Blog

  • Umwihariko wa Skills Hub International Ltd mu guhuza abakozi n'abakoresha – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyashinzwe hagamijwe kuziba icyuho cy'ubumenyi bw'abasoza kwiga amashuri ya kaminuza bukenewe ku isoko ry'umurimo ndetse no kongerera ubumenyi abasanzwe mu myaya y'akazi itandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa muri SHI, Muligo Théogenè, yavuze ko iki kigo kigamije kubaka ubushobozi bw'abakozi, baba abari mu kazi ndetse n'abari ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Iki Kigo Cyashinzwe bitewe n'isoko ry'umurimo uko riteye kuko hari abakoresha wumva bataka kutabona abakozi bashoboye kandi abenshi baba bararangije za kaminuza,'

    'Amasomo kaminuza zitanga aba afite uko ateye mu buryo budahinduka buri munsi nk'uko isoko ry'umurimo ryo rihinduka. Twe dutyaza ubumenyi bw'abarangije ayo masomo tukabaha ubumenyingiro bukenewe mu kazi kandi bujyanye n'aho igihe kigeze'.

    Muligo yasobanuye ko mu gice cyo kubaka ubushobozi SHI ifite ibyiciro bitatu birimo icyo gutanga amahugurwa ku bakora mu myanya y'ubuyobozi, amahugurwa ajyanye n'ibyo abantu bize bakeneye kongeramo ubumenyi, ndetse no kuba abantu bakwihitiramo amahugurwa bahabwa.

    Iki kigo kandi cyongerera ubumenyi ba rwiyemezamirimo ku gucunga ibyo bakora, cyane mu micungire y'abakozi n'ibigo bayoboye, hakaba amahugurwa atangwa mu buryo bw'iyakure n'andi atangwa abahugurwa bagiye aho ikigo gikorera.

    Hari kandi program ihesha uwayize icyemezo kizwi nka 'Certificate of Proficiency' itangwa mu byumweru umunani mu masomo yiganjemo ibijyanye n'icungamutungo, mu gihe andi mahugurwa yo amara hagati y'ibyumweru bibiri n'ukwezi abayasoje bagahabwa icyemezo'.

    Muligo yavuze ko bafite abakozi b'impuguke mu masomo anyuranye bafasha mu guhugura abagana icyo kigo.

    Ati 'Umwihariko wacu ni uko abakeneye akazi ikigo kimaze guhugura kibakorera umwirondoro ugaragaramo ubumenyi bafite ugashyirwa ku rubuga rwa internet rwacu.'

    'Uwo mwirondoro ni wo abakozi bahurizwaho n'abakoresha aho bashobora gusura abakozi bose bagatoranyamo uwo bashimye bijyanye n'ubumenyi afite bwagaragajwe.'

    Muligo yavuze ko nyuma y'uko umukoresha ashimye umukozi, amukoresha mu gihe cy'amezi atatu y'igerageza ari na bwo yishyura iki kigo nyuma akabona kumugumana.

    Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko binyuze muri ubwo buryo kimaze guhuza abakozi n'abakoresha benshi kandi cyanatanze amahugurwa anyuranye haba ku nzego za Leta, ku bikorera no ku miryango itegamiye kuri Leta ku buryo byazamuye ubushobozi mu kazi n'ireme ry'ibyo bakora.

    Muligo yakomeje avuga ko SHI ihamagara abashaka amahugurwa binyuze ku rubuga rwa Job in Rwanda kandi ko iteganya kongera umubare w'abo iha amahugurwa n'abo ihuza n'abakoresha bakagera hejuru ya 2000 buri mwaka.

    Kabengera Emmanuel wamenye SHI mu 2022 akiri umunyeshuri yavuze uburyo yamufashije kubona akazi.

    Yagize ati 'SHI nayimenye niga mu mwaka wa nyuma wa kaminuza mbona ko bashaka abo baha amahugurwa. Naraje barampugura ku bijyanye n'imicungire y'abakozi nigaga muri kaminuza kandi nyuma nahise mbona akazi'.

    Kabengera yongeyeho ko we na bagenzi be baherewe hamwe amahugurwa batatinze ku isoko ry'umurimo kandi ashima uburyo iki kigo gifasha ukigannye wese guhabwa ubumenyi yaba kwitabira imbonankubone cyangwa hakoreshejwe iyakure.

    Kugeza ubu SHI iha amahugurwa abari ku isoko ry'umurimo bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) kuko ari bo baba bafite amasomo baminujemo.

    SHI ifite impuguke mu masomo anyuranye zihugura abazigannye bose

    Muligo Théogenè yavuze ko SHI igamije kubaka ubushobozi bw'abakozi, baba abari mu kazi ndetse n'abari ku isoko ry'umurimo

    Kabengera Emmanuel yavuze ko SHI yamufashije guhita abona kazi we na bagenzi be


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-skills-hub-international-ltd-mu-guhuza-abakozi-n-abakoresha

  • Inyungu y'urwego rw'amabanki mu Rwanda yageze kuri miliyari 250 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni izamuka ryagizwemo uruhare no kudahindagurika kw'inyungu abanyamuryango b'uru rwego binjiza haba ku nguzanyo batanga n'ubwiyongere bw'inguzanyo baha abakiliya babo.

    Inyungu izi banki zitanga, ni ukuvuga ikinyuranyo kiri hagati y'amafaranga zagurijwe n'iyo zaka ku nguzanyo ku bakiliya bazo, na zo ntabwo zakunze guhindagurika cyane kuko yagumye hagati ya 8% na 10%, ibyagize uruhare mu iterambere ry'uru rwego.

    Umuyobozi Mukuru wa RBA, Tony Francis Ntore yavuze ko amabanki yagerageje kugenzura inyungu yinjiza binyuze mu buryo butandukanye bwo kumenya neza ibishobora kuyashyira mu bihombo, no kwimukira ku mitungo idashobora guteza ibibazo cyane.

    Ikindi ni uko impuzandengo y'uko uru rwego rwakoresheje ishoramari ry'abanyamigabane mu kuribyaza umusaruro hinjizwa inyungu, na yo yazamutse mu gaciro aho yari hagati ya 10% na 15% kuri buri dolari, nko mu myaka ine ishize. Icyakora mu 2023 iyi nyungu yageze kuri 21,5%.

    Mu myaka 10 ishize ibyo izi banki zinjiza ku mitungo yabyo byarazamutse bigera ku mpuzandengo y'inyungu ya 2,3% ivuye kuri 1,7%, na none 2023 iza ari umwaka mwiza kuko iyo nyungu yageze kuri 4,7% muri Nzeri 2023.

    Nk'izindi zose uru rwego rwazahajwe na Covid-19 ku buryo bukomeye cyane ku buryo n'uyu munsi nubwo rwigaranzuye izo ngaruka hakigaragara ibisigisigi byazo.

    Icyakora inzobere mu bijyanye n'ubushakashatsi ku ishoramari muri BK Capital, Kevin Karobia yabwiye The New Times ko amabanki yo mu Rwanda yazamuye ubushobozi bwayo mu bijyanye n'imari ku buryo bitanga icyizere ko yakomeza no gukora mu gihe haje ibindi biza.

    Ati 'Izo banki zifite imarishingiro itubutse igera kuri 21% kurusha iyo leta isaba ya 15%. Bigaragaza ko zikomeye cyane ndetse zishobora guhangana n'ibibazo zishobora guhura na zo.'

    Uretse ibibazo bya Covid-19 ndetse n'ibijyanye n'ubucuruzi byakomeje kuzahaza urwego rw'amabanki, agaciro k'umutungo wazo kakomeje kuzamuka, ibigaragaza uburyo urwego rukomeje kugira imbaraga umunsi ku wundi.

    Nk'ubu imibare yo mu mpera za 2023 igaragaza ko urwego rw'amabanki mu Rwanda rwari rwihariye 36% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, imibare yazamutse ugereranyije na 20,9% uru rwego rwabarirwaga mu myaka 10 ishize.

    Ni uruhare runini ugereranyije n'urw'inzego z'amabanki zo mu bihugu bimwe byo mu Karere na Afurika muri rusange, kuko ruri hejuru y'urwa Uganda, Tanzanie na Nigeria, ariko Kenya na Afurika y'Epfo bikagomeza kuza imbere y'u Rwanda.

    Mu Rwanda hari banki 15 zirimo iz'ubucuruzi 10 na Banki y'Iterambere y'u Rwanda. Izi banki zifasha Abanyarwanda kwizigama ariko zikanabaha inguzanyo mu rugamba rwo kwiteza imbere.

    Mu 2023 amabanki y'ubucuruzi yagize izamuka ridasanzwe ry'umutungo, aho wiyongereyeho miliyari zirenga 211 Frw mu mezi atatu, kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko urwego rw'amabanki, ari na rwo runini rugize urwego rw'imari mu Rwanda, rwazamutseho 18,1% bitewe ahanini n'imari shingiro n'amafaranga abikijwe y'abakiliya byakomeje kwiyongera.

    Iyi mibare igaragaza ko umutungo wa banki 10 z'ubucuruzi muri Kamena 2022 wari miliyari 4.445 Frw, bigera muri Kamena 2023 ugeze kuri miliyari 5.153 Frw.

    Inyungu y’urwego rw’amabanki mu Rwanda yikubye inshuro eshanu mu myaka 10 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-y-urwego-rw-amabanki-mu-rwanda-yageze-kuri-miliyari-250-frw

  • Imbamutima z'ababyeyi bafite abana bavukanye 'Autisme' bagafashwa kongera kwisanga mu bandi – #rwanda #RwOT

    Tuyishime ataramenya ko umwana we afite 'Autisme' yabonaga uko yitwara akamukubita nk'uburyo bwo kumushyira ku murongo, umwana agira bimwe ahindura ariko aza kuzinukwa nyina.

    Ubu uyu mwana ari mu itsinda ry'abandi 11 bitaweho n'Ikigo Autisme Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu na bo bari bafite imyitwarire idasanzwe, ariko barafashwa ku buryo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 bakorewe ibirori hishimirwa ko imyitwarire yabo yahindutse ku rwego bategurirwa kujya mu mashuri asanzwe.

    Tuyishime Nadine yatanze ubuhamya bw'uko Ikigo Autisme Rwanda kitamufashirije umwana gusa ahubwo ko na we cyamufashije gukira ibikomere byo ku mutima, kuko yari yarabuze icyo afasha umwana we.

    Ati ''Yatangiriye mu irerero azi kuvugaho gato ariko bigeze hagati birahagarara byose. Yaje aha nta kintu na kimwe azi kuvuga atavuga papa atavuga mama, acyambara 'pampers', umuhamagara ntakwereke ko ari kukumva tubanza kugira ngo ntiyumva. […] hari igihe cyageze, tutarabimenya yararakaraga akikubita hasi, akikubita ku ibuye, akikubita ku meza.''

    ''Iyo wamwakaga nk'ikintu ashaka cyangwa se ntukore ikintu ashaka, kugira ngo akwereke ko arakaye yikubitaga hasi. […] nshaka kubimukuraho ariko mbimukuraho mukubita, icyo gihe rero yarabiretse ariko abireka njye atankunda. Ibyo bintu kubyumva byarangoye cyane nk'umubyeyi.''

    Nyuma yo kwitabwaho n'Ikigo Autisme Rwanda, umwana wa Tuyishime yaje gusubira ku murongo mu marangamutima, ndetse ari mu bazajya kwiga mu Mashuri Abanza asanzwe kuko ubu bishoboka ko yabana neza n'abandi n'ubwo azakomeza gukurikiranwa.

    Gahongayire Illuminé na we ni umubyeyi wita ku bana mu Kigo Autisme Rwanda, akaba avuga ko abitaho afite ishyaka ryo kugira ngo basubire ku murongo kuko na we bimunezeza, nyuma y'igikomere yatewe no kugira umwana w'umuhungu na we ufite Autisme.

    Uwo mwana byamenyekanye ko afite Autisme afite imyaka itanu, gusa ubu afite 17. Ntabwo yabashije kwiga mu mashuri asanzwe kuko icyo kibazo cyamuteye kugwingira kw'imikorere y'ubwonko, ku buryo iyo yiganaga n'abandi yabaga ari inyuma cyane kandi n'abarimu ugasanga badafite ishyaka ryo kumwitaho ngo ajyane n'abandi.

    Gahongayire yishimira ko umwana we yitaweho mu Kigo Autisme Rwanda akabasha kwiga iby'ibanze byo mu buzima busanzwe nko gusoma no kwandika, kandi akaba ari ahantu hatekanye kuburyo atagitotezwa n'abadasobanukiwe ikibazo afite.

    Ati ''Yavugaga ibintu bitari ku rugero rwe. […] ariko ubu imyuga azayijyamo azaba azi gusoma no kwandika, umwuga wamujyanamo yawukora kuko arumva. Amabwiriza yose umuhaye arayubahiriza.''

    Umutoni (izina ryahinduwe), na we ni umubyeyi wajyanye umwana mu Kigo Autisme Rwanda nyuma yo kumujyana mu rindi shuri bikanga, kuko atabashakaga kuvuga ko ashaka kujya mu bwiherero, akarira cyane ndetse ashaka n'ibyo kunywa mu ijoro.

    Uyu mubyeyi na we yashimiye iki kigo cyahinduye ubuzima umwana we nyuma yo kumufasha amarangamutima ye agasubira ku murongo. Yasabye ababyeyi kudahatiriza mu gihe babonye hari ikidakunda ku mwana muto, ahubwo ko ari byiza gushaka amakuru ahagije ku kibazo afite bakamenya uko bamufasha hakiri kare aho kumucira urubanza badasobanukiwe ikiri kumubaho.

    Ubundi 'Autisme' ni iki?

    'Autisme' ni ihinduka ridindiza imikurire n'imikorere y'ubwonko n'imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n'iby'abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

    Uyifite akenshi arangwa n'ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk'aho atari kumva, n'ibindi.

    Abafite 'Autisme' ntibakunda impinduka mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

    Ibindi bibagora ni imivugire, kuko nk'umwana ufite 'Autisme' ashobora kunanirwa gukurikiranya amagambo neza, akaba yavuga akagera aho agasubiramo ijambo rimwe inshuro nyinshi, ibigira uruhare mu ididindira ry'ubwenge bw'umwana bigasaba kwitabwaho byihariye, ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Kugeza ubu mu Rwanda nta kigo cya leta gihari cyita ku bantu bafite ibyo bibazo. Umuyobozi w'Ikigo Autisme Rwanda cyita ku bana bafite ibyo bibazo, Rosine Duquesne Kamagaju, yongeye gusaba ko leta yashyira imbaraga mu gushyiraho uburyo buhendutse bwo kwita ku bana bafite 'Autisme', kuko nk'ababyeyi bafite amikoro make batabasha kubona ubufasha.

    Ati ''Turasaba dushishikaye, twinginga mbese kugira ngo leta ikomeze idufashe, iradufasha muri bike ariko turifuza ko ishyiramo ingufu nyinshi. Kuko ababyeyi barababaye kandi aba bana mwababonye barashoboye.''

    Duquesne Kamagaju, kandi asaba ko hashyirwaho ibigo nk'ibi nko mmu ntara, kuko hari abana baba bari yo ntibabashe kwitabwaho bitewe n'uko ababyeyi babo bataba hafi y'iki kigo kiri mu Mujyi wa Kigali.

    Mu Kigo Autisme Rwanda, umwana yitabwaho hakoreshejwe uburyo bwizewe ku rwego mpuzamahanga agafashwa gukangura ubwonko bwe, gushyirwa ku murongo mu marangamutima, kumufasha kumenya uko yakwitwara ari mu bandi, no guhabwa ubumenyi bw'ibanze yahabwa aramutse ari mu ishuri risanzwe.

    Ku gihemwe umwana yishyurirwa ibihumbi 300 Frw, ariko iki kigo kikagaragaza ko ayo ari make kuko hari igihe kibona abaterankunga bagira ibyo bakora bikagabanya ikiguzi cy'amafaranga ababyeyi bishyura.

    Autisme Rwanda irishimira ko abana bayifashirizwamo bageze ku kigero cyiza ku buryo bajya no kwiga mu mashuri asanzwe

    Aba bana bagira abarimu babitaho mu buryo bw’umwihariko, mu rugendo rwo gusubiza amarangamutima yabo ku murongo, bakanabigisha ibirimo kubara, gusoma no kwandika

    Byari ibyishimo ku babyeyi bafite abana bahinduriwe ubuzima na Autisme Rwanda

    Abafatanyabikorwa ba Autisme Rwanda na bo bitabiriye iki gikorwa

    Byari ibyishimo ku babyeyi babonye ko abana babo bavukanye Autisme ubu bahindutse mu marangamutima, nyuma yo kwitabwaho n’Ikigo Autisme Rwanda

    Duquesne Kamagaju washinze Ikigo Autisme Rwanda yibutsa abantu bose ko ufite Autisme aba akeneye kwitabwaho mu rukundo, ntatoterezwe uko ari

    Umuyobozi w'Ikigo Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, arasaba leta gushyira imbaraga mu koroshya uburyo bwo kwita ku bana bafite Autisme kuko uko bikorwa mu Rwanda bihenze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-ababyeyi-bafite-abana-bavukanye-autisme-bagafashwa-kongera

  • Ni urwango bafitiye u Rwanda – Umuvugizi w'Ihuriro ry'imitwe ya politiki ku banenga ibyavuye mu matora – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye bamwe mu bo mu bihugu byo hanze, cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi, bikunze kuvuga ko bifite 'demokarasi' iteye imbere, bakunze kunenga amatora yo mu Rwanda bagaragaza ko adakorwa mu mucyo.

    N'ubu bamwe babigarutseho, barimo Umunyamerika Kenneth Roth wayoboye Human Rights Watch, umuryango 'uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu.'

    Ubwo Abanyarwanda biteguraga gutora Umukuru w'Igihugu n'abadepite, Roth yanditse kuri X ko Paul Kagame natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje inzira yose y'amatora yo mu Rwanda.

    Ati 'Paul Kagame w'u Rwanda ntazi ko 'natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje imigendekere y'amatora, buri wese akabona ko yashakaga kurangiza umuhango kubera ko adashobora kwemera ko haba amatora nyakuri.'

    Kuri iyi nshuro Mukama yavuze ko bene abo bavuga ko amatora yo mu Rwanda atanyuze mu mucyo 'ari ba bandi banga u Rwanda, barutereranye ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga' ubu bakaba bafite ipfunwe.

    Ati 'Ni abo bazungu n'ibikoresho byabo. Abo ntibadukunda, nibashake ntibazanadukunde. Icyo tuzi ni uko urwego Abanyarwanda bakunda igihugu ruri hejuru. Ayo majwi 99,18% [Perezida Kagame yagize] ni ko kuri.'

    Uyu muvugizi yagaragaje ko niba Umunyarwanda abyuka mu gicuku mu bihe byo kwiyamamaza agiye gushyigikira umukandida we, muri uwo muhate ari na ho umusaruro utubutse waturutse.

    Arakomeza ati 'Ni amajwi aba afite aho yavuye. Abanyarwanda baba bishimiye umukandida bashaka gutora. Abavuga nibavuge bazaceceka. Icy'ingenzi ni uko Abanyarwanda bakoze icyo bashaka, bumva kibashimishije.'

    Uretse mu matora y'Umukuru w'Igihugu aho Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yagize 99,18%, no mu y'abadepite uyu muryango wanikiye amashyaka wari uhanganye na yo, aho wo n'imitwe bari bafatanyije, baygize amajwi 68.83%.

    Mukama yavuze ko ayo mahitamo y'Abanyarwanda ari nko gushimira Perezida Kagame bijyanye n'aho yabakuye mu myaka 30 ishize, mu gihe amahanga yumvaga ko u Rwanda rwasibama ku ikarita y'Isi.

    Ati 'We n'ingabo zari iza APR bemeye guhara ubuzima bwabo, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwari munsi ya zeru rukazanzamurwa. Umunyarwanda uriho ubu ni we uzi aho yavuye, ni na we uzi ineza abona ivuye mu miyoborere myiza y'igihugu. Niyo yamutora 100% azi aho yamukuye. Ni Umunyarwanda, si umunyamahanga wirirwa uvuga [ibyo atazi].'

    Ku bijyanye n'abavuga ko mu Rwanda hari imitwe ya politiki idakora, Mukama yavuze ko ari 'igitutsi kuko iyo ufashe imitwe ya politiki 11 ukayihindura ubusa uba udututse. Icyakora Perezida Kagame yatubwiye ko tugomba kubareka bakadutuka, ikibi ni uko barengera.'

    Mu kwiyamaza, imitwe ya politiki yari yahawe iminsi 21 yo kuzenguruka ibice by'u Rwanda. Icyakora hari abagaragaje ko ari mike, bityo ko buri karere kagombaga kugenerwa umunsi, bivuze ko yagombaga kuba iminsi 30.

    Mukama yavuze ko impamvu ari uko Abanyarwanda bafata ibyo bikorwa byo kwiyamamaza nk'ubukwe, bakumva ko byamara igihe kirekire, nyamara bitakunda na cyane ko abantu baba bakeneye kujya mu yindi mirimo iteza imbere igihugu.

    Muri aya matora yabaye kuva ku wa 14-16 Nyakanga 2024, NFPO yohereje indorerezi zayo 99 zavuye mu mitwe ya politiki iba mu Rwanda uko ari 11.

    Zakoreye mu matsinda agizwe n'abantu batatu bakora mu mitwe itandukanye, bakagaragaza ko amatora yagenze neza ndetse amategeko n'amabwiriza yubahirijwe. Icyakora iri huriro rigaragaza ko 'Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikwiriye gukomeza gutunganya lisiti y'itora.'

    Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki NFPO, Mukama Abbas yagaragaje ko abanenga amatora yo mu Rwanda bamwe babiterwa n’urwango bafitiye u Rwanda ku bwo gutera imbere batabigizemo uruhare

    Amabendera y’imitwe ya politiki 11 ikorera mu Rwanda aba ari ku Cyicaro gikuru cy’Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, NFPO giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali

    Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki NFPO ryagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru ku bijyanye n’uko amatora yo mu Rwanda yagenze

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-urwango-bafitiye-u-rwanda-umuvugizi-w-ihuriro-ry-imitwe-ya-politiki-ku

  • Airtel Rwanda na Radiant Yacu Ltd byamuritse serivisi yo kugoboka abarwariye mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Uhabwa aya mafaranga mu gihe usanzwe ukoresha Sim Card ya Airtel, iri muri Airtel Money. Icyo usabwa ni ukuba ukoresha nibura ama-inites ya 750 Frw ku kwezi, ndetse amahirwe yo kwiyongera kw'amafaranga uhabwa uraye mu bitaro akiyongera buri uko ama-inites ukoresha yiyongera.

    Nk'uwakoresheje aya ama-inites guhera ku 2500 Frw kugeza ku 4499 Frw ku kwezi we ahabwa ibihumbi 4000 Frw, mu gihe uwakoresheje ama-inites ya 5000 Frw ku kwezi we ahabwa 6000 Frw. Uko ukoresha ama-inites menshi kurushaho niko biguha amahirwe yo kuba wahabwa amafaranga menshi mu gihe warwarira mu bitaro.

    Ushobora kandi no kugurira umuryango wawe ubwishingizi bwo kwivuza bwa 'Ingoboka Kashi'. Wishyuye 270 Frw ku kwezi ahabwa 1500 Frw ku ijoro rimwe yaraye mu bitaro, wishyuye 540 Frw ku kwezi ahabwa 3000 Frw ku ijoro, uwakoresheje aya 900 Frw ku kwezi agahabwa 5000 Frw.

    Iyi ngoboka utangira kuyihabwa guhera nyuma y'amajoro atatu urara mu bitaro, kugeza ku majoro 30 mu gihe cy'umwaka. Iyo uri mu bemerewe guhabwa 'Ingoboka Kashi', wohereza inyemezabwishyu (facture), urupapuro rugusezerera kwa muganga, n'indangamuntu yawe ukazohereza kuri WhatsApp 0738019870, ugahabwa amafaranga mu gihe kitarenze amasaha 72.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, Ovia Kamanzi Tuhairwe, yatangaje ko iyi gahunda yatekerejwe mu gufasha abafite amikoro make, kuburyo nk'uwabonaga amafaranga yo gutunga umuryango we yakoze bya nyakabyizi ubuzima bwe n'abe budahagarikwa n'uko yagiye mu bitaro.

    Ati ''Ni ubwishingizi buhendutse. […] buzabagirira akamaro kenshi kuko buzabafasha, ntabwo tuzongera kubura amafaranga y'ishuri ry'abana bacu kuko twagiye mu bitaro twarwaye, twakoze impanuka, twagiye kubyara, cyangwa n'ubundi burwayi ubwo ari bwo bwose. Ntabwo tuzongera kugurisha imitungo yacu kubera ko twabuze uko twirwanaho turi mu bitaro twabuze ibiryo byiza, twabuze ibyo kunywa byiza.''

    Ovia Kamanzi kandi yavuze ko n'ubwo Ikigo gitanga serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda cya Radiant Insurance Company ari na ho Radiant Yacu Ltd ibarizwa gitanga serivisi z'ubwishingizi bwo kwivuza, bitashobokaga ko mu mafaranga uhabwa habamo n'ayo kuba wakwifashisha ugura nk'ibyo kurya mu gihe urwariye mu bitaro, bityo ko 'Ingoboka Cash' ije nk'ikindi gisubizo.

    Mukarutabana Christine ni umugore wo mu Karere ka Ruhango wageze aho 'Ingoboka Cash' yamurikiwe Downtown mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Nyakanga 2024 ubwo yari agiye gutega imodoka imujyana iwabo, abanza gusobanuza imikorere y'iyo ngoboka ndetse ahita yiyandikisha bimushyira ku rutonde rw'abagenerwabikorwa bayo mu gihe byaba ngombwa.

    Yavuze ko iyi gahunda hari Abaturarwanda benshi izafasha kuko uburwayi budateguza, hakaba n'igihe bugutungura ukajya mu bitaro ariko ukabura ubwishyu.

    Ati ''Nanjye rero ubu ngiye kubibwira abanjye mu Ruhango, ngende mbibashishikarize tuzayinjiremo (Ingoboka Cash). Hari igihe umuntu ajya mu bitaro ntako ameze ukagenda ugujije, wamara kuguza wagera mu rugo bakaba bayaguha ukishyura rya deni, nasanze bifite akamaro cyane.''

    Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izari ziriho zo kwishingira abantu mu kwivuza, dore ko hari igihe umuntu yabaga agomba guhabwa amafaranga n'ikigo runaka cy'ubwishingizi akorana na cyo, ariko rimwe na rimwe kigatinda kuyamuha kandi adafite andi yaba yifashisha.

    Ati ''Twaje gusanga hari abantu bagifite ikibazo cy'ubwishingizi. Turabizi mu Rwanda abantu benshi bafite ubwisungane mu kwivuza, abafite ubushobozi hari ubundi bwo mu bigo byigenga bajyamo, ariko usanga na ba bandi bafite izi mvuze hari igihe biba ngombwa ko akenera amafaranga cyangwa se uburyo bwose bw'ubwishingizi bwamutabara bigasa n'ibitinze.''

    Aya mafaranga kandi si ngombwa ko buri gihe aba ari ayo ukeneye kugira ngo wishyure mu bitaro, kuko ushobora no kuba wamaze kwishyura ukayasubizwa binyuze mu 'Ingoboka Kashi'.

    Ingoboka Cash yitezweho gufasha ab’amikoro make mu gihe barwarira mu bitaro bakabura ubwishyu

    Abakozi ba Airtel Rwanda bagize umwanya wo gusobanurira abitabiriye iki gikorwa, kugira ngo bamenye ibisabwa mu kwiyandikisha muri Ingoboka Cash

    Ingoboka Cash yamurikiwe Downtown mu Mujyi wa Kigali

    Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izari ziriho zo kwishingira abantu mu kwivuza

    Mukarutabana Christine ni umugore wo mu Karere ka Ruhango wageze aho Ingoboka Cash yamurikiwe, ahita ayijyamo aniyemeza kuyishishikariza abo mu Ruhango aho atuye

    Bamwe mu bayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda na Radiant Yacu Ltd bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-rwanda-na-radiant-yacu-ltd-byamuritse-serivisi-yo-kugoboka-abarwariye-mu

  • Keisha yagizwe Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, asabwa kurufasha kwihutisha iterambere – #rwanda #RwOT

    Nk'uko Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yabisobanuye kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, Keisha ni na we muyobozi wa USAID mu Burundi.

    Kneedler yagize ati 'Mugenzi wanjye akaba n'inshuti Keisha Effiom ejo yarahiriye kuba umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi. Nishimiye gukorana na Keisha mu gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda no kubyaza umusaruro inkunga y'Abanyamerika mu iterambere ry'u Rwanda.'

    Mu muhango wo kurahira, Ambasaderi Samantha Power uyobora USAID yibukije Keisha ko iterambere ry'u Rwanda ryazamutse bidasanzwe mu myaka 30 ishize, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amuha urugero ko mu rwego rw'ubuzima Malariya yagabanyutse ku gipimo cya 85% mu myaka 10 ishize.

    Ambasaderi Power yavuze ko uburezi bw'u Rwanda bwateye imbere mu buryo buhambaye, nubwo bwari bwarakomwe mu nkokora n'iyorezo cya Covid-19 mu 2020 no mu 2021, aho mu 2021 abari bazi gusoma neza bari kuri 54%, mu 2024 bagera kuri 87%.

    Ati 'Abanyarwanda bakomeje gushora cyane mu bakiri bato, binyuze mu kongerera imbaraga uburezi no mu guhanga imirimo. Mu buyobozi bwa Keisha, USAID izakomeza kubakira ku bufatanye bwagize uruhare mu byagezweho.'

    Mu byo ubuyobozi bwa Keisha busabwa kwibandaho harimo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kugabanya impfu z'ababyeyi babyara n'iz'abana bavuka, guhugura abo mu rwego rw'ubuvuzi, gushyigikira iterambere ry'ubukungu by'umwihariko guteza imbere abahinzi bato no kurinda urusobe rw'ibinyabuzima.

    Keisha yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa USAID mu Rwanda. Asimbuye Jonathan Kamin.

    Keisha Effiom wari kumwe na Samantha Power, yasinyiye kuyobora USAID mu Rwanda

    Abakozi bo muri USAID n’abadipolomate bakurikiye uyu muhango

    Keisha yasabye gufasha u Rwanda kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/keisha-yagizwe-umuyobozi-wa-usaid-mu-rwanda-asabwa-kurufasha-kwihutisha

  • Hatangijwe ubushakashatsi ku mubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi buzakorwa binyuze muri gahunda ya UNESCO izwi nka 'Our Rights Our Live Our Future' (O3) igamije gufasha urubyiruko kumenya amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kurwanya no gukumira inda zitateguwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Virusi itera SIDA.

    Ni ubushakashatsi bwatangiye tariki ya 14 kamena, 2024 bukazarangira muri Kanama. Buri gukorerwa mu bigo by'amashuri yisumbuye, ndetse no mu bigo bifite aho bihuriye no kurwanya ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'inda ziterwa abangavu.

    Ubu bushakashatsi kandi buri gukorerwa mu Ntara zose z'u Rwanda ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Kuri ubu hagezweho Ikigo cya Saint Joseph (ESSJT) ndetse na GS Saint Vincent Palloti Gikondo.

    Hatangijwe ubushakashatsi ku mubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera mu Rwanda

    Umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organisation, Nsengimana Rafik Justin, yavuze intego z'ubu bushakashatsi ko ari ukumenya impamvu umubare w'abangavu baterwa inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongera, ndetse n'icyakorwa mu guhangana n'iki kibazo.

    Yagize ati 'Ubushakashatsi twatangiye ni ubugamije kumenya n'iki gituma habaho ubwiyongere bw'inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa. Nyuma yubushakashatsi, tuzareba n'icyo twakora.'

    Umwe mu batanze amakuru azifashishwa muri ubu bushakashatsi wo muri Saint Joseph, Uwimpaye Chanceline, yagaragaje ko urubyiruko ruba rukwiriye kunyurwa n'ubuzima rubayemo mu rwego rwo kwirinda ibishuko bishobora kuganisha ku guterwa inda zitateguwe.

    Yagize ati 'Twige kunyurwa. Nitunyurwa n'ibyo iwacu dufite bizafasha igihugu natwe ubwacu muri rusange, yaba imyigire yacu ntituyicikishirize kuko iyo umuntu abyaye akiri muto aba abaye umubyeyi imburagihe, ntabwo aba yarabyiteguye.'

    Musengimana Richard nawe ni umunyeshuri muri Saint Joseph wabigarutseho, ati 'Ikintu cyatuma tugabanya inda zitateganyijwe ni uko ababyeyi bajya baganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere, bagatinyuka kubabwira ukuri ku buzima bwabo kuko ababyeyi benshi bakunze kubitinya.'

    Igisubizo Promese Divine wo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Saint Vincent Palloti Gikondo yagarutse ku cyo ubu bushakashatsi buzamufasha muri rusange.

    Ati 'Ikintu ubu bushakashatsi bumfashije ni uko nakwifata ndetse igihe byanze nkakoresha ubwirinzi nk'agakingirizo.'

    Uyu muryango usanzwe utanga amahugurwa ku rubyiruko binyuze mu buryo butandukanye nko mu ikinamico zinyura kuri radio, nk'iyitwa 'Umuzi' ica kuri Radiyo Rwanda buri ku wa mbere, saa moya z'umugoroba imikino ndetse n'amarushanwa yo kwandika imivugo.

    Happy Family Rwanda Organization yatangiye mu 2017 aho imaze gukorera ubushakashatsi mu ntara zitandukanye n'umujyi wa Kigali. Umaze gukorana n'urubyiruko rw'abanyeshuri rusaga 1201.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y'imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w'abana baterwa inda buri mwaka, imibare ya 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 aribo batewe inda imburagihe bari munsi y'imyaka 18 harimo 9188 bo muri iyi Ntara. Uturere dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.

    Muri ubu bushakashatsi abangavu babazwa ibibazo bitandukanye

    Ubu bushakashatsi buri gukorerwa mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu

    Hatangijwe ubushakashatsi ku mubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ubushakashatsi-ku-mubare-w-abangavu-baterwa-inda-ukomeje-kwiyongera

  • Abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy batangiye urugendoshuri muri Silicon Valley – #rwanda #RwOT

    Silicon Valley abo banyeshuri bo mu wa gatanu bari gusura ni icyanya cy'ikoranabuhanga cya mbere ku Isi giherereye i San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kibumbatiye ibigo by'ikoranabuhanga bikomeye mu Isi, birimo nka Apple, Google, Meta (ibarizwamo Facebook, WhatsApp, Instagram), Microsoft, HP, Tesla ikora imodoka z'Amashanyarazi na Netflix.

    Icyo cyanya kinabarizwamo ibigo nka Amazon, Intel ikora utwuma duto cyane dushyirwa mu bikoresho hafi ya byose by'ikoranabuhanga cyane cyane ibikoreshwa mu itumanaho tuzwi nka ''Chip' n'ibindi.

    Biteganyijwe ko mu bigo basura harimo inzu ndangamurage y'amavu n'amavuko ya mudasobwa n'uko yagiye itera imbere kugeza uyu munsi ushobora kubona modoka zitwara, basure na Intel.

    Bazasura kandi Kaminuza ya Stanford, LinkedIn, Tesla, Google n'Ikiraro cya Golden Gate Bridge gihuza San Francisco na Marin kinyuze hejuru y'Inyanja ya Pacifique.

    Ni ikiraro gifite ibilometero 2,7, kikagira igisobanuro gikomeye mu bukerarugendo bwa San Francisco na Amerika muri rusange bijyanye n'abagisura.

    Mu bibajyanye harimo kureba uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere umunsi ku wundi, n'uburyo ibyo bigo biri kwifashisha irigezweho nk'irishingiye ku bwenge buhangano, AI iryo gukora za robots n'ibindi.

    Umwarimu muri Rwanda Coding Academy wigisha ibijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa n'ibijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga, witwa Nzeyimana Célestin yabwiye IGIHE ko uru rugendo ari ikintu gikomeye kuko abana bahungukira byinshi batari bazi.

    Ati 'Abana bahabwa umukoro wo gutekereza ikintu gishya kitari mu byo babonye kidasanzwe kinahari. Natekereza imodoka yitwara ntabwo araba avumbuye kuko irahari, ahubwo atekereza agashya yazana karenze iyo modoka, na ko kajye muri iriya nzu ndangamurage byandikwe ko ari bo bakikoreye.'

    Nzeyimana yavuze ko nyuma yo kubona iryo koranabuhanga bagatekereza udushya dutandukanye, na bo baza kubisangiza bagenzi babo, ubundi n'abarimu babo bakabafasha uburyo bagera ku ndoto zabo hashingiwe ku bikenewe mu Rwanda.

    Rwanda Coding Academy ni rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y'uburezi rusange na tekiniki n'ubumenyingiro hashingiwe ku ikoranabuhanga rigezweho.

    Ryafunguye mu 2019. Rigamije guha abarangije icyiciro rusange ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa hagabanywa n'umubare w'abanyamahanga babikoraga ahubwo bigakorwa n'Abanyarwanda ubwabo.

    Ni ishuri rifite porogaramu y'imyaka itatu, gahunda y'amasomo ikabamo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, ubwirinzi mu by'ikoranabuhanga, ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho n'ibindi.

    Kugeza uyu munsi RCA imaze gusohora abanyeshuri 118 barimo abakobwa 54 n'abahungu 64 mu byiciro bibiri birimo icyatangiye mu 2019 n'icyatangiye mu 2020.

    Bamwe bakomereje muri kaminuza zikomeye zigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga zirimo izo muri Amerika, n'izindi zifite amashami mu Rwanda bakiga ariko banatanga umusanzu mu kuzamura uru rwego mu gihugu.

    Abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy ubwo bari bageze i i San Francisco mu rugendoshuri bari kugirira muri Silicon Valley

    Abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy bageze muri Silicon Valley aho bazasura ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye mu Isi

    Abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy mu rugendoshuri bari kugirira muri Silicon Valley bazasura ibigo nka Google, Tesla, Intel n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-rwanda-coding-academy-batangiye-urugendoshuri-muri-silicon

  • Ibyiyumvo by'imitwe ya politike yatsindiye kwinjira mu Nteko y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi ni yo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi n'amashyaka bari bafatanyije n'andi bari bahanganye mu matora, bagaragaje imbamutima zabo ku ntsinzi begukanye, icyita rusange kikaba gushimira Abanyarwanda no kugaragaza ko amatora yanyuze mu mucyo.

    Uretse Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga akagira amajwi 0,21 %; andi mashyaka yose yatsindiye kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Nyuma yo ku gutsinda uruhenu Green Party na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ku majwi 99,15%, Umuryango FPR-Inkotanyi wananikiye andi mashyaka mu matora y'abadepite.

    Mu batoye byagaragaje ko wo n'imitwe ya politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, batowe ku majwi 68,83%.

    Ku ikubitiro Umuryango FPR-Inkotanyi washimiye Abanyarwanda bawushyigikiye mu matora haba ku mukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no ku mwanya w'Abadepite.

    Wagaragaje ko iyo ntsinzi ari igihamya cy'icyizere gifitiwe ubuyobozi bwawo n'icyerekezo gitomoye kigeza u Rwanda ku iterambere rirambye bidatinze.

    Wakomeje uti 'Turacyarajwe ishinga no guharanira ubumwe bw'igihugu, iterambere rirambye n'ishema ku Banyarwanda bose. Mu gihe dutegereje ibyavuye mu matora bya burundu, dushimiye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ku bwo kudushyigikira.'

    FPR-Inkotanyi yijeje abaturage bayitoye ko irajwe ishinga no gukomeza kubaka igihugu himakazwa ubumwe, demokarasi idaheza n’iterambere rirambye

    Abanyarwanda bashimiye FPR-Inkotanyi ku bwo kuyigirira icyizere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

    Twashakaga 5% gusa — Sheikh Harerimana wa PDI

    Uretse ko ryari rishyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryo ku mwanya w'Abadepite ryiyamamaje ukwaryo ariko na none rigendeye ku migabo n'imigambi ya FPR-Inkotanyi.

    Byatangajwe ko by'agateganyo PDI yatowe n'abaturage 507.474 bangana n'amajwi 4,61%, ibintu bibemerera kujya mu Nteko kuko barengeje 4.5% nkuko Komisiyo y'Amatora yabigarutseho.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida wa PDI, Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko amajwi babonye mu matora y'abadepite ari yo bifuzaga ku buryo n'iyo aba 5% yuzuye nta kibazo bari kugira.

    Ati 'Twe twifuzaga 5%. Ni byo byatubijije icyuya. Bigaragaza uburyo twasobanuriye abaturage neza.'

    Yakomeje avuga ko amajwi bagize arabaha nk'abadepite babiri mu Nteko, kuko 'amajwi agaragaza ko tutageza muri batatu ariko tutanajya no munsi ya babiri.'

    Ni ku nshuro ya mbere PDI ihatanye mu matora y'Abadepite yonyine inahita ibona intsinzi, kuko ubushize bari mu bufatanye n'Umuryango FPR-Inkotanyi.

    Ni ubufatanye PDI igaragaza ko bwayubatse, bikaba byaratanze uyu musaruro, Sheikh Harerimana akavuga ko baturutse ahakomeye, avuga ko ubwo bifatanye bakazabukomeza no mu minsi iri imbere.

    Ati 'Ni ubufatanye buzakomeza mu mikoranire. Icyahindutse ni uburyo bwo kujya mu Nteko. Baratureze turakura ku buryo na twe twabonaga ko twashinga inzu yacu ku ruhande.'

    Yibukije ko ari na yo mpamvu PDI, idafite imigabo n'imigambi yihariye kuko bashaka gukoresha iya FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ati 'Urebye hano hanze, aho Perezida Paul Kagame ari, bijyanye n'uko abaturage bamukunda ni ho baba bashaka kujya. Byasabaga ko tubasobanurira ko tutazanyuranya na we ahubwo ari impaka z'amategeko zishyira mu bikorwa gahunda ze, bituma badutora.'

    Perezida wa PDI yagaragaje ko intego ubu binjiranye mu matora ari ukudatenguha Abanyarwanda babatoye, bagashyira mu bikorwa imigambi ya Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi ayoboye.

    Ubwo Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Perezida waryo Sheikh Musa Fazil Harerimana yagaragaje ko gushyigikira Perezida Paul Kagame bitari ukwibeshya

    Ishyaka PDI rigaragaza ko mu Nteko Ishinga Amategeko rizaba risuzuma niba ibituma imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi yashyizeho ishyirwa mu bikorwa neza

    Kuri PL amatora yari ntamakemwa

    Ibyavuye mu matora y'Abadepite by'ibanze bigaragza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, ryagize 8,66%, riba irya kabiri nyuma ya FPR-Inkotanyi.

    Ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu iri shyaka ryari rishyigikiye, Perezida Kagame wari umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman waryo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yashimiye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'igihugu muri rusange ku bw'imigendekere myiza y'amatora na mbere yayo mu bikorwa byo gutanga kandidatire no kwiyamamaza.

    Ati 'Urwo ni urwego rwa demokarasi rugeze ahantu hashimishije. Turashimira ko nta bantu bagonganiye ahantu hamwe, umutekano n'ubwisanzure byari byose ndetse no mu matora hagaragaye ubudasa bw'u Rwanda.'

    Mukabalisa yashimiye Abanyarwanda babahundagajeho amajwi, bakaba aba kabiri, ariko akagaragaza ko bishimiye cyane ko abaturage bahundagaje amajwi ku mukanda wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame bamamaje 'ibintu twakiriye neza kuko twari twabibasabye.'

    Yavuze ko iyo ntsinzi ibereka ko bagomba gukora cyane kugira ngo Abanyarwanda bave mu bwiza bajya mu bundi ari na ko icyerekezo cy'iterambere igihugu cyihaye rigerwaho vuba.

    Mukabalisa yavuze ko ibyabafashije kuza kuri uyu mwanya bishingiye ku kwitegura neza no kubitegura mbere, no gukorera hamwe kw'abayoboke ba PL, hategurwa uburyo buboneye butuma bagera ku Banyarwanda benshi mu gihe gito.

    Ibyavuye mu matora y’abadepite by’ibanze bigaragaza ko PL yabaye iya kabiri nyuma ya FPR-Inkotanyi n’amajwi 10,97%

    Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yagaragaje ko gutegura ibintu kare no gushyiraho imigambi ihamye ituma bagera ku baturage benshi mu gihe gito biri mu byatumye bigaranzura amashyaka menshi bakaza ku mwanya wa kabiri

    PSD yijeje Perezida Kagame imikoranire ihoza umuturage ku isonga

    lshyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage, PSD, na 8,62% nk'uko imibare y'amajwi y'agateganyo abigaragaza.

    Ni intsinzi PSD yishimiye, agashimira abayoboke baryo by'umwihariko n'Abanyarwanda muri rusange bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abadepite.

    Mu itangazo yashyize hanze PSD yagize iti 'Ubuyobozi Bukuru bw'lshyaka PSD n'abayoboke baryo, bishimiye cyane intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika'

    Bashimiye kandi Abanyarwanda batoye PSD mu matora y'abadepite, rikaba ryarabonye amajwi atuma rihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

    Ryijeje Perezida Kagame ubufatanye busesuye mu gukomeza kubaka u Rwanda rushingiye kuri demokarasi n'iterambere rigera ku Banyarwanda bose.

    Abayoboke b’Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD bijeje Perezida Paul Kagame ubufatanye busesuye mu gukomeza gushyira umuturage ku isonga

    Iby’ibyibanze byavuye mu matora y’abadepite bigaragaza ko PSD yagize amajwi 9,48%

    PS Imberakuri yabonye umusaruro muke ugereranyije n'uwo yari yiteze

    Ku ruhande rw'Ishyaka PS Imberakuri nubwo bishyimiye ko batsinze amatora na bo bakaba barajya mu Nteko, Umuyobozi Mukuru waryo, Mukabunani Christine yavuze ko umusaruro uhabanye n'uwo bateganyaga.

    Ati “Ikigero twatsindiyeho ntabwo ari cyo twatekerezaga. Dukurikije imbaraga twakoresheje, uko twaganiriye n'abaturage, twumvaga turi burenzeho cyane ariko n'ayo twabonye turayashima. Turashimira abaturage batugiriye icyizere.'

    Mukabunani yagaragaje ko bateganyaga byibuze nk'amajwi 10% y'abatoye bose, abajijwe aho byapfiriye agaragaza ko bigoye kuhamenya kuko umuntu ari we uba uzi aho yatoye.

    Ati 'Niyo mpamvu tugomba kongera imbaraga mu gihe kiri imbere kugira ngo tuzarusheho kuzamuka.'

    Ku bijyanye n'imigendekere y'amatora, Mukabunani yavuze ko amatora yari ntamakemwa 'kuko ntabwo twabonye abaturage batubwira ko bitagenze neza. Tubona yaragenze neza cyane rwose.'

    Yijeje abatoye PS Imberakuri n'Abanyarwanda muri rusange kubahagararira neza mu Nteko Ishinga Amategeko bashyira mu bikorwa manifesto yabo n'ibindi bitekerezo by'abaturage.

    Abayoboke ba PS Imberakuri bagaragaza ko bazakomeza guvuganira abaturage bashingiye kuri manifesto y’ishyaka n’ibitekerezo by’abaturage

    Mukabunani yagaragaje ko kuvugira abaturage hashingiwe kuri manisfesto ya PS Imberakuri n’ibitekerezo by’abaturage ari byo bimirije imbere

    Kudasubira mu Nteko ntacyo bitwaye Dr. Habineza

    Nyuma yo kugira amajwi 0.53% ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 4,56% mu matora y'abadepite.

    Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza yavuze ko yishimiye kuba ishyaka ayoboye ribonye amajwi atuma risubira mu Nteko avuga ko 'Icya ngombwa ni uko ishyaka ribonye neza amajwi arisubiza mu Nteko kandi tukaba twaragiriwe icyizere n'Abanyarwanda.'

    Dr. Frank Habineza wahoze ari Umudepite yahamirije ko atazasubira mu Nteko nk'Umudepite Uhagarariye Green Party, cyane ko atari ku rutonde rw'abadepite iryo shyaka ryatanze.

    Yavuze ko ibi ntacyo bizahindura, yemeza ko 'Imigambi ni ya yindi. Ni ugukomeza kuvugira abaturage, tugateza imbere imiyoborere myiza na demokarasi, buri wese akagira uruhare mu bimukorerwa.'

    Habineza yavuze ko 'kugira igihugu giteye imbere, gifite abaturage babayeho neza' bikwiriye kuba intego ya buri wese.

    Ati 'Ndashimira Abanyarwanda cyane, abantoye n'abatoye Ishyaka [rya Green Party] kugira ngo ryinjire mu Nteko Ishinga Amategeko. Twarishimye kubera uburyo batwakiriye hirya no hino mu gihugu, batwakiriye neza, abayobozi b'inzego z'ibanze baradufashije.'

    Dr. Habineza yavuze ko nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza, ariko bishobora gushyirwamo imbaraga kurushaho mu bihe biri imbere.

    Yavuze ko icyo bashaka ari uko 'iminsi yo kwiyamamaza yiyongera, nibura buri karere kagire umunsi [wo kwiyamamaza] kuko kujya mu turere tubiri [ku munsi umwe] hari ubwo kubahiriza amasaha byatugoraga.'

    Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza yashimiye Abanyarwanda bamushyigikiye ndetse bagashyigikira ishyaka ayoboye

    Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza yasabye ko mu matora ataha muri buri karere kazagenerwa umunsi umwe avuga ko guhuza uturere tubiri umunsi umwe hari ubwo bigora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyiyumvo-by-imitwe-ya-politike-yatsindiye-kwinjira-mu-nteko-y-u-rwanda

  • Dusure 'Teleport' y'u Rwanda, agace rwitezemo amakiriro ahambaye (Video) – #rwanda #RwOT

    Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri Satellite. Bivuze ko umuntu ufite Satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa.

    Ni ibintu by'ingenzi cyane kuko nk'u Rwanda kuva rwakohereza Rwasat1 mu 2019, kugira ngo rubone amakuru yayo, bisaba ko rwifashisha abandi kuko rwo nta kuntu rwayageraho.

    Teleport iba ari ahantu hashyizwe za antenne nini zikusanya amakuru ya Satellite iri mu kirere. Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko i Rwamagana ariho hashoboka bitewe n'ibisabwa ngo yubakwe.

    Yubakwa ahantu hisanzuye, hatari imisozi cyangwa se ibiti ku buryo bitazabera imbogamizi antenne zifashishwa mu gukusanya amakuru.

    Ubusanzwe satellite zoherezwa mu kirere bikorewe ahantu habugenewe, hakifashishwa ikoranabuhanga rizitumbagiza. Kugeza ubu, ahantu hakoreshwa cyane mu kohereza Satellites harimo nka Cape Canaveral i California; Baikonur na Plesetsk mu Burusiya, Kourou muri French Guiana n'ahandi. U Rwanda rwo rwakoresheje agace ka Tanegashima mu Buyapani.

    Iyo zigeze mu isanzure, hakurikiraho igikorwa cyo kwakira amakuru ziba ziri gukusanya, akifashishwa mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe nk'ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere, zigatanga internet n'ibindi.

    U Rwanda kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza mu kirere Satellite ku bwinshi, rwahisemo guhindura uburyo bwo kubyaza umusaruro isanzure, rwubaka ahantu hazajya hakusanyirizwa amakuru ku muntu ufite satellite.

    Umukozi ushinzwe imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), Innocent Niyonsenga, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kohereza Rwasat1, amakuru yayo, yabonekaga u Rwanda rwishyuye abandi.

    Ati 'Amakuru yanyuraga ahandi bakabona kuyadushyikiriza kuko nta bushobozi twari dufite.'

    Teleport y'u Rwanda yubatse ku buso bungana na hegitari 20 ariko hamaze gukoreshwa hegitari imwe.

    Antenne u Rwanda rufite ni iya mbere muri Afurika

    Muri iki cyanya, hashyizwe antenne imwe nini. Yakorewe mu Bufaransa mu ruganda rwa 'Safran Data Systems' nyuma yo gusura inganda eshanu hirya no hino mu Bufaransa.

    Ati 'Twabanje kuyipima neza, tubanza kureba ko ikora neza. Yaje ari agace kamwe ku kandi. Bayikora ari uko ubisabye kandi bayikora bashingiye ku byo umukiliya ashaka.'

    Ipima toni 28,5. Yateranyijwe n'inzobere zo muri 'Safran Data Systems'.

    Itsinda ry'Abafaransa rizakomeza gukurikirana imikorere yayo mu gihe cy'imyaka itatu. Kuyigura byatwaye hafi miliyari enye z'Amafaranga y'u Rwanda.

    U Rwanda rwiteze kuyibyaza amafaranga menshi

    Nyuma yo kugira iyi Teleport, u Rwanda rufite gahunda yo kuzajya rufasha abantu bashaka amakuru mu isanzure, bakayifashisha. Ubusanzwe serivisi nk'izi, zishyurwa ku munota.

    Umunota umwe ushobora kugura hagati ya 3000$ na 10.000$. Bivuze ko haramutse habayeho nk'umuntu uyikoresha ku buryo akenera nibura iminota 15, yakwishyura hafi 45.000$ mu gihe igiciro cyaba cyabariwe ku mafaranga make.

    Magingo aya, hari umukiliya wamaze kugirana amasezerano n'u Rwanda aho azishyura ibihumbi 450$ ku mwaka.

    Niyonsenga ati 'Urumva ni umwe, ntabwo turabara uzazana antenne ye akayishyira hano.'

    Usibye abazajya bakoresha iyi Teleport mu gukusanya amakuru, kuko u Rwanda rufite ubutaka bunini, ruzajya rwemerera n'abandi bashaka ahantu ho kuzishyira, kwifashisha iki cyanya.

    Ku rundi ruhande, hari abandi bari mu biganiro n'u Rwanda bigamije kumvikana uko rwajya rukurura amakuru ya Satellite rukayabasangiza.

    Ushingiye ku mikorere ya Teleport, nibura mu myaka itanu ya mbere, amafaranga yashowe muri uyu mushinga azaba yaragarujwe n'inyungu yarabonetse. Iyi Satellite bibarwa ko igomba gukora neza nta nkomyi nibura mu gihe cy'imyaka itanu.

    Antenne u Rwanda rufite, nta yindi muri Afurika binganya ubushobozi.

    Nta handi muri Afurika hari Antenne ifite ubushobozi nk'ubw'iyi iri i Rwamagana

    Ishobora guhindukira igafata amakuru ya Satellite mu byerekezo byose

    Iyi Antenne yakorewe mu Bufaransa, ivanwayo ari ibice iteranyirizwa aho yubakiye

    Ahashyizwe Teleport mu Karere ka Rwamagana, ni ahantu hisanzuye, hatari imisozi ishobora gutuma amakuru adakururwa uko bikwiriye

    Amafoto: Irakiza Augustin
    Video: Irakiza Excellent


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusure-teleport-y-u-rwanda-agace-rwitezwemo-amakiriro-ahambaye-video