Blog

  • Kandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanne… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa Saba zo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Kandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bwo bageze kuri site y’itora i Kagugu.

    Ubwo yahageraga yasuhuje abo ahasanze, ajya ku murongo gutegereza nk'abandi hamwe n'umufasha we, agezweho arinjira yerekana irangamuntu anasobanurirwa uko gutora bikorwa.

    Mbere gato kandi i Kagugu hatoreye abahungu ba Paul Kagame babiri, Ivan Cyomoro Kagame na Captain Ian Kagame.

    Kimwe n’umukobwa we Ange Ingabire Kagame wari kumwe n’umugabo we bose babanje kujya ku murongo bagategereza nk’abandi.

    Ibirebana n'amatora biteganijwe ko biza kugera ku musozo saa Cyenda, hagakurikiraho kubarura amajwi ku mwanya w'umukuru w'igihugu n'Abadepite.

    Kuwa 16 Nyakanga 2024 hazatorwa ibyiciro by'abadepite bahagarariye abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, bazatorwa mu buryo bwihariye.

    Uyu munsi hararara hatangajwe icyerekezo cy'amatora, amajwi aba amaze kubarurwa mu gihe byitezwe ko aba arenga 60% na 70%.

    Kuwa 27 Nyakanga 2024 ni bwo hazatangazwa bidasubirwaho ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite.

    Ivan Cyomoro Kagame imfura Paul Kagame ubwo yatoraga anashyirwaho akamenyetso kagaragaza ko yamaze gutoraCaptain Ian Kagame ashyira urupapuro rw’itora ahabugenewe nyuma yo gutora

    Paul Kagame yatoreye i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali

    Ange Kagame n’umugabo we Bertranda Ndengeyingoma nabo babanje gutegereza Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gusuhuza abo basanze ubwo bari bategereje gutoraPerezida Kagame yabanje kwerekana ibyangombwa anasoje ashyirwaho ikimenyetso cy’uko yatoyeKandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoye mu matora akomatanije y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144973/kandida-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batoreye-i-kagugu-muri-gasabo-144973.html

  • Uko ibyamamare byo mu Rwanda no muri Diaspora… – #rwanda #RwOT

    Gutora ku banyarwanda ibihumbi 77 baba hanze y'u Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ni mu gihe ku banyarwanda b'imbere mu gihugu byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2024.

    Lisite ntakuka ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko abazatora mu Mujyi wa Kigali ari 1,172,229. Intara y'Amajyepfo hazatora 2,055,930.

    Intara y'I Burengerazuba abazatora ni 2,038,931; Intara y'i Burasirazuba ni 2,246,371, Amajyaruguru hazatora 1,480,558 n'aho abazatorera kuri site z'itora 2433.

    Ibyamamare mu ngeri zinyuranye ni bamwe mu bitabiriye aya matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite. InyaRwanda yakusanyije amafoto ya bamwe mu byamamare bitabiriye ibikorwa by’itora.


    Umuhanzi Davis D yatoreye mu gihugu cy’u Bubiligi, mu gihe yitegura kuhataramira, ndetse no muri Poland. Yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h’u Rwanda, binyuze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite.

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ndanyuzwe” yatoreye mu gihugu cy’u Bufaransa. Muri iki gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye azakorera mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024.

    Miss Umulisa Charlotte yatoye ku nshuro ye ya mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland.

    Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba yagize uruhare ku nshuro ye ya mbere mu kwitorera abayobozi Umulisa niwe wari guserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2022. Yigeze kwitabira irushanwa ry'ubwiza rya Miss Warsaw 2021, agera mu cyiciro cya nyuma


    Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yatoreye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Tina asanzwe ari n’umunyamideli ukomeye, ndetse aherutse gutangiza ‘Brand’ y’imyambaro ye

    Umunyamideli wamenyekanye nka Mimi Mirage yatoreye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kugira uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ari kumwe n’ababyeyi be batoreye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi



    Abarimo Bad Rama washinze The Mane, batoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kugira uruhare mu kwitorera abayobozi no kugena ahazaza h’u Rwanda


    Umuhanzi Audy Kelly yatoreye mu Mujyi wa Göteborg mu gihugu cya Suède. Amaze igihe ari muri kiriya gihugu aho akurikirana amasomo ye ya Kaminuza


    Umuhanzikazi Bwiza yatoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ku nshuro ya mbere atoye. Aherutse kuvuga ko “Ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane’


    Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Karake Clement batoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata. Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, bari mu bakiriwe na Perezida Kagame, anabagabira Inka


    Shimwa Guelda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017, akegukana n'ikamba rya 'Miss Heritage' ari kumwe n'umugabo we Habimana Hussein batoreye mu Karere ka Bugesera mu Kagari ka Kibenga



    Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kwihitiramo abayobozi bazamuyobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere 

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yatoreye mu Mujyi wa Oreshan muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h'u Rwanda 


    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patien Bizimana yatoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Amerika

    Abarimo Tom Close, Nel Ngabo na Platini batoreye mu Karumuna mu Murenge wa Nyamata




    Abanyarwanda baba mu gihugu batoye Perezida n’Abadepite kuri uyu wa Mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144971/uko-ibyamamare-byo-mu-rwanda-no-muri-diaspora-byitabiriye-amatora-ya-perezida-nayabadepite-144971.html

  • Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n'umuryango we basoje #rwanda #RwOT

    Chairman akaba n'Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yamaze gutora uwo yifuza ko yayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n'abakandida ku mwanya w'abadepite.

    Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, ahagana saa saba z'uyu wa 15 Nyakanga 2024. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Abandi bakandida bahatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza w'ishyaka DGPR n'umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora. Yabishingiye ku bwitabire bw'abamushyigikiye kuri site zitandukanye bwari hejuru.

    Tariki ya 13 Nyakanga, ubwo Kagame yari kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yabwiye abaturage ati 'Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk'uko bikwiye. Nzagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.'

    Dr Habineza na we, nk'uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Mpayimana we yatoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y'igihugu y'amatora iraba itangaza iby'ibanze byavuye mu matora.

    Aya matora ararangira saa cyenda z'amanywa. Biteganyijwe ko mu masaha y'umugoroba ari bwo Komisiyo y'amatora itangaza iby'ibanze byayavuyemo.

    Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga.

    Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y'Abadepite 24 b'abagore batorwa n'Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z'imitegekere y'lgihugu, Amatora y'Abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'Amatora y'Umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga.

    The post Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n'umuryango we basoje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amatora-mu-rwanda-ararimbanyije-na-chairman-paul-kagame-numuryango-we-basoje/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amatora-mu-rwanda-ararimbanyije-na-chairman-paul-kagame-numuryango-we-basoje

  • Cpt Ian Kagame wabanje gutegereza nkabandi a… – #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Kabiri wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Captain Ian Kagame amaze iminsi agaragara mu Bajepe babarizwa mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, aho babaga barinze umutekano Perezida Kagame n’umuryango we.

    By'umwihariko, aba bajepe bari bafite inshingano zo gukurikirana imigendekere myiza y'ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye kuva tariki 22 Kamena 2024 kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

    Cpt Ian Kagame yatoreye kuri site y’itora ya Kagugu mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho yagaragaye ari ku murongo ategereje nk'abandi.

    Ubwo yari agezweho, yinjiye, babanza kureba kuri lisiti y'itora ko ariho, ubundi mbere yo guhabwa urupapuro rwo gutoreraho Umukuru w'Igihugu, abanza gusobanurirwa uko gutora bikorwa.

    Yerekeje mu cyumba cyagenewe gutoreramo [Ubwihugiko], amaze gushyira urupapuro ahabugenewe, yerekeza aho yaherewe urupapuro rwo gutoreraho Abadepite.

    Ni umusore wagaragaje kwiyoroshya cyane mu gihe cyo gutora n’ubwo ari mu basirikare bari kwerekana ubudasa kandi bize mu ishuri rikomeye rya Royal Military Academy, Sandhurst UK.

    Capt Ian Kagame afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019.

    Amashusho agaragaza Cpt Ian Kagame ubwo yajyaga gutora mu matora akomatanije ay’Abadepiet n’Umukuru w’Igihugu

    Abarizwa mu mutwe w’Ingabo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu 

    Mu bihe byo kwiyamamaza yagaragaye mu bashinzwe umutekano baherekeje Perezida Kagame mu bice bitandukanye by’igihugu yiyamamarijemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144963/cpt-ian-kagame-wabanje-gutegereza-nkabandi-akanasobanurirwa-amabwiriza-yatoreye-muri-gasab-144963.html

  • MU MAFOTO 100: Akanyamuneza kAbanyarwanda ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu rero nk'uko byari biteganyijwe, Abanyarwanda babarizwa mu mahanga bo bamaze gutora ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ndetse bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Abanyarwanda batoreye mu mahanga batoreye kuri site 160 mu bihugu 70, ibyo u Rwanda rufitemo Ambasade muri byo bikaba ari 44. 

    Benshi mu banyarwanda batoreye mu mahanga hirya no hino ku isi, bakomeje gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye bagaragaza ko batoye, ndetse bishimiye kuba bagize uruhare mu kugenda ahazaza h’u Rwanda.

    Ni mu gihe abanyarwanda baba mu Rwanda bari kwitabira amatora kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Ku mugoroba w’uyu wa Mbere Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza icyerekezo cy’uko amatora yagenze. 

    Kuwa 20 Nyakanga 2024 hazatangazwa amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite naho tariki 27 Nyakanga 2024 hatangazwe bidasurwaho uwegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

    REBA AMWE MU MAFOTO Y’ABANYARWANDA BATOREYE MU MAHANGA:

    Umunezero ni wose ku banyarwanda batoreye mu mahanga






    Muri Belgique




    Mu Bwongereza nyuma y’amatora batangaje ko bishimiye ijwi ryabo mu kugena ahazaza h’Igihugu cyabo





    Muri Nouvelle-Zelande


    Muri Nigeria








    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie, Urujeni Bakuramutsa ari mu bitabiriye ibikorwa by’amatora



    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Louise Mushikiwabo, ni umwe mu Banyarwanda batuye mu Bufaransa wagaragaje akanyamuneza ko gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite


    Muri Koreya y’Epfo








    I Riyadh kuri Ambasade y’u Rwanda muri Arabie Saoudite, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu banejejwe no gutora







    Muri New Zealand





    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kamonyo yishimiye gutora


    Mu Budage






    Ambasaderi Claver Gatete



    Muri Canada







    Muri Suwede






    Muri Zimbabwe






    Muri Koreya




    Muri Quatar












    Muri Calfornia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Muri Netherlands





    Muri Tanzania



    I Los Angeles



    Muri Columbia





    I Pretoria

    Rose Mary Mbabazi yatoreye muri Ghana

    Umuramyi Aline Gahongayire yatoreye i Burayi mu Bubiligi

    AMuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishimiye gutora Perezida n’Abadepite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144961/mu-mafoto-100-akanyamuneza-kabanyarwanda-batoreye-mu-mahanga-perezida-nabadepite-144961.html

  • Danny Vumbi na Knowless bahuriye mu ndirimbo… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe Abanyarwanda b’imbere mu gihugu baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite.

    Ni mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, abanyarwanda barenga ibihumbi 70 babarizwa hanze y’igihugu (Diaspora) batoye Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, hazaba amatora y’ibyiciro byiharie, iby’urubyiruko, abagore 30% bazinjira mu Nteko ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga.

    Danny Vumbi yabwiye InyaRwanda ko mu kwandika iyi ndirimbo yitaye cyane ku mahame n’indangagaciro by’Abanyarwanda. Ati 'Nifashishije amahame y'indangagaciro z'abanyarwanda.'

    Ni indirimbo bakoze yumvikanisha ibyishimo bya buri wese ushyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ati “Twatsinze, intsinzi ni iyacu. Ntidusubira inyuma. Gutsinda biraturanga mu mahame. Kuba imbere ni intego mu mahame yacu…'

    Danny Vumbi hari aho aririmba agira ati “Imvugo ni yo ngiro mu mahame yacu”, akunganirwa na Butera Knowless ugira ati “Imihigo ihamya intego mu mahame yacu.”

    Danny Vumbi akongera ati “Tubahiga mu ntego, tubahiga mu ntambwe, tubahiga mu gutsinda, duhorana ingabo n’inganji.”

    Aba bahanzi bombi bahuriza ku kuvuga ko ‘gukunda igihugu’, ‘kwihesha agaciro’, ‘kwerekana ubudasa’ ‘kwigira’ biri mu mahame bubakiyeho nk’umuryango FPR-Inkotanyi.

    Butera Knowless ari mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi byabereye kuri Site 18. 

    Ni mu gihe yagiye yitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Paul Kagame, kandi yakoze indirimbo 'Afande' igaragaza bimwe mu bikorwa yagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize.

    Danny Vumbi yagiye akorana na Butera Knowless mu bihe bitandukanye, kuko yagize uruhare mu kwandika imwe mu ndirimbo ye iri kuri Album ya Karindwi.

     

    Danny Vumbi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku ndangagaciro z'abanyarwanda


    Butera Knowless aririmba yumvikanisha ko mu mahame y'abanyarwanda harimo gutsinda

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TWATSINZE' YA DANNY VUMBI NAKNOWLESS


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144966/danny-vumbi-na-knowless-bahuriye-mu-ndirimbo-twatsinze-ishingiye-ku-ndangagaciro-zabanyarw-144966.html

  • Kandida-Perezida Mpayimana Phillipe wishimira… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko kuwa 14 Nyakanga 2024 abanyarwanda baba hanze batoye Perezida n’Abadepite, ibikorwa by'amatora byakomeje kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari mu gihugu.

    Mpayimana Phillipe uri mu bakandida batatu biyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yitabiriye aya matora aho yatoreye kuri site yitora ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

    Mu mwaka wa 2017, uyu mugabo utarabashije kugeza amajwi 1%, yavuze ko afite icyizere cyo kugira amajwi yo hejuru mu matora y’uyu mwaka, agaragaza ko nubwo atazagira 100% ariko yifuza ko abo bahatanye bazayagabana kandi yizeye ko ari ko bizagenda.

    Ku byerekeranye n'ibyo yagarutseho mu kwiyamamaza kwe azakora naba Perezida birimo nko kuvugurura Kigali Convention Center (KCC), yatangaje ko nubwo atatorwa azakurikirana ko bishyirwa mu bikorwa.

    Ati: 'Ndamutse ntsinze, nzabishyira mu bikorwa, ntanabikoze abantu bananyibutsa kuko nabitangaje ku mugaragaro. Ntsinzwe, nabwo uwatsindiye uyu mwanya ni ukumubaza impamvu atabikora kandi Abanyarwanda barabishimye.'

    Yagaragaje ko ntacyo yanenga Komisiyo y’Igihugu y'Amatora (NEC), avuga ko ibintu bimeze neza ndetse byihuta, asaba ko bibaye na byiza ubu buryo bwakoreshejwe (bwo guhuza amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite) bwagumaho kuko ari bwiza cyane.

    Mpayimana Phillipe wiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu ubwo yageraga kuri site y’itora Ubwo Mpayimana yashyiraga urupapuro rw’itora ahagenewe gushyirwa amajwi ku mwanya w’Abadepite 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144967/kandida-perezida-mpayimana-phillipe-wishimira-uko-amatora-ari-kugenda-yatoreye-muri-nyarug-144967.html

  • Kandida-Perezida Frank Habineza n’umufasha we… – #rwanda #RwOT

    Dr Frank Habineza ni umwe mu bakandida bahatanira kwegukana instinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangiye kuri uyu wa 14 Nyakanga ku banyarwanda batuye mu mahanga. Ni mu gihe Abanyarwanda batuye mu gihugu bari gutora kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.

    Nk’uko n’abandi banyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora, Dr Frank Habineza waretse ubwenegihugu bwa Canada akemera kuba umunyarwanda utavangiye, yatoreye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, mu Kagari ka Bibare.

    Nyuma yo kuva mu cyumba cy’itora, Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza afite icyizere cyo gutsinda amatora kandi kugeza magingo aya bitari byahinduka agifite icyizere.

    Yagize ati: “Icyizere ndacyagifite, twasoje mfite icyizere cyo gutsindira Ubuperezida kuri 55% ndetse ishyaka ryacu na ryo rizatsinda amatora y'Abadepite, byibura tuzabone 20. Ni cyo cyizere mfite ntabwo ndagitakaza”.

    Yashimiye uburyo yakiriwe neza n'abaturage bose aho yagiye kwiyamamaza, ndetse akaba anatoye abona ibintu byose birimo gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure. 

    'Twazengurutse Igihugu cyose, abaturage baratwishimiye aho twagiye mu gihugu cyose baduhaye n'impano hirya no hino mu gihugu, kandi baranatubwiraga ko bazadutora.'

    Dr Frank Habineza yatoreye mu karere ka Gasabo


    Dr Frank Habineza yageze kuri site y’itora ari kumwe n’umufasha we


    Dr Frank Habineza yavuze ko hari intambwe muri Demokarasi u Rwanda rumaze gutera

     

    Umufasha wa Dr Frank Habineza nawe yatoye


    Dr Frank Habineza yizeye ku kigero cya 55% gutsinda amatora 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144970/kandinda-perezida-frank-habineza-numufasha-we-batoreye-gasabo-amafoto-144970.html

  • Nyuma yo kurokoka Trump yavuze ko atazigera yemerera 'ikibi' gutsinda – #rwanda #RwOT

    Ni amagambo uyu uri kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika yatangaje nyuma y'aho uwiswe Thomas Matthew Coorks w'imyaka 20 yagerageje kumurasa ariko akamuhusha, akamukomeretsa ugutwi.

    Trump yarashwe ku gutwi ubwo yari amaze umwanya muto ageze ijambo ku bamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania, ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Abashinzwe umutekano we bahise barasa uyu musore wari ku gisenge cyo hejuru arapfa, bacyura byihuse uyu munyapolitiki.

    Muri iryo raswa kandi umwe mu bari baje kwamamaza Trump na we yishwe arashwe abandi babiri muri bo bakomereka bikabije.

    Ku rubuga yashinze rwitwa Truth Social ku wa 14 Nyakanga 2024, Trump yashimiye 'buri umwe wese wamuzirikanye ndetse akanamusengera ejo (ubwo iki gikorwa cyabaga),' yongeraho ko 'Imana yonyine ari yo yahabaye ikumira ibara kuba.'

    Ati 'Ntituzigera dutinya na rimwe ahubwo tuzakomeza kuguma dushikamye mu kwizera kwacu ndetse dukomeye mu maso y'umubi.'

    Uyu musaza w'imyaka 78 yavuze ko 'kuri iyi inshuro kunga ubumwe ari ingenzi, tukagaragaza abo turi bo nyakuri nk'Abanyamerika, dukomeye ndetse twiyemeje guharanira icyo dushaka, ntitwemerere ikibi gutsinda.'

    Uyu mukandida perezida ku ruhande rw'Aba-Republicain, yihanganishije umuryango w'umuturage 'wishwe urw'agashinyaguro' na bariya babiri bakomeretse bikomeye abifuriza gukira vuba.

    Yibukije Abanyamerika by'umwihariko abamushyigikiye ko 'Nkunda igihugu cyacu ndetse ndabakunda nizeye ko muri iki cyumweru nzavugira iki gihugu ubwo nzaba ndi muri Leta ya Wisconsin'.

    Uku gukomera n'iki cyizere Trump yanabigaragaje ubwo yamaraga kuraswa ako kanya bari kumuhungisha yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw'iburyo asa nk'uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

    Trump ari guhungishwa amasasu yakoze ikimenyetso kigaragaza intsinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-yo-kurokoka-trump-yavuze-ko-atazigera-yemerera-ikibi-gutsinda

  • Ministiri w'Intebe wa Estonia yeguye – #rwanda #RwOT

    Ikigo cya Estonia cy'Itangazamakuru (ERR), cyatangaje ko ibaruwa w'ubwegure bwe yayishyikirije Perezida w'icyo gihugu, Alar Karis, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.

    ERR kandi yatangaje ko n'ubwo Kaja Kallas yeguye ku mwanya wa Ministiri w'Intebe wa Estonia, azaba agumye muri izo nshingano kugeza hashyizweho guverinoma nshya muri icyo gihugu, muri Kanama 2024. Yari Minisitiri w'Intebe wa Estonia guhera mu 2021.

    Kaja Kallas wari Ministiri w'Intebe wa Estonia yeguye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ministiri-w-intebe-wa-estonia-yeguye