Blog

  • Ibishya ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara nyuma y'ivugururwa ry'Itegeko – #rwanda #RwOT

    Ni Itegeko Nº 049/2024 ryo ku wa 04 Kanama 2024 rihindura Itegeko Nº 003/2016 ryo ku wa 30 Weruwe 2016.

    Annet Kokundeka, ukuriye Ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yavuze ku impinduka z'ingenzi zongerewemo zigamije kwita ku muryango cyane cyane umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n'umwana yibarutse.

    Uwo muyobozi kandi avuga ko mu Itegeko rivuguruye, abakozi b'abagore babyaye bafite uburenganzira bwo guhabwa ikiruhuko cy' ibyumweru 14 bikurikirana, harimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara bingana n'iminsi 98, bivuye ku byumweru 12 bingana n'iminsi 84.

    Uwo muyobozi akomeza asobanura ko bitakiri ngombwa ko umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara asabwa umusanzu nibura w 'ukwezi kumwe kibanziriza icyo kiruhuko.

    Yavuze ko mu gihe umukozi w'umugore yabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikirukuko kingana n'ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

    Umukoresha yishyura mu gihe cy'ibyumweru bitandatu, umushahara w'umukozi w'umugore wabyaye umwana upfuye na ho urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, rukamwishyura ibyumweru bibiri bya nyuma.

    Ikindi kandi akavuga ko mu gihe umukozi w'umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n'iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara w'umukozi ukomeza kwishyurwa nk'uko bikorwa ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

    Annet Kokundeka yibukije ko umukozi w'umugore ukuyemo inda yari atwite mbere y'ibyumweru 20 kuva asamye, ahabwa ikirukuko cy'uburwayi hakurikijwe amategeko abigenga.(Iteka rya Minisitiri n002 /MIFOTRA /23 ryo kuwa 01/08/2023 mu ngingo yaryo ya 56).

    Umukozi w'umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera ahabwa ikiruhuko kingana n'iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy'amezi icyenda.

    Muri iki gihe, umukoresha n'urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, buri wese yishyura umukozi w'umugore wabyaye, kimwe cya kabiri cy'umushahara.

    Ku rundi ruhande, umukozi w'umugore umaze gufata ikiruhuko gitangwa kuko yabyaye umwana utagejeje igihe, afite uburenganzira bwo gufata ikiruhuko cyo kubyara kingana n'ibyumweru 14.

    Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu igazeti ya Leta, ariko agaciro karyo kagatangira uhereye ku itariki 02 Kanama 2023, kugira ngo abakoresha bahaye abagore ikiruhuko cyo kubyara cy'ibyumweru 14 bashingiye ku iteka rya minisitiri 02/ MIFOTRA/23 ryo ku 1 /08/2023 ariko bakaba barasubijwe amafaranga y'ibyumweru bitandatu babashe gusubizwa amafaranga y'ibyumweru bibiri by'inyongera batahawe.

    Muri iri tegeko rishya kandi, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo kubyara yasobanuye ko igihe ntarengwa kugira ngo umukoresha asabe gusubizwa ibyishyuwe umugore wabyaye kitagomba kurenza amezi atandatu, abarwa uhereye igihe umugore yaviriye mu kiruhuko cyo kubyara ,aho mbere habarwaga amezi atandatu kuva umugore abyaye.

    Kugira ngo RSSB yorohereze abakoresha gusaba gusubizwa amafaranga bahembye umugore wabyaye, hashyizweho urubuga rw'ikoranabuhanga rubafasha.

    Jean de Dieu Tugirimana, umwe mu bakozi ba RSSB bubatse uru rubuga avuga ko kugira ngo umukoresha asabe gusubizwa amafaranga yatanze ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, anyura ku rubuga www.ishema.rssb.rw, akiyandikisha nk'umukoresha, akabasha kumenyakanisha (Déclarer) imisanzu, ndetse no gusabiramo gusubizwa amafaranga ajyanye n'ay'ikiruhuko cy'umugore wabyaye.

    Abasha kandi no kuzuzamo inyandiko zose zisabwa, harimo icyemezo cy'amavuko cy'umwana (Birth certificate), impapuro zigaragaza ko umugore yishyuwe imishahara ye yose mu gihe cyo kubyara (payslips), Inyandiko y'umukoresha ihamya ko umugore ari mu kiruhuko cyo kubyara ( leave form) ndetse n'ibyemezo bya muganga wemewe na Leta byemeza ko hari ibibazo umugore cyangwa umwana bagize biturutse ku kubyara igihe ibi bibazo byabayeho

    Kokundeka asaba abakoresha kubahiriza Itegeko ry'umurimo ndetse n'ay'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda, kugira ngo abakozi bashobore guhabwa ibyo Amategeko ateganya.

    Itegeko rigena ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ryaravuguruwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-ku-bigenerwa-umugore-uri-mu-kiruhuko-cyo-kubyara-nyuma-y-ivugururwa-ry

  • Joackiam Ojera yaba yaravuye ku izima? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse akanahabwa amafaranga make ku yo bavuganye ariko akaza gushaka kwisubiraho, Joackiam Ojera ashobora kuba yaravuye ku izima yemera gukinira ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.

    Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Arab Contractors yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

    Ubwo yajyaga mu Misiri yasize asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse agira n’amafaranga ahabwa cyane ko yerekaga iyi kipe ko hari ibibazo ashaka gukemura.

    Uyu mukinnyi nyuma yo kugera mu Misiri akitwara neza bivugwa ko yahise abona indi kipe imwifuza muri icyo gihugu akaba yumva atagaruka mu Rwanda bityo yamaze kumenyesha Police FC ko yumva ataza bamureka akabasubiza amafaranga bamuhaye ibintu Police FC idakozwa.

    Mu kwezi gushize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umunyamabanga wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yavuze ko uwo mukinnyi atari mu bandi ubwo rero atari uwa Police FC.

    Gusa umutoza Mashami Vincent akaba yemeje ko Ojera Joackiam ari umukinnyi wa bo bategereje.

    Ati “Ojera ni umukinnyi wacu, ariko bitewe na shampiyona akinamo harimo ibirarane byinshi byagiye biterwa na Al Ahly ndetse na Zamalek basubika imikino myinshi, rero urumva ko na bo ntibararuhuka baracyari mu kazi, ni yo mpamvu mutamubona ariko na we turimo turakora ibishoboka byose ngo turebe ko twamubona vuba hashoboka.”

    Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by’Amadorali.

    Kera kabaye Ojera ashobora kuba yavuye ku izima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/joackiam-ojera-yaba-yaravuye-ku-izima

  • Perezida Joe Biden Yanduye COVID-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden Yanduye COVID-19

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanduye COVID-19, nk'uko byatangajwe n'ibiro bye bivuga ko yapimwe ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, bagasanga yarayanduye.

    Ibikorwa bya Joe Biden Muri Las Vegas

    Biden w'imyaka 81, yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Las Vegas, aho yaniteguraga gutanga ijambo mu nama ngarukamwaka ya UnidosUS. Ni bwo yagaragaweho n'ibimenyetso bya COVID bamupimye barayimusangana. Icyo gihe, yari yitabiriye ibikorwa bitandukanye, birimo guhura n'abayobozi ba sosiyete z'abanyamerika ndetse n'abashinzwe iterambere ry'ubukungu muri ako gace.

    Ibyatangajwe n'Umuganga wa Perezida

    Umuganga we yavuze ko Biden yahawe dose ya mbere y'umuti wa Paxlovid, hanyuma akaba agiye kwishyira mu kato mu rugo rwe muri Rehoboth Beach, Delaware nk'uko amabwiriza y'Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo abiteganya. Uyu muti wa Paxlovid ukoreshwa cyane mu kuvura abarwayi ba COVID-19 bakuze cyangwa bafite ibyago byinshi byo kuremba.

    Ubutumwa bwa Karine Jean-Pierre

    Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karine Jean-Pierre, yavuze ko ubutumwa bw'umuganga bwagaragaje ko 'Perezida yagaragaje ibimenyetso byo guhumekera hejuru, birimo gushoka kw'amazi yo mu mazuru kwa hato na hato, agakorora kadashira ndetse no kumva atameze neza muri rusange.' Yakomeje avuga ko Perezida akomeje gukurikiranwa n'itsinda ry'abaganga be kandi ko afashwa mu buryo bwose bushoboka kugira ngo agaruke mu buzima busanzwe.

    Gusubika Inama ya UnidosUS

    Abari bateguye inama Biden yagombaga kuvugamo ya UnidosUS, bamenyesheje abatumirwa ko yababajijwe n'uko atabashije kuyitabira, na bo bahamya ko bavuganye akabahamiriza ko yasanzwemo COVID-19. Inama ya UnidosUS ni imwe mu nama zikomeye muri Amerika yibanda ku guteza imbere uburenganzira n'iterambere ry'abaturage bakomoka muri Amerika y'Amajyepfo no hagati. Kuri iyi nshuro, yari igamije kungurana ibitekerezo ku mikorere y'ubukungu no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abo baturage.

    Gahunda za Biden zishobora Guhinduka

    Kuba Perezida Biden yanduye COVID-19 bishobora kugira ingaruka ku ngendo n'ibikorwa yari afite muri gahunda ye. Mu byumweru biri imbere, yari ateganyijwe gusura ibihugu bitandukanye byo muri Aziya no guhura n'abayobozi b'ibihugu by'inshuti za Amerika mu rwego rwo gukomeza umubano n'ubufatanye mpuzamahanga.

    Inkomoko y'Inkuru: Inkuru yatangajwe na CNN.

    The post Perezida Joe Biden Yanduye COVID-19 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-joe-biden-yanduye-covid-19/

  • Gitinyiro ibintu ibishyize ku rundi rwego! APR FC igiye kuzana rutahizamu wanyuze mu makipe akomeye i Burayi nko mu Bufaransa aje kuyifasha muri CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aprfc ishobora kwibikaho rutahuzamu unyura ku mpande witwa Jules Keita bakunda kwita 'Baba Neymar' akaba akomoka muri Guinea Conackry.

    Uyu musore ufite imyaka 25 y'amavuko akinira ikipe y'igihugu ya Guinea ndetse yakiniye amakipe akomeye kumugabane w'uburayi nka Dijon, Lens zombi zo mubufaransa ndetse na CSK Sofia yo muri Bulgarian.

    Yaje guhura n'ibibazo yagiranye na lens bituma agaruka iwabo murugo aho yakiniraga As karoum, ibiganiro na aprfc bigeze kure kugira ngo aze kuyifasha muri CAF Champions League.

    Source : https://yegob.rw/gitinyiro-ibintu-ibishyize-ku-rundi-rwego-apr-fc-igiye-kuzana-rutahizamu-wanyuze-mu-makipe-akomeye-i-burayi-nko-mu-bufaransa-aje-kuyifasha-muri-caf-champions-league/

  • Indorerezi za ICGLR zanyuzwe n'ibyo zabonye mu matora yo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izi ndorerezi zaturutse mu bihugu binyamuryango bya ICGLR ari byo Kenya, Tanzania, Sudani y'Epfo, Zambia n'u Rwanda rutari ruhagarariwe, kongeraho izo mu Bunyamabanga Bukuru bw'uyu Muryango

    Raporo izi ndorerezi zamuritse ivuga ko muri rusange amatora yo mu Rwanda yagenze neza kandi agakorwa mu mahoro kuva mu kuyategura kugera arangiye, kandi ibi bikaba mu gihugu hose.

    Umunyamabanga Mukuru wa ICGLR, Moses Moyo yagize ati 'Amatora yakozwe mu mahoro bituma buri mutarage wa Repubulika y'u Rwanda abasha gukoresha uburenganzira bwe muri demokarasi bwo gutora nubwo iminsi 20 yo kwiyamamza itari ihagije.”

    Izi ndorerezi kandi zabonye ibyumba by'itora byose byari biteguye mu buryo bufasha abaturage gutora mu ibanga ndetse n'umutekano ucunzwe neza.

    Yagize ati 'Hari hari abashinzwe umutekano bahagije ku masite yose y'itora twagezeho kandi bakoraga mu buryo bwa kinyamwuga kandi bayitondeye cyane. Mu butumwa twari dufite twishimiye kuvuga ko nta wigeze yerekwa aho atora kuri site z'itora zose twagezeho.”

    Izi ndorerezi kandi zavuze ko zanyuzwe no kubona buri shyaka ryari rihagarariwe kuri site y'itora.

    Izi ndorerezi kandi zagaragaze ko zabonye abakozi bahagije kuri site z'itora ndetse zagezeho ndetse 70% muri bo bakaba bari abagore bigaragaza uburyo bisanga muri politiki n'uburyo abataye indangamuntu zabo bafashwaga gutora bafashijwe kurebera umwirondoro wabo mu ikoranabuhanga ku buryo nta wahejwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indorerezi-za-icglr-zanyuzwe-n-ibyo-zabonye-mu-matora-yo-mu-rwanda

  • Kurwanya ibyonnyi mu bihingwa bigeze kuri 70% by'ubuso buhingwa – #rwanda #RwOT

    Imihindagurikire y'ibihe yatumye mu buhinzi haduka udukoko n'indwara bitari bisanzwe birimo nkongwa idasanzwe (Fall amyworm) mu bigori, utumatirizi mu myembe (mango mealybugs), urunyo rw'inyanya (Tuta absoluta) n'ibindi.

    Abahanga mu by'ubuhinzi bagaragaza ko imiti yica udukoko ikoreshwa nyuma y'izindi ngamba zigamije gutuma umusaruro wiyongera zirimo gukoresha imbuto z'indobanure zaguzwe ahantu hizewe, gukoresha ifumbire mvaruganda n'imborera, guterera igihe, kubahiriza intera yo guteraho, kuvomerera mu gihe imvura ari nkeya, gusura umurima kenshi ngo ibyonnyi bitazazamo utabizi n'ibindi.

    Imibare igaragaza ko mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 A ubuhinzi bwakorewe ku mpuzandengo ya 58% by'ubuso bwose bw'igihugu.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, ushinzwe iterambere ry'Ubuhinzi, Uwamahoro Florence yabwiye IGIHE ko kugeza ubu 70% by'ubuso buhingwa bwose bukoreshwaho uburyo butandukanye bwo kurwanya ibyonnyi n'indwara mu bihingwa.

    Ati 'Umuti ukoreshwa nk'igisubizo cya nyuma, ariko muri rusange mu guhangana n'indwara n'ibyonnyi tubona ko byibura ubuso bungana na 70% by'ahahinze burwanywaho indwara cyangwa ibyonnyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo n'ikoreshwa ry'iyo miti.'

    Uwamahoro yanavuze ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by'imiti ikoreshwa mu buhinzi ikoreshwa mu buhinzi bw'ibirayi.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 A, ibirayi byahinzwe kuri hegitari 54,048 bitanga umusaruro ungana na toni 8.5 kuri hegitari imwe y'umuhinzi uhinga ku buso buto, mu gihe abahinzi banini bo basaruye impuzandengo ya toni 12.9 kuri hegitari.

    RAB igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 yatanze nkunganire y'imiti yo kurwanya ibyonnyi ingana na litiro 3000, igenda izamuka uko imyaka yigira imbere kuko mu 2022/2023 hatanzwe litiro 4000 z'imiti muri nkunganire. Muri iyo myaka ine hatanzwe nkunganire y'imiti yica ibyonnyi igera kuri litiro 14.200.

    Ubuso burenga 70% buhingwa mu Rwanda bukoreshwaho gahunda zo kurwanya ibyonnyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurwanya-ibyonnyi-mu-bihingwa-bigeze-kuri-70-by-ubuso-buhingwa

  • Mu Marangamutima menshi rutahizamu werekeje muri APR FC yasezeye ku ikipe ye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Nigeria wakiniraga Enugu Rangers, Chidiebere Nwobodo wamaze kugera muri APR FC, yasezeye ku ikipe ye avuga ko izamuhora ku mutima.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Chidiebere yageze muri Tanzania aho APR FC iri muri CECAFA Kagame Cup aho yari aje kurangizanya na yo.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 akaba yaciye amarenga ko we na APR FC bamaze kumvikana kuko yamaze gusezera kuri Enugu Rangers yari amazemo imyaka 4.

    Mu ibaruwa ye yagize ati “Ndashimira amahirwe nahawe yo kuba muri uyu muryango w’ikipe ya Rangers, uburyo nashyigikiwe guhera ku munsi wa mbere njyeze hano byari ntagereranywa. Iyi myaka 4 itambutse yambereye igihe cyo kwiga njye n’umuryango wanjye. Rimwe twaratsinze ubundi turatsindwa gusa nta gushidikanya byari ubunararibonye mu buzima.”

    Yakomeje agira ati “Ku bakinnyi bagenzi banjye, abatoza n’ubuyobozi mwese mwabigizemo uruhare. Ku bafana nta magambo mfite nababwira gusa nzahora iteka mbashimira byimazeyo. Mbifurije amahirwe buri gihe.”

    Chidiebere Nwobodo Johnson w’imyaka 20 akaba yarafashije Enugu Rangers kwegukana shampiyona ya 2023-24 cyane ko yari umukinnyi ubanzamo.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-marangamutima-menshi-rutahizamu-werekeje-muri-apr-fc-yasezeye-ku-ikipe-ye

  • Abakinnyi bose bari tayari! APR FC iri kubarizwa muri Tanzania yasoje imyitozo yitegura Al Hilal Benghazi itozwa na Florent Ibenge Ikwanga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo gucakirana na Al Hilal ya Florent Ibenge, itaratsindwa igitego muri CECAFA Kagame Cup 2024, umukino uzaba kuri uyu wa Gatanu.

    Umukino wa APR FC na Al Hilal, uzasiga ikipe imwe ikatishije itike y'umukino wa nyuma ndetse APR FC itsinze uyu mukino izagera ku mukino wa nyuma n'intego yo gukuraho ipfunwe bafite ryo kudatwarira igikombe hanze ibyakozwe na ATRACO 2009 na Rayon Sports 1998.

    Uyu mukino kandi ni umunzani mwiza mbere yo guhura na Azam SC yo muri Tanzania, mu mukino wa CAF Champions League.

    Al Hilal ni ikipe izobereye amatsinda ya CAF, APR FC irota kujyamo, bivuze ko uyu mukino uzaba isura nyayo y'uko bakomeza imyiteguro ya Azam FC.

    Muri iyi CECAFA Kagame Cup 2024, APR FC yatsinze ibitego 3, yinjizwa 1, izahura n'ikipe ifite ubwugarizi bwiza kuyirusha kuko itinjijwe igitego mu mikino 3, APR FC yo yinjije igitego muri buri mukino.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bose-bari-tayari-apr-fc-iri-kubarizwa-muri-tanzania-yasoje-imyitozo-yitegura-al-hilal-benghazi-itozwa-na-florent-ibenge-ikwanga-amafoto/

  • REG WBBC yazanye umunyamerika yakosoye APR WBBC isoza ku mwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG WBBC yasoje ku mwanya wa mbere muri shampiyona isanzwe (regular season) y’icyiciro cya mbere mu bagore mu mukino wa Basketball nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 73-58.

    Mu ijoro ryakeye muri Lyce de Kigali hakinwaga umukino usoza shampiyona y’abagore kuri REG WBBC wayihuje na APR WBBC igifite umukino w’ikirarane, gusa wari umukino ukomeye kuko wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe isoza shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona mbere y’uko bajya muri kamarampaka.

    REG WBBC yari yawiteguye neza kuko yari yamanuye abakinnyi nk’umunyamerika Uking Kristina Morgan wahasanze Philoxy Destiney biyongera ku bandi bakinnyi beza b’iyi kipe nka Micomyiza Rosine n’abandi.

    Ni umukino woroheye cyane REG kuko agace ka mbere yagatsinze amanota 27-15.

    APR yagurukanye imbaraga mu gace ka kabiri maze abakinnyi nka Hosendove n’Akimana Tetero bayifasha kugabanya amanota bagatsinda 14-8. Amakipe yagiye kuruhuka ari 35 ya REG kuri 29 ya APR.

    Aha APR yumvaga ko bigishoboka cyane ko amanota 6 ari amanota make muri Basketball kuyakuramo biba byoroshye, gusa baje kugorwa n’agace ka gatatu kuko abakinnyi nka Philoxy utagize agace ka kabiri keza yari ahagaze bwuma, Rosine wari mwiza cyane mu gutera mu gakangara na Kristina werekanye ko icyamuzanye ari uguhaha, byatumye batsinda aka gace amanota 24-14 maze icyizere kuri izi ntare z’ingore gitangira kuyoyoka.

    APR yaje kwikamata itsinda agace ka kane ari na ko ka nyuma 15-14, gusa byarangiye itakaje umukino ku manota 73-58.

    Micomyiza Rosine bakunda kwita Cisse wa REG WBBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 30.

    APR WBBC ntiyorohewe n’umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-wbbc-yazanye-umunyamerika-yakosoye-apr-wbbc-isoza-ku-mwanya-wa-mbere-amafoto

  • Mu mwambaro wa Gikundiro, Rutahizamu w’umunya Congo Brazzaville amaze gusinyira Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Prinsse Elenga Kanga Junior w'umunya-Congo Brazzaville wari umaze iminsi mike ageze i Kigali.

    Prinsse Elenga Junior yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 azageza muri 2026, akaba yarakinaga mu ikipe ya AC Vita Club isanzwe ikinamo Héritier Luvumbu Nziga watandukanye na Gikundiro mu mwaka w'imikino ushije.

    Source : https://yegob.rw/mu-mwambaro-wa-gikundiro-rutahizamu-wumunya-congo-brazzaville-amaze-gusinyira-rayon-sports-amafoto/