Blog

  • APR FC ni yo yatsindwa ishobora kwegukana CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

    APR FC ni yo yatsindwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ishobora kwegukana iki gikombe kuko ikipe bazahura ya Red Arrows yaje ari umutumirwa.

    APR FC yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup isezereye Al Hilal yo muri Sudani kuri penaliti 5-4.

    Iyi kipe ikaba ejo ku Cyumweru muri iri rushanwa rimaze iminsi ribera Dar es Salaam muri Tanzania izahura na Red Arrows yo muri Zambia yasezereye Al Wadi.

    Ubusanzwe amategeko ya CECAFA agena ko ikipe yaje nk’umutumirwa (itabarizwa muri CECAFA) iyo itwaye igikombe bayiha amafaranga agiherekeza ariko igikombe kigatwarwa n’ikipe bahuye ku mukino wa nyuma.

    Ibi rero ni byo bishobora kuba mu gihe Red Arrows ejo yakwegukana igikombe kuko yaje nk’umutumirwa, mu gihe yatsinda APR FC ni yo ishobora kwegukana igikombe.

    Gusa ntabwo ubuyobozi bwa CECAFA buragira icyo bubitangazaho kuko ubwo babazwaga iki kibazo, bwavuze ko bukirimo kwiga uko byazagenda niba APR yahabwa igikombe cyangwa Red Arrows nitsinda izacyegukana.

    APR FC ni yo yatsindwa ishobora kwegukana CECAFA Kagame Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ni-yo-yatsindwa-ishobora-kwegukana-cecafa-kagame-cup

  • Umunyamakuru Tijara Kabendera yapfushije nyina #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’umushabitsi Tijara Kabendera ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we (Mama) witabye imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024.

    Tijara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ababajwe no kumeneyesha abamukurikira ko umubyeyi we yitabye Imana.

    Yagize ati:”Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mama wange witabye Imana!.”

    Yakomeje avuga ko twese twavuye ku Mana kandi ko ariho tuzasubira, aboneraho no gutangaza gahunda yo gushyngura.

    Ati ” Kuri Allah niho twaturutse kandi niho tuzasubira.”

    Yatangaje ko gahunda yo gushyingura umubyeyi we iteganyijwe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo, nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma saa Munani z’amanywa mu rugo kwa Tijara mu Nyakabanda.

    Ati ” Kuri uyu wa 6 isaa Munani z’amanywa turamusezeraho mu rugo iwanjye mu Nyakabanda (kuri Caffe de Nyakabanda). Gushyingura ni saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo!”

    Tijara kabendera yamamaye mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangaza makuru bitandukanye haba hano mu Rwanda no muri Tanzania.

    Tijara yakoreye Radio na Televiziyo by’u Rwanda asezera nyuma y’imyaka 18, nyuma yerekeza kuri Vision Fm ubu akaba yarayobotse inzira y’ubushabitsi.

    Nyina wa Tijara Kabendera yitabye Imana

    Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-tijara-kabendera-yapfushije-nyina

  • Inkindi Aisha warikoroje nyuma yo gutuka abagabo, yasabye imbabazi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Inkindi Aisha nyuma yo kwita abagabo ibimonyo n’amagweja, yasabye imbabazi avuga ko yabivuze atazi ko ari n’ibitutsi.

    Uyu mukobwa umwe mu bagezweho muri Sinema yatunguye benshi ubwo yatangazaga aya magambo atarakiriwe neza na benshi.

    Icyo gihe yibazaga impamvu abatoranyije abasore bajya mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yatwaye abeza gusa agasiga amagweja n’ibimonyo.

    Yagize ati “ariko nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose? Kuki yatwaye abagabo bacu bose agasiga magweja, ibimonyo.”

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Inkindi Aisha yavuze ko nta mutima mubi yabivuganye, yumvaga ari ibintu bisanzwe cyane ko n’igweja yavuze atazi icyo ari cyo ndetse n’ibimonyo babimusobanuriye nyuma, ntiyari azi niba ari ibitutsi, byamuje mu mutwe arabivuga.

    Uyu mukobwa yemeje ko ubu ari bwo ari kumva uburemere bw’amagambo yavuze ndetse anasaba imbabazi abagabo bose yatutse.

    Ati “umugabo wese aho ari musabye imbabazi, nta mutima mubi nabivuganye, nabikoze ntazi icyo bizabyara. Nsabye imbabazi kuko ntabwo nzi gufata umuntu ngo mutuke ariko akantu nakoze kakaba ikosa, nta muntu udakosa mumbabarire. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima.”

    Inkindi Aisha avuga ko atakwihandagaza ngo atuke abagabo kandi mu bagabo harimo bene wa bo, umusore bakundana ari umugabo n’uzamushaka ari umugabo.

    Aisha yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/inkindi-aisha-warikoroje-nyuma-yo-gutuka-abagabo-yasabye-imbabazi-video

  • Bagabanye imitungo! Platini yahanye ‘Divorce’… – #rwanda #RwOT

    Byashimangiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, mu rubanza rwashyizweho akadomo ku wa 27 Kamena 2024. Kandi rwahise rugirwa itegeko. Platini yari yatanze ikirego asaba ubutane bwa burundu (Divorce) ku bwumvikane bw’abashakanye.

    Nk’uko biri mu mwanzuro w’uru rubanza InyaRwanda ifitiye kope, ubusabe bwa Platini bwemejwe na Kagoyire Françoise, Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyamata, afashijwe na Mukantegano Marie Jeanne, umwanditsi w'Urukiko. 

    Bati “Tumaze kubona ko Nemeye Platini yatanze ikirego muri uru rukiko gihabwa RC00020/2024/TB/NYMTA aregamo Ingabire Olivia, asaba Urukiko kubaha ubutane bwa burundu bumvikanyeho;

    Tumaze kubona ko Nemeye Platini na Ingabire Olivia bashakanye byemewe n'amategko ku wa 06/03/2021 imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo”. 

    “Biturutse ku mpamvu zabo bwite, aba bashakanye batanze ikirego mu Rukiko bifuza ko amasezerano yabo y’ishyingirwa yaseswa, bagatandukana uko amategeko abiteganya.”

    Platini na Ingabire Olivia bari bitabye urukiko tariki 26 Kamena 2024, beremerwa gatanya tariki 27 Kamena 2024. Kandi bombi bari bunganiwe n’umunyamatageko Habakurama  François Xavier.

    Imbere y’Urukiko, basabye kwemeza amasezerano y'ubwumvikane bagiranye tariki ya 30/8/2023 binyuze mu nzira y'ubuhuza.

    Abacamanza baciye uru rubanza bagira bati “Tumaze kubona ko inzira y' ubuhuza yabaye ku wa 27/06/2024, bisabwe n'ababuranyi bombi, dushingiye ku ngingo ya 31 y' amabwiriza n° 001/2019 yo ku wa 05/12/2019 ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yerekeye ubwunzi mu manza mbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo, n'iz'ubutegetsi ivuga ku bwunzi bukozwe n'umucamanza, aho iteganya ko;

    Nyuma yo gusuzuma imyirondoro n'ingingo zigize urubanza hamwe n'ababuranyi, umucamanza abashishikariza ubwunzi, abasobanurira inyungu za bwo; akanababaza niba ashobora kubunga ubwe cyangwa niba hari undi muhuza bifuza. Iyo ababuranyi bemeye ko umucanza ari we ubwe ubunga, umucamanza asubika iburanisha agategurana n'ababuranyi igikorwa cy'ubwunzi'.;

    Dushingiye ku ngingo ya 229 y'itegeko No32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n' Umuryango iteganya ko 'Gusaba gutana biturutse ku bwumvikane gusabwa n'abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z'ubutane ku bashyingiranywe n'umutungo wabo kimwe n'abana babo;

    Twemeje ko habayeho ubwumvikane hagati ya Nemeye Platini na Ingabire Olivia bemeranya ku kirego bari bafitanye muri uru rukiko.

    Platini na Ingabire Olivia bumvikanye ko batandukanye burundu ku bushake bwabo, bityo amasezerano y’ishyingirwa bari baragiranye tariki ya 06/03/2021 imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge wa Remera asheshwe no kuba bahawe ubutane ndetse bikazandukurwa mu bitabo by’irangamimerere byo mu Murenge wa Remera aho. basezeraniye.

    Bumvikanye ko nta mwana babyaranye;

    Bumvikanye ko umutungo wimukanwa ugizwe n'ibikoresho byo mu nzu babigabanye hagendewe ku byo buri wese akeneye. 

    Bumvikanye ko umutungo utimukanwa bari bafatanyije ugizwe n'inzu iri mu kibanza gifite UPI 5/07/09/02/3879 giherereye mu Mudugudu wa Kurugenge, Akagali ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, Intara y' Iburasirazuba gifite ubuso bwa 909m2, ihererejwe kuri Nemeye Platini, bityo uwo mutungo ukaba ugomba kumwandikwaho wenyine.

    Abacamanza bati “Dutegetse ko ibyo Nemeye Platini na Ingabire Olivia bumvikanye nk’uko bimaze gusobanurwa haruguru, bigomba gushyirwa mu bikorwa uhereye umunsi ubwumvikane bwabereyeho ku wa 27/06/2024;

    Dutegetse ko iki cyemezo gihita gishyirwaho inyandiko mpuruza, kugira ngo ikibazo kijyanye na cyo gishobore guhita kirangizwa. Twibukije ko iki cyemezo kitajuririrwa.”

    Platani yatandukanye ba Ingabire Olivia wari umugore we. Byemejwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, ku wa 27 Kamena 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145118/bagabanye-imitungo-platini-yahanye-divorce-na-ingabire-olivia-wari-umugore-we-145118.html

  • APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya APR FC yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo ndetsw n'abandi bayifata nk'ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup irimo kubera muri Tanzania.

    Ni ibyishimo byabonetse ubwo iyi kipe y'Ingabo z'Igihuhu yakinaga umukino wa kimwe cya Kabiri yasezereyemo Al Hilal Omboudrman yo muri Sudan ikagers ku mukino wa nyuma.

    Ni umukino wabereye kuri KMC Stadium urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 90 y'umukino, aha ikipe zombi zahise zikina indi minota 30 y'inyongera.

    Muri iyo minota n'ubundi ntakintu yatanze kuko yarangiye amakipe yombi aguye miswi  ubusa ku busa, ibi byatumye hitabazwa penaliti.

    Penaliti zikaba zasize ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya APR FC itanze ibyishimo ibyo kugera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 5-4.

    APR FC itozwa n'umunya Serbia, Darko Novic iba igeze ku mukino wa nyuma iisezereye Al Hilal  itozwa na Florent Ibenge.

    Muri uyu mukino hari ku nshuro ya mbere ya  CECAFA Kagame Cup, APR FC ikoze impinduka mu bakinnyi babanzamo; kuko Seidu Yassif Dauda yafashe umwanya wa Taddeo Lwanga.

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Pavel Ndzila, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert, Dauda Yassif, Dushimimana Olivier Muzungu, Victor Mbaoma Chukuemeka

    Red Arrows FC yo muri Zambia yasanze APR FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Hay Al Wady ibitego 2-0 hitabajwe iminota 30 y'inyongera.

    Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida  Paul Kagame rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024 i Dar es Salaam muri Tanzania.

    The post APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cecafa-kagame-cup-2024-izahura-na-red-arrows-yaje-itumiwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cecafa-kagame-cup-2024-izahura-na-red-arrows-yaje-itumiwe

  • Byadogereye muri Afrika y'Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z'icyo gihugu ziri muri Kongo. #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru amajwi asaba ko ingabo z'Afrika y'Epfo zoherejwe muri Kongo-Kinshasa zavanwayo vuba na bwangu, yarushijeho kwiyongera ubwo Inteko Ishinga Amategeko y'Afrika y'Epfo yasuzumaga ingengo y'imari yagenewe igisirikari cy'icyo gihugu.

    Uburakari mu badepite, ndetse no mu baturage basanzwe, bwarushijeho kuba bwinshi ubwo Chris HATTINGH wo mu ishyaka ' Democratic Alliance'(DA) yagaragazaga ko ubukungu butifashe neza ndetse n'imiyoborere mibi byatumye ingengo y'imari igenerwa igisirikari cy'Afrika y'Epfo(SANDF) igabanuka cyane buri mwaka, bituma gitakaza ubushobozi bwo kurangiza inshingano zo kurinda umutekano w'abaturage uko bikwiye.

    Magingo aya ngo ibikoresho bya SANDF ntibihagije, n'ibihari ntibikijyanye n'igihe, abasirikari bagahembwa nabi kandi ntibanongererwe ubumenyi, ku buryo bishora mu byaha bakabaye bakumira.

    Chris Hattingh avuga ko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Perezida Ramaphosa yafataga icyemezo cyo kohereza abasirikari 2.900 mu ntambara yo muri Kongo, Afrika y'Epfo idafitemo inyungu nk'igihugu, kuko ireba Abakongomani ubwabo.

    Ishyaka 'DA'risanga Perezida Ramaphosa adashobora kwitwaza inshingano z'umuryango SADC, kuko ibihugu nka Zambia na Angola , nyamara nabyo biri muri SADC, bitigeze byohereza ingabo, kandi ari byo byari kugira impungenge z'umutekano muke muri Kongo, kuko bisangiye nayo umupaka w'ibilometero byinshi.

    Byongeye ngo Ramaphosa ntiyavuga ko yohereje ingabo kubungabunga amahoro muri Kongo, mu gihe zifatanya ku rugamba n'imitwe yitwaje intwaro ihohotera abaturage mu burasirazuba bw'icyo gihugu, nka FDLR, n'indi yibumbiye mu cyiswe 'Wazalendo'.

    Chris Hattingh ati:'Kuba abasirikari bacu batazi icyo barwanira, kuba badafite ibikoresho bigezweho ndetse bakaba batamenyereye akarere k'imirwano nka M23 bahanganye, bituma umubare w'abatakaza ubuzima muri iyo ntambara wiyongera'.

    Ashingiye kuri izo ngingo zose rero, uhagarariye ishyaka 'Democratic Alliance' yasabye adaciye ku ruhande ko abadepite bategeka Perezida Ramaphosa kureka inyungu ze bwite n'ibyegera bye, agacyura vuba na bwangu ingabo z'Afrika y'Epfo yohereje muri Kongo.

    'DA' iri mu mashyaka akunze kujegeza ubutegetsi bwa ANC na Perezida Cyril Ramaphosa, ku buryo iyo ryahagurukiye kurwanya icyemezo runaka, birangira guverinoma igihinduye.

    Leta y'Afrika y'Epfo ivuga ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka imaze gupfusha abasirikari 7 muri Kongo, mu gihe hari andi makuru avuga ko abapfuye bakabakaba 30, naho abakomeretse n'abafatiwe ku rugamba bakaba babarirwa mu magana.

    The post Byadogereye muri Afrika y'Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z'icyo gihugu ziri muri Kongo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/byadogereye-muri-afrika-yepfo-abatavuga-rumwe-na-perezida-ramaphosa-baramusaba-gucyura-vuba-ingabo-zicyo-gihugu-ziri-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byadogereye-muri-afrika-yepfo-abatavuga-rumwe-na-perezida-ramaphosa-baramusaba-gucyura-vuba-ingabo-zicyo-gihugu-ziri-muri-kongo

  • Abacuruza impu bo mu Rwanda barifuza kugabanyirizwa umusoro ku zohereza mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakora ubu bucuruzi mu Rwanda bagaragaje ibibazo bafite biromo ko bacibwa umusoro uri hejuru cyane ungana na 80% iyo bashaka kuzohereza hanze ya EAC bigatuma bahomba, kandi ko n'abagura impu bagabanyutse bikaba byaratumye impu zita agaciro kuko mbere y'uko iri bwiriza risohoka ikilo cyaguraga 1500 Frw ariko ubu ikilo kikaba kiri ku mafaranga 200 Frw.

    Ibi babigaragaje mu nama yateranije abahagarariye EAC mu bucuruzi bw'impu n'abakora ubu bucuruzi bwimpu mu Rwanda n'inzego za Leta zifite mu nshingano gukurikirana ibyijyanye n'impu mu Rwanda imaze iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku wa 18 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2024.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'abakora impu mu Rwanda (Kigali Leather clusters), Kamayiresi Jean Damour, yavuze ko bamaze imyaka hafi icumi bagaragaza iki kibazo ariko ko nta gisubizo babonye kandi ko iri bwiriza n'ubwo ririho mu EAC, mu Rwanda ari ho honyine rikurikizwa gusa kuko mu bindi bihugu bya EAC byohereza impu hanze kandi ku giciro cyo hasi.

    Ati 'Abokora ubucurizi bw'impu mu Rwanda twagaragaje ikibazo dufite cyo gucibwa umusoro uri hejuru kuva mu 2015 ubwo hasohogaka iri bwiriza ariko ntacyo byatanze twebwe nka Kigali Leather clusters twagerageje kongera guhuza abantu bakora ubucuruzi bw'impu ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko twakoroherezwa mu gihe dutegereje uruganda rutunganya impu mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'iyi nama biteze ko hari byinshi bizahinduka kuko bagaragaje ibibazo byose bafite kandi bizezwa ko bigiye gukurikiranwa bikajya ku murongo.

    Ni ibintu yahurijeho na mugenzi we, Mukashyaka Germaine, umunyabanga ushinzwe umutungo n'imiyoborere muri Kigali Leather Cluster wavuze ko muri iyi nama bagaragarijemo ibibazo bafite bituma badakora ubucuruzi bw'impu neza avuga ko yari yitabiriwe n'abahagarariye za minisiteri bireba babizeza ko bageza ubutumwa ku bayobozi bakuru kandi ko hari icyo bazabikora mu gihe bagitegeje uruganda rutunganya impu ruteganywa kubakwa mu myaka itanu.

    Kugeza ubu Kigali Leather clusters imaze kugira abanyamuryango bagera ku 3000 bakora ubucuruzi bw'impu ariko babona ko baramutse bagabanyirijwe umusoro bakwiyongera ndetse bikaba byafasha mu kwinjiriza umusoro igihugu kuko bayinjiza ahandi aho kugira ngo bayinjize mu gihugu cyabo.

    Kuva hasohoka ibwizira ribuza abakora ubucuruzi bw'impu kuzohereza hanze ya EAC ni ubwa mbere hari habaye inama ihuza abayobozi bahagarariye ubu bucuruzi bw'impu muri EAC ndetse n'abakora ubu bucuruzi mu Rwanda kugira ngo bige ku bibazo bafite byatumye isoko ry'impu mu Rwanda risubira inyuma no kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo ryongere rizamuke ubucuruzi bw'impu bwongere kugira agaciro nk'uko byahoze mbere.

    Abagize Kigali Leather Cluster n’abayobozi bahagarariye EAC mu by’ubucuruzi bw’impu bakoreye inama y’iminsi ibiri i Kigali

    Bagaragaje ibibazo bafite biromo ko umusoro bacibwa iyo bohereje impu hanze ya EAC uri hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruza-impu-barifuza-bo-mu-rwanda-kugabanyirizwa-umusoro-ku-zohereza-mu

  • Women Foundation Ministries yateguye igiterane cyubakira umugore ubushobozi mu mwuka no mu mubiri – #rwanda #RwOT

    Ni giterane kizaba guhera tariki 6 – 9 Kanama 2024, kikazaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku bantu bari indushyi ariko kuri ubu babaye abatsinzi.

    Biteganyijwe ko kizabera muri BK ARENA, kikitabirwa n'abari n'abategarugori mu minsi itatu ya mbere, ku munsi wa kane akaba ari bwo ab'igitsina gabo bazitabira.
    Mu bakozi b'Imana bazwi bazacyitabira harimo Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pasiteri Mathew Ashimolowo uzaturuka mu Bwongereza n'abaramyi nka Dr Ipyana Kibona ukomoka muri Tanzania na Egbu Osinach Joseph wamamaye nka Sinach wo muri Nigeria.

    Avuga kuri iki gitaramo, Apotre Mignonne Kabera yagaragaje uburyo Ijambo ry'Imana ryuzuye, rikaba ritanga amahoro, rikomora ndetse ritanga ubutunzi.

    Ati 'Umugore umwe yakwiyumva nk'udafite icyizere ariko dufatanyije turi abatsinzi. Buri mugore ukeneye kuba umutsinzi akeneye All Women Together.'

    Ni igiterane kizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga imbona nkubone kugira ngo abagore batuye mu bice bitandukanye by'Isi biyumvire uko 'gukomera kw'Imana.'

    All Women Together yatangijwe mu 2011 ikagaragazwa nk'igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi.

    Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk'igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n'ibindi.

    Ibyo bikorwa bifasha kubaka sosiyete abagore babarizwamo birimo nko kubaka amashuri, kwitinyuka no kubaka imiryango ihamye.

    Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006 wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.

    Apotre Mignone Kabera agaragaza ko umugore wese ukeneye intsinzi akeneye igiterane cya All Women Together

    Ubwo mu mwaka ushize wa 2023 Women Foundation Ministries yari mu kiganiro n’Itangazamakuru giteguza All Women Together


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/women-foundation-ministries-yateguye-igiterane-cyubakira-umugore-ubushobozi-mu

  • Bruce Melodie yasohoye indirimbo yashoyemo arenga miliyoni 50 (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sowe’ yari itegerejwe na benshi nyuma y’igihe ayiteguza, ikaba yaratwaye arenga million 50 mu ikorwa ryayo.

    Ni indirimbo ifite umwihariko wo kuba yaratunganyijwe n’abanya-Nigeria bafite amazina akomeye haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

    Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Saxbarrister uri mubagezweho muri Nigeria akaba umuhanga mu gucuranga ‘Saxophone’, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Perliks umuhanga mu byo gutunganya amashusho akaba asanzwe akorana n’abahanzi bo muri iki gihugu barimo Rema, Burna Boy, Asake, Johnny Drille n’abandi.

    Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yashowemo arenga Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyane ko iyi ndirimbo yakorewe muri Nigeria igakorwaho n’abafite amazina akomeye.

    Si ibyo gusa kuko muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho agaragaza Bruce Melodie agonga pharmacy agiye kwiba imiti, ibi bikaba byarabaye byanyabyo mu ifatwa ry’aya mashusho aho bubatse Pharmacy ndetse bagashyiramo imiti hanyuma Bruce Melodie akaza akayigonga igasenyuka.

    Indirimbo ‘Sowe’ nimwe mu zigize Album ya Bruce Melodie yise ‘Colorful generation’ izajya hanze muri uyu mwaka.

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasohoye-indirimbo-yashoyemo-arenga-miliyoni-50-video

  • Bruce Melodie, Li John na Chryso Ndasingwa mu… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe nyamukuru mu kubagezaho izi ndirimbo, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru.

    By'umwihariko iyi niyo weekend ya mbere ikurikiye ibihe by'amatora abanyarwanda bamazemo igihe kiri hafi y'ukwezi. 

    Abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe nka ba Bruce Melodie, Li John n'abandi bagarukanye imbaraga zidasanzwe, mu gihe no ku ruhande rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abarimo Bosco Nshuti na Sharon Gatete bashyize igorora abakunzi b'ibihangano byabo.

    Inyinshi muri izi ndirimbo, ni izishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku ya 14 Nyakanga uyu mwaka.

    Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyatambutse, InyaRwanda yahisemo kukugezaho 10 muri zo zakwinjiza neza muri weekend ikurikira ibihe by'amatora igihugu kimazemo iminsi.

    1.     Sowe — Bruce Melodie

    “>

    2.     Nasinya — Li John ft Social Mula

    “>

    3.     Twatsinze — Danny Vumbi ft Butera Knowless

    “>

    4.     Intsinzi — Uncle Austin

    “>

    5.     Intsinzi ya Papa — Ish Kevin

    “>

    6.     Mbega Umunezero — Chrisy Neat

    “>

    7.     Byararangiye Live — Chryso Ndasingwa

    “>

    8.     Nditinya — La Reina

    “>

    9.     Nganiriza — Boco Nshuti

    “>

    10. Rwanda Shima Imana — Sharon Gatete

    “>

    Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru, harimo iyitwa “Omubiri” y'umuhanzi Brian Avie yasubiranyemo n'umuhanzi nyarwanda Afrique, “Isaha” y'umuhanzi M Zaidi yahuriyemo na Khalifan Govinda n'izindi nyinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145115/bruce-melodie-li-john-na-chryso-ndasingwa-mu-bakugeneye-indirimbo-nshya-za-weekend-video-145115.html