Blog

  • Rutahizamu w’umugande, Okwi yagiranye ibiganiro byihariye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa ari kubunaniza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya Uganda, Emmanuel Okwi ari kugirana ibiganiro byihariye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ikibazo ubu ni amafaranga uyu mukinnyi akeneye kwishyurwa.

    Okwi arifuza gukinira Rayon Sports nyuma ya Kiyovu Sports ariko agapfa nayo ko ashaka umushahara uhanitse ikipe itabasha kubona.

    Emmanuel Okwi arifuza kuzajya ahembwa ibihumbi 6 by'amadorari, ariko Rayon yo irimo kuvuga ko ari amafaranga menshi uyu mugande arimo yifuza.

    Okwi asanzwe akinira ikipe ya Erbil SC yo muri Iraq akaba ashaka kugaruka mu Rwanda doreko yahoze mu ikipe ya Kiyovu Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wumugande-okwi-yagiranye-ibiganiro-byihariye-nubuyobozi-bwa-rayon-sports-gusa-ari-kubunaniza/

  • Donald Trump yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamam… – #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhungishwa, Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw'iburyo asa nk'uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

    Inzego z'umutekano zatangaje ko uwagerageje kurasa Trump na we yahise araswa ndetse agapfa, nubwo hari umwe mu baturage na we wahasize ubuzima, hakaba hari n'undi urembye nyuma yo gukomeretswa n'isasu.

    Donald Trump yakomerekeye muri uko kurasa, agwa hasi ubundi atabarwa n'abashinzwe umute nyuma y'uko urusaku rw'amasasu rwumvikanye ubwo yatangiraga kuvuga ijambo. Ubwo bamujyanaga yari afite amaraso mu maso.

    Inzego z'umutekano zahamije ko ubu Trump ameze neza ndetse arinzwe. Iki gikorwa cyafashwe nk'icyaha cyo kugerageza kwica Trump, iperereza rikaba rigikomeje.

    Perezida Biden uhanganye na Trump mu kuyobora Amerika muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba Trump ameze neza.

    Mu butumwa Trump ashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social mu minota mike ishize, yashimiye abashinzwe umutekano we bamuhungishije vuba vuba, ndetse yihanganisha umuryango wapfushije uwabo muri uku kuraswa. Trump kandi yemeje ko icyo abagerageje kumurasa bashakaga ko batikigezeho asoza asaba Imana guha umugisha Amerika.

    Trump yarasiwe muri leta ya Pennysylivania ubwo yahiyamamarizaga

    Yavuye amaraso ku gutwi mbere yo guhungishwa


    Abashinzwe umutekano we bihutiye kumuhungisha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144933/donald-trump-yarasiwe-mu-bikorwa-byo-kwiyamamaza-144933.html

  • Ibyiyumviro bya bamwe mu bakinnyi batoye Perezida wa Repubulika bwa mbere #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC, batoye umukuru w’igihugu bwa mbere, bagaragaje ko batewe ishema nabyo, kuba bagize uruhare mu kwitorera Perezida.

    Uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda harimo kuba amatora y’umukuru w’igihugu igomba kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere.

    Gusa ejo hashize abanyarwanda batuye mu mahanga n’abandi bari hanze y’u Rwanda mu butumwa bw’akazi bo nibwo batoye.

    Aba barimo n’ikipe ya APR FC iri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

    Bamwe mu bakinnyi ba yo bari batoye bwa mbere nk’abanyezamu Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan, myugariro Nshimiyimana Yunusu na Kategeya Elie bagaragaje amarangamutima ya bo.

    Ruhamyankiko ati “ndishimye cyane ku nshuro ya mbere ntoye, ni ibintu nahoze nifuza, buri munyarwanda wese utoye bwa mbere ndakeka yabyishimira ni ikintu gikomeye cyane.”

    Nshimiyimana Yunusu ati “Biranshimishije kuba ari ubwa mbere ntoye, nari mbitegereje cyane.”

    Ishimwe Pierre ati “Ndishimye, ndatoye kandi ntoye neza. Ni ibintu nahoze nifuza ubwo byaherukaga nari mfite imyaka 15.”

    Kategaya Elie ati “nanjye ndishimye cyane, itariki yari yaradutindiye none umunsi twawugezeho, ibyishimo ni byose.”

    Kategeya Elie, Ishimwe Pierre, Nshimiyimana Yunusu na Ruhamyankiko Yvan batoye bwa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyiyumviro-bya-bamwe-mu-bakinnyi-batoye-perezida-wa-repubulika-bwa-mbere

  • Amarangamutima y’abahanzi bagabiwe inka na Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna (Bugesera) maze asoza isezerano yari yabahaye anabagabira inka.

    Ubwo Perezida yajyaga kwiyamamaza mu Bugesera tariki ya 6 Nyakanga 2024, umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko bishimira iterambere rimaze kugera mu Karere ka Bugesera bimukiyemo benshi babaha inkwenene, anashimira Perezida Kagame waje kuba umuturanyi w’Abanya-Bugesera, amusaba ko yazabatumira.

    Iki cyifuzo Perezida Kagame yacyacyiriye neza cyane maze ku munsi w’ejo akaba yaragishyize mu bikorwa aho yatumiye abahanzi batandukanye anabagabira inka.

    Aba bahanzi barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye bahuriye Kibugabuga, Karumuna muri Bugesera.

    Ni abahanzi bagiranye ibihe byiza na Perezida Kagame kuko bamutaramiye binyuze mu bihangano byabo ndetse Perezida Kagame agabira buri wese inka nk’uko yari yabibijeje.

    Mu butumwa Tom Close yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Perezida Kagame ko 'wampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame, uri Ingabire twahawe nk’Abanyarwanda. Mwakoze.'

    Butera Knowless we yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro. Nta kirenze nko kwirahira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

    Umuhanzi Platini we yagize ati “Uwangabiye njye namwitura iki? Karame na none mwungeri Paul Kagame.”

    Nel Ngabo we ati “umunsi utazigirana.”

    Perezida Kagame yerekanye ko gutura i Bugesera ari ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari, ndetse ari ukunyomoza abafataga aka Karere nk’ahantu ho kurimbukira bijyanye n’amateka yaho.

    Perezida Kagame yakiriye abahanzi batuye mu Bugesera

    Bagjranye ibihe byiza

    Yabagabiye inka

    Nel Ngabo yamutaramiye

    Tom Close yashimiye Perezida Kagame

    Umuhanzi Platini umwe mu bagabiwe na Perezida Kagame

    Butera Knowless ni we wasabye Perezida ko yazabatumira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-y-abahanzi-bagabiwe-inka-na-perezida-kagame-amafoto

  • Ikipe y'Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024 nibwo ikipe y'igihugu ya Esipanye yegukanye igikombe cy'i Burayi itsinze u Bwongereza ibitego 2-1.

    Ni umukino wa nyuma wabereye kuri Olympia Stadion yo mu Budage, ku ruhande rwa Esipanye ni ibitego byatsinzwe na Nico Williams na Mikel Oyarzabal.

    Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe yatsindiwe ba Cole Palmer usanzwe akinira ikipe ya Chelsea.

    Iki gikombe ikipe ya Esipanye itwaye kibaye igikombe cya Kane mu mateka yayo ya Euro, kuko icya mbere yagitwaye mu mwaka wa 1962, yongeye gutwara ikindi muri 2008 na 2012.

    Abakinnyi ba Esipanye bahembwe harimo Lamine Yamal wahembwe nk'umukinnyi ukiri muto naho umukinnyi w'irushanwa yabaye Pedri usanzwe akinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza.

    Euro 2024 ni irushanwa ryari rimaze ukwezi ribera mu Budage, ryatangiye tariki ya 14 Kamena rirangira kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2024.

    The post Ikipe y'Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-ya-esipanye-yegukanye-euro-2024-itsinze-u-bwongereza-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-ya-esipanye-yegukanye-euro-2024-itsinze-u-bwongereza-2-1

  • Espagne yegukanye Euro ya 2024 – #rwanda #RwOT

    Uko Umukino wagenze umunota ku munota:

    Umukino urangiye ikipe y’igihugu ya Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cya Euro ya 2024 kiba icya 4 yegukanye mu mateka yayo

    90+2′ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza iri gusatira ishaka uko yakwishyura ariko byanze

    Umukino wongeweho iminota 4

    89′ Dani Olmo arokoye Espagne akuramo igitego cyabazwe ku mupira warutewe na Ivan Toney 

    86′ Ikipe y’igihugu ya Espagne ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Mikel Oyarzabal  ku mupira yarahawe na Marc Cucurella 

    83′ Luis de la Fuente akuyemo Robin Le Normand hajyamo Nacho 

    81′ Espagne ikomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu ry’u Bwongereza, Nico Williams ahaye umupira Lamine Yamal arekura ishoti ariko Jordan Pickford aratabara 

    77′ Nyuma yo kwishyurwa ikipe y’igihugu ya Espagne irimo irashaka igitego cya 2, Nico Williams yari ahinduye umupira ashaka umutwe wa Mikel Oyarzabal ariko birangira Stones awushyize muri koroneri itagize icyo itanga 

    72′ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Cole Palmer ku mupira mwiza yarahawe na Jude Bellingham 

    69′ u Bwongereza nabwo bukoze impinduka mu kibuga havamo Kobbie Mainoo hajyamo Cole Palmer 

    67” Espagne ikoze impinduka mu kibuga ikuramo Alvaro Morata hajyamo Mikel Oyarzabal 

    66′ Lamine Yamal yari yongeye guhemukira u Bwongereza ku mupira yarahawe na Dani Olmo ariko arekuye ishoti birangira Jordan Pickford ashyize umupira muri koroneri 

    62′ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ibonye kufura yari iteretse ahantu heza ku ikosa Nico Williams yari akoreye Bukayo Saka ariko itewe na Phil Foden ntiyagira icyo itanga 

    60′ Gareth Southgate akoze impinduka mu kibuga akuramo Harry Kane ashyiramo Ollie Watkins 

    54′ Nyuma yo kubona igitego ikipe y’igihugu ya Espagne ikomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu ry’u Bwongereza, uwitwa Alvaro Morata ahawe umupira mwiza na Lamine Yamal awuhinduriye mu izamu birangira Luke Shaw atabaye 

    48′ Ikipe y’igihugu ya Espagne yaribonye igitego cya 2 ku mupira Nico Williams yarahaye Dani Olmo ari imbere y’izamu ariko arekuye ishoti birangira rinyuze hepfo y’izamu 

    46′ Ikipe y’igihugu ya Espagne ifunguye amazamu ku gitego  gitsinzwe na Nico Williams ku mupira yarahawe na Lamine Yamal 

    Igice cya kabiri gitangiye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne Luis de la Fuente akora impinduka mu kibuga akuramo Rodri wagize ikibazo cy’imvune ashyiramo Martin Zubimendi 

    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

    45+1′ Phil Foden yarakoze akantu ku mupira waruturutse kuri kufura ariko Unai Saimon aba maso 

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 2 

    42′ Rutahizamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Alvaro Morata arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarahawe na Nico Williams ariko birangira Marc Guehi amwitambitse abura uko arekura ishoti 

    37′ Ikipe y’igihugu ya Espagne yongeye kwiharira umupira cyane gusa kubona aho imenera byabaye ikibazo 

    31′ Dani Olmo akoreye ikosa Declan Rice mu rubuga rw’u Bwongereza ndetse bituma anahabwa ikarita y’umuhondo 

    27′ Ba myugariro b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bimye umwanya wo gushoteramo abasore ba Espagne,uwitwa Fabian Luiz aracenze agiye kurekura ishoti ryashoboroga guteza ibibazo gusa birangira Marc Guehi aryitambitse umunyezamu ahita arifata

    22′ Lamine Yamal yari agerageje guhindura umupira ashaka Daniel Olmo gusa birarangira Jordan Pickford asohotse arawufata

    18″ Amakipe yombi yakaniye umukino nta n’imwe iri gushaka gukora amakosa , Abasore ba Espagne barimo Nico Williams bari kubona imipira bagerageza gucenga ariko ba myugariro b’u Bwongereza bakayibakuraho

    15′ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza nayo  itangiye  gusatira cyane cyane icungira ku kwirukankana imipira, Kayle Walker awuzamukanye yiruka ageze imbere y’izamu arawuhindura ariko birangira Aymeric Laporte atabaye 

    12′ Nico Williams azamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw’amahina agiye kurekura ishoti mu izamu birangira Stones atabaye ashyira umupira muri koroneri 

    10′ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yaribonye amahirwe ya mbere imbere y’izamu rya Espagne kuri kufura yaritewe ariko birangira umusifuzi avuze ko uwitwa Marc Guehi yakoze amakosa 

    6′ Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yabuze umupira kuko uri guhererekanywa n’abasore ba Espagne gusa 

    4′ Nico Williams ahinduye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo u Bwongereza ariko birangira Stones awushyize muri koroneri itagize icyo itanga 

    3′ Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo ifite umupira ihererekanya neza ariko ikabikorera mu rubuga rwayo

    1’Umukino utangijwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne ariko ntabwo itindanye umupira 

    Abakinnyi 11 ba Espagne babanje mu kibuga:

    Simon

    Carvajal

    Le Normand

    Laporte

    Cucurella

    Rodri

    Ruiz

    Yamal

    Olmo

    Williams

    Morata

    Abakinnyi 11 b’u Bwongereza babanje mu kibuga:

    Pickford

    Walker

    Stones

    Guehi

    Saka

    Mainoo

    Rice

    Shaw

    Foden

    Bellingham

    Kane

    Ikipe y’igihugu ya Espagne batazira ‘La Roja’ yazamutse mu itsinda yarimo iriyoboye, ikaba yarikumwe n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Croatia na Albania. Muri 1/8 yasezereye Georgia,muri 1/4 isezerera u Budage naho muri 1/2 isezerera ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iyitsinze ibitego 2-1.

    Biteganyijwe ko Lamine Yamal wujuje imyaka 17 ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ari buze kwandika amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukinnye umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye rihuza amakipe y’ibihugu (Euro cyangwa igikombe cy’Isi) nyuma ya Pelé wari ufite aka gahigo aho aho yari yarakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyo mu 1958 afite imyaka 17 n’iminsi 249.

    Igitego uyu mukinnyi yatsinze bakina n’u Bufaransa muri 1/2 cyatumye ahita aba umukinnyi ukiri muto utsinze muri Euro ndetse amaze no gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego,ibintu bitari byarakozwe n’undi mukinnyi wese wa Espagne muri Euro imwe.

    Ikipe y’igihugu ya Espagne irakina uyu mukino ishaka igikombe cya 4 cya Euro nyuma yicyo yegukanye mu 1964,2008 ndetse n’icyo muri 2012. Mu gihe yacyegukana niyo yaba ifite ibi bikombe byinshi mu mateka.

    Espagne mu mateka yayo yatsinzwe rimwe yageze ku mukino wa nyuma,icyo gihe hari mu 1984 ikaba yaratsinzwe n’u Bufaransa.

    Umutoza wa Espagne,De la Fuente agiye gutoza uyu mukino afite imyaka 63 ndetse n’iminsi 23 akaba ariwe mutoza w’ikipe y’igihugu ugiye gutoza umukino wa nyuma wa Euro akuze nyuma ya Luis Aragonés watoje Espagne muri 2008 afite imyaka 69 n’iminsi 337 na Otto Rehhagel watoje Ubugereki muri 2004 afite imyaka 65 n’iminsi 330 ndetse Bose byarangiye begukanye igikombe.

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yo ntabwo izi uko iki gikombe gisa usibye kuba yarageze ku mukino wa nyuma wa Euro ya 2020 iheruka.

    Uyu niwo mukino wa nyuma mu marushanwa akomeye u Bwongereza bugiye gukina butari mu rugo. Umukino wa nyuma wa Euro ya 2020 bari mu rugo ndetse n’igikombe cy’Isi cyo mu 1966 nabwo bari mu rugo kuri Wembley Stadium.

    Intare 3 nk’uko bakunda kuyita ifite imibare myiza mu mu murwa mukuru w’u Budage i Berlin ahari bubere umukino kuko mu mikino 6 imaze kuhakinira yatsinzemo 4 banganya 2.

    Iyi kipe y’igihugu yazamutse ari iya mbere mu itsinda ryarimo Serbia, Denmark na Slovenia. Muri 1/8 yasezereye Slovakia, muri 1/4 isezerera u Busuwisi mu gihe muri 1/2 yasezereye u Buhorandi ibutsinze ibitego 2-1.

    U Bwongereza ntabwo buratsindwa mu mikino 6 iheruka ya Euro mu gihe bwinjijwe igitego mbere ndetse nta n’indi kipe irabikora.

    Gareth Southgate utoza u Bwongereza ni umutoza wa 3 ugeze ku mukino wa nyuma wa Euro inshuro irenze imwe nyuma ya Helmut Schön wahageze mu 1972 no 1976 ndetse na Berti Vogts wahageze mu 1992 no 1996. Bose bagiye bahagera bikurikiranya Kandi nta n’umwe wigeze uhatsindirwa kabiri.

    Ni inshuro ya Gatatu muri Euro Espagne iri kumwanya wa 8 ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi(FIFA) igiye guhura n’u Bwongereza bwo buri ku mwanya wa 5.

    Bahuriye mu itsinda rimwe mu 1980 birangira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ariyo itsinze ibitego 2-1, mu gihe undi wabahuje hari muri 1/8 birangira banganyije 0-0 ariko n’ubundi u Bwongereza bukomeza kuri penariti 4-2.

    Mu mukino uheruka kubahuza hari mu irushanwa rya UEFA Nations muri 2018 , ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze iya Espagne ibitego 3-2. Ni ibitego bya Raheem Sterling wari watsinze 2 ndetse na Marcus Rashford mu gihe ibya Espagne byo byari byatsinzwe na Sergio Ramos ndetse na Paco Alcácer.

    Mu marushanwa yose bombi bamaze guhura imikino 27, Espagne ikaba yaratsinzemo imikino 10 mu gihe u Bwongereza bwo bwatsinzemo imikino 13 banganya 4..

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144949/live-espagne-igiye-gucakirana-nu-bwongereza-ku-mukino-wa-nyuma-wa-euro-144949.html

  • Espagne yatsinze u Bwongereza yegukana Euro 2024 #rwanda #RwOT

    Igikombe cy’u Burayi cya 2024 (Euro 2024) cyari kimaze iminsi kibera mu Budage cyagukanywe na Espagne itsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma wabereye mu Mujyi wa Berlin kuri Olympiastadion ibitego 2-1.

    Espagne yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’u Burayi cya 2024 (EURO 2024), n’ubundi ni yo yinjiye mu mukino neza.

    Bayobowe n’ubusatirizi bwa bo nka Lamine Yamal na Williams, Espagne yagerageje gushyira igitutu ku bwugarizi bw’u Bwongereza ariko babyitwaramo neza n’umunyezamu Pickford yari ahagaze bwuma.

    Muri iki gice cya mbere, u Bwongereza wavuga ko amahirwe bwaremye afatika cyangwa kugera imbere y’izamu rya Espagne bifatika byari ku munota wa 17 ubwo Bukayo Saka yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko Espagne ikawohereza muri koruneri itagize icyo itanga. No ku munota wa 45, ku makosa ya Carvajal, Jude Bellingham yamwambuye umupira awuhindura imbere y’izamu, Kane ateye Rodrygo aritambika.

    Ku ikosa Williams yari akoreye Walker, u Bwongereza bwahawe kufura yatewe neza maze Foden atera mu izamu ariko umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Espagne yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri maze ku munota wa 47 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nico Williams ku mupira yari ahawe na Lamime Yamal.

    U Bwongereza bwagiye bukora impinduka nka Ollie Watkins ku munota wa 61 yasimbuye Harry Kane na Kobbie Mainoo ku munota wa 70 yahaye umwanya Cole Palmer.

    Izi mpinduka zagize akamaro kuko ku munota wa 73 Cole Palmer yashyuriye u Bwongereza ku mupira yari ahawe na Jude Bellingham.

    Espagne ntiyacitse intege yakomeje gusatira maze ku munota wa 86, Mikel Oyarzabal wari winjiye mu kibuga asimbura Alvaro Morata yatsindiye Espagne igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-1 maze Espagne yegukana igikombe cya Euro 2024.

    Lamine Yamal ahanganye na Harry Kane

    Nico Williams yatanze akazi gakomeye ku Bwongereza

    Ntabwo u Bwongereza bwahiriwe

    Bishimira igitego cya Nico Williams

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espagne-yatsinze-u-bwongereza-yegukana-euro-2024

  • Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza w’Umunye-Congo wayitozaga umu myaka 3 ishize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'umunye-Congo Guy Bukasa ashobora kongera gutoza Rayon Sports nk'umutoza mukuru yaherukagamo mu 2021.

    Guy Bukasa uje gusimbura Umufaransa Julien Mette watandukanye n'iyi kipe, si mushya muri ruhago y'u Rwanda kuko yatoje amakipe atandukanye nka Gasogi United ndetse n'iyi Rayon Sports asubiyemo.

    Bukasa wamaze kumvikana na Rayon Sports amasezerano y'Umwaka umwe, yasabwe kubanza gusesa yari asigaje muri AS Kigali kugira ngo abone uburenganzira bwo kuba yashyira umukono muri iyi Kipe y'Ubururu n'Umweru.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yamaze-kumvikana-numutoza-wumunye-congo-wayitozaga-umu-myaka-3-ishize/

  • NEC yatangaje igihe izatangariza ibyavuye mu matora – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024, NEC yavuze ko kandi ku wa 16 Nyakanga 2024 ari na bwo hazaba amatora y'abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, n'ay'umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Afite Ubumuga.

    NEC yavuze ko iby'ibanze bizaba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika izabitangaza mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 izatangaza iby'ibanze byavuye mu matora rusange y'Abadepite, mu gihe ku mugoroba w'uwo munsi izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora y'ibyiciro byihariye.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Iyi komisiyo y'amatora yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bigasozwa ku wa 13 Nyakanga 2024, byagenze neza muri rusange mu gihugu hose.

    Yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko igikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, cyatangiye ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024 kizakorwa mu byiciro.

    Iti 'Ku wa 14 Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda baba mu mahanga, ay'Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n'abakandida biyamamaza ku giti cyabo ku Banyarwanda baba mu mahanga.'

    NEC yerekanye ko ku wa 15 Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda n'ay'Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n'abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu Rwanda.

    Nk'uko biteganywa n'itegeko ngenga nimero 001/2019.OL ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga amatora, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yibukije Abanyarwanda ko bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w'amatora.

    Yakomeje iti ” Birabujjiwe kandi kwambara ibirango by'imitwe ya politiki cyangwa by'abakandida bigenga. Umukandida abujiwe kuba ha-fi y'ibiro by'itora keretse iyo aje gutora n'igihe cyo kubarura amajwi. “

    NEC yavuze ko umuturage umaze gutora ada¬fite akandi kazi kuri site y'itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi mu gihe abyifuza.

    Iyi komisiyo yavuze ko itora ni ibanga ndetse ko bibujijwe gufata amafoto mu bwihugiko cyangwa se agaragaza uwo umuntu yatoye.

    Urutonde ntakuka rwa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora rugaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, mu gihe abagore barenga 53% by'abazatora bose, bivuze ko ari 4.845.417. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ni 77.138, barimo abagabo 41.243 n'abagore 35.895.

    NEC yatangaje ko abakorerabushake barenga ibihumbi 100 boherejwe mu bice bitandukanye by'igihugu mu gufasha kugira ngo amatora agende neza ndetse biteganyijwe ko indorerezi zirenga 1100 ari zo zizaba zikurikirana uko amatora ari kugenda.

    Mu byumweru bibiri Perezida w’u Rwanda azaba yamenyekanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yatangaje-ko-ku-wa-16-nyakanga-2024-ari-bwo-hazaba-amatora-y-ibyiciro

  • Donald Trump yakomorewe kongera gukoresha Facebook – #rwanda #RwOT

    Ikigo cya Meta kibarizwamo Facebook n'izindi mbuga nkoranyambaga cyatangaje ko cyakomoreye Donald Trump ku kongera gukoresha izi mbuga mu rwego rwo gushyigikira ubwisanzure mu bya politike bemerera uyu mugabo uri kwiyamamaza ahagaragriye ishyaka ry'Aba-Républicains kuzifashisha nk'uko Joe Biden bahanganye na we azikoresha.

    Kugarurwa kuri Faceboom na Instagram byari byatangajwe na Meta muri Mutarama 2023 ariko byaru bitarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu.

    Ubuyobozi bwa Meta bwavuze ko ibyo ari nko guha amahirwe angana abiyimamariza kuba perezida bose bakabasha kugeza ibitekerezo byabo ku Banyamerika mu buryo bwose bashaka gukoresha.

    Trump yahagritswe kuri Facebook mu 2021 kubera kumvikana ashyigikiye abigaragambyaga batemera ibyavuye mu matora ya Perezida yo mu 2020 maze bakigabiza Inteko Ishinga amategeko ya Amerika, Capitol.

    Iki kigo kandi gitangaza ko n'ubwo cyemereye Donald Trump kongera gukoresha izi mbuga mu gihe cyose azaba yongeye kunyuranya n'amabwiriza arugenga nta kabuza azongera gufatirwa ibihano kandi mu buryo bwihuse.

    Donald Trump akomorewe kugaruka kuri Facebbok na Instagram nyuma y'uko muri iyi minsi ari kwiyamamaza yari ari kunyuza ubutumwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwe yise Truth yafunguye nyuma yo guhagarikwa ku zindi mbuga zinyuranye.

    Donald Trump yagaruwe kuri Facebook na Instagram


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-trump-yakomorewe-kongera-gukoresha-facebook