Blog

  • Nyanza igiye kwizihiza imyaka 125 ibaye Umujyi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yagiranye ikiganiro na IGIHE aho yasobanuye birambuye igikorwa bari gutegura cy'Isabukuru y'Imyaka 125 ishize Nyanza ibaye Umujyi. Imitegurire yacyo, uruhare rwacyo mu iterambere ry'Akarere ka Nyanza mu gukomeza kakaba Igicumbi cy'Umuco.

    IGIHE : Kwizihiza uyu munsi byatekerejwe bite?

    Meya Ntazinda: Iyo dukurikiye amateka n'inyandiko tubona ni uko umujyi washinzwe mu 1899. Mu by'ukuri bavuga ko umwaka wari ugitangira, twakagombye kuba twarawijihije ugitangira ariko tugenda tuvuga ngo reka tubanze twitegure neza.

    Twaravuze ngo reka tuwukore mu kwezi kwa cyenda [Nzeri 2024], twamaze kwitegura neza. Twabimenyesheje abantu kandi turizera neza ko bazawitabira uko bikwiye.

    Umujyi washinzwe ubwo Umwami Yuhi V Musinga yafataga icyemezo cyo gutura muri Nyanza bihoraho atongeye kugira aho atura hagenda himuka nk'uko abami babikoraga icyo gihe.

    Ubwo rero nibwo tuvuga ko umujyi wabayeho, hari mu 1899. Tumaze kubona ayo mateka yose n'inyandiko zibivuga ni bwo twavuze tuti ko imyaka 125 ishize rero twareba uburyo twakwizihiza isabukuru.

    Mu by'ukuri isabukuru zibaho ariko iy'imyaka 125 yo murumva ko ari ikintu gikomeye cyane. Niko twavuze tuti reka dutegure iyo sabukuru ariko tunagamije kwerekana Nyanza uko yabayeho kuva icyo gihe cyose, uko yagiye itera imbere kugeza uko tuyifite uyu munsi imeze gutya.

    Hateguwe uyu munsi hagamijwe iki?

    Tuzaba turebera hamwe rero, uti ese ko Nyanza iteye gutya, ifite ibikorwa remezo, ifite abantu, ifite iterambere, ese turayerekeza hehe?

    Aho nibwo twavuze ko tugomba gufata icyerekezo tumaranye iminsi cyo kuba Igicumbi cy'Umuco koko, mu by'ukuri ari izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka.

    Murumva nk'umujyi washinzwe mbere, wabaye umurwa mukuru kuva icyo gihe, ufite ibikorwaremezo, ufite ibintu byinshi binyuranye.

    Hari ibyagiye bishyirwaho n'umwami ariko na nyuma yaho hagenda haza ibikorwa remezo kugeza aho uyu munsi tubona ko Nyanza iteye imbere ariko kandi tunayifitiye icyerekezo cyo kuba koko izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku mateka n'umuco nk'uko tuza kugenda tubigarukaho.

    Umunsi w'isabukuru uzaba iteguye ite nyirizina?

    Igikorwa cy'Isabukuru y'imyaka 125 nk'uko nabivugaga ni isabukuru nini cyangwa se igikorwa kinini. Duteganya ko kizamara icyumweru, kikazava ku itariki ya 2 kikageza ku ya 9 Nzeri 2024.

    Harimo ibikorwa binyuranye duteganya gukora by'umwihariko imurikabikorwa cyangwa se imurika ry'ibikorwa by'amateka ya Nyanza n'uburyo yagiye itera imbere kugeza uyu munsi, habemo iserukiramuco.

    Imurikabikorwa rizabera ahantu hanyuranye kubera ko dufite ahantu nyaburanga henshi hasurwa kandi hose hagiye hafite umwihariko waho.

    Tuvuge tugiye kumurika ibirebana n'ubutabera, dufite inzu yahoze ari Urukiko rw'Umwami. Uyu munsi dukoreramo nk'inzu ntangamakuru ku bukerarugendo. Dufite inzu ndangamurage y'abami, dufite n'inzu ndangamurage yo kwigira.

    Aho hose tuzahakorera bitewe n'ibyo tuzaba tumurika. Hari byinshi rero tuzamurikamo, hari ibirebana n'ayo mateka. Hari ibirebana n'ibyakoreshwaga icyo gihe, inzoga zengwaga.

    Ushaka umutsama azawuhasanga, ushaka inturire azayihasanga n'ibindi?

    Uyu munsi duteganya ko mu iserukiramuco tuzagiramo ibitaramo binyuranye, tugende twerekana uburyo amateka yagiye akura cyangwa se n'umuco wagiye ukura, ibyinshi byerekana Umuco Nyarwanda.

    Nyanza yatangiye kubaho mu gihe cy'abami ariko hari uburyo mu gihe cy'abakoroni yari ibayeho ntavuga uyu munsi kuko tuzabimurika icyo gihe. Hari igihe cya Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri, igihe cya nyuma ya Jenoside kugeza uyu munsi ubwo muri Nyanza byagiye bitera imbere.

    Ibitaramo n'ibirori bizaba bimeze bite?

    Hazaba ibitaramo by'abaturage bose, ibitaramo byihariye ariko icyo gihe tuzakora n'imikino. Muzi neza ko Rayon Sports ivuka i Nyanza hano iwacu, tuzayitumira izaze icyo gihe turebe umunsi dukine umukino w'amateka, duteganya ko yakina na Mukura VS.

    Mukura VS kandi navuga ko ari ikipe y'imvandimwe bituranye, byavukanye, byakuranye, byabanye igihe kinini niyo duteganya ko bizakina.

    Tuzakora kandi filime mbarankuru yo kugira ngo ibi byose tubyerekane no mu mashusho mu rwego rwo kugira ngo turebe aho Nyanza duteganya no kugira ihuriro ry'ishoramari igana.

    Aho tuzahagaragariza amahirwe yose ahari muri Nyanza, dushishikariza abafite imari kuyihashora kuko uyu munsi dufite imishinga myinshi yateza imbere Nyanza kurusha uko imeze uyu munsi kandi Abanyenyanza ni abantu biyubatse twizera ko bazaboneka kugira ngo banashore imari muri Nyanza igatera imbere kurushaho.

    Ese Nyanza igeze he yiyubaka?

    Iyo ukurikiye amateka ya Nyanza byonyine mu myaka 30 tumaze u Rwanda rubohowe, ubona ko hari intambwe ikomeye yatumye tunatekereza ngo ese ko Nyanza ari Igicumbi cy'Umuco n'Amateka, ni iki twabyazamo Umuco Nyarwanda?

    Hari ibisubizo twagiye twishakamo nk'Abanyarwanda bishingiye ku muco wacu, tukigira ku mateka yacu harimo na kaburimbo yageze aha nyuma ya Jenoside, icyo ni igikorwa gikomeye cyane.

    Hari ibindi bikorwa tuzi byagiye bibaho. Dufite ILPD [Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko], dusanganywe amashuri asanzwe ateye imbere kurushaho ku buryo abana batsinda neza.

    Dufite amashanyarazi, amazi mu gihugu hose arahari ariko muri Nyanza yari mu gace gato ko mu mujyi.

    Ibyo byose iyo tubirebye tukabona ibyo tumaze kugeraho, tukabona inyubako zihari, tukabona uyu munsi ari aho Intara ikorera, tubona ko twagira imbaraga zo kuvuga ngo reka noneho ibikorwaremezo tumaze kugira muri iyi myaka 30, tubibyaze umusaruro ariko tunashingiye ku muco wacu kuko niwo tugomba kuvomamo ibisubizo byacu.

    Izi ngoro ebyiri nazo zabayeho mu ntangiriro za 2000, zikurura abakerarugendo ku mwaka bari hafi y'ibihumbi 100. Intego ni uko byibura twakira abagera kuri miliyoni 1 ku mwaka.

    Aho niho tuzaba tuvuga ngo noneho Nyanza ni umujyi w'ubukerarugendo. Ni ibintu bizashoboka kuko dufite intego zo kugira ngo tuyigire izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka.

    Ni iki kizatuma Nyanza iba ikomeza kuba Igicumbi cy'Umuco n'Amateka?

    Turi guteganya kongera ibikorwa remezo, kongera ibisurwa tugamije ko Nyanza iba aho umuntu ajya gusura aricyo kimujyanye, aho kugira ngo ajye ahatambuka.

    Nicyo kintu twateguriye igenamigambi ry'igihe kirekire ryo kugira ngo [Nyanza Destination Master Plan] turebe icyatuma isurwa cyane.

    Niba dushaka abakerarugendo bagera kuri miliyoni, tugomba kwerekana icyo bazaza baje kureba kuburyo umuntu azajya ahaguruka i Burayi avuga ati 'Ngiye i Nyanza, agere ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera, afate umuhanda Perezida wa Repubulika yatwemereye, ahite aza rero ahasure'. Ni iki rero duteganyiriza i Nyanza?

    Uyu munsi dufite Urukari uyu munsi rukurura abakerarugendo hano nka 80%. Kurusura, amasaha atatu niyo menshi, icyo gihe rero ntabwo waba usuye ahantu ngo uhatinde ubashe no kugira ikindi kintu ukora.

    Umushinga warakozwe ku bufatanye n'Inteko y'Umuco ko hagaragara amateka koko arenze ayo tubona. Duteganya ko hakubakwa umurwa w'umwami koko.

    Buriya mu mateka iyo dusubiye inyuma tukareba umurwa w'Umwami Musinga ugaragara mu mafoto, wari ugizwe n'inzu 32.

    Aho harimo inzu z'abana, iz'abaja, iz'abagaragu, iz'abatware bashoboraga kurara baje i Bwami n'izindi. Turashaka rero kuhashyira inzu 16 zimeze nka Kambere, buri yose ifite icyo isobanura cyangwa igamije.

    Niba tuzuve tuti hari inzu ya Gihanga, umuntu uvuye i Burayi azajya abisaba, aze ayiraremo, yishyure Amayero yatuzaniye bucye agenda. Buri yose izaba ifite icyo ishinzwe gukora cyangwa amateka yayo.

    Uwo ni umushinga twamaze gukorana n'Inteko y'Ururimi n'Umuco ku buryo icyo ni kimwe mu byo duteganya. Turateganya kandi gukora Umudugudu Ndangamuco.

    Ni umushinga uzaba ugaragaza, ese Umuco Nyarwanda ni iki? Hari abazi ko Umuco Nyarwanda ari itorero ribyina. Umuco ni ubuzima bwose bw'Umunyarwanda.

    Niba dufite uburyo umwami yabagaho, Umunyarwanda usanzwe we yabagaho ate? Umunsi we wari uwuhe? Cyangwa se umwaka we wari uwuhe?

    Ntabwo tuzirengagiza kimwe mu biranga umuco nko kubyina ariko igikomeye tuzibandaho ni Ururimi rw'Ikinyarwanda. Uyu munsi na Perezida wa Repubulika ahora abigarukaho ati 'mugerageze muvuge Ikinyarwanda nk'Ikinyarwanda.' kuko birangira ururimi rutakiri ururimi.

    Uyu munsi tugomba kurubungabunga ku buryo tutazasigara tuvuga ururimi ruvangavanze nk'ibihugu bimwe na bimwe ubona bitarugira.

    Iyo umuco utagifite ururimi nawo uba urimo ugenda ucika. Tuzashyiraho uburyo bwo kurwigisha abatugana twerekana ubuzima bw'Umunyarwanda.

    Indyo Nyarwanda nayo uzajya uyihasanga. Muri ya sabukuru hazabaho no guteka Indyo Nyarwanda n'Indyo Nyafurika kugira ngo abantu bagende babona n'icyo byari bimaze.

    Uwo mudugudu uzongerwamo ubukorikori twagiye tugira mu mateka y'u Rwanda harimo n'ubucuzi. Uyu munsi umuntu ushaka amayugi, hari aho bayakora ariko turashaka uruganda rukora ariya ya Kinyarwanda.

    Hari amacumu cyangwa impuzu, ibyo byose umwana ntiwabimubwira ngo abimenye, ni ukubibasobanurira kugira ngo bamenye aho byavuye, aho tugeze uyu munsi n'aho twerekeza.

    Hari ibiti bya Kinyarwanda birimo imibirizi, imiyenzi, imigenge, bya bindi byose twavuga ngo byarangaga ubuzima bw'Umunyarwanda tuzabikoramo ubusitani bwabyo mu rwego rwo kubibungabunga kugira ngo bitazacika.

    Hari n'ibyabaga bifite icyo bisobanura mu Kinyarwanda, dufashe urugero nk'Umuko tuzi neza twese ko ari umurinzi. Imivumu usibye ibigabiro binini cyangwa ibyatewe cyera, muri iki gihe ntabwo ushobora kuwubona.

    Ibyo byose byari bifite akamaro. Umuvumu wavagamo imyambaro n'ibindi. Hari ibiti byavagamo imiti cyera, hari Inyabarasanya cyangwa imboga byose bizaba biri muri ubwo busitani.

    Icyuzi cya Nyamagana gifite amateka yacyo kuko kigaragaza icyerekezo abayobozi b'u Rwanda bari bafite nyuma y'uko babonye ko habaye Inzara ya Ruzagayura.

    Habaye izuba ryinshi rishobora kuba ryatera amapfa, Umwami Rudahigwa niwe wavuze ati 'reka dutangire uburyo bwo kuhira, ashinga kiriya cyuzi.'

    Turashaka kugikora neza kikerekana ayo mateka akagenda agaragazwa cyangwa se yigishwa abantu, ariko ntitunatakaze ibyiza twari twaragezeho.

    Kiriya cyuzi n'Umudugudu Ndangamuco bizaba bisa n'ibifatanye ariko noneho kiriya cyuzi kikaba ikigendwa. Tzacyoza neza kuburyo uwashaka koga amera nk'uri ku mazi.

    Ni bande bazitabira iyi Sabukuru y'imyaka 125?

    Abantu bose bakwiriye kuzaza kwitabira iyi sabukuru kuko n'ijya kurangira tuzagira umwanya munini wo kugira ngo bidagadure na nyuma y'umukino.

    Tuzakina n'amagare nubwo atari Umuco Nyarwanda kuko tureba n'ibyo twagiye tugeraho bindi.

    Twishimira ko hari n'ibindi bikorwa remezo twujuje muri Nyanza aho huzuye inzu mberabyombi iri ku rwego rugezweho ishobora kwakira abantu barenga 1000 kandi ifite ibyangombwa bigezweho.

    Abantu rero bakeneye gukora ibitaramo, bakeneye gukora ubukwe, ni inzu y'icyerekezo mbese nawe utekereze izu twubatse uyu munsi duteganya ko izamara imyaka 30 ikigezweho.

    Ndararikira abantu bose gusura Nyanza kandi bakazitabira iserukiramuco. Babishyire muri gahunda kuko 'Ihuriro ni Ihuro'.

    Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko muri Nzeri aka Karere kazizihiza imyaka 125 kabaye umujyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda aganira n’umunyamakuru wa IGIHE.

    Meya Ntazinda ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE amusobanurira impamvu yo kwizihiza imyaka 125 aka Karere kamaze kabaye Umujyi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-igiye-kwizihiza-imyaka-125-ibaye-umujyi-wa-mbere

  • Imyanya y'Inteko Ishinga Amateko y'u Rwanda izasaranganywa ite? – #rwanda #RwOT

    Amajwi y'agateganyo mu matora y'Umukuru w'Igihugu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%

    Mu gihe Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% naho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.

    Komisiyo kandi igaragaza ko mu matora y'abadepite, mu batoye, Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya politike bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byagize amajwi 68.83%.

    PL yagize 8.66%, PSD igira 8.62%, PDI igira 4.61%, DGPR-Green Party yo igira 4.56% naho PS Imberakuri ifite 4.51%.

    Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize 0.21%.

    Hari ihame ry'uko ugize munsi y'amajwi angana na 5% by'abatoye ataba yemerewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, iyo biguma gutyo byari bivuze ko amashyaka ya PDI, DGPR-Green Party-Rwanda na PS Imberakuri atari kujya mu Nteko.

    Icyakora mu kiganiro n'itangazamakuru, cyabaye nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yatangaje ko hazabaho guhwanisha, bituma amashyaka afite amajwi ane n'ibice agira 5%, bityo na yo yemererwe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Ati 'Nubwo mwabonye hari abagize amajwi ane n'ibice bitanu, bitandatu, biriya ntibifatwa ko imitwe ya politiki itabonye 5%, kuko ari imyanya ibarwa mu muntu. Ntabwo tubara nk'igice, ahubwo twegeranya n'umubare w'imbumbe bikaza kuba gatanu ku ijana ituma ajya mu isaranganya ry'imyanya ihatanirwa.'

    Intebe zizasaranganywa zite?

    Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, igira abayigize 80. Ni ukuvuga 24 batorwa mu kiciro cy'abagore, babiri batorwa mu cyiciro cy'Urubyiruko n'umwe utorwa mu cyiciro cy'abafite Ubumuga, bakiyongera ku badepite 53 b'imyanya itererwa mu buryo butaziguye.

    Bijyanye n'uko abo bo mu byiciro byihariye nta mashyaka baba bahagarariye bivuze ko ziriya ntebe 53 zigomba gusaranganywa bijyanye n'amajwi ishyaka ryagize.

    Kugira ngo ubone umubare w'intebe buri mutwe wa politiki watsindiye, ufata amajwi ku ijana uwo mutwe wabonye, ugakuba n'intebe zose zitorerwa aho kuri iyi nshuro ari 53.

    Nukora imibare neza ugafata amajwi 68.83% y'Umuryango FPR-Inkotanyi ukayakuba n'intebe 53 zihatanirwa urasanga ari intebe 36,47, mu gihe ufashe amajwi ya PL angana na 8,66% ukayakuba na 53 ubona intebe 4,58, wabikora uko ku majwi 8.62% ya PSD ukabona intebe 4,56.

    Imibare nk'iyo nuyikora ku majwi 4,61% ya PDI urabona 2,44, naho 4,56% ya Green Party urabona intebe 2,41 mu gihe nufata 4,51% ya PS Imberakuri urabona 2,39.

    Nubwo Ishyaka ryagize ibice byinshi inyuma y'ibizima ari ryo baheraho baha intebe zasagutse nyuma y'isaranywa ry'amajwi, reka ibyo bice tube tubiretse, tuze kubigarukaho nyuma.

    Aha turasanga ko Umuryango FPR-Inkotanyi uza kugira intebe 36, PL intebe enye, PSD enye na ho PDI, Green Party na PS Imberakuri buri shyaka ryegukane intebe ebyiri.

    Nuteranya izo ntebe zose urasanga ari 50, ubone ko hasaguka intebe eshatu zigomba gusaranganywa ya mitwe ya politiki ifite ibice byinshi inyuma y'ibizima.

    Izo ntebe eshatu zirasaranganywa PL, PSD na FPR-Inkotanyi kuko ari yo mitwe ya politike ifite ibice byinshi nyuma y'ibizima uko akurikirana.

    Muri make Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye intebe 37, PL intebe eshanu, PSD eshanu, PDI ebyiri, Green Party ebyiri na PS Imberakuri ebyiri.

    Ugereranyije n'amatora y'Abadepite ya 2018, ubona ko Imyanya y'Umuryango FPR-Inkotanyi yagabanyutseho intebe eshatu kuko ubushize zari 40 (yari iri kumwe na PDI yari yahawe intebe imwe none ubu ifite ebyiri).

    Intebe za PL mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ziyongereyeho imwe, iza PSD, PS Imberakuri n'iza Green Party zagumye uko zari zimeze.

    Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye imyanya 37 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Ishyaka PL ryegukanye imyanya itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD, ryeguganye imyanya itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Green Party yegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryo ryegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    PS Imberakuri yegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyanya-y-inteko-ishinga-amateko-y-u-rwanda-izasaranganywa-ite

  • Icyiciro cya mbere cy'isoko rya Rwamagana kigiye kuzura – #rwanda #RwOT

    Isoko rya kijyambere riri kubakwa mu Mujyi wa Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw. Kuri ubu imirimo y'icyiciro cya mbere iri kugera ku musozo kuko barangije gusakara ndetse no kugereka inshuro imwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere cy'iri soko kiri kugera ku musozo kandi ko abaturage bazahita bimurwa bakaza kurikoreramo. Yabijeje ko ukwezi kwa Nzeri kuzatangira bararyimukiyemo.

    Ati 'Icyiciro cya mbere kirarangira mu kwezi kwa munani, imirimo bari gukora ni iya nyuma hasigaye imirimo yo gukinga no gushyiramo ibirahure. Iyo kubaka no gusakara isa n'iyarangiye. Turizera ko imirimo yose iri burangirane n'ukwezi kwa munani kuko ni yo masezerano dufitanye kuburyo mu kwezi kwa Cyenda abacuruzi bazarijyamo.'

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kizubakwa nyuma kandi ko kucyubaka bitazabangamira abacuruzi bazaba barimuriwe mu isoko ryarangiye.

    Ati 'Turigushaka uko imvura y'ukwa Cyenda nibura yagwa baramaze kwimukiramo bacururiza ahantu hasakaye kandi hameze neza, noneho icyiciro cya kabiri cyo harashakishwa ubushobozi kizubakwa nyuma kuko cyo kizaba kigizwe n'amagorofa y'ubucuruzi ariko ikitwa isoko nyirizina kiri mu cyiciro cya mbere.'

    Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka iri soko ubuyobozi bwavuze ko mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y'imodoka 58 n'ubwiherero 32.

    Mu cyiciro cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hubakwe irerero rizajya rikoreshwa n'ababyeyi baricururizamo. Ni mu gihe mu cyiciro cya gatatu izazamuka ibe imiryango 90, rigire na parikingi y'imodoka 90 zirimo imbere naho parikingi yo hanze yakire imodoka 26.

    Mu kubaka icyiciro cya mbere amafaranga yatanzwe na Enabel isanzwe ari umufatanyabikorwa w'Akarere ka Rwamagana, bikaba biteganyijwe ko ibindi byiciro bizubakwa n'abikorera, ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushakisha n'abandi bafatanyabikorwa bashora imari mu kubaka ibindi byiciro.

    Icyiciro cya mbere cy’isoko rya Rwamagana kiri kugana ku musozo

    Iri soko rizatangira gukorerwamo muri Nzeri uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-mbere-cy-isoko-rya-rwamagana-kigiye-kuzura

  • Abayobozi ba Rayon Sports si injiji, gusaza ntabwo nsaziye ubusa – Haruna Niyonzima wavuze ku kuba kapiteni w’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima nyuma yo gusinyira Rayon Sports, yavuze ko abavuga ko ashaje adasaziye ubusa kandi ko n’abayobozi bamuguze atari injiji.

    Uyu mukinnyi wasinye umwaka umwe akaba yatangiye imyitozo uyu munsi mu Nzove.

    Aganira n’itangazamakuru yabanje kubazwa niba azaba kapiteni wa yo cyane ko aho yakinnye hose yakunze kwambara igitambaro cyo kuyobora abandi avuga ko bitari mu byo yasinyiye.

    Ati “Ibyo ntacyo nabivugaho, buriya ikipe igira ubuyobozi uhereye ku mutoza, ntabwo njyewe nanabikunda cyane nubwo bindimo cyangwa mbikoze igihe kirekire ariko umutoza nabona ko mbikwiriye nzamuba nta kibazo, ubuyobozi nibubona ko mbikwiye nzamuba ariko si yo ntego inzanye muri Rayon Sports, ikizanye ni ugufasha Rayon Sports gukora ibyo bamaze imyaka banyotewe n’aho ibyo by’igitambaro ni yo ntacyambara njyewe ndi umuyobozi mbikoze imyaka 18 ni yo ntacyambara nzakomeza nyobore.”

    Ibyo kuba ashaje yavuze ko aba ku mbuga nkoranyambaga abibona ariko we bimushimisha kuko bimutera imbaraga zo gukora gusa ngo n’iyo yaba ashaje ntasaziye ubusa.

    Ati “Mba ku mbuga nkoranyambaga, icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba, bawukinira ahantu hagaragara kandi n’abavuga ko nshaje simbyanze kuko sinaba nsaziye ubusa ariko njyewe Haruna sinkunda kuvuga ibintu byinshi kuri ruhago kuko irivugira ariko ibyo bavuga byose ndabikunda kuko bintera imbaraga.”

    Yakomeje avuga ati “abayobozi bafashe umwanzuro wo kunzana, bamfashe umwanzuro wo kusinyisha ntabwo ari injiji ni abagabo bazi ibyo bakora n’aho gusaza kwanjye maze imyaka mbyumva kereka niba narakecuye, maze imyaka myinshi narashaje ariko nkakomeza nkakora, ntabwo umuntu ushaje hanze bamugura.”

    Yavuze ko muri uyu mwaka yasinye azakora ibishoboka byose agahesha Rayon Sports ibikombe.

    Haruna Niyonzima yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

    Kuvuga ko ashaje nta kibazo bimutera imbaraga zo gukora cyane

    Haruna Niyonzima yavuze ko n’iyo yaba ashaje ataba asaziye ubusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abayobozi-ba-rayon-sports-si-injiji-gusaza-ntabwo-nsaziye-ubusa-haruna-niyonzima-wavuze-ku-kuba-kapiteni-w-iyi-kipe

  • Umunya-Sudan Sharaf Eldin Shiboub amaze gutandukana na APR FC atanzweho akayabo k’amamiliyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Sudan, Sharaf Eldin Shiboub yamaze guta ndukana na APR FC kumugaragaro akaba yamaze kumugurisha mw'ikipe yo muri Libya.

    Shiboub yaguzwe ibihumbi 80 by'amadorari ku masezerano y'umwaka yarasigaranye muri Nyamukandagiramukibuga.

    Uyu musore ukina mu kibuga hagati, yari amaze umwaka umwe mu ikipe y'Ingabo akaba asize APR FC irigeze mu 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2024, yitegura no gucakirana na Azam muri CAF Champions League.

    Source : https://yegob.rw/umunya-sudan-sharaf-eldin-shiboub-amaze-gutandukana-na-apr-fc-atanzweho-akayabo-kamamiliyoni/

  • Hari abanyamahanga batazakina shampiyona y’i Nyarugenge! FERWAFA imaze gutangaza umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimaze kwemezwa ko mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 abanyamahanga bemewe muri shampiyona bazaguma ari 6.

    Mu itangazo rushyizwe hanze na FERWAFA, yatangaje ko umubare w'abanyamahanga utazigera wongerwa mu gihe amakipe akomeje kugura abatari bacye.

    Nka APR FC, imaze ubu ifite abanyamahanga bagera kuri 12, ndetse kandi iracyagura n'abandi hakiyongeraho na Police FC iri kugura abanyamahanga.

    Bivuze ko izi kipe zizakinisha aba bakinnyi b'abanyamahanga mu mikino nyafurika gusa.

    Source : https://yegob.rw/hari-abanyamahanga-batazakina-shampiyona-yi-nyarugenge-ferwafa-imaze-gutangaza-umubare-wabakinnyi-babanyamahanga-bemerewe-gukina-muri-shampiyona/

  • Gicumbi: Abatoye Paul Kagame bahize gushyigikira imigambi ye igamije kubateza imbere – #rwanda #RwOT

    Uwitwa Mupenzi Safari yagize ati “Twifuzaga gutora Paul Kagame kuko ibyo yatugejejeho ni byinshi, twiteguye kumufasha kuyobora muri iyi manda kugira ngo turusheho kugera ku iterambere ryacu.”

    Nyiraneza Chantal yunzemo ati “Twifuzaga Paul Kagame kuko azadufasha gukomeza iterambere ryacu, rero twishimiye ko yatowe nk'uko twabyifuzaga, ubu tugiye gukomeza urugendo rw'iterambere.”

    Uwitwa Sadi uzwi cyane ku izina rya Kazi ni Kazi yagize ati “Paul Kagame yahaye urubyiruko ijambo, aduha ubushobozi n'ubumenyi, ni yo mpamvu twamutoye kuko yagaragaje ko ari we uzakomeza kudufasha kugera ku ntego zacu.”

    Yongeyeho ati “Turifuza gukorana na Paul Kagame kuko ni we muyobozi utwumva akatugira inama, u Rwanda ni igihugu dukunda kandi kiratanga icyizere cy'uko ibintu byose bishoboka, ni yo mpamvu twiteguye gukomeza kumushyigikira.”

    Abagore bishimiye intsinzi ya Paul Kagame wabahaye ijambo

    Umusaza watoye bwa mbere kuri site ya Gaseke mu murenge wa Mutete

    Urubyiruko rw’i Gicumbi ruvuga ko ruzakomeza gufatanya na Paul Kagame guteza imbere u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-bishimiye-ibyavuye-mu-matora-biyemeza-gufasha-ubuyobozi

  • Mu matora y'abadepite, amajwi y'amashyaka atanu yaragabanutse – #rwanda #RwOT

    Muri aya matora y'imyanya 53 havuyemo iy'ibyiciro byihariye, FPR Inkotanyi yari ishyigikiwe n'andi mashyaka arimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, tariki ya 17 Nyakanga 2024 yari yatangaje ko FPR Inkotanyi n'aya mashyaka ayishyigikiye yagize amajwi 62,67%.

    Icyo gihe, PL yari yagize amajwi 10,97%, PSD igira 9,48%, PDI igira 5,81%, DGPR igira 5,30%, naho PS Imberakuri igira 5,26%. Nsengiyumva Janvier wari umukandida wigenga we yagize 0,51%. Hari hamaze kubarurwa amajwi 96,7%.

    Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, NEC yagaragaje ko amajwi FPR Inkotanyi yagize mu matora y'abadepite yiyongereyeho, agera kuri 68,83%.

    Amajwi ya PL yavuye ku 10,97%, agera ku 8,66%, aya PSD agera ku 8,62%, aya PDI agera kuri 4,61%, aya DGPR agera ku 4,56%, aya PS Imberakuri agera kuri 4,51%. Aya Nsengiyumva nayo yamanutse, agera kuri 0,21%.

    Mu byiciro byihariye, tariki ya 16 Nyakanga 2024 hatowe abagore 24 mu ntara zose z'igihugu n'umujyi wa Kigali. Muri Kigali, Kanyange Phoebe wagize amajwi 82,78% na Gihana Donatha wagize amajwi 76,08% ni bo batowe.

    Mu ntara y'Amajyaruguru hatowe Uwamurera Olive wagize amajwi 79,35%, Mukarusagara Eliane wagize 79,33%, Ndangiza Madina wagize 74,04% na Izere Ingrid Marie Parfaite wagize 73,32%.

    Mu ntara y'Amajyepfo hatowe Tumushime Francine wagize amajwi 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire wagize 73,83%, Uwababyeyi Jeannette wagize 71,68%, Kayitesi Sarah wagize 68,56%, Mukabalisa Germaine wagize 66,73% na Tumukunde Gasatura Hope wagize 65,90%.

    Mu ntara y'Iburasirazuba hatowe Kazarwa Gertrude wagize amajwi 62,06%, Mushimiyimana Lydie wagize 61,64%, Kanyandekwe Christine wagize 58,81%, Mukamana Alphonsine wagize 57,76%, Uwingabe Solange wagize 57,69% na Mukarugwiza Judith wagize 55,37%.

    Mu ntara y'Uburengerazuba hatowe Ingabire Aline wagize amajwi 72,20%, Mukandekezi Françoise wagize 66,60%, Nyirabazayire Angelique wagize 65,40%, Muzana Alice wagize 60,90%, Sibobugingo Gloriose wagize 60,30% na Uwamurera Salama wagize 53,90%.

    Mu matora y'abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, hatowe Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 73,72% na Icyitegetse Venuste wagize 62,35%.

    Mu matora y'umudepite uhagarariye abafite ubumuga, hatowe Mbabazi Olivia wagize amajwi 59,90%.

    Amajwi y’amashyaka yari ahatanye na FPR mu matora y’abadepite yaramanutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-matora-y-abadepite-amajwi-y-amashyaka-atanu-yaramanutse

  • Rusizi: Abaturage bafite umuriro w'amashanyarazi udafite imbaraga baratabaza – #rwanda #RwOT

    Mu baganiriye na IGIHE harimo abo mu Mudugudu wa Pera, Akagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama n'abo mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu.

    Umwe mu bakora ibikorwa byo kogosha abantu bizwiho gukenera umuriro, yabwiye IGIHE ko amashanyarazi bafite adahagije, bakifuza ko ahabwa izindi mbaraga.

    Ati 'Mu kogosha nikoreshereza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba. Kutagira amashanyarazi afite imbaraga biri kudindiza aka gace mu iterambere. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwaduha amashanyarazi afite imbaraga'.

    Bibwireyesu Siyoni avuga ko kuba uyu muriro ufite ingufu nke bibagiraho ingaruka zirimo kuba badashobora gukoresha ibyuma bikonjesha kandi batuye ahantu hashyuha.

    Ati 'Binabangamiye iterambere ryacu kuko hano haramutse hari umuriro uhagije twashinga uruganda rutunganya akawunga cyangwa ifu y'imyumbati.”

    Nishyirembere Madeline avuga ko iki kibazo cy'umuriro udafite imbaraga bamaze imyaka itanu bakigeza ku buyobozi bukabizeza ko kigiye gukemuka ariko amaso agahera mu kirere.

    Ati “Mu nama icyo kibazo turagitanga. Icyo dusaba REG ni uko yaduha umuriro ufite imbaraga tukareka kujya tujya gushaka umuriro mu bindi bice.”

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu REG, Ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques yabwiye IGIHE ko babaruye imidugudu yose ifite ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi udafite imbaraga kandi ko ikizakurikiraho ari ukuwongera.

    Ati 'Icyo dukora mu buryo bw'agateganyo iyo tubonye ahantu hari ikibazo nk'icyo ni ukongera 'voltage,' ariko mu buryo burambye hari umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi turi gushyira mu bikorwa witwa RUEP nk'aho handi wari uvuze ku Winteko ho twamaze gushinga amapoto no ku ishuri rya Akabahinda twahagejeje umuriro, ni igikorwa dukomeje. Ni umuriro ufite imbaraga ku buryo uretse no kwatsa icyuma gisya ahubwo nuwakenera kuhashyira uruganda yaruhashyira nta kibazo.”

    Mu karere ka Rusizi kwegereza abaturage umuriro w'amashanyarazi bigeze kuri 74% harimo 56% bafite umuriro ufatiye ku muyoboro mugari na 18% bafite umuriro w'amashanyarazi.

    Abatuye Rusizi bafite umuriro udafite imbaraga baratabaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abaturage-bafite-umuriro-w-amashanyarazi-udafite-imbaraga-baratabaza

  • Ibishya ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara nyuma y'ivugururwa ry'Itegeko – #rwanda #RwOT

    Ni Itegeko Nº 049/2024 ryo ku wa 04 Kanama 2024 rihindura Itegeko Nº 003/2016 ryo ku wa 30 Weruwe 2016.

    Annet Kokundeka, ukuriye Ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yavuze ku impinduka z'ingenzi zongerewemo zigamije kwita ku muryango cyane cyane umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n'umwana yibarutse.

    Uwo muyobozi kandi avuga ko mu Itegeko rivuguruye, abakozi b'abagore babyaye bafite uburenganzira bwo guhabwa ikiruhuko cy' ibyumweru 14 bikurikirana, harimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara bingana n'iminsi 98, bivuye ku byumweru 12 bingana n'iminsi 84.

    Uwo muyobozi akomeza asobanura ko bitakiri ngombwa ko umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara asabwa umusanzu nibura w 'ukwezi kumwe kibanziriza icyo kiruhuko.

    Yavuze ko mu gihe umukozi w'umugore yabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikirukuko kingana n'ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

    Umukoresha yishyura mu gihe cy'ibyumweru bitandatu, umushahara w'umukozi w'umugore wabyaye umwana upfuye na ho urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, rukamwishyura ibyumweru bibiri bya nyuma.

    Ikindi kandi akavuga ko mu gihe umukozi w'umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n'iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara w'umukozi ukomeza kwishyurwa nk'uko bikorwa ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

    Annet Kokundeka yibukije ko umukozi w'umugore ukuyemo inda yari atwite mbere y'ibyumweru 20 kuva asamye, ahabwa ikirukuko cy'uburwayi hakurikijwe amategeko abigenga.(Iteka rya Minisitiri n002 /MIFOTRA /23 ryo kuwa 01/08/2023 mu ngingo yaryo ya 56).

    Umukozi w'umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera ahabwa ikiruhuko kingana n'iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy'amezi icyenda.

    Muri iki gihe, umukoresha n'urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, buri wese yishyura umukozi w'umugore wabyaye, kimwe cya kabiri cy'umushahara.

    Ku rundi ruhande, umukozi w'umugore umaze gufata ikiruhuko gitangwa kuko yabyaye umwana utagejeje igihe, afite uburenganzira bwo gufata ikiruhuko cyo kubyara kingana n'ibyumweru 14.

    Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu igazeti ya Leta, ariko agaciro karyo kagatangira uhereye ku itariki 02 Kanama 2023, kugira ngo abakoresha bahaye abagore ikiruhuko cyo kubyara cy'ibyumweru 14 bashingiye ku iteka rya minisitiri 02/ MIFOTRA/23 ryo ku 1 /08/2023 ariko bakaba barasubijwe amafaranga y'ibyumweru bitandatu babashe gusubizwa amafaranga y'ibyumweru bibiri by'inyongera batahawe.

    Muri iri tegeko rishya kandi, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo kubyara yasobanuye ko igihe ntarengwa kugira ngo umukoresha asabe gusubizwa ibyishyuwe umugore wabyaye kitagomba kurenza amezi atandatu, abarwa uhereye igihe umugore yaviriye mu kiruhuko cyo kubyara ,aho mbere habarwaga amezi atandatu kuva umugore abyaye.

    Kugira ngo RSSB yorohereze abakoresha gusaba gusubizwa amafaranga bahembye umugore wabyaye, hashyizweho urubuga rw'ikoranabuhanga rubafasha.

    Jean de Dieu Tugirimana, umwe mu bakozi ba RSSB bubatse uru rubuga avuga ko kugira ngo umukoresha asabe gusubizwa amafaranga yatanze ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, anyura ku rubuga www.ishema.rssb.rw, akiyandikisha nk'umukoresha, akabasha kumenyakanisha (Déclarer) imisanzu, ndetse no gusabiramo gusubizwa amafaranga ajyanye n'ay'ikiruhuko cy'umugore wabyaye.

    Abasha kandi no kuzuzamo inyandiko zose zisabwa, harimo icyemezo cy'amavuko cy'umwana (Birth certificate), impapuro zigaragaza ko umugore yishyuwe imishahara ye yose mu gihe cyo kubyara (payslips), Inyandiko y'umukoresha ihamya ko umugore ari mu kiruhuko cyo kubyara ( leave form) ndetse n'ibyemezo bya muganga wemewe na Leta byemeza ko hari ibibazo umugore cyangwa umwana bagize biturutse ku kubyara igihe ibi bibazo byabayeho

    Kokundeka asaba abakoresha kubahiriza Itegeko ry'umurimo ndetse n'ay'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda, kugira ngo abakozi bashobore guhabwa ibyo Amategeko ateganya.

    Itegeko rigena ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ryaravuguruwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-ku-bigenerwa-umugore-uri-mu-kiruhuko-cyo-kubyara-nyuma-y-ivugururwa-ry