Blog

  • Ishusho yo kwiyamamaza, ibyo bishimira n'icyizere bafite: Dr Habineza na Mpayimana bahuriye mu kiganiro – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye bahuriyemo baganira na IGIHE, aba bakandida bombi bahurije ku kuba barakiriwe neza mu turere twose uko ari 30 bagezemo, bavuga ko ubuyobozi bwabafashije kandi n'abaturage bitabiriye kumva imigabo n'imigambi yabo.

    Muri iki kiganiro bagarutse kuri byinshi birimo aho bakuye ubushobozi bwashyigikiye ibikorwa byabo, ibyo basezeranyije abaturage n'uko bazabishyira mu bikorwa ndetse n'icyizere bafite cyo kuzatsinda kuri buri wese.

    Amatora yatangiye kuri uyu wa 14 Nyakanga ku Banyarwanda bo muri Diaspora ndetse na 15 Nyakanga 2024 ku bari mu gihugu, abahatanye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ni Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party ndetse na Mpayimana Phillippe wigenga.

    Kurikira ikiganiro cyose:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-yo-kwiyamamaza-ibyo-bishimira-n-icyizere-bafite-dr-habineza-na

  • Huye: Mu bitaro bya CHUB hashyizwe site y'itora – #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryashyizwe ahagarara n'ibyo bitaro kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024, rigaragaza ko abarwariye muri ibyo bitaro, abarwaza babo n'abakozi babyo bazaba bari mu kazi ku itariki ya 15 Nyakanga, umunsi w'amatora, batazagorwa no gusohoka kuko bazabitoreramo.

    Riragira riti “Tukaba tuboneyeho kubamenyesha ko mu bitaro byacu (CHUB) hazaba hari site yo gutoreramo.”

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yatangiye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, akazakomeza kub wa 15 Nyakanga 2024 ku bari mu gihugu.

    NEC yagaragaje ko ku munsi w'amatora, bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w'amatora ndetse no kwambara ibirango by'imitwe ya politiki cyangwa by'abakandida bigenga.

    Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y'itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi iyo abyifuza.

    Komisiyo y'amatora kandi yatangaje ko umukandida abubijwe kuba hafi y'ibiro by'itora keretse iyo aje gutora n'igihe cyo kubarura amajwi.

    Mu gihe umuntu yinjiye mu bwihugiko, ntabwo byemewe ko afata amafoto cyangwa se ngo agaragaze uwo yatoye kuko gutora ari ibanga.

    Mu bitaro bya CHUB biteguye amatora

    Hashyizwe site izifashishwa n’abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi bazaba bari mu kazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mu-bitaro-bya-chub-hashyizwe-site-y-itora

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Igiti babujijwe gutema cyishe umwe mubagitemaga #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, uwitwa Niyotwagira Jacques w'imyaka 38 y'amavuko bahimba 'Gaca' utuye mu Mudugudu wa Nkoto, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga yahawe ikiraka cyo kujya gutema igiti cyari mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi kiramugwira arimo kugitema arapfa. Amakuru agera ku intyoza avuga ko iki giti uwagitemesheje yari yarabujijwe kugitema ariko abirengaho yitwikira amasaha y'urukerera ashaka abagitema, umwe muri babiri ahasiga ubuzima.

    Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ubwo uyu bahimba 'Gaca' yarimo atema iki giti, mu kugwa kwacyo cyafashe urutugu gitwarana n'ijosi yikubita hasi, aho yakuwe ajyanwa kwa muganga akirimo umwuka ariko bikarangira apfuye.

    Aya makuru y'urupfu rw'uyu muturage, twayahawe na bamwe mu baturage ariko kandi anemezwa na Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, wagize ati' cyamugwiriye agiye kugitema ariko inzego zirimo zirabikurikirana'.

    Amakuru yandi yahawe umunyamakuru ni uko abatemaga iki giti bari babiri, bazanywe n'umugabo bita Ugirumurengera mu rukerera mu ma saa kumi ashaka ko gitemwa rwihishwa kuko yari yarabujijwe kugitema.

    Uyu nyakwigendera, amakuru twahawe ni uko Ubuyobozi, RIB hamwe n'abo mu muryango bicaye bakaganira bagafata icyemezo ko agomba gushyingurwa kuko basanze nta mpamvu imujyana kwa muganga kuko icyo yazize kizwi. Umurambo wahise ujyanwa mu rugo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/14/kamonyi-nyamiyaga-igiti-babujijwe-gutema-cyishe-umwe-mubagitemaga/

  • Ikipe ya APR FC ikomeje kugandagura amakipe muri CECAFA Kagame Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinze El Merreikh Bentui yo muri Sudani y'Epfo igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C, yiyongera amahirwe yo gukina 1/2 muri CECAFA Kagame cup ikomeje kubera muri Tanzania.

    Iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera mu gihugu cya Tanzania aho mu itsinda ikipe ya APR FC ibarizwamo ariryo C iyoboye n'amanota atandatu.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-ikomeje-kugandahura-amakipe-muri-cecafa-kagame-cup/

  • Uwabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Kenya yagizwe indorerezi mu matora yo Rwanda – #rwanda #RwOT

    Azaba ayoboye itsinda ry'abantu 55 bavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n'abavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva yavuze ko uyu muryango wizera ko indorerezi zigira umumaro munini mu gufasha ko amatora agenda neza mu bihugu binyamuryango.

    Yavuze ko ari yo mpamvu mu byo washyiriweho harimo no kohereza itsinda ry'indorerezi mu matora aba ari kuba mu bihugu binyamuryango uko ari umunani.

    Ati 'Niyo mpamvu nshimishijwe no kubwira Abanyarwanda ko nk'uko mbyemererwa n'amategeko nohereje David Maranga wahoze ayobora Urukiko rw'Ikirenga rwa Kenya kuyobora ubutumwa bwa EAC bwo kureberera uko amatora yo mu Rwanda azaba ari gukorwa.'

    Maranga uyoboye ubu butumwa buzageza ku wa 18 Nyakanga 2024, yavuze ko bamaze kugera mu Rwanda, atangaza ko raporo y'ibyo babonye bazayishyira hanze ku wa 17 Nyakanga 2024.

    Ati 'Abagize itsinda riri mu butumwa bwa EAC bujyanye no kureberera uko amatora azagenda bageze i Kigali ku wa 08 Nyakanga 2024. Amatora anyuze mu mucyo no mu mahoro ntabwo azaba ari intsinzi ku Rwanda gusa ahubwo ni n'iya EAC yose.'

    Izi ndorerezi za EAC zakozwemo amatsinda 14 azajya mu bice bitandukanye by'igihugu, aho zizaba zireba uburyo amatora yateguwe ndetse n'uruhare rw'abafatanyabikorwa batandukanye muri yo.

    Maraga yavuze ko kandi iryo tsinda azaba ayoboye rizaba rireba uburyo iyo mitegurire n'imigendekere y'amatora bihuza n'amategeko agenga amatora yaba mpuzamahanga, ay'akarere n'igihugu muri rusange, n'ibindi bijyanye n'amasezerano ya EAC.

    Ku wa 12 Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.

    Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

    Uwahoze ari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Kenya, David Maraga yagizwe umuyobozi w’indorerezi za EAC zizakurikirana uko amatora yo mu Rwanda azagenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eac-yagennye-uwabaye-perezida-w-urukiko-rw-ikirenga-rwa-kenya-nk-umuyobozi-w

  • Guverinoma yafashije imiryango ifite abayo baherutse kwicwa n'inkuba – #rwanda #RwOT

    Abantu umunani bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n'inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 Nyakanga. Abahitanywe n'inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu mirenge itandukanye.

    Bikimara kuba, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) hamwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bw'aho ibyago byabereye, begereye imiryango yabuze abayo, bayiba hafi irahumurizwa, inafashwa mu gikorwa cyo gushyingura ababuze ubuzima.

    Ndindiriyimana Jean Paul w'imyaka 36 ukomoka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, yapfushije umugore we Mukandayisenga Angelique wari uvuye mu kazi.

    Yagize ati 'Hari nka saa kumi n'ebyiri z'umugoroba imvura igwa. Twumvise inkuba ikubita, mbona umwana umwe anguye iruhande, ndebye ku rundi ruhande mbona madamu yaguye hasi, turatabaza, apfa tumujyanye kwa muganga. Umwana we ubu ameze neza.'

    Uwitwa Mpayimana Jean de Dieu w'imyaka 35 wo mu murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero; na we nyuma yo gupfusha umugore we Musabyemariya Colette, yahawe ubutabazi anafashwa gushyingura. Yashimye ko Leta y'u Rwanda itirengagiza abaturage mu bihe bikomeye.

    Ati 'Ndashima Leta y'u Rwanda. Numvaga nihebye ntaho mpagaze. Inkuba yamukubise ari bwo ngeze mu rugo mvuye mu kazi tutaraganira. Numvaga nanjye ngiye gupfa. Nabonye ubutabazi, abakozi ba MINEMA bansanze mu rugo, barampumuriza bampa 200,000 Frw yo kwifashisha ako kanya, ndashima Leta yacu ituba hafi umunsi ku munsi, no mu bihe bikomeye.'

    Kuri uyu wa 14, Nyakanga, iyi miryango yabuze ababo, yongeye guhabwa ubundi bufasha burimo ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo n'ifu y'ibigori, ibikoresho by'isuku ndetse n'imyambaro bifite k'amafaranga asaga ibihumbi magana atatu (300,000 Frw).

    Nziyonsanga Etienne wo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero, na we yapfushije umugore we Niyigaba Joselyne, amusigira umwana w'ibyumweru bitatu.

    Mu marangamutima menshi yashimye uburyo yahumurijwe, agafashwa gushyingura, n'ubu ubuyobozi bukaba bukomeje kumuba hafi, aho yemerewe kuzahabwa uburyo buzamufasha kubona amata y'uruhinja yasigaranye.

    Yagize ati 'MINEMA yampaye amafaranga 200,000 Frw bikimara kuba, nyifashisha mu gushyingura no mu bindi nari nkeneye. Uyu munsi nongeye guhabwa ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku, ibiribwa, imyambaro, n'ibindi. Kuba Leta itwitaho biratwubaka bigatuma tudaheranwa n'agahinda. Ndashima Leta ihora ituzirikana, ikatuba hafi mu bihe bigoye.'

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, ivuga ko Leta itazahwema gutabara abaturage bayo bari mu kaga no gukomeza kubafasha kwiyubaka.

    Abahura n'ibiza bitandukanye hirya no hino mu gihugu bahabwa ubutabazi bw'ibanze, ariko kandi bakanafashwa kongera kwiyubaka no kwiteza imbere. Aba na bo bazakomeza gukurikiranwa no gufatwa mu mugongo nk'uko bisanzwe bikorwa dufatanije n'inzego z'ibanze.

    MINEMA itanga inama ko nubwo ari mu gihe cy'Impeshyi, igihe bigaragaye ko imvura igiye kugwa cyangwa Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (METEO RWANDA) kigatangaza ko imvura iri bugwe ahantu runaka, abahatuye badakwiye kwirara, ahubwo buri wese, aba agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n'inkuba.

    Amwe muri ayo mwabwiriza ni ukwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi, kwirinda kugama munsi y'ibiti, kureka gukoresha telefoni igihe cy'imvura irimo imirabyo n'imihindagano y'inkuba, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwambara inkweto mu gihe ibirenge byawe biri hasi no kwirinda kwegera ku nkuta no guhagarara mu muryango ku nzu zidafite ubwirinzi bw'inkuba.

    Buri muryango wahawe ibyangombwa nkenerwa

    Ngendahayo wo muri Sovu yashimye Leta ku bw’ubafasha yahawe amaze gupfusha umugore we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yafashije-imiryango-ifite-abayo-baherutse-kwicwa-n-inkuba

  • Beatha Musengamana yinjiye mu mateka: Ibying… – #rwanda #RwOT

    Biragoye kuba wasanga umunyarwanda utazi aka gace k'indirimbo ngo 'Ni intumwa y'Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda.'

    Iyi ikaba ari indirimbo Azabatsinda, abandi nabo bayita Byari Byabananiye, igaruka ku bigwig bya Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'imIgihugu.

    Mu minsi ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze, iyi ndirimbo ikaba yarakomeje kugarukwaho bijyanye n'umurindi ifite, amagambo adasanzwe ayirimo yibutsa ko ibikorwa biruta amagambo.

    Tukaba twabegeranirije amwe makuru adasanzwe wamenya kuri iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka wa 2017 na Beatha Musengamana gusa yashaka kugira ngo ibe imwe muzifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza muri uwo mwaka ntirenge umutaru.

    Muri uyu mwaka ariko iyi ndirimbo yaje gufata indi ntera biturutse ku gikorwa cy'umuganda maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga uyu mugore akomokamo agafata amashusho abari bawitabiriye bizihiwe nayo.

    Nyuma aya mashusho yaje guhabwa umunyamakuru Munyaneza Theogene, ayasakaza hose yifashishije urubuga rwa X, abantu barayikunda yaje gufatwa mu buryo bw'amajwi na Beatha.

    Gusa nyuma igikundiro cyayo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuyisubiramo abahanzi barimo Butera Knowless, Bwiza, King James, Bushali, Alyn Sano, Ariel Wayz, Chris Eazy n'abandi bayiririmbamo.Itunganywa mu buryo bwisumbuyeho na Pastor P.

    Uyu mugore usanzwe ari umutoza n'umwanditsi w'itorero ryo muri Kamonyi ryitwa Indashyikirwa rya Nyamiyaga. 

    Nyuma y’imyaka 7 akoze indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ 2024 yaryoheje bikomeye ibihe byo kwiyamamaza Beatha agaragaza ko ibikorwa iteka biruta amagambo bityo abayakoresha gusa nta keza kaboAbahanzi bagize uruhare mu kwamamaza FPR Inkotanyi bafatanije na Beatha basubiramo iy’indirimbo y’ibigwi bya Perezida KagameAha Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari Kicukiro bakurikirana uko iyi ndirimbo iririmbwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144938/beatha-musengamana-yinjiye-mu-mateka-ibyingenzi-ku-ndirimbo-azabatsinda-kagame-yaciye-ibin-144938.html

  • Abarenga 108 bavukiye mu bitaro by'i Kanombe hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF rifasha ababuze urubyaro – #rwanda #RwOT

    Uretse ikoranabuhanga rifasha abarwayi kubagwa hagacibwa ahantu hato, irifasha kureba uko kanseri ikura mu mubiri, kubaga umuntu mutari kumwe, u Rwanda rurakataje no gufasha Abaturarwanda kubona urubyaro ikoranabuhanga ribigizemo uruhare runini.

    Ikibazo cyo kubura urubyaro ni kimwe mu bihangayikishije cyane kuko nko mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, 15% by'abagana serivisi zijyanye n'indwara z'abagore, baba bafite ibi bibazo.

    Ikoranabuhanga rizwi nka 'In Vitro Fertilization' IVF mu mpine, riri ku ruhembe rw'imbere mu gu fasha abashakanye kubona abana mu gihe bafite ibibazo bishingiye ku buzima bw'imyororokere, byatuma gusama bisanzwe butabaho.

    Bimwe mu bibazo bishobora gutuma abashakanye bitabaza ubu buryo bwa IVF birimo kwifunga kw'imiyoborantanga y'umugore .

    Ibi birumvikana ko uko gufungana kw'iyo miyoborantanga gushobora gutuma igi ridahura n'intanga ngabo ngo bibe byakora umwana.

    Ibyo bibazo ku mugore bijyana n'imyaka y'ubukure, ibibazo byo kutajya mu mihango ku buryo busanzwe.

    Abashakanye kandi bashobora kwitabaza IVF bitewe n'ibibazo by'umugabo, birimo kugira intanga nke mu masohoro, intanga zigenda gake cyane ngo zigere ku igi ryarekuwe, izitujuje ubuziranenge ni ukuvuga zikoze mu buryo budatuma habaho umwana, izidakuze n'ibindi.

    Kugeza uyu munsi habarurwa abagera kuri miliyoni umunani bamaze kuvuka kuri ubu buryo bwo guhuriza intanga hanze y'umubiri.

    Iri koranabuhanga ryamaze kugera no mu Rwanda, aho rikorerwa mu bitaro bibiri gusa birimo n'ibya Gisirikare (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital: RMHTH) biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akaba inzobere mu kuvura indwara z'abagore muri ibyo bitaro, n'umuhanga muri iri koranabuhanga rya IVF, Brig.Gen Dr Eugene Ngoga yabwiye IGIHE ko nko kuva mu mpera za 2020, havutse abana 108 hisunzwe IVF.

    Ati 'Abandi babyeyi 20 baratwite baracyategereje. Abantu barabyitabira cyane. Ibibazo bijyanye no kubona urubyaro ni bimwe mu bihangayikishije cyane. Nko ku kwezi dushobora kubona abo bantu baje kwivuza icyo kibazo bagera kuri 200. “

    Ibi bitaro bifite abaganga batandatu bafasha ababigana kuri iri koranabuhanga, barimo abatanga serivisi batatu n'abakora muri laboratwari na bo batatu.

    IVF ikorwa ite?

    Kugira ngo IVF ikunde umugore ufite bimwe muri bya bibazo twavuze haruguru bituma atabasha gutwita bisanzwe, yitabwaho agahabwa imiti imufasha gukuza ya magi mu minsi iri hagati ya 10 na 12, amagi yakura bakayamukuramo.

    Kugira ngo harebwe ko ayo magi yakuze, hakoreshwa icyuma gisanzwe gifasha mu kureba uko umwana ameze mu nda kimwi nka (échographie) mu ndimi z'amahanga.

    Iyo bigaragaye ko yakuze hanyurwa mu gitsina cy'umugore hakoherezwayo agashinge kagakurura ayo magi aba ari mu bimeze nk'amatembabuzi.

    Hakoreshwa igikoresho kiba kimeze nka 'pompe' iriho itiyo, ha handi ukandagiraho igasa nk'ikurura ayo mazi ikayasohora hanze.

    Kugira ngo ubyumve neza, ni kwa kundi ufata nka 'seringue' ukayifungura, agashinge kayo ukagatunga mu matembabuzi hanyuma ukagurura akinjiramo, ukayashyira aho wagenye.

    Brig Gen Dr Ngoga ati 'ayo mazi yose uko aza hazamo n'amagi noneho tukayaha ubishinzwe akaturebera amagi yose arimo ubundi igikorwa kigakomeza.'

    Iyo ayo magi amaze kuboneka bisaba ko n'umugabo atanga amasohoro ye, ibintu yikorera akayashyira mu kintu runaka gisukuye, akayazana, abaganga bakayatunganya, intanga zivuyemo bakazihuza na ya magi y'umugore bikorewe hanze y'umubiri.

    Intanga ngabo n'igi ry'umugore byahujwe bishyirwa muri laboratwari hanyuma bikitabwaho mu iminsi itanu.

    Ayo magi ashyirwa mu kintu kimeze nk'igisanduku cyabugenewe, gifite ubushyuhe bwabugenewe butajya munsi cyangwa hejuru ya 37oC, kugira ngo ayo magi adapfa.

    Muri icyo gisanduku kandi haba harashyizwemo indi miti ikuriramo ifasha ayo magi kubaho.

    Icyo gihe haba harebwa ingano y'amagi yahuye n'intanga ngabo (embryo), imiterere yayo n'ibindi bitanga icyizere ko umwana azamera neza.

    Nyuma hatumizwa ba bantu batanze intanga zabo, bakaganirizwa n'abaganga ku byavuye mu isuzuma ry'ayo magi, hagakurikiraho igice cyo kuzishyira muri nyababyeyi ariko hagashyirwamo amagi nk'abiri.

    Brig Gen Dr Ngoga ati 'andi magi tuba twayabitse kugira ngo wenda azakoreshwe ikindi gihe. Hari ahantu tuyabika hakonje cyane ku buryo ashobora kumara nk'imyaka 10 ntacyo abaye.'

    Impamvu yo gufata amagi abiri, ni ukugira ngo byibuze rimwe niryanga gufata irindi rizakore, iyi ikaba impamvu akenshi usanga abana bavutse ku buryo bwa IVF baba barenga umwe.

    Hari n'aho bashyira mu mugore amagi ane ariko Brig Gen Dr Ngoga akavuga ko abiri ari yo meza bijyanye n'uko kubitaho biba bigoye ndetse bikiyongeraho ko aba bana bakunda kuvuka batagejeje igihe, biba bisaba ko babanza gushyirwa mu mashini, iyo ari bane bikagora.

    Uyu muganga avuga ko gushyira ayo magi muri nyababyeyi bitwara 'nk'iminota itanu gusa bikaba birarangiye. Ntabwo bitinda ndetse ntibibabaza'

    Iryo gi iyo bamaze kurishyira mu mugore, hashira iminsi icumi bakagenzura niba byarakunze, ni ukuvuga inda yarafashe kuko hari n'igihe bidakunda, kuko ikibazo ubu buryo bufite ni uko bushobora gukunda 30% dukurikije ubushakashatsi bwakozwe kw'isi.

    Brig Gen Dr Ngoga ati 'Imibare yemewe ku Isi igaragaza ko ubu buryo bushobora gukunda ku migero cya 30% ariko bigenda bihinduka bijyanye n'ibigo bibikora. Abenshi usanga ari 40%, 45% cyangwa 50%. Ni hake cyane uzabona abageze kuri 60% kuzamura.'

    Mu Rwanda by'umwihariko mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe bageze ku rugero rwa 40%, ni ukuvuga ngo mu bagore 10, bane nibo basama hifashishijwe IVF.

    Icyakora IVF ni uburyo bwa nyuma, mu gihe ubundi bwose bwakemura ibibazo abashakanye bafite bwananiranye, kuko harebwa ku gitera ibyo bibazo byose.

    Guhuriza intanga hanze y’umuntu bisaba ubushishozi bukomeye cyane n’ikoranabuhanga rihambaye

    Bisaba iki mu buryo bw'amafaranga?

    Nubwo nta giciro kibaho umuntu yagura umwana ariko serivisi za IVF ubusanzwe ziba zihenze cyane kuko akenshi ziba zidatangirwa ku bwishingizi ahubwo umuntu aba agomba kwivuza 100%.

    Ibiciro ahenshi birutanwa bijyanye n'ibikorwaremezo, ubushobozi bw'ibigo bibikora, imiti bahabwa, n'igiciro bisaba ngo rya gi ryahuye n'intanga ngabo ryitabweho.

    Ikindi ibiciro bigenda byiyongera bijyanye n'inshuro ukeneye izo serivisi, ha handi uyu munsi byanga nyuma y'indi minsi ugakenera kongera kuyikoresha ubundi.

    Igiciro cya serivisi za IVF mu Rwanda kigera kuri miliyoni 5,5 Frw muri mu bitaro byigenga.

    Brig Gen Dr Ngoga avuga ko mu Bitaro bya Gisirikare bagerageje kugabanya kugira ngo barebe ko abantu bakwitabira izi gahunda.

    Ati 'Iyo tubaze tubona igiciro kigera muri miliyoni 2,5 Frw. Ugiye nka Uganda usanga ari nka 7000$ muri Kenya naho ni uko. Impamvu bihenda ahandi ni uko wenda n'ibikoresho biba bihenze ariko nkatwe ko tuba dufite ubufasha bwa leta ni yo mpamvu tugerageza kumanura.'

    Kugeza uyu munsi mu Rwanda nta bwishingizi na bumwe bushobora kwishingira izi serivisi, icyakora Ibitaro bya Gisirikare bikaba biri gukorana n'inzego bireba ngo byibuze ubwishingizi bube bwakwishingira izi serivisi.

    Ku bijyanye n'impungenge abantu bagira, abahanga mu buzima batangaza ko uretse kuba intanga zahurijwe hanze y'umubiri, umwana atwitwa nk'ibisanzwe agakurikiranwa mu buryo busanzwe, akavuka nk'abandi.

    Umwongerezakazi witwa Louise Joy Brown ni we muntu wa mbere wavutse hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF icyo gihe hari mu 1978


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-108-bavukiye-mu-bitaro-by-i-kanombe-hifashishijwe-ikoranabuhanga-rya

  • Akari ku mutima w'Umunyarwanda wabimburiye abandi gutora – #rwanda #RwOT

    Mbabazi kimwe n'abandi Banyarwanda baba mu mahanga yatoye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga mu 2024.

    Muri Nouvelle-Zélande Site y'itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland.

    Nyuma yo gutora ari uwa mbere, Mbabazi yagaragaje ko yashimishijwe n'aka gahigo yaciye.

    Ati 'Ni igitondo cyiza kirimo akazuba muri Nouvelle-Zélande ariko sinabasha kubasobanurira neza uko niyumva, Mana yanjye ndi kwiyumva neza ku bwo kuba umuntu wa mbere utoye mu matora yo mu Rwanda y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite.'

    Yakomeje avuga ko 'Impamvu nishimye ni uko nziko ijwi ryanjye rizagera kure mu bijyanye n'iterambere ry'Igihugu cyanjye. Icyo navuga ubu ni uko igihugu cyacu cyakoze byinshi byiza, iterambere ryinshi, ibitaro byubakwa hirya no hino, stade iherutse kubakwa na Ambasade zifungurwa hirya no hino ku Isi.'

    Mbabazi yagaragaje ko hari ibyo yifuza ku muntu uzatorerwa kuyobora u Rwanda.

    Ati 'Ku muyobozi wacu uzatorwa ndizera ko uzakomeza guteza igihugu cyacu imbere ku bw'abaturage bacu, igihugu cyacu, aho abantu bato bazahabwa amahirwe yo gutanga umusanzu mu gihugu cyabo.'

    Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y'itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.

    Biteganyijwe ko nyuma y'Abanyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga mu 2024, hazatora Abanyarwanda baba imbere mu gihugu.

    Winnie Mbabazi Sangwa uba Nouvelle-Zélande niwe Munyarwanda wabimburiye abandi gutera igikumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-umunyarwanda-wabimburiye-abandi-gutora

  • 'Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka' – Paul Kagame. #rwanda #RwOT

    'Ntawicwa n'ikimujyamo, yicwa n'ikimuvamo'.

    Iyi ni imvugo abahanga mu iyigamuntu bakunze gukoresha, bashaka kugaragaza ko kenshi umuntu ari nyirabayazana w'akaga kamubaho.

    Iyi mvugo rero yaba nziza ku bantu nka Ingabire Victoire birirwa bahumanya umwuka nabo ubwabo bahumeka, batazi ko ubwo buvunderi baroha muri rubanda nabo ubwabo buzabagiraho ingaruka.

    Ese ubugambanyi bwabo butegura impagarara mu Rwanda, Ingabire na bagenzi be bizeye bate ko bo zabasiga, ko mu ntambara bifuza isasu ridatoranya?

    Ntawe utazi ko Ingabire Victoire yahamwe n'ibyaha byinshi, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n'imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'Abanyarwanda.

    Ubutabera bwarabimuhaniye, bushingiye ku bimenyetso simusiga, birimo n'ibyatanzwe n'abo bamugize igitangaza, ' impirimbanyi ya demokarasi'.

    Mu budasa u Rwanda rwihariye, bwo kwirengagiza rimwe ba rimwe ibyaha ndetse biremereye, kugirango buri wese abone amahirwe yo kwikosora no kugira uruhare mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge, Perezida wa Repubulika yababariye Ingabire Victoire, asohoka muri gereza atarangije igihano.

    Umunyarwanda yagize ati:' Umutindi umuvura ijisho akarigukanurira'. Nguko uko umunyabyaha Ingabire Victoire yahawe imbabazi, aho kuzirikana iyo neza, agahitamo kwirirwa atuka uwamuvanye ku ngoyi, ndetse akarushaho gukorana n'imitwe y'abagizi ba nabi nka FDLR, no kwijandika mu bikorwa byose bigamije kwangiza isura y'u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo. Ngiyo inyiturano y'umutima mutindi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu, umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yagarutse ku myitwarire y'abarimo Ingabire Victoire, asaba Abanyarwanda kutarangazwa n'amateshwa y'abo bagizi ba nabi. Yagize ati:' Amaherezo ya Ingabire ntazaba meza. Abantu nka Ingabire, ba Onana baba mu Bufaransa n'ahandi, urabihorera ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka.. urabareka bagapfa urwo bapfuye, naho imigambi yabo n'ababashyigikiye nta na kimwe izatwara u Rwanda'.

    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

    The post 'Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka' — Paul Kagame. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abantu-nka-ingabire-victoire-urabareka-ikibi-kibarimo-kikaba-aricyo-kibagiraho-ingaruka-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abantu-nka-ingabire-victoire-urabareka-ikibi-kibarimo-kikaba-aricyo-kibagiraho-ingaruka-paul-kagame