Blog

  • Papa Sava yahishuye uko ubuhanzi bwakomye mu… – #rwanda #RwOT

    Ariko kandi hari n'abandi barebera inyuma, bakavuga ko ubuzima bwe bwahindutse bashingiye kuri filime zinyuranye yagiye ashyira hanze, bityo ko yagatangiye urugendo rwo kugira umuryango.

    Bibiliya yo ibivuga neza, igashimangira ko iyo igihe cy'umuntu kigeze ararushinga. Mu mico imwe n'imwe, abantu bumva ko umuntu utarashaka adashobora kugira ibyishimo. Ariko abashatse bose si ko bishimye, kandi abatarashatse bose si ko bababaye. 

    Icyo twazirikana ni uko Bibiliya ivuga ko ubuseribateri no gushaka ari byiza, kandi ko ari impano ituruka ku Mana.

    Bibiliya igira iti 'Uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba akoze neza. Ariko udahara ubusugi bwe ngo ashyingiranwe, azaba akoze neza kurushaho.' (Soma mu 1 Abakorinto 7:32, 33, 38.).

    Gushaka na byo bifite ibyiza byabyo. Bibiliya igira iti 'Ababiri baruta umwe' (Umubwiriza 4:9). Ibyo bigaragara cyane cyane ku Bakristo bashakanye bakurikiza amahame yo muri Bibiliya.

    Iyo umugabo n'umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amategeko, basezerana ko bazakundana, bakubahana kandi ko buri wese azakundwakaza mugenzi we. Akenshi ibyo bituma bumva bafite umutekano kuruta ababana batarasezeranye. Nanone bituma abana babo bumva bafite umutekano.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hasohoka amashusho n'amafoto, abantu bakayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Papa Sava yakoze ubukwe.

    Ariko amafoto menshi yabaga yahinduwe  andi bikagaragara ko ari abakinnyi bakorana bamuhuje nabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Nta mukobwa uzwi wigeze avugwa mu itangazamakuru ko yaba ari mu rukundo na Papa Sava, ndetse nawe ubwe ntiyigeze n'umunsi n'umwe atangariza mu itangazamakuru ko ari mu rukundo.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Papa Sava yavuze ko nubwo abantu benshi batigeze babimenya, ariko yabaye mu rukundo igihe kinini nubwo bamwe urugendo rwabo rwanze, nawe rutigeze ruramba.

    Yashimangiye ko yabaye mu bihe by'urukundo ruryoshye, arakunda kandi arakundwa. Ati “Narakunze, ndakundwa ariko bitarambye cyane. Kubera ko ubuhanzi bwanjye bwabaye nk’ubuntwara cyane. Nabyo byazamo, reka mbivuge gutyo.”

    Yavuze ko mu rukundo bibaho ko hari igihe ushobora guhura n’umukobwa mukundana ariko ugasanga akeneye ko umuharira ‘umwanya wawe wose’.

    Kuri we siko byagenze ati “Ugasanga arakubaza ati kuki se wagiye? Ugataha ugahita ujya mu buriri ntumvugishe, nabyo ntabwo nakubeshya.”

    Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko atigeze atandukana nabi n’abakobwa bakundanye. Kandi avuga ko byose byatewe n’uko yari yihaye intego y’uko agomba ‘kuba umuntu ufite itandukaniro mu buhanzi’.

    Avuga ko uwo mukobwa bakundanye mu gihe kitageze ku myaka ibiri. Kandi ahamya ko yakunzwe n’inkumi zinyuranye nubwo urukundo rutarambye.

    Ati “Narakunze, ndagukundwa, mvuga imitoma, ndaririmba kuri Gitari, Yesu wee, ndasohoka, ndasohokanwa. Karahanyuze.”

    Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko ari muzima. Avuga ko ‘nshobora gushaka Imana yampaye, sinashake byanze, kuko sinjye ugena igihe’.

    Ati “Imbere ni heza cyane! Harashashagirana, ni amatara yaka nk’Umujyi wa Kigali, ariko nezere ko abantu bazaza muri abavumba gusa.”

    Yavuze ko kuva yatangira kubona abantu bamuhozaho igitutu cyo gushinga urugo, hari n’abandi barimo inshuti ze bamwemereye intwererano. Iyo akoze neza imibare, asanga zimaze kugera kuri Miliyoni 5 Frw.

    Ati “Hari abambwiye ngo wowe gira vuba Miliyoni 1 Frw iri aha. Mwitonde, nzagaruka aha mbavuga. Iyo mbaze nsanga maze kwakira Miliyoni 5 Frw.”

    Abajijwe igihe azakorera ubukwe yavuze “ni vuba mutegereze Nyagasani agobore’. Ati “Iyaba kurongora byari uyu munsi, bishoboka nyine ako kanya, nkora ako kanya nk’uwapfa ejo, ariko nkakora ibiramba nk’uzarama imyaka 1000.”

     Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava yahishuye ko yabaye mu rukundo n'inkumi nubwo rutarambye

    Papa Sava yavuze ko hari igihe yihebeye cyane ubuhanzi bituma urukundo yarimo ruhagarara


    Papa Sava yavuze ko ategereje yizeye, kuko Imana izaca inzira akabona uwo kubana nawe by'iteka ryose

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PAPA SAVA AGARUKA KUBUHANZI BWE N'URUKUNDO

     “>

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145099/papa-sava-yahishuye-uko-ubuhanzi-bwakomye-mu-nkokora-urukundo-rwe-ninkumi-video-145099.html

  • Uburanga bwa Qrista Iradukunda witabiriye Miss Rwanda akaba asigaye abyaza umusaruro ubwiza bwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Qrista Iradukunda avuga ko abikesha Miss Rwanda yitabiriye byatumye atinyuka amenya gukoresha imbuga nkoranyambaga ubu akaba asigaye yinjiza amafaranga abikesha amafoto ye yashyizeho yatumye abona akazi ko kwamamaza.

    Uyu mukobwa akaba yari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 ari nabwo riheruka kuba, rikaba ritaramuhiriye kuko nta kamba yigeze yegukana.

    Qrista Iradukunda irushanwa rya Miss Rwanda ryamuhumuye rituma atangira gukoresha imbuga nkoranyambaga akajya ashyiraho amafoto ye n’amashusho ye byatumye bizamura abamukurikira.

    Ubu akurikirwa n’abantu ibihumbi 114 byaje kumufasha kubona ibiraka byo kwamamariza abantu ndetse amafaranga yakuyemo yashinzemo iduka yise ‘Qrista Collection’.

    Qrista Iradukunda yabonye igishobora abikesha imbuga nkoranyambaga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-qrista-iradukunda-witabiriye-miss-rwanda-akaba-asigaye-abyaza-umusaruro-ubwiza-bwe-amafoto

  • Yigeze kumpa ibihumbi 200Frw! P-Fla yahishuye… – #rwanda #RwOT

    Ariko kandi ntazibazana zidakomanya amahembe, kandi hari umugani uvuga ko nta mvura idahita. Nubwo byari bimeze kuriya, abafana bafashe uruhande, abari bashyigikiye P-Fla barigaragaza ndetse n'abari bashyigikiye Bull Dogg barigaragaza icyo gihe.

    Uribuka indirimbo se nka 'Mana y'inzara', 'Ntibishoboka', 'Imbwa yanjye' n'izindi. Ni indirimbo zasohokaga P-Fla yibasira mugenzi we Bull Dogg mu gihe nawe yari ahanganye no gushaka amajwi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

    Byari ibihe bidasanzwe kuri bombi, ariko kandi hari abakunzi ba Hip Hop bagiye bavuga ko bari baryohewe. Mbese kuri bo ibihe nk'ibihe byagaruka!

    Nko mu Kuboza 2015, havuzwe inkuru y'uko P-Fla yahunze ava mu kuba muri 'Ghetto' kubera ubushotoranyi bwa Bull Dogg bwari bumaze igihe bitewe n'indirimbo zuzuye 'ibitutsi' bombi bagiye bakora mu rwego rwo gusubizanya.

    P-Fla ari kwitegura kujya gutaramira mu Mujyi wa Dubai, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, kandi ni ubwa mbere azaba ahataramiye.

    Yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024. Ni urugendo rw'amasaha make kugirango abe ahageze.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, P-Fla yavuze ko yabaye umuraperi mushya warenze kuririmba indirimbo zicyurira abantu, ahubwo ashyira imbere ubutumwa bwubaka abantu.

    Yemeye ko yagiye acyurira Bull Dogg mu ndirimbo, ariko kandi byarangiye ashyizeho akadomo.

    Yavuze ko nubwo abantu bari bazi ko ubushotoranyi bwe na Bull Dogg bukomeye, mu bihe bitandukanye aba bombi barasangiraga cyane, kandi rimwe na rimwe Bull Dogg yamuhaga amafaranga.

    Ati “Reka nkubwira ikintu muvandimwe! Bull Dogg ari muri Guma Guma yashobora kuva ku rubyiniro batashye bavuye mu bitaramo akaza i Nyamirambo aje nko muri Studio agahita aza kundeba ahantu hose, akaza kunshaka muri karitsiye. Ni ukuvuga ngo inshuti zanjye zose yabaga azizi. Ni ukuvuga ngo ambuze hamwe yabaga anzi ahandi.”

    Akomeza ati “Yanshyiraga mu modoka tukagenda, tukaganira, kandi bikimeze kuriya. Akambwira ati umwanya wanjye urarangiye ariko hari ubutumwa bwawe nari mfite, akajya ku ruhande akampa ‘enveloppe’ akambwira ati aho ngaho harimo ubutumwa bwawe’. Bull Dogg akambwira ati ‘njyewe ndakomeje’ najya gufungura nkasanga harimo nk’ibihumbi 200 Frw.”

    P-Fla avuga ko ubuzima yagiye abanamo na Bull Dogg bwamuhaye ishusho yo kurenga ibibatanya, ahubwo nawe atangira kwitekerezaho ashyira akadomo ku ndirimbo zacyuriraga mugenzi we, kuko yari anahatanye mu marushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

    Uyu muraperi avuga ko kimwe n'abandi, hari abafana batekerezaga ko ubwo bombi bashotoranaga binyuze mu ndirimbo, ntawashoboraga gusuhuza undi ariko ngo siko byari bimeze.

    Ati “Hari ababitekerezaga uko! Ariko ntabwo byigeze biba ibintu binini cyane ngo tuvuge byacitse. Byari ibihe bikomeye ariko ntabwo byari gutuma dukozanyaho. Urumva’ habayeho ibintu bitafashe igihe kinini mbese mu kanya gato bihita birangira, tubona y’uko atari ngombwa.’

    Uyu muraperi yavuze ko we na Bull Dogg banashyize iherezo ku makimbanire, binaturutse ku kuba ababyeyi babo barigeze kuganira, bareba hamwe icyatuma bombi bakora umuziki utarimo gushanwa.

    Ati “Ntabwo navuga ko imiryango yatwungutse. Ahubwo ni uko nabo ubwabo hari ukuntu babonye ibintu twabijyanye kure cyane, bati ‘rap mwayijyanye kure’. Ibyo byose byahise bitugarura. Kuko urumva ntabwo turi abana baturuka mu miryango mibi.”


    P-Fla yatangaje ko imiryango yombi yateranye irabunga hagamijwe ko bakora indirimbo zifasha sosiyete


    P-Fla yavuze ko hari ubwo Bull Dogg yamuhaye ibihumbi 200 Frw avuye muri Guma Guma


    Bull Dogg yakunze kugaragariza P-Fla ko ntakibazo bafitanye nubwo yabaga yumva indirimbo yakoze zimwibasira


    P-Fla agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai


    P-Fla yavuze ko yarenze indirimbo zibasiye bagenzi be, ubu yabaye umuraperi mushya

     

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA P-FLA

    “> 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZA P-FLA NA BULL DOGG BACYURIRANA

    “>

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145096/yigeze-kumpa-ibihumbi-200frw-p-fla-yahishuye-uko-bull-dogg-yaramiye-umubano-wabo-nyuma-yo–145096.html

  • FERWAFA yaba yavuguruje Rwanda Premier League? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagiye hanze amakuru avuga ko umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 uzaba ari 12 ku rupapuro rw’umukino mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari mu kibuga, FERWAFA yabiteye utwatsi.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23, umubare w’abakinnyi w’abanyamahanga warazamuwe uva kuri 3 uba batanu. Gusa mbere y’uko shampiyona ya 2023-24 utangira umubare wahise uzamuka uba 6.

    Mu mabwiriza Akanama ka Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board) koherereje amakipe harimo ingingo ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga ugomba kuva kuri 5 ukaba 12 ku rupapuro rw’umukino ariko mu kibuga bakaba ari 8 muri 11.

    Ingingo ya 8 ari na yo irebana n’umubare w’abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati “ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abakinnyi w’abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw’umukino.”

    Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati “ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batarenga 8 ku mukino.”

    Gusa basoza ku ngingo zisunzwe hari aho bagira bati “Dushingiye ku nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki….[itari ntabwo iriho] Nyakanga 2024, twemeje aya mabwiriza.”

    Nyuma y’akanya gato aya makuru agiye hanze, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye itangazo rivuga ko nta cyahindutse ku mubare w’abakinnyi b’abanyamahanga.

    Bati “FERWAFA iramenyesha ko kugeza ubu nta wundi mwanzuro wo kongera umubare usanzwe w’abakinnyi b’abanyamahanga wemewe mu marushanwa itegura irafata. Bityo umubare usanzwe w’abakinnyi b’abanyamahanga mu marushanwa yose itegura nturahinduka.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA ishobora kuzaha umugisha iki cyemezo ariko abakinnyi bakaba 8 ikipe yashaka kubarenza abo barengaho hakaba hari amafaranga bazajya bishyurirwa ku mukino.

    FERWAFA ntivuga rumwe ku kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yaba-yavuguruje-rwanda-premier-league

  • Zambia yashimiye u Rwanda rwayihaye inkunga ya toni 1000 z'ibigori – #rwanda #RwOT

    Kuva mu Ukwakira 2023 kugeza ubu, ibice bya Afurika y'Amajyepfo byahuye n'ibihe bikomeye by'amapfa yatewe n'ihindagurika ry'urusobe rw'umuyaga n'ibipimo by'ubushyuhe mu Nyanja ya Pacifique bizwi nka El Niño.

    Iki kiza cyibasiye uturere 84 muri 116 tugize igihugu cya Zambia.

    Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, Guverinoma y'u Rwanda yahaye Zambia inkunga ya toni 1000 z'ibigori zo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n'amapfa mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel washyikirije iyo nkunga Visi Perezida wa Zambia Mutale Nalumango yatangaje ko ari ubutabazi Guverinoma y'u Rwanda yatanze muri ibi bihe bikomeye by'amapfa.

    Ati 'Dufatanyije dushobora guhangana n'ibibazo mu kwizera kandi twunze ubumwe.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwa X yagaragaje ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy'umuco w'Abanyafurika w'ubufatanye.

    Earlier this year, #Zambia and other Southern African countries were affected by severe drought, which was caused by the El Niño weather phenomenon, aggravated by climate change. This natural disaster affected 84 out of 116 districts in Zambia.

    In our tradition of intra-African… https://t.co/6oCIi8XbWt

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) July 19, 2024

    Visi Perezida wa Zambia Mutale Nalumango wagaragazaga ibyishimo byinshi mu kwakira iyi nkunga, yavuze ko atari nto kuko izaramira ubuzima bwa benshi.

    Ati 'Iyi mpano ni nini cyane kuko izagaburira abantu benshi mu minsi myinshi bashobore kubaho. Iyi ni inkunga nini kuri twe. Inkunga y'ibigori yatanzwe n'u Rwanda ntivuze gutanga ibiribwa gusa, ni ugusangira ubuzima hagati y'igihugu n'ikindi nk'ikimenyetso cy'icyizere n'ubumwe. Ni ikimenyetso cy'ubumuntu buturanga.'

    Vice President MUTALE NALUMANGO has assured the nation that no Zambian will die of hunger despite the maize deficit in the country.

    She said this in LUSAKA today when she addressed Food Reserve Agency casual workers after unveiling 1,000 MT of maize donated to ZAMBIA by RWANDA. pic.twitter.com/Q2j71C30zw

    — ZNBC (@znbctoday) July 18, 2024

    Ambasaderi Bugingo yagaragaje ko ihindagurika ry'ibihe rikomeje kugira ingaruka ku bihugu byinshi birimo n'u Rwanda.

    Inzego z'ubuhinzi mu Rwanda ziherutse gutangaza ko igihembwe cy'ihinga cya 2024 A cyagenze neza, ndetse ibihingwa bitanga umusaruro mwinshi.

    Ibigori byahinzwe kuri hegitari 249,435 mu gihe umusaruro wari witezwe ari toni 507,985, bigaragaza ubwiyongere bwa 30% ugereranyije n'umusaruro wabonetse mu gihembwe cya 2023 A.

    U Rwanda na Zambia bisanganywe umubano mwiza n'imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo iz'imisoro, abinjira n'abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n'ubworozi.

    Ambasaderi Emmanuel Bugingo yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abanya-Zambia mu bihe bikomeye barimo by’amapfa

    Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahaye igihugu cyabo iramira abantu benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zambia-yashimiye-u-rwanda-rwayihaye-inkunga-ya-toni-1000-z-ibigori

  • Rwanda Global Top Model: Abanyamideli 30 binj… – #rwanda #RwOT

    Amatora ari kubera ku rubuga www.eventsnoneho.com. Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya Gatatu. Rigamije gufasha abakobwa n'abasore bafite impano yo kumurika imideli, kwiyungura ubumenyi no kubafasha kwitabira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye ku Isi.

    Ku wa 7 Nyakanga 2024, habaye igikorwa cyo guhitamo abanyamideli 30 bavuye mu barenga 110 bari bahatanye. Ni igikorwa cyabereye kuri Olympic Hotel, cyitabiriwa n'ababyeyi ndetse n'abandi basanzwe bakunda ibikorwa byo kumurika imideli.

    Nyuma y'uko habonetse 30 binjiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-Finals), aba banyamideli batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora cyatangiye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024 kikazarangira tariki 10 Kanama 2024.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko aya matora azasiga hamenyekanye batatu ari nabo bazahabwa ibihembo.

    Yavuze ko uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet, azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati 'Aya matora azadufasha guhitamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma ariko kandi uzagira amajwi menshi kuri internet azahita yinjira muri iki cyiciro.'

    Ni ibihe bihembo bizatangwa?

    Umunyamideli uzegukana umwanya wa Mbere azafashwa kwitabira irushanwa 'International Contest' kandi azishyurirwa itike y'indege y'aho irushanwa rizabera.

    Azanatangirwa amafaranga azamufasha kwitabira irushanwa. Bati 'Azanahabwa amafaranga yo kumutunga aho azaba agiye mu irushanwa.'

    Uyu munyamideli kandi azahembwa ibihumbi 500 Frw azifashisha mu kwitegura no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.

    Ndekwe Paulette ati 'Amarushanwa azajyamo arahemba kandi neza cyane. Hari ayo dukorana cyane cyane utsinze bamwohereza mu y'andi marushanwa bakamufasha kumuteza imbere, akaba umuntu wabo.'

    Akomeza ati 'Niho dushaka gushyira imbara cyane kuko gutsinda ukicara ntayandi marushanwa ugiyemo byatuma utagera kure ngo uvemo umuntu ukomeye.'

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, n'aho uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 rw.

    Ni mu gihe umunyamideli uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet azahembwa ibihumbi 300 Frw, kandi ashyirwe muri batatu bazavamo abazahabwa ibihembo.

    Ibihembo byongerewe

    Mu nshuro zabanje, ntabwo habaho gutanga amafaranga cyangwa ngo umunyamideli watsinze yishyurirwe buri cyose akeneye kugira ngo yitabire irushanwa. Kuri iyi nshuro azahabwa byose.

    Ndekwe Paulette avuga ko basabaga umunyamideli guhitamo hagati yo guhabwa amafaranga cyangwa se gufashwa kwitabira irushanwa.

    Ati 'Kuko amafaranga dukoresha hanze ni menshi cyane. Ariko kuri iyi nshuro uwatsinze, azahabwa amafaranga ndetse anashyigikirwe kugira ngo yitabire amaruhanwa mpuzamahanga.'

    Akomeza ati 'Mbere yahitamo guhabwa Miliyoni 1 Frw cyangwa kujya mu irushanwa.'

    Ibi nibyo byatumye Alliance Muziranenge atazaserukira u Rwanda, kuko yahisemo guhabwa Miliyoni 1 Frw, kandi yarayahawe.

    Bivuze ko kuri iyi nshuro umunyamideli ashobora guhiga abandi akegukana umwanya wa mbere, agahembwa ibihumbi 500 Frw, yaba yanahize abandi mu majwi agahabwa ibihumbi 300 Frw, bivuze ko azacyura ibihumbi 800 Frw.

    Kugeza ubu umukobwa witwa Niyonjyanshimka Hope ayoboye bagenzi be aho afite amajwi 642, akurikiwe na Sincere Gihozo ufite amajwi 499, Deborah Irakoze afite amajwi 324, Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 120.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUNYAMIDELI USHYIGIKIYE MURI IRIRUSHANWA


       

    Abasore n'inkumi 30 binjiye mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet azasiga hamenyekanye batatu bazahabwa ibihembo

    Ndekwe Paulette ari kumwe na Ludwik Kędziora bafatanya muri iki gihe mu gitegura ibikorwa bya Embrace Africa Rwanda Ltd


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145090/rwanda-global-top-model-abanyamideli-30-binjiye-mu-matora-mu-gihe-ibihembo-byongerewe-145090.html

  • Mahamadou Lamine Bah uheruka gusinyira APR FC ntakereje mu Mikino Olempike #rwanda #RwOT

    Mahamadou Lamine Bah w’ikipe y’igihugu ya Mali mu batanrenge imyaka 23, ntakitabiriye imikino Olempike aho agiye guhita aza muri APR FC kwitegurana n’abandi umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Lamine Bah yari mu bakinnyi 22 b’ikipe y’igihugu ya Mali igomba kwitabira Imikino Olempike irimo kubera mu Bufaransa.

    Gusa uyu mukinnyi ntabwo yari muri 18 bazakina irushanwa ahubwo yari ku ruto nde rw’abakinnyi 4 bashobora kwitabazwa mu gihe muri 18 hari ugize ikibazo gishobora gutuma adakomeza irushanwa.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yisabiye umutoza w’ikipe y’igihugu kuba yamureka kuko n’ubundi atari muri 18 akaba yaza mu ikipe ye nshya agakorana n’abandi imyitozo kugira ngo bimufashe no kumenyera vuba.

    Umutoza Badra Alou Diallo binavugwa ko ari umwe mu bafashije APR FC kumvisha uyu mukinnyi ko yasinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu, yemeye kumurekura.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia, nta gihindutse akaba agomba kuzagera mu Rwanda ejo ku wa Gatandatu.

    Mahamadou Lamine Bah agiye kuza muri APR FC, ntazakina Imikino Olempike

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mahamadou-lamine-bah-uheruka-gusinyira-apr-fc-ntakereje-mu-mikino-olempike

  • Araza azanye na rutahizamu uca inshundura! Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya uje gusimbura Julien Mette – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze kumvikana n'umutoza w'Umunye-Brazil Robertinho nk'umutoza mushya uje kuyifasha muri shampiyona ibura ibyumweru bicye ngo itangire.

    Biteganyijweko azagera mu Rwanda ejo ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, ntagihindutse arizanira rutahizamu w' umugande ukinira KCCA witwa Shaban Mohammed.

    Nk'uko tubikesha Nkusi Denis wa Isibo FM, yavuze ko uyu rutahizamu ubwe niwe wibwiriye Robertinho ko yiteguye gukorana nawe muri Rayon Sports, ni nyuma yuko asoje amasezerano muri KCCA.

    Source : https://yegob.rw/araza-azanye-na-rutahizamu-uca-inshundura-rayon-sports-yamaze-kumvikana-numutoza-mushya-uje-gusimbura-julien-mette/

  • Nyagatare: Amayobera ku rupfu rw'umukobwa w'imyaka 20 bivugwa ko yarozwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kirebe mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare. Uyu mukobwa yapfuye nyuma y'icyumweru ahawe ibiryo birimo inyama n'umuturanyi, yabigeza mu rugo abana batatu bose babiriyeho bakarwara umwe agapfa abandi babiri bakaremba cyane.

    Hafashimana Gilbert ufite imyaka 25 akaba umuvandimwe w'umukobwa wapfuye, yabwiye IGIHE impamvu bashingiraho bashinja uwo muturanyi ko yabaroze harimo kuba abana batatu bararwaye nyuma yo kurya ku biryo yabahaye ndetse no kuba ngo yaratorotse.

    Yagize ati 'Tariki ya 8 Nyakanga mu masaha ya saa Sita umugore duturanye yaje hano arasuhuza, ababaza impamvu mama wabo yabyaye ntibabimubwire kandi ari abaturanyi. Yahise ataha agaruka bwa kabiri atwaka isorori azamukana na mushiki wanjye baragenda amushyiriramo inyama enye n'ibitoki yari abizaniye mama nk'umuntu wabyaye kugira ngo bimwongerere imbaraga.'

    Yakomeje avuga ko bahise babuza nyina kubirya ahubwo biribwa n'abandi bana babiri bato n'uwo mukobwa mukuru wari ufite imyaka imyaka 20. Nyuma yo kubirya abo bana babiri n'uwo mukobwa ngo bahise batangira gutaka mu nda uwo mukobwa we araremba cyane.

    Hafashimana yakomeje avuga ko bamujyanye kumuvuza mu bavuzi gakondo aza kugwa mu maboko ya musaza we. Bashinja uwo muturanyi wabo kubarogera mushiki wabo. Ikindi bashingiraho ngo ni uko uwo muturanyi kuva abo bana bose baremba yahise atoroka na n'ubu akaba yarabuze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yabwiye IGIHE ko nk'ubuyobozi batakwemeza ko uwo mwana w'umukobwa yishwe n'uburozi ngo kuko hari nubwo yaba yarishwe n'izindi ndwara.

    Ati 'Uyu munsi sinakwemeza ko uriya mukobwa yishwe n'uburozi kuko umuryango we ntiwarindiriye ko Polisi na RIB bahagera ngo umurambo ujye gupimishwa ahubwo yarapfuye bahita bamushyingura. Ikindi ubu abandi bana babiri icyo twakoze twabazanye hano ku kigo nderabuzima cya Bugaragara kugira ngo abaganga babasuzume babavure banamenye icyo barwaye.'

    Gitifu Bagabo yakomeje asaba abaturage kutizerera mu marozi cyane, ahubwo hajya hagira umuntu urwara bakihutira kumujyana kwa muganga ngo kuko nibo bonyine bafite ubushobozi bwo gupima bakamenya indwara buri wese arwaye n'uko bayimuvura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-amayobera-ku-rupfu-rw-umukobwa-w-imyaka-20-bivugwa-ko-yarozwe

  • Polisi yavuze ku myitwarire yaranze Abanyarwanda mu matora – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye.

    Yagize ati 'Polisi y'u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye n'imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw'abakandida no mu minsi y'amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n'abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n'abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.'

    ACP Rutikanga yaboneyeho gushimira n'abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora.

    Ati 'Ibikoresho byifashishijwe mu matora byagejejwe kuri site zose nta mbogamizi ibayeho kandi amatora akorwa mu ituze. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, izindi nzego z'umutekano n'abayobozi b'inzego z'ibanze ku ruhare rwabo rwatumye amatora agenda neza.

    Yasabye abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe ku byo babona bishobora kuwuhungabanya kugira ngo bikumirwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yashimiye-abanyarwanda-ku-matora-yabaye-mu-ituze