Blog

  • Bakomeje kwandika amateka! Abiraburakazi 10 b… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe buri mwaka Forbes Magazine isohora urutonde rw’abagore 100 bakomeye ku Isi bavuga rikijyana, gusa muri aba bagore ijana bagatoranywamo abiraburakazi babonetsemo. Uyu mwaka ni ubwa mbere habonetsemo abariburakazi 10 dore ko umwaka ushije bari 7, mu gihe mu 2022 na 2021 bari 6 gusa.

    Mu gukora uru rutonde Forbes Magazine yibanda ku bagore bo mu ngeri zitandukanye zirimo politiki, abanditsi, abacuruzi, abanyamategeko, abahanzi ndetse n’abakinnyi. Hibandwa kandi ku bagiye baca uduhigo ndetse banabera benshi urugero (Most Influential).

    Dore abiraburakazi 10 babashije kuza ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi mu 2024:

    1.Kamala Harris

    Kamala Harris waje ku mwanya wa 3 mu bagore 100 bakomeye ku Isi, akaba ari inshuro ya gatatu agiye kuri uru rutonde. Yakoze amateka y’uko ariwe mwiraburakazi wa mbere wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kamala Harris akaba yaraharuriye inzira abandi bategarugori byumwihariko abiraburakazi.

    2. Oprah Winfrey

    Si ubwa mbere Oprah agaragaye kuri uru rutonde kuko akunze kurugarukaho cyane, uyu mwaka akaba yaje ku mwanya wa 23 ku rutonde rw’abagore bakomeye ku Isi. Uyu mugore akaba yarakomeje kubera abandi urugero ari nako akora ibikorwa by’urukundo bifasha imiryango itishoboye. Byumwihariko Oprah niwe mwiraburakazi wa mbere ukize cyane ku Isi.

    3. Thasunda Brown Duckett

    Umunyamerikakazi Thasunda Brown Duckett ni umucuruzikazi akaba na Perezida wa Kompanyi y’ubwishingizi yashinze yitwa TIAA. Thusanda unafite indi Kompanyi yitwa Fannie Mae yibakira abatishoboye muri Amerika, yaje ku mwanya wa 45 mu bagore bakomeye ku Isi mu 2024.

    4. Rihanna

    Umuhanzikazi w’icyamamre, Rihanna, yaje ku mwanya wa 68 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bikamushyira ku mwanya wa Kane mu bagore 10 b’abirabura bakomeye. Kugeza ubu Rihanna niwe muhanzikazi wenyine ku Isi wagizwe intwali mu gihugu cye cya Barbados, ndetse niwe uri ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bakize ku Isi ku mutongo wa Miliyari 1.4 z’Amadolari.

    5. Beyonce

    Icyamamarekazi Beyonce  Knowles Carter, niwe wajye ku mwanya wa 76 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bikamushyira ku mwanya wa 5 mu biraburakazi 10. Uyu muhanzikazi niwe wenyine ufite agahigo ko kuba afite ibihembo byinshi mu muziki birimo na 32 bya Grammy Awards. Beyonce kandi niwe muhanzikazi wenyine w’umwirabura uherutse kujya ku mwanya wa kabiri mu bahanzi b’itwara neza ku rubyiniro mu mateka ya muzika, yaje akurikiye Michael Jackson.

    6. Ana DuVernay

    Umwanditsikazi kabuhariwe wa filime akaba n’uziyobora, Ana DuVernay yaje ku mwanya wa 80 mu bagore 100 bakomeye ku Isi. Uyu mutegarugori Ana niwe wagiye atunganya filime zivuga ku mateka mpamo yabaye ku byamamare bitandukanye. Mu zo yakoze zaciye agahigo ku Isi harimo ivuga ku mateka ya Nelson Mandela, Martin Luther King hamwe na Malcom X.

    7. Serena Williams

    Kabuhariwe mu mukino wa Tennis, Serana Williams, ari nawe mugore ufite imidali myinshi muri uyu mukino, yaje ku mwanya wa 85 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bityo aza ku mwanya wa 7 mu bagore 10 b’abirabura. Serena Williams kandi niwe mukinnyi w’umugore winjije agatubutse mu 2023 abikesha uyu mukino afatanya n’ubucuruzi bwa kompanyi ye ikora imyenda ya ‘S By Serena Clothing’.

    8. Ngozi Okonjo-Iweala

    Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, Ngozi Okonjo-Iweala ukomoka muri Nigeria, yaje ku mwanya wa 91 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi. Ngozi niwe waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere uyoboye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ku Isi. Mbere kandi yahoze ari Minisitiri w’Ubukungu muri Nigeria.

    9. Samia Suluhu Hassan

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yaje ku mwanya wa 94 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bityo aza ku mwanya wa 9 mu biraburakazi 10. Samia akaba ariwe kugeza ubu wanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wayoboye iki gihugu akaba na Perezida wa 6 wacyo. Kimwe mu bimushimirwa n’amahanga ni uburyo yabashije gushyiraho ingamba zo guhangana na Covid-19 ndetse akananga inkingo zituruka mu bihugu byo hanze byanatumye agirana ibiganiro byihariye na UN.

    10.  Mo Abudu

    Umuhanga mu gutunganya filime no kuzicuruza Mo Abudu ukomoka muri Nigeria, niwe waje ku mwanya wa 10 mu biraburakazi 10, akaza ku mwanya wa 98 mu bagore 100 bavuka rikijyana ku Isi. Magingo aya Mo Abudu niwe mugore uyoboye muri Sinema nyuma yo kuba umunyafurikakazi wa mbere usinyanye amasezerano na Netflix, mu gihe kompanyi ye ” Ebonylive TV Network’ yerekana filime mu bihugu 46 ku Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145014/bakomeje-kwandika-amateka-abiraburakazi-10-bavuga-rikijyana-ku-isi-mu-2024-amafoto-145014.html

  • Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yatandukanye n’umunyezamu w’umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Union Saint Gilloise yamaze gutandukana n’umunyezamu w’Umunyarwanda, Maxime Wenssens nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

    Uyu munyezamu w’imyaka 22 atandukanye n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ni nyuma y’uko umwaka yari amaze muri iyi kipe atigeze abona amahirwe yo gukina umwanya uhagije.

    Amasezerano ye akaba yararangiye tariki ya 30 Kamena 2024 ikipe ihitamo kumurekura na we akaba yarifuzaga kuba yajya mu ikipe akina kugira ngo nawe arebe ko yazabona umwanya mu ikipe y’igihugu.

    Maxime umaze guhamagrwa mu Mavubi inshuro zirenze imwe, amaze gukinira ikipe y’igihugu umukino umwe wa gicuti wabaye tariki ya 24 Werurwe 2024 batsindira Madagascar iwayo 2-0. Maxime kandi yakiniye amakipe nka St. Truiden na KV Mechelen.

    Maxime yatandukanye na Union Saint-Gilloise

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bubiligi-yatandukanye-n-umunyezamu

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWISAYIDIYE Mariam mwene Mujyanama Abdou na Kanteteri Afissa, utuye mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kabuguru Ii, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka
    Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWISAYIDIYE Mariam, akitwa RAFIKI Mariam UWISAYIDIYE mu gitabo
    cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n'ababyeyi.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-72/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-72

  • Rayon Sports imaze gutangaza ibiciro by’itike yo kwinjira ku mukino izakina muri iyi weekend – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ibiciro by'itike yo kwinjira ku mukino wa gishuti ifitanye na Gorilla FC mu rwego rwo kwitegura imikino ya Shampiyona izatangira muri uku kwa Munani.

    Itike ya macye ni ibihumbi 3, ahasakaye ni ibihumbi 5, muri VIP n'ibihumbi 10 ndetse na VVIP ho ni ibihumbi 20 Frw.

    Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, ukazabere kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-imaze-gutangaza-ibiciro-byitike-yo-kwinjira-ku-mukino-izakina-muri-iyi-weekend/

  • Filime ebyiri zabanyarwanda zihataniye ibihe… – #rwanda #RwOT

    Bora Shingiro yaherukaga gutwara igikombe cyihariye mu bihembo bya Mashariki African Film Festival byatanzwe ku wa 1 Ukuboza 2023, muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali.

    Icyo gihe yegukanye igihembo cy'amadorali 1000, kandi yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yashimiwe akazi yakoze. Yahigitse izindi mu cyiciro cya 'Signis Awards' muri Mashariki.

    Filime ye 'Igihuku' ihataniye igikombe mu iserukiramuco 'Maine International Film Festival' mu cyiciro cya filime ngufi 'Narrative Short' riri kuba ku nshuro ya 27 mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

    Ihatanye n'izindi filime zirimo nka Awin. Kaveh Jahed (Iran); Goodnight, Over And Out. Sol Bergé Mastrolillo (Argentina), Lyubima. Maya Ivanova Vitkova-Kosev (Bulgaria), Shadows. Tom Lovegrin (Amerika), Sneak. Xujiao Zhang (China), The Ball. Homer Gallego (Mexico), The Garden.Julian Wang (China), Tirria. Marcos H. Pechio (Puerto Rico) ndetse na You're On Your Own, Kid. Michael Matsui (Amerika).       

    Iyi filime ye inahataniyemo igikombe mu iserukiramuco 'Sacramento Underground Film&Arts Festival' riri kuba ku nshuro ya 9 mu Mujyi wa California.

    Bora Shingiro ni we wagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime 'City Maid' yamamaye cyane kuri Televiziyo Rwanda. Yatangiye kwigaragaza cyane muri sinema mu mwaka wa 2010, akaba yaratangiriye kuri filime ndende yitwa 'Icyabuze'.

    Filime ye ‘Igihuku’ yubakiye ku rugendo rw’umwana w’umukobwa n’umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari bizeye y’uko Imana izabatara.

    Ariko baje gusanga ahantu bafataga nk’ahantu hera, ariko hiciwe abatutsi benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

    Bora Shingiro aherutse kubwira InyaRwanda ko yandika iyi filime yashakaga kugaragaza ko muri iki gihe hakenewe uruhare rw’amadini mu isanamitima.

    Ati “Kuko twashenguwe cyane n’uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete Nyarwanda.”

    Filime ye ‘Igihuku’ yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019.

    Ni mu gihe filime 'Citizen Kwame' ya Yuhi Amuli ihatanye mu cyiciro cya filime ndende (Feature Film) mu iserukiramuco 'Maine International Film Festival'.

    Iyi filime y'iminota 82' yakinnyemo abakinnyi barimo nka Kennedy Mazimpaka, Laura Profrock, Xavier Lapouille, Yuhi Amuli n'abandi. Iyi filime yerekanwe ku wa 13 na 14 Nyakanga 2024, mbere y'uko haba umuhango wo gutanga ibihembo.

    Iserukiramuco 'Maine International Film Festival' ni ngaruka mwaka. Ingengabihe yaryo igaragaza ko ryatangiye ku wa 12 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko rizasozwa tariki 21 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Maine ari nabwo hazamenyekanye abatsinze.

    Iri serukiramuco risanzwe ryakira filime zikomeye ku Isi, zikabanza kwerekanwa mbere y'uko haba umuhango wo gutanga ibihembo.

    Iserukiramuco 'Sacramento Underground Film & Arts Festival' ryo riri kuba ku nshuro ya cyenda. Rifatwa nkirituma umujyi wa California ugira ubwitabire bw'abantu benshi ahanini bitewe n'uko rihuriza hamwe abafite filime zikomeye ku Isi.

    Kuri iyi nshuro ryatangiye ku wa 21 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 24 Nyakanga 2024, ari nabwo hazamenyekana abatsinze mu ngeri zinyuranye z'ibyiciro byatoranyijwe.

    Yuhi Amuli asanzwe ari umwanditsi wa filime akaba n'umushoramari. Muri Nyakanga 2022, filime ye 'A Taste of Our Land' yegukanye igihembo, mu iserukiramuco ryitwa 'Khouribga African Film Festival' ryabereye muri Maroc.

    Iyi filime 'A Taste of Our Land' ivuga ku bashinwa muri Afurika, aho ibara inkuru y'umusaza utoragura ibuye rya zahabu mu kirombe, maze agashaka kurigurisha n'umushinwa uba ari kumwirukaho ngo arimwambure.

    Si ubwa mbere iyi filime yegukanye igikombe, kuko mu myaka ishize yerekanwe bwa mbere mu Mujyi wa Los Angeles, mu iserukiramuco PanAfrican Film Festival itwara igihombe cya filime nziza ndende (Best First Feature Film by a Director).

    Yuhi Amuli ni umuyobozi wa filime, umwanditsi, ndetse n'umushoramari muri filime ukomoka mu Rwanda. Uyu musore yakoze filime ngufi eshatu harimo Ishaba yasohotse mu 2015, Akarwa yo mu 2016 na Kazungu yo mu 2018. Zose zagiye zerekanwa mu ma serukiramuco atandukanye ku Isi nko mu Bufaransa, Afurika y'Epfo, Canada na Egypt.

    Kanda hano: Iserukiramuco ‘Sacramento’ riri kuba ku nshuro ya Cyenda

    Kanda hano: Iserukiramuco ‘Maine International Film Festival’ riri kuba ku nshuro ya 27

    Bora Shingiro nyuma yo guhiga abandi agatwara 'Special Award' muri Mashariki African Film Festival abicyesha filime ye 'Igihuku' ari guhatanira ibihembo bibiri muri Amerika

    Filime 'Citizen Kwame' ya Yuhi Amuli [Uri iburyo] ihataniye igikombe mu iserukiramuco 'Maine International Film Festival'


    Filime 'Igihuku' ya Bora Shingiro iherutse kwegukana igikombe muri Mashariki African Film Festival 


    Bora Shingiro yatangaje ko kuba filime ye ihataniye ibihembo mu maserukiramuco akomeye muri Amerika, bigaragaza ko yakoranwe ubushishozi 


    Filime ‘Igihuku’ yagiye ihatanira ibihembo bikomeye ku Isi mu bihe bitandukanye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145019/filime-ebyiri-zabanyarwanda-zihataniye-ibihembo-mu-maserukiramuco-akomeye-muri-amerika-145019.html

  • Imbamutima z’Umunyarwenya Samu nyuma yuko ad… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nyuma y'uko habaye amatora y'ibyiciro byihariye, birimo icyiciro cy'abagore, icyiciro cy'urubyiruko ndetse n'icyiciro cy'abafite ubumuga.

    Ni ubwa mbere uyu musore wo ku Ruhuha mu Karere ka Bugesera yari ahataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko.

    Yari mu bakandida 31 bahataniraga kwinjira mu Nteko, aho hagombaga kuvamo babiri bahagararira urubyiruko (umuhungu n'umukobwa).

    Samu wamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye by'urwenya, yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atahiriwe n'urugendo rwo kwinjira mu Nteko, ariko ibyiza biri imbere.

    Yagize ati 'Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda. Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere.'

    Uyu musore yaciye agahigo, kuko yabaye uwa mbere uri mu ruganda rw'abanyarwenya wagerageje amahirwe yo gushaka kwinjira muri Politiki. Yiyamamaje afite intego yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubashakira akazi n'ibindi binyuranye.

    Ku rundi ruhande, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje iby’ibanze by'agateganyo byavuye mu matora y'Abadepite. Ishyaka PDI rya Sheikh Musa Fazil ryegukanye intebe 3;

    Umukadinda wigenga Nsengiyumva Janvier nta ntebe yatsindiye kuko atabashije kugeza ku majwi 5%, PSD yegukanye intebe 5, PL nayo yagize intebe 5, mu 2018 yari ifite intebe 6.

    Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya Politiki bafitanye muri uyu mwaka irimo: PDC, PPC, PSR, PSP, UDPR) bagize amajwi 62.67% ahwanye n’intebe 36.


    Umunyarwenya Samu ntihayiriwe mu matora y'Abadepite mu cyiciro cy'urubyiruko


    Samu yavuze ko nubwo atabashije gutsinda afite icyizere cy'ejo hazaza


    Samu yari ahatanye n'abantu 37 bashakaga kuvamo babiri bahagararira urubyiruko


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145008/imbamutima-zumunyarwenya-samu-nyuma-yuko-adatorewe-kuba-umudepite-145008.html

  • Abafana ba Rayon Sports bahanganye nimyaka y… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ubwo harimo kubarurwa amajwi y'Abadepite, ni bwo mu Rwanda hitambitsemo inkuru y'uko Haruna Niyonzima ukina mu kibuga hagati asatiri izamu yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe. 

    Ni inkuru yabaye isa n'intunguranye kuko abenshi batatekerezaga ko Haruna yakongera gukinira Rayon Sports yaherukagamo mu 2006.

    Kubera iki bamwe mu bafana ba Rayon Sports batumva igurwa ry'uyu mukinnyi?

    Abakunzi ba Rayon Sports bahora bifuza muri iyi kipe ibintu biri ku rwego rurenze, n’iyo ikipe yaba iri mu bihe bibi. Ni muri urwo rwego bumvaga ko ikipe yabazanira umukinnyi ukomeye muri Afurika aho kubazanira Haruna.

    Kuri uyu wa Kabiri, Haruna Niyonzima yongeye kwerekanwa nk’umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’imyaka isaga 17 ayivuyemo 

    Abafana ba Rayon Sports baremeza ko Haruna ashaje ndetse ko umukinnyi wabakiniye mu 2004 kuri ubu atari ku rwego rwo kuba yakongera kwambara umwenda wabo ahubwo yari kujya mu makipe yo hasi.

    Hari abakinnyi benshi Rayon Sports yaguze mu myaka itambutse banganya imyaka na Haruna cyangwa se bamuruta, ariko kuko batari babazi, bacecetse kugera igihe abo bakinnyi bagereye mu kibuga kikabatamaza. 

    Kuko rero Haruna abenshi bazi uburyo yakuze kandi bakaba baca umugani ngo nta muhanuzi iwabo, abafana nk’aho baretse umusaruro ukazivugira, bari kwita cyane ku myaka kandi twabonye ko hari aho ita agaciro.

    Ese ubundi Haruna byari bikwiye ko asinya muri Rayon Sports?

    Haruna Niyonzima ni umukinnyi uzwi mu Rwanda mu myaka myinshi itambutse, gusa akaba umukinnyi utarigeze ananirwa gukina aho yanyuze hose. 

    Haruna ni umukinnyi ufite igitinyiro, ufite impano y'ubuyobozi, byakubitiraho impano yo mu kibuga umuntu akemeza ko amakipe menshi mu Rwanda yakenera umusanzu we.

    Haruna Niyonzima w’imyaka 34 y’amavuko amaze imyaka isaga 6 yitwa umusaza 

    Rayon Sports nayo ntikiri ikipe ikomeye ku buryo abafana bayo bakabaye batungurwa no kubona Haruna ayisinyira. Yego imyaka ye ishobora kuba yarakuze, ariko iyo kipe yakiniye 2006 yo yaradindiye kugera n’aho 2024 yagaruka akayikinira kandi neza.

    Rayon Sports yari ikeneye n’izina ricuruza, izina rizaba mpuzamahanga, umunyabigwi w'ikipe y'igihugu ‘Amavubi’ ndetse akaba intwaro bazakoresha bakina na APR FC.

    Uko mbibona

    Bigendanye n'uburyo umuntu aba yarafashe ubuzima bwe, ntabwo imyaka ikiri ikibazo mu gutanga umusaruro, kuko twabonye ingero nyinshi nka Pepe wakiniraga Portugal mu mikino y'i Burayi afite imyaka 41, na Yamal wakiniraga Espagne afite imyaka 17 kandi bose batanze umusaruro basabwaga. 

    Abafana ba Rayon Sports bamenye ko ikipe bafite itagikaze cyane, bakire Haruna ubundi umusaruro uzivugire nk'uko bigenda ku bakinnyi b'abanyamahanga babazanira.

    Haruna Niyonzima yagiriye ibihe byiza muri Tanzania by’umwihariko mu ikipe ya Young African

    Haruna Niyonzima yatangiriye umupira w'amaguru mu ikipe ya Etincelles FC, ayivamo mu 2005 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe. Yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ayivamo mu 2011 ajya muri Young African yakiniye kugera mu 2017.

    Yahise yerekeza muri Simba SC ayikinira imyaka 2, agaruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali, ayivamo asubira muri Young African umwaka umwe, agaruka muri AS Kigali ayivamo yerekeza muri Al Ta'awon ari nayo yakiniraga.

    Haruna Niyonzima ni we mukinnyi ufite imikino myinshi mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ igera ku 106

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145010/abafana-ba-rayon-sports-bahanganye-nimyaka-ya-haruna-niyonzima-mbere-yumusaruro-145010.html

  • Teacher Mampire na Dr Okello bategerejwe i Ki… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje iby’ibanze by'agateganyo byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Byagaragaje ko Paul Kagame yatsinze ku majwi 99%, Frank Habineza agira amajwi 0.5% n'aho Philippe Mpayimana yagize amajwi 0.3%.

    Nyuma yo gutsinda amatora, Paul Kagame yashimye Abanyarwanda bose ndetse n'amashyaka yafatanyije na FPR, abo muri FPR, urubyiruko n'abagize umuryango we yavuze ko 'nabo bambera akabando'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyavuye mu matora bisobanuye icyizere bamugirira. Ati: '…kandi icyizere ni ikintu wubaka mu gihe…Ntabwo ari imibare gusa, niyo biza kuba 100%, iriya mibare irimo kiriya cyizere.'

    'Ni ibintu bidasanzwe ni yo mpamvu bamwe batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera.'

    Ni ukwizihiza intsinzi ya Paul Kagame!

    Umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo batumira Teacher Mampire mu rwego rwo kwizihiza Intsinzi ya Paul Kagame muri manda y'imyaka itanu iri imbere.

    Ati 'Ni igitaramo cya 'Gen-z comedy' mu rwego rwo kwizihiza intsinzi, ko tumeze neza nk'urubyiruko. Twizihiza intsinzi ya Paul Kagame.'

    Yavuze ko gutumira Teacher Mampire muri iki gitaramo cyihariye, byaturutse ku kuba ari umunyarwenya umaze igihe kinini wanyuze imitima ya benshi.

    Ati 'Ni umwe mu banyarwenya bakomeye, twakuze dukunda kandi tureba. Kandi intego y'ibi bitaramo ni ukuzamura impano z'abandi no kubahuza n'abantu bafata nk'icyitegererezo bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora umunsi ku munsi.'

    Akomeza ati 'Kumutumira rero ni uko amaze igihe kinini, kandi ni mu rwego rwo kwifatanya nawe mu kwishimira intsinzi ya Paul Kagame.'

    Fally Merci avuga ko gutumira Dr Okello 'twashingiye ku kuba ari umwe mu banyarwenya dukoranye igihe kinini, ku buryo yisanga cyane muri Gen-Z Comedy'.

    Teacher Mampire yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kigali. Agira ati 'Rwanda, ese mwiteguye ishuri? Mwagiye mubaza ngo n'ibiki bitagenze neza. Noneho, Mwalimu Mpamire azagira ishuri i Kigali ku itariki ya 25 Nyakanga 2024. Muzaze twige maze tubyine intsinzi.'

    Dr Okello yagiye yigaragaza cyane muri ibi bitaramo akishimirwa cyane, ni mu gihe Teacher Empire ari ku nshuro ya mbere agiye gutarama muri Gen-z Comedy, ariko yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live, cyabaye muri Kamena 2023.

    Herbet Mendo Ssengujja [Teacher Mpamire] watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari na bwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.

    Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by'urwenya bitangiye gutegurwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

    Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n'urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n'ahandi.

    Okello we yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 ndetse no mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

    Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

    Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.


    Teacher Mampire agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu bitaramo bya 'Gen-z Comedy'


    Teacher yatumiwe mu rwego rwo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame muri iki gitaramo cyihariye

     

    Fally Merci yatangaje ko yatumiye Teacher Mampire na Dr Okello kubera ko ari abanyarwenya bakomeye muri iki gihe 

    Dr Okello yagiye atanga ibyishimo mu bitaramo binyuranye bya Gen-z Comedy




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145013/teacher-mampire-na-dr-okello-bategerejwe-i-kigali-mu-kwizihiza-intsinzi-ya-paul-kagame-145013.html

  • Yagejejwe kuri RIB basanga asigaranye miliyoni 7 gusa! Hamenyekanye akayabo k’amamiliyoni myugariro wahoze muri Rayon Sports yibye umunyezamu Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nibwo mu Rwanda hasakaye inkuru ya myugariro Runanira Hamza wahoze muri Rayon Sports ufunzwe azira kwiba amafaranga y'umunyezamu Kwizera Olivier uri mu biruhuko mu Rwanda doreko asanzwe akinira ikipe ya Al-Kawkab FC yo mu Barabu 'Saudi Arabian'.

    Amakuru dukesha umunyamakuru Sam Karenzi uzwiho kuvuga inkuru zicukumbuye, yatangaje ko Hamza yibye inshuti ye Olivier ibihumbi 24 by'amadorari (ni akayabo ka miliyoni zigera kuri 31 Frw).

    Karenzi yavuze ko Hamza uzanzwe ari inshuti magara ya Kwizera Olivier uri mu Rwanda, yamwibye aya mafaranga mu bihe bitandukanye, aho yagendaga afata macye macye.

    Uyu musore ngo ayo mafaranga yayakuraga mu mutamenwa uri mu rugo kwa Olivier doreko ariwo ayabikamo, rero ngo yamucunze ku jisho amenya imibare ifungura uwo mutamenwa, akazajya agenda akuramo macye macye.

    Iminsi 40 y'igisambo yarageze maze Hamza bamusanga mu cyumba ari kugerageza gushyiramo imibare ifungura umutamenwa, maze Kwizera Olivier wari waracyetse mushuti we ko amwiba, ahita amwijyanira kuri RIB.

    Agejejwe kuri RIB, Runanira Hamza yemeye ko yibye ayo mafaranga yose, ndetse avuga ko hari ayo yagiye aha mama we, akayaguramo ibikoresho byo munzu y'iwabo ndetse aranayivugurura.

    Sam Karenzi akomeza avuga ko RIB yarebye uko konte ya Amza ikora, asanga hari amafaranga menshi yagiye yohereza kuri mama we nawe wahise atabwa muri yombi.

    Runanira Hamza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, yasanganwe miliyoni 7 yari asigaje kuyo yibye Kwizera Olivier, amakuru atugeraho akavuga ko ashobora gufungwa imyaka 3. Ni mu gihe Olivier yari gusaba RIB ko yarekura umubyeyi wa mushuti we, kuko atari azi aho amafaranga yayakuraga.

    Source : https://yegob.rw/yagejejwe-kuri-rib-basanga-asigaranye-miliyoni-7-gusa-hamenyekanye-akayabo-kamamiliyoni-myugariro-wahoze-muri-rayon-sports-yibye-umunyezamu-kwizera-olivier/

  • Reaching for Hope Ministries yiyemeje gufasha urubyiruko gutangira imishinga – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango watangije iki gikorwa ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024 nyuma y'amahugurwa y'ukwezi yahawe ikiciro cya mbere cy'abagiye gufashwa gutangira imishinga.

    Abahabwaga amahugurwa ni urubyiruko 78 rwahawe ubumenyi bw'ibanze mu gutangira imishinga, indangagaciro zituma umuntu yiteza imbere ndetse baganiririzwa n'ingeri zitandukanye z'abakoze imishinga ikabasha kugera kure.

    Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze Umuryango Reaching for Hope Ministries, Dr. Ndamyumugabe Phodidas, yavuze ko uyu muryango yawushingiye muri Amerika aho aba agamije kugira ngo uzafashe urubyiruko rwo mu Rwanda rudafite akazi cyangwa urukora akatarwinjiriza cyane kwihangira umurimo unoze.

    Yagize ati 'Nyuma yo kubahugura ubu tugiye gukomezanya na bo turebe tuti 'barakura hehe amafaranga ngo batangire' ndetse no kubahuza n'abashobora kubatera inkunga. Nibiba ngombwa bazahabwa amafaranga nk'umwenda bazishyura kandi hari n'amahirwe ko Leta yita ku rubyiruko igashyigikira imishinga yarwo, ikibazo gusa kiba ari ukubereka uti 'iyi nzira irashoboka''.

    Yakomeje ati 'Igishoro kirahari si cyo kibazo kuko hari abafite duke bashobora guheraho ariko hari n'ubufasha bushobora gutururka hanze bukaza bwunganira ubwo ngubwo. Tugamije ko urubyiruko rushora imari mu mishinga iciriritse ariko ishobora no gukura ikaba minini bakabasha gucuruza no mu bindi bihugu byo hanze kandi urwo rugendo twiteguye kurubafashamo.

    Dr.Ndamyumugabe yongeyeho urwo ari urugendo rukomeza kuko icyo ari ikiciro cya mbere cyahuguwe ndetse asaba n'urundi rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye na kaminuza kwitabira 'INVEST' baciye ku rubuga rw'uyu muryango bakabisaba.

    Umukozi ushinzwe Iterambere ry'Urubyiruko muri MINIYOUTH, Habimana Jean Pierre yavuze ko uru rubyiruko rwasoje amahugurwa rugiye gufashwa kewerekwa amahirwe ahari ndetse no kubona igishoro.

    Yagize ati 'Hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gufasha aba basoje amahugurwa kureba amahirwe ahari mu Gihugu Leta ishyiramo imbaraga haba ari mu buhinzi, ubucuruzi n'indi mishinga myinshi Leta yagiye ishyiraho turebe aho bashobora guhurira batangire bakore'.

    Yakomeje ati 'Dufite uburyo bashobora kubonamo igishoro dufatanyije n'uyu muryango ariko na bo bazanye uruhare rwabo. Nk'ubu Leta yateganyije ko umntu w'urubyiruko wese ushaka kuguza amafaranga [y'umushinga] muri banki iyo ari yo yose ariko adafite izindi ngwate izajya imushyiriraho ingwate igera kuri 75%.

    Tumukunde Olive uri mu basoje ayo mahugurwa, yavuze ko yayungukiyemo ibitekerezo byagutse by'imishinga, amenyana n'abandi bafite aho bageze mu byo bakora ku buryo yiteguye kwagura umushinga woroheje yari asanzwe akora ukamubyarira inyungu ifatika.

    Urubyiruko rwahuguwe rwari rwitabiriye igikorwa cyo gutangiza ‘INVEST’

    Habimana Jean Pierre yavuze ko uru rubyiruko rwasoje amahugurwa rugiye gufashwa kwerekwa amahirwe ahari ndetse no kubona igishoro

    Dr.Ndamyumugabe Phodidas yavuze ko uyu muryango yawushingiye muri Amerika aho aba agamije kugira ngo uzafashe urubyiruko rwo mu Rwanda rudafite akazi cyangwa urukora akatarwinjiriza cyane kwihangira umurimo unoze

    Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reaching-for-hope-ministries-yiyemeje-gufasha-urubyiruko-gutangira-imishinga