Blog

  • Mutsinzi Ange Jimmy wari wagize amahirwe yo gukina imikino ya UEFA Europe League, yatahiye imikino ibiri gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan ikinamo myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yatsinzwe na FC Sheriff yo muri Moldova kuri penaliti 5-4, nyuma kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi yo mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike y'amatsinda ya UEFA Europa League.

    Zira FK yari yatsinze umukino wa mbere wo hanze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, imbere y'abafana bayo yatsinzwe ibitego 2-1 bityo amakipe yombi anganya ibitego 2-2 mu mikino yombi, hitabazwa penaliti birangira FC Sheriff ikomeje mu kindi kiciro kuri 5-4.

    FC Sheriff izakina na IF Elfsborg yo muri Suède mu ijonjora rya kabiri mu mikino yo gushaka itike y'amatsinda ya UEFA Europa League.

    Mutsinzi Ange yakinnye uyu mukino iminota yose, wari uwa kabiri kuri we nyuma y'aho ubanza yari yakinnye iminota 15 ya nyuma.

    Mu ntangiriro za Nyakanga ni bwo Mutsinzi yerekeje muri Zira FK yasinyiye amasezerano y'imyaka itatu, avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

    Source : https://yegob.rw/mutsinzi-ange-jimmy-wari-wagize-amahirwe-yo-gukina-imikino-ya-uefa-europe-league-yatahiye-imikino-ibiri-gusa/

  • U Rwanda ruragendwa! Abanyamahanga bamaze gut… – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda ihita indi igataha, niko uruganda rw'imyidagaduro rugenda rurushaho gutera imbere ku buryo kuba hari abanyamahanga bifuza kuhataramira cyangwa kwitabira ibikorwa runaka bihabera bitakiri igitangaza.

    Aho uyu mwaka wa 2024 ugeze, hari abanyamuziki benshi ndetse n’abanyarwenya mpuzamahanga bagiye baza gutaramira i Kigali mu Rwanda, kandi uruzinduko rwabo ntirugire ingaruka nziza ku myidagaduro gusa, ahubwo bigatanga akazi no ku bakora ibikorwa byo gutwara ibintu n'abantu, ku banyamahoteli, ku bacuruzi n'abandi bafite aho bahurira n'ubukerarugendo ari na ko bizamura ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Dore bamwe mu bo InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi:

    1.     Tanasha Donna


    Tanasha Donna wageze bwa mbere mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 20-21 Kamena 2024, kwinjira mu gitaramo cye byari ibihumbi 20 Frw n'ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y'icyubahiro we yishyuye ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y'umuvinyo.

    Ni mu gihe mu gitaramo cye cya kabiri cyo ku wa 22 Kamena 2024, aho yari buyobore ibirori byagombaga kubera kuri piscine ya B Hotel i Nyarutarama,  kwinjira ku bantu batanu bari kumwe byari kuba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y'umuvinyo.


    Ibi bitaramo bibiri byateguwe n'iriya Hotel, ariko n'urugendo bafashijwemo na Jeanine Noach na Sacha Kate.

    Ibi bitaramo byombi ntiyabashije kubikora nk'uko yari yabiteguye. Ku wa Gatanu yataramiye muri B Lounge, icyo gihe yakoresheje iminota 5 gusa abasha gutaramira abantu batarenga 10. Nyuma, ku wa Gatandatu yari ategerejwe kuri B Hotel i Nyarutarama, ntiyahakandagira bitewe n'uko habuze n'iyonka yitabira iki gitaramo.

    2.     Adekunle Gold


    Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby, yasesekaye i Kigali ku wa Gatatu ku itariki 22 Gicurasi 2024, saa 21:00 zibura iminota mike, aho yari yaje kwifatanya n'abakunzi ba Basketball mu mikino ya nyuma ya BAL.

    Ni imikino yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Yarebwe na Perezida Kagame na Madamu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'abahanzi, Sandrine Umutoni, ‘Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo n'abandi.

    Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro mu mukino wa kabiri wakinwe saa mbili z'ijoro, wahuje ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc yaje gutsindamo Al Ahly SC yo mu Misiri amanota 89 kuri 78. Umukino wa mbere wari wakinwe kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, ikipe ya Al Ahly Ly SC yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo amanota 87-76.


    Mu karuhuko k'umukino wa kabiri, ni bwo umunya-Nigeria, Adekunle Gold yahawe umwanya ataramira abakunzi be n'abitabiriye uyu mukino. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Okay', yifashishije ku rubyiniro ababyinnyi babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation.

    Mu gihe cy'iminota itatu, yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, ndetse ku rutonde rw'indirimbo yateguye, yongeyeho indirimbo 'High' yakoranye na Davido.

    3.     Eddy Kenzo


    Kuwa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo umunyabigwi mu muziki wa Africa y’Iburasirazuba, Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Icyo gihe, yakiriwe na Nemeye Platini ari nawe wamutumiye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise ‘Baba Xperience’ cyabaye ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

    4.     RJ The DJ


    Romy Jons usanzwe ari DJ wihariye w’umunyamuziki Diamond yageze i Kigali tariki 30 Gicurasi 2024, ahagana saa tanu z’ijoro, ahita atangaza ko amaze iminsi mu biganiro na Andy Bumuntu biganisha ku gukorana indirimbo.

    Romy Jons ukoresha amazina ya Rj The DJ mu kuvanga imiziki, mu ijoro ryo ku itariki 31 Gicurasi 2024 yataramiye muri The Green Lounge, akabari kari mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube, aho kwinjira byari ibihumbi 10 Frw ahasanzwe n'ibihumbi 20 Frw mu myanya y'icyubahiro.

    Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 yacuranze mu gitaramo cyaherekeje imikino ya BAL.

    5.     Doctall Kingsley


    Umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingslay, usigaye yiyita Ntakirutimana yataramiye abakunda urwenya bari bateraniye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha 'Expo Ground' mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 9 Kanama 2024, giha amahirwe abataragira amazina mu mwuga wo gusetsa biyereka abafana mbere y'uko abanyarwenya bubatse izina bahabwa umwanya.

    Ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro, Doctall Kingslay yinjiranye igikapu gisa n'imyenda yari yambaye. Abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo igitaramo bikojeje mu bicu bamwereka urukundo rudasanzwe.

    Doctall Kingslay usanzwe uzwiho gushishikariza abanyamahanga gukunda u Rwanda, yateye urwenya rwinshi rwibanda kuri Perezida Paul Kagame, amugaragaza nk'umuntu udasanzwe.

    6.     Patrick Salvador


    Umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Patrick Salvadro ufite amateka agaragaza ko imyaka 10 ishize ari mu ruganda rw’urwenya, yigaragaje nk'umunyempano udasanzwe, w'ijwi rigari, kandi wagiye wifashisha inkuru zinyuranye akanyura benshi, bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe tariki 20 Werurwe 2024.

    Patrick Salvadro na mugenzi we Dr Okello Hillary bari bitabiriye Gen-z Comedy yabaye tariki 21 Werurwe 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Bahuriyemo n'abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Rusine, Muhinde, Kigingi wo mu Burundi n'abandi.

    7.     Dr Okello Hillary


    Dr Okello Hillary uri mu bafite amazina akomeye mu banyarwenya bo muri Uganda, nawe yazanye na mugenzi we Patrick Salvador mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa 21 Werurwe 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    8.     Zoravo


    Umuramyi Jado Sinza yakoze igitaramo gikomeye yise “Redemption Live Concert” cyabereye muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024, naho Zoravo yandika amateka mu gitaramo cya mbere akoreye mu Rwanda.

    Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri Tanzania, akigera ku rubyiniro, abantu benshi bahise begera imbere hanyuma batangira kubyinana n’uyu muhanzi wagaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse ahita ahindura isura y’igitaramo n’ubwo cyari kigeze mu masaha akuze ariko byabaye byiza kuko abantu batahanye umugisha nk’uko Zoravo yari yarabitangaje.

    9. Fortran Bigirimana


    Mu ijoro ryakeye ku wa 14 Mutarama 2024 ni bwo Fortran Bigirimana ufite inkomoko mu Burundi ariko utuye mu Bufaransa, yataramiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cyiganjemo ibyamamare mu ivugabutumwa no gukorera Imana. Ni igitaramo cyizihiye cyane abacyitabiriye, bagaragariza urukundo uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki wo kuramya Imana.

    Ni umugoroba udasanzwe wabereye mu Karere ka Kicukiro ku rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro kuva saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 z’umugoroba. Uyu muhanzi yataramiye abakunzi be n’ab’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange. Yaririmbye indirimbo ze nshya zigize album ye yise “Birakwumvira”.

    Izi ndirimbo yaririmbye ni ‘Araganje”, “Agano Letu”, “Yesu Kristo”, “Uri Mwiza”, “Ncuti Nziza”, “Allelua Hozana” yakoranye na James na Daniella, “Ndafise Impamvu”, na “Yeriko/ ni Yesu/ Ngendera Ahagutse” zanyuze benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145124/u-rwanda-ruragendwa-abanyamahanga-bamaze-gutaramira-i-kigali-muri-uyu-mwaka-145124.html

  • Theo Bosebabireba na Thacien Titus batumiwe m… – #rwanda #RwOT

    Ni igiterane cy’amateka muri Kirehe na cyane ko cyatumiwemo abaramyi bakunzwe cyane mu gihugu ari bo Theo Bosebabireba na Thacien Titus, ndetse abakozi b’Imana bakunzwe cyane ari bo Bishop Mugasa Joseph, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Baho Isaie & Francine akaba ari bo bazagabura ijambo ry’Imana.

    Iki giterane cyiswe “Mahama Revival Miracle Crusade” [Ububyutse n’Ibitangaza i Mahama] cyateguwe n’Umuryango w'ivugabutumwa ‘Baho Global Mission’ ku bufatanye n'amadini n'amatorero akorerera mu Murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni cyo giterane cya mbere kandi gikomeye kigiye kubera muri Mahama.

    Kizaba kuva kuwa 26 kugera kuwa 28 Nyakanga 2024, kibere mu nkambi y'impunzi z'aba Kongomani n'Abarundi iherereye muri uyu murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe. Abazacyitabira bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Theo Bosebabireba ukunzwe mu ndirimbo “Kubita Utababarira” na Thacien Titus ukunzwe mu ndirimbo “Aho Ugejeje Ukora”.

    Iki giterane kizatangirwamo inyigisho z'ibyiciro bitandukanye birimo Urubyiruko, Abagore n'Abakozi b'Imana aho mu minsi yacyo mbere ya saa sita z’amanywa hazajya haba amahugurwa y'ibyiciro, noneho nyuma ya saa Sita kuva saa Munani z’amanywa habe igiterane rusange cy'ububyutse n'ibitangaza by'Imana.

    Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission akaba n'Umuhuzabikorwa w'iki giterane, Rev Baho Isaie, yabwiye inyaRwanda ko umusaruro biteze muri iki giterane cy’Ububyutse n’Ibitangaza ari uko benshi bazakira agakiza bakava mu byaha. Ati “Umusaruro twiteze, icya mbere ni uw’abantu bazakira agakiza bakava mu bibi”.

    Akomeje avuga ko ababa mu nkambi bakeneye ubutumwa bw’ihumure kubera ubuzima baba barimo. Ati “Urabizi ko ahantu hateraniye abantu benshi nko mu nkambi, urubyiruko, imiryango, mu by’ukuri haba hari ibintu byinshi. Ubutumwa bwiza rero bugomba kuhagera kugira ngo abantu bafate ibyemezo.

    Icya kabiri, abantu baba bari mu nkambi baba bakeneye ubutumwa bwiza bubaha ibyiringiro, uko bari, aho bari, ubuzima barimo, ibyo bacamo, bakeneye ijambo ry’Imana ribaha ibyiringiro kandi ntibacike intege, kandi bagakomeza gukomera ku Mwami Yesu.”

    Ati: 'Ijambo ry'Imana mu gitabo cy'Abaheburayo 13:8 riravuga ngo uko Yesu yari, nuyu munsi niko ari kandi ni na ko azahora iteka ryose bityo tuziko Yesu yabwirizaga abantu bakakira agakiza yarangiza agasengera abarwayi akanasubiza ibyifuzo by'abantu, natwe rero kuri iki giterane tuzakorera muri uyu murongo kandi ibi byose bizabonekamo”.

    Yakomeje avuga ko ku munsi wa mbere w'iki giterane ni ukuvuga kuwa Gatanu hateganijwe ibikorwa birimo gukina umupira w'amaguru uzahuza amakipe y’ i Mahama, hakaba umuganda uzahuza abakirisitu muri uyu murenge wa Mahama ndetse hakanaba amahugurwa y'urubyiruko ndetse n'inyigisho z'abagore ukwabo.

    Uyu mushumba yavuze ko kuwa Gatandatu mu masaha ya mu gitondo hazaba amahugurwa y'abakozi b'Imana ni ukuvuga abashumba n'abafasha babo noneho ku cyumweru abantu bagasengera mu nsengero zabo nyuma ya saa sita nkuko n’indi minsi ya mbere bizaba byagenze hagakomeza igiterane rusange.

    Rev Baho Isaie wateguye iki giterane, azwiho gutegura ibiterane byitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, akaba akorana cyane na A Light to the Nations [ALN] ikora ibiterane nk’ibi hirya no hino ku Isi. Uretse ibyo, ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo “Ni Nde Uhwanye Nawe”, “Ibendea”, “Amasezerano”, “Ntabwo Nzongera Kurira”, “Inzira”, “Igwe” n’izindi.

    Rev Baho Isaie niwe wateguye iki giterane abinyujije muri Baho Global Mission

    Theo Bosebabireba ni umwe mu bazaririmba muri iki giterane cy’i Mahama

    Thacien Titus waririmbye “Aho ugejeje ukora” azaririmba muri iki giterane

    Theo Bosebabireba akora ibishoboka abitabiriye igiterane bagataha bizihiwe

    Mu nkambi ya Mahama hagiye kubera igiterane cy’amateka cyateguwe na Rev Baho Isaie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145112/theo-bosebabireba-na-thacien-titus-batumiwe-mu-giterane-gikomeye-kizabera-mu-nkambi-ya-mah-145112.html

  • Kivumbi na Peace bagaragaje ubuhanga! Ibyaran… – #rwanda #RwOT

    Byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, ari na ho risanzwe ribera.

    Iri serukiramuco ryabaye urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, kandi ritanga umuti. Ariko kandi ryabaye ihuriro rihuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, bagahuza imbaraga n'abandi mu rwego rwo kugaragaza uburyo ubuhanzi bwomora.

    Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n'abahanzi bo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pakistan, u Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya n'abandi.

    Mu gihe cy'iminsi 10 rigiye kumara riba rizarangwa n'ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk'ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, kumurika ibihangano binyuranye, ikoranabuhanga mu buhanzi n'ibindi binyuranye.

    Mu gutangiza ibikorwa by'iri serukiramuco rigiye kwizihiza imyaka 10 ishize, abaryitabiriye bafashe umunota wo kwibuka no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Aegis Trust ucunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Mutanguha Freddy, yavuze ko imyaka 10 ishize y'iri serukiramuco yabaye 'iy’impinduka’ kandi ‘twabonye ibikorwa by’abahanzi yaba abo mu Rwanda n’ahandi’.

    Yavuze ko uburyo Hope Azeda yagiye agaragaza ubuzima bwe binyuze mu buhanzi ari ‘kimwe mu byansigiye amasomo akomeye’.

    Kivumbi King na Peace Jolis bigaragaraje

    Peace Jolis uzwi cyane mu ndirimbo z'abana, yafatanyije n’abanyeshuri bo muri Kaminuza muri Leta ya California baririmba indirimbo zirimo 'Jerusalema' ya Master KG na Nomcebo bayisubiramo. Uyu muhanzi ariko yafashe n'umwanya wo kuririmba izi ndirimbo, ari na ko ajyanisha n'umukino bari bateguye.

    Yanakoranye n'abandi babyinnyi mu mukino wakinwe mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco. Ni mu gihe umuraperi Kivumbi ukubutse i Burayi yahuje imbaraga na bagenzi be b'urubyiruko bakina umukino wiswe 'Generation 25'.

    Uyu mukino washushanyije ibibazo urubyiruko rw'imyaka 25 rufite, ibitekerezo ndetse n'uburyo bakeneye kumenya byinshi, kandi babifashwamo n'abakuru. Bumvikanishaga ko bashaka urubuga, bakavuga ibiri ku mitima yabo.

    Bisa n'aho ari umwana wavutse!

    Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda yabwiye itangazamakuru ko imyaka 10 ishize bategura iri serukiramuco 'rwari urugendo shuri'. Ati 'Urugendo rw'imyaka 10 rw'iserukiramuco 'Ubumuntu Arts Festival' rwari urugendo-shuri. Rwari urugendo rwatumye imitekerereze yacu yaguka. Twakomeje tugenda, twakoresheje icyizere cy'umwana muto ni ko navuga.'

    'Nk'umwana muto ntacyo atinya, ntacyo abaza, we aragenda, niko natwe twagenze. Dukomeza gufata urwo rugendo, ariko twahuye n'imbogamizi nyinshi, ukavuga uti bizagenda gute? Kuko rwagombaga kuba urubuga ruhuriraho abantu benshi batandukanye, ariko ugasanga, kubazana, amatike n'ibindi ari ibintu bigoye.'

    Yavuze ko kugirango bakorane n'abahanzi bo mu bindi bihugu byasabye ko bashaka abaterankunga muri ibyo bihugu 'kugirango batere inkunga izo ngendo z'abahanzi'. Ati 'Twazirikanye izo nkunga kugirango dufashe abahanzi kuza mu Rwanda'.”

    Hope Azeda yavuze ko bishimiye kuba bizihiza imyaka 10 ishize, ariko kandi ni umukoro wo gutekereza ku hazaza h'iri serukiramuco. Ati 'Ejo hazaza turabona naho ari heza, ariko kandi ni urugendo rurimo n'ibikomeye, ariko tuzabasha kubirenga.'

    Iri serukiramuco ryazamuye benshi mu bahanzi muri iki gihe bakomeye. Hope avuga ko mu kwizihiza iyi sabukuru, bazakorana n'abo bahanzi nk'abagize uruhare.

    Kandi batangiranye na bariya bahanzi nabo ari bwo bari batangiye urugendo rwo kwishakamo ubuvanganzo. 

    Ati 'Icyo urubuga nk'uru rukora ni ugutyaza bwa buvanganzo. Ni abantu baba bafite impano ariko bashaka aho bayityaza.' 

    Mu mikino ya mbere yerekanwe, abanyarwanda bahuje n'abanyamahanga kugira ngo 'basangire ubumenyi'.

      

    Habayeho kwizera Imana

    Hope Azeda yavuze ko batangiza iri serukiramuco bari bafite inzozi no gusenga, bifuza ko rizaba mpuzamahanga, kandi rigaharanira guteza imbere ubumuntu.

    Ati 'Habayeho kwatura. Turavuga tuti 'Ubumuntu' buzaba iserukiramuco rihuza abantu bose batandukanye bo muri iyi minsi. Ni twebwe twiyaturiragaho ibintu bikomeye gusa, bizaba ari iserukiramuco ya mbere muri iyi isi, bizaba ari iserukiramuco rizirikana ubumuntu gusa, bizaba ari iserukiramuco rishakira ibisubizo ibibazo.'

    Buri mwaka bagiye bagira insanganyamatsiko yihariye ahanini bitewe n'ibyabaga bihangayiishije sosiyete. Iri serukiramuco ribaye mu gihe ibihugu birenga 60 bamaze kuryitabira, ndetse ryari risanzwe riba iminsi itatu, ariko kuri nshuro rizaba mu gihe cy'iminsi 10.

    Hope Azeda ati 'Inzira twafashe ni yayindi ituma ubanza kwibaza ngo ese ndajya he? Kubera iki? Buri ntambwe twateraga yari ifite impamvu. Twateraga intambwe twibaza ngo kubera iki? Kuki twaganira kuri iyi nsanganyamatsiko?'

    Muri rusange iri serukiramuco rifatwa nk'urubuga rugamije guhindura imyumvire ibangamira ikiremwamuntu.


    Abo mu Ntara n'abakurikirana Radio batekerejweho

    Hope Azeda yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza byihariye iyi sabukuru y'imyaka 10 ishize, bahisemo ko bazataramira n'abo mu Ntara. Igikorwa cya mbere bazagikora tariki 27 Nyakanga 2024 muri Nyamata, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by'abantu bahoraga bibaza impamvu iri serukiramuco rigarukira muri Kigali gusa.

    Hari gahunda y'uko kandi umwaka utaha mu 2025, iri serukiramuco rizakora ibikorwa bizwi nka 'Memory Caravane' aho bazaganiriza abaturage.

    Hope anavuga ko kuri iyi nshuro bamaze gufata ibiganiro bishamikiye kuri iri serukiramuco bizajya bitambuka kuri Radio. Ati 'Kuri Radio tugiye gutangiraho gahunda twise 'Urwandiko' aho twafashe amajwi y'abantu ndetse n'abanditsi, bizajya bitambuka muri Radio binyuze mu cyo twise 'Urwandiko/Letters of Legacy'.

    'Abantu benshi bazi kwandika ariko se twandika kubera impamvu? Rero bigamije no gutera imbaraga abahanzi, izi 'Audio' zose twafashe uko ari 27 zizatambuka kuri Radio Rwanda. Ni ubwa mbere iserukiramuco rigiye kubera kuri Radio, kuko dusanzwe dufite ikinamico, reor ubumuntu bugiye kuri Radio, bugiye mu baturage, ni ikikwereka ko wa mwana wacu arimo gukura.'

    Iri serukiramuco riri kuba binyuze mu bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry’Ubuhanzi n'abandi bafatanyabikorwa banyuranye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yagaragaje ko bishimiye kuba abategura iserukiramuco 'Ubumuntu' barabegereye kugira ngo 'tubafashe kwizihiza isabukuru y'imyaka 10' kandi byahise byumvikana 'kuri twe kuko bari guteza imbere ingandangamuco, ububanyi n'ibindi bihugu, guteza imbere umuco n'ibindi'.

    Sandrine Umutoni yavuze ko ibihangano byagaragajwe n'amatsinda anyuranye y'abahanzi ari ibishimangira ubumuntu mu bantu cyane cyane mu kwerekana 'abo turi bo nk'abantu'.

    Yavuze ko iri serukiramuco riri mu murongo wa Guverinoma wo guteza imbere inganda ndangamuco, kandi ryafashije abageze mu Rwanda bwa mbere kumenya urugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda n'amateka asharira u Rwanda rwanyuze.

    Muri iri serukiramuco, itsinda ryo muri Afurika y'Epfo ryakinnye umukino ugaragaza ko abanyafurika bakwiye kwishimira umugabane wa Afurika, kandi bakagira uruhare mu kuwuteza imbere.  


    Peace Jolis ari kumwe na Kivumbi King bakinnye mu mukino wiswe ‘Generation 25’ 


    Umuraperi Kivumbi King ukubutse mu bitaramo i Burayi, yagaragaje ubuhanga ubwo yakinaga umukino wubakiye ku kugaragaza urubyiruko rufite byinshi rushaka kumenya 


    Sandrine Umutoni yagaragaje ko iserukiramuco ‘Ubumuntu’ ryabaye umwanya mwiza wo guhuza abantu banyuranye


    Itsinda ryo muri Afurika y’Epfo ryakinnye umukino usaba abanyafurika guharanira guteza imbere Afurika

    Peace Jolis afatanyije n’abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Leta California muri Amerika baririmbye indirimbo “Amahoro”

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan yishimiye ko mu bagize uruhare muri iri serukiramuco ‘Ubumuntu’ hari n’abahanzi bo muri Pakistan

    Hope Azade watangije iri serukiramuco, yumvikanishije imyaka 10 ishize rwari urugendo rutoroshye ariko rwashobotse 

    Hope Azeda yavuze ko iri serukiramuco rigiye gutangira gutambuka kuri Radio, kandi rizagezwa no mu Ntara 

    Itsinda rya Mark Gordon ryakinnye umukino wiswe ‘We Count to 10’ mu kwizihiza isabukuru ya ‘Ubumuntu’

    Umunya-Nigeria, Flora usanzwe ari umushyushyarugamba mu bikorwa b’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ 

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha yagaragaje ko bishimira uruhare rw’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ mu guteza imbere ubuhanzi n’ubumuntu

    Kanda hano urebe amafoto yaranze kwizihiza isabukuru y’iserukiramuco ‘Ubumuntu’

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145125/kivumbi-na-peace-bagaragaje-ubuhanga-ibyaranze-isabukuru-yimyaka-10-yiserukiramuco-ubumunt-145125.html

  • Abacuruza impu bo mu Rwanda barifuza kugabanyirizwa umusoro ku zoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakora ubu bucuruzi mu Rwanda bagaragaje ibibazo bafite birimo ko bacibwa umusoro uri hejuru cyane ungana na 80% iyo bashaka kuzohereza hanze ya EAC bigatuma bahomba, kandi ko n'abagura impu bagabanyutse bikaba byaratumye impu zita agaciro kuko mbere y'uko iri bwiriza risohoka ikilo cyaguraga 1500 Frw ariko ubu ikilo kikaba kiri ku mafaranga 200 Frw.

    Ibi babigaragaje mu nama yahuje abahagarariye EAC mu bucuruzi bw'impu n'ababukora mu Rwanda n'inzego za Leta zifite mu nshingano gukurikirana ibyijyanye n'impu mu Rwanda imaze iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku wa 18 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2024.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'abakora impu mu Rwanda (Kigali Leather Clusters), Kamayiresi Jean Damour, yavuze ko bamaze imyaka hafi 10 bagaragaza iki kibazo ariko ko nta gisubizo babonye kandi ko iri bwiriza n'ubwo ririho mu EAC, mu Rwanda ari ho honyine rikurikizwa gusa kuko mu bindi bihugu bya EAC byohereza impu hanze kandi ku giciro cyo hasi.

    Ati 'Abakora ubucurizi bw'impu mu Rwanda twagaragaje ikibazo dufite cyo gucibwa umusoro uri hejuru kuva mu 2015 ubwo hasohogaka iri bwiriza ariko ntacyo byatanze twebwe nka Kigali Leather Clusters twagerageje kongera guhuza abantu bakora ubucuruzi bw'impu ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko twakoroherezwa mu gihe dutegereje uruganda rutunganya impu mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'iyi nama biteze ko hari byinshi bizahinduka kuko bagaragaje ibibazo byose bafite kandi bizezwa ko bigiye gukurikiranwa bikajya ku murongo.

    Ni ibintu yahurijeho na mugenzi we, Mukashyaka Germaine, Umunyabanga ushinzwe umutungo n'imiyoborere muri Kigali Leather Cluster wavuze ko muri iyi nama bagaragarijemo ibibazo bafite bituma badakora ubucuruzi bw'impu neza avuga ko yari yitabiriwe n'abahagarariye za minisiteri bireba babizeza ko bageza ubutumwa ku bayobozi bakuru kandi ko hari icyo bazabikora mu gihe bagitegeje uruganda rutunganya impu ruteganywa kubakwa mu myaka itanu.

    Kugeza ubu Kigali Leather Clusters imaze kugira abanyamuryango bagera ku 3000 bakora ubucuruzi bw'impu ariko babona ko baramutse bagabanyirijwe umusoro bakwiyongera ndetse bikaba byafasha mu kwinjiriza umusoro igihugu kuko bayinjiza ahandi aho kugira ngo bayinjize mu gihugu cyabo.

    Kuva hasohotse ibwizira ribuza abakora ubucuruzi bw'impu kuzohereza hanze ya EAC ni ubwa mbere hari habaye inama ihuza abayobozi bahagarariye ubu bucuruzi bw'impu muri EAC ndetse n'abakora ubu bucuruzi mu Rwanda kugira ngo bige ku bibazo bafite byatumye isoko ry'impu mu Rwanda risubira inyuma no kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo ryongere rizamuke ubucuruzi bw'impu bwongere kugira agaciro nk'uko byahoze mbere.

    Abagize Kigali Leather Cluster n’abayobozi bahagarariye EAC mu by’ubucuruzi bw’impu bakoreye inama y’iminsi ibiri i Kigali

    Bagaragaje ibibazo bafite biromo ko umusoro bacibwa iyo bohereje impu hanze ya EAC uri hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruza-impu-bo-mu-rwanda-barifuza-kugabanyirizwa-umusoro-ku-zoherezwa-mu

  • Biden ashobora kwemera guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza mu minsi ya vuba – #rwanda #RwOT

    Uyu musaza uri guhangana na Covid-19, ari mu bihe bigoye cyane nyuma y'uko agaragaje imbaraga nke z'umubiri kubera imyaka imaze kuba 81, hakiyongeraho na Covid-19 amaze kurwara ku nshuro ya gatatu.

    Ibi byatumye bamwe mu bamushyigikiye bagatangira kwisubira, barimo nk'inshuti ze za hafi nka Nancy Pelosi wahoze ayobora Inteko ya Amerika.

    The New York Times ivuga ko Biden wabanje kwinangira, kuri ubu ashobora kuba atangiye kumva ko adafite amahirwe yo kuzatsinda Donald Trump wamaze kwemezwa nk'uzahagararira Ishyaka ry'Aba-Républicains, cyane cyane nyuma y'ikiganiro mpaka baherutse kugirana akitwara nabi cyane.

    Biden yabanje kwanga icyifuzo cyo kwegura akemera ko ataziyamamaza, aho yanageze ubwo yandikira Aba-Démocrates bari mu Nteko abizeza ko azakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, akanabiyama gukomeza kugaruka ku kibazo cy'imyaka ye ndetse n'ubushobozi bw'ubwonko bwe, nka zimwe mu ngingo zikomeje kumutesha amahirwe.

    Ibi ariko ntacyo byahinduye kuko n'ubundi uyu mugabo yakomeje kubura amaboko mu Ishyaka rye nyuma y'uko abarihagarariye mu Nteko bakomeje kumusaba kwegura, ibi kandi bikanaba ku basanzwe batera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza by'iri Shyaka.

    Amakuru avuga ko mu gihe Biden yakwemera guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza, Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika ashobora guhita amusimbura.

    Joe Biden akomeje ari mu mazi abira kubera izabukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biden-ashobora-kwemera-guhagarika-ibikorwa-byo-kwiyamamaza-mu-minsi-ya-vuba

  • Byabanje kugorana! Ibitaravuzwe kuri Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman wa APR FC werekeje muri Libya #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yamaze gusinyira Al Hilal Benghazi yo muri Libya agurishijweyo na APR FC, ibintu byabanje kugorana.

    Shiboub yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, aho yari yayigezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-24 asinya imyaka ibiri. Amakuru avuva ko yari yahawe ibihumbi 70 by’amadorali n’umushahara w’amadorali 5500.

    Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo yegereye ubuyobozi bwa APR FC ababwira ko ashaka kugenda yabonye ikipe muri Libya yemera kumuha ibyo yifuza kandi ko byamufasha na we kuba hafi y’umuryango we cyane ko no mu byo ikipe yamwemereye harimo ibirebana n’umuryango (kubera intambara iri muri Sudani y’Epfo, umuryango we wimukiye muri Libya).

    APR FC yari igifite mu mibare uyu mukinnyi, yamubwiye ko yiteguye kumurekura ariko atagendera ubuntu.

    Yaragiye yumvikana na Al Hilal Benghazi aza kugaruka mu Rwanda ariko ibiganiro byasaga n’ibyagoranye kuko amafaranga yashakaga kwishyura APR FC itayakozwaga.

    APR FC yagiye muri CECAFA Kagame Cup i Dar es Salaam, Shiboub asigira i Kigali ariko na we nyuma yaje kuyisangayo yamaze kwiyakira ko azayigumamo kuko bari bananiwe kumvikana.

    Uyu mukinnyi yanakinnye umukino usoza itsinda C muri CECAFA Kagame Cup wo APR FC yanganyijemo na Villa SC yo muri Uganda 1-1.

    Ubundi mu masezerano ye na APR FC harimo ko ikipe izamwifuza igomba kwishyura iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibihumbi 150 by’amadorali.

    Shiboub we akaba yaregereye APR ayibwira ko amafaranga yaboneka ari ibihumbi 80 by’amadorali gusa, APR imubwira ko munsi y’ibihumbi 100 bitakunda ubwo yategereza agasoza amasezerano ye.

    Ni bwo uyu mukinnyi na we yafashe umwanzuro wo kugaruka mu bandi atangira kwitegurana na bo umwaka w’imikino wa 2024-25, gusa ni nako yakomezaga kwinginga ubuyobozi bwa APR FC. APR FC yaje kumubera imfura yemera gufata ibihumbi 80 by’amadorali na we ahita yerekeza muri Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

    Shiboub gutandukana na APR FC byari byagoranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byabanje-kugorana-ibitaravuzwe-kuri-sharaf-eldin-shiboub-ali-abdelrahman-wa-apr-fc-werekeje-muri-libya

  • Icyo ubuyobozi bw’umukino wo koga bwiteze mu batoza basoje amahugurwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Federasiyo y’umukino wo koga, bwizeye ko amahugurwa abatoza bahawe azabafasha akanafasha abakinnyi batoza mu marushanwa ari imbere.

    Ni nyuma y’uko aba batoza basoje amahugurwa y’iminsi 3 yabaye ku wa 17-19 Nyakanga, yagarutse ku nyogo ziba muri uyu mukino.

    Jean Claude Rafiki, umwarimu watanze amahugurwa yavuze ko yibanze ku myitwarire n’inshingano z’abatoza.

    Ati “Amasomo yibanze ku nyogo zose tugira, imyitwarire n’inshingano z’umutoza ni byo twikijeho muri aya mahugurwa.”

    Yakomeje avuga kuri iyi nshuro bitandukanye n’andi mahugurwa yabanje, byamworoheye gutanga amahugurwa kuko abatoza bayitabiriye hari ubumenyi bari bafite ku mukino wo koga.

    Ati “itandukaniro nabonye ni uko kuri iyi nshuro federasiyo yagerageje gutoranya abantu bashobora kugira icyo bumva ku mukino wo koga, bitandukanye na mbere hajyaga haza ubishatse, udafite ubumenyi na buke ku mukino wo koga ariko aha ngaha bari bafite ikigero kimwe cy’imyumvire kuzamukira ukagira aho ubageza byaranyoroheye kandi ibyo nateguye byose babyumvise neza.”

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela yavuze ko ikintu cya mbere gishimishije ari uko abahuguwe ari urubyiruko.

    Ati “igishimishije ni uko ari urubyiruko, bafite inyota no gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, kandi dufite icyizere ko bagiye kongera ubumenyi ku bari basanzwe babufite, bazamure umukino wo koga.”

    Yakomeje avuga ko igikuriyeho nyuma y’aya mahugurwa ari uko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe.

    Ati “Gahunda ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe no gukurikirana abakinnyi ba bo, uburyo babakinisha, uburyo babatoza, uburyo bogamo ni bwo? Bamenye amategeko yo koga? Ejo tutazajyana umukinnyi hanze ugasanga hari ubumenyi atahawe kandi buhari, ubu rero ni igihe cyo kugira ngo babishyire mu bikorwa bitegura ayo marushanwa bakurikirana neza abakinnyi bafite.”

    Abatoza bahuguwe nyuma y’aya mahugurwa bakaba barahawe ‘certificate’ zimeza ko basoje iki cyiciro cy’amahugurwa.

    Muri rusange aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 20 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, gusa 15 ni bo bayasoje.

    Abatoza bahuguwe

    Jean Claude Rafiki watanze amahugurwa

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Pamela yishimiye ko abahuguwe ari urubyiruko

    Bahawe certificate

    Bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ubuyobozi-bw-umukino-wo-koga-bwiteze-mu-batoza-basoje-amahugurwa-amafoto

  • Tijara Kabendera ari mu gahinda ko gupfusha u… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024. Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram, Kabendera yagize ati 'Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mama wange witabye Imana!”

    Yavuze ko gusezera uyu mubyeyi bikorwa uyu munsi ahagana saa munani z'amanywa mu rugo rwa Tijara Kabendera. N'aho kumushyingura ni saa kumi mu irimbi rya Nyamirambo.

    Ati 'Kuri uyu wa Gatandatu saa munani z’amanywa turamusezeraho mu rugo iwanjye mu Nyakabanda (Kuri ‘Caffe de Nyakabanda’).'

    Umugore wa Tom Close, Ange Ingabire Tricia yanditse ku rubuga rwe Instagram, akomeza Tidjara wabuze umubyeyi we. Yavuze ko uyu mubyeyi yarangwaga n'ubumuntu, kandi nashidikanya ko nyagasani yamaze kumwakira mu ijuru.

    Ati 'Sishidikanya ko ugiye mu Ijuru ahubwo ndibaza uko Tijara Kabendera agiye gusigara ameze! Imana ikwakire Bibi mwiza; warakoze kudukunda. Kabendera Imana igukomeze cyane, turagukunda.'

    Tidjara Kabendera yamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika ari mu banyamakuru b'abagore bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

    Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere ku ndangururamajwi za Radio Rwanda, kuya 10 Gicurasi 2004. Abantu benshi bamumenye binyuze mu biganiro byubakiye ku myidagaduro n'ibihugura rubanda; akurikirwa n'umubare munini mu biganiro 'Kazi ni kazi', 'Amahumbezi' bya Radio Rwanda n'ibindi.

    Papa we Shinani yakoreye ibitangazamakuru bikomeye ku isi nka BBC, Deutschelle Welle, Ijwi ry'Amerika; agakora nk'umunyamakuru udahoraho.

    Yicaye ku ntebe ise yicayeho anavugira kuri Radio na Televiziyo by'Igihugu; umubyeyi we yubakiyeho amateka akibukwa. 

    Umubyeyi wa Tijara Kabendera yitabye Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024

    Tijara Kabendera yagaragaje ko umubyeyi we ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145120/tijara-kabendera-ari-mu-gahinda-ko-gupfusha-umubyeyi-we-145120.html

  • Byagenze gute ngo Tekno yifashishe umunyarwan… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Pana’ yari ataramiye muri uyu mujyi. Kandi yagaragaje ko yanogewe n’uburyo abantu bamwakiriye. Ni kimwe mu bitaramo yari amaze igihe yitegura, mu ruhererekane rw’ibindi agomba kuzakorera muri kiriya gihugu gifatwa nk’inzozi kuri benshi.

    Uyu musore yatanze ibyishimo mu ijoro ryo ku wa 13 Nyakanga 2024, guhera saa tatu z’ijoro, abantu bataha bamwirahira bitewe n’uburyo yakiriwe.

    Ushingiye kuri gahunda y’ibitaramo bye, bigaragara ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, afite igitaramo agomba gukorera ahitwa Silver Spring mu Mujyi wa Maryland muri Amerika.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, umunyarwanda Dj Innox usanzwe ategura ibitaramo muri Amerika yavuze ko yakoranye na Tekno mu kumutegurira igitaramo cye nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abasanzwe bashinze ibikorwa bye (Management).

    Ariko kandi yavuganye n’uyu muhanzi mu rwego rwo kugirango amenye neza ibyo yari akeneye bijyanye n’imyiteguro y’igitaramo cye.

    Ati “Oya! Twakoranye ku gitaramo kimwe ibindi ni ‘Management’ ye yakomeje kubitegura.”

    Yavuze ko yishimira uko iki gitaramo cyagenze, kandi ubwitabire bwari hejuru, kuko bakiriye abantu bari hagati ya 500 na 1000.

    Ati “Igitaramo cyagenze neza. Cyaritabiriwe. Tekno yatanze ibyishimo ku banyarwanda n’abandi bo mu Burengerazuba bw’Afurika ndetse n’abanyamerika bari bamutegereje cyane. ‘Performance’ ye yagenze neza, yabikoze neza.

    Akomeza ati 'Abantu bari bahari, bari hagati ya 500 na 1000. Ni igitaramo twishimira kuba twarateguye nka Innox Entertainment, kandi hari aba Dj ndetse n’ abandi bahanzi batandukanye.

    Innocent Dushime [DJ Innox] asanzwe abahanzi gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi ndetse ni we Muyobozi wa Innox Entertainment.

    Niwe wafashije abarimo Christopher, Bruce Melodie, Platini n’abandi gukorera ibitaramo mu Mujyi itandukanye yo muri kiriya gihugu.

    Uretse gutegura ibitaramo by'abahanzi Nyarwanda muri Amerika, uyu mugabo yanagize uruhare mu gushora imari mu buhanzi, kuko yagize uruhare runini mu ikorwa ry'indirimbo 'Why' ya Diamond wo muri Tanzania aa The Ben.

    Mu 2017, Tekno yataramiye i Kigali mu gitaramo cyiswe 'My 250 concert', cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. No muri Kamena 2022 yataramiye i Kigali mu gitaramo 'Chop Life Kigali'

    Ni umuhanzi w’umunya-Nigeria, w’umwanditsi w’indirimbo, Producer n’umubyinnyi ufite konti ya Banki ya miliyoni 6 z’amadorali.

    Ni umwe mu bahanzi batanu bakunzwe kandi bakomeye muri Nigeria, kandi yashyize hanze indirimbo zitandukanye mu bihe bitandukanye.

    Yamenyekanye ku izina rya Alhaji Tekno. Kuva mu 2012 ari mu muziki, aho yagiye yigwizaho igikundiro cyihariye abifashishijwemo n’inzu zinyuranye z’umuziki bakoranye.

    Tekno yakoranye na Label zirimo Kmoney Entertainment, Made Men Music Group kugeza kuri Island Universal Cartel bari gukorana.

    Uyu muhanzi yatangiye guhangwa amaso ubwo yasohoraga indirimbo ‘Holiday’, abifashijwemo na Kmoney Entertainment mu 2012.

    Kuva ubwo yasohoye indirimbo anakorana n’abahanzi bakomeye, barimo Davido, Ice Prince, Drake, Zltan Ibie n’abandi benshi.


    Dj Innox ari kumwe na Tekno [Uri hagati] nyuma yo kumufasha gutaramira i Kigali



    Tekno n'ikipe bakorana n'ibo basabye Dj Innox kubafasha gukorera igitaramo muri Portland



    Tekno yataramiye abantu barenga 1000 biganjemo abo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika no muri Amerika



    Tekno yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Pana', 'Peace of mind' n'izindi 








    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PANA’ YA TEKNO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145113/byagenze-gute-ngo-tekno-yifashishe-umunyarwanda-amutegurira-igitaramo-muri-amerika-amafoto-145113.html