Mu kiganiro n'umunyamakuru wa TV5 Monde, Muyaya yatangaje ko amatora yo mu Rwanda yabereye mu muhezo, kandi ngo nta rwego rw'indorerezi rwizewe rwaje kuyakurikirana.
Yabwiye umunyamakuru ati ati 'Mwatweretse amatora yo mu Rwanda yabereye mu muhezo, yarimo abatavuga rumwe n'ubutegetsi babiri bagaruwe. Nabonye indorerezi ya FPR, nabwo ari indorerezi y'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi cyangwa inzego zikomeye z'amatora zizwi. Ibyo byose byerekana imiterere ya politiki ya hariya.'
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Muyaya ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'amatora byagenze neza, mu mutuzo, mu byishimo kandi umutekano umeze neza mu gihugu.
Yibukije Muyaya ko mu matora ya Perezida wa RDC yabaye mu Ukuboza 2023, habaye ibikorwa by'urugomo, amumenyesha ko mu Rwanda nta kibazo na kimwe cyahabaye, ati 'Nta rugomo rwahabaye.'
Minisitiri Nduhungirehe yibukije Muyaya ko mu matora yabaye muri RDC, ibikoresho by'itora byibwe hirya no hino, bimwe bisangwa mu nzu z'abanyamuryango b'ishyaka UDPS riri ku butegetsi, ibyumba by'amatora birangizwa, abaturage babuzwa gutora.
Yamwibukije kandi ko muri RDC, Chérubin Okende utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu yishwe arasiwe mu modoka muri Nyakanga 2023, nyuma muri Gicurasi 2024 Umushinjacyaha Mukuru abeshya ko yiyahuye.
Mu gukomeza kwerekana uko RDC yugarijwe n'ibibazo byagizwemo uruhare n'ubutegetsi bwayo, Nduhungirehe yibukije Muyaya ko abasirikare n'abapolisi bo muri iki gihugu batwikwa bazira isura yabo. Yamubwiye ko ibyo bitigeze biba mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yagararije Muyaya ko Perezida wa RDC ari umunyarugomo, amwibutsa ko uyu Mukuru w'Igihugu mu 2023 yavugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ko azarasa i Kigali, akure Perezida Paul Kagame ku butegetsi.
Bitandukanye n'ibyavuzwe na Muyaya, Nduhungirehe yagaragaje ko amatora y'u Rwanda yakurikiranywe n'indorerezi z'imiryango itanu: Afurika yunze ubumwe, COMESA, umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC), CEEAC-ECCAS n'uw'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF.
Ati 'Ku kuba 'nta misiyo y'indorerezi yizewe yaje mu Rwanda', i Kigali ubu hari indorerezi zitandukanye zo mu miryango itanu irimo iyo mu karere na mpuzamahanga RDC ibereye umunyamuryango. Ntabwo nari nzi ko guverinoma ya RDC iri mu bihe byahise byo kubura ubwenge n'indangagaciro, kugeza aho igerageza gutesha agaciro imiryango yo muri Afurika ibereye umunyamuryango.'
Komisiyo y'amatora yatangaje ko amatora yagenze neza cyane. Ibi byashimangiwe n'indorerezi zitandukanye zaje kuyakurikirana. Iby'ibanze byavuyemo byerekana ko Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.
Muyaya yagaragaje ko amatora yo mu Rwanda yari kugenda neza iyo akurikiranwa n’indorerezi z’Ubumwe bw’Uburayi
Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije Muyaya ibibazo byugarije RDC, guverinoma yabo ikwiye gukemura mbere yo kunenga amatora yo mu Rwanda
Haruna Niyonzima yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri Al Ta’awon muri Libya, ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze kumusinyisha.
Niyonzima Haruna aba yarakomeje muri Libya ariko kubera ko arimo gukorera License B yasanze ibyiza yaguma mu Rwanda kuko ari byo byamufasha cyane ko yifuza kwinjira no mu butoza agahagarika gukina aho ashobora guhera mu bato ba Yanga yo muri Tanzania.
Akaba agarutse muri Rayon Sports yakiniye 2006-07 avuye muri Etincelles, yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza 2011 ahita ajya muri Yanga yo muri Tanzania ayikinira kugeza 2017 ajya muri Simba SC yamazemo imyaka 2 ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali ayikinira umwaka umwe ahita asubira muri Yanga yakiniye na yo umwaka umwe maze 2021 agaruka muri AS Kigali yakiniye kugeza 2022 ari nabwo yajyag muri Al Ta’awon yakiniraga kugeza uyu.
Benshi mu rubyiruko rugejeje igihe cyo gutora ariko bakaba aribwo bwa mbere batoye, bavuga ko mu myaka itambutse babonaga abantu bajya gutora bakumva ko ntaho bahuriye, ko aribo Banyarwanda buzuye, ko hari imbaraga bafite n'uburenganzira bahwabwa bo batagira. Nyuma yo gutora, bavuga ko aribwo nabo noneho bakumva ko bafite uburenganzira nk'ubw'abandi n'imbaraga zingana.
Amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, hari abayitabiriye batora ku nshuro ya mbere. Abo biganjemo urubyiruko rutigeze rwitabira andi matora yabanje kuko bari bataruzuza imyaka yo kwemererwa gutora.
Benshi muri aba basore n'inkumi, bari bafite amatsiko, ndetse bumva ko kudatora hari uburenganzira bibambura. Hari n'abavuga ko kuba batari bafite ubwo burenganzira batiyumvaga nk'abandi banyarwanda iyo bajyaga gutora bo bagasigara.
Ineza Pride, afite imyaka 19 y'amavuko yaratoreye kuri Site ya Gitisi. Yishimira kuba yaragize uruhare mu kwitorera Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite bazajya mu nteko ishinga amategeko akaba afite uruhare mu kubatora.
Yishimira ko ubu nawe hari indi mbaraga agize yajyaga abonana abandi bajyaga gutora we ntajyeyo bitewe n'uko atari abyemerewe. Avuga ko yumvaga ibyo bituma yisanga nk'udafite uburenganzira nk'ubw'abandi banyarwanda.
Ati' Ubu nishimye cyane kuko nanjye byamfashije kwihitiramo Umuyobozi nshaka. Byanshimishije cyane kukoba ntera igikumwe nkihitiramo umuyobozi nshaka. Kuba nari ntaratora numvaga iki gihe ngitegereje cyane! Ndumva hari ikindi kigero nagezeho mu buzima, hari imbaraga nagize ntari mfite iyo nabonaga abandi batora njyewe ntabyemerewe'.
Akomeza ati' Nabonaga abandi bajya gutora nkibaza igihe nanjye nzaba mbyemerewe nkabasha kuyoborwa n'abo nagize uruhare mu kwishyiriraho. Hari irindi peti ryo kuba Umunyarwanda ryiyongereye kuri njye. Gutora Umuyobozi w'Igihugu nabyo ni irindi shema. Gutora, kugira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi ni byiza. Iyo utaratora uba wumva hari akantu kabura'.
Gaudence, afite imyaka 19 y'amavuko akaba yatoreye kuri Site ya Nyamagara. Avuga ko yajyaga abona abandi bajya gutora agasigara ababaye yumva ko we atari kimwe n'abandi. Ati' Gutora byanshimishije cyane kuko ntoye ari ubwa mbere. Najyaga mbona abandi batora njyewe ntajyayo bikambabaza. Nishimiye gutora uwo numva ko azanyobora. Mbaye nanjye umunyarwanda nk'abandi, mfite uburenganzira nanjye bwo kwihitiramo uzanyobora'.
Niyoyigenera Shakila, afite imyaka 22 y'amavuko. Yasohotse mu biryo by'itora aseka nyuma yo kuba aribwo bwa mbere atoye. Avuga ku mpamvu zamuteye guseka, yagize ati' Nsekejwe nuko ari byiza kuba ntoye Umukuru w'Igihugu, ndi kumva azatugirira akamaro kuko mufitiye icyizere. Mu bintu mbonye bidasanzwe ni uko ngiye bakampereza igipapuro aribwo bwa mbere nkibonye, ndatora'.
Kuba yazindutse iyarubika ajya gutora, hari impamvu asobanura, Ati' Nagira ngo ntakererwa, ntasanga bancitse birangiye nanjye ngahomba gutora. Byanshimishije cyane kuko nanjye ndi Umunyarwanda, binyeretse ko nanjye ndi Umunyarwanda'.
Nti wamenya ko aha ari ku muhanda wa Kaburimbo, mu Byimana. Aba babyeyi, nti bitaye ku zuba cg se umuyaga n'ivumbi, bari bafite ishyaka ryo kwerekana ko amatora iwabo yubahwa nk'ibindi birori byose. Hasi hariya handitse ngo' AMATORA MEZA â” MURAKAZA NEZA'.
Valens Habarurema, Meya w'Akarere ka Ruhango asanga kwitabira amatora, haba abato ndetse n'Abakuru hari ishusho bitanga mu rwego rw'Imiyoborere ndetse n'imibanire y'Ubuyobozi n'Abaturage.
Akomeza ati' Icyo bakeneye ni ukugira ngo bajye mu mirimo yabo, ariko na gahunda z'imiyoborere bazishyiriyeho. Biraduha ishusho yuko bazi yuko imiyoborere y'Igihugu ari iyabo, Abaturage nibo badushyiraho. Ishusho biduha ni uko buri wese azi inshingano ze, inshingano z'Umunyagihugu inshingano z'Umuturage ni ukwishyiriraho abayobozi mu gihugu gifite Demokarasi'.
Muri aya matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite, Akarere ka Ruhango hari Site zitorerwaho 66, hateguwe kandi ibyumba by'itora 547. Henshi kuri site z'itora, abaturage bazindutse iyarubika baratora ku buryo hari n'aho ku I saa munani bari basoje gutora, bamwe bagiye mu mirimo bagaruka kureba uko amajwi abarurwa.
Aha ni Gitisi, aho abaturage bari benshi mu cyumba bakurikirana uko babarura amajwi.
Mu ijoro ry'itariki 15 Nyakanga 2024 ni bwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida, aho Kagame Paul wa FPR Inkotanyi yagize amajwi 99.15%, Dr. Habineza Frank wa DGPR agira 0.53% na ho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umakandida wigenga agira 0.32%.
Nyuma yo gutangaza ibi, Dr. Frank Habineza wari hamwe n'abamufashaije mu gihe cyo kwiyamamaza yatangiye ashimira uburyo ibikorwa by'amatora no kuyitegura byagenze. Yashimye by'umwihariko inzego z'umutekano zakoze akazi gakomeye ndetse n'itangazamakuru ryafashije gutangaza ibyakorwaga byose.
Yashimye kandi umuryango we wamubaye hafi, abo mu ishyaka DGPR bamushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'abamuhaye impano zo kumushyigikira.
Ati 'Reka nshimire n'Abanyarwanda batwakiriye neza hirya no hino mu Gihugu mwarabibonye ko baje kumva imigabo n'imigambi yacu. Bavuye mu nzu zabo, amaduka yabo, baza kutwakira ku mihanda n'ahandi'.
Agereranyije amatora ya Perezida yaherukaga kuba n'ay'uyu mwaka, yagize ati 'Mu 2017 habayeho imbogamizi nyinshi cyane zaterwaga n'inzego z'ibanze. Tugereranyije n'amatora y'uyu mwaka. Imbogamizi zabaye ziri kuri 2% indi 98% byagenze neza'.
Dr. Frank yavuze ko nubwo yafashe umunsi wo kwiyamaza kuri diaspora hari abandi baba mu mahanga bifuje ko yabagenera undi mwanya ntibyashoboka ariko ahamya ko itangazamakuru ryari ririmo byose bakenera kumenya kandi biboneka hose hashoboka.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora izatangaza ibyavuye mu matora ya Perezida n'ay'abadepite bya burundu ku itariki 27 Nyakanga 2024, mu gihe ku gicamunsi cy'itariki 16 Nyakanga ari bwo iri butangaze iby'ibanze byavuye mu matora y'abadepite.
Abaganiriye na IGIHE, ni abatuye n'abacururiza mu Bugarama ahazwi nko muri Cité, aho aya makamyo aparika ategereje ko abashinzwe abinjira n'abasohoka ku mupaka wa Kamanyora bayaha uburenganzira bwo gukomeza urugendo.
Rusizi ni akarere gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by'abaturanyi; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Burundi.
Mu minsi aba bashoferi bamara bategereje guhabwa uburenganzira bwo kwambuka umupaka, aho aya makamyo aba aparitse hahora urujya n'uruza rw'abakobwa barimo n'abangavu binjira muri aya makamyo bakaryamaniramo nk'uko abaturage bo muri aka gace babivuga.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu babyeyi batuye muri Cité banze ko dutangaza amazina yabo ku mpamvu z'umutekano wabo, yavuze ko buri munsi abona abakobwa biganjemo abangavu binjizwa mu makamyo bamwe bakararamo bagataha mu gitondo.
Ati 'Abo bangavu baza buri kanya, ariko biyongera saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, hari n'igihe mbabona mu gitondo basohotse mu makamyo barayemo'.
Aba bashoferi bahawe izina ry'Abababa (ababyeyi b'abagabo mu Giswahili) bahitamo gusambanya abangavu kuko ari bo batabahenda. Umukobwa ukuze wicuruzwa yishyurwa 5000Frw kuzamura ariko abo bangavu barimo n'ababa baravuye mu Karere ka Nyamasheke na 1000Frw barayafata.
Ati 'Ubu busambanyi buteje ikibazo kuko usanga mu bakobwa basambanyizwa muri aya makamyo harimo n'abana batarageza ku myaka w'ubukure. Njye ntuye inaha abo bangavu bamwe turaziranye banyuraho bakansuhuza. Harimo abo nzi bafite imyaka 13,14 na 15'.
Abatuye mu Bugarama n'abahakorera batekereza ko impamvu aba bashoferi basambanyiriza abangavu mu modoka ari uko bazi ko icyaha cyo gusambanya umwana mu Rwanda cyahagurukiwe, bityo bagatinya kubajyana mu macumbi (Lodges) kuko bazi ko ba nyiri amacumbi batabemerera kwinjiza abangavu mu byumba ngo babasambanyirizemo.
Umwe mu bagore bacururiza imbuto muri Cité avuga ko mu masaha y'umugoroba akunze kubona abangavu bagiye guhahira abashoferi b'aya makamyo.
Ati 'Abo bashoferi ni abantu baparika uyu munsi ejo bakaba baragiye. Uwo mwana baba bari gukorana gutyo, akinjira mu ikamyo akamaramo isaha hari ikindi baba bamucaho? Ni indaya zabo'.
Uyu mucuruzi avuga ko mu bana abona binjira muri aya makamyo harimo ab'imyaka 15 na 16 gusa ngo harimo n'abakuze.
Ati 'Ingaruka bibagiraho ni ugukurayo indwara, ashobora gukurayo inda itateganyijwe ntamenye umuntu azayerekezaho'.
Mu Bugarama ni hamwe mu hagaragara abangavu benshi baterwa inda. Ababyeyi bakeka ko bifitanye isano n'ubwo busambanyi bubera mu makamyo.
Umwe yagize ati 'Nk'aha hirya mu Mudugudu wa Nyange, harimo abangavu benshi bibana ni nabo usanga bicuruza'.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo bateganya kubaka parikingi y'amakamyo mu Bugarama, indi ikubakwa kuri Magerwa mu Murenge wa Mururu ku buryo amakamyo aparika ahantu hazwi.
Ati 'Ikijyanye n'abakobwa by'ukuri bahasambanyirizwa, ibyo yaba ari amakuru muduhaye tugomba kugenzura'.
Mu Rwanda gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n'amategeko, ugihamijwe ahanishwa igifungo cy'imyaka 25 n'igifungo cya burundu igihe yanduje uwo mwana indwara idakira.
Ibarura rusange rya 2022, rigaragaza ko Akarere ka Rusizi kari ku isonga mu turere 30 mu kubyara abana benshi. Mu kubyara, aka karere gafite uburumbuke bwa 4.5%, gakurikirwa n'aka Gisagara ifite 4,4Â %, Nyaruguru na Nyagatare zifite 4.2% mu gihe Nyanza iza ku mwanya wa gatanu ifite 4%.
Ni umubyeyi wo mu Mudugudu w'Akakanyamaza mu Kagari ka Rango B, Umurenge wa Tumba, wabyariye mu Bitaro bya Butare agira amahirwe bihurirana ni uko muri ibi bitaro hashyizwe site y'itora mu rwego rwo korohereza abarwayi n'abarwaza gutora.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi yavuze ko yabyutse mu gitondo, atangiye kwitegura ngo ajye gutora yumva igise kiramufashe, ahita ajya kwa muganga, kubyara ariko agenda asenga asaba Imana ngo imufashe abyare kare amasaha yo guhagarika itora ataragera.
Niyonsenga avuga ko mu byo yishimira harimo kuba u Rwanda rutekanye no kuba umubyeyi utwite n'uwonsa bahabwa ubufasha butuma abana bakurana ubuzima bwiza.
Avuga ko afite intego yo gukora cyane akiteza imbere no kuboneza urubyaro kugira ngo abana batatu afite bakurane ubuzima bwiza.
Ati 'Namwise Iganze Hirwa Yvan, ndamwifuriza kuzakorera igihugu akaba yaba nk'umupolisi, umusirikare se cyangwa akaba nk'umuyobozi ukomeye'.
Site y'itora ya CHUB hatoreye abantu barenga 700 harimo abarwayi, abarwaza ndetse n'abandi bantu bari baje kwivuza ariko bari butahe.
Niyonsenga yishimiye ko yabashije kuzuza inshingano yo gutora
Yifuza ko umwana yabyaye ku munsi w’amatora yazaba umupolisi, umusirikare cyangwa umuyobozi ukomeye
Ubwo Abanyarwanda biteguraga gutora Umukuru w'Igihugu n'abadepite, Roth yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko Paul Kagame natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje inzira yose y'amatora yo mu Rwanda.
Yagize ati 'Paul Kagame w'u Rwanda ntazi ko 'natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje imigendekere y'amatora, buri wese akabona ko yashakaga kurangiza umuhango kubera ko adashobora kwemera ko haba amatora nyakuri.'
Makolo yasubije Roth ko imigendekere y'amatora y'u Rwanda ireba Abanyarwanda, atari abanyamahanga nk'uyu musaza uvuga ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Yamusabye kurazwa ishinga n'ibyo mu gihugu cyabo.
Yabwiye Roth ati 'Iyihe migendekere? Ni iya nde? Abantu nka Ken Roth bakwiye kumenya ko badashobora kutwigisha uko tugomba kubaho. U Rwanda ni urw'Abanyarwanda. Mu gihugu cya Ken hari ibikwiye kwitabwaho cyane. Byashoboka ko ari byo byakuraza ishinga?'
Tariki ya 24 Kamena 2024 ubwo Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Muhanga, yanenze abanyamahanga bavuga ko mu Rwanda hataba demokarasi, babishingiye ku kuba mu 2003, 2010 na 2017 yaratowe ku majwi hafi 100%, asobanura ko akenshi usanga mu bihugu byabo ubwitabire bw'amatora buba ari buke.
Yagize ati 'Hari abatatwumva rero, batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibabwira. Biriya twavugaga mbere ngo 100%, hari abatumva ko 100% ari demokarasi. Ngo 100% ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejo bundi, ndamubaza nti 'abayoborwa na 15% ndetse n'abatoye ari nka 30% cyangwa 40% by'abagombaga gutora, iyo ni demokarasi? Gute se'?'
Paul Kagame yavuze ko amatora ari amahitamo y'Abanyarwanda y'ugomba kubayobora mu rugendo rwo kubaka igihugu cyabo, bityo ko ari bo gusa areba. Yasabye abanyamahanga banenga imigendekere y'amatora yo mu Rwanda kujya bareba iby'iwabo.
Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Umukuru w'Igihugu tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda bamutora ku ya 15 Nyakanga 2024. Mu majwi 78,9% Komisiyo y'igihugu y'amatora yamaze kubarura, byagaragaye ko Kagame yagize 99,15%, akurikirwa na Dr. Frank Habineza wagize 0.53%, na ho Mpayimana Philippe agira 0,32%.
Kenneth Roth yanenze imigendekere y’amatora yo mu Rwanda
Makolo yasubije Roth ko akwiye kurazwa ishinga n’ibyo muri Amerika
APR FC iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w'umunya-Nigeria, Chidiebere Johnson Nwobodo usatira unyuze ku mpande.
Uyu musore w'imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers yayigezemo muri 2020 ibiganiro bisa n'ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.
Nta gihindutse uyu rutahizamu agomba kuza ejo ku wa Gatatu ndetse akaba agomba gusanga abandi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.
Si uyu gusa kuko bivugwa ko irimo no kuganira n'undi munya-Nigeria na we usatira anyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.
Bamwe mu baturage bisanze ku murongo umwe na Meya Valens Habarurema uyobora Ruhango, bishimiye kumubona atondana nabo umurongo w'amatora kuri Site ya Nyamagana. Bavuga ko bidasanzwe kugera ahatangirwa serivise ugasanga umuyobozi atondanye umurongo n'abaturage ayobora, agategereza ko abo asanze bamuri imbere babanza kwakirwa. Byashimishije benshi, bavuga ko babibonamo ukwisanisha nabo, guca bugufi, kuzirikana agaciro kabo ndetse no kubereka Urukundo abakunda.
Iyamuduhaye Amina, yasohotse mu biro byitora ibyishimo ari byose. Avuga ko kimwe mu byamushimishije ari ukobona umuyobozi nka Meya atonze umurongo ari inyuma ye. Ati' Ikintu kinshimishije cya mbere na mbere ni uko ntoye kandi nkaba mbonye umuyobozi wacu ataje ngo ahite ajya imbere, yisanishije n'abaturage'.
Nguwo Meya inyumaâ¦! hagati y'abamama babiri.
Akomeza ati' Nabonaga ari ibintu byiza!, araje ahita ajya ku murongo ntabwo ahise ajya imbere. Ibyo byatweretse ko adufitiye urukundo kandi nyine ko nawe ari umuturage, atari gusa umuyobozi ahubwo ari umuturage nkatwe'.
Akomeza ati' Nabo bahagazeâ¦, haba ku kazuba, haba uwo murongo bahagazeho, icyabavuna cyangwa icyababangamira nicyo nanjye cyambangamira. Rero, iyo myumvire niho igeze mu Gihugu cyacu. Ntabwo Umuyobozi aba aruta abo ayobora ahubwo aba abareberera akabatega amatwi, akabagereza ibyo bashaka aho bigomba kugera, ariko ndi umuntu kimwe n'abandi bose nyobora'.
Akarere ka Ruhango muri aya matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite, hateguwe Site zitorerwaho 66, hategurwa ibyumba by'itora 547. Henshi ku ma site yatoreweho, abaturage bazindutse iyarubika baratora ku buryo hari n'aho ku I saa munani bari basoje gutora ahubwo hari abagarutse kureba uko babarura amajwi.
Meya asoje gutora, bamushyiraho wino ku rwara nk'ikimenyetso cy'usoje gutora.Hamwe kuri Site z'itora hari hateguwe neza. Aha ni i Nyamagana bikiri mu gitondoAha ni Mubyimana ku muhanda munini wa Kaburimbo( abahanyura nta gushidikanya). Aba babyeyi kuva aho bari ugera ahatorerwa harimo intera itari munsi y'ikirometero. Twabasanze aha ku muhanda mu masaha y'igitondo, twahanyuze mu ma saa kumi bagihari.Ntabwo bitaye ku zuba cg se umuyaga n'ivumbi, bari bafite ishyaka ryo kwerekana ko amatora iwabo yubahwa nk'ibindi birori byose.Nta nzara n'inyota kuko Amata barayafite.
Gutora, warazaga ukajya ku murongo. Uvanyeho abafite intege nke nk'abasaza n'abakecuru, Abarwaye ndetse n'Abafite ubumuga nibo bahitaga mbere y'abandi.