Blog

  • Ushaka gukora urugendo rwerekeza kuri Mars azasabwa iki? – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2021, Umunyemari w'Umunyamerika akaba n'Umuyobozi wa Space X ikora ibyogajuru n'ubushakashatsi mu Isanzure, Elon Musk, yatangaje ko afite gahunda yo kugeza abantu ku Mubumbe wa Mars bitarenze mu 2026.

    Urwego rw'Abanyamerika rushinzwe iby'Isanzure, NASA, narwo rurakataje mu mushinga wo koherezeyo abashakashatsi ba mbere bitarenze mu 2030, mu mushinga wiswe Artemis, ukubiyemo na gahunda yo kubanza kohereza umugore n'umugabo ku kwezi mu 2024.

    Ni mu gihe mu 2016, Musk yatangaje ko abagera kuri miliyoni imwe bazaba batuye kuri Mars mu myaka ya 2060.

    Hateganywa ko icyo gihe hazaba haramaze kubakwa amazu ateye nk'ibihumyo munsi y'ubutaka bw'uwo Mubumbe utukura, cyangwa hakaba harashyizwe imijyi yubatse mu bimeze nk'imitaka.

    Ku ikubitiro, hazabanza kubakwa ibikorwa byorohereza ingendo z' ibyogajuru, urugomero rw'amashanyarazi n'ubuhinzi.

    Mu bihangayikishije harimo kuba ikirere (atmosphere) cya Mars cyiganjemo umwuka wa Dioxide de Carbone (95.32%), naho Oxygène ihari ikaba 0.13% gusa kandi ari wo abantu bakenera cyane bahumeka. Ku Isi, haba Oxygène ingana na 20.95%, na Dioxide de Carbone ingana na 0.03%.

    Gusa hejuru ya byose hari ikibazo benshi bacyibaza: Bizasaba iki ku muntu uzaba ashaka gukora urugendo rwerekeza kuri Mars?

    Muri Werurwe 2024, Musk yatangaje ko icyogajuru cya Starship kizaba cyamaze kugera kuri Mars mu myaka itanu iri imbere. Ni icyogajuru cyitezweho kuzoroshya ingendo zijya n'iziva mu Isanzure, kigatwara abantu n'ibintu.

    Nyuma y'amageragezwa atandukanye Space X irimo gukora kuri icyo cyogajuru, byitezweko kizaba gishobora kugeza abantu ku mibumbe itandukanye kikanabakurayo.

    Kumwe wishyura indege ikakujyana iyo ugiye wasoza ibyakujyanye ugatega indi ikugarura, ni ko Musk arimo gutegura icyo cyogajuru ngo kizajye kigeza mu Isanzure ababyifuza, n'abashaka kuvayo kibagarure ku Isi.

    Urugendo ruzasaba iki?

    Intera iri hagari y'Isi na Mars igenda ihindagurika bitewe n'ibihe, ariko iyo ishyizwe ku mpuzandengo iba kilometero miliyoni 225.

    Urugendo rwerekeza kuri Mars no kuvayo, hateganywa ko ruzajya rutwara imyaka itatu. Ni mu gihe ururerure ruzwi mu zakorewe mu Isanzure, ari urwakozwe n'Umurusiya Valeri Polyakov wamazeyo iminsi 437.

    Musk yavuze ko umuntu wifuza kujya kuri Mars azajya yishyura $100,000 nk'ikiguzi.

    Ku rundi ruhande, kwishyura icyo kiguzi ntibihagije ngo ujyeyo. Bijyanye n'uko hari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku ngaruka imiterere ya Mars ishobora kugira ku mubiri w'umuntu, Musk avuga ko mbere yo kwemererwa kujyayo, ugomba kwemeza niba 'witeguye gupfa'.

    Uzemera ko yiteguye gupfa, azahita ahabwa umwanya mu ba mbere.

    Ingendo za mbere Starship izakorera kuri Mars zizibanda ku gutwara ibicanwa n'ibyo ibyogajuru bizajya byifashisha ngo bibashe kuva kuri uwo Mubumbe, imizigo irimo ibyo abantu bazakenera bahageze, ndetse n'itsinda ry'abashakashatsi barimo abazubaka ibikorwaremezo bihakenewe, n'abazahategura neza kugira ngo abantu bazahisange.

    Abazajya kuhatura mu ba mbere bazabanza bacukure urubura rutwikiriwe n'ubutaka, barwifashishe kugira ngo babone amazi bakenera, ari nayo azafasha kubaka urugomero rw'amashanyarazi azajya abamurikira.

    Mu myiteguro NASA irimo yo kohereza abashakashatsi kuri Mars bitarenze mu 2030, iriga uburyo hazajya hifashishwa ibyogajuru byihuta cyane kugira ngo urugendo rwihute.

    NASA kandi irimo gutegura uburyo buzakingira abo bashakashatsi ntibagirweho ingaruka n'ubushyuhe bwinshi buba kuri uwo Mubumbe. Ibyo bigendana no kubakorera imyenda ikoranye ikoranabuhanga rihambaye.

    Hari kandi kubaka uburyo bazajya babona ingufu z'amashanyarazi bitabagoye, ndetse n'uburyo bwizewe buzabashoboza kohereza amakuru menshi ku Isi.

    Abifuza gukorera ingendo kuri Mars bazajya basinya ko bashobora gupfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ushaka-gukora-urugendo-rwerekeza-kuri-mars-azasabwa-iki

  • Amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda: Urubyiruko ruzatora inzira y'ubumwe n'amahoro – #rwanda #RwOT

    Amajwi y'urubyiruko aba ari ingingo y'ingenzi muri buri bikorwa byo kwiyamamaza, hatitawe ku gihugu icyo ari cyo cyose. Buri gihe iba ari ingingo ikorwaho ubusesenguzi ndetse igatera amatsiko benshi.

    No mu Rwanda, ikiragano cy'urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu rugize igice kinini cy'abaturage.

    Kimwe n'ahandi hose ku Isi, no mu Rwanda buri Shyaka riri gukora ibishoboka byose kugira ngo ryigarurire urubyiruko, binyuze mu kuvuga ururimi bumva n'urwo bishimira.

    Imbuga nkoranyambaga nka Tik Tok, Instagram na X ziri mu ziri gukoreshwa cyane, aho zasimbuye ibirimo utudarapo twahoze dukoreshwa cyane n'ababyeyi bacu. Ibishushanyo n'inyandiko biri gushyirwa mu mabara adasanzwe, mu gihe urubyiruko ari rwo ruri gushyirwa imbere kugira ngo rukurure bagenzi babo.

    Gusa ndifuza kubabwira ko nk'umuntu wabaye mu Rwanda mu gihe cy'amezi menshi ndetse nkanitabira bimwe mu bikorwa byo kwamamaza, ntabwo urubyiruko rw'u Rwanda, abavutse nyuma ya Jenoside, rukeneye kwerekwa ibyo byose kugira ngo ruzakore amahitamo akwiriye ku itariki ya 15 Nyakanga.

    Nk'umuntu wavukiye akanatura mu Burayi, amahitamo yanjye mu bihe byo gutora yabaga ari uguhitamo umuyobozi udakabije kuba mubi.

    Gahunda z'ibyo bihugu usanga zitagamije gushyigikira imishinga igamije kubaka iterambere rya bose, zikanafasha abakeneye ubufasha bw'umwihariko. Usanga kandi zitarajwe ishinga no gukemura ibibazo by'abakora ingendo ndende bajya kwivuza, cyangwa se ngo zishishikazwe no gukemura ibibazo by'abanyeshuri, kandi twibuke ko ibyo turi kuvuga hano ari ibyo mu bihugu biteye imbere.

    Kwitambika gahunda zigamije guhindura imibereho y'abaturage kuko bitari mu nyungu z'ubuyobozi bw'ibihugu, aho igice kinini cy'abaturage gikoreshwa mu nyungu za bake, bishingiye ku mibereho yihariye, rimwe na rimwe ifitanye isano n'ivangura. Iyi mikorere imeze gutya niyo shingiro ry'imyigaragambyo ikomeye ijya ibaho muri ibyo bihugu, ishuka abaturage bagakeka ko yabahaye imbaraga, nyamara abanyapolitiki babo ntacyo bahindura mu mikorere yabo.

    Nyamara ibyo bihugu by'i Burayi, nibyo bivuga ko bisobanukiwe ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu, bigashaka kwigira abacamanza b'Isi muri icyo byiciro, nubwo bigira uruhare mu gusenya ibindi bihugu binyuze mu kubishozamo intambara, kubyambura imitungo yabyo ndetse kubyambika isura mbi ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubisebya n'ibindi.

    Ku Rwanda, birazwi ko rwanyuze muri byinshi ndetse rugera hasi hashobora mu myaka 30 ishize, ubwo imitekerereze ishingiye ku ivangura yabashaga gutandukanya abantu, abari abaturanyi, inshuti n'imiryango bagatandukana.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu bihe by'itotezwa ryakorewe Abatutsi byayibanjirije, ubu burozi [bw'amacakubiri y'amoko bwazanywe n'abazungu] bwangije imitima y'Abanyarwanda.

    Nyuma y'imyaka 30, ubuzima bwaragarutse, abana barakina, bakiga, bagasenga ndetse bakisanzuranaho batitaye ku byabaye mu mateka. Uretse ibinyamakuru mpuzamahanga bibona u Rwanda mu ishusho y'igihugu gikora kigamije inyungu gusa kandi kikayoborwa mu buryo bw'igitugu, sosiyete y'u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere imibereho myiza y'abana bayo, urubyiruko ndetse n'abakeneye ubufasha bw'umwihariko.

    Ihame ry'uko sosiyete nziza uyibonera ku buryo yita ku bakeneye ubufasha bw'umwihariko ni ukuri mu Rwanda kuko nubwo hari ubukene, nta n'umwe usigara inyuma mu rugendo rwo kuyirwanya muri rusange.

    Gusa ubwo turi kuvuga ku bantu bato, ni ingenzi cyane kwibuka ko bazi amateka yabo n'imiterere y'Akarere batuyemo kandi bakishimira amahoro, umutekano no kuba barahawe amahirwe n'ababyeyi babo, yo kugera ku cyo bifuza kugeraho cyose. Ku bakiri bato mwese, mwishimire ubuzima mubayemo, uko tumeze ubu turi inzozi z'abasekuruza bacu.

    Niba inzozi zacu ari ukugera ku iterambere rifatika, zigomba no kuba kongera kubaka ubumuntu bwacu, maze tukabubamo byuzuye, tukabwagura. Tugomba kwireba, tukareba bagenzi bacu, tukabarebana ubugwaneza ndetse tugafatanya kugenda uru rugendo rw'iterambere, dufite intego imwe.

    Intego nyamukuru y'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ni uguharanira uburenganzira bungana kuri bose, buri wese akagira agaciro mu Rwanda. Ibi bikorwa byo kwiyamamaza ni ikimenyetso cy'uko ibi byagezweho. Niyo urubyiruko ruza ku bwinshi kugira ngo rushyigikire uyu mushinga wa politiki wa FPR n'Umuyobozi wayo, Paul Kagame.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-y-umukuru-w-igihugu-mu-rwanda-urubyiruko-ruzatora-inzira-y-ubumwe-n

  • 'Gutora twararangije': Abaturage ba Ndego kuri Paul Kagame watumye batagisuhuka – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 ubwo mu Murenge wa Ndego bamamazaga Abakandida-Depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi. Banamamaje kandi Paul Kagame, Umukandida w'uyu Muryango ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Umurenge wa Ndego mu myaka ya 2014, 2015 na 2016 abawutuye bagiye basuhuka bakajya gushakishiriza imibereho mu tundi turere kubera amapfa yaterwaga n'izuba ryinshi. Kuri ubu iki kibazo cyaragabanutse nyuma y'aho Leta ijyanyeyo ibikorwa byinshi byo kuhira, abaturage nabo bakanahabwa imashini nto zibafasha mu kuhira.

    Uwimana Marie Alice utuye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Karambi yavuze ko kuhira imyaka byatumye bamenya guhinga urusenda, ibigori byuhiye, ibitunguru n'indi myaka myinshi itandukanye.

    Ati 'Ntabwo tukigira inzara ya yindi iva muri Ndego ngo twirirwe twiruka mu zindi Ntara, ibi byatumye twiyemeza gukomeza gushyigikira FPR-Inkotanyi cyane. Gutora twe twararangije, twebwe kuri 15 Nyakanga ni ukujya gusohoza amasezerano, twibereye mu gitaramo ubu turi kubyinira umugeni wacu.'

    Ayingeneye Odette utuye mu Mudugudu wa Musenyi we yavuze ko impamvu banejejwe no kongera gutora Paul Kagame ari uko hari iterambere rifatika yabagejejeho.

    Ati 'Ndego hari izuba ryinshi, twari dutunzwe no gutashya inkwi tukajya kuzigurisha ariko ubu turahinga tukeza kubera iterambere dukesha Paul Kagame. Kuhira byaradufashije cyane twahuraga n'ibibazo by'izuba ariko ubu ujya mu isoko ugasangamo ibihingwa byinshi bitandukanye na mbere nta kintu kiberagamo.'

    Tuyizere Etienne we yavuze ko gutora Paul Kagame ari ukumushimira ku bikorwaremezo byiza byinshi amaze kubagezaho. Yavuze ko uretse ibikorwa byo kuhira hari amashuri, amavuriro n'ibindi byinshi begerejwe kuburyo ari ibintu byo kwishimira cyane.

    Habarurema Jean Claude uvura amatungo we yavuze ko mu bintu yishimira biri mu Murenge wa Ndego harimo isoko rya Kibare ribahuza n'igihugu cya Tanzania. Yavuze ko abantu benshi bakundaga gusuhuka kubera izuba ryinshi ariko kuri ubu byacitse biturutse ku bikorwa byinshi byo kuhira bafite.

    Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abanyamuryango benshi bafite amarangamutima bitewe n'ibikorwa byinshi by'iterambere bazaniwe na Paul Kagame. Yavuze ko bakurikije uburyo abaturage bishimiye iterambere bagejejweho bibaha icyizere ko Umukandida wabo azatsinda amatora.

    Yasabye abaturage kandi kuzitabira amatora ari benshi kandi bakazinduka cyane, bagatora neza Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse bakanagirira icyizere uyu Muryango mu matora y'Abadepite.

    baturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, baravuga ko batindiwe n'itariki y'amatora kugira ngo batore Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutora-twararangije-abaturage-ba-ndego-kuri-paul-kagame-watumye-batagisuhuka

  • Yabaye mu nzu yibyondo none yamutuje mu ya M… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bagabo bigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize mu rugendo rwa Cinema-Uburyo imikinire ye yisanisha n'abasirikare bituma hari umubare munini utamukuraho ijisho, ahubwo bahora bategereje ko hari ibihangano bishya ashyira hanze.

    Killaman yagize uruhare mu gutuma hari amazina y'abarimo Dr Nsabi amenyekana muri iki gihe, utibagiwe abarimo Nyambo Jessica n'abandi. Anakunze kugaragara cyane atembagaza abantu mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Gen-Z Comedy.

    Yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, yagaragaje ko amafoto y'inzu y'ibyondo umugore we yabagamo mu gihugu cya Uganda, ndetse n'inzu batuyemo muri iki gihe mu Murenge wa Kigali ifite agaciro k'arenga Miliyoni 150 Frw, agaragaza ko 'ntakure Imana itakura umuntu'

    Umugore we yabaye igihe kinini muri Uganda kugeza mu 2019 ubwo yagarukaga mu Rwanda, batari kumwe mu rugendo rwo gushakisha ubuzima. Yabaga muri iriya nzu ari wenyine, ndetse mu myaka yose yahabaye nta munsi n'umwe yigeze arya kabiri ku munsi.

    Killaman yavuze ko muri iriya myaka yose atigeze ajya gusura umugore we kubera 'kubura itike yari kumugeza muri Uganda'. Ati 'Yarinze isezerano twahanye ry'uko aje kubaka ataje gushaka nanjye nubahiriza isezerano namuhaye ry'uko nzamuhesha ishema, nzamukundwakaza kandi nzamubera umugabo w'ukuri.'

    Killam yagaragaje ko umugore wabaga mu inzu y'ibyondo ubu yamutuje mu nzu y'arenga Miliyoni 150 Frw. Yabaze iyi nkuru kubera ko hari inshuti ye y'umugabo wanzwe n'umugore amubwira ko mu gihe bamaranye ntacyo yigeze amugezaho, bityo ahisemo kuzinga utwe agasubira iwabo.

    Ati 'Impamvu mbivuze n'uko hari umugore wakatiye inshuti yanjye ngo n'imbwa ntacyo yazamugezaho ariko yibeshye cyane kandi azicyuza kuko guhera ubu Imana imfashe inshoboze mubonere igishoro gusa nibinanira ndamuha akazi kandi keza hanyuma wowe uzicuza bitanatinze.'

    Killaman yasabye abana gukundana ntaburyarya, kubahaka, kwizerana, guterana ingabo mu bitugu, kwibutsana ko bakundana, gukunda imiryango yombi, kudahishanya n'ibindi.

     

    Killaman amaze iminsi anagaragaje imodoka y'arenga Miliyoni 35 Frw agendamo

     

    Killaman yagaragaje inzu y'ibyondo umugore we Umuhoza yabagamo muri Uganda


    Killaman yavuze ko atigeze ashobora kujya gusura umugore we muri Uganda kubera kubura itike


    Killaman yagaragaje inzu y'arenga Miliyoni 150 Frw asigaye atuyemo muri iki gihe


    Killaman yavuze ko yabaye iyi nkuru kubera inshuti ye y'umugabo yatandukanye n'umugore we wamucyuriraga ko ntacyo yamugejejeho


    Killaman aherutse gukora ubukwe n'umugore we Umuhoza bwatwaye arenga Miliyoni 60 Frw


     

    Iyi nzu Killaman n’umugore we Umuhoza basigaye batuyemo irimo ibikoresho byose 

    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME YA KILLAMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144916/yabaye-mu-nzu-yibyondo-none-yamutuje-mu-ya-miliyoni-150-frw-inkuru-yubuzima-busharira-bwa–144916.html

  • Waramutoye ubura iki?- Icyimpaye Rosette wase… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ni umwe mu bashyigikiye Kandida-Perezida, Paul Kagame bateraniye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ahasorezwa ibikorwa byo kwiyamamaza kwe. Ni nyuma yo kugera mu turere dutandukanye tw'igihugu, abaturage bamugaragariza ko biteguye kumutora ijana ku ijana.

    Icyimpaye Rosette yavuze ko yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR ‘kubera ko FPR imba mu maraso’. Yavuze ko akunda Paul Kagame kubera ko yahaye umugore ijambo kandi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mubyeyi yavuze ko hejuru y’ibi, binyuze muri Politike nziza, Paul Kagame yakuye abagore mu gikari.

    Yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ‘kuko namwamamaje mu gihugu hose, uturere 30 naraturangije, nabaga mfite akaradiyo karimo indirimbo za FPR’.

    Icyimpaye yavuze ko nk’intore yishatsemo ubushobozi yakoresheje mu rugendo rwo gushyigikira Kagame Paul ‘kubera ko yadukuye habi’. Ati “Watoye Kagame Paul ubura iki? Tora Kagame Paul nanjye mutore, niwe ducyesha byose.”

    Yavuze ko guseruka yambaye ikanzu y’abageni byatewe n’uko ‘uyu ari wo munsi wa nyuma wo kwamamaza Kagame Paul. Yumvikanishije ko ‘nasezeranye na FPR kuzatandukanwa n’urupfu’. Ati “Ni uko rero naje nambariye FPR-Inkotanyi.”

    Ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko FPR Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda.

    Ati 'FPR yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n'abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk'aho ari impunzi kandi bari iwabo. 

    Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y'abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk'Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.'

    Icyimpaye Rosette yaserutse yambaye ikanzu y'ubukwe, ndetse afite icyapa kiriho gahunda y'amatora yo ku wa 15 Nyakanga 2024, handitseho amagambo agira ati 'Rubavu turagukunda'









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144917/waramutoye-ubura-iki-icyimpaye-rosette-waserutse-mu-ikanzu-yabageni-mu-kwamamaza-paul-kaga-144917.html

  • Abahanzi baririmbye mu kwamamaza Paul Kagame… – #rwanda #RwOT

    Bisa n'aho buri gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda kigira indirimbo yihariye iba nk'isereri mu mitwe ya benshi. Nko mu 2017, indirimbo yitwa 'Ndandambara yandera ubwoba' ya Nsabimana Leonard yaciye ibintu kugeza ubwo nawe imufunguriye umurembo ntiyongera kwitwa umuhanzi wo mu Ntara.

    N'ubwo 'Ndandambara yandera ubwoba' yakomeje gukoreshwa mu ndirimbo 35 zatoranyijwe muri 200 zatanzwe mu kwamamaza Paul Kagame, ariko indirimbo yitwa 'Azabatsinda Kagame' yabaye ikimenyabose mu buryo budasanzwe, byanatumye bamwe mu bahanzi baririmbye muri ibi bikorwa bahurizwa hamwe bayisubiramo.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bahanzi bifashishijwe mu gusubiramo iyi ndirimbo harimo: Butera Knowless, Chriss Eazy, Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu, umuraperi Riderman, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bushali ndetse yumvikanamo ijwi rya Béata Musengamana wayihanze.

    Bruce Melodie ntari mu baririmbye muri iyi ndirimbo kubera ko mu gihe cyo kuyisubiramo yari mu bitaramo mu Bubiligi. Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P, ndetse byitezwe ko aba bahanzi bose bayiririmba kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y’u Rwanda.     

    Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse n’umukuru w’itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa Indashyikirwa za Nyamiyaga- Ni na we urihanganira indirimbo bijyanye n’insanganyamatsiko bahisemo.

    Aherutse kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ bitewe n’uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

    Yavuze ko yayihimbye ‘kubera ko nashakaga indirimbo izadufasha mu gihe cy’amatora mu gihe cyo kwamamaza’. Musengamana yavuze ko yagiye mu nganzo nyuma yo ‘kureba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze’.

    Akomeza ati “Buriya kugira ngo umuntu atsinde, ibikorwa bye byonyine ni byo bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame Paul yakoze muri uru Rwanda, aho twavuye n’aho tugeze mbona ni ngombwa y’uko intsinzi n’ubundi izongera ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko azabatsinda Kagame.” Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda habi ‘none rugeze aheza’. 


    Butera Knowless ari kumwe n’umuraperi Bushali ku rubyiniro


    Umuraperi Riderman yisunze indirimbo ze zitandukanye yasusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame 


    Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’


    Chriss Eazy wo muri Giti Business Group ni umwe mu bahanzi baririmbye mu kwamamaza Paul Kagame


    Umuhanzikazi Ariel Wayz amaze iminsi atanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu mu Ntara zitandukanye


    Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu baririmbye hirya no hino mu gihugu mu kwamamaza Paul Kagame


    Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara ari mu baririmbye mu ndirimbo basubiyemo ‘Azabatsinda Kagame’


    Abarimo King James, Bwiza na Bushali bataramiye i Bumbogo muri Gasabo


    Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga muri Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024

      

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AZABATSINDA KAGAME' YA BEATHAMUSENGAMANA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144920/abahanzi-baririmbye-mu-kwamamaza-paul-kagame-basubiyemo-indirimbo-yamamaye-azabatsinda-kag-144920.html

  • Myugariro wa Rayon Sports yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports y’abagore, Mukeshimana Jeannette [Kana] yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Nsanzabera Tharcisse.

    Ni umuhango wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2024, ni nyuma y’igihe bakundana.

    Aba bombi bahamije isezerano rya bo imbere y’amategeko biyemeza kubana akaramata mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 6 Nyakanga 2024 ari bwo Tharcisse yari yambitse impeta ya fiançailles Kana amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

    Basezeranye imbere y’amategeko

    Byari ibyishimo bikomeye

    Kana ubu ni umugore wa Tharcisse byemewe n’amategeko

    Kana ni umukinnyi wa Rayon Sports y’abagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Top 10 yindirimbo nshya zakwinjiza neza muri… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru, abahanzi nyarwanda biganjemo abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo nyinshi zafasha abantu kwegerana n'Imana no kwishimira ubuzima.

    Abahanzi barimo Nice Ndatabaye na Bosco Nshuti, Adrien Misigaro, Papi Clever & Dorcas n'abandi bakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, ari nako ku rundi ruhande umuhanzi gakondo Cyusa Ibrahim yakoze mu nganzo ahimba indirimbo igaruka ku ntsinzi y'Umukuru w'Igihugu, ariko ikaba n'intsinzi y'Abanyarwanda muri rusange.

    Nk'uko umaze kubimenyera rero, uyu munsi InyaRwanda nabwo yaguteguriye indirimbo 10 nziza cyane zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru ari nako witegura gutangira igishya.

    Ni Weekend iryoshye cyane dore ko izakurikirwa n’iminsi ibiri y’ikiruhuko ariyo kuwa Mbere no kuwa Kabiri kubera amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba kuwa 14, 15 & 16 Nyakanga 2024.

    1.     Ya Majwi – Adrien Misigaro

    “>

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ya majwi’ yabaye iya kane kuri Album ya Gatanu yise 'Ninjye ubivuze' amaze igihe ari gutegura.

    Iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yavuze ko yayanditse afatanyije na Niyo Bosco.

    2.     Twatsinze — Cyusa Ibrahim

    “>

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Twatsinze' yakomoye ku ijambo Kandida-Perezida, Paul Kagame yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Iri jambo yarivuze ku wa 25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje urugendo rw'amajyambere.

    3.     Ntahinduka — Nice Ndatabaye ft Nshuti Bosco

    “>

    Muri iki cyumweru nibwo abaramyi bakunzwe na benshi, Nice Ndatabaye na Bosco Nshuti bahuriye mu ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure buvuga ko Imana itajya ihinduka mu bihe byose kandi ishoboye byose.

    4.     Ndashima — John B Singleton

    “>

    Mu gihe kirenga amezi atanu adashyira hanze indirimbo, umuramyi John B Singleton yagarukanye indirimbo ishima Yesu Kristo, umwana w'Imana witangiye abantu ngo babone agakiza.

    5.     Hari Umutuzo — Richard Zebedayo & Shekinah

    “>

    6.     Mimi Mwenye Hatia — Papi Clever & Dorcas Merci Pianist

    “>

    7.     Kubonana Nawe — Elsa Cluz

    “>

    8.     Hahirwa Ishyanga — Peace Voice Choir

    “>

    9.     Nyir'Ururembo — Beulah Choir

    “>

    10. Fou De Toi – Choeur International

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144909/top-10-yindirimbo-nshya-zakwinjiza-neza-muri-weekend-144909.html

  • 'Tumusabira ku Mana dupfukamye' – Sheikh Moussa Fazil Harelimana avuga kuri Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame ndetse n'iri Shyaka rikaba rimushyigikiye. Ibi bikorwa kandi byari umwanya mwiza wo kwamamaza abakandida-depite baryo bagera kuri 55.

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana yavuze ko imiyoborere y'u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame itanga icyizere cy'iterambere, ati “Dusabira ku Mana dupfukamye tuvuga ngo irinde Perezida Paul Kagame icyatuma ananirwa kutuyobora, iryo niryo sengesho ryacu kuko biramutse bibayeho byatubabaza. Wenda tukiga kuri icyo kibazo dushingiye ku bibaye, ariko Imana ibiturinde.”

    Ku bijyanye n'uko yabonye ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze ku Ishyaka abereye Umuyobozi, yashimye inzego zose zabafashije, agaragaza ko urwego u Rwanda rugezeho muri Demokarasi rushimishije.

    Ati “Turashima inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage, zirumva neza demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki zinyuranye, icyo baracyumva cyane kuko aho twageraga hose baduhaga umwanya hari n'imyanya myinshi cyane kuko ari iya Leta tutagiye twishyura tukahataka gusa, tukahakorera nk'uko abandi bahahawe, bakaduha umutekano n'ubwo usanzwe uhari ariko bakavuga bati natwe reka tube aho hafi.”

    Yakomeje agira ati “Yaba twe n'abaturage nta kirogoya n'imwe twahuye nacyo. Turashimira n'abaturage bagiye bitabira ibikorwa byacu ubudasa twababonanaga, ibyiciro byose bihari byaradushimishije cyane, ubwo budasa bwaduhaye icyizere cy'uko bazanadutora, icyo cyizere twakibonyemo kutaraza amasinde bazadutora tujye mu Nteko gutora amategeko no kuyashyiraho ndetse no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.”

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida n'Abakandida-Depite 55 batanzwe n'iri Shyaka bakaba bashyize imbere gukomeza gufasha Perezida gushyira mu bikorwa Manifesto yatanze.

    Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko bishimira uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, rifite abakandida 55 bifuza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tumusabira-ku-mana-dupfukamye-sheikh-moussa-fazil-harelimana-avuga-kuri

  • Umunyezamu w’Amavubi mu muryango winjira mu ikipe ikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bigeze kure hagati ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo na TS Galaxy na yo muri iki gihugu ngo ibe yagurisha umunyezamu w’umunyarwanda, Ntwali Fiacre.

    Uyu munyezamu wageze muri TS Galaxy umwaka ushize, yagize umwaka mwiza aho yafashije iyi kipe mu buryo bugaragara.

    Ibi byatumye abengukwa n’amakipe atandukanye arimo na Kaizer Chiefs imwe mu makipe akomeye muri Afurika.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro bigeze kure ku buryo isaha n’isaha uyu munyezamu yashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 3.

    Bivugwa ko Kaizer Chiefs yemeye kwishyura ibihumbi 400 by’amadorali mu gihe umushahara wo bivugwa ko ari hagati y’ibihumbi 12 na 15 by’amadorali.

    Ntwali Fiacre yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza kuzamurwa muri APR FC nkuru, yaje kumutiza muri Marines yavuyemo ajya AS Kigali ari nayo yavuyemo yerekeza muri TS Galaxy.

    Ntwali Fiacre mu muryango winjira muri Kaizer Chiefs

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-w-amavubi-mu-muryango-winjira-mu-ikipe-ikomeye-muri-afurika