Blog

  • 'Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka' – Paul Kagame. #rwanda #RwOT

    'Ntawicwa n'ikimujyamo, yicwa n'ikimuvamo'.

    Iyi ni imvugo abahanga mu iyigamuntu bakunze gukoresha, bashaka kugaragaza ko kenshi umuntu ari nyirabayazana w'akaga kamubaho.

    Iyi mvugo rero yaba nziza ku bantu nka Ingabire Victoire birirwa bahumanya umwuka nabo ubwabo bahumeka, batazi ko ubwo buvunderi baroha muri rubanda nabo ubwabo buzabagiraho ingaruka.

    Ese ubugambanyi bwabo butegura impagarara mu Rwanda, Ingabire na bagenzi be bizeye bate ko bo zabasiga, ko mu ntambara bifuza isasu ridatoranya?

    Ntawe utazi ko Ingabire Victoire yahamwe n'ibyaha byinshi, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n'imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'Abanyarwanda.

    Ubutabera bwarabimuhaniye, bushingiye ku bimenyetso simusiga, birimo n'ibyatanzwe n'abo bamugize igitangaza, ' impirimbanyi ya demokarasi'.

    Mu budasa u Rwanda rwihariye, bwo kwirengagiza rimwe ba rimwe ibyaha ndetse biremereye, kugirango buri wese abone amahirwe yo kwikosora no kugira uruhare mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge, Perezida wa Repubulika yababariye Ingabire Victoire, asohoka muri gereza atarangije igihano.

    Umunyarwanda yagize ati:' Umutindi umuvura ijisho akarigukanurira'. Nguko uko umunyabyaha Ingabire Victoire yahawe imbabazi, aho kuzirikana iyo neza, agahitamo kwirirwa atuka uwamuvanye ku ngoyi, ndetse akarushaho gukorana n'imitwe y'abagizi ba nabi nka FDLR, no kwijandika mu bikorwa byose bigamije kwangiza isura y'u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo. Ngiyo inyiturano y'umutima mutindi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu, umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yagarutse ku myitwarire y'abarimo Ingabire Victoire, asaba Abanyarwanda kutarangazwa n'amateshwa y'abo bagizi ba nabi. Yagize ati:' Amaherezo ya Ingabire ntazaba meza. Abantu nka Ingabire, ba Onana baba mu Bufaransa n'ahandi, urabihorera ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka.. urabareka bagapfa urwo bapfuye, naho imigambi yabo n'ababashyigikiye nta na kimwe izatwara u Rwanda'.

    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

    The post 'Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka' — Paul Kagame. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abantu-nka-ingabire-victoire-urabareka-ikibi-kibarimo-kikaba-aricyo-kibagiraho-ingaruka-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abantu-nka-ingabire-victoire-urabareka-ikibi-kibarimo-kikaba-aricyo-kibagiraho-ingaruka-paul-kagame

  • Umuryango Partners in Health wahumurije abana barwaye Diabetes n'umutima – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wahumurije aba bana usanzwe ufasha mu burwayi bwabo binyuze mu ngando z'iminsi itanu zasojwe ku itariki 12 Nyakanga 2024. Ni ingando zabereye mu Karere ka Rwamagana mu Kigo cya Agahozo Shalom Youth Village zihuriza hamwe abana 42 bari hagati y'imyaka 15 na 20 n'abakuru bakeya baturuka mu bitaro byo mu turere dutatu.

    Bagizwe n'abana 31 bafite diabetes yo mu bwoko bwa mbere ndetse n'abandi 11 babazwe umutima baturuka kandi bivuriza ku bitaro by'uturere bya Kirehe, Kayonza na Burera.

    Muri izi ngando aba bana bahawe amasomo atandukanye abaha ubumenyi bwimbitse ku burwayi bw'umutima na Diabetes, imbonezamirire, uburyo bwiza bwo kubana n'ubwo burwayi ndetse bahabwa n'urubuga rwo gusobanuza impuguke ku bibazo bahura na byo.

    Ubwo hasozwaga izi ngando, Dr Baganizi Erick wari uhagariye Partners in Health yasobanuye ko bateguye iki gikorwa haganijwe gufasha abo bana guhurira hamwe ntibigunge ndetse no kubahuza n'abaganga basanzwe babitaho.

    Yagize ati 'Aba bana dusanzwe duhura na bo ariko iminota mike cyane imyinshi iba ari 30 bamarana na muganga. Aha ngaha rero twatekereje iyi ngando kugira ngo abaganga baze bahure n'abarwayi barebe noneho mu buzima bwa buri munsi uko baba bameze'.

    Yakomeje ati 'Ibyo bifasha uwo abo baganga kumenya ubuzima wa murwayi abayemo nko kuvuga ngo iyo ariye ibi bigenda gutya cyangwa iyo yiteye umutu umeza gutya bigenda bite. Ku mpande zombi twizeye y'uko hari ibyo babashije kunguka'.

    Ahishakiye Valens uri mu barwaye diabetes wivuriza ku Bitaro bya Kirehe yavuze ko izo ngando zamurinze kwiheba ndetse ahura n'abaganga.

    Yagize ati 'Nahahuriye na bagenzi bange ntibanca intege ku ndwara ya diabetes ahubwo bamfasha kwisanzura mu bandi. Ikindi ni uko nahahuriye n'abaganga baradufasha cyane baratuganiriza ku buryo nzabiganiriza n'abandi nzi bafite Diabetes bikabafasha'.

    Undi mwana w'umukobwa na we yavuze ko yungukiye muri izi ngando ndetse atanga n'icyifuzo.

    Yagize ati 'Izi ngando zadufashije kuganira n'abandi twumva ko atari twe twenyine twabazwe umutima bitewe n'ubuhamya bagiye baduha tubasha kumva ko twagera aho bageze. Ikindi twishimira ni uko zaduhuje n'abafite diabetes tubona ko twafatnyiriza hamwe kuryanwya izi ndwara zitandura tukagira ubuzima bwiza'.

    Yatanze icyifuzo ati 'Hari abantu bamwe bafatira imiti ku bigo nderebuzima ku giciro kiri hejuru, turifuza ko mwatugabanyiriza igiciro. Ikindi ni uko inyito duhabwa y'ababazwe umutima idutera ipfunwe twifuza ko bajya bavuga abavuwe umutima kuko tuba twaravuwe tugakira'.

    Dr Ntaganda Evariste wari uhagarariye Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) yashimye cyane ubufatanye bwa Partners in Health mu guteza imbere gahunda z'ubuzima mu Rwanda harimo n'izo ngando.

    Yakomeje agaragaza intambwe imaze guterwa mu bijyanye n'ubuvuzi mu Rwanda.

    Yagize ati 'Nyuma ya Jenoside hari abibazaga niba Igihugu kizamara imyaka ibiri nibura. Ariko ubu Igihugu kimaze kwiyubaka ku rwego mpuzamahanga. Mu 2011 RBC ishingwa, mu gashami kayo k'indwara zitandura nta mafaranga yarimo ndetse n'abakozi bahagije ariko ubu iri shami rirakomeye, ikimenyimenyi ni iyi ngando. Dufatantanyije n'abafatanyabikorwa hamwe turasha ko ikizere cy'ubuzima kiri ku myaka 69 kizamuka kigarera ku myaka 75 cyangwa 80'.

    Partners in Health ni umuryango mpuzamahanga watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005 ukaba ukorera mu turere twa Kirehe, Kayonza na Burera. Mu gushyira mu bikorwa gahunda zawo, ukorana n'abafanyabikorwa banyuranye harimo Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Ubuzima kuri Bose (UGHE).

    Dr Ntaganda Evariste wari uhagarariye RBC yashimye cyane ubufatanye bwa Partners in Health mu guteza imbere gahunda z'ubuzima mu Rwanda

    Dr Baganizi Erick wari uhagariye Partners in Health yasobanuye ko bateguye iki gikorwa haganijwe gufasha abo bana guhurira hamwe ntibigunge

    Abana bitwaye neza bashimiwe

    Aba bana bahawe impano zirimo n’imiti

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-partners-in-health-wahumurije-abana-barwaye-diabetes-n-umutima

  • Noneho nanjye nzatora! Icyakubwira uko niyumva, ndabona iminsi itava aho ari – #rwanda #RwOT

    Impamvu intera ibyo byiyumvo ni uko iyo tariki izaba ari umunsi nzaba ngiye gutora Umukuru w'Igihugu ku nshuro ya mbere. Aya matora y'umukuru w'igihugu, amaze kuba inshuro eshatu mfite ubwenge ariko ntashobora gutora kuko nari nkiri muto.

    Nabonye amateka yandikwa ariko nta mukono wanjye, gusa ubu akanyamuneza mfite ni uko ntazongera gucikwa ukundi. Ibihe byarahindutse, narakuze ndetse n'itegeko rinyemerera kwihitiramo uwo mbona naha amahitamo yanjye akangeza kuri byinshi.

    Sinjye uzarota uwo munsi ugeze, ndavuga wa munsi uzaba amateka, umwe nzandika mu gakayi k'amabanga yanjye, nkawubika mu buryo bw'ikoranabuhanga, amafoto yawo nkayasangiza abankurikira andi nkayabika nk'urwibutso 'Souvenir'.

    Sinjye uzarota itariki ya 15 Nyakanga 2024 igeze, maze ngo nzinduke iya rubika, nambare imyenda imwe ihiga indi, nteremo n'agakweto “karenze”, nibiba ngombwa sinzambara bya bindi bisanzwe kugira ngo uzambona wese azavuga ko 'ngaragara mu isura nshya'.

    Numva ko ningera ku biro by'itora, nzaba nasazwe n'amarangamutima menshi n'umunezero, ariko nanone numva nzaba mfite igihunga, namwe murabizi buri giihe iyo ugiye gukora ikintu cya mbere akenshi uba ufite ubwoba, ariko ugerageza uko ushoboye kugira ngo kigende neza.

    Simbizi neza ariko uko nzaba meze kose nzatuma buri wese uri aho abona koko ko nkwiriye kuba muri uwo mwanya, urabyumva nyine nzitwara nk'umuntu mukuru, uzi neza ko icyemezo agiye gufata kizahabwa agaciro.

    Ubwo nzaba mpagaze ku murongo ndumva nta kindi nzaba ntekereza uretse ku matora yabaye mu myaka yabanje, ukuntu ntigeze nyagaragaramo. Mu gihe nzaba ntegereje kwinjira mu cyumba cy'itora, nzaba nibuka ukuntu mu rugo bajyaga baganira ku bakandida, amakuru kuri televiziyo acicikana bikarushaho kuntera amashyushyu y'umunsi nk'uwo nanjye nzemererwa gutora.

    Ninako nzaba mwenyura kuko ibyahoze ari inzozi kuri njye mbyumva nk'inkuru, hazaba habura iminota ibarirwa ku ntoki ngo nzikabye koko.

    Twese turabizi ko amatora, ari igikorwa kigaragaza ko jwi ryose rifite akamaro. Ibi binyibutsa ko ijwi ryanjye ritazaba ari ikimenyetso gisanzwe ku rupapuro rw'itora ahubwo azaba ari ikimenyetso cy'ibyiringiro byanjye by'ejo hazaza, n'intambwe yo kugaragaza igihugu nshaka kubamo.

    Maze iminsi nkurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza by'abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu uko ari batatu kandi namaze kubona amahitamo yanjye. Icyemezo cy'uwo nzagwa inyuma namaze kugifata kandi ni ntakuka.

    Naramuka atsinze nzavuga ko byabaye kubera namutoye kuko wenda 'ijwi ryanjye ariryo rizaba ryatumye ahiga bagenzi be'. Aha urumva agaciro k'ijwi ryawe n'iryanjye yose ahurijwe hamwe.

    Ndabizi iyi nkuru ko nyihuje n'abandi bagenzi banjye numva bavuga ko turi miliyoni ebyiri zisaga, tuzaba tugiye gutora ku nshuro ibanziriza izindi tuzatora. Ndabizi ko buri wese afite uko awutekereza kandi afite n'uko yawiteguye gusa icyo nakemeza ni uko icyo duhuriyeho ari amashyushyu dutegerezanyije itariki 15 Nyakanga 2024. Azaba ari ku wa Mbere, ubu ushatse amasaha abura watangira kuyabarira ku ntoki.

    Icyo nifuza ni uko uyu munsi wazaba wuje umucyo, akazuba karinganiye, n'akayaga gahuha hafi aho, kugira ngo hatazagira kirogoya iba. Ndashaka kwandika aya mateka kandi uyu munsi nkutegerezanyije amashyushyu menshi cyane.

    Sinzi neza uko nzaba niyumva igihe nzaba ndimo nsohoka mu cyumba cy'itora, ariko wenda buriya nzagaruka mbabwire uko bizangendekera! Mureke twese tuzahahurire.

    Urubyiruko rusaga miliyoni ebyiri ruzitabira amatora ku nshuro ya mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/noneho-nanjye-nzatora-icyakubwira-uko-niyumva-ndabona-iminsi-itava-aho-ari

  • Imbamutima za Mutoni ugiye kujya mu ndege bwa mbere abikesha 'Egypt & Middle East Expo' – #rwanda #RwOT

    Iyi tike yayitsindiye binyuze muri tombora yo mu imurikagurisha rya 'Egypt & Middle East Expo' ryatangiye tariki 05 Nyakanga 2024, yashyiriweho abazajya bayitabira mu rwego rwo kubaha amahirwe yo gusura Misiri.

    Mu kwinjira ahaba hari kubera iri murikagurisha, haba hari amatike abiri arimo iya 500 Frw nk'uko bisanzwe n'indi ya 1000 Frw, aho abayigura aribo baba bafite amahirwe yo kubona iyi tike yo kujya muri Misiri.

    Uyiguze asiga imyirondoro ye ahabugenewe. Tombora ya mbere yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, isiga Mutoni Emeline Gazelle, yegukanye itiki y'uwo munsi.

    Nyuma yo guhamagarwa ku murongo wa telefoni kugira ngo amenyeshwe ko yatsinze, yasazwe n'ibyishimo bidasanzwe dore ko atari yakandagira mu ndege na rimwe.

    Iyi tike yatsindiye imuha amahirwe yo kuzajyana n'undi muntu umwe, bakazamara icyumweru batembere ibice bigize ubwiza nyaburanga muri Misiri. Mutoni, yahise atangaza ko yifuza kuzajyana na mubyara we.

    Yagize ati 'Ndishimye cyane kuko ubu ndumva bitari ibya nyabyo! Nta n'ubwo ndajya mu ndege na rimwe, iyi expo kuva yatangira nayisuye inshuro eshatu ndi kumwe n'ababyeyi banjye, kuko hari inkweto nkunda zifunguye ziba zihari. Ndashimira Imana itumye biba.'

    'N'abandi nabo nabasaba kugerageza amahirwe yabo. Nabagenera ubutumwa bwo kuza bakareba kuko ni ibya nyabyo.'

    Iyi expo yitabiriwe n'abamurikabikorwa basaga 50 baturutse mu bihugu bya Misiri, u Buhinde, Pakistan, Kenya, Syria, u Bushinwa barimo n'abashya bavuye muri Türkiye. Irimo ibikoresho byinshi by'ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, byiganjemo ibyo mu gikoni.

    Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yavuze ko hari amahirwe agihari, bityo abantu bagomba kwigeragereza kuko bisaba gusa gutinyuka.

    Yagize ati 'Inkuru yabaye impamo, twavuze ko tombora ya mbere izakorwa uyu munsi kandi birabaye binagenze neza. Nagera mu Misiri hari abandi dukorana bazamwakira, ariko nkanjye ubahagarariye hano, ni njye tuzagendana urwo rugendo haba gushaka ibyangombwa birimo na VISA no kubaherekeza, n'abataragera mu ndege tujyane nabo'

    Tombora ya kabiri ari nayo izaba ari iya nyuma muri iri murikagurisha iteganyijwe tariki ya 19 Nyakanga 2024.

    Amafoto ya bimwe mu bicuruzwa biri muri iyi expo

    Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yavuze o hari amahirwe agihari, abantu bagomba kwigeragereza kuko bisaba gusa gutinyuka

    Uguze itike ya 1000 Frw yandika imyirondoro ye, itike igashyirwa ahabugenewe

    Ubwo Mutoni Emeline Gazelle, yahamagarwaga kuri telefoni yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe

    Amatike arabanza akvangwa neza, kugira ngo hanarebwe niba hari iyasigaye itazinze neza

    Uba watoranyijwe nawe arongera akavanga, nyuma y’akanya agahita ahitamo itike, iba iriho imyirondoro y’uwatsinze

    Mutoni Emeline Gazelle, niwe wabaye umunyamahirwe wa mmbere [Imibare ya nimero ye yahishwe]

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-za-mutoni-ugiye-kujya-mu-ndege-bwa-mbere-abikesha-egypt-middle-east

  • PSD yapfundikiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Kigali, yizeza umuhanda wa Gari ya moshi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byitabiriwe n'abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba PSD, barimo Minisitiri w'Umutekano Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Perezida wayo, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, Perezida wa Sena, Dr Kalinda Xavier n'abandi barimo abasenateri.

    Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, Dr Vincent Biruta, yagaragarije abayoboke b'ishyaka ko bishimira uko ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu byagenze ndetse yizeza intsinzi.

    Yagaragaje ko mu bikorwa byinshi bashyize imbere nko mu rwego rw'ibikorwaremezo, bazaharanira kwihutisha iyubakwa ry'umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda n'ibindi bihigu wazafasha mu koroshya ubuhahirane.

    Ati 'Umushinga wa gari ya moshi tuwugarukaho kuko utarashyirwa mu bikorwa, nubwo tuzi ko ari umushinga wagirira akamaro igihugugu cyacu mu bijyanye n'ubuhahirane n'ibindi bihugu. Ni yo mpamvu tuwugarukaho tukavuga ko nubwo utarashyirwa mu bikorwa hari ibyiciro bimwe byakozwe…ni ngombwa ko umushinga ukomeye nk'uwo ugaruka mu bihe nk'ibi byo kwiyamamaza tukawugarukaho kugira ngo abazaduhagarira nyuma y'amatora bazabe bazi ko ari umushinga ukomeye ku gihugu kandi ishyaka ryacu rishyigikiye.'

    Visi Perezida wa mbere w'Ishyaka PSD, Muhakwa Valens yagaragaje ko mu gihe uwo mushinga waba ushyizwe mu bikorwa byazafasha u Rwanda mu birebana n'ubuhahirane ndetse n'ubwikorezi.

    Muhakwa Valens yagaragaje ko PSD kandi izaharanira kwihutisha ubundi buryo bwo gutwara abantu mu mijyi no mu Ntara zose harimo n'inzira zo mu Kirere aho bishoboka (cable cars).

    Hari kandi gahunda yo kwihutisha iyubakwa ry'imihanda itandukanye hirya no hino mu gihugu irimo Byimana-Buhada-Kaduha-Musebeya-Gatare-Gisovu, Gasarenda-Kunyu-Musebeya, Kirehe-Mpanga-Nasho-Rwinkwavu, Akanyaru Belt n'ibindi.

    Banki itanga inguzanyo mu buhinzi

    Dr Vincent Biruta yagaragaje ko bafite gahunda yo kongera ishoramari mu buhinzi n'ubworozi no gushyiraho ikigo cy'imari cyihariye kigenewe ubuhinzi n'ubworozi gitanga inguzanyo iri munsi ya 10% y'inyungu.

    Yashimangiye ko ari ibintu bishoboka kandi byagira akamaro mu kongera umubare w'abakora isharamari mu buhinzi no gukomeza guteza imbere igihugu.

    Ati 'Ni ibintu tuzi ko bishoboka kubera tuzi neza ko ubuhinzi n'ubworozi ari inkingi y'ubukungu bwacu kandi tukaba dushishikariza abantu gushora imari. Ibyo rero bisaba ngo bye gufatwa nk'ubucuruzi busanzwe, ni yo mpamvu tuvuga ko hakwiye kujyaho uburyo abashaka gukora ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi boroherezwa cyane cyane babona inguzanyo ku nyungu ziciriritse.'

    Yagaragaje ko ari ibintu byashoboka kandi ko ibitekerezo biba byatanzwe ngo biganirirweho, bisesengurwe byagaragara ko bishoboka bigashyirwa mu bikorwa.

    Ishyaka PSD rigaragaza ko rifite ibitekerezo 60 bikubiye mu nkingi eshatu z'ingenzi.

    Dr Vincent Biruta yasobanuye ko bafite gahunda yo kwihutisha ikorwa ry’umuhanda wa gari ya moshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psd-yapfundikiriye-ibikorwa-byo-kwiyamamaza-i-kigali-yizeza-umuhanda-wa-gari-ya

  • Impamvu 20 zo gutora Kagame mu mboni za Dr Pierre Damien Habumuremyi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wabaye Minisitiri w'Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, yavuze ko imwe mu mpamvu zo gutora Kagame ari ugushimangira Ubunyarwanda n'ubumwe bw' Abanyarwanda.

    Yagize ati “⁠Gutora Nyakubahwa Paul Kagame ni gushimangira umutekano n'amahoro by'Abanyarwanda. ⁠Gutora Paul Kagame ni gushimangira agaciro k'u Rwanda n'Abanyarwanda n'umugore by'umwihariko. Gutora Paul Kagame ni ugushimangira Demokarasi, ubutabera, imiyoborere myiza n'ubuyobozi budaheza kandi busangiwe.'

    Dr Habumuremyi yakomeje agaragaza ko mu zindi mpamvu abantu bakwiriye gutora Kagame harimo iterambere yabagejejeho kandi rigikomeje.

    Ati 'Gutora Nyakubahwa Kagame ni gushimangira amajyambere n'iterambere kuri bose. Gutora Paul Kagame ni ugushimangira umuturage ku isonga kandi ushoboye. Gutora Nyakubahwa Paul Kagame ni ugushimangira icyizere cyo kubaho kiri hejuru kandi kidasubira inyuma.'

    Yavuze kandi ko gutora Kagame ari ugushimangira ubuvuzi bwiza kuri bose n'ubwisungane mu kwivuza kuri bose, bikaba kandi gushimangira uburezi bw'ibanze kuri bose n'ubumenyingiro ku rubyiruko.

    Yongeyeho ko “Gutora Kagame ni gushimangira Girinka Munyarwanda. Gutora Kagame ni gushimangira Ejo Heza no kwizigamira. Gutora Paul Kagame ni gushimangira gutura heza mu midugudu y'icyerekezo. Gutora nyakubahwa Paul Kagame ni gushimangira kugira amazi meza kuri bose. Gutora Paul Kagame ni gushimangira kugira amashanyarazi kuri bose.'

    Avuga ko kandi gutora 'Paul Kagame ni gushimangira kugira ibikorwaremezo bijyanye n'iterambere harimo imihanda myiza icaniwe, ifite isuku kandi ifite ikoranabuhanga ririnda impanuka. Gutora Paul Kagame ni gushimangira kugira ubukungu bwihuse no kwigira,”

    “Gutora Paul Kagame ni ugushimangira kurengera ibidukikije n'ubukerarugendo bufite agaciro. Gutora Paul Kagame ni ugushimangira kugira mudasobwa kuri buri mwana n'ikoranabuhanga kuri bose. Gutora Paul Kagame ni ugushimangira shisha kibondo n'amasaziro meza y'abakuze. Gutora Kagame ni ugushimangira Ubunyafurika n'ubutwererane bushingiye kubwubahane. Muri make gutora umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame ni ukwiteganyiriza.'

    Dr Pierre Damien Habumuremyi ni umunyapolitiki ukomeye, kuko yabaye Minisitiri w'Intebe ndetse mbere yaho yabaye Minisitiri w'Uburezi.

    Dr Habumuremyi yagaragaje impamvu 20 zo gutora Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-20-zo-gutora-kagame-mu-mboni-za-dr-pierre-damien-habumuremyi

  • Karongi-Mulundi: Si ugutora Paul Kagame gusa na FPR-INKOTANYI, ahubwo Inkoko ni yo ngoma Kandi dukeye #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI na benshi mu baturage bo mu Murenge wa Mulundi ho mu karere ka Karongi basaga ibihumbi 30, bahuriye ku kibuga cy'umupira cya Munzanga  bahiga gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI ijana ku ijana(100%). Bahamya ko ibyo ari ukugira ngo bahamye ukwemera kwabo mu rugendo rwo gukomeza kugendana mu iterambere rikwiye buri wese. Bavuga ko tariki ya 15 Nyakanga itinze kugera.

    Ibi babigarutseho ubwo bakiraga ukwiyamamaza k'Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI hamwe no kwamamaza abakandida Depite biyamamariza kuba intumwa za Rubanda batanzwe na FPR-INKOTANYI.

    Umuhoza Marie Grace, yagize ati' Nakoze impanuka ikomeye! Namaze igihe kirekire ntagenda!, gusa kubera ko Intore izirusha intambwe Paul Kagame yashyizeho ubwisungane mu kwivuza (Mituel de sante) nabashije kuvurwa ndakira ubu ndi umucuruzi ukomeye. Nta wundi ukwiye ijwi ryange atari Paul Kagame na FPR-INKOTANYI'.

    Ndihokubwayo Forduard, umuyobozi wungirije w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Karongi yasabye Abaturage kuzitabira ku bwinshi amatora Kandi bakubahiriza amasaha, ku buryo uwakerewe azaba ari ku biro by'itora I saa moya z'igitondo. Yabibukije kandi ko bazagenda bitwaje Indangamuntu, nta birango by'imitwe ya Politiki bambaye kuko bibujijwe.

    Igikorwa cyo kwamamaza, haba abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abakandida ku mwanya w'Abadepite, baba abigenga cyangwa abatanzwe n'imitwe ya Politiki( Amashyaka cg Umuryango) kirarangira none ku I saa sita z'ijoro.

    Amatora, haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n'Abakandida Depite muri rusange giteganijwe kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Gusa, ku banyarwanda baba hanze y'Igihugu( Diaspora) baratangira amatora kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024. Ni mu gihe tariki 15 Nyakanga ari Abanyarwanda bari imbere mu gihugu naho bucyeye bwaho tariki 16 Nyakanga ni amatora ku byiciro byihariye.

    Sylvain Ngoboka / intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/13/karongi-mulundi-si-ugutora-paul-kagame-gusa-na-fpr-inkotanyi-ahubwo-inkoko-ni-yo-ngoma-kandi-dukeye/

  • Green Party yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, ibikorwa byo kwiyamamaza ni bwo byashyizweho akadomo nyuma y’iminsi 22 abakandida bazenguruka Igihugu cyose biyamamaza.

    Ishyaka Green Party ryatanze umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse n’abakandida 50 mu Badepite, basoje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge. 

    Nk’uko babikoze ubwo biyamamarizaga kwinjira mu nteko nshingamategeko mu mwaka wa 2018, ishyaka Green Party ryabashije kugera mu turere twose tw’Igihugu ndetse ribasha no gukora ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije no kwiyamamariza no kubwira abanyarwanda batuye mu mahanga imigabo n’imigambi ye.

    Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rwamagana, Kagabo Richard Rwamunono witabiriye iki gikorwa yahaye ikaze Dr Frank Habineza wari kumwe n'umuryango we hamwe nabandi barwanashyaka bari kumwe nabo maze asaba abaturage kuzahitamo neza kuri uriya munsi w'itariki 15 uku kwezi.

    Ku mugoroba, umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yahaye ikaze ishyaka Green Party ryiyamamarije muri Maison de Jeunes ku Kimisagara.

    Dr Frank Habineza yashimiye Imana yarinze ishyaka Green Party mu minsi yose ishize ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza bakaba barabashije kugera mu turere twose two mu gihugu akaba ari nta mpanuka yigeze iba mu nzira ahubwo abaturage bakaba barabahaye impano.

    Yashimiye kandi itangazamakuru, abashinzwe umutekano mu nzego zose ndetse n’abantu bafashe umwanya wabo bakaza kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party akaba anizeye ko ku wa mbere bazabimugaragariza ko bamwishimiye bamutora.

    Ubwo yagarukaga ku migabo n’imigambi y’ibyo azakorera akarere ka Nyarugenge naramuka atorewe kuyobora Igihugu, Dr Frank Habineza yavuze ko azashyiraho ibigo bitanga akazi mu rwego rwo kurwanya ubushomeri byumwihariko bugaragara mu rubyiruko.

    Yavuze kandi ko azongera ibigo byigisha imyuga kugira ngo byongere umubare w’abantu bihangira umurimo bidasabye ko umuntu ategereza akazi azahabwa n’undi muntu uwo ariwe wese.

    Yavuze kandi ko ikibazo cy’umushahara fatizo ari ikindi kintu azibandaho cyane kuko ubusumbane mu mishahara ari ikibazo kiganje cyane kandi hari abantu basumbana umushahara bakora akazi kamwe.

    Yavuze kandi ko azongerera agaciro Mutuelle de Sante ku buryo umunyarwanda yajya yivuza mu bitaro byigenga akoresheje Mutuelle de Sante ibyo bikazatuma n’ibigo nderabuzima bidakunze kugira imiti bizabona ubushobozi bwo kugura imiti ihagije kuko ingengo y’imari ishyirwa muri mutuelle izaba yongerewe.

    Umunyarwenya wamamaye ku mazina ya Rumashana, Kigufuri n’andi menshi, yazengurukanye na Green Party mu bikorwa byo kwiyamamaza

    Dr Frank Habineza yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twose tw’Igihugu


    Abarwanashyaka ba Green Party bari bitabiriye ibikorwa byo gusoza kwiyamamaza

    Abashinzwe kureba imigendekere y’amatora, bageze aho Green Party yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144930/green-party-yasoje-ibikorwa-byo-kwiyamamaza-ifite-icyizere-cyo-gutsinda-amatora-144930.html

  • Kaminuza ya Birmingham iri gukora igikoresho cyo gutahura abatarahawe inkingo kizageragerezwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bazaba barangije kugikora, biteganyijwe ko kizageragerezwa mu Rwanda, nk'igihugu kimaze guteza imbere gahunda z'ikingira ku ndwara nyinshi.

    Ni igikorwa cyatewe inkunga n'Inama y'Ubushakashatsi ku buvuzi, izwi nka 'Medical Research Council' yatanze arenga miliyoni 1,1 z'Amapawundi y'u Bwongereza (arenga miliyari 1,8 Frw) kugira ngo bikorwe.

    Iki gikoresho nticyinjizwa mu mubiri kuko gipima amacandwe. Gishobora kwerekana niba umuntu afite ubwirinzi bw'indwara ya Tétanos kikanareba niba yarahawe izindi nkingo z'indwara zitandukanye mu minota itarenze 15.

    Ni igikoresho byitezwe ko kizafasha kubona inkingo no kongerera ubudahangarwa abo muri ibyo bice cyane cyane bidafite ubushobozi bwo gukusanya amakuru ajyanye n'uburyo indwara zikwirakwira hifashishijwe ubushakashatsi.

    Mu gihe iki gikoresho kizaba kirangiye gukorwa n'abo bashakashatsi, biteganyijwe ko kizapimirwa mu Rwanda, harebwa niba gikora mu buzima bwa nyabwo, hanarebwa kandi uko abaturage bazacyakira.

    Bizakorwa ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC n'Ikigo Nyafurika cy'Icyitegererezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n'ibiribwa (Africa Center of Exellence for Sustainable Cooling and Cold Chain/ACES).

    Ni igikorwa Kaminuza ya Birmingham kandi izafatanya n'Ikigo cyita ku bushakashatsi ku buzima bw'umuryango (Center for Family Health Research)

    Iki gikoresho nikimara kugeragerezwa mu Rwanda, kizahita kijyanwa mu bindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, kijye cyifashishwa mu gupima ubudahangarwa abaturage bafite ku ndwara runaka bitume binakora igenamigambi rya nyaryo ku bijyanye n'ikingira.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutanga serivisi z'ubuvuzi muri Kaminuza ya Birmingham, Dr Christopher Green yavuze ko 'amakuru azavanwamo azatuma umuntu ku giti cye afata icyemezo cy'ibikwiriye gukorwa ndetse binatange andi ajyanye n'abaturage bakingiwe izo ndwara, n'ifatwa ry'ibyemezo bitandukanye bijyanye no kurwanya indwara.'

    Tétanos ni indwara ikomeye, kuko buri mwana ihitana abarenga ibihumbi 293 mu Isi. Ifata urwugano rw'ubwonko, igaterwa na bacterie izwi nka 'clostridium tetani'.

    Imibare igaragaza ko iyi ndwara yihariye 7% by'imfu z'abana bakivuga mu Isi, igafata abana bamaze nk'iminsi 10 bavutse, bigatangirira ku kwandurira mu mukondo w'umwana.

    Dr Jennifer Heaney uri kugira uruhare muri ubu bushakashatsi bwo gukora iki gikoresho, agaragaza ko inkingo za Tétanos ziba zifatanye n'izindi zirinda izindi ndwara.

    Agaragaza ko kuba umuntu yaracikanywe n'urukingo rwaTétanos bivuze ko hari n'izindi nkingo atahawe kandi zigira uruhare mu kumurinda indwara zikomeye.

    Kaminuza ya Birmingham iri gukora igikoresho kizifashishwa mu gutahura abatarahawe inkingo. Kizageragerezwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-birmingham-iri-gukora-igikoresho-cyo-gutahura-abatarahawe-inkingo

  • Ishimwe ry'ab'i Muhanga kuri FPR Inkotanyi yaciye ihezwa mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Nyakanga 2024, mu Murenge wa Muhanga na Rugendabari muri aka Karere ka Muhanga, cyatangiriye ku kibuga cy'umupira cya ACEJ-Karama, ishuri na Kayitare Jacqueline yizeho.

    Mu buhamya bwatanzwe na Kamanzi Francoise, wo mu Kagari ka Nganzo,Umudugudu wa Kumukenke, mu Murenge wa Muhanga, yavuze uburyo yabuze amahirwe yo kwiga ariganyijwe umwanya we kandi yari yaratsinze neza.

    Ngo nyuma yo kumenya ko yatsinze, yagiye kuri Komini kwireba kuri lisiti, maze abayobozi baramubindikiranya bamwima umwanya, birangira abuze amahirwe atyo.

    Ashingiye kuri ayo mateka ya Kamanzi Francoise, Kayitare Jacqueline, Chairperson w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga,y ahise akomoza ku burezi bwo mu bihe bye n'uko yaje kwiga muri ACEJ-Karama, ishuri ryigenga, nyuma yo kubura ishuri rya Leta biturutse ku buriganya bw'abategetsi bariho muri icyo cy'irondakoko n'iringaniza mu mashuri.

    Yagize ati “Aha twahabaye kubera ko nta handi twari dufite twemerewe kwiga, kandi ababujijwe ubwo burenganzira bari benshi, Byasabaga ubushobozi bwinshi bwihariye kandi bwo kwinjira aha. Ariko abato uyu munsi muriga.''

    Yakomeje agira ati “Twize aha duhangayitse cyane ndetse n'Ubuyobozi bwariho icyo gihe bukadusanga bukaduhohotera tukabuzwa amahoro. Byari bigoye n'ikimenyimenyi muri iki kigo harimo ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe bamwe mu bigaga aha.''

    Yakomeje avuga ko uyu munsi umwana wese w'Umunyarwanda yiga, ntawe ureba uko asa, ntawe ureba aho aturuka, ntawe ureba ubushobozi bw'umuryango avukamo, byose kubera Kagame Paul na FPR-Inkotanyi ayoboye.

    Ati”Dushingiye ku byo FPR na Kagame bakoze, kudatora Paul Kagame, ni ukwima Abanyarwanda amahirwe”.

    Kandida-depite Musonera Germain umwe muri batatu biyamamariza muri Muhanga, yasabye Abanya-Muhango kuzatora abakandida ba FPR-Inkotanyi kugira ngo uburezi bwiza, umutekano n'ibindi byiza byose bikomeze.

    Ati “Ndabasaba kuzatora Kagame, kuko mu gihe tumaranye nawe yatweretse ko ari umugabo ushoboye wadukuye mu mateka mabi nk'ayo bavugiye aha.”

    Yakomeje avuga ko harimo n'izindi mpamvu nyinshi zo kumutora zirimo umutekano uhamye yahaye Akarere ka Muhanga n'igihugu muri rusange, ndetse u Rwanda rukaba rusagurira amahanga, aho ngo u Rwanda ruri ku mwanya wa Kane ku isi mu kugira ingabo nyinshi zibungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

    Nyuma yo kwiyamamariza muri uyu murenge wa Muhanga, ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi byakomereje mu Murenge wa Rugendabari ari naho byasorejwe, bikaba bisojwe aba bakandida bageze mu mirenge icumi muri aka Karere.

    Ab’i Rugendabari barahiye ko bazatora Paul Kagame 100% wateje imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gace k’iwabo.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi muri Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko bagizweho ingaruka n’ihezwa mu burezi ariko FPR Inkotanyi ikaba yarabiciye

    Ababyeyi bo mu murenge wa Rugendabari bari babucyereye

    Kamanzi Francoise yakomoje ku buryo yariganyijwe umwanya we yari yatsindiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-ab-i-muhanga-kuri-fpr-inkotanyi-yaciye-ihezwa-mu-mashuri