Blog

  • Gitifu w'Umurenge wa Jomba afunzwe akekwaho gukubita abashinzwe umutekano – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.

    Ati 'Nibyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jomba Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.'

    Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira iherereye, yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Mu 2023 raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza yerekana ibyakozwe, yerekanye mu byaha by'inshinjabyaha icyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyiganje mu nkiko z'u Rwanda.

    Raporo y'ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w'ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716, agize 25% by'ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.

    Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n'urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 [31,7%], abafite 41 kugera kuri 50 [16,9%] mu gihe abafite hagati y'imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.

    Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile ku bwo gukubita abashinzwe umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-mugabekazi-uyobora-umurenge-wa-jomba-afunzwe-azira-gukubita-abashinzwe

  • Amajyepfo: Abarwayi, abarwaza n'abaganga bishimiye kwegerezwa site z'itora – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye n'itangazamakuru bavuze ko ari iby'agaciro kuba begerejwe site y'itora mu bitaro, ibyatumye bumva bishimye kuko byakuyeho imbogamizi bari bafite zari gutuma batihitiramo abayobozi.

    Umwe muri bo wabyariye mu Bitaro bya CHUB, yavuze ko yari kuri lisiti y'itora iwabo, ariko kuko itariki yageze yamaze kugezwa ku bitaro byari byatangiye gutuma atakaza icyizere cyo gutora, ariko akaba yishimye cyane kuko byakemutse.

    Yagize ati “Nishimiye kuba ntoye nanabyaye, byari kumbabaza iyo ntatora umuyobozi w'umwana nibarutse rwose, iyi site yatunejeje cyane, kuko yunganiye ntege nke zacu, nishimye cyane.”

    Ni na ko byagendekeye abaganga bo mu bitaro bitandukanye byaba ibya Kigeme muri Nyamagabe, Kibirizi muri Gisagara, Kabgayi muri Muhanga ndetse n'ahandi, kuko nabo bavuze ko borohewe no gutora kandi ntibibabuze no gukomeza kuvura.

    Umwe mu baforomokazi bo mu bitaro bya CHUB, yavuze ko iyo batabegereza serivisi z'itora yari kuba atakaje amahirwe yo gutora kuko akazi yari afite kugasiga bitari kumworohera.

    Ati “Kubera ko site y'itora yari hafi, ninyabije ndatora maze nkomeza gufasha abarwayi, inshingano nari mfite zo gutora ntacyo zahungabanyeho.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibirizi, mu Karere ka Gisagara, Dr Mbayire Vedaste , yavuze ko guha amahirwe abari kwa muganga bose ngo bakabasha gutora, nayo ari indi ntambwe ya demokarasi.

    Yagize ati “Kuba abakozi bacu babonye amahirwe yo gutorera hafi ni ibintu byiza cyane. Ni nako biri kandi no ku barwayi, umurwayi wese uri 'conscient', mbese ufite ubwenge utarembye cyane, yabashije kwitorera ubuyobozi kuko nyuma yo gukira azagaruka afanye n'abandi kubaka igihugu. Ibi rwose nayo ni intambwe ya demokarasi.''

    Dr Mbayire, yakomeje avuga ko bikwiye ko byazakomeza no mu bihe biri imbere kuko bitanga amahirwe kuri bose.

    Mu mibare IGIHE yabashije kumenya, ni uko kuri site y'ibitaro bya Kibirizi, hatoreye abantu 277, naho mu Bitaro bya Gakoma naho muri Gisagara hatorera abantu 250, mu Bitaro by'akarere bya Nyanza hatorera 377,mu gihe muri CHUB, hatoreye abasaga 700.

    Ibi kandi byabaye mu Bitaro byabereye mu Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe, mu Bitaro bya Kabgayi muri Muhanga n'ahandi henshi mu gihugu.

    Umubyeyi wabyaye mu ijoro ryacyeye yazindutse ajya gutora kuri site yashyizwe ku bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abarwayi-abarwaza-n-abaganga-bishimiye-kwegerezwa-site-z-itora

  • Miss Iradukunda Liliane yifurije umukuzi we i… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Iradukunda Liliane yifurije umukunzi we Imfura Kenny isabukuru nziza y’amavuko. Umukunzi wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 Iradukunda Liliane, witwa Imfura Kenny yagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024. 

    Mu butumwa bwakurikiranye n’Ubugaragaza ko yamaze gutora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite, Miss Iradukunda Liliane yifashishije amafoto menshi agaragaza ibihe byiza yagiye agirana n’umukunzi we maze ayaherekesha amagambo agira ati: “Isabukuru nziza mukunzi.”

    Inkuru y'urukundo y'aba bombi yaherukaga kugarukwaho mu mwaka ushize, ubwo Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018 yagaragazaga ko yiteguye gukora ubukwe n'umukunzi we, ni nyuma y'uko mugenzi we Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017 ajugunye mu kirere indabo akaba ariwe uzifata 'ibizwi nko gusigirwa igifunguzo.'

    Icyo gihe, Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kenny barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.

    Ni gacye Miss Iradukunda Liliane yerekanye mu itangazamakuru umukunzi we. Ni yo yamushyiraga ku mbuga nkoranyambaga ntiyifuzaga ko bigarukwaho.

    Ariko imiryango yombi irabizi! Muri Nyakanga 2022, yifashishije konti ya Instagrama ye, Iradukunda yabwiye Kenny ko amukunda. Ati 'Mukundwa ndagukunda.'

    Kuva icyo gihe abantu batangiye gucyeka ko aba bombi bakundana byeruye, ariko bamwe bagashidikanya.

    Byashimangiwe n'uko kuri Saint Valentin ya tariki 14 Gashyantare 2023, Iradukunda yifurije Kenny kugira umunsi mwiza w'abakundanye. Yagize ati 'Umunsi mwiza wa St Valentin.'

    Uyu mukobwa yakunze kumvikanisha ko Kenny ariwe muntu yishimira kurusha abandi, kandi akifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza urwo yamukunze.


    Miss Iradukunda Liliane yifurije isabukuru nziza umukunzi we

    Mu 2022 ni bwo yamugaragaje bwa mbere

    Yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144975/miss-iradukunda-liliane-yifurije-umukuzi-we-isabukuru-nziza-144975.html

  • Ange Kagame numugabo we Bertrand Ndengeyingo… – #rwanda #RwOT

    Ange Kagame, Umuyobozi Wungirije mu Kanama gashinzwe Ingamba za politike no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu biro by'Umukuru w'Igihugu, yatoreye i Kagugu muri Gasabo.

    Kuri uyu wa 15 Nyakanga, Ange Kagame yagiye gutora ari kumwe n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma uri mu bayobozi ba Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) aho ari Umuyobozi Mukuru w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya.

    Aba bombi bagaragaye bari ku murongo kimwe n'abandi bategereje kwinjira mu cyumba cy'itora. Site batoreyeho niyo yatoreyeho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Hanatoreye kandi Ivan Cyomoro Kagame na Captain Ian Kagame basaza ba Ange Kagame. Mu bandi bahatoreye bazwi mu myidagaduro harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, hamwe n’umugabo we Eric Kabera.

    Ni bwo bwa mbere Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma batoye Perezida n’Abadepite kuva bakora ubukwe muri Nyakanga 2019, ubu bakaba baranungutse abana babiri b’abakobwa.

    Abana babo ni Anaya Abe Ndengeyingoma wavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 ndetse na Amalia Agwize Ndengeyingoma wabonye izuba kuwa 19 Nyakanga 2022.Ange Kagame usanzwe ari Umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu yatoye mu matora akomatanije y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika Bertrand Ndengeyingoma uri mu bayobozi ba BNR yatoreye i Kagugu muri GasaboUbwo bageraga aho batoreye i Kagugu babanje kujya ku murongo bategereza nk’abandiMu 2019 ni bwo Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma basezeranye kubana akaramataBamaze kwibaruka abana babiri b’abakobwa ari bo Abe na Agwize 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144976/ange-kagame-numugabo-we-bertrand-ndengeyingoma-batoye-bwa-mbere-kuva-babanye-amafoto-144976.html

  • Ibyishimo bya Gasinzigwa ku rubyiruko rwatoye bwa mbere – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Abanyarwanda bari mu cyiciro cy'urubyiruko basaga miliyoni ebyiri ari bo batora Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abadepite ku nshuro ya mbere.

    Uru rubyiruko rwatangiye gutora ku wa 14 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga babimburiraga abandi mu gutora.

    Mu batoye bwa mbere ndetse ukabona ko byabashimishije barimo na Uwicyeza Pamella usanzwe ari n'umugore w'umuhanzi The Ben, ni umwe mu batoye mu cyiciro cy'Abanyarwanda bari mu mahanga.

    Ati 'Amatora yageze ndi muri Tanzania biba ngombwa ko nza gutora umukandida wanjye. Hano turi ni kuri ambasade y'u Rwanda muri Tanzania, ubu maze gutora kandi ndishimye cyane kuko byari inshuro yanjye ya mbere. Nashakaga gushishikariza urubyiruko aho muri hose ko mushobora gutora.'

    Mu kiganiro yagiranye n'Ijwi rya Amerika, Gasinzigwa yavuze ko bitari ibyishimo kuri aba batora gusa ahubwo ari ku Banyarwanda bose.

    Ati 'Turanezerewe cyane nk'uko bimeze kuri bo. Dufite umubare munini w'abari gutora bwa mbere. Niba ukurikirana ibigezweho nko ku mbuga nkoranyambaga ubona ko babyishimiye, ndetse twabonye umubare w'ababa mu mahanga batoye. Ni byiza kuri twese.'

    Uretse Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 batoye ku wa 14 Nyakanga 2024, kuri uyu wa 15 Nyakanga biteganyijwe ko abakabakaba miliyoni icyenda ko bitabira amatora yo kwihitiramo Umukuru w'Igihugu n'Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n'abakandida biyamamaza ku giti cyabo.

    Perezida wa Komisiyo y’Iguhugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yagaragaje uburyo ari ingenzi kwihitiramo abayobozi urubyiruko rudasigaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-bya-gasinzirwa-ku-rubyiruko-rwatoye-bwa-mbere

  • Minisitiri Mubabyimana yashimiye abaturage uko bitabiriye amatora – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Musabyimana, yabigarutseho ubwo yari amaze gutora Perezida wa Repubulika n'abagize inteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite kuri uyu mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

    Ubwo yari kuri Site y'Ikigo cy'Amashuri cya Gashangiro II mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ahahurira abaturage bo mu tugari twa Rwebeya na Kabeza two mu Murenge wa Cyuve, Minisiteri Musabyimana yagaragaje ko yishimiye gutora ndetse ashimira abaturage uko bitabiriye ibikorwa byose by'amatora.

    Yagize ati “Gutora ni ibintu bishimisha buri wese ukurikije uko bisigaye bitegurwa, ukurikije umutuzo wabaye mu gutegura amatora gushyiraho amategeko, kwiyamamaza n'uburyo abaturage babyitabiriye n'uko bari kwitabira uyu munsi, nk'umuntu ushinzwe imiyiborere y'Igihugu biradushimishije cyane uburyo biri kugenda nanjye ubwanjye by'umwihariko ndishimye kuba maze gutora.”

    Yakomeje agira ati “Abaturage ni ukubashimira mbere na mbere uburyo bitabiriye ubutumwa bwabashishikarizaga kwitabira amatora n'uburyo bitabiriye uyu munsi ndetse tukanabashishikariza gukurikira neza ibi bikorwa buri wese agakora ibimureba akarangiza inshingano ze mboneragihugu zo kwitorera abayobozi b'Igihugu mu ituze n'umutekano.”

    “Turabasaba kandi gukomeza kwitabira izindi gahunda zose zizakurikiraho kuko nyuma yo gutora hari ibindi babasaba kuko abayobozi bitoreye iyo bamaze kujyaho banakomeza kubafasha kugira ngo Igihugu gikomeze gutera imbere.”

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora,NEC yavuze ko iby'ibanze biva mu matora ya Perezida wa Repubulika bitangazwa mu ijoro ryo kuri uyu wa wa 15 Nyakanga 2024, mu gihe ibyavuye mu matora y'Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.

    Minisitiri Bizimana yishimiye gutora

    Minisitiri Musabyimana ubwo yari mu cyumba cy’itora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mubabyimana-yashimiye-abaturage-uko-bitabiriye-amatora

  • Amajwi tugomba kuyagabana – Mpayimana avuga ku matora – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 15 Nyakanga 2024, ubwo yari amaze gutorera kuri Site ya Camp Kigali iri mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge aho biteganyijwe ko hatorera Abanyarwanda 5167.

    Mpayimana yavuze ko buri mu kandida yiyemeza kwiyamamaza ari uko yifitiye icyizere bityo ko na we ari uko bimeze icyizere gihari kugeza hatangajwe ibyavuye mu matora.

    Ati 'Niyo mpamvu amajwi tugomba kuyagabana byanze bikunze. Nizeye ko aka kanyamuneza mfite kataribuhinduke. Nimugoroba turagira ibyishimo tubisangire n'Abanyarwanda n'abiyemamaje bose. Ni cyo nifuza.'

    Nubwo yizeye ko aratsinda amatora, Mpayimana yavuze ko adashaka 100%, ahubwo ashaka gutsinda amatora agashimisha Abanyarwanda akabaha n'urugero rw'imiyoborere myiza.

    Gutsindwa no gutsinda amatora biba bishoboka, ariko Mpayimana avuga ko yatsinda cyangwa agatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa.

    Ati “Iyo dutangaza ibyo tuzakora tubikora ku mugaragaro. Ndamutse ntsinze ariko simbikore abantu bananyibutsa bati 'ese ko ibyo wemeye kuzakora ko utabikora.' N'undi uzatsinda wese ariko ntazabikore yabazwa impamvu atabishyize mu bikorwa kandi Abaturage barabishimye. Ariko niteguye gufasha ngo ibyo natangaje bishyirwe mu bikorwa.”

    Mpayimana yanyuzwe n'imitegurire y'amatora agaragaza ko iyi gahunda yo guhuza amatora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu, bibaye byiza 'yazahoraho.'

    Icyakora ngo nta byera ngo de, 'igisigaye ni uko abaturage bavuga ko batazi abadepite, aho gutorera twagiye tubona ibimenyetso gusa [aho kuba amazina y'abadepite.'

    Ati 'Umukandida wigenga ni we ubona ifoto ye ukabona wamumenya. Nubwo abantu bazi amashyaka yabo ariko Abanyarwanda bakeneye kumenya amazina yabo batora.'

    Biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ari bwo itangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe ibyavuye mu matora y'Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.

    Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 hazatangazwa iby'ibanze byavuye mu matora rusange y'Abadepite, mu gihe ku mugoroba w'uwo munsi izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora y'ibyiciro byihariye.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Mpayimana Phillipe aganira n’abaturage bo kuri Site ya Camp Kigali aho yatoreye

    Nk’abandi baturage bose Mpayimana Phillipe akaba n’umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu na we yatonze umurongo

    Ubwo Mpayimana Phillippe yageraga kuri Site ya Camp Kigali aje gutora

    Umukorerabushake yarebaga niba imyirondoro ya Mpayimana Phillippe ari yo koko

    Mpayimana Phillippe na we yatoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajwi-tugomba-kuyagabana-mpayimana-avuga-ku-gutsinda-amatora

  • Kandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanne… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa Saba zo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Kandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bwo bageze kuri site y’itora i Kagugu.

    Ubwo yahageraga yasuhuje abo ahasanze, ajya ku murongo gutegereza nk'abandi hamwe n'umufasha we, agezweho arinjira yerekana irangamuntu anasobanurirwa uko gutora bikorwa.

    Mbere gato kandi i Kagugu hatoreye abahungu ba Paul Kagame babiri, Ivan Cyomoro Kagame na Captain Ian Kagame.

    Kimwe n’umukobwa we Ange Ingabire Kagame wari kumwe n’umugabo we bose babanje kujya ku murongo bagategereza nk’abandi.

    Ibirebana n'amatora biteganijwe ko biza kugera ku musozo saa Cyenda, hagakurikiraho kubarura amajwi ku mwanya w'umukuru w'igihugu n'Abadepite.

    Kuwa 16 Nyakanga 2024 hazatorwa ibyiciro by'abadepite bahagarariye abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, bazatorwa mu buryo bwihariye.

    Uyu munsi hararara hatangajwe icyerekezo cy'amatora, amajwi aba amaze kubarurwa mu gihe byitezwe ko aba arenga 60% na 70%.

    Kuwa 27 Nyakanga 2024 ni bwo hazatangazwa bidasubirwaho ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite.

    Ivan Cyomoro Kagame imfura Paul Kagame ubwo yatoraga anashyirwaho akamenyetso kagaragaza ko yamaze gutoraCaptain Ian Kagame ashyira urupapuro rw’itora ahabugenewe nyuma yo gutora

    Paul Kagame yatoreye i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali

    Ange Kagame n’umugabo we Bertranda Ndengeyingoma nabo babanje gutegereza Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gusuhuza abo basanze ubwo bari bategereje gutoraPerezida Kagame yabanje kwerekana ibyangombwa anasoje ashyirwaho ikimenyetso cy’uko yatoyeKandida-Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoye mu matora akomatanije y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144973/kandida-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batoreye-i-kagugu-muri-gasabo-144973.html

  • Uko ibyamamare byo mu Rwanda no muri Diaspora… – #rwanda #RwOT

    Gutora ku banyarwanda ibihumbi 77 baba hanze y'u Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ni mu gihe ku banyarwanda b'imbere mu gihugu byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2024.

    Lisite ntakuka ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko abazatora mu Mujyi wa Kigali ari 1,172,229. Intara y'Amajyepfo hazatora 2,055,930.

    Intara y'I Burengerazuba abazatora ni 2,038,931; Intara y'i Burasirazuba ni 2,246,371, Amajyaruguru hazatora 1,480,558 n'aho abazatorera kuri site z'itora 2433.

    Ibyamamare mu ngeri zinyuranye ni bamwe mu bitabiriye aya matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite. InyaRwanda yakusanyije amafoto ya bamwe mu byamamare bitabiriye ibikorwa by’itora.


    Umuhanzi Davis D yatoreye mu gihugu cy’u Bubiligi, mu gihe yitegura kuhataramira, ndetse no muri Poland. Yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h’u Rwanda, binyuze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite.

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ndanyuzwe” yatoreye mu gihugu cy’u Bufaransa. Muri iki gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye azakorera mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024.

    Miss Umulisa Charlotte yatoye ku nshuro ye ya mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland.

    Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba yagize uruhare ku nshuro ye ya mbere mu kwitorera abayobozi Umulisa niwe wari guserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2022. Yigeze kwitabira irushanwa ry'ubwiza rya Miss Warsaw 2021, agera mu cyiciro cya nyuma


    Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yatoreye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Tina asanzwe ari n’umunyamideli ukomeye, ndetse aherutse gutangiza ‘Brand’ y’imyambaro ye

    Umunyamideli wamenyekanye nka Mimi Mirage yatoreye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kugira uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ari kumwe n’ababyeyi be batoreye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi



    Abarimo Bad Rama washinze The Mane, batoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kugira uruhare mu kwitorera abayobozi no kugena ahazaza h’u Rwanda


    Umuhanzi Audy Kelly yatoreye mu Mujyi wa Göteborg mu gihugu cya Suède. Amaze igihe ari muri kiriya gihugu aho akurikirana amasomo ye ya Kaminuza


    Umuhanzikazi Bwiza yatoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ku nshuro ya mbere atoye. Aherutse kuvuga ko “Ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane’


    Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Karake Clement batoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata. Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, bari mu bakiriwe na Perezida Kagame, anabagabira Inka


    Shimwa Guelda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017, akegukana n'ikamba rya 'Miss Heritage' ari kumwe n'umugabo we Habimana Hussein batoreye mu Karere ka Bugesera mu Kagari ka Kibenga



    Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kwihitiramo abayobozi bazamuyobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere 

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yatoreye mu Mujyi wa Oreshan muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h'u Rwanda 


    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patien Bizimana yatoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Amerika

    Abarimo Tom Close, Nel Ngabo na Platini batoreye mu Karumuna mu Murenge wa Nyamata




    Abanyarwanda baba mu gihugu batoye Perezida n’Abadepite kuri uyu wa Mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144971/uko-ibyamamare-byo-mu-rwanda-no-muri-diaspora-byitabiriye-amatora-ya-perezida-nayabadepite-144971.html

  • Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n'umuryango we basoje #rwanda #RwOT

    Chairman akaba n'Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yamaze gutora uwo yifuza ko yayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n'abakandida ku mwanya w'abadepite.

    Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, ahagana saa saba z'uyu wa 15 Nyakanga 2024. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Abandi bakandida bahatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza w'ishyaka DGPR n'umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora. Yabishingiye ku bwitabire bw'abamushyigikiye kuri site zitandukanye bwari hejuru.

    Tariki ya 13 Nyakanga, ubwo Kagame yari kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yabwiye abaturage ati 'Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk'uko bikwiye. Nzagaruka hano twishime, twishimire intsinzi.'

    Dr Habineza na we, nk'uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Mpayimana we yatoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y'igihugu y'amatora iraba itangaza iby'ibanze byavuye mu matora.

    Aya matora ararangira saa cyenda z'amanywa. Biteganyijwe ko mu masaha y'umugoroba ari bwo Komisiyo y'amatora itangaza iby'ibanze byayavuyemo.

    Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga.

    Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y'Abadepite 24 b'abagore batorwa n'Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z'imitegekere y'lgihugu, Amatora y'Abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'Amatora y'Umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga.

    The post Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n'umuryango we basoje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amatora-mu-rwanda-ararimbanyije-na-chairman-paul-kagame-numuryango-we-basoje/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amatora-mu-rwanda-ararimbanyije-na-chairman-paul-kagame-numuryango-we-basoje