Blog

  • Mpayimana Philippe ateganya kurega u Budage, u Bubiligi n'u Bufaransa byononnye amateka y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mpayimana ukomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza yagaragaje ko ibyo bihugu byakoze iyononamateka y'u Rwanda hagati y'imyaka 1894 na 1994 ndetse riganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abishinja kandi gukingira ikibaba abayikoze bagahungishirizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Uyu mukandida wigenga agaragaza ko atumva uburyo ibyo bihugu byaba byaragize uruhare mu byabaye ariko bikaba bitagezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Dutinya kenshi kubarega kandi niho bigomba kuganisha, tugomba gutangira kubitegura. Hari ibyo bagombaga gukora niba batarabikoze kuki batabibazwa, niba barabikoze mu bundi buryo kuki batabibazwa. Ibyo biri mu mushinga w'ubutabera nteganya ko nashyira imbere.'

    Bitandukanye n'izindi Jenoside zemejwe ku ruhando mpuzamahanga, iyakorewe Abatutsi mu 1994 irihariye kuko yakozwe n'Abanyarwanda ubwabo.

    Yakoranywe ubugome budasanzwe kuko mu gihe cy'iminsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni bishwe.

    Ibinyejana bishize, bigaragaza ko u Rwanda rwayobowe n'abami. Umwami ni we wabaga ari umuyobozi w'ikirenga mu gihe abaturage bari mu byiciro bitandukanye birimo Abahutu, Abatutsi n'Abatwa ariko bifatwa nk'ibyiciro by'ubutunzi kandi bari babanye neza.

    Mu 1899 u Rwanda rwatangiye gutegekwa n'u Budage bwaburukolonizaga nyuma y'intambara ya mbere y'Isi yose bujya mu maboko y'u Bubiligi, abo rero bakaba baragize uruhare mu gutanya Abanyarwanda.

    Bigaragazwa ko umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari urwango rwabibwe n'abakoloni bagaragarije Abanyarwanda ko batandukanye bashingiye kuri bya byiciro by'imibereho bari bafite bababibamo amacakubiri.

    Si ubwa mbere Umunyarwanda yaba areze u Bubiligi kubera uruhare rwabo no gutererana Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 13 Mata 2024, ubwo hibukwaga abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi umukobwa wa Ngulinzira Boniface witwa Yolanda Ngulinzira yagaraje ko nyuma y'imyaka 10 Jenoside ihagaritswe baje gufata icyemezo cyo kurega Leta y'u Bubiligi ndetse n'abasirikare batatu bari bayoboye Ingabo za MINUAR mu Rwanda.

    Yavuze ko impamvu zatumye barega u Bubiligi zirimo kuba bwarafashe icyemezo cyo kuvana abasirikari babwo mu ngabo za MINUAR kandi gutaha kwabo bigaha ubukare Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko bareze u Bubiligi icyaha cyo kuvangura kuko bahungishije abanyamahanga, Abanyarwanda bahigwaga icyo gihe barabatererana.

    Hari kandi gutererana Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bazi nkana ko bazicwa nibagenda.

    U Bubiligi kandi babureze icyaha cyo kugabira abicanyi umubyeyi wabo Boniface Ngulinzira, kuko bamuvanye iwe hamwe n'umuryango we bamubeshya kuwurinda bakawuta ahantu wari ukikijwe n'Interahamwe.

    Urubanza rwarabaye ndetse mu Rukiko rw'Ibanze uwo muryango ubasha gutsinda Leta y'u Bubiligi ku cyaha cy'uko ingabo za MINUAR zabasize biturutse ku mabwiriza yatanzwe ngo abasirikare babwo batahe.

    U Bubiligi bwaje kujuririra icyo cyemezo cy'urukiko mu rubanza rwakunze gusubikwa mu gihe cy'imyaka itandatu ariko mu 2018 bubasha gutsinda abandi ntibirirwa bajurira kuko batari bizeye kuzabona ubutabera bwuzuye.

    Mpayimana Philippe ateganya kurega u Budage, u Bubiligi n'u Bufaransa byononnye amateka y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-philippe-ateganya-kurega-u-budage-u-bubiligi-n-u-bufaransa-byononnye

  • NEC imaze kwakira indorerezi 1110 – #rwanda #RwOT

    Abo bemerewe gukurikirana imigendekere y'amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 ku mukuru w'Igihugu n'abadepite 53% ndetse n'ibyiciro byihariye bizatorwa ku wa 16 Nyakanga 22.

    Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

    Inkuru irambuye mu kanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-imaze-kwakira-indorerezi-1110

  • Rayon Sports yasinyishije undi mukinnyi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka ibiri Ishimwe Fiston wari muri AS Kigali nyuma yo gutandukana na APR FC.

    Uyu mukinnyi yari amaze iminsi akora igeragezwa muri Gikundiro akaba yaritsinze ndetse yamaze no kuba yayisinyira kugeza muri 2026.

    Ishimwe Fiston ukina inyuma ya ba rutahizamu akaba yakiniraga AS Kigali yagezemo muri 2023 ubwo yari amaze kurekurwa na APR FC.

    Nyuma yo kugira umwaka mwiza wa 2021-22 muri Marines FC, akaba umukinnyi w’umunyarwanda watsinze ibitego byinshi muri shampiyona, Fiston yahise abengukwa n’ikipe ya APR FC.

    APR FC yahise imusinyisha imyaka 2, gusa ntiyayirangije kuko umwaka we wa mbere ntiwagenze neza, abura umwanya wo gukina ndetse n’amahirwe abonye ntiyayabyaza umusaruro.

    Byaje gutuma nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yisanga ku rutonde rw’abakinnyi iyi iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu igomba kurekura bakajya gushakira amahirwe ahandi.

    Ni bwo yahise yisanga mu ikipe ya AS Kigali yari mu bibazo by’amikoro, yashatse umwanya wo gukina ndetse arawubona n’imikino yakinnye ayitwaramo neza.

    Ishimwe Fiston yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rayon-Sports-yasinyishije-undi-mukinnyi

  • Ibyishimo kuri Ndandambara wataramiye abari… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cy'urwenya cyahujwe no kwitegura amatora ateganyijwe ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, byanatumye zimwe mu ndirimbo zacuranzwe ndetse n'urwenya rwaganiriweho rwibanze cyane ku gukangurira abantu kuzitabira amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite ateganyijwe.

    Muri iki gitaramo, abanyarwenya barimo Dr Nsabi na Killaman, Isacal, Pilote, Rumi,  Umushumba, Pirate, Cardinal n’abandi bisunze ingingo zinyuranye batembagaje abantu muri iki gitaramo, ni nyuma y’iminsi yari ishize bakora imyiteguro.

    Ni ubwa mbere Nsabimana Leonard yari aririmbye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy. Yabwiye InyaRwanda, ko ibi ari ibigaragaza y'uko atakiri umuhanzi wo mu Ntara, aho imbibe z'umuziki we zamaze kwaguka.

    Ati 'Ni ibintu byanshimishije kubona natumiwe n'abategura 'Gen-z comedy' kuko biracyagaragaza y'uko 'Ndandambara' ntakiri n'umuhanzi wo mu Ntara. Navuga ko natsinze igitego cyo kuba ndi mu bahanzi bafite sinyatire ku ikarita y'u Rwanda bazwi nka 'Ndandambara' binyuze muri iyi ndirimbo nahimbiye Umukuru w'Igihugu.'

    Byari biteganyijwe ko aririmba indirimbo eshatu, ariko siko byagenze kubera umwanya. Yagombaga kuririmba 'Ndandambara yandera ubwoba', 'Gurimugwe' ndetse na 'Kungerera'.

    Ati 'Ariko umwanya wari wabaye muto, maze nkora gusa indirimbo 'Ndandambara yandera ubwoba' maze abantu barahaguruka mbajyana mu bicu.'

    Uyu mugabo yavuze ko yakozwe ku mutima no gutaramira abarimo Minisitiri Utumatwishima muri iki gitaramo cyahawe umwihariko wo kwitegura amatora.

    Ati 'Mu by'ukuri uriya mugabo ni inshuti y'abahanzi kuko n'abandi bamwigiraho kubera uburyo ashyigikira abahanzi.'

    'Rero kuri njye nka 'Ndandambara' ni ibyishimo bikomeye kuba naririmbye imbere y'inshuti y'abahanzi, Minisitiri Utumatwishima ndetse nawe akaba yahagurutse akanshyigikira.' 


    ‘Ndandambara’ amaze iminsi aririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame

    Nsabimana Léonard wamamaye ku izina rya ‘Ndandambara’ yavuze ko kuririmba muri Gen-Z Comedy byamuhaye icyizere cy’uko atakiri umuhanzi wo mu Ntara

    'Ndandambara' yavuze ko yakozwe ku mutima no gutaramira imbere ya Minisitiri Utumatwishima


    Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yavuze ko yakozwe ku mutima n'ubwitabire muri iki gitaramo cyahujwe no kwitegura amatora


    Amagana y'abantu yakozwe ku mutima n'iki gitaramo cyahujwe no gushishikariza abantu kuzitabira amatora 


    Umukinnyi wa filime uzwi nka ‘Nyambo’ ndetse na Titi Brown bavugwa mu rukundo bitabiriye iki gitaramo


    Umuraperi Dany Nanone yaganirije abitabiriye iki gitaramo urugendo rwe rwagejeje ku kwinjira mu muziki












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144881/ibyishimo-kuri-ndandambara-wataramiye-abarimo-minisitiri-utumatwishima-muri-gen-z-comedy-y-144881.html

  • Huye: Ngoma na Nyarubaka zegukanye irushanwa rigamije ubukangurambaga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki, 10 Nyakanga 2024, kuri sitade ya Kamena, iherereye mu Karere ka Huye, habereye imikino ya nyuma y’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bagabo ndetse n’abagore, yari agamije kongerera ubumenyi abaturage kuri 'Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’ yiswe, 'Climate change & NDCs Awareness Campaign through Football Competition 2024', ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

    Ni amarushanwa yateguwe n’umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), ku bufatanye na GIZ, Ikigo nterankunga cy’Abadage, Intara y’Amajyepfo n’uturere tiyigize.

    Mu bayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry’iyi mikino barimo; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Cyeza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije ndetse n’abayobozi bose b’Uturere tugize Intara.

    Mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Ngoma yari ihagarariye Akarere ka Huye yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe y’Umurenge wa Kaduha yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe igitego 1-0.

    Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka yari ihagarariye Akarere ka Kamonyi yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Busasamana yari ihagarariye, Akarere ka Nyanza ibitego 2-0.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye umufatanyabikorwa, APEFA kuba yarabashije gukora ubukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage kuri 'Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’.

    Ati 'Turashimira umufatanyabikorwa APEFA, kuba yarazanye ibyishimo mu baturage bacu kubera iyi mikino. Aya marushanwa yadufashije cyane abaturage bacu kugira ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kumenya uruhare rwabo.'

    Yasabye abaturage kurushaho kwita ku kubungabunga ibidukikije, batera ibiti, birinda kubisarura biteze, gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bacukura imirwanyasuri ndetse no gukoresha Imbabura zigabanya ibicanwa.

    Cyeza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije, wari ihagarariye Minisitiri, yagize ati 'Ubutumwa dufite uyu munsi, ni ukubibutsa kurengera ibidukikije ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, yashimiye yashimiye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ab’Uturere twose tw’Intara, ku mikinoranire myiza ari nayo yatumye intego y’uyu mushinga igerwaho.

    Nzabonimpa akaba yashimiye umufatanyabikorwa wa GIZ, kuba yarateye inkunga uyu mushinga, aboneraho kuyigaragaza ko hakiri n’ibindi bice by’igihugu nabyo bikeneye ubu bukangurambaga kuri 'Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’

    Ati 'Turasaba umufatanyabikorwa wacu, GIZ ko yadufasha kwagura ibi bikorwa no mu zindi Ntara cyane cyane mu Burengerezuba, ikunze kwibasirwa n’ibiza, Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Intara y’Iburasirazuba yo igenda yibasirwa n’ubutayu.'

    Markus Maier, Umuyobozi wa Porogarame muri GIZ, yashimiye APEFA, kubukangurambaga yakoze mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo. Yagize ati 'Ndashimira APEFA kuba yarahisemo gukora ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, buhuriza hamwe abantu benshi kandi ndizera ko bizatanga umusarururo bityo intego y’umushinga ikaba yaragezweho.'

    Aya marushanwa yari yatangiriye ku rwego rw’imirenge, akabera mu turere twose (8), tugize Intara y’Amajyepfo, yatangijwe ku mugaragaro, tariki 10 Gicurasi 2024.

    Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahawe imidali ya zahabu n’igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700. Ni mu gihe ikipe zabaye iza kabiri zahawe imidali y’umwanya wa kabiri ndetse na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

    Mu bagabo yegukanywe na Ngoma

    Mu bagore yegukanywe na Nyarubaka

    Kaduha yabaye iya kabiri mu bagabo

    Umurenge wa Ngoma wa Huye wegukanye igikombe

    Mu bagore Busasamana yabaye iya kabiri

    Mu bagore Nyarubaka yegukanye igikombe

    Igikombe bakiniraga

    Bahawe imidari

    Hari abayobozi batandukanye

    Beatrice Cyiza, umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Oscar Nzabonimpa

    Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

    Guverineri w’Intara y’Amagepfo, Alice Kayitesi

    Ngoma yishimira igikombe

    Nyarubaka mu bagore ni yo yegukanye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/huye-ngoma-na-nyarubaka-zegukanye-irushanwa-rigamije-ubukangurambaga-ku-guhangana-n-imihindagurikire-y-ibihe-amafoto

  • Bboxx na Total Energies byatangiye gufasha abantu kubona gaz bishyuye mu byiciro – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinyiwe ku Kicaro Gikuru cya Bboxx i Kigali tariki 10 Nyakanga 2024.

    Ateganya ko Total Energies isanzwe icuruza ibitanga ingufu izajya itanga gaz naho Bboxx yo igatanga igikoresho kizwi nka 'Smart Cylinder Locking Valve (CLV)' gifasha uwayiguze kwishyura mu byiciro kugira ngo abashe gukomeza kuyikoresha.

    Iyo gaz n'ibikoresho byayo byose kongeraho 'Smart Cylinder Locking Valve' bizajya bihabwa umukiliya ubishaka yishyure amafaranga 40% y'agaciro kose andi 60% yishyurwe na nkunganire.

    Ibyo umukiliya azajya yishyurira rimwe ariko ntiharimo amafaranga ya gaz kuko yo azajya ayishyura mu byiciro aho mu minsi 30 azajya atanga 780 Rwf buri munsi.

    Iminsi 30 nirangira gaz idashize azajya akomeza kuyikoresha kugeza ishizemo ariko kwishyura byo byararangiye. Ibyo bizajya bigenzurwa na ya 'Smart Cylinder Locking Valve' twagereranya na mubazi ishyirwa ahajya agakoresho kazwi nka 'regulateur' ku macupa ya gaze.

    Mu gihe hatabayeho kwishyurira igihe muri iyo minsi 30 gukomeza gucana ntibizajya bishoboka.

    Umuyobozi w'imishinga no guhanga udushya muri Bboxx, Kamali John yavuze ko ubu buryo bugamije gufasha abatabonera rimwe ubushobozi bwo kugura gaz yo gutekesha cyangwa abagikoresha ibindi bicanwa nk'amakara.

    Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Bboxx, Mansoor Hamayun yavuze ko gufasha abantu koroherwa no guteka birokora ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati 'Kwagurira ibikorwa byacu mu buryo bwo guteka bugezweho ni umwe mu mishinga migari igize intego yacu yo kuzana ibicuruzwa na serivisi nziza ku baturage b'amikoro make. Twishimiye gukorana na Total Energies mu Rwanda.'

    Bboxx yatangije 'Smart Cylinder Locking Valve' umwaka ushize n'uburyo ikoresha bwo kwishyura bwa PayGo' kugira ngo bifashe imiryango myinshi kubona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

    Iyo tubirebeye mu ishusho ngari dusanga kubona ibikoresho bifasha guteka mu buryo bugezweho bigira uruhare mu kurengera ubuzima bwa benshi'.

    Ronan Masseron Uhagarariye Total Energies mu Rwanda we yagize ati 'Binyuze mu bufatanye bwo guhanga udushya turi gushyiraho uburyo bwiza bufasha guteka mu buryo bugezweho mu Rwanda n'ahandi.'

    Yakomeje agira ati 'Guhuriza hamwe ikoranabuhanga Bboxx isanganwe n'umuhate wa Total Energies mu gukora mu buryo burambye, birenze gutanga gaz yo gutekesha ahubwo turi kongera imbaraga mu bukungu n'ubuzima bwiza ku bantu babarirwa mu bihumbi'.

    Bboxx ni sosiyete mpuzamahanga isakaza ingufu zitangiza ibidukikije ikorera mu Rwanda kuva mu 2013, aho ifite amashami arenga 20 mu Gihugu. Ibikorwa byayo bifasha abaturage bagera kuri miliyoni 3.6 mu bihugu bigera ku icumi ikoreramo haba muri Afurika, Asia n'u Burayi.

    Ibikorwa bya Bboxx kandi bihuje neza n'intego 11 muri 17 z'Iterambere Rirambye zashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye.

    Ni mu gihe Total Energies yo ari ikigo gicuruza ibicuruzwa binyuranye bitanga ingufu mu bihugu bigera ku 120 ku Isi. Gifite abakozi bagera ku bihumbi 100 bakorera abakiliya bagera kuri miliyoni umunani buri munsi bagana serivisi zacyo zitandukanye ku mashami 1500 gifite hirya no hino ku isi.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano

    Isinywa ry’aya maserano ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku bigo byombi

    Abakozi ba Bboxx bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano

    Kamali John yavuze ko ubu bufatanye bugamije gufasha abatabonera rimwe ubushobozi bwo kugura gaze yo gutekesha cyangwa abagikoresha amakara

    Smart Cooking Valve ishyirwa kuri ku icupa rya gaz igafasha mu kugenzura uko nyirayo ayikoresha n’uko ayishyura

    Ronan Masseron Uhagarariye Total Energies mu Rwanda yavuze ko ubufatanye bw’ibigo byombi burenze gutanga gaze yo gutekesha ahubwo ko ari no kongera imbaraga mu bukungu n'ubuzima bwiza ku bantu benshi

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Bboxx, Laurent Van Houcke yavuze ko gufasha abantu koroherwa no guteka birokora ubuzima bwa benshi

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Bboxx asobanura ku mikorere y’iyi sosiyete


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Bboxx-na-Total-Energies-byatangiye-gufasha-abantu-kubona-gaz-bishyuye-mu-byiciro

  • Abapolisi 88 birukanwe muri Polisi y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa 9 Nyakanga 2024, rikubiyemo iteka rya Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu ryo ku wa 8 Nyakanga 2024 risezerera nta mpaka ba su-ofisiye n'abapolisi bato muri Polisi y'u Rwanda.

    Iteka rya Minisitiri w'Umutekano rikomeza rigaragaza ko abo bapolisi basezerewe muri Polisi y'u Rwanda nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024 imaze kubisuzuma no kubyemeza.

    Mu byo abapolisi 115 basezerewe nta mpaka muri Polisi y'u Rwanda bakoze harimo guta akazi nk'uko iteka rya Minisitiri ribisobanura.

    Ku ruhande rw'abapolisi bato na ba su-ofisiye 88 birukanwe muri Polisi y'u Rwanda, Iteka rya Minisitiri risobanura ko byakozwe kubera bakoze amakosa y'akazi akomeye.

    Itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere ya Polisi y'u Rwanda riheruka gutorwa riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ni mu gihe utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Mu bijyanye n'impamvu nkomezacyaha, iyo Ofisiye cyangwa utari Ofisiye wahamijwe n'urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y'u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-88-birukanwe-muri-polisi-y-u-rwanda

  • U Rwanda rwemereye Zimbabwe toni 1000 z'ibigori – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy'ubugiraneza u Rwanda rwakoze kije nyuma y'aho Perezida Mnangagwa aherutse gutangaza ko umusaruro w'ubuhinzi wa 2023/2024 utabaye mwiza bijyanye n'izuba ryavuye cyane rikica imyaka, bituma ababarirwa muri miliyoni zirindwi bashobora guhura n'inzara.

    Amakuru ajyanye n'iyi nkunga yatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Frederick Shava, ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, byari byateguwe n'Abanyarwanda baba muri Zimbabwe.

    Minisitiri Shava yavuze ko ibi bigori babyiteze mu minsi mike igiye kuza, ashimira ubugiraneza bwa Perezida Kagame, Guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange kubw'icyo gikorwa cyo gushyigikirana.

    Ati 'Iki gikorwa cy'ubugiraneza u Rwanda rwakoze ni uburyo bwo kumva neza ubusabe bwa Perezida Mnangagwa, ku bibazo by'amapfa byatewe n'ibiza bya El Nino byabaye mu hagati ya 2023 na 2024.'

    Uyu muyobozi yavuze ko Zimbabwe itazigera yibagirwa na rimwe icyo gikorwa gitangaje cyakozwe 'n'abavandimwe bacu b'Abanyarwanda.'

    U Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano ukomeye cyane mu nzego zinyuranye, haba mu bya politiki, ubuzima, uburezi, ubukungu n'izindi nzego, Minisitiri Shava akavuga ko nk'uko u Rwanda rwabagiriye neza n'igihugu cye kizabikomeza uko no mu bindi bikorwa.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni yavuze ko umubano w'ibyo bihugu utagaragazwa no kugenderanirana hagati y'abayobozi bakuru gusa, ahubwo bishimangirwa n'amasezerano 26 y'ubufatanye mu nzego zitandukanye nk'ubukungu, uburezi, guteza imbere ingufu n'ubutabera.

    Urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda rukomeje gutezwa imbere umunsi ku wundi, aho nko mu myaka irindwi ishize, umusaruro mbumbe ukomoka kuri bwo wavuye kuri miliyari 2.027 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 3.415 Frw Frw bingana na 88% kuko intego yari miliyari 3.888 Frw.

    Ibigori biri mu byagize uruhare rukomeye muri uyu musaruro harimo no guteza imbere ibigori, umusaruro wabyo ukaba ugeze kuri toni 508.492 uvuye kuri toni 358.41 zinjizwaga mu myaka irindwi ishize.

    Ibyo bijyana no kwituburira imbuto z'ibinyampeke hagabanywa ikiguzi imbuto zatangwagaho zitumizwa hanze, gahunda yatangiye mu 2018.

    Muri icyo gihe rwashoboraga nko gutumiza imbuto y'ibinyampeke nk'ibigori, ingano na soya bigera kuri toni ibihumbi 3000, ibyatwaraga agera kuri miliyari 5 Frw buri mwaka.

    Kuri ubu ibintu byarahindutse kuko kugeza ubu iyo ngano yatumizwaga hanze, inganda zitubura imbuto mu Rwanda zayikubye inshuro eshatu, aho u Rwanda rushobora kwituburira imbuto ya Soya, ibigori n'ingano zingana na toni 9000.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Frederick Shava yashimiye u Rwanda ku bw’inkunga ya toni 1000 z’ibigori rwemereye igihugu cye

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni yagaragaje ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano uhamye bityo ko ari ngombwa gushyigikirana no mu bihe by’ibibazo

    Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemereye-zimbabwe-toni-1000-z-ibigori-byo-guha-abibasiwe-n-ibiza

  • Igisubizo cy'u Rwanda ku birego rwashinjwe byo kwanga Intumwa ya EU mu Karere – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena nibwo ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko nyuma y'aho ibihugu bigize EU bitoranyije Quintin, u Rwanda rwahamagaye u Bufaransa, rubumenyesha ko rutazamwemera, hagaragazwa umubano udahagaze neza hagati y'u Rwanda n'u Bubiligi nk'intandaro.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rutigeze rwanga uyu mudipolomate kuko nta bushobozi rubifitiye.

    Ati 'Sinzi impamvu abantu bavuga ko u Rwanda rwanze intumwa yihariye y'Umuryango w'u Burayi mu Karere kuko ntabwo u Rwanda ari umunyamuryango wa EU, kuko nibo bafata icyemezo twe ntabwo dufite ubushobozi bwo gufata icyemezo kuko tutari umunyamuryango wa EU.'

    Yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rwakoze ari ukugaragaza icyo rutekereza kuri Bernard Quintin, cyane ko rwamubonaga nk'umuntu wabogama.

    Ati 'Ariko twatanze ibitekerezo, icyo tubitekerezaho bijyanye n'uko umukandida bari batanze atari afite kutabogama. Twasanze yaba abogamye, yaba abogamiye kuri Congo ku buryo rero byari gutuma adatanga umusaruro, ariko ibyo ntibivuze ko twe twamwanze, kuko twe ntabwo dushinzwe gushyiraho intuma za EU.'

    Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi nyuma y'igihe gito, Umuvugizi wa Komisiyo ya EU, Eric Mamer, atangaje ko u Rwanda rutigeze rwitambika iki cyemezo cyo kohereza umudipolomate wayo.

    Mamer yagize ati 'Iki ni igikorwa kibera imbere muri EU. Nta ruhande rwa gatatu cyangwa igihugu cya gatatu kigifiteho ijambo. Gahunda yo gutoranya Intumwa Yihariye ya EU mu karere k'ibiyaga bigari no kumushyira mu nshingano irakomeje. Bikorerwa imbere mu muryango kandi ni ibanga, ntabwo tuzabishyira mu ruhame kugeza ubwo icyemezo kizaba cyafashwe.'

    Umubano utari mwiza w'u Rwanda n'u Bubiligi ushingira ku kuba Leta ya Bruxelles mu 2023 yaranze Vincent Karega wari waragenwe nka Ambasaderi w'u Rwanda, no kuba iki gihugu cy'i Burayi kibogamira byeruye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha umutwe wa M23.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuva u Bubiligi bwakwanga Vincent Karega, u Rwanda rugishikamye ku cyemezo cy'uko narwo nta Ambasaderi ruzohereza mu Bubiligi.

    Ati 'Nta biganiro byakurikiye ku bijyanye no kwanga Ambasaderi Karega, twe twavuze ko ariwe twatanze ngo abe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, nta wundi tuzatanga kugeza ubu ni uku bihagaze.'

    Muri Nzeri mu 2023, Perezida Kagame yatangaje ko nta bisobanuro bifatika u Bubiligi bwigeze buha u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega woherejweyo, bityo ko nta wundi mukandida ruteganya koherezayo.

    Yavuze ko nyuma y'igihe kirekire u Rwanda rutegereje ko kandidatire ya Vincent Karega yemerwa, inzego z'u Bubiligi ari bwo zasabye ko u Rwanda rwamusimbuza undi muntu.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y'iki cyemezo cy'u Bubiligi.

    Ati 'Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n'ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n'indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n'imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.'

    Umubiligi Bernard Quintin washoboraga koherezwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, nk'intumwa yawo mu Karere k'Ibiyaga Bigari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cy-u-rwanda-ku-birego-rwashinjwe-byo-kwanga-intumwa-ya-eu-mu-karere

  • Karongi-Twumba: Bakeje FPR-INKOTANYI na Paul Kagame kubwo guhesha agaciro icyayi, gutora ni 100% #rwanda #RwOT

    Abatari bacye mu baturage b'Umurenge wa Twumba, by'umwihariko abahinzi b'icyayi bavuga ko bahawe agaciro kandi batewe ishema n'iterambere bazaniwe na FPR-INKOTANYI na Paul Kagame ku bw'imiyoborere myiza. Bavuga ko kubera FPR-INKOTANYI na Paul Kagame, Icyayi cya Gisovu kigeze kuba icyambere ku isi mu buryohe bigatungura abatari bacye ndetse bigagatuma aha hantu hamenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Bahamya ko ibyo nta wundi babikesha uretse intore Izurusa intambwe, Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

    Benshi mu baturage b'Umurenge wa Twumba, by'umwihariko Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bavuga ko biteguye gutora 100% Paul Kagame na FPR-INKOTANYI nk'inyiturano ku bw'ibyiza bagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize.

    Uwimana Marie Rose, umwe mu biteje imbere abikesheje ubuhinzi bw'icyayi yagize Ati' ubu dufite umutekano utajegajega dukesha FPR-INKOTANYI. Niteje imbere kubera ko mpinga icyayi nka gurirwa ku giciro cyiza bigatuma umuryango wanjye ubaho neza'. Akomeza avuga ko nta wundi yaha ijwi rye uretse Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bo akesha kuba uwo ariwe uyu munsi.

    Nsabimana Vincent, avuga ko kuva FPR-INKOTANYI yafata ubutegetsi bacitse ku  gatadowa kuko bahawe amashanyarazi bituma bakora imishinga itandukanye biteza imbere. Kuri we, ahamya ko iterambere bagezeho ntawundi babikesha uretse Paul Kagame, ko bityo nta n'undi akwiye guha ijwi rye uretse Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

    Mu Karere ka Karongi, Igikorwa cyo kwamamaza abahatanira intebe y'Umukuru w'Igihugu ndetse no kujya mu nteko ishinga Amategeko kizasorezwa ejo mu Mirenge ya Rugabano na Rubengera.

    Amatora, azatangira tariki ya 14 ku banyarwanda baba hanze y'Igihugu, bucyeye bwaho Tariki ya 15 amatora abe ku banyarwanda baba imbere mu gihugu. Tariki ya 16, hateganijwe amatora ku byiciro byihariye. Hatangajwe kandi ikiruhuko cy'iminsi ibiri, kuva Tariki 15 na 16 Nyakanga kubera aya matora.

    Mu busanzwe, amatora by'umwihariko ku guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu aba adasanzwe, ariko kuri iyi nshuro bwo arushijeho kuba adasanzwe kuko yahurijwe hamwe n'amatora y'Abadepite. Ibi bikaba bitari bisanzwe mu matora hano mu Rwanda.

    Ngoboka Sylvain / intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/12/karongi-twumba-bakeje-fpr-inkotanyi-na-paul-kagame-kubwo-guhesha-agaciro-icyayi-gutora-ni-100/