Blog

  • Rutahizamu mushya wa APR FC yayirokoye El Merreikh (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania cyafashije APR FC gutsinda El Merreikh Bentiu yo muri Sudani mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Sudani.

    Wari umukino wa kabiri muri iri tsinda aho APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kugera muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup.

    APR FC yari yatsinze Singida Black Stars mu mukino ufungura itsinda 1-0, yari yifitiye icyizere ishaka gutsinda El Merreikh yo muri Sudani.

    Igice cya mbere APR FC yagerageje amahirwe atandukanye aho yabonye amahirwe 3 yagannye mu izamu nka ya Mbaoma, Gilbert na Ramadhan ariko umunyezamu wa El Merreikh abyitwaramo neza. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego ariko bibanza kugorana.

    Ku munota wa 68, APR FC yakoze impinduka 2, Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier bahaye umwanya Mamadou Sy na Kwitonda Alain Bacca.

    Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko ku munota wa 69 APR FC yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude.

    Umutoza Darko Nović wari umaze kubona igitego yahisemo kongera kugarira maze ku munota wa 77, Victor Mboama aha umwanya Seidu Dauda.

    Umukino warangiye ari 1-0, APR FC izasoza itsinda ku wa Mbere ikina na Villa SC ishaka umwanya wa mbere mu itsinda.

    APR FC yakoze ibishoboka byose

    Rujugiro yari yakoze iyo bwabaga

    Mamadou Sy yishimira igitego yatsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-wa-apr-fc-yayirokoye-el-merreikh-amafoto

  • Ntwari Fiacre yaguzwe na Kaizer Chiefs yamutanzeho akayabo k’amamiliyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Fiacre NTWARI yaguzwe mu ikipe ya Kaizer Chiefs avuye muri TS GALAXY.

    Ntwari Fiacre wagize uruhare runini mu mikino ya TS GALAXY FC mu marushanwa yose mu mwaka ushize. Yinjijwe ibitego 12 mu mikino 29 yakinnye mu marushanwa yose.

    KAIZER CHIEFS na TS GALAXY bemeranyije amafaranga angana n'amadolari ibihumbi 400(arenga miliyoni 400 Frw) yatanzwe kuri Fiacre NTWARI.

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yaguzwe-na-kaizer-chiefs-yamutanzeho-akayabo-kamamiliyoni/

  • MU MAFOTO 200: Byari udushya mu kwamamaza Pau… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Kandida Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cyitabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 300 baturutse muri Gasabo no mu tundi turere duhana imbibi nayo nka Kicukiro, Nyarugenge na Rwamagana.

    Akarere ka Gasabo kakiriye ibi birori bikomeye, kari mu Turere wavuga ko dukize cyane kurusha utundi ugendeye ku bikorwaremezo bihambaye gafite birimo Stade Amahoro yakira abarenga ibihumbi 45; Kigali Convention Centre [KCC] iri mu nyubako zihenze cyane muri Afrika, BK Arena yavugishije amagambure ibyamamare birimo na Diamond; n’ibindi.

    Ni Akarere kabarizwamo kandi Ibigo by’ubucuruzi bikomeye nka sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda, MTN, aho icyicaro cyayo ku rwego rw’igihugu kiri i Nyarutarama muri Gasabo; Za Kaminuza zitandukanye zirimo African Leadership University [ALU], University of Kigali [UoK], Carnegie Mellon University, Kepler College; Za Minisiteri; Za Hoteli zikomeye; Ibiro Bikuru by’imiryango itari iya Leta, n’ibindi.

    Mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame muri Gasabo, byari ibirori bikomeye byuje udushya yaba mu myambarire y’abanyamuryango ba FPR, mu mbyino, n’udukoryo tw’ibyamamare nk’aho Clapton Kibonge yagaragaye atera ivi ashaka kwambika umukobwa impeta, ariko akamwangira, gusa yamwereka ko ashaka kumuha ibendera rya FPR-Inkotanyi, umukobwa agahita asagwa n’ibyishimo, bakemeranya ko bombi babaye mahwi na FPR.

    Umushabitsi Kate Bashabe wanabaye Nyampinga wa Nyarugenge, na we yatunguranye agaragara atwaye ku igare ashagawe n’itsinda rigari ry’urubyiruko narwo rwari rutwaye amagare rwambaye imyenda iriho ibirango bya FPR, ibintu wabonaga biryoheye ijisho. Hari n’umukobwa wagaragaye yisize ibirungo ku munwa no ku ngohe mu mabara ya FPR.

    Kandida-Perezida Paul Kagame yiyamamarije muri Gasabo nyuma y’amasaha macye avuye mu Karere Gakenke aho yanakuye icyizere cyinshi cyo kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida azaba kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Ubwo yari i Bumbogo kuri uyu wa Gatanu, yibukije abanya-Gasabo igihango bafitanye na FPR-Inkotanyi “yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda”. 

    Yavuze ko FPR yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga ndetse n'abari imbere mu gihugu ugasanga babayeho nk'impunzi. Ati 'FPR yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n'abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk'aho ari impunzi kandi bari iwabo. 

    Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y'abantu ntabwo ari politiki ari iyo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk'Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.'

    Ku mutwe we yari yashyizeho inyogosho yanditseho Kagame FPR

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 300 basanganiye Paul Kagame i Bumbogo bamubwira ko bazamutora 100%

    AMAFOTO: Village Urugwiro, TNT, KT & SM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144910/mu-mafoto-200-byari-udushya-mu-kwamamaza-paul-kagame-i-gasabo-iwabo-wibikorwaremezo-bihamb-144910.html

  • Rayon Sports yatangaje ko umunsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ uzabera muri stade Amahoro ubanzirizwe na Rayon week – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w'Igikundiro uzwi nka Rayon Day, muri uyu mwaka wa 2024, uteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama, ukazabanzirizwa n'Icyumweru cyo gusabana n'abafana bayo mu ntara zose z'igihugu.

    Iki Cyumweru kibanziriza iya 3 Kanama 2024 kiswe 'Rayon Week', iyi kipe izazenguruka igihugu, ntagihindutse, Murera izajya i Huye, i Musanze, i Rubavu n'akandi karere ko mu Burasirazuba. Aha hose kandi ikazagenda ihakina imikino itandukanye n'amakipe yaho.

    Iki cyumweru kizasozwa n'ibirori nyirizina aribyo 'Umunsi w'Igikundiro' uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 3 Kanama 2024, Murera ikazakina n'ikipe yagizwe ibanga rikomeye.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangaje-ko-umunsi-wigikundiro-rayon-day-uzabera-muri-stade-amahoro-ubanzirizwe-na-rayon-week/

  • CAF yatangaje ko sitade 2 mu Rwanda arizo zemerewe kwakira imikino Nyafurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF yatangaje ko sitade ebyiri gusa arizo zemerewe kwakira imikino Nyafurika.

    CAF yashyize Stade Amahoro na Kigali Pelé ku rutonde rw'ama-Stades yemerewe kwakira imikino y'ijonjora rya mbere n'irya kabiri, mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere n'ayatwaye ibikombe iwayo ariyo CAF Champions League na Confederation Cup.

    Mu Rwanda, ikipe ya APR FC niyo izakina CAF Champions League ikazahura na Azam yo muri Tanzania, mu gihe Police FC ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ikaba yaratomboye ikipe ya CS Constantine yo mu Barabu muri Algeria.

    Source : https://yegob.rw/caf-yatangaje-ko-sitade-2-mu-rwanda-arizo-zemerewe-kwakira-imikino-nyafurika/

  • Rusizi: Abahinzi babangamiwe n'igiciro cy'imyumbati cyaguye – #rwanda #RwOT

    Imirenge ya Bugarama, Gitambi, Gikundamvura na Muganza isanzwe yeramo imyumbati myinshi ariko kuri iyi nshuro abahinzi bayo bavuga ko umusaruro warushijeho kwiyongera nyuma y'uko bahawe ishwagara n'ifumbire nyongeramusaruro.

    Ibi byatumye igiciro ku kilo cy'imyumbati y'imivunde kiva kuri 400Frw kigera kuri 200Frw. Bavuga ko ari igihombo bitewe n'ibyo baba barashoye mu buhinzi.

    Laurencia Mukahirwa wo mudugudu wa Mahoro Akagari ka Ryankana Umurenge wa Bugarama yabwiye IGIHE ko imyumbati yejeje yari yarabaze ko azakuramo ya 60,000 Frw na 70,000 Frw Frw, ariko ngo bitewe n'uburyo igiciro cyaguye ngo nta cyizere afite ko azabonamo n'ibihumbi 30 Frw.

    Ati 'Umwero ni mwiza ariko igiciro kiri hasi. Ubu muri iki gihe ushobora no kugurisha imyumbati ntuzakuremo ayo kongera kwatisha umurima wo guhinga'.

    Mukabayingana Rosalie yatishije umurima w'ibihumbi 100 Frw awuhingisha ku bihumbi 100 Frw, yishyura imirimo yo gutera, kubagara, gukura no gutonora aho avuga ko yashoyemo arenga ibihumbi 250 Frw.

    Uyu mubyeyi avuga ko ubushize yari yejeje ibilo 600, ubu akaba yarejeje ibilo 1000 bivuze ko agurishije ikilo kuri 200 Frw yakuramo ibihumbi 200 Frw yarashoye ibihumbi 250 Frw

    Ati 'Dufite impungenge ko tuzabura ayo kongera gukodesha imirima kuko umurima ukodeshwa ibihumbi 100 Frw kandi ugurishije ikilo kuri 200 Frw wakuramo wahomba niyo mpamvu dusaba ko nibura ikilo kidakwiye kujya munsi ya 300 Frw'.

    Aba bahinzi bavuga ko imbogamizi ikomeye bafite ari uko badafite uburyo bwo kubika iyi myumbati ngo barindire ko igiciro kizamuka kuko iyo bayihunitse ihita imugwa kubera ko mu Bugarama hashyuha cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yabwiye IGIHE ko nk'akarere bashimira Perezida wa Repubulika wabageneye ishwagara n'ifumbire byo gushyira mu mirima, uyu munsi abaturage ba Rusizi bakaba badataka inzara.

    Ati 'Ubu rero batangiye gusarura ikigaragara ni uko umusaruro w'imyumbati wabaye mwinshi, turaza gukorana rero na Minisiteri ibishinzwe turebe icyakorwa'.

    Meya Dr Kibiliga avuga ko abahinzi badakwiye guterwa ikibazo n'uko bashobora kubura isoko kuko umujyi wa Kamembe ufite abantu benshi ndetse bakaba baturanye na RDC.

    Abahinzi b’imyumbati bo mu Bugarama bahitamo kuyihubika aho kuyinika kuko ihubitse ariyo igerageza kumara igihe

    Abejeje imyumbati barasaba kuyigurisha badahenzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abahinzi-babangamiwe-n-igiciro-cy-imyumbati-cyaguye

  • Muhanga: Bahize kuzatora Kagame wabarinze kongera kwambuka Nyabarongo bajya kwivuza – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 11 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, n'abakandida-depite b'uwo muryango.

    Ndayambaje Jean Baptiste wo mu Mudugudu wa Mugwato, Akagari ka Nyamirambo, mu Murenge wa Rongi, yavuze ko we na bagenzi be batazibagirwa umutekano bakesha Paul Kagame n'uko yabakijije abacegenzi mu 1997 none ubu bakaba batekanye.

    Yavuze ko uretse umutekano ubu biteje imbere aho ubuyobozi bwiza bwabafashije kuvugurura urutoki, bakaba basigaye bahinga insina zitanga umusaruro.

    Ati “Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bwatugiriye inama yo kuvugurura urutoki, maze baduha insina z'inyamunyo z'ubwoko bwiza zavuye muri RAB none ubu dusigaye duhingira isoko, tukiteza imbere.”

    Akingeneye Claudine wo mu Mudugudu wa Busimwa, Akagari ka Rukeri, Umurenge wa Kiyumba, yavuze ko afitanye isezerano rikomeye na Paul Kagame wa FPR Inkotanyi wabakuye ku ngobyi no kugenda mu bwato bagiye mu Bitaro bya Ruli muri Gakenke, bakabegereza ibitaro bya Nyabikenke byabakijije imvune zose.

    Ati “Yatugejeje kuri byinshi rwose, kumutora tuzizindura. Yaduhaye ibitaro ntabwo tukigoka tujya i Ruli, ababyeyi barahabyarira. Ntituzibagirwa uko twagorwaga no kugemurira ababyeyi babyariye i Ruli ,aho byadusabaga kwambuka Nyabarongo mu bwato. Nabwo imvura yaba yaguye uruzi rwuzuye tugatinya kwambuka inzara ikabicirayo.”

    “Kwivuza no kugemurira umurwayi i Ruli byari bigoye, noneho nkajye ugira ubwoba,natinyaga kujya mu bwato ugasanga nohereje udufaranga, akaturya ijoro rimwe, bwacya akabwirirwa.”

    Akingeneye akomeza avuga banishimira umuriro babonye kuko na wo wabaruhuye kujya gushesha igikoma n'ibindi mu Karere ka Gakenke kuko nabwo byabasabaga kwambuka Nyabarongo, akenshi amazi akajya mu ifu bari kwambuka, ariko ubu byose bakaba barabihonotse.

    Kandida-depite w'umuryango FPR-Inkotanyi, Kalinijabo Bartheremy, yavuze ko nta Munyarwanda utashyigikira Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, kuko yagaragaje kenshi ko imvugo ye ari yo ngiro.

    Ati: “Ndababwiza ukuri Paul Kagame na FPR-Inkotanyi nta kindi bifuriza abanyarwanda kitari iterambere kuri bose nta n'umwe usigaye, abari batuye mu misozi hose ubu bahinga mu materasi, umuriro wabagezeho kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame, kandi ibyiza byinshi biri imbere aha.”

    Kalinijabo yakomeje avuga ko gutora Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ari ugushima iterambere ry'imibereho myiza Abanyarwanda bamaze kugeraho,asaba abanyamuryango bose ba FPR Inkotanyi kuzatora 100%.

    Uko kwiyamamaza kubaye mu gihe hasigaye iminsi ine gusa kugira ngo amatora nyir'izina abe aho abaturage bavuga ko bizashimisha kwihitiramo abakandida ba FPR Inkotanyi, ibyo bagereranya n'umunyenga.

    Abaturage ba Muhanga bashimiye ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi

    Berekanye ko umusaruro w’ibihingwa wiyongereye

    Ibyishimo byari byose bamamaza abakandida

    Mbere y’uko ibitaro bya Nyabikenke byuzura abaturage bo muri Ndiza biyambazaga ibindi bitara bya kure byaba i bya Nemba,Ruli,Shyira cyangwa se Kabgayi hose hakababera kure.

    Ibitaro bya Nyabikenke byahinduye imibereho y’abatuye muri Ndiza. Ababyivurizaho bose bakavuga ko batazirengagiza uwabibahaye ari we Paul Kagame.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-bahize-kuzatora-kagame-wabarinze-kongera-kwambuka-nyabarongo-bajya

  • Amatora ntabwo ari umukino – Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD – #rwanda #RwOT

    Dr Biruta yabigarutseho mu kiganiro ubuyobozi bw'Ishyaka PSD bwagiranye n'itangazamukuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, kigaruka ku ishusho rusange y'ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Ati 'Icya mbere amatora ntabwo ari umukino, ureba umukandida ufite ubushobozi kandi ufitiwe icyizere n'Abanyarwanda. Ikindi iyo ugiye gushaka umukandida, ureba ubishaka, ntabwo ufata umuyoboke ngo umubwire ngo jya kuba Umukuru w'Igihugu kubera ko ubifitemo ubushobozi, kuba mu rwego rukuru rw'ishyaka rwarateranye rukavuga ko rwemeje gushyigikira Paul Kagame, ibyo byose biba byabaye.'

    Dr Biruta yavuze ko guhitamo umukandida ubahagararira mu matora ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bishingira ku kureba ibyagirira akamaro Abanyarwanda aho gushyira imbere inyungu z'ishyaka.

    Yagaragaje ko kandi bahisemo gushyigikira Paul Kagame kuko n'ubundi ibitekerezo byabo bikomeza gushyirwa mu bikorwa kandi ibyo bikorwa harebwe inyungu z'Abanyarwanda.

    Ati 'Tuba tureba inyungu z'igihugu, inyungu z'Abanyarwanda, tuba tureba inyungu z'abayoboke bacu. Ntabwo ari ugushyiraho abantu ngo ni umukino tujye guhiganwa. Ibyo twigeze kubikora ariko ntabwo bihagije, bishingira kuri ibyo byose.'

    Dr Biruta yavuze ko imigendekere y'ibikorwa byo kwiyamamaza by'umwihariko kuri PSD, yatanze icyizere cy'uko n'amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, azagenda neza haba mu bwitabire ndetse n'imigendekere yayo.

    Ati 'Tukaba tutanashidikanya ko amatora yo ku wa 15 Nyakanga azagenda neza, dukurikije ubwitabira bwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza, bikanagaragaza no kwitabira amatora. Ni intambwe nziza ya demukarasi igihugu cyacu, kimaze kumenyera imitwe ya politiki no kumenya ko imitwe ya politiki ishobora kuzuzanya, bitari bimwe byo guhangana no gushyamirana.'

    Yagaragaje bizeye ko abakandida batanzwe mu guhatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko hazatorwa umubare munini uzafasha mu kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka kandi bisobanutse mu guteza imbere igihugu.

    Ati 'Uruhare rwacu mu miyoborere y'igihugu, mu nzego zitandukanye ruba rufatika kandi igihe cyagera tukareba ibitekerezo twari twashyizwe ahagaragara, ibyashyizwe mu bikorwa ni ibihe, ibisigaye ni ibihe kugira ngo tumenye niba hari intambwe twateye mu guteza imbere imiyoborere y'Igihugu no kugana ku majyambere twifuriza igihugu cyacu.'

    Dr Vincent Biruta yahaye ubutumwa abayoboke b'Ishyaka rya PSD by'umwihariko abagiye gutora bwa mbere bwo kuzitabira amatora, bahitamo Paul Kagame bahisemo gushyigikira n'abadepite bo mu Ishyaka ryabo.

    Dr Biruta kandi yasabye kandi abaturage muri rusange guharanira ko amatora azakorwa mu mutekano no mu bwisanzure ndetse no kwakira izayavamo.

    Ishyaka PSD rifite manifesto yaryo riri gukoresha muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza ikubiyemo ibitekerezo 60 biri mu nkingi eshatu.

    Dr Vincent Biruta yagaragaje impamvu yo guhitamo gushyigikira Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-ntabwo-ari-umukino-dr-vincent-biruta-uyobora-psd

  • Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara #rwanda #RwOT

    Paul Kagame, Chairman akaba n'Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Gasabo aho azatorera.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga, Paul Kagame yari kuri Site ya Bumbogo ahateraniye abasaga ibihumbi 300 bo mu Karere ka Gasabo n'abandi baturutse mu bindi bice byegeranye na ko.

    Wari umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

    Kagame washimiwe ku byiza yagejeje ku Banya-Gasabo ari hamwe na FPR Inkotanyi, yavuze ko azatorera muri aka Karere, yizeza ab'i Bumbogo ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo nyuma yo guhitamo neza ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi akaba n'umukandida wawo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yahishuye ko umujandarume warindaga urugo rwa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w'u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994, yashatse kumusagarira mu Kiyovu, aramucika.

    Ni inkuru Kagame yabwiye abateraniye kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, ubwo yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Iyi nkuru ishingiye ku y'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, wasobanuye ko akiri umwana yajyaga kurya umunyenga muri 'ascenseur' y'iyi Minisiteri ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo.

    Irere yagize ati 'Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, Nyakubahwa Chairman uyu munsi mwangiriye icyizere, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi kugeza uburezi kuri bose. Mwarakoze cyane.'

    Kagame yabwiye abaturage ko na we afite inkuru yamubayeho mu 1977 cyangwa 1978, ijya gusa n'iya Irere.

    Ati 'Reka mbabwire indi nkuru yenda gusa n'iyo lift. Naje mu Rwanda, najyaga nza mu 1977, ngaruka mu 1978 ndetse ngira ngo naje gatatu no mu ntangiriro ya 1979. Uhuriye nanjye mu nzira wanankubitira n'ubusa ndetse ni ko byari bigiye kugenda. Nabaga mu Kiyovu, hari umugabo mfitanye na we isano, abana be ngira ngo baracyariho, ngira ngo bari hano. Yitwaga Muyango Claver, yakoraga muri MINISANTE, ngira ngo yari nka Directeur Général.'

    Yasobanuye ko Muyango ari umwe mu Banyarwanda bari barize muri Czech-Slovakia bari barangiwe na Leta y'u Rwanda gutaha i Kigali kubera ingengabitekerezo yari yarabase ubutegetsi bw'iki gihugu, ariko nyuma bafata icyemezo cyo gutaha mu buryo bwasaga no kwiyahura, bavuga bati 'Reka dutahe, nibashake batwice.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ati 'Bagarutse, bicara aho badafite akazi, badafite icyo bakora. Hanyuma hashize igihe, umwe cyangwa babiri muri abo baza kwicwa, [Muyango] we arasigara, ariko hanyuma hashize igihe bamuha akazi muri MINISANTE.'

    Kagame yasobanuye ko ubwo yazaga mu Rwanda avuye muri Uganda, yakundaga kuba kwa Muyango mu Kiyovu, hafi y'ahahoze Ambasade ya Zaïre (yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ndetse n'urugo rwa Habyarimana.

    Ati 'Burya umujyi hafi ya wose nari nkuzi, najyaga nywugenda n'amaguru. Rimwe rero nza kuva kwa Muyango n'amaguru, ngera kuri Ambasade ya Zaïre, haruguru yaho hari inzu z'Ababiligi, ngira ngo ni abadipolomate bahabaga, hanyuma rero na hariya mu Kiyovu aho ngira ngo Habyarimana yabaga cyangwa sinzi ababagamo. Nza kuhanyura rero n'amaguru ariko nabaga mfite agatabo, ngenda nisomesha, nijijisha, nza kuhanyura, mva aho kuri ambasade, ngana aho Ababiligi bari batuye usa n'ugana kuri PLATEAU.'

    Muri uwo mwanya, ngo umujandarume warindaga urugo rwa Habyarimana yaramuhamagaye, yica amatwi, biba ngombwa ko amusanganira.

    Ati 'Umujandarume wari uharinze ati 'Yewe sha!' Ndamwihorera, noneho bituma nsoma kurushaho. Nguma ngenda, ati 'Yewe! Wowe! We!' Yari yambaye inkweto z'abasirikare zirimo ibyuma hasi numva yambutse umuhanda, aza ansanga, ati 'We sha! Ni wowe mbwira.' Noneho ndahindukira, ndamureba nti 'Njyewe? Ni njye wavugaga?' Ati 'Ngwino hano.' Ngira ntya, nsa n'utabyumvise, ndavuduka ndiruka.'

    Kagame yasobanuye ko uyu mujandarume yamukurikiye, abura aho arengeye, asubira kwa Muyango. Ati 'Arankurikira, aranyirukankana ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Ndiruka, ndamusiga, ndagenda ndazunguruka, ngira ngo hari ambasade y'Abafaransa muri icyo gice. Ndakwepa, ndagenda ninjira mu nzu kwa Muyango Claver, nta nubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko nyuma yo kwirukankanwa n'umujandarume, na we Abanyarwanda bamugiriye icyizere, aba Umukuru w'Igihugu, atura mu nzu Habyarimana yabagamo mu Kiyovu.

    Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni iki? Ubwo byabaye mu 1977 cyangwa 1978, hanyuma karabaye, naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero, birasa n'ibya Irere wajyaga agenda muri ascenseur, ni uko, byazagera aho, ari umwana bamukubita imijugujugu yirukana, ageze aho, agaruka aha aba ari we uyobora Minisiteri. Ntiwumva ko ibintu byikora rero?'

    Kagame yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi waharaniye impinduka, politiki yaranzwe n'ubutegetsi bubi isimbuzwa idaheza Abanyarwanda. Yamenyesheje abaturage ko kugira ngo bigerweho, hari amaraso yamenetse, abasaba kudakinisha iyi politiki.

    Ati 'FPR yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda. Hari uko bivugwa ko ari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n'abandi benshi mu gihugu na bo bari bameze nk'aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki yahindutse, ariko yahindutse ku maraso y'abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha. Ndetse nabashimira mwebwe nk'Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.'

    Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo kuva muri Nyakanga 1994, ubwo ingabo yari ayoboye zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora iki gihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi.

    Site ya Bumbogo yateraniyeho abaturage barenga 300.000 bashyigikiye Paul Kagame

    The post Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/chairman-wa-rpf-kagame-paul-yatangaje-uko-yeretse-igihandure-umujandarume-wa-habyara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chairman-wa-rpf-kagame-paul-yatangaje-uko-yeretse-igihandure-umujandarume-wa-habyara

  • Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko ibintu byadogereye muri wa mutwe w'iterabwoba, FDLR, nyuma yo kunanirwa kugabana amadolari Tshisekedi yahaye abo bajenosideri, bamubeshya ko bazadobya amatora mu Rwanda.

    Ayo makuru avuga ko ku itariki 12 Gicurasi 2024, i Goma, muri hoteli IHUSI iri hafi y'umupaka w'u Rwanda, habereye inama yahuje uhagarariye urwego rw'iperereza mu gisirikari cya Kongo(DEMIAP), Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Gen. Peter CIRIMWAMI, n'intumwa za FDLR zari ziyobowe na Brigadier Gen. KIMENYI Sébastien' Nyembo', ushinzwe ubutasi muri FDLR(G2). Intumwa za 'Wazalendo'zari zatumiwe zanze kwitabira inama, kuko abo barwanyi binubira kuba FDLR ihora ihabwa amafaranga, mu gihe bo n'imiryango yabo inzara ibamereye nabi.

    Muri iyo nama, Gen. Nyembo yijeje intumwa za Tshisekedi ko FDLR igiye kugaba ibitero mu Rwanda, mu rwego rwo guteza impagarara no kuzambya amatora ateganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

    FDLR yahise ihabwa 'agahimbazamusyi' yagenewe na Perezida Tshisekedi, kangana n'ibihumbi hafi ijana by'amadolari y'abanyamerika($100.000), ni ukuvuga asaga miliyoni 130 uvunje mu manyarwanda.

    Ayo madolari yagombaga gushyikirizwa umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, Gen. NTAWUNGUKA Pacifique 'Omega', nk'umuhuzabikorwa byo gutera u Rwanda, nk'uko bari bamaze kubyizeza injiji zo mu butegetsi bwa Kinshasa.

    Gen. Nyembo wari uzi neza ko nta gikorwa na kimwe cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda bashobora, yanze kuba umwana, maze ibyo bidolari yari yitoraguriye abikubita umufuka.

    Gen. Omega yategereje abagiye kuzana amadolari i Goma, amaso ahera mu kirere. Amaze guheba, nibwo yatangiye guhiga Gen. Nyembo ngo ayamurutse, kumbi umwana w'ijanja yamaze gutorokera mu bice bya Masisi, ahagenzurwa n' inyeshyamba zimwibonamo.

    Ubu Omega na Nyembo barahigana nk'injangwe n'imbeba, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko nta gishya kirimo, kuko inda nini no gupfa ibisahurano ari ibisanzwe mu mitwe yitwa ko irwanya u Rwanda.

    Tshisekedi nawe yakomeje gutegereza ko FDLR 'ikora akantu' mu Rwanda ngo afungure champagne, none amatora arasatira umusozo nta na 'NYWE'!

    Aho amenyeye ko FDLR yamutetseho umutwe, ubu araritsira, ndetse ngo yaba yategetse ko abantu bose ba FDLR barengeje cyangwa begereje imyaka 60, barimo abo ba Omega na Nyembo, bayirukanwamo.

    Uretse gusezerera abo basaza, hari n'umugambi wo guhindurira FDLR izina, nk'amayeri ya Tshisekedi yo kuyobya uburari, no gushuka amahanga ko uwo mutwe w'iterabwoba bahora bamushinja gufasha, utakiriho.

    Icyo kwibaza rero: Ese Tshisekedi afite ubushobozi bwo gukora impinduka muri FDLR, adatinya ko imwivumbuyeho byamugwa nabi, dore ko ariyo maboko asigaranye?

    Hagati aho, abarimo Gen. Kimenyi Sébastien'Nyembo' bamaze kubona ko muri FDLR amazi atakiri ya yandi, bakaba ngo bashaka guhungira mu wundi mutwe w'iterabwoba, umutekamutwe Nahimana Thomas ngo yitegura gutangiza.

    Ishyaka FDU-INKINGI rya Ingabire Victoire riri mu bahangayikishijwe n' ibibazo bikomereye FDLR, dore ko riherutse gutangaza ku mugaragaro ko rikorana n'abo bajenosideri.

    Umusore wavuze ijambo 'tuzabavuna' ubwo na IVU yiyumvemo.

    Kwirukana bamwe mu bategetsi ba FDLR no kuyihindurura izina, biri mu byagombaga kugibwaho impaka mu nama ya FDU yabereye i Buruseli kuwa gatandatu, tariki 06 Nyakanga 2024, ariko Ingabire victoire asaba ko bitavugirwa mu ruhame, kuko ngo byaca intege abarwanashyaka.

    Ingabire Victoire rero ari mu itsinda ryiga 'mu ibanga' uko ibyo muri FDLR byabonerwa ibisubizo.

    The post Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aho-bukera-tshisekedi-arabarutsa-amadolari-yabahaye-ngo-badobye-amatora-mu-rwanda-bikabananira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aho-bukera-tshisekedi-arabarutsa-amadolari-yabahaye-ngo-badobye-amatora-mu-rwanda-bikabananira