Blog

  • Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko umuti w'intambara iri muri RDC ari ibiganiro – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigaragaje kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ubwo yitabiraga inama y'akanama k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n'umutekano, yahuje abaminisitiri batandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Iyi nama yayobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola usanzwe ari na Perezida w'aka kanama muri uku kwezi, Ambasaderi Tete Antonio. Iki gihugu gisanzwe ari umuhuza wa RDC n'u Rwanda, bifitanye amakimbirane ashingiye ku mutekano.

    Yitabiriwe n'abandi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner na Jean-Pierre François Renaud LaCroix, Intumwa Yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe amahoro.

    Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko hakomeza ibiganiro by'ubuhuza bishingiye ku myanzuro ya Nairobi na Luanda, ashimangira ko ibisubizo bishakiwe mu nzira za politiki ari byo bishobora gukemura amakimbirane.

    Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe aherutse kugirana na IGIHE, yashinze agati ku myanzuro ya Nairobi, asobanura ko ari yo yakemura ikibazo cya RDC mu buryo burambye, kuko ari yo isaba Leta y'iki gihugu kuganira n'imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.

    Ni ikiganiro cyabaye ubwo yari avuye mu mwiherero w'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bo mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba, EAC, wabereye Zanzibar muri Tanzania kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Nyakanga.

    Yagize ati 'Twasanze ko ikibazo cyo muri kariya karere ari ikibazo kigomba kurangizwa n'ibiganiro bya politiki, tunasaba kugira ngo bigerweho, ko hatumizwa inama y'abakuru b'ibihugu by'uyu muryango kugira ngo twongere guha ingufu ibiganiro bya Nairobi kuko ni byo bijya mu mizi y'ikibazo, ni byo bituma guverinoma ya Congo iganira n'imitwe yitwaje intwaro y'Abanye-Congo iri mu burasirazuba bwa Congo.'

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwitabira ibiganiro biruhuza na RDC, hashingiwe ku myanzuro ya Luanda, nk'uko byanzuriwe muri uyu mwiherero.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje igisubizo cya politiki ari cyo cyakemura amakimbirane

    Iyi nama yitabiriwe n’abaminisitiri bo mu bihugu bitandukanye n’Intumwa y’Umukuru wa Loni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yashimangiye-ko-ibiganiro-ari-byo-byahagarika-intambara

  • APR FC mu biganiro bya nyuma na rutahizamu wo muri Nigeria #rwanda #RwOT

    APR FC iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w’umunya-Nigeria usatira unyuze ku mpande, Chidiebere Johnson Nwobodo.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers, amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande ibiganiro bigeze kure n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Bivugwa ko Chidiebere Johnson wageze muri Enugu Rangers 2020 ibiganiro bisa n’ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.

    Nta gihindutse uyu rutahizamu akaba agomba kuza ejo ku wa Gatatu ndetse akaba agomba gusanga abandi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.

    Si uyu gusa kuko bivugwa ko irimo no kuganira n’undi munya-Nigeria na we usatira anyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.

    Chidiebere Johnson mu muryango winjira muriAPR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-biganiro-bya-nyuma-na-rutahizamu-wo-muri-nigeria

  • Donald Trump Yemejwe nk'Umukandida wa Perezida, Atangaza uzamubera Visi Perezida #rwanda #RwOT

    Donald Trump Yemejwe nk'Umukandida nyuma y'iminsi ibiri arashwe ku gutwi kw'iburyo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza guhagararira ishyaka ry'Aba-Républicains mu matora ya Perezida muri Amerika.

    Kwemezwa nka Kandida ku mwanya wa Perezida

    Donald Trump w'imyaka 78 y'amavuko yemerejwe mu nama yo ku rwego rw'igihugu y'Aba-Républicains yabaye ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 nyuma yo kugira ubwiganze bw'amajwi ahagije mu barwanashyaka b'ishyaka rye.

    Kumenyekanisha Umukandida wa Visi Perezida

    Nyuma yo kwemezwa burundu nk'uzahagarira iri shyaka, Trump yahise atangaza James David Vance usanzwe ari Umusenateri uhagarariye Leta ya Ohio nk'uzamubera Visi Perezida bagiye no gukomezanya urugendo n'ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Amateka ya Donald Trump mu Matora

    Donald Trump yanditse amateka yo kuba umukandida wemejwe inshuro eshatu zikurikiranya n'ishyaka ry'Aba-Républicains ngo arihagararire mu matora ya perezida. Izo nshuro ni mu mwaka wa 2016 ubwo yatorwaga bwa mbere, mu 2020 atsindwa na Joe Biden ndetse no kuri iyi nshuro bagiye kongera guhatanira gusubira muri Perezidansi ya Amerika.

    Ibyatangajwe na CNN

    CNN yanditse ko Visi Perezida mushya wa Trump asobanuye ibyo azashyira imbere naramuka atowe. Uyu musenateri James David Vance asanzwe ari umwe mu ba-Républicains bashyigikiye Trump ndetse bahuriye ku kuba badashyigikiye politiki y'ububanyi n'amahanga ya Amerika igaragazwa nk'aho icumbagira.

    Ibitekerezo bya Vance ku Ntambara ya Ukraine

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu Musenateri yumvikanye yamagana Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibihugu by'i Burayi ku nkunga bari bakomeje gutera Ukraine mu ntambara aho by'umwihariko yavuze ko igihugu cye gikwiye gushaka uko intambara ihagarara aho gukomeza kuyitera inkunga. Icyo gihe Perezida Vlodymir Zelensky wa Ukraine yumvikanye anenga cyane Senateri Vance, avuga ko uyu yirengagije abasivile iyo ntambara yari ikomeje guhitana ndetse n'abo yashoboraga gukomeza guhitana hatabayeho iyo nkunga ya Amerika.

    Icyizere cy'Amatora cya Trump

    Abasesenguzi muri politike ya Amerika bavuga ko nyuma y'uko Donald Trump bagerageje kumurasa, icyizere cye cyo gutsinda amatora cyahise kizamuka cyane ndetse ko asa n'uwamaze kuyatsinda bitewe n'uko ubwo yaraswagaho amasasu akamuhusha byamugaragaje nk'intwari aho kujyirango anahunge ahubwo yahise ahagarara yemye akagaragaza ko ahagaze bwuma azamura ukoboko yereka abakunzi be ndetse n'abanyamuryango b'ishyaka rye ko ahagaze bwuma. Ibi bintu byatangaje benshi kuko aho we kwibababarira ahubwo yabyutse yihanganisha umuryango w'umufana we wabipfiriyemo anahanganisha abakomerekeye mu muvundo ndetse n'abahungabaniyemo abizeza ko ibi bidakwiye kuba ku butaka bwa Amerika, ibi kandi byanasubiweho na Biden mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.

    Abademocrates na Joe Biden

    Mu gihe mu ishyaka ry'Aba-Démocrates na bo bamaze kwemeza Joe Biden burundu nk'uzarihagararira mu matora ya Perezida, ariko ugushidikanya ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora bitewe n'izabukuru (ubusaza) na ko kukaba gukomeje kwiyongera.

    Ikiganiro Mpaka

    Byamaze gutangazwa kandi ko Senateri JD Vance azahurira mu kiganiro mpaka na Kamala Harris na we uri kwiyamamazanya na Joe Biden ku kongera kumubera Visi perezida.

    Icyo Abo mu Ishyaka rya Trump Bavuga

    Umwe mu bayobozi b'ishyaka rya Trump yavuze ngo: 'Uyu munsi dushimishijwe no kuba Donald Trump yemejwe nk'umukandida wacu. Twizeye ko azakomeza kubaka Amerika ikomeye kurushaho.'

    Icyo Abo mu Ishyaka rya Democrats Bavuga

    Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi b'ishyaka ry'Aba-Democrates yavuze ko 'Joe Biden niwe uzaduhagararira kandi dufite icyizere ko azakomeza kugenda atsinda amatora akayobora Amerika mu buryo bwiza.'

    Icyizere mu Baturage

    Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru batangaje ko bafite icyizere ku matora ari imbere, aho benshi bahamya ko bazashyigikira uwo babona uzabaha ubuyobozi bwiza, bagendeye ku bikorwa by'ubushize.

    Iyi nkuru ikozwe mu buryo bunoze, itanga ishusho rusange y'ibiri kuba mu matora ya Perezida wa Amerika hagati ya Donald Trump na Joe Biden, ndetse n'abazabafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi tuzakomeza kubagezaho uko bigenda bihinduka cyangwa uko bizakomeza. Ufite igitekerezo wagisiga ahagenewe ibitekerezo cyangwa ukampamagara kuri +250 788 808 002

    The post Donald Trump Yemejwe nk'Umukandida wa Perezida, Atangaza uzamubera Visi Perezida appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/donald-trump-yemejwe-nkumukandida-wa-perezida-atangaza-uzamubera-visi-perezida/

  • Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy yatumbagije izina rye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira Kaizer Chiefs, umunyezamu w’umunyarwanda Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy bagiranye ibihe byiza mu gihe gito.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo amakuru yasakaye ko uyu munyezamu wari umaze umwaka umwe muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yamaze kwerekeza muri Kaizer Chiefs na yo muri iki gihugu.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ntwari Fiacre yasezeye kuri iyi kipe avuga ko azahora ayibuka.

    Ati “Ndimo nsezera, ndashaka gushimira umuyobozi wacu Tim Sukazi ku bw’amahirwe yampaye yo gukinira iyi kipe nziza, ndetse n’abatoza bayobowe na Sead Ramović, umutoza w’abanyezamu Greg Etafia ku bwo kuba baratumye nkina umukino wanjye wa mbere nk’uwabigize umwuga.”

    “Ndanashimira abakinnyi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi, ndabashimira ku bw’urukundo rwanyu. Ndashimira abafana b’ikipe, mu by’ukuri ndabashimira ku bw’urukundo mwanyeretse, mwarakoze. Ndifuriza ishya n’ihirwe TS Galaxy FC iteka, umwambaro w’iyi kipe nzawubika ahantu hatekanye.'

    Ntwari Fiacre akaba umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda nka Marines FC, AS Kigali ndetse na APR FC.

    Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yasezeye-kuri-ts-galaxy-yatumbagije-izina-rye

  • Ntabwo njya nshoberwa na busa- Perezida Kagame nyuma yo kugira amajwi 99.15% – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ubwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yari imaze gutangaza iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye kuva tariki 14-15 Nyakanga 2024.

    Mu majwi arenga 78.9% yabaruwe, Paul Kagame yagize 99.15% mu gihe Dr Frank Habineza wa DGPR afite 0.53%, na ho umukandida wigenga Philippe Mpayimana we iby'ibanze bigaragaza ko afite amajwi 0.32%.

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangaje ko kugira amajwi menshi gutya bigaragaza icyizere Abanyarwanda bamufitiye ndetse kigenda cyiyongera uko iminsi yigira imbere.

    Ati 'Mbishyize mu buryo bw'ubuzima bw'abantu, bw'umuntu nanjye bundeba, iki gikorwa cy'amatora, cyo kwiyamamaza twabanje, cyo gutora, noneho n'ibitugaragarijwe bimaze gusohoka bivuze mu buzima bw'umuntu ikintu gikomoye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu ngo ahite akugarurira icyireze. Ni ikintu wubaka ubundi mu gihe.'

    Yakomeje avuga ko igihe cyose atajya yiheba kuko no mu bikomeye icyizere afitanye n'abaturage kimufasha kumva ko bazafatanya bakabikemura.

    Ati 'Niba mujya mwitegereza kandi muri iyi myaka tumaranye n'ibikorwa byinshi ari ko rimwe na rimwe bigorana, hari uwari wambona nsa n'uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na busa no mu bigoranye tuzanyuramo cyangwa tumaze kunyuramo. Ni cya cyizere mba mfitanye namwe nizeye ko tuzabikemura.'

    Perezida Kagame yahamije ko iby'ibanze byavuye mu matora byatangajwe ari ubudasa inshuro nyinshi buyobera amahanga.

    Ati 'Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza ahuwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw'Abanyarwanda. Ndabashimira rero nk'Abanyarwanda, nka FPR ituri imbere mu bitekerezo, mu bikorwa, mu ngiro ya politike, ndashimira urubyiruko mwebwe, tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge bibe n'umuco wacu, hanyuma duhangane n'ibibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo igihugu cyahura na byo aho kwitana ba mwana ngo umwe yite undi nyirabayazana.

    Yagaragaje ko iby'amatora bisa n'ibyamaze kujya ku ruhande, ahubwo hagezweho ibikorwa 'kugira ngo tubikore inyungu ku Banyarwanda ziboneke.'

    Yashimiye imitwe ya politike yifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora n'abandi bose bagize uruhare kuva mu kwiyamamaza kugeza ku munsi w'amatora.

    Biteganyijwe ko amajwi y'agateganyo azatangazwa kuwa 20 Nyakanga mu gihe amajwi ya burundu mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.

    Perezida Kagame yishimiye intsinzi arikumwe n'abahagarariye amashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora

    Umuryango wa Perezida Kagame wamushyigikiye mu kwishimira intsinzi, aha yasuhuzaga umuhungu we, Capt Ian Kagame

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye ku Intare Arena ahari icyicaro cy'uyu muryango

    Byari ibyishimo bikomeye ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-njya-nshoberwa-na-busa-perezida-kagame-nyuma-yo-kugira-amajwi-99-15

  • 'Agafanta' Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b'u Burundi kabakozeho! #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro y'uku kwezi, Perezida wa Tchad Mahamat Idriss Déby yasuye u Burundi anifatanya n'Abarundi kwishimira 'ubwigenge' ngo bamaranye imyaka 62.

    Biratangaje rero kubona abantu bavuga ko'bikukiye'( bigenga), batinyuka gusaba umushyitsi icyo kurya, kandi aribo bakamuganuje, ndetse bakanamuha impamba ku musaruro bakesha uko 'kwikukira'.

    Babivuze ukuri koko ikimwaro ntikica. Iyo kiza kuba kica benshi mu basirikari barinda Perezida Evariste Ndayishimiye bari kuba barapfuye, nyuma y'aho basukiye amarira imbere y'umushyitsi, Perezida Mahamat Idriss Déby, bamubwira ko inzara n'inyota bibageze ahaga!

    Perezida Déby yahamagaje uruhago rwe, maze ahereza aba ofisiye b'Abarundi bayoboraga itsinda rimurinda, miliyoni 42 z'amafaranga y'uBurundi( ni nka miliyoni 19 uvunje mu manyarwanda), abyita'agafanta' ko kubahembura.

    Izo 'ntwazangabo' zagombaga kugabanya ayo mafaranga abasirikari bose barindiye Perezida Déby umutekano mu minsi 2 yamaze mu Burundi.

    Aho kuyabaha abo bagabo barya utwabo bakarya n'utwabandi bayashinze iryinyo, ba nyagupfa b'abasirikari bato bakomeza kwicira isazi mu jisho nk'uko babimenyereye.

    Magingo aya abo ba ofisiye bakuru bari ku munigo baryozwa kuba barimye abasirikari bato igeno ryabo. Mu bamaze kugera mu ibohero rikuru rya Mpimba, harimo Col. Eric Ndikumagenge, Maj. Barthélemy Sindaye, n'abandi benshi basanzwe mu ngabo zirinda Perezida NEVA. Haravugwa kandi Maj. Alexis Hakizimana, we ngo waba yaramaze kwicwa.

    Igisekeje ariko, nk'uko abantu bakomeje kubyibazaho ku mbuga zibanda ku bivugwa mu Burundi, ni uko mu byaha abo basirikari bakuru bakurikiranyweho hatarimo gusuzuguza igihugu, basaba ruswa Perezida w'ikindi gihugu wabasuye!

    Nubwo abazi imitegekere ya Perezida NEVA na CNDD-FDD ye, bemeza ko kwaka ruswa no gutesha igihugu agaciro bifatwa nk'ibisanzwe, ariko burya umuntu utagitinya igisebo aba yatakaje n'ubumuntu.

    Gufunga abo basirikari bakuru, abandi bakaburirwa irengero, byongereye icyuka kibi kimaze iminsi mu Burundi, dore ko hanavugwa umugambi wo gihirika ubutegetsi bwa Perezida NEVA, waba ucurwa n' abarimo Umugaba Mukuru w'Intwaramuheto, Gen. Prime Niyongabo, Minisitiri w'Intebe, Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika, ndetse n'umukuru w'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo.

    Urwo rwikekwe rero nirwo ngo rwaba rutuma 'Sebarundi' yikiza abo akeka muri uwo mugambi, naho ruswa yo ntawe ukiyizira mu Burundi, cyane cyane kuva Perezida Ndayishimiye ubwe n'umuryango we, batahurwaho ubusahuzi buhambaye bw'umutungo w'igihugu.

    Icyoba mu bategetsi, cyiyongera ku bukene bukabije mu baturage, tutirengagije umubare munini w'abasirikari b'Abarundi bagwa mu ntambara boherejwemo muri Kongo, ibyo byose birarushaho gushyira uBurundi mu ihurizo rikomeye.

    The post 'Agafanta' Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b'u Burundi kabakozeho! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agafanta-perezida-wa-tchad-yasigiye-abasirikari-bu-burundi-kabakozeho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agafanta-perezida-wa-tchad-yasigiye-abasirikari-bu-burundi-kabakozeho

  • Amajyaruguru arayoboye! Icyo imibare ivuga ku… – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

    Imibare yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko abari bemerewe gutora bangana na 9, 071, 157, mu gihe amajwi amaze kubarurwa agera ku 7, 160, 864.

    Intara y’Amajyaruguru iri ku ruhembe mu kugira amajwi menshi yavuyemo Perezida wa Repubulika, aho abaturage baho bamutoye ku kigero cya 99.65%, mu Ntara y’Iburengerazuba, batoye Paul Kagame kuri 99.60%, mu Burasirazuba bamutora ku kigero cya 99.30%,  mu gihe abo mu Majyepfo bamutoye ku kigero cya  98.60%, naho mu Mujyi wa Kigali bamutora kuri 98.59%.

    Mu mahanga, ibarura rigaragaza 52.73% ku majwi 40.675. Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Paul Kagame ku kigero cya 95.40%, Dr Frank Habineza atorwa ku kigero cya 2.15% mu gihe Mpayimana yatowe ku majwi 2.45%.

    NEC yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali, Paul Kagame yagize 98.59%, Dr Frank Habineza agira 0.96% mu gihe Mpayimana yagize 0.44%.

    Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 NEC itangaza iby'ibanze byavuye mu matora rusange y'Abadepite, mu gihe ku mugoroba itangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora y'ibyiciro byihariye.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.


    Imibare yavuye mu ibarura ry’ibanze yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku kigero cyo hejuru cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144985/amajyaruguru-arayoboye-icyo-imibare-ivuga-ku-itorwa-rya-paul-kagame-watsindiye-kongera-kuy-144985.html

  • Indirimbo 5 zinjije abanyarwanda mu ntsinzi ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abahanzi bashyigikiye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye kubyina intsinzi ni mu gihe n’amajwi y’ibanze yasohotse agaragaza ko Perezida Kagame yatsinze.

    Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira 0.32%, bamwe mu bahanzi bashyigikiye Pau Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye gukora mu nganzo basohora indirimbo zo kubyina intsinzi.

    Intsinzi ya Kagame ya Noopja

    Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo 'Intsinzi ya Kagame’.

    Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asaba Abanyarwanda kwishimira ko amajwi yabo atabaye impfabusa.

    Ati 'Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese.'

    Twatsinze ya Danny Vumbi na Butera Knowless

    Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise 'Twatsinze’, yumvikanamo ubutumwa bw’uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.

    Aba bahanzi batangiye kubyina intsinzi ya Paul Kagame na FPR Inkotanyi ni bamwe mu bari bamaze igihe bazengurukana nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza byzengurutse Igihugu cyose.

    Twatsinze ya Cyusa Ibrahim

    Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wabimburiye abandi gusohora indirimbo yo kubyina intsinzi cyane ko yayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigikomeje.

    Itsinzi by Uncle Austin

    Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo 'Intsinzi’ yo kwishimira ibyavuye mu matora.

    Uncle Austin uri mu bahanzi bari barakoze indirimbo yo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, yabaye mu ba mbere batangiye kubyina intsinzi.

    Komisiyo y’amatora iteganya kandi ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-5-z-abahanzi-batanu-zinjiza-abanyarwanda-mu-ntsinzi-ya-perezida-kagame

  • Ibi ni iby'agateganyo dutegereje ibisesuye- Mpayimana ku by'ibanze byavuye mu matora – #rwanda #RwOT

    Iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024 saa yine z'ijoro, bitangazwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Iyi Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko ibyibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

    Abanyarwanda bagombaga gutora bangana na 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore ni 53%, bivuze ko ari 4.845.417. NEC yatangaje ko abatoye bagize 98% by'aba bari bateganyijwe.

    Mpayimana Phillippe, yagize ati 'Buriya ndi kimwe n'abandi Banyarwanda bose dukeneye kumenya ibivuye mu matora byuzuye bisesuye, ibi baratubwira ko ari agateganyo. Ntago nagira icyo mbivugaho icyo Abanyarwanda bashaka abasesenguzi ni mwe muzadufasha kukivuga.'

    'Icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo, ibijyanye n'umubare w'amajwi n'umubare w'abazaga mu bikorwa byanjye byo kwiyamamaza simbitindaho, icy'ingenzi twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mubuyobozi.'

    Mpayimana, yavuze ko kuba amajwi yagira muri aya matora yajya munsi y'ayo yagize mu 2017, bitavuze ko ubushobozi bwe bwagabanyutse, ahubwo ko yifuza 'Abanyarwanda bareba icyerekezo cya demokarasi aho kiganisha baba aribyo bemeje tukabigendamo gutyo'.

    Yakomeje agira ati 'Turashoboye, igihe bizaba ngombwa bategereje gushyiraho ubuyobozi bushya busimbura uburiho, ntibazirirwe bagira impungenge twarabyerekanye bihagije. Nibarebera mu manota bashobora kugira ngo ntawe ushoboye uhari, ariko icyo nifuza ni igihe bahisemo mu bundi buryo nzaharanira kwerekana icyo nshoboye mu gihugu cyacu.'

    Mpayimana, yavuze ko urugendo rwe muri politiki rutarangira mu gihe atatorwa, kubera urukundo afitiye u Rwanda. Ubwo yajyaga gutorera kuri Site ya Camp Kigali, Mpayimana yavuze ko yatsinda cyangwa yatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa.

    Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y'Abadepite 24 b'abagore batorwa n'Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z'imitegekere y'lgihugu, Amatora y'Abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'Amatora y'Umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga.

    Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024 NEC izatangaza iby'ibanze byavuye mu matora rusange y'Abadepite, mu gihe ku mugoroba w'uwo munsi izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora y'ibyiciro byihariye.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Mpayimana yavuze ko yatsinda cyangwa yatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa

    Umukandida wigenga Mpayimana Phillippe, yagaragaje ko adatewe impungenge n'ibyibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko ibyibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibi-ni-iby-agateganyo-dutegereje-ibisesuye-mpayimana-ku-by-ibanze-byavuye-mu

  • Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'abindi mitwe ya politike bafatanyije, bahuriye ku cyicaro gikuru cyayo i Rusororo, kuri Intare Conference Arena,aho bategerereje ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) itangaza ibyavuye mu itora ry'Umukuru w'Igihugu bakoze mu gitondo cy'uyu munsi ndetse no ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga.

    NEC yatangaje ko Kagame Paul yagize 99,15%, Dr. Frank Habineza akagira 0,53% naho Mpayimana Philippe we yagize 0,32% muri 78.9% by'amajwi amaze kubarurwa, ni ukuvuga agera muri miliyoni zirindwi mu gihe abagombaga gutora bagera muri miliyoni icyenda.

    Kuri Intare Conference Arena, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije n'Umuryango FPR Inkotanyi mu kumushyigikira muri aya matora y'Umukuru w'Igihugu. Ati 'Muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n'abo dufatanyije nababwiye.'

    Yashimiye kandi umuryango we wamuherekeje aho yiyamamarije mu bice byose by'Igihugu, avuga ko umubera 'akabando'.

    Yakomeje agira ati 'By'umwihariko rero, ndagira ngo mbashimire mwese abari hano, abari hano ni bake, ni abashoboye kuza ariko ndahera kuri mwe mbashimire ko mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy'ibanze, mwabaye hafi cyane mu guca urubanza, uru twabwirwaga.'

    'Hanyuma nyuze muri mwe mwese, nanone ndashimira abanyagihugu bose, ariko n'ubu abadukurikira ndabibibwirira, bumve ko mbashimiye cyane.'

    Yahimiye kandi abahanzi bagendanye mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse n'urubyiruko muri rusange, ati “Sinabona uko mbisobanura. Ndabashimiye cyane cyane.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuba yagize amajwi menshi, bigaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeza kumugirira.

    Ati “Iki gikorwa cy'amatora cyo kwiyamamaza twabanje cyo gutora noneho n'ibyo bitugaragarije bimaze gusohoka, bivuze mu buzima bw'umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahereko akugarurira icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe”

    'Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye […] Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndibufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu iby'amatora bisa n'ibigiye ku ruhande, hagiye gutangirwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo bemereye Abanyarwanda ariko mu bufatanye.

    Ati “Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n'ibibazo. Niduhangana n'ibibazo tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe,”

    “Ntabwo ureba umwe ngo uvuge ngo uyu ni we wateye ikibazo cyangwa ni uriya, ntibindeba[…]Turafatanya, tugahangana n'ibibazo, ibyo dushoboye gukemura turabikemura, ibyo tudashoboye muri ako kanya tukabyubakira izindi mbaraga zishobora gutuma tubinyuramo.'

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko nyuma yo gutangaza iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, izatangaza amajwi y'agateganyo bitarenze ku wa 20 Nyakanga, naho amajwi ya burundu atangazwe ku wa 27 nyakanga 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yashimiye-abanyarwanda-bongeye-kumugirira-icyizere