri Ambasade ya Uganda muri Moscow, bamusaba ko twajyana, ngezeyo mbabwira ko ndi Umunyarwanda, kandi ntacyo bari bafite cyo kubikoraho. Ambasade iravuga ngo nta kibazo jya mu rugo.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko akimara kugera muri Uganda, byamugoye kubonana n'abo muri FPR Inkotanyi kuko yumvaga ko bose bagiye mu Rwanda.

    Ati 'Nyuma y'igihe nko muri Gashyantare 1991 nibwo nabashije guhura n'aba cadres mu kazu gato ahantu hamwe mu Mujyi wa Kampala, batungurwa no kumbona, mbabwira ko ncaka uburyo nakambuka umupaka ariko bansaba kugaruka umunsi ukurikiye.'

    'Umunsi nagarutse, nta muntu wari uhari, inzu yari yambaye ubusa. Nagerageje kurungurukamo imbere ariko nsanga ntibagihari. Kumenya aho bahise bajya ni ibintu byangoye nabyo cyane, ariko ku bw'amahirwe nabashije kubona undi muntu unyereka aho bari bari mu cyanya cy'inganda i Kampala.'

    Lt (Rtd) Sabena, yavuze ko yaje guhura na Late Cpt Buyitare, wari ushinzwe kuzana abantu mu Rwanda n'abasirikare babaga bavuye muri NRM.

    'Ubwo twarazanye ngeze Mbarara turarana muri hoteli, tuhamara iminsi mike, mu 1991 nsanga bagenzi banjye mu Birunga, Late Cpt Gahinda niwe wahanjyanye.'

    Yongeyeho ati 'Nubwo nasanze ubuzima butoroshye, hari abo nari nzi bapfuye, ariko nari nishimiye kubasanga. Nashakaga kurwana cyane kuko nicyo nifuzaga kandi naje kubigeraho kuko bahise banshira muri 'Charlie Battalion' yari iyobowe na nyakwigendera Mico yungirijwe na Nyakwigendera Karemangingo.'

    Mu 1993 muri operasiyo 'Iya Munani', Lt (Rtd) Sabena, ni umwe mu basirikare banyuze mu Birunga, berekeza Ruhengeri. 'Uko twamanutse niko hari umwanzi wasigaye mu Birunga habaho nko kwivanga. Abari baturi inyuma nibo baduteye, baturasa.'

    'Niho narasiwe urutirigongo bituma mba pararize mpita ngwa hasi, numvaga ari ibisanzwe, byari ibihe bigoye cyane kuko no gukururuka ntibyari byoroshye, naryamye aho amasaha menshi, abandi twari kumwe baza kugaruka nyuma kumfata.'

    Yagize ati 'Iyo nza kuba mfite intwaro yanjye nari kwirasa kuko sinashakaga ko umwanzi angeraho.'

    Nyuma byagaragaye ko Lt (Rtd) Sabena, afite ikibazo gikomeye, ajyanwa kuvurirwa mu Rubaya, ahari hari irwariro rinini rya RPA, aba ari naho abagirwa, arakira ariko bimuviramo ubumuga bwa burundu.

    Mu 1994 ubwo ingabo za RPA zatangiraga gufata uduce tumwe na tumwe, Lt (Rtd) Sabena, n'abo bari barwaranye babakuye mu Rubaya, babajyana i Kiziguro, abandi bari barwaye byoroheje bajyanwa i Byumba.

    Muri Nyakanga 1994, abari barwariye i Kiziguro, nibwo bajyanywe i Kanombe, nyuma yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni.

    Sanny Ntayombya aganira na Lt (Rtd) Sabena mu kiganiro The Long Form

    Lt (Rtd) Joseph Sabena yagarutse ku bihe yanyuze byatumye agana urugamba rwo kubohora u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-ryo-kubohora-u-rwanda-kureka-ishuri-mu-burusiya-ishyaka-ryatumye-lt-rtd

  • Gasamagera yavuze imvano y'icyizere bafite cy'uko Paul Kagame azatsinda amatora ku kigero cyo hejuru – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo bikomeje hirya no hino bitanga icyizere bitewe n'uko abanyamuryango mu bice bitandukanye baba bitabiriye ku bwinshi kandi biteguye ku mwakira.

    Gasamagera Wellars wagiranye ikiganiro na Radio TV10 ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024, yagaragaje ko ibyo bituma bizera ko umukandida wabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame azatorwa ku kgero cyiza.

    Ati 'Bigaragarira mu buryo abaturage bakira umukandida wacu kandi wabo, uko bamwakira, uko bavugana uko bitabira ari benshi bigaragaza ko tuzatsinda kandi dufite icyizere gisesuye. Ntabwo navuga imibare ariko amatora ni amatora muzareba ikizavamo.'

    Yagaragaje ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uba wifuza ko abanyamuryango batora 100% nubwo mu matora aba ahanganye n'abandi

    Ati 'Abavuga ko gutorwa ku kigero cyo hejuru ya 90% ari ikibazo ni uko batazi u Rwanda n'Abanyarwanda. Bajya batubwira ngo turagenda tugakoranya abapolisi bakajya guhamagara abantu ngo baze mu bikorwa byo kwiyamamaza, bakabivuga batarahagera ariko bahagera bakabyibonera bakavuga ibindi . Biriya rero nta gihe bitazabaho kuko baba babigereranya n'ibyo babona iwabo.

    Yavuze ko abakunze kunenga uko amatora y'u Rwanda agenda aho umukandida ashobora kugira amajwi 98% biterwa n'uko bigereranya n'ibyo babona iwabo.

    Ati 'Iyo ubonye bakubwira ko amatora yitabiriwe n'abantu 30% utsinze agatsinda abonye 15% cyangwa16% ubwo se iyo demokarasi niyo twagenderaho? Ababivuga rero baba bazi u Rwanda, abanyarwanda n'ubuyobozi bwabo nabo babona ko nta kindi bakongeraho.

    Yagaragaje ko umwihariko wo kuba mu Rwanda Umukandida Paul Kagame ashobora gutorwa ku majwi ari hejuru ya 98% bishingiye ku budasa mu miyoborere myiza n'icyizere bamugirira.

    Ati 'Icyo kinyuranyo giterwa n'imiyoborere myiza n'icyizere ntabwo u Rwanda utaybowe neza byakorwa. Icyo abaturage bamubonamo ni uko baciye mu bihe bibi babona abavanye muri ibyo bihe, abereka inzira barayikurikiza babona burije buracyeye ubu tumaze imyaka 30,”

    “Muzi ko tutajyaga tumara imyaka irindwi, umunani hatabaye uimvururu, imyaka 30 irarangiye nonese umuturage ubna ibyo akabigereranya n'ibyo yanyuzemo n'ibyo abona mu bindi bihugu ni ibiki.'

    Gasamagera yashimangiye ko abakomeza kugaragaza ko amatora y'u Rwanda adakorwa mu mucyo baba bigiza nkana cyane ko ahari n'abandi bungukira mu kuba igihugu cyabamo intambara n'umwiryane.

    Paul Kagame watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya Politiki umunani imushyigikiye ahanganiye umwanya w'Umukuru w'Igihugu na Dr Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka rya Green Party ndetse na Philippe Mpayimana umukandida rukumbi wigenga.

    Biteganyijwe ko abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ku wa 14 Nyakanga mu gihe abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Mu bice Umuryango wa FPR Inkotanyi wamamarizamo umukandida wawo abaturage bakunze kugaragaza ko itariki yo gutora ibatindiye kandi bakemeza ko bazamutora 100%.

    Paul Kagame akunze kwakirwa n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasamagera-yavuze-imvano-y-icyizere-bafite-cy-uko-paul-kagame-azatsinda-amatora

  • Davis D agiye guhurira mu gitaramo nabarimo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe 'Afro Beats Weekend' cyateguwe n'itsinda risanzwe ritegura ibitaramo bikomeye ku Isi bizwi nka Afro Nation bihuza abanyamuziki bagezweho. Bigaragara ko cyateguwe n'ibigo binyuranye, ndetse kizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.

    Davis D yabwiye InyaRwanda ko gutumirwa muri iki gitaramo byaturutse ku bagiteguye bamwegereye bamusaba ko bakorana. Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri Poland, ndetse avuga ko afitiyo abakunzi be yiteguye guha ibyishimo.

    Ati 'Abategura kiriya gitaramo twaraganiriye, nyuma rero nibwo twemeranyije gukorana, yaba ari amafaranga nasabye n'ibindi byose narabihawe, igisigaye ni uko umunsi ugera nkajya gutaramira muri kiriya gihugu ku nshuro yanjye ya mbere.'

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yavuze ko guhurira ku rubyiniro na Ruger 'biri mu bizamfasha kwaguka mu rugendo rwanjye rw'umuziki'.

    Ruger ni umunyamuziki w'umunya-Nigeria wataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye. Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Bounce' yatumye asinya amasezerano yamutangije imikoranire n'inzu ifasha abahanzi ya 'Jonzing World' mu 2021.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko akora umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeats, Afro-pop, Afrobeat, ndetse na Dancehall

    Davis D asobanura iki gitaramo nk'umwanya wo guhura no kuganira n'abahanzi bagenzi be, kandi 'niteguye kuzahungukira inshuti'.

    Bizagenda gute ko itariki yo mu Bubiligi, ihuye n'iyo muri Poland?

    Davis D amaze iminsi atangaje ko agiye gutaramira mu Bubiligi binyuze mu gitaramo cyiswe 'AfroXtravaganza' kizaba nacyo ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.

    Ni igitaramo azahuriramo n'abarimo Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions ndetse n'umunyarwenya Michael Sengazi wamenyekanye mu bihangano binyuranye.

    Davis D yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye ibiganiro n'abamutumiye mu Bubiligi kugirango bigize imbere kiriya gitaramo cyangwa se inyuma kugirango bitazahurirana.

    Ati 'Ndi kureba uko navugana n'abantumiye mu Bubiligi, birashoboka ko babyigiza imbere cyangwa se bakabishyira inyuma, ariko byose bizava mu biganiro.'

    Uyu muhanzi muri iki gihe ari kubarizwa mu Budage mbere y'uko afata icyemezo cyo kwerekeza mu Bubiligi kuri iriya tariki cyangwa se mu Bubiligi.


    Davis D agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Poland mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Ruger 

    Davis D aherutse gutangaza ko agiye gutaramira mu Bubiligi tariki 20 Nyakanga 2024

    Ruger ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika bigaragaje cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Dior’, ‘Bounce’, ‘POE’, ‘Bae Bea’ n’izindi 


    Davis D yavuze ko kuririmba muri iki gitaramo bizamufasha kunoza ibiganiro na bamwe mu bahanzi ashobora kuzatumira i Kigali


    Ruger agitaramira muri Poland mu gihe aherutse gutangaza uruhererekane rw’ibitaramo azakorera muri Canada


    Itsinda rya Titom&Yuppe rigezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Tshwala Bam’ ritegerejwe muri Poland 


    Davis D anategerejwe mu Bubiligi, tariki 20 Nyakanga 2024 mu gitaramo azahuriramo na Michael na Moses Turahirwa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ”TSHWALA BAM’


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIOR’ YA RUGER

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAM’ YA DAVIS D NA MELISSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144831/davis-d-agiye-guhurira-mu-gitaramo-nabarimo-ruger-muri-poland-144831.html

  • Kugabanya umusoro, ubwisungane mu kwiga no kongera umushahara w'abaforomo: Ibyo PS Imberakuri ishyize imbere – #rwanda #RwOT

    PS Imberakuri ivuga ko kuva yashingwa mu 2009, yaharaniye kwerekana ibitagenda neza byerekeranye n'imibereho myiza y'abaturage harimo ubuzima, uburezi, ubukungu n'ubutabera, rikanatanga kandi umuti n'ibisubizo.

    Mu 2018, PS Imberakuri yabashije gutsinda amatora ndetse igira abadepite babiri bayihagarariye mu Nteko barimo Mukabunani Christine uriyoboye.

    Mu gihe imitwe ya Politiki ikomeje urugendo rwo kwiyamamariza imyanya itandukanye, PS Imberakuri yo yahisemo gutanga abakandida ku mwanya w'abadepite gusa, yemeza ko mu byo bari bijeje abanyarwanda muri 2018 nibura 80% byabyo byashyizwe mu bikorwa.

    Ishyaka PS Imberakuri rigaragaza ko igihe hari impamvu yo kwimura abaturage, hajya habanza gutangwa ingurane yabazwe neza hakurikije agaciro k'ibikorwa n'ubutaka bya nyir'umutungo, kandi Leta ikereka umuturage wimuwe aho yerekeza.

    Mu birebana n'ubutabera kandi rishimangira ko ibihano biteganyirizwa ibyaha byoroheje byaba nsimburagifungo nk'imirimo ifitiye igihugu akamaro bityo gufunga abantu bikajya bibaho ari uko bahamwe n'ibyaha bikomeye.

    Risaba ko ahari gereza z'abana hashyirwa amashuri ya kaminuza ku masomo yose kugira ngo uwakatiwe gufungwa igihe kirekire ahabwe amahirwe yo kwiga nazasohokamo azagirire igihugu akamaro.

    Ubwisungane mu kwiga

    Mukabunani yavuze ko uko habayeho ubwisungane mu kwivuza kandi bukomeje gutanga umusaruro habaho na gahunda nk'iyo mu burezi, bigamije gufasha abatishoboye kandi bafite amanota meza kujya bafashwa kwiga kugeza ku rwego rwa Kaminuza.

    Yavuze ko baharanira ko umwana w'umwarimu yajya yigira ubuntu amashuri yose, mwarimu akigisha.

    Ati 'Duharanira ko umwana wa mwarimu yiga atishyura kugeza arangije kaminuza kugira ngo agaciro ke n'uruhare rwe abishimirwe muri sosiyete. '

    Mukabunani yemeza ko mu mashuri y'u Rwanda hari hakwiye kwigishwa indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswayire, Ikidage, Igishinwa n'izindi zafasha abanyarwanda guhangana ku isoko ry'umurimo.

    PS Imberakuri kandi ibona ko amashuri yisumbuye yigisha ubuforomo yasubijweho akwiye kwiyongera kugira ngo ikibazo cy'ubuke bwabo gikemuke burundu.

    Iri shyaka kandi riharanira ko hajyaho uburyo bwa 'Mobile TVET Wing' imara amezi atandatu igamije kwigisha abanyeshuri batize imyuga, bakigishwa ubumenyi ngiro hagendewe ku bikenewe aho batuye.

    Umushara w'abaforomo uzongerwa

    Mu buzima, PS Imberakuri igaragaza ko abaforomo bakwiye kongererwa umushahara kuko ari muto cyane ugerereranyije n'ibiciro biri ku isoko.

    Iri shyaka rivuga kandi ko hakwiye kandi kujya hitabwa ku masaha y'ikirenga bakora bakayahererwa agahimbazamusyi.

    Ikindi PS Imberakuri izashyiramo imbaraga ni ugusaba ko Leta izafasha abakoresha ubwisungane mu kwivuza bagakorana n'amafarumasi yigenga kugira ngo bajye bashobora kugura imiti batishyuye 100%.

    Hari kandi kongerera ibigo nderabuzima n'ibitaro abakozi bashoboye kugira ngo servisi z'ubuvuzi zihute, ndetse no kongera imbangukiragutabara no kwita ku mihanda zinyuramo kugira ngo abazigendamo batabarirwe igihe.

    Mu ngeri y'ubukungu PS Imberakuri igaragaza ko Banki Nkuru y'Igihugu ikwiye gukurikirana imikorere y'amabanki, abayagana ntibakomeze kujya bacibwa inyungu z'umurengera.

    Iri shyaka kandi ngo rirangajwe imbere no kugabanya imisoro bityo abayitanga bakiyongera kuko aho kugira bake batanga menshi, igihugu cyagira benshi batanga make kandi nabo bakiteza imbere.

    Mukabunani yemeza ko abakora umurimo w'ubuhinzi bakwiye gushishikarizwa no gufashwa guhinga ibihingwa ngandurarugo ku buryo buhagije.

    Avuga ko abahinzi kandi bagomba gukora uwo murimo kinyamwuga kugira ngo biteze imbere mu bukungu babifashijwemo na Leta.

    Mukabunani kandi yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhabwa uburenganzira bwo guhinga ibihingwa bishobora kwera mu gace batuyemo, kandi bakajya bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku mishinga ibakorerwa yerekeye ubuhinzi n'ubworozi.

    Ishyaka rya PS Imberakuri kandi rivuga ko ubuhinzi bukwiye gukorwa mu buryo bugezweho hakajya hakoreshwa imashini n'ibimasa bihinga kugira ngo abahinzi boroherezwe imvune zo guhingisha isuka isanzwe hagamijwe guhinga hanini kurushaho.

    Ni ishyaka rigaragaza ko hakwiye kujyaho banki zifite inshingano zo gutanga inguzanyo mu buhinzi n'ubworozi gusa, ndetse hakajyaho no gukangurira no gufasha abaturage gufata amazi y'imvura bakayabyaza umusaruro nko kuhira imyaka n'amatungo

    Hari kandi gukangurira abaturage gukoresha ifumbire y'imborera, kuko iy'imvaruganda ihenda cyane kandi ikagundura ubutaka.

    Mu rwego rw'ibikorwa remezo PS Imberakuri igaragaza ko hakwiye gutunganywa ahantu hose h'amanegeka hadashobora guhingwa, gushyiramo ibikorwa remezo by'imihanda, amashanyarazi n'amazi, akaba ariho hagirwa imiturire kugira ngo ubutaka bwo guhingamo bukoreshwe neza.

    Ku birebana n'imiturire iri shyaka bisanga bikwiye gukorwa neza kandi hakoreshejwe amazu ageretse.

    Rishyize imbaraga kandi mu guhuranira ko udukiriro twubatswe tugirira abaturage akamaro kuko ubu usanga tudatanga umusaruro kuko twubatswe nta nyigo zikozwe.

    Mukabunani Christine uyobora PS Imberakuri yemeza ko bifuza ko amajwi menshi kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa manifesto yabo

    PS Imberakuri yemeza ko Abanyarwanda bazayigirira icyizere

    Abaturage bumva imigabo n’imigambi ya PS Imberakuri ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugabanya-umusoro-ubwisungane-mu-kwiga-no-kongera-umushahara-w-abaforomo-ibyo

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bazakina Uefa Europe League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy, yasotse ku rutonde rw'abakinnyi Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan izifashisha muri UEFA Europa League.

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, nibwo Zira FK yatangaje urutonde rw'abakinnyi izifashisha mu mikino iri gutegura yo gushaka itike y'amatsinda ya Europa League, barimo Mutsinzi Ange wahawe nimero 3.

    Tariki 11 Nyakanga nibwo iyi kipe ya Zira FK izahura na Sherif yo muri Moldova mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike. Hari hashize icyumweru kimwe Mutsinzi w'imyaka 26 asinye amasezerano y'imyaka itatu muri Zira PFK avuye muri FK Jerv yo muri Norvège yari amaze igihe akinira.

    Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo muri Portugal.

    Andi makuru meza' umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-mutsinzi-ange-yagaragaye-ku-rutonde-rwabakinnyi-bazakina-uefa-europe-league/

  • Uwera ushaka kuba Umudepite yifuza impinduka muri politike yo guteza imbere umugore – #rwanda #RwOT

    Uwera agaragaza ko naramuka atowe azashyira imbaraga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, gutoza abakiri bato kwikorera bakiteza imbere, iterambere rirambye himakazwa umuco wo gukorera hamwe ndetse no guharanira iterambere ry'umugore nk'umusingi w'iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Nakoze ubushakashatsi mbona iyo umugore yateye imbere mu ngeri zose z'ubuzima bituma igihugu na cyo gitera imbere ndetse kikagira amahoro. Umugore utinyutse akabasha kubaka umuryango atanga uburere bwiza, abana akabafasha mu mikurire y'ibitekerezo, kandi ntiyatera imbere akimbirana n'umugabo.'

    Yongeyeho ati 'Iyo uteje imbere umugore uba uteje imbere igihugu cyawe kuko umugore ufite amahoro atanga ubuzima ku muryango, ubwo buzima buba bwubatse ejo hazaza h'igihugu.'

    Uwera yagaragaje ko kubaka umuryango ushoboye ari umusingi ukomeye w'iterambere ry'igihugu kuko ari wo cyubakiyeho iterambere ry'ahazaza.

    Yahamije ko iterambere ry'umuryango rituma abato bakurana indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda, bikagabanya abana bata ishuri, abajyanwa mu bigo ngororamuco n'abishora mu biyobyabwenge.

    Uyu mugore ufite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu birebana n'iterambere rirambye asanga harakozwe byinshi mu kuzamura ubushobozi bw'umugore haba mu miyoborere n'ishoramari ariko ngo hari ahagikeneye kongerwa ingufu.

    Ati 'Dukurikije aho tuvuye kure kure, aho tugeze ni heza. Twasubijwe agaciro kubera ko uyu munsi nanjye ndatinyuka nkiyamamaza. […] Icyo tuzakora ni ukurushaho kunononsora uburyo bufatika butuma umugore wujuje ibisabwa ateza imbere iki gihugu cyacu.'

    Yasabye abagore kurangwa n'indangagaciro nzima, n'ibitekerezo byiza bigamije iterambere ry'igihugu.

    Uwera ari mu bakandida depite bari kwiyamamariza mu Mujyi wa Kigali. Asanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, n'Umujyanama muri Njyanama y'uwo Murenge.

    Uwera uri guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda arajwe ishinga no guteza imbere umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwera-ushaka-kuba-umudepite-yifuza-impinduka-muri-politike-yo-guteza-imbere

  • Huye: Mpayimana yatangaje ko natorwa azaha umurongo umwuga w'ubukomisiyoneri – #rwanda #RwOT

    Mpayimana yabwiye ab'i Huye ko ari umwana wabo, ndetse akaba n'umufana ukomeye w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Mukura Victory Sports, kuko ngo yatangiye kuyifana yiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Gisagara, i Save.

    Kandida Perezida Mpayimana, yavuze ko kuba yiyamamaza atabikora kuko ubuyobozi buriho bunaniwe,ahubwo ari uko ashaka kugaragaza ko u Rwanda rumaze kugera aheza muri demokarisi, ndetse akaba yifuriza igihugu wifuriza gutera indi ntambwe muri byose.

    Uyu mukandida, yavuze ko atifuza ko Abanyarwanda bakomeza kubwirwa ko ibintu byose ari 100% gusa, kuko ngo byabasinziriza.

    Yababwiye ko imigabo n'imigambi yiyamamazanya ikubiye mu ngingo 52 zose zigamije iterambere ry'igihugu.

    Mpayimana Philippe yikije cyane ku ngingo yo kuvugurura umurimo w'ubukomisiyoneri, aho yavuze ko kuri ubu bukorwa mu kajagari, yavuze ko ashaka kuvugurura umwuka w'ubukomisiyoneri.

    Yavuze ko abakomisiyoneri babikora nabi bakica n'ibiciro ku isoko bityo ko azawuteza imbere akawuha umurongo.

    Ati “Umurimo w'ubukomisiyoneri ni umwe mu mirimo itunze Abanyarwanda nifuza ko uhabwa gahunda. Kuri ubu, ubukomisiyoneri buteje akajagari mu bucucuzi. Ni ngombwa ko umuntu ufite igicuruzwa ashyiraho igiciro yifuza bidasabye ko umukomisyoneri yiyongereraho ibyo yishakiye.''

    “Uyu mwuga kandi numara guhabwa gahunda, bazagira icyo bashingiraho bashyiraho ibiciro kugira ngo bahembwe, kandi banamenye ko bagomba gutanga imisoro, cyane cyane ko umurimo udatanga umusoro ntukwiye no gukomeza gutera akajagari mu bucuruzi.''

    Usibye ubukomsiyoneri, Kandida Perezida Mpayimana yavuze ko anafite umugambi wo kuzamura itangazamakuru aho yifuza ko habaho umunyamakuru byibura muri buri murenge, ibyo avuga ko bizatuma nabyo byongera imirimo mu gihugu.

    Akarere ka Huye kabaye aka 25 Kandida Perezida Mpayimana agezemo, ageza ku banyarwanda imigabo n'imigambi ye abahishiye igihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda, nyuma yaho akaba yakomereje mu Karere ka Gisagara.

    Mpayimana Philippe yavuze ko atifuza ko azazahura umwuga w’ubukomisiyoneri

    Abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida Mpayimana

    Mpayimana yiyamaririje mu Matyazo i Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mpayimana-yatangaje-ko-natorwa-azaha-umurongo-umwuga-w-ubukomisiyoneri

  • Impamvu u Rwanda rudategetswe gusubiza amafaranga rwahawe n'u Bwongereza muri gahunda y'abimukira – #rwanda #RwOT

    Amasezerano hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira yashyizweho umukono bwa mbere mu 2022, aza kuvugururwa mu Ukuboza 2023 hongerwamo zimwe mu ngingo zari zigamije kuziba ibyuho byagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza.

    Gusa kuva habaho impinduka muri Guverinoma y'iki gihugu ku wa 5 Nyakanga 2024, Minisitiri w'Intebe mushya, Sir Keir Starmer, yavuze ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bigomba guhagarara hagashakwa ibindi bisubizo.

    Kuri ubu ikibazo cyibazwa na benshi ni uko bizagenda ku mafaranga agera kuri miliyoni 270 z'ama-pound u Bwongereza bwari bumaze guha u Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

    Dr. Uwicyeza yavuze ko u Rwanda rudategetswe kuyishyura, ati “Nta tegeko ryo gusubiza amafaranga. Tuzakomeza ibiganiro. Gusa birumvikana ko nta tegeko kuri buri ruhande, ryo gusaba cyangwa gusubiza amafaranga.”

    The Telegraph yatangaje ko aya masezerano akubiyemo ingingo ivuga ko mu gihe cyo kuyasubika, u Bwongereza bugomba kubimenyesha u Rwanda mbere y'amezi atatu, ikintu kitari cyakorwa magingo aya.

    Gusa Dr. Uwicyeza yavuze ko u Rwanda rwakurikiranye impinduka muri Guverinoma y'u Bwongereza, ati “Twamenye icyemezo cy'u Bwongereza cyo kwikura mu masezerano.”

    Yashimangiye ko u Rwanda rwumva neza ko politiki z'ibihugu zishobora guhinduka bitewe n'imiterere ya za Guverinoma, gusa ashimangira ko aya masezerano yari yasinywe mu izina ry'ibihugu byombi.

    Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi byandika kuri iyi ngingo bikoresha imvungo 'Rwanda Deal' ndetse Dr. Uwicyeza yavuze ko ibi byateye urujijo, abantu bagakeka ko aya yari amasezerano y'u Rwanda kandi atari ko bimeze bityo bamwe bakabiheraho baruvuga nabi.

    Yasobanuye ko ibi atari byo kuko u Rwanda rwinjiye muri iyi mikoranire n'u Bwongereza mu gukemura 'ikibazo cy'u Bwongereza.'

    Dr. Uwicyeza yahamije ko u Rwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu kubahiriza aya masezerano, rukora ibisabwa byose ku ruhande rwarwo.

    Amakuru avuga ko iyo bigenda neza, abimukira ba mbere bashoboraga kugera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi.

    Yanenze Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ryahereye kera rirwanya amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda nyamara ryo risanzwe rikorana n'u Rwanda mu gufasha abimukira n'impunzi baturuka muri Libya.

    Ati 'Dukorana n'imiryango itandukanye ngo tuvane abantu mu bihugu nka Libya bagahabwa amahirwe y'imibereho mu Rwanda. Ntibyumvikana ukuntu u Rwanda rwaba igihugu gitekanye ku bimukira bamwe [mu gihe] ku bandi ruba rudatekanye bitewe n'igihugu baturutsemo.'

    Leta y'u Bwongereza ivuga ko kwikura muri aya masezerano bizatuma izigama miliyoni 75 z'ama-pound, ayo akaba azakoreshwa mu gushaka ibisubizo by'abimukira, birimo kongera imbaraga inzego zishinzwe kurinda umupaka, gukaza ibihano ku bagira uruhare mu kugeza abimukira mu Bwongereza, kongera imbaraga z'urwego rw'ubutasi rushinzwe gushakisha aba bantu n'ibindi bitandukanye.

    Iyi Leta kandi yatangaje ko hagiye gukorwa igenzura ku mafaranga yagombaga gukoreshwa muri iyi gahunda, aho byitezwe ko ibizarivamo bizashyirwa hanze mbere y'uko uku kwezi kurangira.

    Guverinoma y'u Bwongereza kandi ishobora gutanga indishyi ku bimukira 200 bari barateguwe kuzanwa mu Rwanda, nyamara iby'iyi gahunda bitari byakagiye mu buryo neza, aba bakaba baratangiye gutegurwa muri Gicurasi uyu mwaka.

    Dr Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kureberwa mu ndorerwamo y’amasezerano kuko ari igihugu gifite abaturage na politike zacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ni-igihugu-gifite-abagituye-si-amasezerano-dr-uwicyeza