Blog

  • FPR-Inkotanyi n'Ishyaka Mouvement Cœurs Unis ryo muri Centrafrique byasinyanye amasezerano – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryakiriwe na Gasamagera ryari riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CMU, Simplice Sarandji, usanzwe ari na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Centrafrique.

    Itsinda rya CMU ryakiriwe ku bunyamananga bw'Umuryango FPR-Inkotanyi buherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo nk'uko wabitangaje kuri X.

    Ibinyujije ku rubuga rwa X, FPR-Inkotanyi yagize iti 'Abayobozi bombi baganiriye ku nyungu zireba impande zombi ndetse banasinyana amasezerano y'ubufatanye.'

    Uretse umubano mwiza uri hagati ya CMU na FPR-Inkotanyi no ku rwego rw'ibihugu uyu mubano umaze gukomera, aho nk'u Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga umutekano muri iki gihugu buzwi nka MINUSCA.

    Uretse abapolisi b'u Rwanda bari gufasha muri MINUSCA kuva mu 2014, mu 2020 ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye aho u Rwanda rwohereje abasirikare bagera ku 1200 bagiye guhagarika inyeshyamba za François Bozizé zari zisumbirije umujyi wa Bangui.

    Ikindi cyiyongereye mu kazi kabo ni ukubaka ubushobozi bw'ingabo za Repubulika ya Centrafrique, aho mu Ugushyingo 2023, abasirikare basaga 500 b'iki gihugu batojwe n'Ingabo z'u Rwanda bakinjizwa mu Ngabo z'iki gihugu, FACA.

    Ku wa kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024 u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z'umutekano, byasinye amasezerano y'ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y'ibihugu byombi.

    Aya masezerano yari agamije gushimangira ayari aherutse gusinywa hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Repubulika ya Centrafrique, yo guteza imbere izo nzego zombi zikarushaho kubungabunga umutekano w'abaturage.

    Byateganywaga ko hazabaho uburyo bwo gufatanya no kohereza abarimu b'Abanyarwanda bakajya kwigishiriza abapolisi cyangwa abajandarume babo muri Repubulika ya Centrafrique kugira ngo, iki gihugu kibashe guhugura umubare munini bidahenze.

    Ni ukugira ngo umunsi Repubulika ya Centrafrique nk'igihugu kiri gusohoka mu ntambara, cyiyubatse mu gihe Loni n'ubundi bufasha bari guhabwa butazaba buhari na bo babashe kwicungira umutekano.

    Ishyaka Mouvement Cœurs Unis, CMU ryo muri Repubulika ya Centrafrique n’Umuryango FPR-Inkotanyi byashinyanye amasezerano y’imikoranire

    Umuryango FPR-Inkotanyi wakiriye Ishyaka Mouvement Cœurs Unis, CMU ryo muri Repubulika ya Centrafrique ku biro byawo biherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-n-ishyaka-rya-mouvement-coeurs-unis-ryo-muri-repubulika-ya

  • Menya abafite amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bahagarariye imitwe ya politiki – #rwanda #RwOT

    Umutwe wa politiki wakurikiyeho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n'abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

    Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

    Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n'abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

    Ni mu gihe Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

    Hashingiwe kuri ayo majwi y'ibanze, NEC yise icyerekezo, dushobora kubona ishusho y'imyanya nibura buri mutwe wa politiki ushobora kwegukana mu Nteko Ishinga Amategeko mu myanya 53 ihatanirwa.

    Dushingiye ku ntonde zatanzwe n'iyi mitwe ya politiki, tubona amwe mu mazina afite amahirwe menshi yo kuzisanga mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y'imyaka itanu itaha.

    Muri FPR Inkotanyi n'imitwe ya politiki bifatanyije

    Abahabwa amahirwe muri FPR Inkotanyi n'indi mitwe bifatanije ari yoPDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, hashingiwe ku ijanisha babonye, bashobora kuzegukana nibura imyanya itari munsi ya 33.

    Ku bari ku rutonde bari muri iyo myanya hagaragaramo benshi bari mu Nteko muri manda ishize.

    Ni urutonde ruriho Ayinkamiye Speciose, Nyabenda Damien, Uwamariya Veneranda, Uwineza Beline, Bakundufite Christine, Ndoriyobijya Emmanuel, Bitunguramye Diogene na Pie Nizeyimana.

    Hari kandi Karemera Emmanuel, Rubagumya Furaha Emma, Senani Benôit, Mpembyemungu Winifrida, Mussolin Eugène, Uwamahoro Odette, Karinijabo Balthelemy, Uwiringiyimana Philbert na Murumunawabo Cécilè

    Hagaragaraho kandi Mukayiranga Sylivie, Nzamwita Déogratias, Kanamugire James, Uwizeye Marie Théresè, Mvano Nsabimana Etienne, Nkuranga Egide, Nyiramana Christine, Nabahire Anastase, Turamwishimiye Marie Rose, Kayigire Therence, Murora Beth, Munyandamutsa Jean Paul, Wibabara Jennifer, Mujawabega Yvonne, Ndereremungu Joseph na Umutesi Liliane.

    Hakaba hashobora no kwiyungeraho n'abandi nk'uko urutonde rubagaragaza, mu gihe hazamenyekana amajwi ntakuka y'ibyavuye mu matora.

    Muri PL

    Hakurikijwe amajwi y'ibanze yatangajwe na NEC, Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [PL], byagaragaje ko nibura ryabona imyanya itari munsi y'itanu muri 53 y'Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Abahabwa amahirwe muri iri Syaka, bagaragara imbere ku rutonde barimo Munyangeyo Théogenè, Rutebuka Balinda, Mukamwiza Gloriose, Nsangabandi Erneste, Tumukunde Aimée Marie Ange na Murenzi Phanuel.

    Muri PSD

    Abafite amahirwe yo kujya mu Nteko bahagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage, PSD, barangajwe imbere na Muhakwa Valens, wari usanzwe no mu Nteko ayoboye Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Umutungo w'Igihugu, PAC, hakaba kandi na De Bonheur Jeanne d'Arc, Niyongana Gallican, Uwubutatu Marie Théresè na Bizimana Minani Déogratias.

    Muri PDI

    Abashobora kuzahagararira iri shyaka mu Nteko mu gihe amajwi ya burundu yasiga ritsindiye imyanya nibura itatu baba ari Harerimana Mussa Fazil wari usanzwe ari Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite muri manda ishize, hakaba Niwemahoro Wassila na Mbarushimana Yasini.

    Muri DGPR Green Party

    Abahabwa amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bahagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ukurikije iby'ibanze byatangajwe harimo Ntezimana Jean Claude wari usanzwemo na Maombi Carine, bashobora kwiyongeraho na Icyizanye Masozera, mu gihe ryatsindira imyanya itatu.

    Muri PS Imberakuri

    Abahabwa amahirwe yo kujya mu Nteko bahagarariye Ishyaka ry'Imberakuri riharanira Imibereho Myiza ni Mukabunani Christine na Niyorurema Jean René bombi bari basanzwe mu Nteko muri manda ishize, mu gihe batsindira umwanya wa gatatu bajyanamo na Nyiramajyambere Scholastique.

    Biteganyijwe ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora izatangaza ibyavuye mu matora y'Abadepite by'agateganyo bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, ni mu gihe ibyavuyemo mu buryo bwa burundu bizatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-abafite-amahirwe-yo-kwinjira-mu-nteko-ishinga-amategeko-bahagarariye

  • Indorerezi Mpuzamahanga zashimye imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe mu itangazo rihuriweho ryasohowe n'indorerezi mpuzamahanga zari zitabiriye ayo matora, ari zo indorerezi z'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zifatanyije n'iza COMESA (AU-COMESA), iz'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), iz'Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), iz'Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF), ndetse n'iz'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF).

    Muri iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa 17 nyakanga 2024, izo ndorerezi zavuze ko mu byo zitayeho hari ugushingira ku bushake bw'abaturage b'u Rwanda bwo kubaka igihugu cyubakiye kuri politiki yo kujya inama, gusangira ubutegetsi, ubumwe n'ubwiyunge, iterambere, gukorera hamwe ndetse no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira y'ibiganiro.

    Zivuga ko kandi zaganiriye n'abafatanyabikorwa benshi bafite uruhare mu gikorwa cy'amatora, ndetse zikamenya neza uburyo amatora akorwa mu Rwanda, Abanyarwanda bihitiramo abayobozi babo, ndetse na zo zikitabira igikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite.

    Indorerezi Mpuzamahanga zahurije ku kuba “Mu Rwanda, haba mbere y'amatora, mu gihe cy'amatora ndetse na nyuma y'amatora, umwuka wari mwiza hari umutuzo n'umutekano.”

    Itangazo kandi ryakomeje rivuga ko “Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'izindi nzego bafatanyije mu gukurikirana amatora, kugeza ubu zubahirije inshingano zazo neza, nk'uko byateganywaga n'ingengabihe y'amatora.”

    Izo ndorerezo Mpuzamahanga zashimiye Leta y'u Rwanda na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku bwo gutegura amatora neza no gukurikirana imigendekere myiza yayo.

    Zanashimiye kandi Abaturage b'u Rwanda ku bwo kwitabira amatora bakihitiramo abayobozi babo muri Demokarasi, kandi mu mutuzo n'umutekano.

    Prof Maraga wari uyoboye indorerezi za EAC yagereranyije n'andi matora yo mu bindi bihugu yiboneye, aho yavuze ko yo aba agizwe n'imyigaragambyo, akavuyo n'izindi kidobya nyinshi, ibintu atigeze abona mu Rwanda, haba mbere na nyuma y'amatora.

    Ati 'Ahandi usanga ibintu ari akaduruvayo, basakuza ndetse no ku munsi w'itora ntibatinye kubikorera ku ma site y'itora. Ibyo ntibyigeze bibaho hano na busa, nta na bike rwose.'

    Mu minsi ishize amatora ataraba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yari yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.

    Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

    Abanyarwanda bashimiwe kwitabira amatora mu mutuzo n’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indorerezi-mpuzamahanga-zashimye-imigendekere-myiza-y-amatora-mu-rwanda

  • Perezida Kagame yakiriye abarimo Jorge Carlos Fonseca na David Maraga bari indorerezi mu matora – #rwanda #RwOT

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Ayabadepite mu Rwanda, yabaye ku wa Mbere ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, ndetse Komisiyo y'Amatora yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99.15%.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye izo ndorerezi za AU-COMESA ndetse n'iza EAC zari zisoje ubutumwa bwazo mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

    Izi ndorerezi Mpuzamahanga, nyuma yo gusoza inshingano, zasohoye itangazo zishima imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda.

    Nyuma y'amatora, David Maraga yashimye imigendekere myiza yayo, agaragaza ko 'ni amwe mu matora ya mbere niboneye n'amaso yanjye yagenze neza, ngereranyije n'andi nabonye.'

    Ati 'Cyane cyane ku munsi w'itora byari binyuze mu mucyo mbese bikozwe neza cyane. Muri raporo tuzatanga, iyi migendekere myiza ni ikintu tuzagarukaho. Imitegurire yari ku rwego rwo hejuru utabasha gusobanura.'

    Ni ubunararibonye Prof Maraga yagereranyije n'andi matora yo mu bindi bihugu yiboneye, aho yavuze ko yo aba agizwe n'imyigaragambyo, akavuyo n'izindi kidobya nyinshi, ibintu atigeze abona mu Rwanda, haba mbere na nyuma y'amatora.

    Ati 'Ahandi usanga ibintu ari akaduruvayo, basakuza ndetse no ku munsi w'itora ntibatinye kubigakorerwa ku ma site y'itora. Ibyo ntibyigeze bibaho hano na busa, nta na bike rwose.'

    Yagarageje ko uretse we, n'indorerezi 55 yari ayoboye zari zoherejwe mu bice bitanduakanye by'igihugu ku ma site y'itora zamuhamirije ko ibintu byagenze neza aho 'bambwiye ko nta kidobya zabayeho muri rusange.'

    Prof. Maraga yari ayoboye itsinda ry'indorerezi zavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n'izavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA.

    Mu minsi ishize amatora ataraba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yari yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 zirimo abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Jorge Carlos De Almeida Fonseca wari uyoboye indorerezi za EU-COMESA mu matora

    Indorerezi za EU-COMESA zakiriwe na Paul Kagame

    David K. Maraga wari uyoboye indorerezi za EAC yakiriwe na Perezida Kagame

    Indorerezi za EAC zahuye na Perezida Kagame, zashimye imigendekere myiza y’amatora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abarimo-jorge-carlos-fonseca-na-david-maraga-bari

  • Ni irihe somo abakinnyi b’Abanyarwanda bakwig… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni bwo byemejwe ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yerekeje muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo avuye muri TS Galaxy nayo yo muri iki gihugu asinye amasezerano y’imyaka 3 atanzweho arenga Miliyoni 400 z’Amanyarwanda.

    Ntwari Fiacre w’imyaka 24 yatanzweho aka kayabo nyuma y’umwaka umwe gusa yari ageze mu ikipe ya TS Galaxy avuye muri AS Kigali. Akigeramo, ntabwo yabanzaga mu kibuga muri shampiyona ahubwo yakinishwaga mu mikino y’igikombe cya Carling Knockout Cup. 

    Muri iki gikombe yitwaye neza ndetse atangira no kujya akuramo za penariti, bituma no mu mikino ya shampiyona ahabwa umwanya, naho ytwara neza birangira ari we ubaye umunyezamu wa mbere mu marushanwa yose.

    Mu mikino 29 yakinnye mu marushanwa yose muri TS Galaxy, yabashije kurangiza 12, none birangiye yerekeje muri Chiefs ikunzwe kurusha andi makipe yose muri Afurika y’Epfo.

    Usibye kuba yaraguzwe amafaranga menshi ahubwo azajya anahembwa akayabo kuko amakuru avuga ko harimo n’uduhimbazamushyi azajya ahembwa agera Miliyoni 15 z’Amanyarwanda ku kwezi ndetse hari n’ibindi yemerewe birimo n’inzu yo kubamo mu mujyi wa Johannesburg.

    Ni irihe somo abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato bakwiriye kwigira kuri Ntwari Fiacre?

    Kimwe mu bibazo abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato bagira ni ukutareba kure ndetse ngo banamenye ko bagera kure. Ntwari Fiacre yazamukiye mu ikipe y’Intare FC muri 2016, akomereza muri APR FC muri 2017 ari umunyezamu wa Gatatu. Mu 2020 yerekeje muri Marine FC ahamara umwaka umwe, ahita yerekeza muri AS Kigali yitwara neza ahamara imyaka 2.

    Ubwo yari akimara kwitwara neza muri AS Kigali ndetse no mu Amavubi mu mpeshyi y’umwaka ushize, ikipe ya APR FC yaramushatse ariko arabyanga ahitamo kwerekeza muri TS Galaxy kuko yabonaga ari ho hazamushyira ku itara ku buryo bworoshye.

    Aho Ntwari Fiacre yatandukaniye n’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato, ni uko yarebye kure akareba ko aramutse yerekeje muri APR FC yari imaze gusubira ku gukinisha Abanyamahanga, kubona umwanya wo gukina byazamugora.

    Yabonaga kandi atari nabyo byazamufasha kugera kure, ahubwo ko aramutse agiye hanze y’u Rwanda ari byo byazamufasha, akanabona umwanya wo gukina mu buryo bworoshye.

    Ku bandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato iyo APR FC igushatse biba bihagije

    Duhereye ku rugero rwa hafi, umukinnyi ukiri muto wari umaze kwigaragaza mu mikino itarenze 3 ari muri Mukura VS, Elie Kategaya yabengutswe na APR FC, ahita ayerekezamo atabanje kureba niba azabona umwanya wo gukina.

    Kuva yayigeramo imikino amaze gukina irabarirwa ku ntoki kandi ni umwe mu bakinnyi wabonaga ko aramutse akomereje mu ikipe imuha umwanya wo gukina akabanza akera neza, yazagera kuri byinshi bityo nawe akaba yagurwa Miliyoni 400 Frw.

    Iyo ugiye kureba ubona ko abakinnyi b’Abanyarwanda bareba amafaranga y’ako kanya ndetse n’ubuzima bwiza ariko bikarangira bibaye nk’umuriro w’amashara. Ikindi gishobora kuba kibitera ni uko bashobora kuba batizeye impano zabo ku buryo baba bashaka kubyaza amahirwe umusaruro by’ako kanya ariko bitari iby’igihe kirekire.

    Ntwari Fiacre warebye kure none akaba yaraguzwe arenga Miliyoni 400 z’Amanyarwanda 

    Ntwari Fiacre yitwaye neza ari muri AS Kigali, gusa APR FC imushatse arabyanga 

    Ntwari Fiacre ni we munyezamu wa mbere w’Amavubi kugeza ubu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145047/ni-irihe-somo-abakinnyi-babanyarwanda-bakwigira-kuri-ntwari-fiacre-waguzwe-arenga-miliyoni-145047.html

  • Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa. #rwanda #RwOT

    Robert (Bob) Menendez yamenyekanye cyane mu madosiye areba u Rwanda kubera kurutoteza, yitwaje umwanya ukomeye yari afite muri Sena y'Amerika, ndetse agahora arusabira ibihano ashingiye ku binyoma by'ababaga bamuhaye ruswa ngo arubuze amahwemo.

    Muri abo bakoreshaga Senateri Menendez harimo abategetsi ba Kongo-Kinshasa, abashyigikiye abajenosideri n'ibigarasha, nka Rusesabagina n'abandi banzi b'u Rwanda.

    Koko rero Imana ihora ihoze. Kuri uyu wa kabiri nibwo urukiko rw' i New York rwahamije Bob Menendez ibyaka byose yari akurikiranyweho, uko ari 16, birimo kwakira ruswa, gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, no kuba icyitso cy'amahanga mu kubangamira inyungu z'igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Bob Menendez asanzwe ari Senateri ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi ry'abademokarate, ndetse akaba yarigeze kuba Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga muri Sena y'Amerika, umwanya yategetswe kweguraho kubera ibi byaha yaregwaga.

    Iyo Komisiyo irica igakiza uwo ishatse. Muri make ni igikoresho cyo gukandamiza 'insina ngufi', cyane cyane ibihugu byo muri Afrika, Amerika y'Epfo na Aziya.

    Bob Menendez rero yahamwe n'ibyaha, hamwe n'abandi bagabo babiri baregwaga mu rubanza rumwe, ari nabo bamuhaye iyo ruswa. Bombi baburanye bemera icyaha.

    Abo ni Wael Hana, Umunyamisiri unafite ubwenegihugu bw'Amerika, Bob Menendez akaba yaramufashije mu manyanga yo kwegukana isoko ryo gutumiza inyama mu Misiri wenyine, no kuzinjiza muri Amerika.

    Hari kandi Fred Daibes ukomoka muri Qatar, we akaba yarahaye Senateri Menendez ruswa itubutse kugirango atagatifuze Qatar, yaregwaga guhonyora bikabije ikiremwamuntu, cyane cyane ubwo yiteguraga kwakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi mu mupira w'amaguru.

    Umugore wa Menendez, Nadine Arslanian Menendez, nawe waregwaga muri uru rubanza, we azaburanishwa ukwe, kuko yasabye kubanza kwivuza kanseri y'ibere.

    Bob Menendez byaramugoye kwiregura kuko yafatanywe igihanga. Ntiyashoboye kwerekana inkomoko y'ibihumbi 500 by'amadolari($500.000) ubugenzacyaha bwasanze mu rugo rwe muri New Jersey, imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, n'ibisanduku bya zahabu y'igifute.

    Perezida w'itsinda ry'abasenateri bo mu ishyaka ry'abademokarate, Chuk Schumer, yasabye Bob Menendez kwegura bwangu ku mwanya wa senateri, mu gihe ategereje ibihano azamenyeshwa tariki 29/10/2024.

    Amategeko yo muri Amerika ateganya ko ibyaha 16 byahamye Bob Menendez bishobora kumuviramo gukatirwa imyaka magana abiri na makumyabiri n'ibiri y'igifungo(222)!!

    Urukiko ruzatangaza ibihano bya Bob Menendez hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo muri Amerika habe amatora rusange, arimo n'aya Perezida w'icyo gihugu, bikaba bishobora kugira ingaruka ku mukandida Joe Biden, n'ishyaka ry'abademokarate muri rusange.

    Bihemu Bob Menendez w'imyaka 70 y'amavuko, we yateganyaga kwiyamamariza umwanya wa senateri nk'umukandida wigenga.

    The post Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imana-ihora-ihoze-wa-musenateri-wo-muri-amerika-bob-menendez-wahozaga-u-rwanda-ku-nkeke-yafatanywe-igihanga-cya-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imana-ihora-ihoze-wa-musenateri-wo-muri-amerika-bob-menendez-wahozaga-u-rwanda-ku-nkeke-yafatanywe-igihanga-cya-ruswa

  • “Nkunda abakunzi ba Rayon Sports na Kigali” Umunya-Brésil Robertinho mu muryango ugaruka muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'umunya-Brazil wanditse amateka muri Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho', mu muryango ugaruka muri iyi kipe.

    Robertinho wagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018 ari mu biganiro bya nyuma n'iyi kipe yambara ubururu n'umweru ngo abe yayigarukamo.

    Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Robertinho yaciye amarenga ko kugaruka muri iyi kipe, yagize ati 'Ndi ku isoko. Nkunda abakunzi ba Rayon Sports na Kigali.'

    Amakuru ni uko ibiganiro ku mpande zombi bigeze kuri 90% nk'uko bitangazwa na Sam Karenzi, aho uyu mutoza ashaka umushahara w'ibihumbi 6$ ariko ikipe ikaba ibona ko yifuza umurengera.

    Source : https://yegob.rw/nkunda-abakunzi-ba-rayon-sports-na-kigali-umunya-bresil-robertinho-mu-muryango-ugaruka-muri-rayon-sports/

  • Umunyarwanda Lt. Nkubito Kevin wari mu Gisiri… – #rwanda #RwOT

    Sous-Lieutenant Nkubito Kevin wari ufite imyaka 29 y’amavuko yapfanye n’abantu babiri bari kumwe nawe mu modoka ndetse amakuru avuga ko bose bari abasirikare. Ni impanuka yabaye mu Ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ibera i Sheffield, mu Majyepfo ya New Brunswick muri Canada.

    Polisi ya Canada [Royal Canadian Mounted Police: RCMP] yatangaje ko imodoka yari itwaye aba barisikare bo mu mutwe wa Oromocto yataye umuhanda, igonga igiti, ifatwa n’umuriro irakongoka, maze abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin, bitaba Imana. 

    RCMP yatangaje ko iyi modoka yerekezaga Iburasirazuba ku muhanda wa 105, ikaba yakoze impanuka ubwo yari igeze mu birometero 30 mu Burasirazuba bwa Fredericton. Yavuze ko hazakorwa ibizamini bya ‘Autopsie’ kugira ngo hamenyekane neza imyirondoro y’abantu bose bahitanywe n’iyi mpanuka ndetse hanamenyekane icyayiteye.

    Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Nkubito Kevin, yabwiye inyaRwanda ko ari ibyago bikomeye kubura umuntu nka Nkubito Kevin wari ukiri muto dore ko yabonye izuba mu 1995, bivuze ko yari afite imyaka 29 gusa. Yavuze ko uyu musore yari amaze imyaka itatu mu ngabo za Canada, akaba yabaga muri icyo gihugu hamwe n’umuryango we.

    Amarira ni yose ku miryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka y’imodoka. “Kwakira ko utariho byananiye.” Ni ubutumwa bw’umwe mu nshuti za Lt. Nkubito Kevin, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yasutse amarira, akananirwa kwakira amakuru y’incamugongo yakiriye. Undi ati “Unaenda mapema Kevin wetu” [Ugiye kare Kevin wacu].

    Lt. Nkubito Kevin yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye muri Canada

    Uyu musore yari amaze imyaka itatu gusa mu gisirikare cya Canada

    Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi na cyane ko yari akiri muto

    Polisi ya Canada yatangaje ko imodoka yari itwaye Lt Nkubito Kevin na bagenzi be yataye umuhanda, igonga igiti, ihita ikongoka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145040/umunyarwanda-lt-nkubito-kevin-wari-mu-gisirikare-cya-canada-yitabye-imana-azize-impanuka-145040.html

  • Ngororero: Uyu mwaka uzasiga abafite amashanyarazi bageze kuri 94% – #rwanda #RwOT

    Aka karere gatangaza ko ingo zigera ku 24,000 ari zo zigiye guhabwa umuriro w'amashanyarazi zizamure ijanisha ry'abawufite uyu munsi bangana na 57.8% by'abahatuye bigere kuri 94%.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye IGIHE ko aba baturage bagiye guhabwa amashanyarazi binyuze mu mushinga mugari wa miliyari 23.5$.

    Ni umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi uri gukorera mu mirenge yose y'aka karere ugashyirwa mu bikorwa n'ikigo cyitwa CEGELEC gifatanyije na Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG). Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023 ubu ukaba ugeze ku ijanisha rya 60%.

    Meya Nkusi yavuze ko guha abaturage benshi umuriro w'amashanyarazi byitezweho kuzamura imibereho myiza yabo n'iterambere ry'ubukungu by'umwihariko gutuma urubyiruko rwugarijwe n'ubushomeri rubona akazi.

    Yagize ati 'Kubona amashanyarazi bihindura ibintu byinshi. Bitanga akazi, kandi twizera ko urubyiruko rwacu ruzabasha gutangiza ama-salon n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi bisaba amashanyarazi. Ibyo bizatezaza imbere imibereho yabo kandi babashe kwinjiza amafaranga abafasha aho batuye'.

    Uyu muyobozi yemera ko kuba hari abaturage badafite umuriro w'amashanyarazi muri aka karere byabaye imbogamizi mu iterambere nk'uko binashimangirwa n'abaganiriye na na The New Times.

    Muziranenge Acsa ucururiza mu isantere ya Kabaya muri Ngororero avuga ko kutagira umuriro uhagije bibabera imbogamizi ikomeye.

    Yagize ati 'Akenshi tugira ikibazo cyo kubura umuriro kandi n'uwo dufite ntuhagije ku gukoresha bimwe mu bikoresho bikenera mashanyarazi. Nk'iyo nshomestse kettle, amatara yose ahita azima,ntiboroshye'.

    Umuhoza Yvonne na we yavuze ko kutagira umuriro w'amashanyarazi ari ikbazo gikomeye by'umwihariko ku batuye mu bice bya kure y'aho uri kuko bagorwa cyane no gukoresha ibikoresho biwukenera.

    Ibarura rusange rya gatanu ku baturage n'imiturire rya 2022 ryakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare rigaragaza ko abaturage bagera kuri 40% by'abatuye muri Ngororero ari bo bafite amashanyarazi. Abandi 39% bacana amatoroshi ya telefone, abagera 15% bacana inkwi, 1.7 bagakoresha amatara ya peteroli naho abagera kuri 1.3% bacana buji.

    Ubuyobozi buvuga ko uyu mwaka uzasiga abatuye Ngororero bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kuri 94%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-uyu-mwaka-uzasiga-abafite-amashanyarazi-bageze-kuri-94

  • Ikipe ya Police FC yakoze imyitozo irimo abak… – #rwanda #RwOT

    Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pele Stadium, ikaba yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Ashraf Mandela Mugume, Richard Kirongozi, Musanga Henry, Ishimwe Christian, Iradukunda Simeon, David Chimezie Yakubu Issah n’abandi.

    Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC, yemeza ko imyitozo bamaze igihe imaze kubafasha cyane. Ubu dufite isura nziza uhereye ku mbaraga ndetse n’igihaha. Twatangiye ubona abakinnyi babura byinshi ariko kuri ubu bamaze kumenyera, navuga ko ku kigero cya 95% ikipe iri mu mwuka mwiza.

    Kanda hano urebe imyitozo yose ndetsen’ibiganiro cya Mashami Vincent


    Kirongozi amerewe neza muri Police FC 

    Peter na Akuki bakoze imyitozo itarimo gukora ku mupira 

    Mashami Vincent afite icyizere ko uyu mwaka bizagenda neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145038/ikipe-ya-police-fc-yakoze-imyitozo-irimo-abakinnyi-hafi-ya-bose-video-145038.html