Blog

  • Ikipe ya Police FC yakoze imyitozo irimo abak… – #rwanda #RwOT

    Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pele Stadium, ikaba yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Ashraf Mandela Mugume, Richard Kirongozi, Musanga Henry, Ishimwe Christian, Iradukunda Simeon, David Chimezie Yakubu Issah n’abandi.

    Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC, yemeza ko imyitozo bamaze igihe imaze kubafasha cyane. Ubu dufite isura nziza uhereye ku mbaraga ndetse n’igihaha. Twatangiye ubona abakinnyi babura byinshi ariko kuri ubu bamaze kumenyera, navuga ko ku kigero cya 95% ikipe iri mu mwuka mwiza.

    Kanda hano urebe imyitozo yose ndetsen’ibiganiro cya Mashami Vincent


    Kirongozi amerewe neza muri Police FC 

    Peter na Akuki bakoze imyitozo itarimo gukora ku mupira 

    Mashami Vincent afite icyizere ko uyu mwaka bizagenda neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145038/ikipe-ya-police-fc-yakoze-imyitozo-irimo-abakinnyi-hafi-ya-bose-video-145038.html

  • Hari ababyeyi b’i Rusizi batabariza abana b'abakobwa basambanyirizwa mu makamyo ahaparikwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ababyeyi bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama batabariza abana b'abakobwa bari hagati y'imyaka 13-17 basambanyirizwa mu makamyo ahaparikwa.

    Aba bana b'abakobwa basambanywa n'abashoferi baparika aho bategereje kujya muri DRC.

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Bugarama buvuga ko ibyo butabizi icyakora ngo bihari ntibwabirebera.

    Source : https://yegob.rw/hari-ababyeyi-bi-rusizi-batabariza-abana-babakobwa-basambanyirizwa-mu-makamyo-ahaparikwa/

  • Jasiri yatangije icyiciro cya karindwi cya gahunda yo gufasha abashaka kuba ba rwiyemezamirimo – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro abemerewe ni abo mu Rwanda, Ethiopie na Kenya, Jasiri ikagaragaza ko ababishaka batacikanwa n'iyo gahunda ifatwa nk'amahirwe adasanzwe yo guhindura ibitekerezo byabo imishinga ihindura ubuzima bwa benshi.

    Kwiyandikisha byatangiye ku wa 17 Nyakanga 2024 bikazatangira ku wa 17 Ukwakira 2024.

    Jasiri Talent Investor itanga urubuga kuri ba rwiyemezamirimo kugira ngo bahindure ibitekerezo byabo imishinga ikomeye.

    Abatoranyijwe bahabwa inkunga mu mafaranga, amahugurwa, ubujyanama bw'uko imishinga ikorwa, n'inama z'inzobere mu mirimo itandukanye.

    Kuva iyo gahunda yatangira mu 2021, Jasiri yateje imbere ba rwiyemezamirimo 189 mu byiciro 5, havamo imishinga 79 ikora mu nzego 25 bitandukanye.

    Iyo mishinga yafashije mu guhanga imirimo 1109 muri Afurika y'Iburasirazuba, aho abarenga 7000 bahinduriwe ubuzima binyuze muri yo.

    Icyakora si buri wese wemerewe kwiyandikisha, Jasiri ikagaragaza ko uwemerewe agomba kuba ari Umunyarwanda, Umunya-Kenya cyangwa Umunya-Ethiopie, uba mu gihugu cye cyangwa mu mahanga.

    Uwo kandi asabwa kuba ashoboye kuba rwiyemezamirimo nk'umwuga uhoraho, kandi yemera kumara amezi atatu mu Rwanda mu mahugurwa.

    Asabwa kuba afite ubumenyi mu mwuga we, ndetse anagira umuhate wo gukemura ibibazo biri mu mirimo akoramo.

    Umuntu wujuje ibyangombwa byo kwiyandikisha muri Jasiri Talent Investor kandi ni wa wundi wiyemeje gutangiza umushinga mushya ushobora gukura vuba.

    Jasiri iti 'Uwo kandi ni wa wundi ugira ubushake bwo guhanga udushya no gukemura ibibazo mu rwego arimo, ashobora gukorana n'abandi, no gutangirana imishinga na ba rwiyemezamirimo bagenzi be, bamwe bafite icyerekezo nk'icye.'

    Nubwo buri wese wujuje ibisabwa yemerewe kwiyandikisha, Jasiri ikangurira ba rwiyemezamirimo b'abagore n'abari mu mahanga kudapfusha ubusa ayo mahirwe.

    Iki kigo kigaragaza ko Jasiri Talent Investor ifite gahunda y'amezi atatu y'amahugurwa abera mu Karere ka Bugesera.

    Kigaragaza ko kizakora ibiganiro bitandukanye kuri murandasi kugira ngo ifashe abiyandikisha kurushaho gusobanukirwa ndetse no gusubiza ibibazo bibaza, ikazifashisha imbuga nkoranyambaga zayo mu gutangaza ibisobanuro kuri ibi biganiro.

    Umwe mu banyuze muri iyi gahunda mu cyiciro cyayo cya kabiri, akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri HiQ Africa, Gentil Ndoba yashimangiye ko Jasiri ari amahirwe y'ingenzi kuri ba rwiyemezamirimo b'Abanyafurika bifuza guhanga imishinga ikomeye.

    Ndoba yavuze ko Jasiri Talent Investor itanga ubumenyi bukenewe kugira ngo umuntu agere ku ntego ze nka rwiyemezamirimo no guhura n'abo bafatanya umushinga bafite intego imwe.

    Ati 'Ndasaba cyane ba rwiyemezamirimo ko bagira inyota yo kwitabira gahunda ya Talent Investor.'

    Jasiri igaragaza ko umuntu ufite icyerekezo cyo gutangiza umushinga ufite impinduka nziza ku buzima rusange, adakwiriye gucikanwa n'ayo mahirwe. Abikeneye yanyura kuri https://jasiri.org/application cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zose za Jasiri anyuze kuri @Jasiri4Africa kugira ngo abone amakuru yihuse.

    Jasiri yatangaje ko kwiyandikisha mu cyiciro cya karindwi cya gahunda yo guteza imbere abifuza kuba ba rwiyemezamirimo izwi nka 'Jasiri Talent Investor' byatangiye

    Uwiyandikisha muri gahunda ya Jasiri Talent Investor anyura ku rubuga rwa Jasiri rwa jasiri.org/application


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jasiri-yatangije-icyiciro-cya-karindwi-cya-gahunda-yo-gufasha-abashaka-kuba-ba

  • Abatuye mu mujyi wa Rwamagana barinubira ibura ry'amazi – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo batangiye guhura nacyo mu mpera za Mata aho kuva icyo gihe hashyizweho ingengabihe yo kubasaranganyamo amazi nibura rimwe mu cyumweru ariko abaturage bavuga ko iyo gahunda nayo idakurikizwa.

    Ubusanzwe mu Karere ka Rwamagana hakwirakwizwa metero kibe 2600 z'amazi ahari, aya mazi ni 11% ugereranyije n'amazi akenewe muri aka Karere kose akaba ariyo ntandaro y'ibura ry'amazi, hiyongeraho kandi amatiyo ashaje.

    Umuturage wo mu Kagari ka Nyagasenyi yabwiye IGIHE ko agiye kumara amezi abiri muri robine ye hatageramo n'igitonyanga. Yavuze ko biri kubagiraho ingaruka kuko basohora amafaranga menshi bagura amazi.

    Ati ' Iwanjye duheruka amazi mu matariki ya mbere y'ukwa Gatanu. Ingaruka byangizeho ni uko nibura buri munsi nkoresha 3000 Frw by'amazi. Ni ibintu bibangamye cyane, bahora batubwira ko hari uburyo bwo kuyasaranganya ariko umunsi wo kuwa Kabiri batubwiye ntabwo amazi ajya aza, duhera mu gitondo turekereje bukarinda bucya ataje.'

    Twagirayezu Augustin we yavuze ko baherukaga amazi muri Mata bikaba byaratumye akazi ke k'ubufundi gahagarara. Yavuze ko kuri ubu amazi bari gukoresha ijerekani bayigura 500 Frw.
    Ati ' Ingaruka bitugiraho akazi karahagarara, nk'ubu tuba twashomereye nta muntu wakubaka yaguze ijerekani ya 500 Frw. Njye nsanzwe ndi umufundi nakabaye ninjiza 6000 Frw ariko ubu ndicaye kurya bihita bigorana. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko badufasha amazi akaboneka akagera kuri benshi kuko byahagaritse akazi kacu.'

    Niyibikora Jean de Dieu we yavuze ko ubusanzwe umuryango we urya kubera ko aba yakoze akazi k'ubuyede cyangwa yabumbiye abantu amatafari, kuri ubu akazi ke gasa n'akahagaze kubera ibura ry'amazi mu Mujyi wa Rwamagana.

    Umuyobozi wa Wasac mu Karere ka Rwamagana, Mugeni Geneviève, yavuze ko mu gihe cy'izuba amazi agabanuka cyane bitewe nuko abatuye uyu Mujyi biyongereye banongera ibikorwa by'ubwubatsi mu mpeshyi kandi imiyoboro y'amazi yo ikaba itarongerewe.

    Mugeni yavuze ko hari gahunda yo gusaranganya amazi mu baturage bashyizeho mu rwego rwo kubafasha kuyabona.

    Yavuze ko hari aho amazi atagera kubera imiterere yaho hakaba n'igihe ingengabihe idakurikizwa bitewe n'uko hari ahantu haba hakenewe amazi mu buryo bwihuta nko ku bitaro, ku mashuri y'abana n'ahandi.

    Ati 'Hari gahunda y'isaranganya bagerageze mu gihe bayabonye rimwe mu cyumweru cyangwa rimwe mu minsi nk'itanu bajye babyihanganira kuko bazi ko hari ingamba zo kubikemura mu buryo burambye, turagerageza natwe kubikemura byibura ya minsi twabemereye bajye babonaho amazi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ikibazo cy'amazi muri aka Karere kizakemurwa n'uruganda rw'amazi rwa Karenge aho imirimo yo kwishyura abaturage no kubimura yamaze gukorwa.

    Yavuze ko kuri ubu abakozi babishinzwe bari gupima ahazubakwa urwo ruganda rw'amazi ruzubakwa.

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko uru ruganda rw'amazi rwa Karenge ruzatwara miliyari 62 Frw rukazaha amazi Umujyi wa Kigali ndetse n'aka Karere ka Rwamagana. Biteganyijwe ko ruzajya rutanga metero cube ibihumbi 48 buri munsi.

    Kuri ubu hari ibigega byatangiye kubakwa muri Muyumbu na Bihembe byose bizajya byakira amazi ava mu ruganda rwa Karenge bibafashe mu kuyakwirakwiza hirya no hino mu mirenge itandukanye y'aka Karere.

    Abubaka babangamiwe no kuba batabona amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-mu-mujyi-wa-rwamagana-barinubira-ibura-ry-amazi

  • Rurageretse hagati ya William Ruto n'Umuryango w'Abanyamerika ushinjwa guhembera imyigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Ni ibirego Perezida Ruto yatangarije i Nakuru mu Burengerazuba bwa Kenya, ubwo yari amaze gutangiza imwe mu mishinga y'iterambere iri gukorerwa muri icyo gice.

    Yavuze ko Ford Foundation ari yo itera inkunga amatsinda amaze iminsi ayoboye ibikorwa by'ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bya Kenya.

    Nubwo atagaragaje ibimenyetso by'ibyo birego, Perezida Ruto yavuze ko azagaragaza n'indi miryango itari iya leta yagize uruhare mu gushyigikira imyigaragambyo isenya igihugu.

    Ati 'Turashaka kubaza Ford Foundation ngo ni izihe nyungu ifite mu gutanga amafaranga yo gutera inkunga imyigaragambyo?.'

    Mu magambo y'Igiswahili Perezida Ruto, yavuze ko 'tugiye guhamagaza uwo muryango, tuwubaze niba udasha ko demokarasi yogera muri Kenya. Tuwubaze niba ushaka gukomeza gutera inkunga imyigaragambyo? Nibahagarike cyangwa bazinge utwabo.'

    Ni ibirego bishobora kuzahaza umubano wa Kenya n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Icyakora Ford Foundation yabyamaganiye kure, igaragaza ko itigeze igira uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga imyigaragambyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu itangazo washyize hanze, uyu muryango wagize uti 'Ntabwo twigeze dutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi iba, ishingiye ku kutemera umushinga w'itegeko [ryo kongera imisoro]. Iyo dutera inkunga ntitujya tugira uruhande tubogamiraho rwaba rushingiye no ku mpamvu za politiki.'

    Uyu muryango wavuze ko imyaka 60 ishize ugira uruhare mu guteza imbere imishinga myinshi iteza imbere ibihugu byo mu Karere, bityo ko itakwijomba icumu mu kirenge isenya ibyo yagize uruhare mu kubaka.

    Perezida Ruto yashinje umuryango w’abagiraneza wa Ford Foundation gutera inkunga imyigaragambyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-rito-yashinje-ford-foundation-yo-muri-amerika-gutera-inkunga

  • Imirimo yo ku butaka mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege mu Bugesera igeze kuri 85% – #rwanda #RwOT

    Iki Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege kizitwa Kigali International Airport kiri kubakwa, ni umushinga uri gukorerwa mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima, mu bilometero bike uvuye ku mbago z'Umujyi wa Kigali.

    Cyatangiye kubakwa na Leta y'u Rwanda mu 2017, aho byari biteganyijwe ko kizuzuza mu 2024, ariko mu mwaka wakurikiyeho, Qatar Airways yifuje gushyiraho uruhare rwayo. Ni ibyahise bijyana no kongera kunoza neza inyigo yo kucyagura ku buryo mu 2026 ari bwo cyari kuzura gitwaye miliyari ebyiri z'amadolari.

    Ubu biteganyijwe ko mu 2028 iki kibuga cy'indege kizaba cyatangiye gukora, ndetse cyarashowemo amafaranga ashobora kuzarenga miliyari ebyiri z'amadolari.

    Ubu kiri kubakwa mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere ari iki kigeze kuri 85% gisozwa, kikaba ari icyo kubaka ibikorwa remezo byo ku butaka 'Horizontal Construction'.

    Imirimo muri iki gice harimo iyo gusiza ibibanza, kubaka imiyoboro y'amazi, kuzitira ikibuga cy'indege, imihanda yo mu kibuga imbere ingana na kilometero 50, inzu za sitasiyo nto z'amashanyarazi, imihanda indege zimanukiramo zikanahahagurukira ndetse n'indi iba iri kuruhande rw'iyi yindi ikora nk'aho indege zihagarara zimaze kumanuka.

    Jules Ndanga Yavuze ko gusiza ibibanza bigeze nko ku rugero rwa 95%, kubaka imiyoboro y'amazi nabyo bikaba biri hafi kugera kuri 90%, imirimo yo gusoza gutunganya sitasiyo nto zakira amashanyarazi igeze ku rugero rwa 50%, mu gihe imirimo yo gutunganya imihanda ikoreshwa n'indege n'indi ikoreshwa n'imodoka, igeze ku rugero rwa 80%.

    Ati 'Impamvu tuvuga ko iyi 15% isigaye izihuta ni uko ibisa nk'ibisigaye ari ugusoza imirimo yo gutunganya sitasiyo z'amashanyarazi nto, kuko ibikoresho bizajyamo bigeze nka Dar es Salaam biza kandi kubishyiramo byo bizatwara igihe gito.'

    Muri Nzeri 2024, ubwo imirimo y'icyiciro cya mbere izaba irangiye, imirimo y'icyiciro cya kabiri izahita itangira.

    Aha niho hazubakwa hakanashyirwa iby'ingenzi mu mazu yakirirwamo abagenzi cyangwa bategererezamo, andi y'ububiko bw'imizigo, kubaka iminara igenzurirwamo ingendo z'indege, ishyirwaho ry'amatara na za camera, scanners, n'ibindi byinshi bikenerwa ku kibuga cy'indege.

    Yavuze ko hari kunozwa neza ibijyanye n'isoko rizahabwa rwiyemezamirimo uzuzuza ikibuga [gusoza imirimo y'icyiciro cya kabiri], ndetse ko azaba yamaze guhabwa amasezerano, mbere y'uko imirimo y'icyiciro cya mbere irangira.

    Ati 'Turateganya ko tuzasinya amasezerano bitarenze ukwezi gutaha, mbese rwiyemezamirimo wa kabiri azaba yasinye amasezerano mbere y'uko uwa mbere arangiza aye.'

    'Muri rusange mu 2027 imirimo yose ikenewe izaba yarangiye kugira ngo iki kibuga gitangire gukoreshwa.'

    Ndanga, yavuze ko ubwo imirimo y'iki kibuga izaba irangiye kizatanga umusaruro ukomeye ku Gihugu.

    Ati 'Hari abantu benshi bahabwa imirimo mu kubaka ikibuga, nicyuzura serivizi z'ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda zizahita zizamuka ku buryo rushobora guhatana n'ibindi bihugu, ikindi ni uko iki kibuga kizashoboza ubundi bushabitsi kwaguka bigafasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo.'

    Iki kibuga cy'indege cyitezweho kuba ihuriro ry'ingendo z'indege muri Afurika kuko kizaba cyagutse gishobora kwakira indege nyinshi zijya mu byerekezo byinshi, ku buryo abagenzi bafite aho bashaka kwerekeza hose muri Afurika no hanze yabo bazajya bahabona indege byoroshye.

    ATL iteganya ko iki kibuga cy'indege nicyuzura, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n'imizigo ipima toni ibihumbi 150, icyakora aba bagenzi bakaba bazagera kuri miliyoni 14 ku mwaka mu yindi myaka izakurikiraho.

    Iyi mirimo yo ku butaka izaba yarangiye bitarenze Nzeri uyu mwaka

    Uyu muhanda muremure ni uzajya ukoreshwa n’indege mu gihe zigwa cyangwa zihaguruka, uwo muto uwushamikiyeho ukazajya ukoreshwa n’imodoka

    Imiyoboro y’amazi nayo izaba irangiye mu bihe bya vuba

    Iyi foto igaragaza imihanda y’indege n’umuyoboro w’amazi hagati

    Imihanda y’imbere mu kibuga cy’indege yatangiye gufata isura

    Hakurya muri iyi foto hari sitasiyo nto y’amashanyarazi, hakaba habura iminsi mike ngo hashyirwemo ibikoresho by’ingenzi

    Aho indege zizajya zihagarara ni uko hari gutunganywa

    Amafoto: Aviation Travel & Logistics


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-ku-butaka-mu-kubaka-ikibuga-mpuzamahanga-cy-indege-mu-bugesera-igeze

  • Prof. Maraga yatangajwe n'imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga 2024, ni bwo Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda baba ababa mu mahanga n'imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

    Ni amatora Umuryango FPR-Inkotanyi watsinzemo abo wari uhanganye na bo haba ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no ku badepite, nk'uko iby'ibanze byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bibigaragaza.

    Yakurikiranwe n'indorerezi z'imiryango itanu irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, COMESA, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), CEEAC-ECCAS n'uw'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF.

    Iza EAC zari ziyobowe na Prof David Maraga, washimiye imigendekere myiza yayo, akagaragaza ko 'ari amwe mu matora ya mbere niboneye n'amaso yanjye yagenze neza, ngereranyije n'andi nabonye.'

    Ati 'Cyane cyane ku munsi w'itora byari binyuze mu mucyo mbese bikozwe neza cyane. Muri raporo tuzatanga, iyi migendekere myiza ni ikintu tuzagarukaho. Imitegurire yari ku rwego rwo hejuru utabasha gusobanura.'

    Ni ubunararibonye Prof Maraga yagereranyije n'andi matora yo mu bindi bihugu yiboneye, aho yavuze ko yo aba agizwe n'imyigaragambyo, akavuyo n'izindi kidobya nyinshi, ibintu atigeze abona mu Rwanda, haba mbere na nyuma y'amatora.

    Ati 'Ahandi usanga ibintu ari akaduruvayo, basakuza ndetse no ku munsi w'itora ntibatinye kubigakorerwa ku ma site y'itora. Ibyo ntibyigeze bibaho hano na busa, nta na bike rwose.'

    Yagarageje ko uretse we, n'indorerezi 55 yari ayoboye zari zoherejwe mu bice bitanduakanye by'igihugu ku ma site y'itora zamuhamirije ko ibintu byagenze neza aho 'bambwiye ko nta kidobya zabayeho muri rusange.'

    Prof. Maraga yari ayoboye itsinda ry'indorerezi zavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n'izavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA.

    Mu minsi ishize amatora ataraba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yari yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.

    Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

    Prof David Maraga wari uyoboye indorerezi z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yatangajwe n’imigendekere myiza y’amatora mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahandi-usanga-akaduruvayo-prof-maraga-yatangajwe-n-imigendekere-myiza-y-amatora

  • Hakurikiyeho iki nyuma y'intsinzi ya Paul Kagame? – #rwanda #RwOT

    Ubu haribazwa igikurikiyeho kugeza umunsi wo kurahira kwa Perezida watowe.

    Ku ikubitiro, abakandida amajwi y'ibanze yagaragaje ko batsinzwe, bahise batangaza ko bemera ibyavuye mu matora. Nubwo kandi hagira igihinduka bakisubiraho, amategeko yateganyije uko byagenda.

    Mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 68, rigaragaza neza ko abakandida batsinzwe baba bafite uburenganzira bwo kuregera urukiko Ikirego kijyanye n'itangwa rya kandidatire n'ikijyanye n'itora rya Perezida wa Repubulika n'iry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Havuga ko 'Uburenganzira bwo gutanga ikirego kijyanye n'itangwa rya kandidatire cyangwa itora rya Perezida wa Repubulika n'iry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko bufitwe na buri Munyarwanda, umukandida, umutwe wa politiki na Komisiyo.'

    Ushaka gutanga ikirego abikora mu masaha mirongo ine n'umunani y'akazi akurikira umunsi Perezida wa Komisiyo y'Amatora atangarijeho by'agateganyo ibyavuye mu itora.

    Bivuze ko ufite ingingimira, ikirego kigomba gutangwa bitarenze iminsi ibiri uhereye tariki 20 Nyakanga 2024 ubwo hazaba hatangajwe amajwi y'agateganyo. Aya burundu azatangazwa tariki 27 Nyakanga 2024.

    Urukiko rw'Ikirenga nirwo rufite ububasha bwo kwakira icyo kirego, rukagisizuma rukaba rwagifasheho umwanzuro bitarenze iminsi 15 rushyikirijwe icyo kirego.

    Urwo rukiko nirwo rufite ububasha bwo gutegeka ko ikosa ryagaragaye mu gihe cy'itora rikosorwa, gutegeka ko haseswa cyangwa hasubirwamo itora mu gice cy'ahantu cyabayemo ikosa, gusesa cyangwa gutegeka ko itora ryose risubirwamo, rukanategeka ko haba irindi tora hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko.

    Iyo Urukiko rw'Ikirenga rusanze ikirego kitujuje ibisabwa, rufata icyemezo cyo kutacyakira rusobanura impamvu rutacyakiriye. Kutakirwa kw'ikirego byemeza ko ibyatangajwe by'agateganyo na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora biguma uko byatangajwe.

    Ingingo ya 102 y'itegeko Nshinga ry'u Rwanda, ivuga ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi 30 nyuma y'itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

    Nyuma yo kurahira, Perezida ashyiraho Minisitiri w'Intebe bitarenze iminsi 15 . Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y'ishyirwaho rya Minisitiri w'Intebe.

    Paul Kagame ubwo yari mu cyumba cy’itora tariki 15 Nyakanga 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenda-bite-abakandida-batsinzwe-batanyuzwe-n-ibyavuye-mu-matora

  • Umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy yashimiye abamushyigikiye nubwo yatsinzwe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutabona amajwi amwemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, umunyarwenya Samu Muco wamenyekanye mu itsinda rya Zuby Comedy yashimiye abamushyigiye ariko ko atacitse intege.

    Nyuma y’uko habaye amatora y’ibyiciro byihariye, birimo icyiciro cy’abagore, icyiciro cy’urubyiruko ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga, Samu wari uhatanye mu cyiciro cy’urubyiruko ashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yatsinzwe.

    Aya matora yabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, uyu munyarwenya bari bahanganye ari abakandida 37 hashakwamo 2 bagomba guhagararira urubyiruko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye abamushyigikiye nubwo atabashije gutsinda amatora.

    Ati “Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda. Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere.”

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje iby’ibanze by’agateganyo byavuye mu matora y’Abadepite. Ishyaka PDI rya Sheikh Musa Fazil ryegukanye intebe 3;

    Umukadinda wigenga Nsengiyumva Janvier nta ntebe yatsindiye kuko atabashije kugeza ku majwi 5%, PSD yegukanye intebe 5, PL nayo yagize intebe 5, mu 2018 yari ifite intebe 6.

    Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafitanye muri uyu mwaka irimo: PDC, PPC, PSR, PSP, UDPR) bagize amajwi 62.67% ahwanye n’intebe 36.

    Samu yashimiye abamushyigikiye mu matora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-samu-wo-muri-zuby-comedy-yashimiye-abamushyigikiye-nubwo-yatsinzwe

  • Umugore wibiro 25 wifuza kuba umuntu ufite i… – #rwanda #RwOT

    Umugore wamamaye ku rubuga rwa Douyin ukomoka mu Bushinwa uzwi nka Baby Tingzi, akomeje gutera benshi impungenge ku cyemezo yafashe cyo gukora ibishoboka byose byatuma ananuka, kuri ubu akaba amaze kugeza ibiro 25 gusa.

    Baby Tingzi afite uburebure bwa bwa 1.60cm n'ibiro 25kg, yifuza gukomeza kunanuka kugeza abaye umuntu wa mbere ku Isi unanutse ndetse akaba atitaye ku mpungenge abafana be bamugirira.

    Uyu mugore wiyemeje kunanuka kugeza aciye agahigo ku isi, akunzwe ku rubuga rwa Douyin rukora neza nka TikTok akaba akomoka Guangzhou mu ntara ya Guangdong mu Bushinwa.

    Mu mashusho uyu mugore akunze gusangiza abafana be kuri uru rubuga, aba arimo yibyinira ndetse anaririmba abantu benshi bagakururwa no kureba imiterere y'umubiri we.

    Kubera iyi miterere ye, uyu mugore amaze kwigwizaho igikundiro aho akurikirwa n'abarenga ibihumbi 42 kuri Douyin ariko byinshi mu bitekerezo batanga ku mashusho ashyira kuri uru rubuga biba bigaruka ku mpuhwe bamufitiye kuba yaremeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo ace agahigo.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga ku mavidewo ya Baby Tingzi, bamwe bavuga ko yaba afite ikibazo, ndetse ko akeneye ubufasha bw'abaganga byihutirwa. Abandi bavuga ko kumubona agenda mu nzira ari nko kubona igikanka cy'umuntu kigenda cyangwa se kibyina (a walking or dancing skeleton).


    Baby Tingz aratabarizwa kubwo impamvu z’ubuzima bwe


    Baby Tingz afite ibiro 25 gusa kandi afite gahunda yo gukomeza kugabanya ibiro kugeza aciye agahigo ko kuba umuntu unanutse cyane ku Isi


    Amashusho akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze aba arimo aririmba ndetse anabyina aho benshi badatinya kuvuga ko ari igikanka (Skeloton) kiri kubyina


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145024/umugore-wibiro-25-wifuza-kuba-umuntu-ufite-ibiro-bicye-ku-isi-ateye-benshi-impungenge-amaf-145024.html