Blog

  • Kagame nagira 100% tuzarikubitaho zikamwe ayo zitahanye- Senateri Evode Uwizeyimana – #rwanda #RwOT

    Tariki 14 Nyakanga Abanyarwanda baba mu mahanga ni bo babimburiye abandi batora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite, hakurikiraho ab'imbere mu gihugu batora tariki 15 Nyakanga 2024.

    Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko abo mu Burengerazuba bw'Isi bakunda kunenga ko mu Rwanda hari umukandida ugira amajwi arenga 90% nyamara nta majwi ariho umukandida atagomba kurenza.

    Ati 'Nta mibare igenwe umukandida atagomba kurenza. Paul Kagame nagira 100% tuzarikubitaho zikamwe ayo zitahanye. N'abantu bo muri Komisiyo y'Amatora sinshaka ko bazavuga ngo ariko se ko tubona Paul Kagame ari hafi gusatira 100% hari n'abandi bakandida babiri turavuga ko wenda bafite 0.2%? Turabigenza gute?'

    Uwizeyimana yavuze ko agendeye ku byo babonye mu bikorwa byo kwiyamamaza ibizava mu matora byigaragaza.

    Ati 'Icyo tudafite ni imibare neza ariko ibikorwa byo kwamamaza twagiye tubona biragaragaza ibizavamo.'

    Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko ibihugu by'i Burayi na Amerika byahereye kera bitegeka Afurika uko amatora agomba kugenda, byitwaje inkunga bitanga mu matora.

    Ati 'Abo bantu bumva ko byanga bikunda 'twatanze amafaranga kandi dufite umukandida dushyigikiye, ni na we ugomba gutsinda'. Atari uwo utsinze tuzavuga ko hari igitugu, tuzavuga ko habayeho kwiba amajwi, urubyiruko mugomba kugumuka mugatwika amapine, mukamena amadirishya, mugasahura. Ni ibyo baba bashaka.'

    Senateri Uwizeyimana yahamije ko nta demokarasi ihuriweho n'Isi yose ibaho kuko hari aho usanga bafite amashyaka abiri asimburana ku butegetsi kandi akaburambaho nyamara byifuza ko ahandi bagira amashyaka menshi cyane atagira icyo amariye igihugu.

    Yahamije ko demokarasi idatandukanywa n'umuco w'igihugu n'imibereho y'abaturage bacyo n'amateka yacyo.

    Ati 'Demokarasi dufite, ni ukuvuga demokarasi yumvikanyweho yabayeho nyuma y'ibiganiro byinshi n'impaka (…) abantu bagenda bavuga ngo ariko tubanze dusesengure ibibazo by'igihugu, tumenye amateka y'igihugu, imiterere yacyo, tumenye icyangije ubumwe bw'Abanyarwanda, tumenye imitwe ya politike uburyo yitwaye mu 1991 kugeza mu 1994 kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma nitumara gusesengura amateka y'igihugu turebe icyateye ubuhunzi, turebe icyatumye abantu bamwe bari impunzi babuzwa gutaha kugeza ubwo abana babo bafashe intwaro bakarwana bakabohora igihugu.'

    'Ibyo byose byagombaga kurebwaho kugira ngo tumenye ngo igisubizo kibereye Abanyarwanda ni ikihe? Ni uko haje demokarasi yumvikanyweho ishingiye kuri ya mahame remezo 10 ari mu Itegeko Nshinga'

    Mukantaganzwa Domitilla wari muri komisiyo yateguye Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rya 2003 yavuze ko abaturage icyo gihe banze ibyo gushyiraho amashyaka menshi kuko bari bamaze kubona uburyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko nta majwi ntarengwa abaho muri demokarasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-nagira-100-tuzarikubitaho-zikamwe-ayo-zitahanye-evode-uwizeyimana

  • Messi yasimbujwe hakiri kare! Argentine yongeye kwisubiza Copa America ku nshuro ya 2 yikurikiranya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Argentine yegukanye igikombe cya Copa América 2024 itsinze Colombia 1-0 nyuma yo gutsinda igitego mu minota y'inyongera ku wa 112 mu gihe iminota 90 isanzwe y'umukino nta gitego cyari cyatsinzwe.

    Lautaro Martinez, niwe wahesheje insinzi Argentine, ahita anaba umukinyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa aho yatsinze ibitego bitanu.

    Muri uyu mukino, Lionel Messi nyiyakinnye iminota yose kuko yasimbujwe ku munota wa 66 kubera imvune yari agize.

    Argentine yegukanye igikombe cya kabiri yikurikiranya doreko muri 2021 yecyegukanye, 2022 yegukana cy'Isi ndetse none ubu yongeye kwegukana icya 2024.

    Source : https://yegob.rw/messi-yasimbujwe-hakiri-kare-argentine-yongeye-kwisubiza-copa-america-ku-nshuro-ya-2-yikurikiranya/

  • APR FC mu nzira zo gutizwa umukinnyi na Yanga Africans akayifasha guhangana na Azam – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro Gift Fred wa Uganda utaritwaye neza muri Yanga Africans kubera ko urwego rwe ruri hasi, amakuru ava Tanzania ngo Yanga irashaka kumutiza APR FC.

    Biravugwa ko nibidashoboka kumutiza APR FC, bazatandukana bamurekure ajya gushakira ahandi umugati.

    Gift Fred aravugwa muri APR FC doreko ashobora kuyifasha kuzitwara neza mu mukino wa CAF Champions League uzayihuza na Azam nayo yo muri Tanzania.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-mu-nzira-zo-gutizwa-umukinnyi-na-yanga-africans-akayifasha-guhangana-na-azam/

  • NEC! Itangazo ryihutirwa rigenewe abanyarwanda batigeze babasha kwiyimura kuri lisiti y'itora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje ko Abanyarwanda batigeze babasha kwiyimura kuri lisiti y'itora, ubu bemerewe gutorera aho baherereye.

    Itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, rigira riti 'Niba utarabashije kwiyimura, ukaba wanditse ku ilisiti y'itora, wemerewe gutorera kuri site y'itora ikwegereye ku mugereka.'

    Source : https://yegob.rw/nec-itangazo-ryihutirwa-rigenewe-abanyarwanda-batigeze-babasha-kwiyimura-kuri-lisiti-yitora/

  • Kuri Site z'Itora zitandukanye mu Mujyi wa Musanze, abaturage bagiye gutora bose bari guhabwa icyayi n'amandazi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri Site z'Itora zitandukanye mu Mujyi wa Musanze, abaturage bagiye gutora bose bari guhabwa icyayi n'amandazi.

    Nko mu mudugudu wa Nyiraruhengeri akagari ka Rwebeya, habereye ibisa nk'agashya muri aya matora, umuntu wese uri kumara gutora ari guhabwa icyayi n'irindazi mbere yuko ataha.

    Ni mu rwego rwo kwishimira igikorwa ryo kwihotiramo abayobozi babanyuze ndetse n'ubusabane bukunze kuranga abatuye muri aka karere.

    Kuri uyu wa mbere taliki 15 Nyakanga 2024, nibwo abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 9 bari imbere mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika ndetse n'abadepite.

    Source : https://yegob.rw/kuri-site-zitora-zitandukanye-mu-mujyi-wa-musanze-abaturage-bagiye-gutora-bose-bari-guhabwa-icyayi-namandazi-amafoto/

  • Amashimwe ni yose ku bahanzi batuye i Bugeser… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, aho Perezida Kagame yasohoje isezerano yari yahaye Butera Knowless wamusabye kuzabasura, ubwo yatangaga ubuhamya bwe ku wa 6 Nyakanga 2024 kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

    Icyo gihe Butera Knowless yagaragaje ko gutura mu Bugesera byaturutse ku buzima yanyuzemo bwo kuba mu kazu gato, agahorana inyota y'uko aziyubakira inzu nini.

    Yavuze ko yakuze atekereza kuzagira inzu ngari ku buryo icyumba azajya aba yarayemo atari cyo azajya aruhukiramo.

    Ibi ni byo byatumye ashakisha ikibanza mu Karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna. Yavuze ko afatanyije n’umugabo we Ishimwe Clement bemeje kubaka muri kariya gace, kandi bashishikarije n’abandi barimo abahanzi, inshuti z’umuryango kujya gutura hamwe nabo.

    Ariko kandi ngo bahuye n’ibicantenge bya bamwe mu bantu bo muri Kigali bababwiraga ko bitari bikwiriye kujya gutura muri kariya gace.

    Ati “Ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyawe ni uko twizerera muri mwebwe […]”

    Butera yavuze ko kuba Paul Kagame yarateje imbere akarere ka Bugesera, akahageza ikibuga cy’indege, imihanda myiza ndetse nawe agatura muri aka karere, byatumye bahaguma. 

    Ati “Twagiye kubona tubona mwebwe na Madamu noneho mutubereye abaturanyi i Bugesera. Ibintu mwabishyize ku rundi rwego.”

    Knowless yavuze ko yuzuye amashimwe ku mutima we bitewe n’urugendo rwiza rw’ubuzima amaze kugeraho abicyesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

    Ati “Ntabwo twabona uko tugushimira Nyakubahwa Chairman, kubera ko twa twana twari mu tuzu duto, tw’udupfubyi, tudafite icyerekezo, tudafite uwo tubwira, tutazi ngo ejo buzacya bimeze gute, mwaratureze turakura…”

    Urwibutso rudasaza mu buzima bw'aba bahanzi

    Mu butumwa Ishimwe Clement washinze Kina Music yanyujije ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yasohoje isezerano akabakira. Ati “Imvugo ye niyo ngiro. Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Paul Kagame.”

    Tom Close yanditse ku rubuga rwa Instagram, ashima Perezida Kagame ku bwo kumwakira na bagenzi be ndetse no kumugabira. Yagaragaje Perezida Kagame nk'ingabire, Imana yahaye u Rwanda.

    Ati 'Uwampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame uri Ingabire twahawe nk’abanyarwanda. Mwakoze.'

    Butera Knowless ari nawe wasabye Perezida Kagame kubakira, yanditse ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko ari urwibutso rudasanzwe kuba yakiriwe n'Umukuru w'Igihugu. Ati 'Imvugo ye, ni yo ngiro.'

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko nta kintu kiruta kwirahira 'Umukuru w'Igihugu wamugabaye'. Arenzaho ko azahora ashima.

    Ni mu gihe Nel Ngabo umaze gushyira hanze Album eshatu, yavuze ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu 'ari umunsi adashobora kuzibagirwa'. Ati 'Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.'

    Platini P wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Atensiyo', we yanditse kuri konti ye ya Instagram, ati 'Uwangabiye, njye namwitura iki? Karame na none Mwungeri.' Ni mu gihe Meddy Saleh yanditse ashima Umukuru w'igihugu wabakiriye mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga.

      

     

     

     

     

     

     


    Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi batuye i Bugesera

    Abahanzi batuye i Bugesera bashimye Perezida Kagame wabakiriye akanabagabira

    Abahanzi bagaragaje ko batewe ishema no kuba Perezida Kagame yasohoje isezerano akabakira
    Tom Close yashimye Perezida Kagame ku bw’igihugu cyiza, ikiruta ‘ibindi akangabira’
    Butera Knowless yavuze ko nta kiruta kujya yirahira ko yagabiwe inka n’Umukuru w’Igihugu 


    Ishimwe Karake Clement yagaragaje ko bazahora bashima Umukuru w’Igihugu

    Jules Hirwa usanzwe ari Producer yacuranze gitari afasha abahanzi gutaramira Umukuru w’Igihugu




    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abahanzi batuye i Bugesera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144953/amashimwe-ni-yose-ku-bahanzi-batuye-i-bugesera-bagabiwe-inka-na-perezida-kagame-amafoto-144953.html

  • Miliyoni 395$ zagenewe gahunda yo kongera abanganga zizashorwa gute? – #rwanda #RwOT

    Uramutse ucishije ijisho mu mibare ubona ko mu myaka nka 20 ishize urwego rw'ubuzima rwakoze ibikomeye.

    Ubuzima bwiza bw'abaturage bugaragazwa n'icyizere cyo kubaho cyabo. Mu myaka nka 20 ishize icyo cyizere cyavuye ku myaka 50 kigera ku myaka hafi 70.

    Abana bapfa mu 1000 bavutse ari bazima bageze kuri 45, ababyeyi bapfa babyara bava baragabanyuka. Ibyo kandi byiyongera kuri 96% by'abana bose bavukira kwa muganga.

    Icyakora nubwo umugogoro wari ubangamiye ubuvuzi bw'ibanze wavuyeho, ubu u Rwanda rwinjiye mu kindi gice kibangamiye ubuzima na cyo rugomba kwitaho uko byagenda koze.

    Ni icy'indwara zitandura nka kanseri, diabetes, umuvuduko ukabije w'amaraso, guturika kw'imitsi yo mu bwonko bizwi nka stroke, n'izindi.

    Ibyo byiyongera ku mubare muke w'abaganga, nubwo ari ikibazo kibangamiye Afurika yose kuko Afurika y'Epfo, Libya na Botswana ari byo byujuje amabwiriza ya OMS, ariko u Rwanda nk'igihugu gishaka kuba igikize rugomba kurenga urwo rwego Afurika iriho.

    Bavuga ko igihugu cyihagije ku baganga iyo byibuze gifite bane bita ku baturage 1000. Uyu munsi mu u Rwanda ruracyari ku muganga umwe ku barwayi 1000.

    Mu guhangana n'ibyo bibazo, u Rwanda rwatangiye amavugurura akubiyemo byinshi bizitabwaho yiswe 4×4, agashingira ku kongera abari mu buvuzi.

    Yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yabaye ku wa 13 Nyakanga 2023 hasabwa ko yahita atangira gushyirwa mu bikorwa.

    Byatumye ku wa 02 Ugushyingo 2023 ibigo bigera kuri 31 bisinyana amasezerano yo kuyashyira mu bikorwa.

    Byarimo kaminuza 13, ibitaro byigisha ku rwego rwa kaminuza 14 n'amahuriro cyangwa inama enye zitandukanye zihuriramo abo mu buvuzi.

    Intego ni uko buri mwaka w'amashuri muri Kaminuza zigisha ubuvuzi hazajya hinjira abanyeshuri 8.378, bivuze ko imyaka ine bazaba ari 49.802 ariko abo biteganyijwe ko bazaba basoje amasomo mu 2028 ni 32.973.

    Abo 32.973 abazaba barimo abaganga 1686 (généraliste) ababaga indwara z'amenyo 185, inzobere mu by'imiti 832, abaforomo 15.770, ababyaza 5209 na ba bandi buzuzanya n'abaganga 8394.

    Abo baziyongera ku bagera kuri 28 babarurwaga mu mpera za 2023 barimo abaforomo 14.816 ababyaza 2137 abakozi buzuzanya n'abaganga 6831, abakora mu by'imiti 1302 ababaga indwara z'amenyo 102, abaganga (généralistes) 1303 n'inzobere mu mashami atandukanye zigera ku 694.

    Ubusesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko iyo amavugurura ya 4×4 atabaho, bikaguma uko byari bisanzwe, mu 2028 hari kuzagera habarurwa abanyeshuri bari mu buvuzi 11.292 gusa.

    Mu 2028 u Rwanda ruzaba rwarongereye abo mu buvuzi barenze ibihumbi 32

    Miliyoni zirenga 395$ zizibanda kuki?

    Uko yitezweho umusaruro ufatika, ni na ko ayo mavugurura ya 4×4 azatwara akayabo kuko biteganywa ko azashorwamo 395.297.026$ (arenga 516.385.201.598 Frw y'ubu), aho umunyeshuri umwe azajya atangwaho 7937$ (arenga miliyoni 10 Frw).

    Ni amafaranga azashorwa hashingiwe ku byiciro bine by'ingenzi birimo kongera umubare w'abanyeshuri no kuzamura ireme ry'amasomo bahabwa binyuze muri porogaramu zitandukanye, icyiciro kizatwara 141.288.063$.

    Icya kabiri kizaba kijyanye no kongera abarimu bazave kuri 918 bagere kuri 3304, mu Rwanda baba batanahari, hagashakwa bandi hanze kugira ngo uburezi busabwa bwose buboneke. Ni icyiciro kizatwara arenga 172.847.301$.

    Ibijyanye no kuzamura ireme ry'amahugurwa atangwa binyuze mu bikorwaremezo bigezweho bizatwara 80.992.886 Frw mu gihe imirimo y'ubuhuzabikorwa kugira ngo aya mavugurura agerweho yo izatwara 168.776$.

    Ni amavugurura azaba ashyirwa mu bikorwa hanakorwa ibindi byo gushyiraho uburyo bwo gufasha abakozi gukora bishimye nko kongera ibibagenerwa.

    Birimo kandi kongerera ubushobozi abajyanama b'ubuzima, bahabwa impamyabushobozi, bongererwa indwara bavura bijyanye n'ubumenyi bazajya baba bahawe.

    Ni na ko kandi Kigali Health City, icyanya cy'ubuvuzi cyashyizwe i Masaka kirimo imishinga itandukanye yatekerejwe mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi, kizaba kiri kujya mu buryo.

    U Rwanda kandi ruzaba rukataje mu gushyiraho uburyo butuma haboneka ibikoresho by'ubuvuzi nk'imiti, imashini zifashishwa mu kubaga n'ibindi ku buryo bizajya bibonekera ku gihe ndetse ku giciro kitaremereye.

    Ibyo bikorwa kandi bizajyana no kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi rinafasha mu kwita ku bibazo bikeneye kwitabwaho byishuse, bitari bya bindi umurwayi amara amasaha atarafashwa kandi akeneye ubufasha bwihuse.

    Icyanya cy'ubuvuzi cyashyizwe i Masaka kirimo imishinga itandukanye yatekerejwe mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi, mu 2028 kizaba cyaratangiye gutanga umusaruro

    Imyaka 90 y'icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda

    Mu myaka ine iri mbere n'indi izakurikira u Rwanda ruzaba rwatangiye gusogongera ku musaruro w'ingamba rwashyizeho, aho ku ikubitiro ba baganga bane basabwa ko bazaba bita ku baturage 1000 bazaba barabonetse.

    Icyo gihe impfu ziterwa n'indwara zandura n'ibibazo bibaho umugore abyara n'ibyibasira abana bato, zizaba zaragabanyijwe ku kigero cya 60%.

    Mu myaka ibiri izakurikira 2028 ababyeyi bapfa babyara bazaba bageze kuri 70 bagere kuri 50, igihe u Rwanda ruzaba rwarageze ku ntego rwihaye yo kuba igihugu gikize.

    Abana bapfa bavuka mu bagera ku 1000 bavutse ari bazima bazaba batarenga 11, mu gihe 41% by'impfu ziterwa n'indwara zitandura bizaba byagabanyijwe, na ho abana bapfa bari munsi y'imyaka itanu bazaba bari munsi ya 5%.

    Ni mu gihe icyizere cyo kubaho kizaba ari imyaka 80 mu myaka irindwi izakurikira uvuye igihe amavugurura ya 4×4 azarangirira ijye yiyongeraho hafi umwaka umwe mu myaka izakurikira.

    Mu 2028 umuzima bw’abana bavuka buzaba bwaritaweho cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-395-zagenewe-gahunda-yo-kongera-abanganga-zizashorwa-gute-tunyurane

  • Live: Abanyarwanda bagera kuri miliyoni icyenda bazindukiye gutora Perezida n'Abadepite (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu bagiye gutora bakurikira ababa mu mahanga, bo batoye ibyo byiciro byombi ku wa 14 Nyakanga.

    Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Phillippe wigenga.

    Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y'Abadepite 24 b'abagore batorwa n'Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z'imitegekere y'lgihugu, Amatora y'Abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'Amatora y'Umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga.

    UKO AMATORA Y'UMUKURU W'IGIHUGU N'ABADEPITE ARI KUGENDA HIRYA NO HINO MU GIHUGU

    Abasaga ibihumbi 15 baratorera i Gahanga

    Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo, abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, bari bageze ku miryango ku Ishuri rya GS Gahanga I ahahurijwe site ebyiri zirimo iya Gahanga ndetse na Site ya Kagasa.

    Kuri Site ya Gahanga biteganyiwe ko abaturage 6,781 aribo baza kuhatorera mu gihe kuri Site ya Kagasa biteganyie ko abaturage 8,554 aribo baza gutora.

    Muri rusange abaturage 15,335 ni bo baza gutorera kuri izi site zombi.

    Mu baturage bari kuri izi site, biganiemo abakuze ndetse n'urubviruko rurimo n'abaje gutora bwa mbere.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko mu byo bifuza ku mukandida batora harimo kongera ibyumba by'amashuri, kugeza imihanda aho itagera n'ibindi.

    — Kuri Site ya Ecole Primaire Camp-Kigali, naho ubwitabire buri hejuru aho abatora bari ku murongo. Hari ibyapa by'imidugudu itandukanye kugira ngo byorohereze abayituyemo.

    Hari n'indorerezi zavuye mu mahanga ziri gukurikirana uko amatora agenda.

    Agashya muri Musanze

    Mu Karere ka Musanze mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri Akagari ka Rwebeya, umuturage umaze gutora arimo guhabwa icyayi n'irindazi

    Umuturage umaze gutora i Musanze ari guhabwa icyayi n’irindazi

    — Kuri Site ya SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo, abatora bitabiriye ku bwinshi ndetse aba mbere batangiye iki gikorwa saa Moya zuzuye. Kuri ubu, biracyakomeje aho mu batora harimo abaturage basanzwe, abari mu nzego zishinzwe umutekano n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Abatarabashije kwiyimura boroherejwe

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje ko abantu batabashije kwiyimura kuri lisiti y'itora bemerewe gutorera ahabegereye mu gihe baba bari kuri lisiti y'itora.

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora bemerewe gutorera ahabegereye mu gihe baba bari kuri lisiti y’itora. pic.twitter.com/XJt5TxFm6I

    — IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024

    8:10 Bamwe mu bapolisi bitabiriye Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, aho batoreye kuri site ya GS Muhima mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge

    INCAMAKE Y'AMATORA MU RWANDA GUHERA MU 1960

    Amatora ya mbere mu Rwanda yabaye hagati ya tariki 27 Kamena na 22 Nyakanga 1960, hakorwa amatora y'abajyanama ba komine mu gihugu bisabwe n'u Bubiligi.

    Ni amatora yakozwe mu mwuka mubi cyane ibihumbi by'Abatutsi bimaze kumeneshwa, abandi barapfuye mu gihe Ababiligi biteguraga kwambura ubutegetsi umwami, bugashyirwa mu maboko y'Abahutu bafatwaga nk'abumvira Ababiligi cyane.

    Byigaragaje muri ayo matora ya mbere yakozwe mu mvururu nkuko indorerezi zitandukanye zabitangaje, aho mu myanya isaga 3000, ishyaka MDR Parmehutu ryatsindiyemo 74 %, naho 7.8 % itsindirwa na Aprosoma, 6.6 % ijya kuri RADER, mu gihe UNAR yabonye 1.7 %.

    Muri iyo nkubiri yose, amashyaka ane niyo yari ku isonga mu bikorwa bya Politiki mu Rwanda. Ayo ni MDR-PARMEHUTU yashinzwe na Kayibanda Gregoire mu 1957, UNAR, ishyaka ryari rishyigikiwe Umwami ndetse rikanasaba ko u Rwanda rubona ubwigenge ryashinzwe tariki ya 3 Nzeri 1959, na AREDETWA ryaharaniraga uburenganzira bw'Abatwa ryashinzwe muri Nzeri 1959.

    Nyuma kandi havutse RADER yiyitaga ishyaka ry' Ubwiyunge bw'Abanyarwanda, yashinzwe muri Gicurasi 1961.

    Tariki 25 Nzeri 1961 habaye amatora y'abadepite ya mbere mu Rwanda ndetse haba na Kamarampaka yo kwemeza niba abanyarwanda bashaka ubwami cyangwa Repubulika.

    MDR yari ifite abadepite benshi niyo yatoye Perezida, hemezwa Kayibanda Gregoire. Kayibanda yafashe ubutegetsi mu Ukwakira 1961 asimbura Mbonyumutwa Dominique wari umaze amezi icyenda ayobora inzibacyuho.

    Kayibanda yayoboye manda ye ya mbere kugeza mu 1965, yongera kwiyamamaza ari we mukandida rukumbi, ndetse anabisubiramo mu 1969 dore ko MDR Parmehutu ariryo shyaka ryari ryemewe mu gihugu ku butegetsi bwe.

    Kayibanda yayoboye u Rwanda mu gihe cy'imyaka 12 kugeza tariki 5 Nyakanga 1973, ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari Umugaba Mukuru w'Ingabo icyo gihe.

    Nyuma yo kujya ku butegetsi ku ngufu, ishyaka MRND rya Habyarimana niryo ryari ryemewe gusa, amahitamo mu gihe cy'amatora ari ibarya ry'icyatsi rihagarariye Habyarimana n'ikijuju gihagarariye kutamutora.

    Byatumye mu matora ya Perezida wa Repubulika yiyamamaza wenyine dore ko yari amatora yasaga nk'urubanza rw'urucabana, aho mu yo ku wa 24 Ukuboza 1978, yatowe ku kigero cya 98.99%, ayobora manda y'imyaka itanu.

    Mu 1983 nabwo yongeye kwiyamamaza wenyine atorwa ku majwi 99.97% mu gihe ayo ku wa 19 Ukuboza 1988 ari nayo ya nyuma yakozwe ku ngoma ye, yayatsinze nabwo ntawe bahanganye ku kigero cya 99.98%.

    Mu 1991 hakozwe amatora ya ″referendumu″ yari igamije kuvugurura Itegeko Nshinga ryemeza ko habaho amashyaka menshi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amatora yongeye kuba tariki 25 Kanama 2003 yegukanwa na Paul Kagame wa FPR INKOTANYI. Amatora ya Perezida yongeye 9 Kanama 2010 yitabiriwe n'abarenga miliyoni eshanu nayo yegukanywe na Paul Kagame wagize amajwi 93.08%, yongera gutsinda ayo mu 2017 na 2024.

    Kuva mu 1960 ubwo u Rwanda rwakoraga amatora ya mbere, u Rwanda rumaze gukora amatora icumi y'umukuru w'igihugu, amatora 11 y'Abadepite, amatora atatu y'abasenateri na Referandumu inshuro enye.

    Tariki 25 Nzeri 1961 nibwo habaye Kamarampaka n’amatora y’abadepite mu Rwanda

    AMASHUSHO: Kuri Site y'itora ya Group Scolaire ya Gatenga, Akagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, amatora yamaze gutangira. Yabanjirijwe no kurahira kw'abakorerabushake ndetse no kwerekana no gufunga amasanduku ari bukoreshwe. pic.twitter.com/2D7BKBDY3Y

    — IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024

    — Kuri Site ya Camp Kigali babanje gusobanurirwa uko batora no kwerekwa ko agasunduku k'itora bashyiramo impapuro batoreyeho nta kintu kirimo.

    Akanyamuneza ku rubyiruko rutoye bwa mbere

    Mukamurerwa Françoise w'imyaka 18, yishimiye gutora bwa mbere. Yavuze ko yashimishijwe n'ukuntu icyumba cy'Itora gitatswe neza.

    Ati 'Numvaga mfite amatsiko yo kureba uko batora, rero nasanze ari byiza kandi ntabwo bitinda nicyo nakundiye amatora. Ikindi nakunze ukuntu badekoye numvaga bavuga ngo ni ubukwe ariko rwose ni nabwo kuko badekoye cyane kuburyo bitangaje.'

    Bayavuge Esperance utuye mu Mudugudu wa Kigega mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, na we ni umwe mu batoye mu ba mbere kuri iyi site.

    Yavuze ko yishimiye kuzinduka kugira ngo abe mu ba mbere batora kare.

    Ati 'Gutora bwa mbere ni uko mfite imirimo myinshi nshaka kujya gukora hakiri kare rero niyo mpamvu nazindutse ngo ntore kare njye mu mirimo yanjye.'

    Mukamurerwa Françoise w'imyaka 18 yishimiye gutora ku nshuro ya mbere

    Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batoye bwa mbere

    Abakuze bishimiye gutora mbere

    Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza, abatoreye kuri Site ya EP Rwaza II ni abo mu Kagari ka Kabushinge baturuka mu midugudu umunani. Batangiriye itora ku gihe kuko umuturage wa mbere yatoye saa moya zuzuye.

    Bamwe mu bitabiriye aya matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'abadepite, bazindutse biganjemo abakuze bishimiye uko aya matora yateguwe n'uburyo bafashijwe bagatora hakiri kare.

    Mpagazehe Catherine w'imyaka 92 ni umwe muri bo. Yagize ati “Iki gikorwa nacyakiriye neza kuko ntabwo nahatinze kandi twari twariteguye, ubu ngiye mu rugo ubundi ibindi ndabikurikiranira kuri radiyo.”

    Hakizimana Canisius w'imyaka 85 na we yagize ati “Iki gikorwa nagishimye kuko biragaragara ko amatora bayateguye neza, natoye Perezida n'abadepite kandi ntoye ndi uwa mbere, biranshimoshije cyane.”

    Umusaza Ngenzi Silas utuye mu Mudugudu w'Umuseke mu Kagali ka Kabahizi mu Murenge wa Gitega, ari mu ba mbere batoreye kuri site ya GS Cyahafi yemeje ko amatora yagenze neza kandi ko yihitiyemo umuyobozi uzamugirira akamaro.

    Umusaza witwa Munyankindi Straton, yatoreye kuri Site ya Gaseke mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi. Ni we watoye ari uwa mbere kuri iyo site.

    7:10 Kuri Site y'itora ya Ecole Primaire Bizu yo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Mukimba, Umudugudu wa Kigarama abaturage batangiye gutora.

    Abanya-Kigali na bo ntibatanzwe

    Kuri Site ya SOS Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hari abaturage benshi bacyereye gutora hakiri kare.

    AMATORA YATANGIYE HIRYA NO HINO

    7:00 Aba mbere batangiye gutora mu matora ya Perezida n'ay'abadepite hirya no hino mu gihugu. Abaturage bageze kuri site z'itora mu rukerera, bategereje ko saa moya zigera ngo batangire gutora.
    Nko kuri site ya Cyahafi umuntu wa mbere yatoye saa moya zuzuye.

    6:55 Kuri site ya Rwamagana A iherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, abaturage benshi bazindukiye mu matora y'Abadepite n'Umukuru w'Igihugu. Kuri iyi site hari kandi gutorera inzego z'umutekano.

    Bayiraye ku ibaba

    Mu Karere ka Nyamasheke abaturage batangiye kugera kuri site z'itora saa 5:30, abandi bari bari mu mihanda berekeza kuri site batorera. Aha ni kuri site ya GS Bushenge yo Mudugudu wa Ruhinga 1 akagari ka Gatamu, Umurenge wa Bushenge.

    Hirya no hino mu bice bitandukanye by'akarere ka Huye naho abaturage batangiye kwerekeza mu bikorwa by'amatora.

    Aha ni mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, Umudugudu wa Kabutare,kuri Site y'itora ya GS Butare Catholique.

    Muri Gicumbi abaturage batangiye kuzinduka mu rukerera. Ttwageze kuri site ya Gisuna iherereye mu kagari ka Gisuna mu murenge Byumba, ahatorera imidugudu ine. Ucyinjira ubona ko site zateguwe neza.

    Site ya Gacurabwenge, akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba saa kumi n’ebyiri n’ igice abaturage batangiye gukora umurongo

    Iby'ibanze biva mu matora ya Perezida wa Repubulika birarara bimenyekanye

    Ku Cyumweru, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yavuze ko iby'ibanze biba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ibitangaza mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Imibare y'Ingenzi mu matora ya 2024

    Abakandida batatu nibo baratorwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Abo ni Paul Kagame wa FPR INKOTANYI, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wigenga.

    Ku mwanya w'abadepite, abakandida 589 ni bo bahatanira imyanya 80 mu kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda muri manda y'imyaka itanu. Barimo umukandida umwe wigenga, abandi baturuka mu mitwe ya politiki, bivuze ko ku rupapuro rw'itora haza kuba hariho imitwe ya politiki ihatanye ndetse n'umukandida umwe wigenga.

    Site ziratorerwaho hirya no hino mu gihugu ni 2433.

    Abanyarwanda bagiye gutora bangana na 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore ni 53%, bivuze ko ari 4.845.417.

    Abakorerabushake barenga ibihumbi 100 boherejwe mu bice bitandukanye by'igihugu mu gufasha kugira ngo amatora agende neza. Indorerezi zirenga 1100 ni zo zikurikirana uko amatora ari kugenda.

    Amatora agiye gupfundukira urugendo rw'ibyumweru bitatu rwo kwiyamamaza

    Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'Abadepite bagize umwanya uhagije wo kwiyamamaza hatati ya tariki ya 22 Kamena n'iya 13 Nyakanga 2024.

    Buri mukandida [ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu] yageze mu bice bitandukanye by'igihugu yahisemo, ageza imigabo n'imigambi bye ku Banyarwanda, n'impamvu bakwiye kumutora.

    AMAFOTO YA IGIHE: Irakiza Yuhi Augustin, Shumbusho Djasiri, Nezerwa Salomon, Herve Kwizera, Kwizera Remy Moses, Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-abanyarwanda-bagera-kuri-miliyoni-icyenda-bazindukiye-gutora-perezida-n

  • Perezida Kagame yagabiye inka abahanzi barimo… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024. Mu bakiriwe, harimo Butera Knowless ari nawe wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nelly Ngabo, Meddy Saled usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, umugore we Tom Close, Ange Ingabire Tricia n'abandi.

    Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk'uko Umukuru w'Igihugu yari yabisezeranyije.

    Yahiguye isezerano!

    Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk'aho ho guciribwa abantu.

    Ati 'Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za 'tse tse' zikarya abantu bakarwara bagapfa […] Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n'ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n'abantu abo aribo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.'

    Mu batanze ubuhamya ku rugendo rw'ubuzima bwe harimo na Knowless, wamushimiye aho yacyuye igihugu, ndetse amubwira ko yatuye mu Bugesera kubera impamvu nyinshi zirimo n'uko nawe ahafite urugo, kandi benshi bakomeje kuhatura.

    Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nyigisha' yasabye Umukuru w'Igihugu kuzabasura. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzasohoza isezerano.

    'Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.'

    Mu buhamya bwe, Knowless yijejej Paul Kagame ko bazakomeza gukorera igihugu. Ati 'Nk'urubyiruko icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ariho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n'ejo hazaza.'

    Akomeza ati 'Twa twana twari udupfubyi mwaratureze twarakuze ubu turabashimira. Twavuyemo abantu bakuru bazima aribo batwebwe. Ikirenze kuri ibyo twarashibutse, utwana twacu ubu ntabwo turirimbishwa n'agahinda turirimba kubera ibyishimo, abana bacu babona icyizere mu babyeyi babo' 

    Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n’abahanzi batuye i Bugesera




    Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi basanzwe batuye i Bugesera





    Abari imbere uhereye ibumoso: Platini P, Ishimwe Karake Clement, Meddy Saleh ndetse na Nel Ngabo


    Tom Close yataramiye abahanzi bagenzi be mu mugoroba udasanzwe mu buzima bw’abo



    Ku wa 6 Nyakanga 2024, nibwo Knowless Butera yasabye Perezida Kagame kuzabakira


    Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close


    Perezida Kagame yasohoje isezerano, yakira abahanzi batuye i Bugesera



    Perezida Kagame yakiriye aba bahanzi batuye i Bugesera mu rwuri rwe ruherereye Kibugabuga

    Umuhanzi Platini P wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Atensiyo’, ‘Veronika’ n’izindi

    Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music yataramye

    Ishimwe Karake Clement washinze Label ya ‘Kina Music’

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Paul Kagame yakiraga abahanzi batuye i Bugesera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144951/perezida-kagame-yagabiye-inka-abahanzi-barimo-knowless-batuye-i-bugesera-amafoto-144951.html

  • Icyo Regis Uwayezu wa APR FC avuga ku kwerekeza muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Vice Chairman wa APR FC, Uwayezu François Regis yahakanye amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Simba SC kuyibera umuyobozi (CEO).

    Imwe mu nkuru zakwirakwiye mu mpera z’icyumweru gishize yaba mu Rwanda ndetse no muri Tanzania, ni iya CEO mushya wa Simba SC.

    Inkuru zavugaga ko Uwayezu François Regis akaba Vice Chairman wa APR FC ari we ugomba kuba CEO mushya wa Simba Sporting Club yo muri Tanzania asimbura Iman Kajula.

    Mu kiganiro kigufi cyane yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Regis yahakanye aya makuru avuga ari ibihuha.

    Ati “nta mirimo mishya nabonye. Ni ibihuha.”

    Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva 2018 kugeza muri Nzeri 2021ubwo yeguraga. Muri Kamena 2023 ni bwo yagizwe Vice Chairman wa APR FC.

    Uwayezu François Regis yahakanye amakuru amwerekeza muri Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-regis-uwayezu-wa-apr-fc-avuga-ku-kwerekeza-muri-simba-sc