Blog

  • Robertinho mu muryango winjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil wanditse izina muri Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho], mu muryango ugaruka muri iyi kipe.

    Robertinho wagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018 ari mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ngo abe yayigarukamo.

    Robertinho udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania avuye muri Vipers yo muri Uganda ayigejeje mu matsinda y’imikino Nyafurika, bivugwa ko kuza muri Rayon Sports byatindijwe no kutumvikana ku mushahara agomba guhembwa.

    Uyu mugabo bivugwa ko yifuzaga umushahara w’ibihumbi 6 by’amadorali ariko Rayon Sports ikaba yari yahereye ku bihumbi 3.5, gusa amakuru avuga ko ubu impande zombi zahurije ku bihumbi 5 ku buryo isaha n’isaha yaza mu Rwanda agasinya.

    Robertinho mu muryango ugaruka muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-mu-muryango-winjira-muri-rayon-sports

  • FPR Inkotanyi yanikiriye indi mitwe ya politiki mu matora y'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, nyuma y'uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n'abo mu mahanga batoye mu buryo butaziguye Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga. Komisiyo yatangaje ko Abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ashimira abayagizemo uruhare ati 'Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.'

    Iby'ibanze byavuye mu ibarura mu majwi mu matora y'Abadepite batorwa muri ubu buryo byerekanye ko Umuryango FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politiki bafatanyije, PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, watowe ku majwi 5,471,104. Ibi bingana na 62.67%

    Umutwe wa politiki ukurikiraho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagijwe 10.97% bingana n'abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

    Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

    Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n'abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

    Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

    Aya majwi atangajwe nyuma y'ay'Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku kigero cya 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Philippe 0.32%.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko Abanyarwanda bose ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, ari bwo izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite batorwa mu buryo butaziguye.

    Tariki ya 27 Nyakanga 2024 kandi hazatangazwa amajwi ya burundu y'ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yanikiriye-indi-mitwe-ya-politiki-mu-matora-y-abadepite

  • Kamonyi-Ngamba: Ibendera ry'Igihugu rikomeje kuburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Ibyumweru birarenga bibiri ibendera ry'Igihugu ryari rizamuye ku biro by'Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho muri Kamonyi nta muntu uzi irengero ryaryo.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ni uko kugeza ubu, yaba abayobozi, yaba abaturage nta n'umwe uramenya irengero ry'Ibendera ry'Igihugu. Yemwe na bamwe mu bakekwa, baba abafashwe bakaza kurekurwa, baba n'abatararekurwa nta we uramenya cyangwa se ngo atange amakuru mpamo y'uko ryabuze.

    Gusa na none, bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru ko kubera ibikorwa byari biriho byo kwamamaza abakandida bahataniraga umwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abakandida Depite hitegurwa amatora, gushyira imbaraga mu gushaka iri bendera ngo byagenjeje make.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko iri bendera kugeza magingo aya ritaraboneka. Avuga ko abakekwa bashyikirijwe inzego bireba zikaba zirimo kubikurikirana.

    Bamwe mu baturage, bavuga kandi ko ibura ry'iri bendera rishobora kuba ryaterwa n'ibibazo abaturage bamwe bashobora kugirana n'umuyobozi, bityo uwabikoze cyangwa se ababikoze bakaryiba mu buryo bwo gushaka gushyirishamo uwo bafitanye ikibazo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/16/kamonyi-ngamba-ibendera-ryigihugu-rikomeje-kuburirwa-irengero/

  • Kalisa Rashid wa Rayon Sports yavuze ibyo azahora yibuka kuri nyakwigendera Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ uherutse kugwa mu kibuga, agahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kalisa Rashid wa Rayon Sports yavuze ibyo azahora yibuka kuri nyakwigendera Ahoyikuye Jean Paul uherutse kugwa mu kibuga, agahita apfa.

    Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Kalisa Rashid yavuze ko Mukonya yari nk'umuvandimwe we kuko bararanaga bagikinana muri Kiyovu Sports na AS Kigali.

    Ati 'Twakinnye muri Kiyovu Sports na AS Kigali. Niwe muntu twararanaga mu imyaka yose. Yari nk'umuvandimwe.'

    Yakomeje agira ati 'Yari umwana mwiza, w'umunyamahoro, ukunda abantu bose.'

    Source : https://yegob.rw/kalisa-rashid-wa-rayon-sports-yavuze-ibyo-azahora-yibuka-kuri-nyakwigendera-ahoyikuye-jean-paul-mukonya-uherutse-kugwa-mu-kibuga-agahita-apfa/

  • Abana bakina mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda bongeye gukorwamo umukwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko irerero rya Bayern Munich ritangajwe mu Rwanda rigatangirana abana 50 byakurikiwe n'inkuru za bamwe mu bana 20 bakuwemo, harimo ababeshye imyaka, nk'uwitwa Iranzi ibyangombwa bye byerekanaga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011, ndetse na Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

    Aba bana bakuwemo birasakuza cyane mu itangazamakuru, muri ubu iri rerero ryongeye kugabanya abana bigendanye n'isuzuma ryakozwe.

    Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri Ferwafa yemeje ko abana bagabanyijwe ariko ku bw'impamvu zizwi.

    Yagize ati 'Nk'uko twabivuze Academy igitangira, gusohoka no kwinjira kw'abakinnyi ni ibintu bizajya bikorwa buri mwaka nk'uko n'ahandi hose bigenda iyo umukinnyi cyangwa umwana atujuje ibisabwa.'

     

     

    Source : https://yegob.rw/abana-bakina-mu-irerero-rya-bayern-munich-mu-rwanda-bongeye-gukorwamo-umukwabo/

  • MU MAFOTO 100: Twinjirane mu mugoroba w’Intsi… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu akomatanyije n’ay’Abadepite. Ni nyuma y’uko abanyarwanda batuye mu mahanga batoye ku wa 14 Nyakanga 2024.

    Mu ijoro ry’ukumunsi w’ejo n’ubundi Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, bikaba byagaragaje ko Perezida  Kagame yatsinze amatora ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize amajwi 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira amajwi 0.32%.

    Ubwo hatangazwaga iby’ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ,Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari ku Intare Arena i Rusororo, ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy'uyu muryango.

    Nyuma yo gutsinda amatora, Perezida Kagame yashimiye abo mu muryango we baba bari kumwe igihe cyose ndetse anashimira Abanyarwanda muri rusange.

    Muri ibi birori byo kwishimira intsinzi hari hari abantu batandukanye barimo n’abazwi mu bisata bitandukanye cyane cyane abiganjemo abahanzi.

    Perezida Kagame yashimiye abo mu muryango we avuga ko bamubera akabando ndetse, anashimira Abanyarwanda muri rusange 

    Byari ibyishimo ku muryango wa Perezida Kagame 

    Perezida Kagame na Madamu bishimira intsinzi 

    Ubwo Perezida Kagame n’abo mu muryango we barebaga ibyavuye mu matora 

    Madamu Jeannette Kagame abyinana n’abandi ba nyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira intsinzi 

    Abarimo Ruti Joel bacinya akadiho

    Byari ibyishimo ku bari bitabiriye umugoroba w’intsinzi 

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ni umwe mu bari bitabiriye uyu mugoroba w’intsinzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145003/mu-mafoto-100-twinjirane-mu-mugoroba-wintsinzi-perezida-kagame-yashimiyemo-abarimo-umuryan-145003.html

  • APR FC ibonye test nziza! Yousif Abderlahiman niwe rutahizamu uyoboye abandi wa Al hilal izakina na APR kuri 1/2 cya CECAFA – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yatomboye Al Hilal Ombdurman yo muri Sudan, zikazahura muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup.

    Al Hilal isoje itsinda rya kabiri idatsinzwe itaninjijwe igitego, mu mikino itatu yatsinze ibitego icyenda harimo bitanu bya rutahizamu Mohamed Abdelrhman Yousif.

    Yousif Abderlahiman niwe rutahizamu wa Al hilal izakina na APR kuri 1/2 cya CECAFA afite ibitego 5 mu bitego 9 ikipe ye imaze gutsinda akaba azaba ahanganye na Yunusu ndetse na Clement.

    Al hilal itozwa na Florent Ibenge Ikwanga bakunda kwita Ibenge Coaché, ikipe iheruka mu matsinda ya champions league iyi season ishize. Umukino ni kuwa Gatanu saa Cyenda.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ibonye-test-nziza-yousif-abderlahiman-niwe-rutahizamu-uyoboye-abandi-wa-al-hilal-izakina-na-apr-kuri-1-2-cya-cecafa/

  • Perezida wa Madagascar yishimiye intsinzi ya Kagame – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri X, Perezida Andry Rajoelina yanditse ati 'Mu izina ry'abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk'uko byatangajwe nk'ibyavuye mu matora by'agateganyo. Turifuriza u Rwanda amahoro n'iterambere'.

    U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'inzego z'abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.

    Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe Perezida Andry Rajoelina yashimye uburyo Perezida Kagame yizerera mu kugira Afurika yishoboye, iteye imbere kandi ishobora kwikemurira ibibazo byaba iby'ubushomeri, umutekano n'ibindi.

    Yavuze kandi ko icyo cyerekezo cya Perezida Kagame bagihuriyeho kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n'u Rwanda kugira ngo iterambere ry'ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.

    Perezida Andry Rajoelina yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Paul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-madagascar-yishimiye-intsinzi-ya-kagame

  • Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yatawe muri yombi akekwaho kwiba umunyezamu Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro Runanira Amza wahoze muri Rayon Sports afunzwe azira kwiba umunyezamu Kwizera Olivier.

    Runanira Amza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma ajya muri Bugesera FC, akaba akekwaho kwiba amafaranga ya Kwizera Olivier yari abitse iwe mu rugo, agenda ayiba gake gake gusa baje kumugwa gitumo.

    ISIMBI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Amza amaze iminsi mu maboko atari aye, azira Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y'igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia ibihumbi 27 by'Amadorali.

    Kugeza uyu munsi tariki ya 16 ubwo twasohoraga iyi nkuru nta kintu RIB yari yakavuze kuri iki kibazo niba koko uyu mukinnyi afunzwe.

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-myugariro-wa-rayon-sports-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwiba-umunyezamu-kwizera-olivier/

  • Haruna Niyonzima ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izwiho kugira abafana benshi ariyo Rayon Sports imaze kwibikaho kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima.

    Haruna Niyonzima yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe.

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga 2024 aho uyu Haruna Niyonzima aje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Al Ta'awo yo mu gihugu cya Libyan.

    Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2007.

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-ni-umukinnyi-mushya-wa-rayon-sports/