Blog

  • Kuki Ismael Mwanafunzi yasimbujwe mu bice bib… – #rwanda #RwOT

    'Gatanya' ni kimwe mu bisigo bigize Album ya kabiri ‘Era’ y'umusizi Rumaga aherutse kumurika inshuti ze za hafi. Ariko ibisigo bigize iyi Album yanabishyize ku rubuga rwa www.sigarwanda.rw aho buri wese ashobora kujyaho akabyumva.

    Iyi Album yayishyize hanze nyuma y'uko umwaka ushize yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Mawe' iriho ibisigo 10.

    Mu gihangano cye yise 'Gatanya' yibanze cyane ku kugaragaza uburyo hari ingo zihora mu ntonganya ziganisha ku guhana 'Divorce'- Ariko kandi abakinnyemo basoza bagaragaza ko gatanya atari wo muti wa nyuma hagati y'abantu biyemeje kubana ubudatana.

    N'ubwo uyu musizi yagiye agaragaza ko Ismael Mwanafunzi ari umwe mu bifashishijwe muri iki gisigo, ariko ntagaragara mu mashusho yacyo, kuko yasimbujwe undi muntu mu ifatwa ry'amashusho yacyo (Video).

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kuba Ismael Mwanafunzi atagaragara muri ibi bice byombi by'iki gisigo byaturutse ku mwanya we no kuba nawe mu busanzwe adakunda kugaragara kuri Camera nk'uko yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Twaraganiriye uriya mubyeyi nawe uramuzi ibintu bijyanye n'amashusho ubanza utarabyihishe gusa nawe byaramwihishe. Rero yambwiye ko byamugora, kandi atakifuza kwangiza ibintu twakoze.'

    Yavuze ko nyuma y'ibi biganiro bagiranye nibwo yanzuye gushaka usimbura Ismael Mwanafunzi muri ibi bice bibiri by'iki gisigo. Ati 'Niko kumwumva nanjye rero mfunda imitwe ahandi, uroye ntayindi mpamvu idasanzwe rwose.'

    Rumaga avuga ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album ‘bivuga cyane ku buzima bwo mu mutwe’. Ati “Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n’urukundo ariko byose bikora ku buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe w’ubuzima, rero tugaburire mu mutwe niba dushaka kwera amagara.”

    Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro cya mbere cy’ijambo ‘Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro cyangwa se kwera.

    Ati “Iyo ‘Era’ ya mbere ivuga kwera, ‘Era’ ya kabiri ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy’ubuzima, igisobanuro cya Gatatu cya ‘Era’ ni ukwezwa n’amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda twejejwe n’amata, ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro.”

    Ni album avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira na ‘Intro’ na ‘Outro’. Iriho indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abandi bo mu mahanga ‘barimo n’abandi abantu batari bazi’. Ni ubwa mbere azaba ashyize hanze ibisigo yakoranye n'abahanzi bo mu mahanga.

    Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko 'bisa nk'aho hari gutakaza ubuzima ku kiremwamuntu.'

    Yungamo ati 'Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu mutwe. Kuko dusa n'abantu bari kwerekera mu Isi y'imihangayiko y'ubwoko no gutakaza ubuzima bwo mu mutwe.'

    Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo 'Katapila' ya Bruce Melody, 'Urankunda' ya Juno Kizigenza, 'Bimpame' ya Phil Peter na Marina, 'Amashu' ya Chris Eazy, 'Nibido' ya Christopher, 'Identinte' ya Emmy; 'Tugende' ya Mr Kagame na Dj Marnaud n'izindi.


    Rumaga yatangaje ko Ismael Mwanafunzi atagaragaye mu gisigo 'Gatanya' kubera ko atabonetse


    Rumaga yifashishije abarimo Clapton, 'Papa Sava' na Dusenge Clenia mu gisigo cye 'Gatanya'


    Rumaga ari kumwe n'umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge

    Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi ari kumwe n’umusore wasimbuye Ismael Mwanafunzi n’ubwo ijwi rye ryumvikana muri iki gisigo 

    Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, ni umwe mu bifashishijwe muri iki gisigo 


    Muri iki gisigo hifashishijwemo bamwe mu baturage b’ahantu hafatiwe amashusho  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO 'GATANYA' CYA RUMAGA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144878/kuki-ismael-mwanafunzi-yasimbujwe-mu-bice-bibiri-byigisigo-gatanya-cya-rumaga-video-144878.html

  • Ni amaguru abiri kuri abiri – Niyigena Clement wa APR FC agaruka kuri Azam na Pyramids #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, yavuze ko Azam FC batomboye na Pyramids iri mu nzira ya bo yanabakuyemo umwaka ushize yombi ari amakipe akinika atabateye ubwoba.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize APR FC mu ijonjora rya mbere muri CAF Champions League yatomboye Azam FC yo muri Tanzania, yayitsinda ikaba izahura ya Pyramids FC yo mu Misiri yabasezereye umwaka ushize ibanyagiye.

    Niyigena Clement akaba yavuze ko Azam na Pyramids ari amakipe bubaha ariko na none badatinya kuko akinika, baba bafite amaguru abiri kuri abiri.

    Ati “Ni ikipe zose zikinika (Azam na Pyramids) ni abakinnyi 11 kuri 11, ni amaguru abiri kuri abiri, zigomba gukinika nk’uko natwe tuba twakinika. Imikino ya Champions League iba ikomeye, birasaba ko dushyiramo imbaraga kugira ngo tubone umusaruro mwiza.'

    Ubu APR FC iri muri CECAFA Kagame muri Tanzania aho irimo kwitegurira umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo na Champions League izatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama 2024.

    Niyigena Clement yavuze ko Azam na Pyramids zikinika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-amaguru-abiri-kuri-abiri-niyigena-clement-wa-apr-fc-agaruka-kuri-azam-na-pyramids

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Jeannette uzwi ku mazina ya 'Kana' ukina yugarira muri Rayon Sports y'abagore, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Nsanzabera Tharcisse.

    Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, umuhango wabereye mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-rayon-sports-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-amafoto/

  • Rusizi: Barashimira Paul Kagame wabakuye mu bwigunge – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 11 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kumenyekanisha imigabo n'imigambi y'Umuryango FPR-Inkotanyi no kugaragaza ibigwi by'Umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Iyi mirenge yombi ya Butare na Bweyeye iri hagati ya Pariki ya Nyungwe n'Igihugu cy'u Burundi. Ni imirenge yahoze mu bwigunge kuko nta mazi meza yagiraga, nta mihanda, nta mashanyarazi ariko kuri ubu abayituye bishimira ko bamaze kugezwaho ibikorwaremezo ku kigero gishimishije, bakabiheraho bavuga ko bavuye mu bwigunge.

    Leta y'u Rwanda yahaye ishwagara abatuye iyi mirenge bituma bahinga bareza mu gihe mbere bahingaga ntibeze kubera ubusharire bw'ubutaka.

    Martin Shyirambere wo mu Murenge wa Bweyeye yavuze ko abatuye uyu bari mu byishimo kuko ivuriro ry'ibanze rya Gasumo ryongerewe ubushobozi rikaba risigaye ritanga serivisi yo kubyaza ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo kikaba cyarahawe umuganga w'inzobere (Docteur) bikaba byaragabanyije umubare w'aboherezwa kwivuriza ku bitaro bya Gihundwe biri ku bilometero birenga 90.

    Mukarugwiza Josee wo mu Murenge wa Bweyeye yashimiye Paul Kagame wabahaye umuhanda wa kaburimbo Pindura-Bweyeye, avuga ko mbere y'uko uyu muhanda ukorwa bishyuraga moto ibihumbi 10 Frw kugira ngo bagere Pindura bavuye Bweyeye ariko ubu hakaba harimo imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange bishyura amafaranga atageze ku 1000 Frw.

    Havugimana Vincent, yavuze ko mu byo bishimira byakozwe harimo itunganywa ry'igishanga cya Bweyeye no guhabwa ishwagara byatumye babona umusaruro utubutse.

    Ibikorwa byo kugaragara ibigwi bya Paul Kagame byakurikiwe no kwerekana abakandida depite bari ku rutonde rwa RPF-Inkotanyi. Nsengiyumva Dieudonné na Karemera Emmanuel nibo bari bahagarariye bagenzi babo bari kumwe kuri uru rutonde.

    Nsengiyumva Dieudonné yibukije abaturage b'Umurenge wa Butare ko ibyiza bafite ubu birimo gahunda ya shishakibondo, girinka, mituweli n'izindi babikesha Paul Kagame, abasaba kuzatora Umuryango RPF-Inkotanyi n'Umukandida wawo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariwe Paul Kagame.

    Karemera Emmanuel wari umudepite muri manda icyuye igihe yabwiye abaturage ba Bweyeye ko gutora Paul Kagame ari uguharanira ko ubuhamya bwabo bwiza bwiyongera ariko kandi bikaba no gusigasira ibyagezweho.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert wifatanyije n'abaturage ba Bweyeye yabibukije ko ari intare ziyobowe n'intare nkuru.

    Ati 'Intare Nkuru turayizi twese (Paul Kagame). Twishimiye kuba turi kumwe. Twishimiye ibyo tumaze kugeraho. Twishimiye n'ibyo tuzageraho mu myaka itanu iri imbere'.

    Ni ubwa mbere amatora y'abadepite agiye kubera rimwe n'amatora ya Perezida wa Repubulika. Aya matora yombi ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

    Ni uku byari byifashe mu Murenge wa Butare

    Meya wa Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yifatanyije n’abaturage ba Bweyeye mu kwamamaza Paul Kagame na FPR-Inkotanyi

    Havugimana w’i Bweyeye, yashimye ibyo FPR yabagejejeho

    Abakandida depite Karemera na Nsengiyumva baganirije abaturage b’Umurenge wa Butare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barashimira-paul-kagame-wabakuye-mu-bwigunge

  • Ntibyumvikana ukuntu umuntu ashyingurwana ingingo zikora- Dr Ntarindwa – #rwanda #RwOT

    Ibi birumvikana kuko kugira ngo insimburangingo iboneke hari umwe ugomba kwigomwa iyo afite akayiha mugenzi we.

    Nk'impyiko, birashoboka ko ushobora guha imwe mugenzi wawe ufite ebyiri zangiritse, ugasigarana imwe na we agasigarana indi ubuzima bugakomeza. Iyo bibaye ku rugingo rumwe umuntu agira nk'umutima, iyo rutavuwe ngo rukire amaherezo ni urupfu.

    Icyakora nubwo bimeze bityo, mu bihugu byateye imbere, hari uburyo bufatwa nk'ubwa kabiri byifashisha, wa mutwaro ukorohamo gake, uburyo ibihugu nk'u Rwanda bitarakangukira.

    Ni uburyo bwo kwifashisha ingingo z'umuntu wapfuye (cadaveric transplantation) ariko atishwe n'indwara, wenda ari nk'impanuka, stroke n'izindi, ha handi umuntu ashobora gupfa ariko ingingo zimwe na zimwe ari nzima.

    Ni ingingo n'inzobere mu kuvura indwara zo munda n'iz'impyiko, Dr Ntarindwa Joseph yagarutseho mu kiganiro na IGIHE.

    Uyu muhanga umaze imya 16 avura impyiko, agaragaza ko bitumvikana uburyo umuntu yicwa na stroke, bakamushyingurana umutima, impyiko n'izindi ngingo zikora neza.

    Kwifashisha ingingo z'uwapfuye ni igitekerezo agaragaza ko gishobora kuba igisubizo ku barwayi ibihumbi bahora kwa muganga bagiye gushaka serivise za dialysis (kumwe imashini ifasha umuntu wangiritse impyiko zose mu iyungururwa ry'amaraso ye).

    Uyu muhanga mu buvuzi avuga ko ibikorwa byafasha cyane binyuze mu bushake bw'umuntu. Arasinya akavuga ko nagira ikibazo agapfa ingingo ze zizakoreshwa mu gutabara abandi.

    Dr Ntarindwa ati 'Nko mu bindi bihugu ho, iyo ubwonko bw'umuntu bupfuye, ingingo zigikora ziba ari iza leta. Ariko n'umuntu utaragize icyo avuga, iryo tegeko ryo kuba izo ngingo ari iza leta ridahari, waganiriza ba nyiri umuntu ukabereka uko zagirira abandi akamaro, zigahabwa abandi.'

    Uyu muganga agaragaza ko mu Rwanda hakwiriye gushakwa uburyo ingingo z'umubiri w'uwo muntu zafasha abandi bazikeneye aho kuzimushyingurana, cyane ko ari ibintu yabonye bikorwa mu Misiri, Afurika y'Epfo 'ntagarutse muri Amerika, u Burayi n'ahandi.'

    Ati 'Iyo ubwonko bwangiritse budashobora gukira, umuntu ari ku mashini imufasha guhumeka, umutima uba ugikora, imyiko ziba zikora […]. Iyo bigenze gutyo muganga arasuzuma ngo arebe ko bukiri buzima. Iyo bwapfuye aganira n'abavandimwe be, bakamukura kuri ya mashini kuko ikenewe n'abandi. Aha ba nyir'umuntu baraganirizwa za mpyiko n'izindi zikora zikaba zafasha abandi.'

    Icyakora iyi nzobere mu buvuzi bw'impyiko igaragaza ko kugira ngo iyo gahunda ishoboke hari ibindi byo kubanza gukorwa, nko kongera abaganga b'inzobere bashoboye gukora icyo gikorwa byihuse.

    Ati 'Ikindi hakaba hari itumanaho ryihuse, umuntu wakoze impanuka, imbangukiragutabara ikaba yahageze mu minota mike, bakamugeza kwa muganga byihuse bakamushyira ku mashini niba atabasha guhumeka. Hanyuma bakareba ko ubwenge bwagaruka, basanga bwapfuye [za ngingo zigafashishwa abandi].'

    Dr Ntarindwa avuga ko haba hakenewe na bya byumba byakira indembe (Intensive Care Units, ICU) bihagije bishobora gufasha kugira ngo icyo gikorwa gikunde byihuse.

    Bijyanye n'uko iyi gahunda idahari mu Rwanda, Dr Ntarindwa yavuze ko politiki yayo n'uko byagenda we yamaze kubyandika ndetse yabihaye Minisiteri y'Ubuzima ndetse 'buri minisitiri ujeho ndayimwibutsa, kugira ngo tuyitegure. Icyakora hari icyizere kuko dutangiye kugira inzobere mu kubaga indwara zikomeye.'

    Indwara z'impyiko ni zimwe mu zihangayikishije cyane, byagera ku kiguzi cyo kuyunguruza amaraso, ikibazo kigakomera byikubye.

    Nko mu Rwanda ukoresha ubu buryo inshuro imwe imara amasaha nk'ane, asabwa gutanga ibihumbi 75 Frw mu bitaro bya Leta n'ibihumbi 90 Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

    Mu gukomeza guhangana n'iki kibazo, Dr Ntarindwa agaragaza ko igihe kigeze ngo abantu bavurwe impyiko bidasabye kugera kuri dialysis cyane ko ari uburyo bushoboka ndetse butanga umusaruro.

    Ati 'Ngikora hano (icyo gihe twari mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal) nigeze kugenzura nsanga abarwayi bose bakenera ziriya mashini by'igihe kirekire, 78% babiterwa na diabetes yari yihariye 45% n'umuvuduko w'amaraso wari wihariye 35%. Ni indwara tugomba kwitaho tukaba twazivura mbere y'uko umuntu aza kuri dialysis.'

    Ni ibintu agaragagaza ko bitayeho mu kigo cyabo cya Africa Health Care Network, ikigo gifasha abarwayi b'impyiko mu iyungururwa ry'amaraso yabo, ariko bakanavurwa n'izindi ndwara bafite zangiriza impyiko.

    Ni ikigo gifite amashami ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, mu Bitaro bya Gisenyi no mu Bitaro bya Gihundwe, ndetse mu minsi ishize iri shami ryatangijwe mu Bitaro bya Rwamagana.

    Ati 'Nka Gisenyi na Gihundwe abantu turabavura bagakira bakajya mu buzima busanzwe. Uyu munsi tumaze gufasha abarenga 1000 bavuye kuri dialyze batanasimburijwe impyiko, kuko twabafashije no gukira za ndwara zindi.'

    Uyu munsi bafite abarenga 120 bafasha mu kuyungururirwa amaraso bihoraho, bafashijwe n'imashini 26. Ni imashini zihenda cyane kuko nk'imwe igura ibihumbi 30$ ubariyemo imashini n'ibizifasha gukora.

    Inzobere mu buvuzi bw’impyiko, Dr Ntarindwa Joseph agaragaza ko bikwiriye ko u Rwanda rufata gahunda yo kwifashisha ingingo z’abapfuye mu kurengera abazima

    Uburyo bwo kuyungurura amaraso buzwi nka dialysis burahenda cyane kuko nko mu Rwanda inshuro imwe umuntu yishyura ibihumbi 75 Frw mu bitaro bya Leta n'ibihumbi 90 Frw mu byigenga, umurwayi akiyishyurira 100%,


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibyumvikana-ukuntu-umuntu-akora-impanuka-agashyinguranwa-izindi-ngingo-zikora

  • Ibyishimo by'abafite ubumuga bahinduriwe ubuzima mu myaka irindwi ishize – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bihuriweho ni uko wasangaga myinshi mu miryango irimo abantu bafite ubumuga yo ubwayo yari itarasobanukirwa uburenganzira bwabo, ku buryo yabafataga nk'igisebo ikabahisha bigatuma benshi muri bo bahezwa mu burezi ntibige, bikabagiraho ingaruka z'ubuzima bwabo bwose zirimo no kutabasha guhangana ku isoko ry'umurimo kubera ubumenyi buke.

    Mu myaka irindwi ishize, ibyo byarahindutse ku buryo mu byimakajwe mu mibereho y'abantu bafite ubumuga bw'ubwoko bwose, hitawe cyane ku kuba bajya kwiga hanashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho by'umwihariko bakeneye mu burezi.

    Ku ikubitiro, mu 2020 Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi (REB) cyatangaje ko cyamaze kwinjiza inyandiko ya 'Braille' ikoreshwa n'abafite ubumuga mu nteganyanyigisho nshya y'amashuri nderabarezi (TTC), mu rwego rwo gutegura abarezi bafite ubushobozi bwo kwigisha buri wese n'ufite ubumuga bwo kutabona.

    Ni mu gihe kandi abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashyiriweho uburyo bwo kubona inkoni yera ibafasha gukora ingendo bidasabye ko buri gihe baherekezwa n'umuntu udafite ubwo bumuga, ndetse mu Rwanda hakaba haratangiye gukorerwa izo nkoni zifite ikoranabuhanga rihanitse ryitezweho kurushaho kurinda impanuka abafite ubumuga.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyomugabo Noheli, ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje ko ibi byagize uruhare mu guhindura imibereho y'abafite ubwo bumuga, kuko borohewe no gukora ingendo ku buryo bitabira n'ibikorwa byabateza imbere.

    Ati ''Ni byinshi byagezweho muri iki gihe cy'imyaka irindwi ishize, hari ibyo tubona nibura by'ibanze byabonetse ubundi umuntu utabona wabonaga ahura n'imbogamizi nyinshi no mu buzima busanzwe, bityo bigatera ipfunwe ryo guhera mu rugo no guhera mu nzu. Ariko ubu hashyizwemo imbaraga zigaragara. Urugero nko gukora ingendo bisa nk'aho byoroshye, kuko nk'iriya nkoni isa nk'aho yagiye mu igazeti.''

    Kubona amavuta abarinda Kanseri y'uruhu byaroroshye

    Komezusenge Charles ufite ubumuga bw'uruhu, we ashimira Perezida Paul Kagame ko yagiranye inama n'abo mu Rwanda bafite ubu bumuga bakamugaragariza imbogamizi zo kutoroherwa no kubona amavuta bisiga abarinda Kanseri y'Uruhu ibibasira iyo baviriwe n'izuba, ubu bakaba bayabona ku bwisungane mu kwivuza mu bigo nderabuzima.

    Ati ''Ikintu gikomeye nakomozaho ni amavuta twasabye Umukuru w'Igihugu arinda Kanseri y'Uruhu, twisiga mu gihe cy'izuba. Yarayatwemereye kandi uyu munsi twishimira ko abana bafite ubumuga bw'uruhu bari kuyafata ku bwisungane mu kwivuza mu buryo buboroheye aho batuye mu cyaro.''

    Ikindi ashimira kandi ni uko abana bafite ubumuga bw'uruhu boroherejwe mu burezi nk'inyandiko z'ibizamini zigashyirwa mu nyuguti nini kuko byabagoraga kubona neza into.

    Insimburangingo n'inyunganirangingo byatanzwe ku bwisungane mu kwivuza

    Ndayisenga Jean de Dieu afite ubumuga bw'ingingo, ntabwo afite amaguru yombi. Agaragaza ko mu myaka irindwi ishize we n'abandi bafite ubumuga bw'ingingo bishimiye ko ari bwo boroherejwe kubona serivisi y'inyunganirangingo ndetse n'insimburangingo, ku buryo aho bishoboka hari n'abazihabwa ku bwisungane mu kwivuza, mu gihe mbere zabonekaga ku giciro gihanitse.

    Ati ''Muri iyi myaka irindwi ishize hari ibintu byinshi byagiye bihinduka kandi byiza, ari na byo navugaga by'insimburangingo. Bazishyize ku bwisungane mu kwivuza birakunda, ubu turi kuzibona.''

    Ndayisenga avuga ko kuba afite insimburangingo byamufashishe kwiteza imbere n'ubwo adafite amaguru. Iyo yambaye izo nsimburangingo bimufasha gukora akazi mu by'ubwubatsi karimo gutera inzu amarangi.

    Ururimi rw'amarenga mu nzira yo kwemezwa

    Mu mpera za 2023, Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga yamuritse inkoranyamagambo nyarwanda y'ururimi rw'amarenga, yitezweho gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ndetse n'abandi bantu benshi bagorwaga no kubaha serivisi bikabasaba kuba bafite abasemuzi.

    Ni nyuma y'ubuvugizi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye n'abarimo abo mu Muryango Nyarwanda w'Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), bagaragaje ko nk'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagisigara inyuma mu myigire kuko usanga bigishwa n'abarimu batazi urwo rurimi, kumvikana bikagorana.

    Akoresheje Ururimi rw'Amarenga, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNUD, Samuel Munana, yavuze ko izo mpinduka zitanga icyizere cy'ahazaza heza h'abantu bafite ubwo bumuga.

    Ati ''Inkoranyamagambo y'Ururimi rw'Amarenga twarayikoze irarangira, imaze kurangira ubu yaganiriwe mu nama y'abaminisitiri mu mwaka ushize wa 2023 muri Nyakanga mu kwezi kwa 12 na none k'uwo mwaka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu na we yayimuritse ku mugaragaro. Iyi rero ni inzira nziza iganisha ku kwemezwa k'Ururimi rw'Amarenga rukoreshwa mu gihugu nk'izindi ndimi, ibi ni ibintu twishimira cyane.''

    Samuel Munana kandi yavuze ko no kuba hari abantu babiri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari kwiyamamariza kuzinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bigaragaza ko uburenganzira bw'abafite ubumuga bwitaweho ntibahezwe, ndetse na bo bakaba baramaze kubusobanukirwa ku buryo batagiheza nka mbere.

    Bashyiriweho uburyo bwo guhabwa akazi ku bwinshi

    Buntubwimana Marie Appoline we ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije, agaragaza ko mu myaka irindwi ishize benshi mu bikorera basobanuriwe uruhare bakwiye kugira mu guha akazi abantu bafite ubumuga kuko na bo bashoboye, bakaba barabyumvise neza ku buryo basigaye bagaha ugashoboye batamurebeye mu ndorerwamo y'ubumuga afite.

    Avuga ko ari umuhamya w'uko ibyo bishoboka kuko mbere yabonaga bagenzi be basuzugurirwa ubumuga bafite bakimwa akazi, ariko ubu bikaba byarahindutse ku buryo na we yagahawe muri imwe muri Hoteli za hano mu Rwanda.

    Anashimira kandi ko nk'abana bafite ubumuga bw'ubugufi bukabije boroherezwa mu gihe cy'ibizamini bakongererwa iminota kuko usanga bibagora kwandika vuba kubera ubumuga bafite.

    Ubuyobozi bw'Inama y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) mu 2023 na bwo bwahamirije IGIHE ko bwasinyanye amasezerano n' Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, agamije kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy'abantu bafite ubumuga bafite ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora ariko ntibahabwe akazi.

    NCPD kandi yagaragaje ko ayo masezerano yatangiye gutanga umusaruro, kuko mu bihe bitandukanye nyuma yo kuyasinya PSF yagiye isaba urutonde rw'amazina y'abantu bafite ubumuga n'akazi bashobora gukora, kugira ngo bagahabwe.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr. Mukarwego N. Betty akaba anafite ubumuga bwo kutabona na we yashimangiye ko mu myaka irindwi ishize hari byinshi byakozwe mu guteza imbere imibereho y'abantu bafite ubumuga, ibyatumye na bo bitinyuka bagatangira kugaragaza ibyo bashoboye.

    Mu bindi yakomojeho ni uko ari intambwe ikomeye kuba mu Rwanda haranashyizweho Umuryango w'Abantu bafite ubumuga bukomatanyije batumva, batavuga ndetse ntibabone, ku buryo byoroshye kumenya iby'ibyo bakeneye ndetse n'inzira zakoreshwa ngo bigerweho.

    Ibyifuzo byabo kuri manda izakurikiraho

    Muri abo bose bafite ubumuga baganiriye na IGIHE, bishimiye ibyagezweho mu myaka irindwi ishize by'umwihariko mu mibereho yabo.

    Gusa bakomoje ku kuba muri manda ikurikira hakomeza gushyirwa imbaraga mu itangwa ry'akazi na bo bakakabona, kuko usanga hari benshi muri bo bamara kwiga ndetse bafite ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora, ariko hakaba hari aho bagihezwa hashingiwe ku kuba bafite ubumuga gusa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNUD, Samuel Munana, yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bishimira iyemezwa ry’Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga

    Umuyobozi wa NUDOR, Dr. Mukarwego N. Betty, yavuze ko hakozwe byinshi mu myaka irindwi ishize mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga

    Komezusenge Charles ufite ubumuga bw'uruhu, we ashimira Perezida Paul Kagame ko yabahaye amavuta abarinda Kanseri y’Uruhu

    Abafite ubumuga bw’ingingo boroherejwe kubona inyunganirangingo zirimo n’amagare bakoresha

    Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bishimira ko boroherejwe kubona amavuta abarinda Kanseri y’uruhu

    Guhabwa inyunganirangingo ku bwisungane mu kwivuza byakuye mu bwigunge abafite ubumuga bw’ingingo

    Inyunganirangingo zisigaye ziboneka ku bwisungane mu kwivuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/himakajwe-uburezi-bwabo-bahabwa-amavuta-abarinda-kanseri-y-uhuru-iterambere-ry

  • Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye Europa League neza #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Zira FK, Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye neza ijonjora rya Europa League ubwo batsindaga Sherrif 1-0.

    Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na FK Jerv akerekeza muri Zira FK yo muri Azerbaijan, yakinaga umukino we wa mbere.

    Zira FK yari yasuye Sherrif yo mu Burusiya mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya Europa League.

    Baje kugira amahirwe banayitsinda igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 88 cyatsinzwe na Volkovi. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nyakanga 2024.

    Mutsinzi Ange Jimmy akaba yabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura umunya-Côte d’Ivoire, Stephane Acka.

    Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye neza Europa League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yatangiye-europa-league-neza

  • APR FC itomboye ikipe yo mu baturanyi muri CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo habaye tombora y'amakipe azakina CAF Champions League aho yabereye ku kicaro gikuru cy'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika 'CAF' kiri Cairo mu Misiri, APR FC yatomboye Azam yo muri Tanzaniya.

    APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba guhura mu ijonjora ry'ibanze na Azam FC yo muri Tanzania.

    Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 15 na 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y'itariki ya 24 na 26 Kanama 2024.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera muri Tanzania aho Azam FC ibarizwa.

    Izarokoka hagati ya APR FC na Azam FC izahura n'ikipe izakomeza hagati ya JKU FC yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri yayisezereye APR FC umwaka ushize.

    Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe Cy'Amahoro cya 2024 yatomboye Constantine yo muri Algeria.

    Imikino ibanza iteganyijwe tariki hagati ya tariki ya 16 na 18 Kanama 2024, Police FC izabanza muri Algeria

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-itomboye-ikipe-yo-mu-baturanyi-muri-caf-champions-league/

  • “Amakipe yo muri Tanzania ndayazi” Imbamutima za Darko Nović utoza APR FC nyuma yo gutombora ikipe yo muri Tanzania bazakina muri CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko APR FC itomboye Azam yo muri Tanzania, umutoza w'umunya-Serbia, Darko Nović utoza iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, yatangaje amakipe yaho ayazi, bitamuteye ubwoba gusa arayubaha.

    Yagize ati 'Tugomba kubaha Azam FC, amakipe yo muri Tanzania ndayazi kuko nahuye na Simba SC na Yanga Africans.'

    APR FC iri muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup 2024 yatsinze Singida BS yo muri iki gihugu ndetse izasubirayo mu kwa 8 gukina na Simba SC kuri Simba Day.

    Ni ku nshuro ya kabiri, APR FC igiye guhura n'ikipe yo muri Tanzania mu marushanwa ya CAF Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yo-muri-tanzania-ndayazi-imbamutima-za-darko-novic-utoza-apr-fc-nyuma-yo-gutombora-ikipe-yo-muri-tanzania-bazakina-muri-caf-champions-league/

  • RIP Nyiragondo! Umukecuru wabaye ikimenyabose kubera ijambo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yavuze, yatabarutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyirangondo Espérance wamamaye kubera imvugo 'Abakobwa bafite ubushyuhe', yanaje kwifashishwa mu ndirimbo 'Ubushyuhe' ya DJ Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana.

    Uyu mukecuru wari usanzwe atuye mu karere ka Gisagara, yitabye Imana saa cyenda z'urukerera rwo kuri uyu wa 11 nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye, biteganyijwe ko azaherekezwa mu cyubahiro ku wa 12 Nyakanga 2024.

    Nyiragondo yapfuye afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa batarashaka mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n'ubuvivure.

    Ubwo Bruce Melodie na DJ Pius baheruka kumusura, uyu mukecuru mu 2020, yababwiye ko akunda Perezida Kagame ndetse amushimira bikomeye.

    Ati 'Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo.'

    Source : https://yegob.rw/rip-nyiragondo-umukecuru-wabaye-ikimenyabose-kubera-ijambo-abakobwa-bafite-ubushyuhe-yavuze-yatabarutse/