Blog

  • Amatora ntabwo ari umukino – Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD – #rwanda #RwOT

    Dr Biruta yabigarutseho mu kiganiro ubuyobozi bw'Ishyaka PSD bwagiranye n'itangazamukuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, kigaruka ku ishusho rusange y'ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Ati 'Icya mbere amatora ntabwo ari umukino, ureba umukandida ufite ubushobozi kandi ufitiwe icyizere n'Abanyarwanda. Ikindi iyo ugiye gushaka umukandida, ureba ubishaka, ntabwo ufata umuyoboke ngo umubwire ngo jya kuba Umukuru w'Igihugu kubera ko ubifitemo ubushobozi, kuba mu rwego rukuru rw'ishyaka rwarateranye rukavuga ko rwemeje gushyigikira Paul Kagame, ibyo byose biba byabaye.'

    Dr Biruta yavuze ko guhitamo umukandida ubahagararira mu matora ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bishingira ku kureba ibyagirira akamaro Abanyarwanda aho gushyira imbere inyungu z'ishyaka.

    Yagaragaje ko kandi bahisemo gushyigikira Paul Kagame kuko n'ubundi ibitekerezo byabo bikomeza gushyirwa mu bikorwa kandi ibyo bikorwa harebwe inyungu z'Abanyarwanda.

    Ati 'Tuba tureba inyungu z'igihugu, inyungu z'Abanyarwanda, tuba tureba inyungu z'abayoboke bacu. Ntabwo ari ugushyiraho abantu ngo ni umukino tujye guhiganwa. Ibyo twigeze kubikora ariko ntabwo bihagije, bishingira kuri ibyo byose.'

    Dr Biruta yavuze ko imigendekere y'ibikorwa byo kwiyamamaza by'umwihariko kuri PSD, yatanze icyizere cy'uko n'amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, azagenda neza haba mu bwitabire ndetse n'imigendekere yayo.

    Ati 'Tukaba tutanashidikanya ko amatora yo ku wa 15 Nyakanga azagenda neza, dukurikije ubwitabira bwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza, bikanagaragaza no kwitabira amatora. Ni intambwe nziza ya demukarasi igihugu cyacu, kimaze kumenyera imitwe ya politiki no kumenya ko imitwe ya politiki ishobora kuzuzanya, bitari bimwe byo guhangana no gushyamirana.'

    Yagaragaje bizeye ko abakandida batanzwe mu guhatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko hazatorwa umubare munini uzafasha mu kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka kandi bisobanutse mu guteza imbere igihugu.

    Ati 'Uruhare rwacu mu miyoborere y'igihugu, mu nzego zitandukanye ruba rufatika kandi igihe cyagera tukareba ibitekerezo twari twashyizwe ahagaragara, ibyashyizwe mu bikorwa ni ibihe, ibisigaye ni ibihe kugira ngo tumenye niba hari intambwe twateye mu guteza imbere imiyoborere y'Igihugu no kugana ku majyambere twifuriza igihugu cyacu.'

    Dr Vincent Biruta yahaye ubutumwa abayoboke b'Ishyaka rya PSD by'umwihariko abagiye gutora bwa mbere bwo kuzitabira amatora, bahitamo Paul Kagame bahisemo gushyigikira n'abadepite bo mu Ishyaka ryabo.

    Dr Biruta kandi yasabye kandi abaturage muri rusange guharanira ko amatora azakorwa mu mutekano no mu bwisanzure ndetse no kwakira izayavamo.

    Ishyaka PSD rifite manifesto yaryo riri gukoresha muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza ikubiyemo ibitekerezo 60 biri mu nkingi eshatu.

    Dr Vincent Biruta yagaragaje impamvu yo guhitamo gushyigikira Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-ntabwo-ari-umukino-dr-vincent-biruta-uyobora-psd

  • Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara #rwanda #RwOT

    Paul Kagame, Chairman akaba n'Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Gasabo aho azatorera.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga, Paul Kagame yari kuri Site ya Bumbogo ahateraniye abasaga ibihumbi 300 bo mu Karere ka Gasabo n'abandi baturutse mu bindi bice byegeranye na ko.

    Wari umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

    Kagame washimiwe ku byiza yagejeje ku Banya-Gasabo ari hamwe na FPR Inkotanyi, yavuze ko azatorera muri aka Karere, yizeza ab'i Bumbogo ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo nyuma yo guhitamo neza ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi akaba n'umukandida wawo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yahishuye ko umujandarume warindaga urugo rwa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w'u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994, yashatse kumusagarira mu Kiyovu, aramucika.

    Ni inkuru Kagame yabwiye abateraniye kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, ubwo yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Iyi nkuru ishingiye ku y'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, wasobanuye ko akiri umwana yajyaga kurya umunyenga muri 'ascenseur' y'iyi Minisiteri ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo.

    Irere yagize ati 'Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, Nyakubahwa Chairman uyu munsi mwangiriye icyizere, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi kugeza uburezi kuri bose. Mwarakoze cyane.'

    Kagame yabwiye abaturage ko na we afite inkuru yamubayeho mu 1977 cyangwa 1978, ijya gusa n'iya Irere.

    Ati 'Reka mbabwire indi nkuru yenda gusa n'iyo lift. Naje mu Rwanda, najyaga nza mu 1977, ngaruka mu 1978 ndetse ngira ngo naje gatatu no mu ntangiriro ya 1979. Uhuriye nanjye mu nzira wanankubitira n'ubusa ndetse ni ko byari bigiye kugenda. Nabaga mu Kiyovu, hari umugabo mfitanye na we isano, abana be ngira ngo baracyariho, ngira ngo bari hano. Yitwaga Muyango Claver, yakoraga muri MINISANTE, ngira ngo yari nka Directeur Général.'

    Yasobanuye ko Muyango ari umwe mu Banyarwanda bari barize muri Czech-Slovakia bari barangiwe na Leta y'u Rwanda gutaha i Kigali kubera ingengabitekerezo yari yarabase ubutegetsi bw'iki gihugu, ariko nyuma bafata icyemezo cyo gutaha mu buryo bwasaga no kwiyahura, bavuga bati 'Reka dutahe, nibashake batwice.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ati 'Bagarutse, bicara aho badafite akazi, badafite icyo bakora. Hanyuma hashize igihe, umwe cyangwa babiri muri abo baza kwicwa, [Muyango] we arasigara, ariko hanyuma hashize igihe bamuha akazi muri MINISANTE.'

    Kagame yasobanuye ko ubwo yazaga mu Rwanda avuye muri Uganda, yakundaga kuba kwa Muyango mu Kiyovu, hafi y'ahahoze Ambasade ya Zaïre (yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ndetse n'urugo rwa Habyarimana.

    Ati 'Burya umujyi hafi ya wose nari nkuzi, najyaga nywugenda n'amaguru. Rimwe rero nza kuva kwa Muyango n'amaguru, ngera kuri Ambasade ya Zaïre, haruguru yaho hari inzu z'Ababiligi, ngira ngo ni abadipolomate bahabaga, hanyuma rero na hariya mu Kiyovu aho ngira ngo Habyarimana yabaga cyangwa sinzi ababagamo. Nza kuhanyura rero n'amaguru ariko nabaga mfite agatabo, ngenda nisomesha, nijijisha, nza kuhanyura, mva aho kuri ambasade, ngana aho Ababiligi bari batuye usa n'ugana kuri PLATEAU.'

    Muri uwo mwanya, ngo umujandarume warindaga urugo rwa Habyarimana yaramuhamagaye, yica amatwi, biba ngombwa ko amusanganira.

    Ati 'Umujandarume wari uharinze ati 'Yewe sha!' Ndamwihorera, noneho bituma nsoma kurushaho. Nguma ngenda, ati 'Yewe! Wowe! We!' Yari yambaye inkweto z'abasirikare zirimo ibyuma hasi numva yambutse umuhanda, aza ansanga, ati 'We sha! Ni wowe mbwira.' Noneho ndahindukira, ndamureba nti 'Njyewe? Ni njye wavugaga?' Ati 'Ngwino hano.' Ngira ntya, nsa n'utabyumvise, ndavuduka ndiruka.'

    Kagame yasobanuye ko uyu mujandarume yamukurikiye, abura aho arengeye, asubira kwa Muyango. Ati 'Arankurikira, aranyirukankana ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Ndiruka, ndamusiga, ndagenda ndazunguruka, ngira ngo hari ambasade y'Abafaransa muri icyo gice. Ndakwepa, ndagenda ninjira mu nzu kwa Muyango Claver, nta nubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko nyuma yo kwirukankanwa n'umujandarume, na we Abanyarwanda bamugiriye icyizere, aba Umukuru w'Igihugu, atura mu nzu Habyarimana yabagamo mu Kiyovu.

    Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni iki? Ubwo byabaye mu 1977 cyangwa 1978, hanyuma karabaye, naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero, birasa n'ibya Irere wajyaga agenda muri ascenseur, ni uko, byazagera aho, ari umwana bamukubita imijugujugu yirukana, ageze aho, agaruka aha aba ari we uyobora Minisiteri. Ntiwumva ko ibintu byikora rero?'

    Kagame yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi waharaniye impinduka, politiki yaranzwe n'ubutegetsi bubi isimbuzwa idaheza Abanyarwanda. Yamenyesheje abaturage ko kugira ngo bigerweho, hari amaraso yamenetse, abasaba kudakinisha iyi politiki.

    Ati 'FPR yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda. Hari uko bivugwa ko ari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n'abandi benshi mu gihugu na bo bari bameze nk'aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki yahindutse, ariko yahindutse ku maraso y'abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha. Ndetse nabashimira mwebwe nk'Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.'

    Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo kuva muri Nyakanga 1994, ubwo ingabo yari ayoboye zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora iki gihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi.

    Site ya Bumbogo yateraniyeho abaturage barenga 300.000 bashyigikiye Paul Kagame

    The post Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/chairman-wa-rpf-kagame-paul-yatangaje-uko-yeretse-igihandure-umujandarume-wa-habyara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chairman-wa-rpf-kagame-paul-yatangaje-uko-yeretse-igihandure-umujandarume-wa-habyara

  • Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko ibintu byadogereye muri wa mutwe w'iterabwoba, FDLR, nyuma yo kunanirwa kugabana amadolari Tshisekedi yahaye abo bajenosideri, bamubeshya ko bazadobya amatora mu Rwanda.

    Ayo makuru avuga ko ku itariki 12 Gicurasi 2024, i Goma, muri hoteli IHUSI iri hafi y'umupaka w'u Rwanda, habereye inama yahuje uhagarariye urwego rw'iperereza mu gisirikari cya Kongo(DEMIAP), Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Gen. Peter CIRIMWAMI, n'intumwa za FDLR zari ziyobowe na Brigadier Gen. KIMENYI Sébastien' Nyembo', ushinzwe ubutasi muri FDLR(G2). Intumwa za 'Wazalendo'zari zatumiwe zanze kwitabira inama, kuko abo barwanyi binubira kuba FDLR ihora ihabwa amafaranga, mu gihe bo n'imiryango yabo inzara ibamereye nabi.

    Muri iyo nama, Gen. Nyembo yijeje intumwa za Tshisekedi ko FDLR igiye kugaba ibitero mu Rwanda, mu rwego rwo guteza impagarara no kuzambya amatora ateganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

    FDLR yahise ihabwa 'agahimbazamusyi' yagenewe na Perezida Tshisekedi, kangana n'ibihumbi hafi ijana by'amadolari y'abanyamerika($100.000), ni ukuvuga asaga miliyoni 130 uvunje mu manyarwanda.

    Ayo madolari yagombaga gushyikirizwa umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, Gen. NTAWUNGUKA Pacifique 'Omega', nk'umuhuzabikorwa byo gutera u Rwanda, nk'uko bari bamaze kubyizeza injiji zo mu butegetsi bwa Kinshasa.

    Gen. Nyembo wari uzi neza ko nta gikorwa na kimwe cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda bashobora, yanze kuba umwana, maze ibyo bidolari yari yitoraguriye abikubita umufuka.

    Gen. Omega yategereje abagiye kuzana amadolari i Goma, amaso ahera mu kirere. Amaze guheba, nibwo yatangiye guhiga Gen. Nyembo ngo ayamurutse, kumbi umwana w'ijanja yamaze gutorokera mu bice bya Masisi, ahagenzurwa n' inyeshyamba zimwibonamo.

    Ubu Omega na Nyembo barahigana nk'injangwe n'imbeba, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko nta gishya kirimo, kuko inda nini no gupfa ibisahurano ari ibisanzwe mu mitwe yitwa ko irwanya u Rwanda.

    Tshisekedi nawe yakomeje gutegereza ko FDLR 'ikora akantu' mu Rwanda ngo afungure champagne, none amatora arasatira umusozo nta na 'NYWE'!

    Aho amenyeye ko FDLR yamutetseho umutwe, ubu araritsira, ndetse ngo yaba yategetse ko abantu bose ba FDLR barengeje cyangwa begereje imyaka 60, barimo abo ba Omega na Nyembo, bayirukanwamo.

    Uretse gusezerera abo basaza, hari n'umugambi wo guhindurira FDLR izina, nk'amayeri ya Tshisekedi yo kuyobya uburari, no gushuka amahanga ko uwo mutwe w'iterabwoba bahora bamushinja gufasha, utakiriho.

    Icyo kwibaza rero: Ese Tshisekedi afite ubushobozi bwo gukora impinduka muri FDLR, adatinya ko imwivumbuyeho byamugwa nabi, dore ko ariyo maboko asigaranye?

    Hagati aho, abarimo Gen. Kimenyi Sébastien'Nyembo' bamaze kubona ko muri FDLR amazi atakiri ya yandi, bakaba ngo bashaka guhungira mu wundi mutwe w'iterabwoba, umutekamutwe Nahimana Thomas ngo yitegura gutangiza.

    Ishyaka FDU-INKINGI rya Ingabire Victoire riri mu bahangayikishijwe n' ibibazo bikomereye FDLR, dore ko riherutse gutangaza ku mugaragaro ko rikorana n'abo bajenosideri.

    Umusore wavuze ijambo 'tuzabavuna' ubwo na IVU yiyumvemo.

    Kwirukana bamwe mu bategetsi ba FDLR no kuyihindurura izina, biri mu byagombaga kugibwaho impaka mu nama ya FDU yabereye i Buruseli kuwa gatandatu, tariki 06 Nyakanga 2024, ariko Ingabire victoire asaba ko bitavugirwa mu ruhame, kuko ngo byaca intege abarwanashyaka.

    Ingabire Victoire rero ari mu itsinda ryiga 'mu ibanga' uko ibyo muri FDLR byabonerwa ibisubizo.

    The post Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aho-bukera-tshisekedi-arabarutsa-amadolari-yabahaye-ngo-badobye-amatora-mu-rwanda-bikabananira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aho-bukera-tshisekedi-arabarutsa-amadolari-yabahaye-ngo-badobye-amatora-mu-rwanda-bikabananira

  • Dr Frank Habineza wa Green Party yiyemeje gut… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza n’ishyaka Green Party bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Burera na Musanze twari dusigaye atari yiyamamarizamo mu Ntara y'Amajyaruguru. 

    Mu masaha ya mu gitondo, Dr Frank Habineza uharanira kuba Perezida wa Repuburika mu myaka 5 iri imbere yiyamamarije mu karere ka Burera Cyanika yakirwa n’umuyobozi wungurije w’Akarere ushinzwe ubukungu.

    Mu byo Dr Frank Habineza yemereye abaturage ba Burera, yavuze ko namara gutorwa azashyiraho uruganda rukora ifimbire y’imborera kugira ngo ifumbire mvaruganda zisanzwe zikoreshwa zigananuke kuko hari indwara nyinshi ziterwa no gufumbiza iyi fumbire.

    Dr Frank Habineza yongeye kwitsa ku gufunga imipaka ko mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu nta mupaka wazongera gufungwa ibibazo byabaho byose abaturage batazongera kubigenderamo ahubwo abafitanye ibibazo babigirana bidateje ibibazo abaturage baba batazi iyo biva n’iyo bijya.

    Yabwiye kandi abatuye muri aka karere ko bibabaje ukuntu ba mucyerarugendo baza bakagarukira mu karere ka Musanze kandi bagakwiye no gukomeza gusura akarere ka Burera. Zimwe mu mpamvu zituma ba mucyerarugendo batagera muri aka karere ni uko nta bikorwa remezo byo gusura byubatswe.

    Yatanze urugero ko rukara rwa bishingwe yari atuye mu karere ka Burera ariko kubwo kuba nta hantu hubatswe hazingatiye amateka ya rukara rwa bishingwe, nta muntu ujya ubyitaho.

    Bimwe mu byo gukora mu gihe yaba ageze ku butegetsi, yazubaka ibikorwa remezo byakurura ba mukerarugendo benshi hanyuma abaturage bo mu karere ka Burera bagatunga agafaranga.

    Ubwo yari mu karere ka Musanze, yongeye kuvuga ko natorwa azongera ibikorwaremezo mu karere ka Musanze ku buryo ba mukerarugendo basura akarere ka Musanze batajya bagorwa no kubona ibikorwa remezo muri aka karere.

    Kuri uyu wa gatandatu ukaba n’umunsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza,  Dr Frank Habineza aziyamamariza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge akaba aritwo turere twonyine mu gihugu twari dusigaye atari yageramo yiyamamaza.

    Dr Frank Habineza yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze

    Mayor w’Akarere ka Musanze niwe wahaye ikaze ishyaka Green Party 


    Abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida Perezida, Dr Frank Habineza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144911/dr-frank-habineza-wa-green-party-yiyemeje-guteza-imbere-ubukerarugendo-muri-burera-na-musa-144911.html

  • Rutahizamu mushya mu Mujyi – Azik Ki na Hamisa Mobetto batigishije imbuga nkoranyambaga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Burya ngo ahari umuriro hapfupfunyuka umwotsi! Abavuga ko rutahizamu wa Yanga yo muri Tanzania, Stephane Aziz Ki ari mu rukundo n’umunyamideli wo muri iki gihugu, Hamisa Mobetto wabumva.

    Kuri ubu aba bombi bashyize hanze amashusho bari kumwe bakina umupira w’amaguru, hari n’aho agera akagaragaza Mobetto areba Aziz Ki akana ko mu jisho.

    Aya mashusho Stephane Aziz Ki uheruka kongera amasezerano muri Yanga, yayaherekeresheje amagambo agira ati “rutahizamu mushya mu murwa”.

    Aya mashusho benshi bakaba bayafashe nk’ibishimangira iby’urukundo rwari rumaze iminsi ruvugwa hagati ya bo.

    Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz watandukanye n’uwari umukunzi we Kevin Sowax ukomoka muri Togo muri Gashyantare 2024, yatangiye kuvugwa mu rukundo n’uyu rutahizamu.

    Ahanini byashingirwaga ku mubano wa bo bombi wihariye bafitanye, gusa inshuro zose Mobetto yagiye abazwa ku rukundo rwe na Stephane Aziz Ki ukinira Yanga wavukiye muri Côte d’Ivoire ariko akaba akinira ikipe y’Igihugu ya Burikina Faso, yabiteye utwatsi.

    Mobetto na Aziz Ki bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

    Bamaze iminsi bavugwa mu rukundo

    Barebana akana ko mu jisho

    Mobetto anobagiza agapira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-mushya-mu-mujyi-azik-ki-na-hamisa-mobetto-batigishije-imbuga-nkoranyambaga-amafoto

  • Mutsinzi Ange w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye neza mu mukino wa mbere wa Uefa Uefa Europe League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi na Zira FK, Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye neza umukino w'ijonjora rya Europa League ubwo ikipe ye ya Zira FK izahura yo muri Azerbaijan yatsindaga Sherrif igitego 1-0.

    Zira FK yari yasuye Sherrif yo mu Burusiya mu mukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya Europa League.

    Ange Mutsinzi na bagenzi be bagize amahirwe bayitsinda igitego1-0 cyabonetse ku munota wa 88 cyatsinzwe na Volkovi. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nyakanga 2024.

    Mutsinzi Ange Jimmy wari wabanje ku ntebe y'abasimbura, yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura umunya-Côte d'Ivoire, Stephane Acka.

    Source : https://yegob.rw/mutsinzi-ange-wikipe-yigihugu-amavubi-yatangiye-neza-mu-mukino-wa-mbere-wa-uefa-uefa-europe-league/

  • Ibyiyumvo bya Irere uyoboye Minisiteri yajyaga yirukanwamo yagiye kurya umunyenga muri 'ascenseur' – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yasangije abari kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Chairman akaba n'Umukandida wawo mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Ku wa 22 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro (imirimo yari yashyizwemo mu 2020) yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

    Icyo gihe yari avuye ku mwanya na none w'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, umwanya yagiyemo mu Ukwakira 2018.

    Avuga ku rugendo rwe rwo gukabya inzozi nk'umwana w'umukobwa wahawe amahirwe yo kwiga akayabyaza umusaruro, Minisitiri Irere yavuze ko FPR-Inkotanyi ikimara kubohora igihugu, yari afite imyaka irindwi.

    Icyo gihe yabaye umwe muri benshi basubijwe mu ishuri ngo bazabyaze ubwo bumenyi bahawe umusaruro mu guteza imbere igihugu.

    Kuko yari atuye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yigaga hafi aho ku ishuri ribanza rya Kacyiru, E.P Kacyiru, akabaho muri bwa buzima bw'umwana w'umunyeshuri ukiri muto.

    Ni bwa buzima aho yavaga ku ishuri akabanza gutembera, agasura zimwe mu nzego za leta n'iz'abikorera n'ibindi bigo byakoreraga hafi aho.

    Ati 'Mu bo nasuraga harimo n'abaturanyi bacu barimo Minisiteri y'Uburezi.'

    Irere n'abandi bana bagenzi be ngo bari barabwiwe ko muri iyo minisiteri harimo na 'ascenseur' imwe 'itanga umunyenga', baba batashye bakahanyura, bagakanda icyo cyuma, cyafunguka bakinjiramo, kikabazamura, kikanabasubiza hasi mu buryo bwo kurya umunyenga.

    Kuko iyo minisiteri itagiraga uruzitiro, abakozi bayo barabirukankanaga na bo bakirwaho bagatatana banyura mu mpande zose kuko nyine hatari hazitiye, bagacika ababirukansaga.

    Icyakora ubu ubuzima bwarahindutse, wa mukobwa wahoraga yirukankanwa n'abakozi ba MINEDUC, ubu yarakuze, ariga, araminuza, ndetse ubu ni umwe mu bayiyoboye.

    Irere ati 'Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, uyu munsi Nyakubahwa Chairman [Paul Kagame], mwangiriye icyizere, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi kugeza uburezi kuri bose. Mwarakoze cyane.'

    Irere yavuze uburyo u Rwanda yakuriyemo ndetse akorera, ni ukuvuga urwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari igihugu gikunda abana bacyo nta kurobanura, ba bana biga bakanaminuza.

    By'umwihariko yavuze ko 'njye mwanampaye buruse njya kwiga hanze ndagaruka, ngaruka narakuze, mva ku gukubagana, munangirira icyizere, ibintu mbashimira cyane.'

    Ahamya ko iyi nkuru ye isa n'izindi nyinshi z'Abanyarwanda benshi bakuze bafite indoto zitandukanye uyu munsi bakaba barazigezeho, ku bw'ubuyobozi bureberera bose.

    Uyu muhanga mu bya mudasobwa ati 'Twemera neza ko uyu munsi abana bakura bazi neza ko igihugu kibakunda ndetse gishishikajwe n'uko imbere yabo hazaba heza.'

    Ku bw'ubudasa bwa FPR-Inkotanyi mu kwimakaza iterambere ridaheza uwo ari we wese, by'umwihariko gusubiza abari n'abategarugori agaciro na bo bakagira uruhare mu iterambere, Minisitiri Irere agaragaza ko nta cyamubuza gushyigikira Umuryango.

    Ati 'Noneho reka mbyegereze n'umutima. Nk'abakobwa, abari n'abategerugori, Nyakubahwa Chairman [Paul Kagame] tukuri inyuma 100%. Ku buyobozi bwanyu ni bwo twamenye icyo gukunda u Rwanda bivuze. Twakuriye mu gihugu tuzi ko kidukunda.'

    Abaturage b’i Gasabo beretse urukundo Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame

    Abaturage bo mu Karere ka Gasabo berekanye ko nta wundi bazatora uretse, Paul Kagame, Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyiyumvo-bya-minisitiri-irere-wajyaga-muri-mineduc-agiye-kurya-umunyega-akiri

  • U Rwanda rwagenewe miliyari zirenga 47 Frw zo kunganira imishinga mito n'iciriritse – #rwanda #RwOT

    Inkunga izasaranganywa imishinga 500 yo mu gihugu hose, ba nyirayo amafaranga akazajya abageraho binyuze muri banki zizafatanya na EADB nka Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, Duterimbere Imf Plc, AB Rwanda Plc na Letshego Rwanda.

    Izo banki zizajya zitanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu itaremereye ku mishinga iri mu buhinzi, ubwikorezi, ubucuruzi n'inganda.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yagaragaje ko imishinga mito n'iciriritse igira uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu bityo ko ikwiriye gushyigikirwa.

    Yabishimangije ko iyo mishinga iha akazi ubu abarenga miliyoni 2,5 ikagira uruhare rukomeye mu bijyanye n'imisoro, ari yo mpamvu 'nshimira EADB ku kuyifasha gukura mu buryo bw'imari, no gutanga ubufasha mu bya tekiniki kuri ibyo bigo by'imari bine byo mu Rwanda.'

    Ati 'Guteza imbere iyo mishinga mito n'iciriritse, ni gahunda yagutse yafashwe n'u Rwanda cyane ko igira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w'igihugu no kwimakaza iterambere ry'ubukungu budaheza.'

    Umuyobozi Mukuru wa EADB, Vivienne Yeda, yagaragaje uburyo imishinga minini n'imito ari yo ikomeje kuzamura ubukungu bwa Afurika y'Ubuarasirazuba, ari yo mpamvu barajwe ishinga no kuyireza imbere binyuze mu bigo by'imari.

    Ati 'Mu myaka 50 ishize, EADB yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika y'Uburasirazuba binyuze muri gahunda yayo ijyanye n'iby'imari ku buryo za miliyoni z'abaturage bo mu Karere babyungukiyemo.'

    Yashimiye u Rwanda ku bwo gushyiraho gahunda ihamye yo guteza imbere iyo mishinga, agaragaza ko ihura n'ibibazo byinshi byo kubona amafaranga yo gukoresha, bityo ko kuyitaho ari ko kwimakaza iterambere ry'ubukungu nyako.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga yavuze ko bijyanye n'uruhare rw'iyo mishinga mu iterambere ry'igihugu, ari cyo gituma ihora ishaka imari no hanze y'u Rwanda kugira ngo iyo mishinga ifashwe.

    Ati 'Twese tuzi ko kubona amafaranga yo kwifashisha mu mishinga itandukanye bitaba byoroshye. Ni yo mpamvu dufatanya n'ibigo birimo EADB kugira ngo iyo mishinga n'abikorera muri rusange bafashwe mu buryo burambye.'

    Yunganiwe n'Umuyobozi Mukuru wa DUTERIMBERE IMF PLC, Ngabonziza Alphonse, washimiye EADB ku bw'icyizere yabagiriye nk'umufatanyabikorwa wa nyawe, avuga ko ari intambwe ikomeye itewe mu gukomeza kwimakaza serivisi z'imari zidaheza.

    EADB imaze imyaka 57 ishinzwe, mu 1980 yagarutse mu buryo bushya, ihabwa inshingano zo guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu mu bihugu byari ibinyamuryango ni ukuvuga, u Rwanda, Uganda, Tanzanie na Kenya.

    Uretse gufasha imishinga mito n'iciritse gukura, iyi banki ifite ibiro ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo inafasha by'umwihariko imishinga ibungabunga ibidukikije, ingufu zisubira, kurengera ikirere, ibikorwaremezo, ubuhinzi bugamije ubucuruzi, ubukerarugendo n'indi.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa EADB, Vivienne Yeda basinyana amasezerano yo gufasha imishinga mito n’iciriritse yo mu Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yavuze ko mu Rwanda imishinga mito n’iciriritse iha akazi abarenga miliyoni 2,5

    Umuyobozi Mukuru wa EADB, Vivienne Yeda yavuze ko gufasha imishinga mito n’iciriritse yo mu Rwanda babitewe na gahunda ihamye yo kuyiteza imbere yashyizweho n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eadb-yagennye-miliyari-zirenga-47-frw-zo-kunganira-imishinga-mito-n-iciriritse

  • Aho bahuriye niho yatuye! Paul Kagame yahishu… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ategerejwe kuri site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y’uko yiyamamarije mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Nyamasheke, Gakenke, Nyarugenge, Nyagatare, Kayonza n’ahandi hanyuranye. Kuri Site ya Bumbogo hari hateraniye abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo urubyiruko n’abandi bo mu tundi turere bari bagiye gushyigikira umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi.

    Yabaze inkuru y'ubuzima bwe, nyuma y'uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, bavuze ku nkuru z'ubuzima banyuzemo kugeza ubwo bisanze muri Guverinoma.

    Ati 'Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite imyaka ine ariko uko tungana kosa tugahurira hano tukongera kubaka igihugu cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri 'lift' yo muri Minisiteri ubu ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo, ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw'igihugu gishyize imbere abacyo ntawe dushyize inyuma.'

    Paul Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye agenderera u Rwanda, rimwe na rimwe yasuye abo mu muryango we.

    Yavuze ko mu 1977 na 1978 no mu ntangiriro za 1979 yasuye u Rwanda. Muri icyo gihe yabaga mu Kiyovu aho yabaga ku mugabo bafitanye isano witwa Muyango Claver wakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Muyango ni umwe mu banyarwanda bize muri Czechoslovakia. Ariko ubwo yari asoje amashuri, ubuyobozi bwariho bwamwangiye kugaruka mu gihugu ‘kubera icyo baricyo’. Ariko hashize igihe we n’abo bari bakumwe batashye mu Rwanda biteguye icyo ari cyo cyose.

    Babiri mu bari bazanye na Muyango mu Rwanda barishwe. Ariko hashize igihe Muyango yahawe akazi muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Kagame yavuze ko kenshi uko yazaga mu Rwanda yabaga mu rugo rwa Muyango rwari hafi y’ahahoze Ambasaderi ya Zaire mu Kiyovu- Aho ni naho ‘nabaga mu nzu ya Leta hariya mu Kiyovu’. Yavuze ko kubera gutura mu Kiyovu byatumye amenya cyane Umujyi wa Kigali.

    Kagame yavuze ko umunsi umwe yavuye mu rugo rwa Muyango akora urugendo anyura kuri Ambasade ya Zaire kandi haruguru y’aho hari amazu y’ababiligi.

    Yavuze ko yahanyuze n’amaguru afite agatabo asoma mu rwego rwo kujijisha. Yanyuze kuri iyo Ambasade agana aho Ababiligi bari batuye ugana kuri Plateaux.

    Kagame yavuze ko muri uwo mwanya umujandarume yamubonye aramuhamagara, ariko amwima amatwi ahugira mu gusoma agatabo.

    Ati “Nakomeje kugenda, ndabanza ndamwihorera, yari yambaye inkweto z’abasirikare zirimo ibyuma numva ari kwambuka umuhanda ansanga, ati we ni wowe mbwira, noneho ndahindukira ndamubwira, nti ninjyewe wavugaga, ati yego…”

    Kandia-Perezida, Paul Kagame yavuze ko yabaye nk’uwirengagiza uriya mujandarume, maze ariruka cyane aramusiga nubwo yari amukurikiye. Yavuze ko yanyuze kuri Ambasade y’Abafaransa, ubundi agera mu nzu kwa Muyango.

    Yavuze ko yaje kwisanga atuye mu nzu bamubuzaga kugerageho. Ati “Hanyuma karabaye, naje kwisanga ntuye muri iyo nzu.”

    Kagame yavuze ko Politike ya FPR ishyira mu ngiro ‘uko amateka akwiye kuba yandikwa’. Yavuze ko uyu muryango waharaniye ukuri kw’abanyarwanda, kandi ari intego batazatezukaho.

    Ati 'FPR yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n'abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk'aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yarahindutse ariko yahindutse ku maraso y'abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk'Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.'


    Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze uburyo umujandarume yigeze kumwirukana mu Kiyovu ari naho yaje gutura


    Paul Kagame yavuze ko Politike ya FPR ishyira mu ngiro ‘uko amateka akwiye kuba yandikwa’


    Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko FPR Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda


    Kuri uyu wa Gatanu, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo


    Paul Kagame yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora u Rwanda




    KANDA HANO UMVE IJAMBO PAUL KAGAME YAVUGIYE MURI GASABO

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144898/aho-bahuriye-niho-yatuye-paul-kagame-yahishuye-inkuru-yumujandarume-wigeze-kumwirukankana-144898.html

  • Ishimwe ry'Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w'Umuryango FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Ubwo hari ku itariki ya 22 Kamens 2024 nibwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwiyamaza kuba Kandida- Perezida bifuza kuyobora u Rwanda muri Manda itaha y'imyaka 5.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakandida 3, Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n'Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ndetse na Philippe Mpayimana uziyamamaza nk'umukandida wigenga.

    Mu kwiyamamaza kw'aba bakandida- Perezida kwagiye kwitabirwa n'abanyarwanda batandukanye hirya no hino mu gihugu, mu nkuru yacu ya none turagaruka ku bahanzi Nyarwanda bagaragaje kwamamaza Paul Kagame.

    Iyi Manda y'imyaka itanu iri imbere ni manda itandukanye n'izabanje kuko izabanje zo zari iz'imyaka 7 gusa ariko biza guhinduka.

    Umuryango FRP Inkotanyi yatanze Paul Kagame usanzwe ari na Perezida w'u Rwanda ibi binatamuhesha gushyigikirwa n'ingeri nyinshi kubera ibyiza amaze kugeza ku banyarwanda.

    Abanyarwanda nabo ntibahwemye kugaragaza ko bamwishimiye kubera ubudasa mu iterambere yabagejejeho, aha niho abahanzi nabo bazira bishimira ibikorwa byagezweho mu myidagaduro basanzwe babarizwamo.

    Iby'ishimo by'ibyamamare bigaragazwa n'indirimbo bahimbiye Umuryango wa FPR Inkotanyi dore ko mbere y'uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira hari hamaze gukorwa indirimbo zisaga 1500 zahimbiwe uyu muryango.

    Aha kandi gushyigikira umuryango watanze Paul Kagame nk'umukandida- Perezida bibonekera ku mbuga nkorangambaga z'aba bahanzi ndetse no mu guhanga udushya twa hato na hato.

    Aha ndatanga urugero; abakurikirana ibikorwa byo kwamamaza Kandida- Perezida, Kagame barebe udushya twahanzwe n'abasanzwe baba mu gice cya Filimi Nyarwanda.

    Niyitegeka Gratien, Bamenya, Clapton Kibonye n'abandi bafashe iya mbere mu guhanga udushya bamamaza aho uyu muryango uba uri bukorere.

    Ubu hagezweho muri Kicukiro ndetse no mui Gasabo, niwitegerezq neza urasanga udushya tudasanzwe turimo gukorwa n'aba bose ndetse n'abandi.

    Ikibibatera ntakindi ni urukundo bafitiye Kandida- Perezida, Paul Kagame watanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi, kandi nibyo koko ntawe utashima uyu muryango kuko nk'uko izina ribivuga ni umuryango 'Ntabwo uheza'.

    Aho uyu muryango wagiye kwamamarira umukandida- Perezida, uzahasanga aba bahanzi barimo gususurutsa abaturiye ako gace, ibi bikorwa mbere ndetse na nyuma y'uko kwamamaza bitangira.

    Aha twavuga nk'abahanzi bakomeye bagaragaza gushyigikira Paul Kagame, harimo Bruce Melody, RiderMan, Knowless, Ruti Joel, Chriszz Eazzy, Bwiza, n'abandi benshi nawe uzi bagezweho.

    Umuhanzikazi Knowless Butera, aherutse gusaba Paul Kagame Paul Kagame ko nyuma yo gutsinda amatora, yazatumira Abanya-Bugesera bagatarama bishimira intsinzi kuko baturanye muri aka karere.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati 'Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.'

    Butera Knowless yabwiye Perezida Kagame ko urubyiruko rumufitiye umwenda w'agaciro gakomeye batumva uko uzishyurwa.

    Ati 'Twebwe twaraye ijoro nitwe bo kuribara, nitwe tuzi aho tuva n'aho tugana, iyo dutekereje ibintu mwadukoreye nkaba mpagaze hano ndi kuvuga ntarigeze mbona ko icyo cyizere gishoboka twumva tubafitiye umwenda.'

    Aha niho kandi uyu muhanzikazi yahaye isesezerano Perezida Kagame ko batazamutenguha, Ati 'Nk'urubyiruko icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ariho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n'ejo hazaza.'

    Mu bandi bahanzi bagaragaye mu kwamamaza umukandida w'umuryango FPR Inkotanyi harimo Bruce Melodie wakoze indirimbo afatanyije na Bwiza.

    Iyi yahimbwe mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kwamamaza umukandida wa FPR, bagaragaza ko ari ibintu byinshi bafite byo kuba barahisemo gushyigikira uyu mukandida mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Bruce Melodie yagize ati 'Nk'umuhanzi nahawe agaciro mbona ibikorwaremezo binyorohereza akazi kanjye hanyuma mbona n'umutekano wo gukora ibyo ngomba gukora nisanzuye.'

    Bwiza we ufite n'umwihariko wo kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere ati 'Nk'Umunyarwandakazi ndetse nk'umuhanzi yampaye agaciro, nk'Umunyarwandakazi yampaye amahirwe ndakora, nk'umunyarwanda yampaye agaciro ko kujya njya mu mahanga hose, abantu barambona bakishima cyane kubera ko mfite umuyobozi mwiza nkaba ndi n'umunyarwanda.'

    Mu gushyigikira imyidagaduro ni kenshi Perezida Kagame yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye, aha Twavuga ubwo yitabiraga igitaramo cyiswe 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa.

    Ni igitaramo cyabaye tariki 23 Werurwe 2024, wari umugoroba udasanzwe, wasingije u Rwanda. Hashimwe Inyamibwa zongeye gusangiza Abanyarwanda urugendo rwo kwibohora- Niko abari bateraniye muri iki gitaramo bavuze.

    Ubwo hari mu kwezi k'Ukuboza 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ndetse bifatanya n'abakunzi ba muzika bari muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar.

    Uretse kuba Kendrick Lamar wari umuhanzi mukuru yararirimbye hari n'abandi bahanzi basusurukije abakunzi ba muzika harimo umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n'umubyinnyi w'umunyarwandakazi wamamaye mu kubyina, Sherrie Silver.

    Mu Kanama 2023, Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Kagame ndetse n'abuzukuru be bari mu bihumbi byitabiriye iserukiramuco rya 'Giants of Africa' ryabereye muri BK Arena.

    Icyo gihe kandi mu itangizwa ry'iryo serukiramuco, Umubanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania ndetse na Afurika muri rusange nka Diamond Platnumz yataramiye Abanyarwanda.

    Ni byinshi Perezida Kagame yafashije mu guteza imbere imyidagaruro mu Rwanda ari nabyo bitanga icyizere cy'imyidagaduro yo mu Rwanda mu gihe kiri imbere ariyo mpamvu ababa muri iki gice usanga bishimye ndetse bakabigaragariza mu bigangano byabo.

    Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nyakanga 2024, aribwo Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora, mu gihe tariki 15 Nyakanga 2024, aribwo Abanyarwanda batuye mu Rwanda bazaba babukereye bagiye kwitorera umukandida uzabahagararira ku mwanya w'umukuru w'igihugu ndetse n'abadepite bazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko.

    The post Ishimwe ry'Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w'Umuryango FPR Inkotanyi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishimwe-ryabahanzi-kuri-kandida-perezida-paul-kagame-wumuryango-fpr-inkotanyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishimwe-ryabahanzi-kuri-kandida-perezida-paul-kagame-wumuryango-fpr-inkotanyi