Blog

  • Kagame yasezeranye n'Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura #rwanda #RwOT

    Akanyamuneza kari kose ku maso y'abatuye Akarere ka Gakenke bari kumwe n'abandi baturutse mu turere turimo Burera na Rulindo, babwiye Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ko bazamutora ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ku wa 15 Nyakanga, na we abizeza ko azagaruka bagasangira.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga 2024, Paul Kagame yari kuri Site ya Nyarutovu ahahuriye abaturage basaga ibihumbi 200 baturutse mu Karere ka Gakenke n'ibice bituranye na ko nka Rulindo, Musanze, Gicumbi na Burera.

    Wari umunsi wa 13 wo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza na Gicumbi.

    Wari umunsi kandi wa nyuma wo kwiyamamaza kwe mu Ntara y'Amajyaruguru yatangiriyemo ibi bikorwa, i Musanze.

    Abari kuri Site ya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba, bavuze ko biteguye kongera gutora Paul Kagame wabagejejeho ibikorwa byinshi by'iterambere mu turere batuyemo.

    Mu ijambo rye, Chairman wa FPR Inkotanyi yibukije ko intego z'uyu muryango ari iterambere n'imibereho myiza by'Umunyarwanda ndetse ari byo bakwiye guhitamo.

    Yavuze ko ibyo bamubwiye byamuhaye icyizere cyo kongera gutorwa, yizeza ko azasubira muri Gakenke, Burera na Rulindo gusangira na bo.

    Chairman Paul Kagame Yabijeje kuzagaruka bagasangira

    Chairman Kagame yasabye abaturage ba Rulindo, Gakenke na Burera kuzazirikana amateka igihugu cyanyuzemo, bagatora neza batora ku 'gipfunsi, ni FPR. Igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima bigeza abantu kure. Nimwe duhanze amaso ndumva mfite icyizere mvanye hano, ko ibintu byose bizagenda neza uko bikwiriye.'

    Paul Kagame yavuze ko azagaruka nyuma bagasangira, bakishimira ibyiza byagezweho ndetse n'ibizagerwaho mu bihe biri imbere.

    Ati 'Nzanagaruka twishimire intsinzi. Numvise hano mufite ikawa nyinshi, ibyayi, inanasi n'ibindi. Mushobora kuba muzi no kwenga ibigage, nzaza dusangire ikigage cyenzwe neza.'

    12:50 Perezida Kagame atangiye ijambo rye aririmba ati 'Banya-Gakenke muri hehe?' Abanyamuryango bamwakira bavuga bati 'Turi Hano, Turi Hano'.

    Yakomeje agira ati 'Ndishimye cyane kuba tubonye umwanya wo guhururira hano ngo twibukiranye aho tuva, aho tugeze n'aho tujya, imbere yacu hari FPR n'ibitekerezo n'ibikorwa byayo.'

    Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora tariki 15 [Nyakanga] mu minsi mike iri imbere. Ni ugutora, gutora ni uguhitamo ku 'Gipfunsi, kuri FPR'. Icyo bivuze usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, unasubije amaso inyuma ukareba urugendo tumaze kugenda, uko gutora ubundi biba bikwiriye koroha ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki. Hagati aho hari n'ibikorwa, ibyo abantu bifuza gukora no kugeraho ni byo bituma abantu bamenya uko bahitamo.

    Amateka yacu wibanze ku byo tumaze kunyuramo n'ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza ibyo byashize tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya. N'ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya.

    Impamvu, icyo gihango ni cyo twubakiraho. Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe. Ubumenyi bwariyongereye ndetse n'umubare w'Abanyarwanda wariyongereye. Abazatora ni miliyoni zisaga umunani. Izo miliyoni, ni abantu. Ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu, twahisemo kwiyubaka no kongera kubaka igihugu cyacu, cyasenywe na politiki mbi, abayobozi babi.

    Mumaze kwiyubakamo abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki ya 15 cyaba ari cyo kitubera imbogamizi, ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze, ni ukuvuga ngo turakomeye, turiteguye, twiteguye gutora neza no gukora ibikorwa biduteza imbere.

    Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n'ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, ni ubumwe bw'Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n'umwe usigara inyuma.

    Turi Abanyarwanda, nyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n'ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni bwo ruza imbere, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi, uko dutandukanye na byo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe. Uko dutandukanye birimo imbaraga, iyo bihuye bibamo imbaraga zikubye iz'abandi bantu bagiye hamwe.

    Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw'Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda.'

    Hon. Mureshyankwano Marie Rose yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

    Yavuze ko yagejeje ku Rwanda ibintu byinshi birimo gukura abaturage mu bwigunge abaha imihanda, yaba iy'imihahirano na Kaburimbo irimo umuhanda wa Base-Gicumbi, harimo n'umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%.

    Yavuze ko hubatswe ibiraro byo mu kirere bitari byarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda, abaturage ubu babyita 'drones'.

    Ati 'Mbere bajyaga bajya kwambuka bakagwa mu migezi bagiye kubona babona imigezi arayihuje, ubu bambukira mu kirere ibiraro bakabyita Drones.'

    Yashimye ko abantu bari batuye mu manegeka bubakiwe imidugudu y'icyitegererezo none ubu babayeho neza, nta muntu ukicwa n'ibiza.

    Yavuze ko ku mashanyarazi uturere tugize Intara y'Amajyaruguru 'Twavuye munsi ya 5% muri ubu tugeze hejuru ya 80%.'

    Yahamije ko ubworozi muri iyi Ntara bwateye imbere ku buryo abaturage 'ntabwo dukeneye za ndagara birirwa baducyurira.'

    Ati 'Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja bari bafite ikibazo cyo kugera aho bivuza, iriya misozi yaho haranyereraga abagabo babaga bahetse abarwayi mu ngobyi bakanyerera ariko Paul Kagame aravuga ati oya, abubakira ibitaro bya Gatonde.'

    Yavuze ko muri Burera hubatswe Ibitaro bya Butaro bivura kanseri ku barwayi bo mu Rwanda no mu mahanga, ndetse hongererwa ubushobozi Ibitaro bya Ruli, Nemba n'ibindi.

    Yahamije ko hanatanzwe imbangukiragutabara zikiza abagabo guhetama ibitugu baheka abarwayi babajyanye kwa muganga.

    Ati 'Abagabo na bo bazabatora kuko mwabakuyeho imitwaro yabahetamishaga'

    Mureshyankwano yavuze ko hari ikoranabuhanga mu buvuzi ryateye imbere aho amaraso ahabwa indembe agezwa ku mavuriro yose hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka 'drones'.

    Ati 'Hari abirirwa bagura drones zo kwica abaturage babo, hari n'abirirwa bagura indege zo kwica abaturage babo ariko Paul Kagame we yatuguriye Drones zitanga ubuzima, zitwara amaraso ngo abarwayi badahuhuka, drones zica imibu.'

    Yavuze ko mu burezi abo mu Majyaruguru batakigarukira mu mashuri abanza n'ayisumbuye gusa, kuko hubatswe Kaminuza Mpuzamahanga yigisha iby'Ubuvuzi, Ishuli Rikuru ry'Ubuvuzi rya Ruli, INES Ruhengeri, UR Rutongo yigisha ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'izindi.

    Yasoje avuga ko 'Tuzamutora twongere tumutore, abababara bababare, abahekenya amenyo bayahekenye.'

    The post Kagame yasezeranye n'Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kagame-yasezeranye-nabari-gakenke-ko-azagaruka-bagasangira-umuganura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kagame-yasezeranye-nabari-gakenke-ko-azagaruka-bagasangira-umuganura

  • Abanyarwanda batuye mu Buhinde bizihije Umunsi wo Kwibohora – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye tariki 8 Nyakanga 2024 cyitabirwa n'abarenga 800 biganjemo Abayobozi muri Leta y'u Buhinde, ba Ambasaderi n'Abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.

    Hari kandi abashoramari mu nzego zitandukanye, abahagariye za kaminuza, ndetse n'Abanyarwanda baba mu Buhinde.

    Umunyamabanga Ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi wari Umushyitsi Mukuru, yashimye umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi yizeza ko u Buhinde buzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu nzira y'iterambere.

    Agaruka ku ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Dammu yashimye ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyagezeho, by'umwihariko ashimira Perezida Paul Kagame ku ruhare yagize mu guhindura u Rwanda.

    Yagize ati “Ubwo nasuraga u Rwanda muri Mata hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, byamfunguye amaso. Jenoside yerekanye uruhande rubi rwa muntu, ariko igihugu nticyahagaze.”

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yibukije amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'intsinzi y'Ingabo zahoze ari iza RPA, zayihagaritse zigashyiraho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Yagaragaje ko kwibohora byinjije u Rwanda mu bihe bishya by'umutekano, ubumwe bw'Igihugu, ndetse no kugira uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose.

    Ambasaderi yashimye u Buhinde ku bw'inkunga bwagiye butera u Rwanda binyuze mu ishoramari, inguzanyo mu mishinga itandukanye, ndetse no gufasha abana b'Abanyarwanda kwiga.

    Mukangira yasoje agaragaza amahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari n'ubukerarugendo, ashimangira ko u Rwanda rworoshya ubucuruzi, aha ikaze abashoramari b'Abahinde kujya gushora imari mu Rwanda, ashishikariza n'abandi kurusura.

    Inshuti y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Ikigo Malaxmi, Harish Chandra Prasad Yarlagadda yagarutse ku mateka y'u Rwanda ndetse n'impinduka zidasanzwe u Rwanda rwanyuzemo ku bw'imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

    Yagaragaje u Rwanda nk'icyitegererezo ku bihugu byifuza kugera ku iterambere ryihuse. Yagize ati “Mu nkuru y'u Rwanda dusangamo amasomo akomeye, imbaraga z'ubumwe, akamaro k'ubuyobozi bufite icyerekezo, ndetse n'ibyiza by'ubudatsimburwa no kwihangana.”

    Ibi birori kandi byaherekejwe n'indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi zaririmbwe n'abanyeshuri biga ku kigo cya Bal Bharati Public School Noida.

    Herekanwe kandi n'amashusho ku rugendo rw'Ingabo z'u Rwanda mu guteza imbere Igihugu, n'andi yerekana amahirwe rutanga mu ishoramari no mu bukerarugendo.

    Hamuritswe imbyino z'umuco w'u Buhinde n'u Rwanda zabyinwe n'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga mu Buhinde hamwe n'itsinda ry'ababyinnyi b'abahinde baturutse muri Leta ya Haryana.

    Umunyamabanga ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi yashimye Perezida Paul Kagame ku ruhare yagize mu guhindura u Rwanda

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde Mukangira Jacqueline yagaragaje ko kwibohora byinjije u Rwanda mu bihe bishya

    Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde Mukangira Jacqueline ari kumwe n’Umunyamabanga ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi

    Ibi birori byitabiriwe n’abadipolomate basaga 180 bo mu bihugu 125.

    Muri ibi birori hagaragajwe imbyino gakondo z’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-buhinde-bizihije-umunsi-wo-kwibohora

  • Inkingo zagize uruhare mu kurokora ubuzima bw'abarenga miliyoni 150 mu myaka 50 ishize – #rwanda #RwOT

    Ni Raporo OMS yashyize hanze muri Mata 2024, inagaragaza ko gutanga inkingo ari uburyo bw'ingirakamaro kurusha izindi gahunda zose z'ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw'abana, kuva bavutse kugeza bagize imyaka itanu na nyuma yaho.

    Muri rusange indwara 14 abo bantu basaga miliyoni 154 barokotse binyuze mu kubaha inkingo harimo Diphtheria, Haemophilus influenzae type B (Hib), Hépatite B, Japanese Encephalitis, Iseru, Meningitis A, Pertussis (whooping cough), Invasive pneumococcal disease, Imbasa, Rotavirus, Rubella cyangwa Mburugu, étanos, Igituntu na Yellow fever.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko inkingo z'izi ndwara ndetse n'izindi zagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi, ndetse no gushyira iherezo ku ndwara zakangaranyaga Isi.

    Ati ''Inkingo ni kimwe mu bintu by'ingenzi byavumbuwe mu mateka, bigatuma indwara zahoraga ziteye ubwoba zishobora kwirindwa.'

    Iyi raporo igaragaza ko nk'Urukingo rw'Iseru rwonyine rwarokoye 60% by'abakingiwe muri icyo gihe cy'imyaka 50, kuko rugira uruhare mu guha abana ubudahangarwa bw'umubiri. Gukingira abana kandi bagahabwa n'izindi nkingo zirimo urw'Indwara ya Diphtheria ifata ubuhumekero, urw'imbasa n'igituntu, byarokoye ubuzima bw'abana 40% ku Isi yose ndetse na 50% muri Afurika, n'ubundi mu myaka 50 ishize.

    OMS kandi igaragaza ko abantu basaga miliyoni 20 bahawe Urukingo rw'Imbasa muri iyo myaka ubu babasha kugenda neza, dore ko uwo yibasiye ishobora gutuma aba 'paralysie' ntabashe kugenda. Ni mu gihe muri iyo myaka himakajwe Porogaramu yiswe 'Expanded Programme on Immunization (EPI)' yo gutanga inkingo ku bana benshi.

    Iyo gahunda yatangijwe na OMS mu 1974 hagikingirwa abana bari munsi ya 5% ku Isi yose, ariko ubu OMS yishimira ko nibura abana 84% ku Isi yose bahabwa 'dose' eshatu z'inkingo za Diphtheria, Tetanus na Pertussis.

    OMS kandi yashimiye Ihuriro rifasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kubona inkingo (GAVI Alliance), mu ruhare ryagize bwo kurokora ubuzima bw'abana basaga miliyari imwe, binyuze mu gutanga inkingo zirinda indwara 20 zandura.

    Gusa ku rundi ruhande, muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye OMS ihanganye nacyo, cy'abantu barimo kwanga gukoresha inkingo ku buryo zimwe mu ndwara zari zaracitse mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk'imbasa, zatangiye kugaruka.

    Ni ibintu byagizwemo uruhare rukomeye nk'icyorezo cya Covid-19, kuko urukingo rwacyo rwatumye abantu benshi batakariza icyizere inkingo.

    Inkingo zarokoye ubuzima bw’abarenga miliyoni 150 mu myaka 50 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkingo-zagize-uruhare-mu-kurokora-ubuzima-bw-abarenga-miliyoni-150-mu-myaka-50

  • CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, i Cairo mu Misiri habereye tombola y'uko amakipe azahura mu mikino Nyafurika itangira hagati mu kwezi kwa Kanama 2024.

    Ni tombola yagombaga kugaharagaza uko amakipe azahura mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League ndetse CAF Confederation Cup.

    Icyari cyitezwe cyane kwari ukureba amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyi mikino, ayo makipe ni APR FC muri CAF Champions League na Police FC muri CAF Confederation Cup.

    Kuri APR FC, iyi kipe y'Ingabo izakina na Azam FC yo muri Tanzaniya, naho izakomeza izahura n'izarokoka hagati ya JKU yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri.

    Police FC yatomboye CS Constantine yo muri Algerie mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederation Cup.

    Ikipe izakomeza muri izi,  izahura n'izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Biteganyijwe ko imikino y'ikonjora rya mbere izakinwa hagati ya tariki ya 16 na 18 Kanama naho iyo kwishyura izakinwe hagati ya tariki ya 22 na 24 Kanama 2024.

    Imikino ibanza y'ijonjora rya kabiri yo izakinwa hagati ya tariki ya 16 na 18 Nzeri, iyo kwishyura yo izabe hagati ya 22 na 25 Nzeri 2024.

    Amakipe yombi ahagararire u Rwanda azakinira imikino ibanza hanze, mu gihe iyo kwishyura yo izabera mu Rwanda, aha amahirwe menshi ni uko azakinira kuri Sitade nshya y'Amahoro, kimwe nuko yabera kuri Kigali Pele Stadium.

    The post CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/caf-cl-cc-apr-fc-izahura-na-azam-fc-police-fc-izakine-na-cs-constatine-yo-muri-algeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=caf-cl-cc-apr-fc-izahura-na-azam-fc-police-fc-izakine-na-cs-constatine-yo-muri-algeria

  • Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yijeje abanya-Ga… – #rwanda #RwOT

    Abaturage ibihumbi bo mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze n'abandi baturutse hirya no hino mu Gihugu, bari babukereye ubwo bajyaga kwakira umukandida wabo.

    Mu myambaro iri mu mabara y'umutuku, umweru n'ubururu n'amabendera y'Umuryango FPR-Inkotanyi, aba baturage bakomeje gucinya akadiho babifashijwemo n'abahanzi bagezweho bakoze indirimbo zivuga ibigwi Chairman wa FPR-Inkotanyi.

    Ubwo yageraga kuri Site y’Akarere ka Gakenke, Kandida-Perezida Paul Kagame yakiranwe urugwiro mu ndirimbo zimuvuga ibigwi n’amajwi y’abaturage ibihumbi amagana, bavuga ko bazamutora 100%.

    Yibukije abanya-Gakenke ko gutora ari uguhitamo kandi bakwiye gutora ku gipfunsi, kuri FPR-Inkotanyi. Yavuze ko hashingiwe ku rugendo rw’imyaka 30 ishize, gutora byari bikwiriye koroha.

    Yashimangiye ko atari byo kwibanda ku mateka u Rwanda rwanyuzemo kuko ashobora ‘kugutesha umutwe,’ avuga ko ibyiza ari ugukura isomo mu byashize ubundi abanyarwanda bagatumbira imbere.

    Ati 'Amateka yacu, wibanze ku byo tumaze kunyuramo n'ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tugana. N'ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri imbere aho tugana.'

    Mu ijambo rye, yatangaje ko nyuma yo kwegukana intsinzi azasubira gusura abaturage bo mu Gakenke bagasangira ikigage cyenzwe neza mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.

    Yagize ati: “Maze rero, nzanagaruka twishime, twishimire intsinzi. Numvise hano mufite ikawa nyinshi, mufite ibyayi, mufite inanasi n’ibindi, ariko hano mugomba kuza muzi no kwega ibigage.”

    Abaturage bahise bamusaba kuzaza bagasangira, maze nawe mu ijwi riranguruye arabasubiza ati: “Nzaza dusangire ikigage cyenzwe neza, ariko muzi no kwega ibigage neza? Ntabwo ari ibigage bibonetse gusa, ndavuga ibyenze neza. Ubwo nzaza tubirebe.”

    Abanya-Gakenke bahise bamutumira kuzaza bagasangira ikigage cyenzwe neza ku Muganura cyane ko wegereje.

    Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon. Marie Rose Mureshyankwano, yagaragaje ibikorwa by'Amajyambere Intara y'Amajyaruguru imaze kugeraho biturutse ku buyobozi burangajwe imbere na Kandida-Perezida Paul Kagame.

    Hon. Mureshyankwano yavuze ko by'umwihariko muri Gakenke, hubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero zirenga 40, hubatswe ibiraro byo mu kirere bifasha abaturage mu migenderanire n'ubuhahirane, hubakwa ibitaro, abaturage bagezwaho amazi n'amashanyarazi n'ibindi.

    Kandida-Perezida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi, anashyigikiwe n'imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR. 

    Abahagarariye iyi mitwe ya politiki, bakomeje ibikorwa byo kuzengurukana n'umukandida hirya no hino mu Gihugu, aho akomeje gusaba amajwi Abanyarwanda.

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) riyoborwa na Sheikh Mussa Fazil Harerimana, riri mu ashyigikiye cyane Paul Kagame muri aya matora ya Perezida, rivuga ko Kagame ari “Baba wa Taifa” bisobanura “Se w’Igihugu” cyangwa “Umubyeyi w’Igihugu”.

    Akarere ka Gakenke, kabaye site ya 16 Kandida-Perezida Paul Kagame yiyamamarijeho nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu Gihugu, asanga Abanyarwanda aho bari akabagezaho imigabo n'imigambi bye, ari nako abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda kugira ngo abishyire mu bikorwa.

    Paul Kagame yiyamamarije mu Gakenke yizeza abaturage baho kuzasubirayo bagasangira intsinzi

    Paul Kagame yabasabye kuzenga neza ikigage bazasangira bishimira intsinzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144855/paul-kagame-wa-fpr-inkotanyi-yijeje-abanya-gakenke-kuzongera-kubasura-bagasangira-ikigage–144855.html

  • IFOTO YUMUNSI: Perezida Kagame ahana censi… – #rwanda #RwOT

    Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, usanzwe ari no mu nshingano nka Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 yiyamamarije mu Karere ka Gakenke.

    Ubwo yaramukanyaga n'abitabiriye iki gikorwa, yongeye gushimangira ingingo ikunze kugarukwaho na benshi ko ari umuntu ureba kure akabona n'ibyo abandi batabona mu gihe cyihuse.

    Agana mu byicaro yari yateguriwe, yarebye nko muri metero 15 abona umwana wari uteruwe n'umubyeyi we, washakaga cyane kumusuhuza. Yahise yerekeza muri icyo gice maze asuhuzanya n'uyu mwana igipfunsi ku kindi, ibizwi nko 'guhana censi'.

    Yanasuhuje umubyeyi w'uyu mwana, amarangamutima azamuka ku mubyeyi n'abari kumwe na we. Ni ifoto yahise ihererekanwa byo hejuru ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko ari iy’amateka kuko umwana n'umubyeyi batazibagirwa.

    Amashusho ya Perezida Kagame ubwo yaboneraga kure umwana muto wifuzaga kumusuhuza akagenda bakaramukanya 

    Umubyeyi w’umwana yasazwe n’ibyishimo ku bw’amateka yanditswe n’umwana we muto waramukanyije na Perezida Kagame

    Bahuje igipfunsi, ikimenyetso gisobanuye Ubumwe, Ubukungu n’Iterambere mu Muryango FPR-Inkotanyi 

    AMAFOTO: TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144856/ifoto-yumunsi-perezida-kagame-ahana-censi-numwana-muto-wi-gakenke-144856.html

  • Police FC yisanze muri Algeria mu mikino cya… – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye muri tombora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ibera mu gihugu cya Misiri. Ikipe ya Police FC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.

    Police FC izatangira imikino yayo isura CS Constantine muri Algeria, mu mukino uzaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri ubere mu Rwanda.

    Ikipe ya SC Constantine yashinzwe mu 1898 ikaba ibarizwa mu mujyi wa Costantine aho ikinira imikino yayo kuri sitade ya Chahid Hamlaoui yakira abantu basaga ibihumbi 22968. 

    SC Constantine umwaka ushize w’imikino yaje ku mwanya wa 3 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria bituma isohokera iki gihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Ni uku tombora ya CAF Confederation Cup yagenze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144858/police-fc-yisanze-muri-algeria-mu-mikino-cya-caf-confederation-cup-144858.html

  • APR FC yisanze muri Tanzania mu mikino ya CAF… – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye muri tombora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ibera mu gihugu cya Misiri. APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize w’imikino, yisanze izatangirira imikino yayo muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, aho izacakirana na Azam FC.

    Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania niyo yabaye iya kabiri inyuma ya Young Africans, gusa kuko muri Tanzania batanga amakipe abiri muri CAF Champions League bituma zizahura.

    Uyu ni umwaka udasanzwe kuri APR FC nyuma yo kwiyubaka ishaka kugera mu mikino y’amatsinda igomba gutangira kubyerekana isura Azam FC mu mukino uzaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri muri Tanzania, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri 2024.

    Azam FC ni ikipe yagaragaje imbaraga zikomeye mu mwaka ushize w’imikino ubwo yahigikaga Simba SC ku mwanya wa 2 wa shampiyona 

    APR FC izaba iri mu isura nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144861/apr-fc-yisanze-muri-tanzania-mu-mikino-ya-caf-campiyions-league-144861.html

  • APR FC yatomboye Azam FC mu nzira irimo Pyramids, Police FC ijya muri Algeria #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania.

    Ni muri tombola yabaye uyu munsi ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 ibera ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika 'CAF’ kiri Cairo mu Misiri.

    APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2023-2024 yahise itsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

    APR FC ikaba igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Azam FC yo muri Tanzania.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 15 na 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 24 na 26 Kanama 2024. APR FC izabanza muri Tanzania.

    APR FC ibashije gukuramo Azam FC ikaba yazahura n’ikipe izakomeza hagati ya JKU FC yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri yayisezereye umwaka ushize.

    Muri CAF Confederation Cup, Police FC yegukanye Igikombe Cy’Amahoro cya 2024 ikazahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, yatomboye Constantine yo muri Algeria. Imikino ibanza iteganyijwe tariki hagati ya tariki ya 16 na 18 Kanama 2024, Police FC izabanza muri Algeria.

    APR FC yatomboye Azam FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatomboye-azam-fc-mu-nzira-irimo-pyramids-police-fc-ijya-muri-algeria

  • Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje kuzubaka uruganda muri buri Murenge w'ako Karere – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukandika yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye kuri uyu 10 Nyakanga 2024, mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna.

    Dr. Frank Habineza yasezeranije abaturage ko naramuka atowe azabazanira uruganda rutungaya ibikomoka ku mukamo w'amata kuko urundi ruhari rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, akavuga ko kujyana umukamo kuri urwo ruganda bigoye kuko bisaba urugendo rurerure.

    Anavuga ko naramuka agiriwe icyizere agatorwa hari ibihingwa byinshi bicyenewe kubyaza umusaruro muri aka karere kandi ko ari gahunda yakurikizwa mu gihugu hose.

    Agira Ati:”Hano mufite inka turabizi muri Akarere gafite umukamo mwinshi w'amata. Nimuramuka muntoye nzabazanira uruganda kuko urundi rwubatswe Nyagatare. Ni kure. hari abakora ubuhinzi bw'imyumbati cyangwa ibirayi, ibihingwa bitandukanye bigomba kubyazwa umusaruro bikoreshejwe mu nganda kandi zikabegerezwa ku buryo muri buri murenge hagomba kuba hari uruganda rutungaya ibintu runaka.”

    Yabijeje ko we n'Abakandida-Depite 50 baturuka mu Ishyaka rye, bazakora ibishoboka byose mu kuzamura ubukungu bw'abaturage.

    Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje kuzubaka uruganda muri buri Murenge w’ako Karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-dr-frank-habineza-yijeje-kuzubaka-uruganda-muri-buri-murenge-w-ako