Blog

  • Indirimbo 5 zinjije abanyarwanda mu ntsinzi ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abahanzi bashyigikiye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye kubyina intsinzi ni mu gihe n’amajwi y’ibanze yasohotse agaragaza ko Perezida Kagame yatsinze.

    Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira 0.32%, bamwe mu bahanzi bashyigikiye Pau Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye gukora mu nganzo basohora indirimbo zo kubyina intsinzi.

    Intsinzi ya Kagame ya Noopja

    Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo 'Intsinzi ya Kagame’.

    Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asaba Abanyarwanda kwishimira ko amajwi yabo atabaye impfabusa.

    Ati 'Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese.'

    Twatsinze ya Danny Vumbi na Butera Knowless

    Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise 'Twatsinze’, yumvikanamo ubutumwa bw’uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.

    Aba bahanzi batangiye kubyina intsinzi ya Paul Kagame na FPR Inkotanyi ni bamwe mu bari bamaze igihe bazengurukana nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza byzengurutse Igihugu cyose.

    Twatsinze ya Cyusa Ibrahim

    Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wabimburiye abandi gusohora indirimbo yo kubyina intsinzi cyane ko yayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigikomeje.

    Itsinzi by Uncle Austin

    Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo 'Intsinzi’ yo kwishimira ibyavuye mu matora.

    Uncle Austin uri mu bahanzi bari barakoze indirimbo yo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, yabaye mu ba mbere batangiye kubyina intsinzi.

    Komisiyo y’amatora iteganya kandi ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-5-z-abahanzi-batanu-zinjiza-abanyarwanda-mu-ntsinzi-ya-perezida-kagame

  • Ibi ni iby'agateganyo dutegereje ibisesuye- Mpayimana ku by'ibanze byavuye mu matora – #rwanda #RwOT

    Iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024 saa yine z'ijoro, bitangazwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Iyi Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko ibyibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

    Abanyarwanda bagombaga gutora bangana na 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore ni 53%, bivuze ko ari 4.845.417. NEC yatangaje ko abatoye bagize 98% by'aba bari bateganyijwe.

    Mpayimana Phillippe, yagize ati 'Buriya ndi kimwe n'abandi Banyarwanda bose dukeneye kumenya ibivuye mu matora byuzuye bisesuye, ibi baratubwira ko ari agateganyo. Ntago nagira icyo mbivugaho icyo Abanyarwanda bashaka abasesenguzi ni mwe muzadufasha kukivuga.'

    'Icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo, ibijyanye n'umubare w'amajwi n'umubare w'abazaga mu bikorwa byanjye byo kwiyamamaza simbitindaho, icy'ingenzi twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mubuyobozi.'

    Mpayimana, yavuze ko kuba amajwi yagira muri aya matora yajya munsi y'ayo yagize mu 2017, bitavuze ko ubushobozi bwe bwagabanyutse, ahubwo ko yifuza 'Abanyarwanda bareba icyerekezo cya demokarasi aho kiganisha baba aribyo bemeje tukabigendamo gutyo'.

    Yakomeje agira ati 'Turashoboye, igihe bizaba ngombwa bategereje gushyiraho ubuyobozi bushya busimbura uburiho, ntibazirirwe bagira impungenge twarabyerekanye bihagije. Nibarebera mu manota bashobora kugira ngo ntawe ushoboye uhari, ariko icyo nifuza ni igihe bahisemo mu bundi buryo nzaharanira kwerekana icyo nshoboye mu gihugu cyacu.'

    Mpayimana, yavuze ko urugendo rwe muri politiki rutarangira mu gihe atatorwa, kubera urukundo afitiye u Rwanda. Ubwo yajyaga gutorera kuri Site ya Camp Kigali, Mpayimana yavuze ko yatsinda cyangwa yatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa.

    Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y'Abadepite 24 b'abagore batorwa n'Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z'imitegekere y'lgihugu, Amatora y'Abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'Amatora y'Umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga.

    Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024 NEC izatangaza iby'ibanze byavuye mu matora rusange y'Abadepite, mu gihe ku mugoroba w'uwo munsi izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora y'ibyiciro byihariye.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Mpayimana yavuze ko yatsinda cyangwa yatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa

    Umukandida wigenga Mpayimana Phillippe, yagaragaje ko adatewe impungenge n'ibyibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko ibyibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibi-ni-iby-agateganyo-dutegereje-ibisesuye-mpayimana-ku-by-ibanze-byavuye-mu

  • Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'abindi mitwe ya politike bafatanyije, bahuriye ku cyicaro gikuru cyayo i Rusororo, kuri Intare Conference Arena,aho bategerereje ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) itangaza ibyavuye mu itora ry'Umukuru w'Igihugu bakoze mu gitondo cy'uyu munsi ndetse no ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga.

    NEC yatangaje ko Kagame Paul yagize 99,15%, Dr. Frank Habineza akagira 0,53% naho Mpayimana Philippe we yagize 0,32% muri 78.9% by'amajwi amaze kubarurwa, ni ukuvuga agera muri miliyoni zirindwi mu gihe abagombaga gutora bagera muri miliyoni icyenda.

    Kuri Intare Conference Arena, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije n'Umuryango FPR Inkotanyi mu kumushyigikira muri aya matora y'Umukuru w'Igihugu. Ati 'Muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n'abo dufatanyije nababwiye.'

    Yashimiye kandi umuryango we wamuherekeje aho yiyamamarije mu bice byose by'Igihugu, avuga ko umubera 'akabando'.

    Yakomeje agira ati 'By'umwihariko rero, ndagira ngo mbashimire mwese abari hano, abari hano ni bake, ni abashoboye kuza ariko ndahera kuri mwe mbashimire ko mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy'ibanze, mwabaye hafi cyane mu guca urubanza, uru twabwirwaga.'

    'Hanyuma nyuze muri mwe mwese, nanone ndashimira abanyagihugu bose, ariko n'ubu abadukurikira ndabibibwirira, bumve ko mbashimiye cyane.'

    Yahimiye kandi abahanzi bagendanye mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse n'urubyiruko muri rusange, ati “Sinabona uko mbisobanura. Ndabashimiye cyane cyane.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuba yagize amajwi menshi, bigaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeza kumugirira.

    Ati “Iki gikorwa cy'amatora cyo kwiyamamaza twabanje cyo gutora noneho n'ibyo bitugaragarije bimaze gusohoka, bivuze mu buzima bw'umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahereko akugarurira icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe”

    'Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye […] Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndibufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu iby'amatora bisa n'ibigiye ku ruhande, hagiye gutangirwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo bemereye Abanyarwanda ariko mu bufatanye.

    Ati “Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n'ibibazo. Niduhangana n'ibibazo tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe,”

    “Ntabwo ureba umwe ngo uvuge ngo uyu ni we wateye ikibazo cyangwa ni uriya, ntibindeba[…]Turafatanya, tugahangana n'ibibazo, ibyo dushoboye gukemura turabikemura, ibyo tudashoboye muri ako kanya tukabyubakira izindi mbaraga zishobora gutuma tubinyuramo.'

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko nyuma yo gutangaza iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, izatangaza amajwi y'agateganyo bitarenze ku wa 20 Nyakanga, naho amajwi ya burundu atangazwe ku wa 27 nyakanga 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yashimiye-abanyarwanda-bongeye-kumugirira-icyizere

  • Breaking: Paul Kagame yatorewe kongera kuyobo… – #rwanda #RwOT

    Umukandida w’Umuryango FPR-INkotanyi, Paul Kagame, yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk'uko ibarura ry'iby’ibanze byavuye mu matora ribigaragaza. NEC yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

    Ibi, ni ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Odda Gasinzigwa wabanje gushimira abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi igikorwa cy’amatora, atangaza ko bitabiriye ku kigero cya 98%.

    Tubibutse ko amajwi y’agateganyo azatangazwa ku ya 20 Nyakanga 2024, mu gihe amajwi ku buryo bwa burundu azatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

    Paul Kagame yakubise inshuro abo bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu nk’uko ibyavuye mu ibarura ry’ibanze ribigaragaza


    Iby’ibanze bigaragaza ko Paul Kagame yatorewe kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144983/breaking-paul-kagame-yatorewe-kongera-kuyobora-u-rwanda-144983.html

  • Abo mu muryango we bamubera akabando! Amarang… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu akomatanyije n’ay’Abadepite. Ni nyuma yuko abanyarwanda batuye mu mahanga batoye kuwa 14 Nyakanga 2024.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, bikaba byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize amajwi 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira amajwi 0.32%.

    Nyuma yo gutsinda amatora, Paul Kagame yashimiye abo mu muryango we baba bari kumwe igihe cyose ndetse anashimira Abanyarwanda muri rusange. Ati: “Ndagira ngo nshimire umuryango wanjye turi kumwe hano, tuba turi kumwe igihe cyose, tugendana hamwe namwe mu gihugu hose aho twagiye twiyamamariza buriya nabo bambera akabando.

    By’umwihariko rero ndagira ngo mbashimire mwese abari ahantu, ndahera kuri mwe mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri byose ndetse icy’ibanze mwabaye hafi cyane mu guca urubanza bavuga. Ndashimira abanyagihugu bose, abadukurukiye ndabibibwiriye bumve ko mbashimiye cyane.

    Hari abahanzi twagendanye, hari urubyiruko, sinabona uko mbashimira, ndabashimiye cyane. Mbishyize mu buryo bw’ubuzuma bwa bantu, iki gikorwa twakoze noneho n’ibitugaragarijwe bimaze gusohoka bivuze ikintu gikomeye mu buzima bw’umuntu.

    Bivuze icyizere, icyizere ntabwo cyoroshye, ubundi nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo akugirire icyizere. Icyizere ni ikintu wubaka mu gihe”.

    Yakomeje avuga ko atajya ashoberwa bitewe na cya cyizere agirirwa ndetse akanakigirira Abanyarwanda. Ati: “Hari uwambona ariko nsa n’uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na bucye no mu bigoranye. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba numva ko turi bufatanye ikibazo cyose tukagikemura;

    Kandi namwe ukuntu mwitabira ubutumire no mu bikomeye guhangana nabyo icyizere kirahari. Icyizere muha umuntu ntabwo nabona uko ngisobanura. Naho iriya mibare iri hejuru cyane ntabwo ari imibare gusa n’iyo iba 100 ntabwo ari imibare gusa, ahubwo irimo kiriya cyizere ni cyo cyangombwa.

    Rero ndumva ntari butinde cyane nzanabona undi mwanya wo kubashimira ariko ntabwo nari kurara ntabashimiye kuri uyu munsi twakozeho iki gikorwa. Ni ibintu bidasanzwe, niyo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera” .

    Umukuru w’Igihugu yavuze ku budasa bwa FPR, ati: “Ibi kandi ndabigarukaho ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda. Ndabashimira rero nk’Abanyarwanda, ndabashimira nka FPR ituri imbere mu bitekerezo,mu ngiro ya politike ndashimira urubyiruko mwebwe.

    Tuzajye dukora ibishoboka byose, dukore ibintu bibe bizima bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo twese hamwe ntabwo uvuga ngo umuntu niwe wateye ibibazo”.

    “Ndashimira Abanyagihugu bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibibwiriye bumve ko mbashimiye cyane.”

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul #Kagame, yashimiye abamufashije mu rugendo rwo kwiyamamaza n'abamutoye. #RBAAmakuru #Amatora2024 pic.twitter.com/ZseIMrzL5J

    — Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) July 15, 2024

    Ibarura ry’ibanze mu matora ya Perezida rigaragaza ko Paul Kagame yatsinze amatora

    Paul Kagame yatorewe kongera kuba Umukuru w’Igihugu mu myaka 5 iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144984/abo-mu-muryango-we-bamubera-akabando-amarangamutima-ya-paul-kagame-watsinze-amatora-144984.html

  • Imbamutima za Kabariri watoye ku nshuro ya mbere nyuma yo gukurira mu buhunzi – #rwanda #RwOT

    Umwe muri abo ni Kabariri Nadia utuye mu Bubiligi, akaba yarabaye mu buhunzi guhera ku mezi ane y'amavuko, yavuze ko ari ibintu byari bimuremereye kuko nta burenganzira yari ahafite, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, nyuma y'imyaka 20 y'ubuhunzi.

    Ubwo yari amaze gutora yagize ati “Uyu munsi natoye bwa mbere mu Rwanda, nitorera Perezida wa Repubulika n'abadepite, ni igikorwa gikomeye cyane kuri jye, kuko bivuze ko nihitiyeo njyewe ubwanjye kongera gufatanya n'abandi mu kwiyubakira igihugu gitekanye kizira ivangura iryo ariryo ryose,”

    “Ngendeye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize, kwihitiramo rero abayobozi nkabikorera mu Rwanda n'ibintu byanshimishize cyane.”

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-za-kabariri-watoye-ku-nshuro-ya-mbere-nyuma-yo-gukurira-mu-buhunzi

  • Paul Kagame, uyoboye RPF-Inkotanyi, yatsinze amatora ku kigero kiri hejuru #rwanda #RwOT

    Paul Kagame, uyoboye RPF-Inkotanyi, yatsindiye amajwi arenga 99.15% mu matora ya perezida n'abadepite yabaye ku wa mbere, tariki ya 15 Nyakanga, nk'uko ibyayavuyemo by'ibanze byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, bibigaragaza.

    Abakandida bari bahanganye na we, Frank Habineza wo mu ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda hamwe na Philippe Mpayimana wigenga, bakaba baragize amajwi angana na 0.53% na 0.32% by'amajwi, mu buryo bwikurikiranya.

    Hamaze kubarurwa amajwi agera kuri 7,160,864 mu baturage barenga miliyoni icyenda bateganyijwe gutora, aho abitabiriye bangana na 98%.

    Ibikorwa byo kubarura amajwi biracyakomeje, aho NEC izatangaza ibyavuye mu ibarura ry'agateganyo ku itariki ya 20 Nyakanga n'ibyavuye mu matora byemewe burundu ku itariki ya 27 Nyakanga.

    The post Paul Kagame, uyoboye RPF-Inkotanyi, yatsinze amatora ku kigero kiri hejuru appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/paul-kagame-uyoboye-rpf-inkotanyi-yatsinze-amatora-ku-kigero-kiri-hejuru/

  • Lamin Yamal inzozi ze zibaye impamo nyuma y’uko Lionel Messi akoze ibihwanye n’ibyifuzo bye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu ya Spain ndetse na FC Barcelona uzwi nka Lamin Yamal yatangaje ko yifuzaga gutwara Euro hanyuma Argentina igatwara Copa America kugira ngo azagire amahirwe yo guhurira na Messi mu kibuga.

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Spain yatwaye Euro itsinze Ubwongereza ibitego 2-1 naho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Argentina itwara Copa America itsinze Colombia 1-0.

    Spain na Argentina zizakina umukino uzatanga igikombe cya Finalissima akaba aribwo bigenze neza Lamin Yamal na Messi bazahurira mu kibuga.

    Source : https://yegob.rw/lamin-yamal-inzozi-ze-zibaye-impamo-nyuma-yuko-lionel-messi-akoze-ibihwanye-nibyifuzo-bye/

  • NEC yashimye imyitwarire y'Abanyarwanda bazindukiye mu matora – #rwanda #RwOT

    Munyaneza yagaragaje ko Abanyarwanda bazindutse mu masaha ya Saa Munani z'ijoro bagana ku biro by'itora, kugira ngo batore kare ibyatumye saa Moya zuzuye amatora ahita atangira.

    Ati 'Turabashimira uburyo bitwaye kuko batoye mu mutuzo nk'uko bisanzwe kandi babyitwayemo neza. Turashimira kandi imitwe ya politiki uburyo bubahirije ibyo twabasabye ku bijyanye no kwiyamamaza, uyu munsi nta gikorwa cyo kwiyamamaza twabonye haba mu mayira, ku biro by'itora n'ahandi kandi turabashimira ababigizemo uruhare.'

    Yagaragaje ko abitabiriye amatora bitabiriye ku rugero rwo hejuru mu bice byose by'igihugu.

    Munyaneza yagaragaje ko kugeza Saa Kumi n'Igice hari aho amatora yari akiri gukorwa nk'uko biteganywa n'itegeko ngenga rigenga amatora mu gihe hari impamvu zituma amatora akomeza gukorwa nyuma y'isaha yagenwe.

    Yagaragaje ko uturere mu turere twa Gasabo, Kamonyi na Bugesera ari ho hakiri ibiro by'itora byaganwe n'abantu benshi ku buryo Saa Cyenda zageze batarasoza gutora, mu gihe ahandi Saa Cyenda bahise batangira kubarura amajwi.

    Munyaneza yagaragaje ko ibirebana n'ibyo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igiye gutangaza bigamije kumara amatsiko Abanyarwanda ku birebana n'imigendekere y'amatora biriwemo.

    Ati 'Iyo tuvuze iby'ibanze tuba tubitandukanya n'ibyo itegeko riteganya, iby'ibanze biteganywa na komisiyo y'Igihgu y'amatora kugira ngo Abanyarwanda batangire kumenya ibyavuye mu matora by'ibanze. Ni ukumara amatsiko tubereka uko uyu munsi bihagaze. Ariko ubundi itegeko riteganya ko ibyavuye mu matora bitangazwa nyuma y'iminsi itanu nyuma y'amatora.'

    Biteganyijwe ko amajwi y'agateganyo azatangazwa ku wa 20 Nyakanga 2024 mu gihe ku wa 27 Nyakanga hazatangazwa amajwi ku buryo bwa burundu.

    Abenshi bazindutse batora kare bahita basubira mu mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yashimye-imyitwarire-y-abanyarwanda-bazindukiye-mu-matora