Blog

  • Ruhango/Amatora: Kubona Meya atonda umurongo mu baturage ayobora byabanejeje #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bisanze ku murongo umwe na Meya Valens Habarurema uyobora Ruhango, bishimiye kumubona atondana nabo umurongo w'amatora kuri Site ya Nyamagana. Bavuga ko bidasanzwe kugera ahatangirwa serivise ugasanga umuyobozi atondanye umurongo n'abaturage ayobora, agategereza ko abo asanze bamuri imbere babanza kwakirwa. Byashimishije benshi, bavuga ko babibonamo ukwisanisha nabo, guca bugufi, kuzirikana agaciro kabo ndetse no kubereka Urukundo abakunda.

    Iyamuduhaye Amina, yasohotse mu biro byitora ibyishimo ari byose. Avuga ko kimwe mu byamushimishije ari ukobona umuyobozi nka Meya atonze umurongo ari inyuma ye. Ati' Ikintu kinshimishije cya mbere na mbere ni uko ntoye kandi nkaba mbonye umuyobozi wacu ataje ngo ahite ajya imbere, yisanishije n'abaturage'.

    Nguwo Meya inyuma…! hagati y'abamama babiri.

    Akomeza ati' Nabonaga ari ibintu byiza!, araje ahita ajya ku murongo ntabwo ahise ajya imbere. Ibyo byatweretse ko adufitiye urukundo kandi nyine ko nawe ari umuturage, atari gusa umuyobozi ahubwo ari umuturage nkatwe'.

    Rusatsi Salomon, umusaza w'imyaka 78 y'amavuko ashima uburyo umuyobozi nka Meya aza agatonda umurongo hamwe n'abaturage, akajya inyuma y'abo asanze agategereza abari imbere ye ko babanza kwinjira, akicwa n'izuba ataje ngo ahite yinjira ace ku baturage nk'umuyobozi.

    Henshi mu hatorerwa twageze, nta rungu kuko hari abasusurutsa abaje gutora. Nk'aha ni Mubyimana ahari itorero ry'ababyinnyi.

    Uyu Rusatsi, ashima imyitwarire y'abayobozi b'ubu kuko abona ko itandukanye cyane n'abategetsi bacyera kuko bo ngo bakoraga uko bashatse, batubaha abo bayobora. Avuga kandi ko mu gutora, hambere nta mahitamo y'umuturage, ko ahubwo yahatirwaga gutora ndetse hakaba n'abakubitwa cyangwa se bakanafungwa mu gihe batoraga ku ngoma y'ubutegetsi bwa Habyarimana, aho batoraga bahatirwa gutora icyatsi kibisi, wafatwa utoye ikijuju ugahura n'akaga.

    Meya Valens Habarurema, avuga ko nk'Umuyobozi aha agaciro ubwisanzure, ko kandi nta jwi riruta irindi, ko ndetse Umuyobozi ataruta abo ayobora. Ati' Abayobozi tuzi neza yuko Ijwi ringana n'irindi. Iyo ndi ku murongo ngiye gutora, ntabwo naca ku bandi kubera yuko Amajwi arangana kandi n'Umuntu angana n'undi'.

    Aha, Meya Valens yari agezweho, yerekana indangamuntu nk'icyangombwa gisabwa utora, kimwemerera kwinjira.

    Akomeza ati' Nabo bahagaze…, haba ku kazuba, haba uwo murongo bahagazeho, icyabavuna cyangwa icyababangamira nicyo nanjye cyambangamira. Rero, iyo myumvire niho igeze mu Gihugu cyacu. Ntabwo Umuyobozi aba aruta abo ayobora ahubwo aba abareberera akabatega amatwi, akabagereza ibyo bashaka aho bigomba kugera, ariko ndi umuntu kimwe n'abandi bose nyobora'.

    Akarere ka Ruhango muri aya matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite, hateguwe Site zitorerwaho 66, hategurwa ibyumba by'itora 547. Henshi ku ma site yatoreweho, abaturage bazindutse iyarubika baratora ku buryo hari n'aho ku I saa munani bari basoje gutora ahubwo hari abagarutse kureba uko babarura amajwi.

    Meya asoje gutora, bamushyiraho wino ku rwara nk'ikimenyetso cy'usoje gutora.
    Hamwe kuri Site z'itora hari hateguwe neza. Aha ni i Nyamagana bikiri mu gitondo
    Aha ni Mubyimana ku muhanda munini wa Kaburimbo( abahanyura nta gushidikanya). Aba babyeyi kuva aho bari ugera ahatorerwa harimo intera itari munsi y'ikirometero. Twabasanze aha ku muhanda mu masaha y'igitondo, twahanyuze mu ma saa kumi bagihari.
    Ntabwo bitaye ku zuba cg se umuyaga n'ivumbi, bari bafite ishyaka ryo kwerekana ko amatora iwabo yubahwa nk'ibindi birori byose.
    Nta nzara n'inyota kuko Amata barayafite.

    Gutora, warazaga ukajya ku murongo. Uvanyeho abafite intege nke nk'abasaza n'abakecuru, Abarwaye ndetse n'Abafite ubumuga nibo bahitaga mbere y'abandi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/16/ruhango-amatora-kubona-meya-atonda-umurongo-mu-baturage-ayobora-byabanejeje/

  • Alain Numa, Tom Close na Mutesi Jolly mu bag… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko amatora akomatanije ay'Abadepite n'Umukuru w'Igihugu atangiye ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari hanze no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.

    Ku isaha ya saa Yine zo ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y'amatora yatangaje icyerekezo cy’ibyavuye mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Aho ibyavuye mu matora ku kigereranyo cya angana na 78.94% by'amajwi yose yari amaze kubarurwa, Perezida Kagame yari afite 99.5% anga n'amajwi Miliyoni 7,099,810 mu gihe abo bari bahatanye uteranije amajwi yabo bose atagera ku bihumbi 61.

    Benshi mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi n'inshuti zawo bagaragaje ibyishimo bikomeye, bashima Imana yongeye gutuma bakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

    Rev Pastor Alain Numa yagize ati'Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Nkurase amashimwe Afande. Uwiteka akomezanye namwe intambwe zose muzatera tuzaziterane nawe, imigisha myinshi.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Muyombo Thomas [Tom Close] uri no mu bahanzi baheruka kugabirwa na Perezida Kagame.

    Yagaragaje ko ari ibyishimo by’igisagirane kuba abanyarwanda batoye neza.

    Ati'Intsinzi bana b’u Rwanda, intsinzi, njye ndayireba, intsinzi mu bice byose, intsinzi.Mwese muri imfura, mwakoze gutora neza.'

    Abantu benshi mu ngeri zitandukanye bakaba bakomeje kurata amashimwe Perezida Kagame bishingiye ku cyerecyezo cyatanzwe na Komisiyo y'amatora cyerekana ko yatsinze.

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 ari muri abo, na we aho yagaragaje ko abanyarwanda bihitiyemo ubabereye kandi bitari ibya 2024 gusa ahubwo by'iteka kandi agaragaza ko gutora Perezida Kagame bisobanuye ko ahazaza h'u Rwanda harinzwe.

    Ku wa 27 Nyakanga 2024 nibwo hazatangazwa bidasubirwaho ibyavuye mu matora akomatanije ay'Abadepite nay'Umukuru w'Igihugu.

    Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Mutesi Jolly yagaragaje ko guhitamo abanyarwanda bahisemo by’iteka Perezida Kagame kandi ari amahitamo aboneye Tom Close yashimiye buri umwe wagize uruhare mu ntsinzi ya Perezida Kagame ku bwo gutora nezaAlain Numa uri mu basirikare babohoye igihugu cy’u Rwanda yifurije imigisha ituruka ku Mana Perezida Kagame  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144993/alain-numa-tom-close-na-mutesi-jolly-mu-bagaragaje-ibyishimo-ku-bwintsinzi-ya-perezida-kag-144993.html

  • Ese Dr. Frank Habineza yaba Agiye kwerekeza mu Nteko Nyuma y'uko abuze amahirwe yo kuba Perezida? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru yagaragaje uzaba Perezida wakwibaza iki kibazo: Ese Dr. Frank Habineza yaba agiye kwerekeza mu Nteko Ishingamategeko nyuma y'uko abuze amahirwe yo kuba Perezida?

    Nk'uko byaraye bitangajwe na Komisiyo y'Amatora mu Rwanda, uwaraye atsindiye intebe ya Perezida wa Repubulika muri manda y'imyaka itanu (2024-2029) yagaragaye. Mu masaha make gusa saa munani, hari butangazwe abadepite bagiye gufatanya na Perezida Paul Kagame muri iyi manda.

    Manda irangiye, Dr. Frank Habineza yari umudepite, aho n'ubushize yari yatsinzwe kuba Perezida ariko akinjira mu nteko nshingamategeko nk'umwe mu badepite babiri ba Green Party.

    Itegeko rishya rihindura amategeko y'amatora

    Ubu itegeko ryaje guhinduka, aba depite biyamamaje ukwabo. Ku lisiti y'abakandida depite ba Green Party hariho abantu 50 bemejwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda. Abantu batangiye kwibaza niba Green Party yabonye amajwi 0.53% ishobora kubona amajwi 5% abinjiza mu nteko nshingamategeko.

    Hari abari guhabwa amahirwe yo kwisanga Kimihurura muri iyi nteko nshingamategeko mu gihe iri shyaka ryaba ribonye ayo majwi. Ni Hon Jean Claude urangije manda y'imyaka itandatu, akurikiranwe na Dr. Frank akaba ari n'umunyabanga mukuru w'ishyaka, ndetse na Madamu Maombi Carine wari Visi Perezida wa mbere w'iri shyaka.

    Inshingano za Maombi Carine muri Green Party

    Maombi Carine amaze imyaka 15 mu bikorwa bya politiki muri Green Party ndetse akaba yaranakozemo imirimo myinshi itandukanye muriri shyaka. Ubwo yaganiraga na Zakwetu.TV, yagize ati, 'Maze imyaka 15 muri politiki, nahagarariye amashyaka ashinzwe kurengera ibidukikije muri EAC.'

    Imikorere y'ishyaka mu matora ya 2024

    Abakurikirana hafi ibikorwa bya politiki baganiriye na Zakwetu.Com bavuze ko babona Green Party iri bwongere gutsindira imyanya ibiri mu nteko nshingamategeko, bityo Hon Jean Claude na Madamu Maombi bakaba bahabwa amahirwe yo kwinjira mu nteko. Bati: 'Haracyari kare mu banyarwanda kuba bakwiyumvamo Green Party, kuba ivuga ko itavuga rumwe na Leta (FPR) abanyarwanda benshi ntibarasobanukirwa imikorere yayo. Bizayisaba imbaraga n'indi myaka mu kumvisha abanyarwanda opozisiyo yabo uko ikora kuko babafata nk'abarwanya ubutegetsi.'

    Imbogamizi mu kwiyamamaza

    Mubikorwa byo kwiyamamaza, byatumye abantu batangira kuyitinyuka kuko babonaga bakiriwe n'inzego za Leta, bitandukanye n'amatora ya 2017, aho hamwe na hamwe bakirwaga nabi. Bati rero kuri ubu haricyo byahinduye gusa ntibaragera mu kigero cyo kuyitora ngo igire amajwi menshi.

    Bakomeza bagaragaza ko bashobora gusubizwa imyanya ibiri bari basanganywe n'umusenateri bafite. Bati, 'Gusa Dr. Frank ni umuhanga, HE ashobora no kumuha Minisiteri cyangwa akaba umunyamabanga wa Leta kuko abishoboye.'

    Gutegereza ibizava mu matora

    Biteganyijwe ko saa munani hatangazwa amajwi y'abadepite. Byitezwe ko aribwo hazamenyekana niba Green Party izongera kubona imyanya mu nteko nshingamategeko cyangwa niba hari ibindi byiza bishya Dr. Frank azageraho muri manda itaha.

    Watugezaho ibitekerezo uduhamagaye kuri +250 788 808 002

    The post Ese Dr. Frank Habineza yaba Agiye kwerekeza mu Nteko Nyuma y'uko abuze amahirwe yo kuba Perezida? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-dr-frank-habineza-yaba-agiye-kwerekeza-mu-nteko-nyuma-yuko-abuze-amahirwe-yo-kuba-perezida/

  • Ntwari Fiacre yasezeye buri muntu wese babanye mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yasezeye kubo babanye mu ikipe ya TS Galaxy FC, akaba yerekeje mu ikipe ya Kaizer Chiefs.

    Mu minsi ibiri ishize, nibwo Fiacre yasinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs amasezerano y'imyaka 3, agurwa agera kuri Miliyoni 400 Frw.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ntwari Fiacre yagize ati 'Ubwo mbasezeyeho. Ndashaka gushimira umuyobozi Tim Sukazi wampaye amahirwe yo gukinira iyi kipe nziza n'abatoza bayobowe na Sead Ramovic, kuba barampaye amahirwe yo gukina umukino wanjye wa mbere w'umwuga no kuri bagenzi banjye mwanyakiranye yombi, ndashima urukundo rwanyu.'

    Yakomeje agira ati' Ku bafana ba Rockets rwose ndashima urukundo mwanyeretse mwarakoze⁇ Mbifurije ibyiza byose TS GALAXY FC. Buri gihe jya usiga umwenda wawe ahantu heza.'

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yasezeye-buri-muntu-wese-babanye-mu-ikipe-ya-ts-galaxy-yo-muri-afurika-yepfo/

  • Umutoza w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa na Espagne #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Gareth Southgate yamaze gusezera kuri iyi mirimo nyuma yo gutakaza Igikombe cya Euro 2024.

    Gareth Southgate w’imyaka 53 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, yatanze ubutumwa bushimira abakunzi b’Ikipe y’Igihugu ahamya ko yeguye ku mirimo ye.

    Ati 'Nk’Umwongereza wishimye, byari umunezero gukinira no gutoza Ikipe y’Igihugu. Hari icyo byari bivuze kuri njye kandi narabigaragaje.'

    'Nagize amahirwe yo gutoza abakinnyi benshi mu mikino 102, buri wese yari yishimiye kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu kandi bafasha n’Igihugu mu buryo bushoboka.'

    Afashe iki cyemezo nyuma y’uko aheruka gutsindirwa na Espagne 2-1 ku mukino wa nyumwa w’igikombe cy’u Burayi 2024 (Euro 2024) ndetse amakuru yavugaga ko ashobora kongera amasezerano.

    Gareth Southgate yari amaze imyaka 21 mu ikipe y’igihugu aho yayinjiyemo ahereye mu batarengeje imyaka 21 ni mu gihe muri 2016 yagizwe umutoza w’ikipe y’iihugu nkuru.

    Yari amaze gutoza u Bwongereza imikino 102 aho yatsinzemo 61, 17 arayitsindwa ni mu gihe indi 24 yanganyije.

    Ari umutoza mukuru w’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Euro 2020 ndetse na 2024 ndetse mu mikino y’Igikombe cy’Isi yagarukiye muri ½ mu 2018 kandi mu 2022 agarukira muri ¼.

    Gareth Southgate yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-u-bwongereza-yeguye-nyuma-yo-gutsindwa-na-espagne

  • Mangwende yatandukanye na FAR Rabat ahita asinyira indi kipe #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Cyprus, AEL Limassol.

    Mangwende yatadukanye na APR FC muri 2021 yerekeza muri FAR Rabat, nyuma yo gusoza amasezerano muri Rabat akaba atari akiri mu mimare y’iyi kipe.

    Yamaze kumvikana n’iyi kipe kuyikinira imyaka 2 iri imbere ariko aya masezerano akaba azatangira kugira agaciro mu gihe azaba amaze gutsinda ikizami cy’ubuzima nk’uko iyi kipe ya Limassol yabitangaje.

    APR FC yahoze akinira ikaba yari yamwifuje ngo abe yagaruka muri iyi kipe ariko abatera utwatsi ko bitakunda.

    Mangwende yakiniye Rayon Sports 2014-15, 2015-2021 akaba yarakiniraga APR FC ni mu gihe kuva 2021-2024 yakiniraga FAR Rabat.

    Mangwende yerekeje muri AEL Limassol

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yatandukanye-na-far-rabat-ahita-asinyira-indi-kipe

  • Myugariro wahoze muri Rayon Sports afunzwe azira kwiba umunyezamu Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko myugariro Runanira Amza wahoze muri Rayon Sports afunzwe azira kwiba umunyezamu na we wahoze muri iyi kipe, Kwizera Olivier.

    Runanira Amza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi mu maboko atari aye.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yibye Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia ibihumbi 27 by’Amadorali.

    Nta byinshi biramenyekana kuri iyi dosiye Amza ukekwaho kwiba inshuti ye magara Kwizera Olivier cyane ko ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu munyezamu kuri iki kibazo, yavuze ko ubu nta kintu yabitangazaho.

    Gusa amakuru avuga ko aya mafaranga Kwizera yari ayabitse iwe mu rugo, agenda ayiba gake gake gusa baje kumugwa gitumo.

    Kuva tariki ya 11 Nyakanga ubwo ISIMBI yatangiraga gukora iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ibe yamenya byinshi kuri iyi dosiye, maze umuvugizi wa RIB, Dr Murangura B. Thierry avuga ko agiye kubikurikirana nta makuru yari abifiteho.

    Kugeza uyu munsi tariki ya 16 ubwo twasohoraga iyi nkuru nta kintu RIB yari yakavuze kuri iki kibazo niba koko uyu mukinnyi afunzwe.

    Amakuru avuga ko Runanira Amza afunzwe

    Kwizera Olivier bivugwa ko yibwe na Runanira Amza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Myugariro-wahoze-muri-Rayon-Sports-afunzwe-azira-kwiba-umunyezamu-Kwizera-Olivie

  • Oda Gasinzigwa yagaragaje ibanga ryafashije u Rwanda mu kubarura amajwi byihuse – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma yo gutangaza iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu Abanyarwanda bakoze ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

    Ibikorwa byo kubarura amajwi byatangiye hirya no hino mu gihugu Saa Cyenda z'umugoroba, mu gihe amajwi y'ibanze yatangajwe Saa Yine z'ijoro.

    Ubibaze neza mu majwi y'ibanze yari amaze kubarwa angana n'abarenga miliyoni zirindwi zatoye bigaragara ko nibura mu isaha NEC yabashaga kubarura amajwi arenga miliyoni imwe.

    Oda Gasinzigwa yatangaje ko kugira ngo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ibashe kubarura ibyayavuyemo vuba kandi neza hifashishijwe ikoranabuhanga ryaguwe rituma birushaho kugenda neza.

    Ati 'Twavuguruye ikoranabuhanga ryacu, aho kuri buri site y'itora twatangiye gutora Saa Moya za mu Gitondo, Saa Cyenda twari dusoje, tugihagarika amatora twahise dutangira ibikorwa byo kubarura amajwi.'

    Yakomeja ati 'Kuri buri site y'itora tuba dufite ibyumba bitandukanye, ibyo byumba tuba dufite abahuzabikorwa. Iyo tumaze kubara abo bahuzabikorwa bahuza amajwi hanyuma ayo kuri site agahita yoherezwa ku rwego rw'Akarere.'

    Oda Gasinzigwa yagaragaje ko iyo bimaze kugezwa ku turere bihita byoroha kuko tubyohereza ku rwego rw'igihugu n'ibarura ry'amajwi ndetse no kuyahuza ntibitwara umwanya munini.

    Ati 'Ku rwego rw'Akarere naho barayahuza bagahita babyohereza ku rwego rw'Igihugu natwe bikatworohere kuyahuza no kuyabara kubera gukoresha ikoranabuhanga.'

    98% bitabiriye amatora

    Oda Gasinzigwa yagaragaje ko ubwitabire bw'abatoye bungana na 98% kandi ko ari umubare mwiza nk'uko n'ubundi bisanzwe bimenyerewe ko Abanyarwanda bitabira ibikorwa by'amatora.

    Perezida wa NEC yagaragaje ko kuba Abanyarwanda bitabiriye amatora ku bwinshi byatumye mu bice bimwe na bimwe, amasaha y'ibikorwa by'amatora byari biteganyijwe gusorezwaho bituma hongerwaho igihe nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amatora.

    Ati 'Umubare w'abitabiriye wari ushimishije, byageze amasaha yo gusoza gutora tugifite umubare w'abataratora ariko amategeko ateganya ko igihe cyo gutora kigeze ashobora gukomeza gukorwa mu gihe hari impamvu kandi babisabye Perezida wa Komisiyo.'

    Ibice byatinze kurangiza gutora ni ibyo mu mijyi birimo Gasabo, Bugesera na Kamonyi.

    Yagaragaje kandi ko nyuma y'uko NEC imaze kubarura amajwi yose y'abatoye ari bwo hazamenyekana umwihariko w'amatora y'uyu mwaka ku birebana n'ubwitabire, uko batoye, impfabusa n'ibindi bitandukanye.

    Ku birebana no kuba amatora yarahujwe, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko kuba amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite byakorewe rimwe nta cyabangamiye ikindi kandi hashyizweho uburyo bworoshye butuma buri kimwe gikorwa neza.

    Yagize ati 'Twabonye byaragenze neza kandi Abanyarwanda bakaba babyishimiye hirya no hino ko batorewe mu gihe kimwe kandi bakabirangiriza icyarimwe bakaba babashije no kubona bimwe mu by'ibanze byavuye mu matora.'

    Yagaragaje ariko ko mu bijyanye no kubarura amajwi ari ho NEC yahisemo kubitandukanya, habanza kubarwa ayo ku matora ya Perezida wa Repubulika ikazakurikizaho ay'Abadepite.

    NEC yagaragaje ko ibikorwa byo kubarura amajwi bidatinda kubera hakoreshwa ikoranabuhanga mu kuyahuza

    Muri buri cyumba cy’itora bahita babara amajwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oda-gasinzigwa-yagaragaje-ibanga-ryafashije-u-rwanda-mu-kubarura-amajwi-byihuse

  • Yise umwana we 'Kagame Ian' nyuma yo gufatirwa n'ibise mu cyumba cy'itora – #rwanda #RwOT

    Uretse kumuha izina rya Perezida Kagame, uyu mubyeyi yanise umwana we 'Ian' izina ahuriyeho n'umuhungu wa Perezida Kagame.

    Kuri uyu wa 15 Nyakanga nibwo Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy'amatora hirya no hino mu gihugu. Musabyimana utuye mu Kagari ka Rwarenga nawe nubwo yari akuriwe yiyemeje kuyagiramo Uruhare, aho yageze kuri site y'itora mu gitondo cya kare.

    Uyu mubyeyi yavuze ko yiyumvaga ameze neza ari nayo mpamvu yagiye gutora hakiri mu gitondo kugira ngo akomeze indi mirimo mu rugo. Yavuze ko byatangiye yumva ashaka kuruka kuko yumvaga mu nda hamurya birangira haje ibise.

    Ati 'Bahise banjyana mu cyumba cy'umugore haza imodoka ihita injyana kwa muganga gusa natoye. Umwana wanjye namwise Kagame Ishimwe Ian. Rero nabyakiriye neza kuba nabyaye ku munsi w'amatora.'

    Musabyimana yavuze ko yishimiye serivisi nziza yaherewe ku kigo nderabuzima cya Bugarura kuko ngo bamwakiriye neza cyane. Yavuze ko yishimiye kandi uburyo abayobozi bo mu Karere bahise baza kumwakira, baramuhemba bamuba hafi cyane.

    Komisiyo y'Igihugu y'amatora yatangaje ko iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu bigaragaza ko Paul Kagame yatsinze n'amajwi 99.15%, ni mu gihe abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza yagize 0.53% naho Mpayimana Philippe agira 0.32.

    Abayobozi barimo Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline bagiye gusura uyu mubyeyi

    Bamushyiriye amata n'ibindi nkenerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yise-umwana-we-kagame-ian-nyuma-yo-gufatirwa-n-ibise-mu-cyumba-cy-itora

  • Huye: Baraye mu birori byo kwishimira intsinzi ya Kagame – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, nyuma y'aho Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, itangarije iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, aho umukandida watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi yahigitse abo bari bahanganye ku majwi 99,15%.

    Bamwe mu banyamuryango bari mu mbuga ngari iri hafi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye, baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye cyane intsinzi y'umukandida wabo kandi ko yari yaranabiberetse mu kwiyamamaza.

    Kayitana Médiatrice, wo mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yavuze ko yishimiye cyane kuba yatoye Paul Kagame, kandi nawe akaba yatsinze ku majwi menshi anejeje.

    Ati 'Nishimiye uyu munsi kuba twatoye umukandida wacu nkunda, kandi nkaba ndaranye n'inkuru nziza ko yatsinze ku majwi y'agatangaza. Yatugejeje kuri byinshi. Nka twe urubyiruko by'umwihariko agabore n'abakobwa, yadutoje kwishakamo icyizere cy'uko natwe dushoboye kandi byaradutinyuye turakora.''

    Habineza Eugene, wo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, nawe yavuze ko bishimira intsinzi baharaniye kuva mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo kugeza atsinze.

    Ati 'Twishimiye ko turaye dutsinze, ni yo mpamvu ubona tubyina, twakoze igitaramo, kuva aho bamaze kutubarira amajwi dusanga ararenga 90%, ibyo ni ibyishimo.'

    Abihuriyeho na Uwizeyimana Clarisse, wo mu Murenge wa Huye, Akagari ka Rukira, wavuze ko yiyumvamo ibirori bikomeye kuba Paul Kagame yongeye gutorwa.

    Yavuze ko mu rugo iwabo bose bakunda Paul Kagame, kandi ko ibigwi bye bimuhora ku mutima.

    Kayitana yakomeje avuga ko icyo bizeza Perezida Kagame ari ukumutera ingabo mu bitugu mu rugamba rw'itarambere.

    Ati 'Tugiye gukomeza kubakana igihugu, dutere imbere biruseho. Nta mwanzi uzatumeneramo, ahubwo tugomba kumumena agasubirayo, kuko igihugu cyacu dukeneye ko gitera imbere, ntabwo dukeneye gusubira aho twavuye.'

    Habineza Eugene we yavuze ko nabo bamwijeje gukorana neza.

    Ati 'Nk'uko yagiye adusaba kongera ibikorwa, dukorana ubwitange n'imbaraga, natwe turamwizeza ko tumushyigikiye kandi turacyamuri inyuma rwose nk'uko twabigaragaje mu matora.''

    Kugeza ubu, imibare y'ibanze ya NEC yagaragaje ko Paul Kagame afite amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank akagira 0.53%, ukurikiwe na Mpayimana Philippe ufite 0.32%.

    Biteganyijwe ko ku wa 27 Nyakanga 2024 ari bwo hazatangazwa amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Ubwo bari bacyumva iby’ibanze bivuye mu matora, abanyamuryango ba FPR i Huye akanyamuneza kari kose

    Habineza Eugene, wo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, nawe yavuze ko bishimira intsinzi baharaniye kuva mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo kugeza atsinze

    Kayitana Médiatrice, wo mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yavuze ko yishimiye cyane kuba yatoye Paul Kagame

    Ingoro ya FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye iherutse kuzura vuba, yarimbishijwe amatara asa n’ibendera ryayo

    Nubwo hari mu gicuku, ntibyababujije gucinya akadiho mu ndirimbo zaryoheye abantu nka ‘Ogera’ n’izindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-baraye-mu-birori-byo-kwishimira-intsinzi-ya-kagame