Blog

  • Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi wamuritse igitabo cye n'ishuri rya Bibiliya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye muri Kaminuza ya UNILAK kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, witabirwa n'abarimo inshuti, umuryango, inzego za leta, iz'abanyamadini n'izabikorera ndetse n'umuyobozi wungirije wa UNILAK, wari umushyitsi mukuru.

    Pasiteri Mpyisi wamaze imyaka irenga 75 abwiriza ubutumwa bw'Ubwami bw'Imana ku bantu ibihumbi byinshi bo mu bice bitandukanye, ubwo yatabarukaga yasize hari imirimo yifuzaga gukora ariko asiga atayishyize mu bikorwa. Abo mu muryango we ndetse n'ab'itorero biyemeje gusohoza ibyo yari yarifuje gutangiza birimo igitabo n'ishuri rya Bibiliya.

    Iki gitabo Mpyisi yacyanditse abisabwe na bamwe mu bakunzi be barimo n'abo yigishije amasomo ya Bibiliya bari banitabiriye uyu muhango. Gikubiyemo inyigisho z'ingenzi zifasha umusomyi kwimenya, akamenya Imana ndetse n'umugambi imufitiye mu buzima bwe.

    Ibikorwa by'ishuri rya Bibiliya rya PEMBE bizibanda ku gushyiraho ubufatanye n'imiryango itandukanye ishingiye ku madini kugira ngo ibashyigikire mu kugura Bibiliya no kuzikwirakwiza mu mashuri n'amatsinda yifuza kwiga Bibiliya no gushyiraho ikigega gitera inkunga uburezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye ifatanyije n'abafatanyabikorwa bifuza gushyigikira uyu muryango.

    Gerald Mpyisi umuhungu wa Pasiteri Ezra Mpyisi akaba ari na we Murinzi w'ibyagezweho mu muryango wa PEMBE, mu ijambo rye yunze mu rya se Mpyisi akangurira Abanyarwanda kwitoza kumenya Imana yongeraho ko mu izina ry'umuryango bishimiye iki gikorwa cy'uyu munsi cyatwaye amezi ane n'igice gitegurwa.

    Ati 'Ni umunsi w'umunezero wacu cyane ariko kandi bikaba no ku bantu bose bakundaga Mpyisi twese twifuzaga ko umurage yasize w'ibyo yakoraga bishimwa na benshi uzahoraho, nkatwe rero abamukomokaho n'izindi nshuti ze byatunejeje kugira ngo dushobore kwerekana PEMBE, ndetse n'abifuza kumenya amakuru y'umuryango arenze basura urubuga rwayo pasiteriezrampyisifoundation.org.''

    Yongeyeho ko Ezra Mpyisi ubwo yitabaga Imana yari amaze gutanga Bibiliya zigera ku 1300 n'uyu muryango ukaba warakomeje iyi intego yo gutanga Bibiliya aho kugeza ubu na bo bamaze kuziha abagera kuri 700.

    Umuyobozi wungirije wa UNILAK, Jean Ngamije, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gushyira mu ngiro ibyo Pasteur Mpyisi yari yaratangiye, anemeza ko mu bufatanye n'Abanyarwanda ibyo uyu muryango uri guteganya byagera kure.

    Igitabo ”Inkomoko y’Ibyiza byose: Imana” cyamuritswe ku mugaragaro

    Gelard Mpyisi umuhungu wa kabiri mu bana ba Pasiteri Ezra Mpyisi yashishikarije Abanyarwanda kumenya Imana

    Abahungu ba Mpyisi bari bahagarariye abandi bavandimwe muri iki gikorwa

    Iki gikorwa cyari kitabiriwe na benshi barimo inshuti n’ab’umuryango wa Pasiteri Mpyisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-pasiteri-ezra-mpyisi-wamuritse-igitabo-cye-n-ishuri-rya-bibiliya

  • Umunyamahirwe wa kabiri yatsindiye itike y'indege muri 'Egypt & Middle East Expo' – #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga iyo tombola yaberaga muri iri murikagurisha kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, umunyamahirwe wa kabiri yatsindiye itike y'indege ijya mu Misiri izaba iherekejwe n'ibikenerwa mu rugendo byose no gutemberezwa mu gihe kingana n'icyumweru.

    Uyu munyamahirwe witwa Uwera Nyagasani yatsindiye iyi tike nyuma ya Mutoni Emeline Gazelle wayitsindiye mu cyumweru gishize aho abo bambi buri umwe azahitamo undi muntu bazajyana bose hamwe bakaba bane.

    Ayo matike azaba agizwe n'amafaranga y'urugendo n'amafaranga yo gutemebera mu Misiri iminsi itanu, hoteli, amafunguro n'ibindi bikenerwa byose ndetse n'amatike yo kubagarura.

    Umuhuzabikorwa wa 'Egypt & Middle East Expo', Haguma Natacha, avuga ko tombola yo gutsindira amatike ari agashya muri uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho gusyikirana no kongera abakiriya babagana.

    Yagize ati 'Ubusanzwe habagaho nka tombola y'amamashini, intebe n'ibindi ariko ubu twashatse gukora agashya muri uyu mwaka. Twazanye igikorwa cyo gutombola amatike y'indege dufatanyije na Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu Kirere ya EgyptAir. Twashakaga gukangurira abaguzi kuza muri Expo cyane kuko abanyamahanga bakunda igihugu cyacu rero nta kuntu baza kumurika ibicuruzwa baturutse mu bihugu 50 ngo babure umubare munini w'ababagurira'.

    Yavuze kandi ko iri murikagurisha rimaze kwiyubaka mu buryo bugaragara mu myaka 18 rimaze.

    Yagize ati 'Iri murikagurisha rigeze ahantu heza kuko ryatangiye riba rimwe mu mwaka ariko ubu riba kabiri. Ibicuruzwa bizamo barabikunda kandi n'abacuruzi bishimira u Rwanda. Ribaye ku nshuro ya 18 kandi ubu twaje ahantu heza hagutse twazanyemo ibikoresho by'igikoni abantu bakunda kandi hiyongeyemo ibihugu bishya nka Türkiye na Syria, ubu byose hamwe bigeze kuri 50 kandi byaratangiye ari 20 gusa'.

    Haguma yongeyeho ko iri murikagurisha ubu buri munsi ryitabirwa n'abagera mu gihumbi mu minsi y'imibyizi mu gihe mu mpera z'icyuweru ho bagera mu 3000.

    Yasasbye kandi abatararijyamo kuryitabira bataraciknwa kuko hasigaye iminsi mike rigasozwa ku itariki 22 Nyakanga ari na bwo abatsindiye amatike y'indege bazayahabwa ku mugaragaro.

    Haguma Natacha avuga ko tombola yo gutsindira amatike ari agashya muri uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho gusyikirana no kongera abakiriya babagana

    Uwera Nyagasani ni uwa kabiri watsindiye itike y’indege ijya mu Misiri

    Amwe mu mafoto y'ibicuruzwa biri muri 'Egypt & Middle East Expo'

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamahirwe-wa-kabiri-yatsindiye-itike-y-indege-muri-egypt-middle-east-expo

  • Dorcy Rugamba; umwana wa Rugamba Sipiriyani y… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 muri Camp Kigali, Dorcy Rugamba yamuritse igitabo yise 'Hewa Rwanda: Lettre aux absents' mu buryo butamenyerewe mu Rwanda, aho yagendaga asoma ibigikubiyemo aherekejwe n'umuziki wihariye yacurangirwaga na Majnun umunya- Sénégal bafitanye umubano wihariye.

    Iki gitabo cya Dorcy Rugamba cyasohotse ku wa 13 Werurwe 2024, gikubiyemo inkuru y'uburyo abasirikare 20 bari bashinzwe kurinda umukuru w'Igihugu bigabye mu rugo rw'iwabo ku wa 7 Mata 1994 i Saa yine za mu gitondo bakica ababyeyi be n'abavandimwe be.

    Ni igitabo gikubiyemo urwibutso afite mu bihe byabanjirije uwo munsi wabaye umwijima mu muryango we, ibyo yibuka kuri uwo munsi ndetse n'ubuzima bwa nyuma y'ibyo bihe, ibi byose bikaba bikubiye mu ibaruwa yandikiye abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yasobanuye ko igitabo cye gikubiyemo ibice bibiri, aho igice cya mbere kivuga ku buzima bwabo hakaza n’ikindi gice kibabwira uko ubuzima bumeze nyuma y’uko batakiriho.

    Mu ijambo rye yagize ati: “Ariko ntabwo ari igitabo navuga ko kivuga ku rupfu gusa, ahubwo kivuga ku buzima kugira ngo urupfu rutamira abantu ahubwo abo bantu batabamenye bamenye abo bari bo. Mfite abana bavutse nyuma, abasore n’inkumi benshi cyane bo muri iki gihugu bavutse nyuma y’1994.”

    Yashimangiye ko kwandika igitabo nk’iki nyuma y’imyaka 30 ishize, ari ukugira ngo abagiye batagenda buhere kandi bari bafite ishyaka, umuco, uburere n’umurage basize byagakwiye guha isomo rinini abavutse nyuma y’amateka mabi yabaye mu gihugu.

    Dorcy yavuze ko yashatse kumurika igitabo cye mu gihe igihugu kikiri mu minsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guhuza abantu kugira ngo bongere no guhumurizanya, bakomezanye. 

    Ati: “Muri icyo gihe cyo kunama, hari ukuntu abantu baba bakeneye no guhura kugira ngo bafatane mu mugongo. Nicyo gituma natekereje ko byaba byiza umuntu amurika igitabo mu buryo ashobora no guhuza abantu.”

    Akomoza ku mpamvu yatekereje kwinjiza umuziki mu kumurika igitabo cye, Dorcy yasobanuye ko yifashishije umunyamuziki w’umuhanga kandi w’inshuti ye ukomoka muri Senegal, Majnun bamaze igihe bakorana mu bikorwa nk’ibi, kuko umuziki ufasha ubutumwa bukomeye gutambuka mu buryo bworoshye.

    Yagize ati: “Kuvuga inkuru iherekejwe n’umuziki burya ni ibintu byabayeho mu mateka y’abantu bose. Icyo bimara ni uko umuziki ugera ku bantu benshi kurenza abasoma ibitabo.”

    Yongeyeho ko bitegura kujya muri studio gutunganya iki gitabo mu buryo bw’amajwi harimo n’umuziki kandi ufite injyana ushobora gutuma umuntu akurikira ntarambirwe cyangwa ngo arangare na gato.

    Mu byo yagarutseho, harimo n’icyo kwandika igitabo nk’iki bimufasha nk’umwanditsi. Yagize ati: “Buriya iyo umuntu yanditse, njye ntekereza ko ari nko gushyingura umuntu. Ukora ku buryo ubikora mu buryo bwiza bushoboka, kuko igitabo ni ikintu kiramba kikazahoraho. Ni nk’aho uba ubashyinguye kugira ngo n’uzaba ataravuka nawe ejo azaze abamenye.

    Ikindi, hari n’icyo byoroshya muri wowe, kuko ni ikintu kiturengeje ingufu. Ni nko komora igikomere, iyo umuntu yanditse akagira aho abishyinguye, n’uwandika nawe hari icyo bimufasha.”

    Nyuma y’imurikwa ry’iki gitabo, Dorcy yagendaga asinyira buri wese mu gitabo yaguze, kandi wabonaga ko ari igitabo abantu babashije kwitabira bishimiye ku rwego rwo hejuru cyane ko abitabiriye ari ingeri zose barimo urubyiruko n’abantu bakuru.

    Umunyamuziki Majnun yavuze ko amaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko azasoza ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Yabwiye InyaRwanda ko akunda u Rwanda kuko afitanye narwo amateka akomeye, y’uko umubyeyi we (Se) yahoze mu gisirikare cy’abanya-Senegal bari mu Rwanda mu 1994.

    Dorcy Rugamba usanzwe utuye mu Bubiligi, ni umwanditsi w’ibitabo, ariko agaragara cyane no mu gisata cya filime n’amakinamico. Uretse ibi, ni n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Rwanda Arts Initiative kimaze imyaka 12 gikorera mu Rwanda.


    Mu cyumba cyijimye, mu mutuzo mwinshi n’umuziki utuje kandi unogeye amatwi, Dorcy Rugamba yamuritse igitabo cye


    Ni igitabo gishingiye ku mateka y’umuryango we


    Yavuze ko kuri we, kwandika iyo bikozwe neza ari nko gushyingura abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Umunyamuziki Majnun ukomoka muri Senegal ni we wamufashaga ku ruhande rw’umuziki


    Amaze imyaka isaga 15 akora umuziki


    Yavuze ko we n’u Rwanda bafitanye amateka akomeye kuko Se umubyara yari umusirikare mu gisirikare cy’abanya-Senegal bari mu Rwanda mu 1994


    Abitabiriye bari bakurikiye cyane kubera uburyo bwakoreshwejwe mu kubara inkuru


    Igitabo cyakiranwe yombi



    AMAFOTO: Jeff The Photographer

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145128/dorcy-rugamba-umwana-wa-rugamba-sipiriyani-yamuritse-igitabo-kibumbatiye-amateka-yumuryang-145128.html

  • APR FC yamenye ikipe bizacakirana ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Red Arrows FC yo muri Zambia yasanze APR FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 nyuma yo gutsinda Hay Al Wady ibitego 2-0 hitabajwe iminota 30 y'inyongera.

    APR FC iri guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Al Hilal kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024 i Dar es Salaam muri Tanzania.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yamenye-ikipe-bizacakirana-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cecafa-kagame-cup-2024/

  • Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe ubwo bakinaga umukino wa gicuti.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium urangira bombi banganyije, ku ruhande rwa Gorilla FC yatasindiwe na Bobo Camara naho Ishimwe Fiston atsindira Gikundiro.

    Uyu mukino wagaragayemo amazina mashya ku mpande zombi, nko kuri Rayon Sports harimo nka Omar Gning, Richard Ndayishimiye, Ishimwe Fiston, Fitina Omborenga.

    Harimo kandi umunyezamu Ndikuriyo Patient, Niyonzima Olivier Seif, Rukundo Abdoul Raham uzwi nka PaPlay, Kabange n'Abandi.

    Kuri Gorilla y'umutoza Kirasa Alain yari ifite abarimo Muhawenayo Gad, Victory Murdah, Ntwali Evode, Prince Nduwimana, Ruhumuriza Patrick n'abandi.

    Usibye uyu mukino wakinwe uyu munsi, Rayon Sports  izakina indi mikino irimo uwo bazakina n'Amagaju FC kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha ndetse n'uwo bazakina na Musanze mu mpera z'icyumweru gitaha.

    Nyuma y'iyi mikino, hateganyijwe ko Gikundiro izakina n'ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania bakazakina kuri Rayon Day.

    Rayon Day ni umunsi wahariwe ikipe ya Rayon ukorerwamo ibikorwa bitandukanye biriko kwerekana abakinnyi bashya, imyambaro mishya n'ibindi.

    The post Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yitegura-gukina-na-azam-fc-kuri-rayon-day-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yitegura-gukina-na-azam-fc-kuri-rayon-day-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1

  • KTN Rwanda yishyuriye abantu 500 ubwisungane mu kwivuza – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga y'ubwisungane mu kwivuza yatangiwe kuri iyo Paruwasi mu Murenge wa Ntarabana ku itariki 19 Nyakanga 2024.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rusasa, Mpawenayo Godiouse wari kumwe na bamwe mu bahawe iyo nkunga yashimye cyane KTN Rwanda ku nkunga yabahaye ndetse anavuga uburyo iyi nkunga yari ikenewe.

    Yagize ati 'Nka Paruwasi yacu igitangira dufite abakiristu bamwe bagifite ubushobozi buke. Iyo igihe cyo kwsihyura ubwisungane mu kwivuza kigeze hari abatinda kuyitanga bityo bagakererwa mu kwizvuza. Kuba tubonye iyi nkunga biradushimishije kandi biratunejeje bizatworohereza mu gusakaza inkuru nziza kuko ntitwayigeza ku bantu bananiwe no kwivuza'.

    Padiri Mpawenayo yongeyeho ko uku kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bifasha mu kuzamura Umurenge wa Ntarabana kuko wari usanzwe uri inyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rulindo.

    Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon nyuma yo gutaganga iyi nkunga yabwiye IGIHE ko icyo ari igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya karindwi mu rwego rwo gufasha abantu kubasha kwivuza.

    Hagenimana yavuze impamvu bahisemo gutanga inkunga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse ko bayinyuza muri Caritas kuko iyitanga ititaye ku idini ahubwo ireba ababaye muri rusange.

    Yagize ati 'Twahisemo kwushyurira abantu ubwisungane kuko kwivuza ari cyo kintu gikomeye mu buzima bw'umuntu. Iyo wivuje nta bushobozi biba ari ikintu kigoye kurusha ibindi. Tubikora mu rwego rwo gusangira n'abatishoboye mu nyungu tuba twabonye'.

    Ibibanza birenga 5000 hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera

    Agaruka ku yindi mishinga KTN Rwanda ifite, Hagenimana yavuze ko hari umushinga munini iki kigo cyatangiye mu mwaka ushize mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru hafi y'ahari kubakwa Ikibuga cy'Indege.

    Yagize ati 'Ni umushinga wo kugurisha ibibanza bigera ku 5,250 ariko biri hamwe ku buso bwa hegitari 188. Twayikoze tugendeye ku gishushanyo mbonera cya Bugesera kandi abaturage bahafite ubutaka twamaze kuvugana na bo hasigaye kubishyura nibimara kwemezwa n'Akarere ka Bugesera. Navuga ko bashonje bahishiwe kuko turi kubabarira ku giciro cyiza aho nta we uri munsi ya 2000 Frw kuri meterokare mu gihe abandi bababarira kuri 800 Frw'.

    Yakomeje ati 'Uyu mushinga twawukoze tugendeye ku bigo bikorera mu Rwanda cyangwa abakozi ba Leta bashobora kwishyura bakagura block igizwe n'ibibanza 75 bakubakaho bagatura hamwe. Ibigo byakunze uyu mushinga ndetse byatangiye no kwiyandikisha kandi ni ahantu heza hegereye Ikibuga cy'Indege kiri kubakwa kuko ni muri 2,3Km uvuye ku kibuga'.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu mushinga bamaze umwaka bawuganiraho n'Akarere ka Bugesera ukaba uzanafasha mu guteza imbere abahaturiye kuko hazashyirwamo n'ibindi bikorwa remezo nk'imihanda, amazi, amashanyarazi, aho gucururiza, ibibuga by'imikino abahatuye bazajya bifashisha n'ibindi binyuranye.

    Ibyo kandi biziyongeraho kuba KTN Rwanda izafasha abazagura ibibanza kubahuza n'ibigo by'imari bibaha inguzanyo ku nyungu nto mu gihe kirekire bakabasha kuhubaka inzu nziza zijyanye n'izihateganyirijwe.

    KTN Rwanda ni sosiyete imaze imyaka 12 ihuza abaguzi n'abagurisha amasambu manini.Umwihariko wayo ni uko ifasha abakiliya bayo gukurikirana ubutaka baguze ndetse no kubashakira ibyangombwa byose ku buryo n'abari mu mahanga bitabasaba kuza mu Rwanda.

    Ku babyifuje nyuma yo kugura ibibanza, iyi sosiyete inabahuza n'ibigo by'inzobere mu bwubatsi biikabubakira amazu meza yujuje ibisabwa.

    Abakeneye sevise za KTN Rwanda bashobora kunyura kuri www.ktnrwanda.com cyangwa kuri telefone igendamwa ifite nomero +250783001414.

    Hagenimana Philemon nyuma yo gutanga iyi nkunga yavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya karindwi mu rwego rwo gufasha abantu kwivuza

    Bamwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

    Abahawe inkunga bishimiye cyane ubwo bufasha

    Padiri Mpawenayo Godiouse yashimye cyane KTN Rwanda ku nkunga yabahaye ndetse anavuga uburyo iyi nkunga yari ikenewe

    Hazaba harimo n’ibindi bikorwa remezo

    Inzu zizaba zubatse muri ibyo bibanza

    Hazaba harimo n’ibindi bikorwa remezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ktn-rwanda-yishyuriye-abantu-500-ubwisungane-mu-kwivuza

  • Ibanga ryazahuye ubukungu bw'u Rwanda mu myaka 30 ishize; John Rwangombwa yabivuye imuzi – #rwanda #RwOT

    Mu 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw'u Rwanda, n'ubundi bwari busanzwe ari buto cyane mbere yaho, noneho bwarushijeho kujya mu manga, bugabanukaho 50%.

    Nta kintu cyari gihari cyo guheraho, ndetse yewe Igihugu cyari gishingiye ku mpuhwe z'amahanga.

    Nk'urugero, mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi ubwo inkunga z'amahanga zirenga 90% byayo. Mu yandi magambo, u Rwanda rwari Igihugu kidafite aho gishingiye, kitanashobora kwibeshaho by'ibanze.

    Umusaruro w'umuturage umwe muri icyo gihe wari 111.9$, aho u Rwanda rwari mu bihugu bikennye cyane ku Isi nzima.

    Igenamigambi rizima; inganzi yazahuye ubukungu bw'u Rwanda

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko kimwe mu byatumye u Rwanda rwikura mu rwobo rw'ubukene rwarimo, harimo no gukoresha umutungo muke wari uhari, ukabyazwa umusaruro mwinshi, nk'uko yabibwiye RBA.

    Ati 'Mu igenamigambi rya Leta, ni uko twabaga tuzi aho tugana, mu kugena imari ya Leta n'uko izakora, hashyirwaho uburyo butandukanye. Icya mbere ni uko amafaranga uko angana uko ari ko kose tuyabyaza umusaruro mwinshi ushoboka, amafaranga agakurikiranwa, uko yakoreshejwe bikagomba gusobanuka.'

    Iyi mikorere niyo yatumye hashyirwaho Icyerekezo 2020 kinafasha gukurikiranwa neza, imigambi Leta yari yihaye ibasha gushyirwa mu bikorwa ku kigero gishimishije.

    Magingo aya, ingengo y'imari u Rwanda ruzakoresha muri uyu mwaka turimo ingana na miliyari 5,690.1 Frw, aho 86.5% byayo ari amafaranga aturuka imbere mu gihugu, kongeraho inguzanyo u Rwanda ruzishyura mu bihe biri imbere.

    Impuzandengo y'amafaranga yinjizwa n'umuturage nayo yarazamutse cyane igera ku 1040$, ikazagera ku bihumbi 4$ mu 2035 ndetse n'ibihumbi 12$ mu 2050.

    Ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda za Leta zirimo kugeza uburezi kuri bose, ari nazo zizatuma gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku burezi zishoboka.

    Uretse ibi, iterambere ry'ibikorwa birimo ibyanya by'inganda biri gutanga umusaruro muri rusange.

    Ibyanya by'inganda bitanga umusanzu ukomeye

    Mu myaka 30 ishize inganda zabarizwaga i Kigali, na zo ari mbarwa kuko uretse urwa Mironko, urw'itabi, urw'amasabune n'urw'ibiriti rwabaga i Huye na Bralirwa, zagaragaraga cyane, mu byaro habaga izitonora ikawa ikagurishwa ku giciro gito.

    Politiki y'Igihugu ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, bituma mu turere twa Muhanga, Musanze, Bugesera, Huye, Nyagatare n'ahandi bashyiraho ibyanya by'inganda.

    Ishoramari riri mu byanya by'inganda zo mu turere dutandukanye ubu risaga miliyoni 308$, kandi zikoresha baturage benshi bo muri ibyo bice, zikanabagurira umusaruro uva mu bikorwa bitandukanye bakora.

    Ni mu gihe icyanya cy'inganda cya Kigali cyo kigizwe n'inganda zirenga 156, kirimo ishoramari rirenga miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.

    Ubu inganda zifite uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w'igihugu. Zinagira uruhare mu kongera umubare w'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

    Ibikorerwa mu nganda byinjirije u Rwanda miliyari 1.473 Frw mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023, mu gihe mu 2006/07 byinjije miliyari 172 Frw gusa.

    Abanyarwanda benshi bigobotoye ubukene

    Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy'ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.

    Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by'imirire mibi ari 29%. Mu 2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.

    Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by'imibereho myiza y'abaturage bwagaragaje ko 90% by'Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy'abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.

    Ubukene bwaragabanyutse, bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n'iya kabiri, VUP n'izindi, ndetse ubu imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.

    Amafoto agaragaza iterambere ry'Umujyi wa Kigali

    Umujyi wa Kigali ukomeje kuzamukamo inyubako z’icyerekezo

    Kigali ni umwe mu mijyi yiyemeje imiturire myiza itangiza ibidukikije, bituma iyo uri muri uyu mujyi uba wumva akayaga

    Inyubako ziri mu mujyi rwagati imbere y’ibiro by’umujyi zahinduye isura ya Kigali

    Inyubako I&M Bank yuzuye itwaye miliyoni 25$

    Isuku ni intego mu mujyi wa Kigali

    Kigali, umujyi utoshye…

    Iyo uhagaze mu Mujyi rwagati ugaterera amaso Kimihurura ni uko haba hameze

    Inyubako ya BPR Bank Rwanda Plc, imwe mu ndende i Kigali

    Ishusho y’imyubakire mu Mujyi wa Kigali yarahindutse cyane

    Tropical Plaza yubatse inyuma y’ahazwi nko kwa Rubangura ni uku igaragara

    Aha ni ku Gisozi munsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

    Inyubako ya CHIC ifite parikingi yakira imodoka nyinshi cyane

    Fantastic Plaza, inyubako iherereye hari ya Rond-Point yo mu mujyi

    Inyubako ya KIC [Kigali Investment Company] yahoze yitwa UTC

    Inyubako ya Centenary House n’izindi biri ku murongo umwe ni uku zigaragara

    Imihanda yo mu Mujyi wa Kigali iracyeye

    Ibiti ku mihanda nk’ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko kimwe mu byatumye u Rwanda rwikura mu rwobo rw'ubukene rwarimo, harimo no gukoresha umutungo muke wari uhari, ukabyazwa umusaruro mwinshi

    Leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bugera kuri bose

    Ubuhinzi bugezweho bwagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba Igihugu cyihagije mu biribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryazahuye-ubukungu-bw-u-rwanda-mu-myaka-30-ishize-john-rwangombwa

  • Ni inzozi zabaye impamo! Papa Cyangwe agiye k… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, Papa Cyangwe wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Siba' na 'It's Okay', yasohoye ifoto yamamaza iyi ndirimbo agiye gushyira hanze, kandi abaza buri wese niba yiteguye kuzumva iyi ndirimbo.

    Ni indirimbo ateganya ko izajya hanze mu cyumweru kiri imbere, ndetse imirimo yasabwaga yamaze kurangira, igisigaye ni uko ayishyira ku isoko.

    Ni indirimbo agiye gushyira hanze mu gihe aherutse kubura shene ye ya Youtube bimusaba kongera gufungura indi.

    Muri iyi ndirimbo yifashishije Fireman, Bull Dogg, Green-P ndetse na P-Fla uri kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri iki gihe.

    Tuff Gang igiye kugaruka mu isura nshya! Aba baraperi bose bamaze igihe bategura Album yabo, bituma hari ibihumbi by’abantu bikumbuye ibihangano byabo.

    Iyi ndirimbo bakoranye na Papa Cyangwe, ishobora kuzaba imwe mu zizafasha abakunzi b’iri tsinda mu gihe bagitegereje Album yabo.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko ari we wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, bisaba ko aganiriza buri umwe akamwumvisha neza igihangano ashaka gukora.

    Ati “Igitekerezo ni njye wakizanye ku kuba nakorana nabo. Kuko ni abantu njyewe nakuze nkunda, n’uyu munsi ngomba icyubahiro.”

    Kuri we, gukorana n’aba bagabo bagize itsinda rya Tuff Gang ni inzozi ‘zibaye impamo’. Ati “Nifuje kuba nakorana nabo igihe kinini. Kandi kuva cyera numvise imiziki yabo, yewe na Jay Polly akiriho. Ni abantu nakundaga kumva cyane.”

    Uyu muraperi avuga ko kubasha guhuriza aba bahanzi muri iyi ndirimbo, byaturutse mu kuba hari abo bari barakoranye. Ati “Nka Bull Dogg twarakoranye, P-Fla twari twarakoranye, Fireman ni uko mu ndirimbo zitandukanye twagiye duhuriramo, uretse Green-P niwe wenyine tutari twagakoranye indirimbo.”

    Papa Cyangwe avuga ko gutekereza ikorwa ry’iyi ndirimbo, byanaturutse mu kuba mu rugendo rwe yarashyize imbere gukorana n’abaraperi bagenzi be.

    Ati “Naribajije nti kubera iki ababo tutakorana kandi bari kumwe. Ndagenda ndabaganiriza umwe kuri umwe, bitewe n’uko buri umwe tubanye.”

    Yasobanuye ko mu gukora iyi ndirimbo, yahisemo umunsi ndetse n’amasaha yo kuyikorera kandi ‘nta muntu wangoye muri bo’.

    Ati “Indirimbo turayikora. Ndanabashimira cyane, ko banyumvise, bakumva n’igitekerezo cyanjye, bakemera kugishyigikira bakaza tugakorana.”

    “Mu by’ukuri nta muntu wigeze ungora, bose babonekeye isaha imwe. Ni abantu b’abahanga, ni umushinga watwaye igihe gito, kuko buri wese azi kwandika. Navuga ko iyi ndirimbo ari umwe mu mushinga myiza nkoze, iremereye, kandi zifite icyo zisobanuye ku buzima bwanjye no ku rugendo rwanjye rw’umuziki.”

    Papa Cyangwe yumvikanishije ko gukorana n’aba bagabo babarizwa mu itsinda ry’amateka akomeye, ari inzozi zabaye impamo, kuko yakuze akunda ibihangano byabo kugeza n’uyu munsi. 

    Asobanura iyi ndirimbo ‘Ikitanyishe’ nk’umushinga uzamufasha kwaguka mu rugendo rwe rw’umuziki no gukomeza gushimangira impano ye.

    Papa Cyangwe yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo 'Ikitanyishe' yahurijemo abaraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang 

    Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo yashobotse kubera ko afitanye umubano mwiza na buri umwe, kandi yakuze akunda ibihangano byabo

    Papa Cyangwe yasobanuye iyi ndirimbo nk'igihangano kidasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima ndetse no mu rugendo rw'umuziki we

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIBA' YA PAPA CYANGWE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145133/ni-inzozi-zabaye-impamo-papa-cyangwe-agiye-kugarura-tuff-gang-mu-isura-nshya-145133.html

  • Rayon Sports y’amasura mashya yaguye miswi na Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yiganjemo abakinnyi bashya yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2024, hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2024/25.

    Ni umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo gukura abakinnyi bashya no gutangira imyitozo, ukaba uwa kabiri muri ibi biruhuko nyuma y’uwo yanganyijemo na APR FC ku wa 15 Kamena hasogongerwa Stade Amahoro ivuguruye.

    Gikundiro itarabona umutoza mushya aho bivugwa ko ishobora kuzahabwa Umunya-Brésil Robertinho ahigitse andi mazina menshi arimo Guy Bukasa na we wayinyuzemo, yatojwe na Ayabonga Lebitsa usanzwe yongerera ingufu abakinnyi.

    Uyu Munya-Afurika y’Epfo yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abaheruka kugurwa nk’Umunyezamu Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier 'Seif’, Ishimwe Fiston, Rukundo Abdul Rahman na Jesus wavuye mu ikipe y’abato.

    Abasanzwe muri iyi kipe babanje mu kibuga niNsabiman Aimable uheruka kongerwa amasezerano ndetse akaba yari yambaye igitambaro dore ko Muhire Kevin ugisanganywe agitegereje kwishyurwa ngo akomezanye na Gikundiro, Ishimwe Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.

    Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga ntibitabajwe kuri uyu mukino nyuma yo gutangira imyitozo batinze, ku wa Kane.

    Ku ruhande rwa Gorilla FC, Umutoza Kirasa Alain yabanje mu kibuga Muhawenayo Gad, Victor Murdah (c), Duru Mercy Ikena, Nshutinziza Didier, Uwimana Kevin, Nsengiyumva Samuel, Uwimana Emmanuel, Ntwari Evode, Nduwimana Franck, Irakoze Darcy na Muhamed Bobo Camara.

    Gorilla FC yangukiye ku guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Rayon Sports, yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ku gitego cyinjijwe na Bobo Camara atsindishije umutwe.

    Ku munota wa 18, Rayon Sports yabonye coup-franc nziza yatewe na Rukundo Abdul Rahman, umupira ukurwamo na Muhawenayo Gad wahise utabarwa na bagenzi be.

    Rayon Sports yasatiraga muri iyi minota, yabonye kandi umupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina watewe na Omborenga Fitina, ufatwa neza n’Umunyezamu wa Gorilla FC.

    Uku gusatira ni ko kwavuyemo igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa 20, yishyurira Gikundiro ku mupira yateye yigaramye uturutse ibumoso.

    Rayon Sports yakomeje gusatira mu minota yakurikiyeho, ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC n’Umunyezamu Muhawenayo bihagararaho kugeza igice cya mbere kirangiye ari igitego 1-1.

    Mu minota 10 ibanza y’igice cya kabiri, Gikundiro yari imaze kubona uburyo butatu burimo umupira watewe na Iradukunda Pascal ugashyirwa muri koruneri, uwatewe hejuru na Rukundo n’uwahinduwe na Ganijuru, ariko Iraguha Hadjiri na Ishimwe Fiston bakananirwa kuwutsinda ukajya hejuru y’izamu.

    Mavugo Cédric, Abdoul Karim Djamal na Jean Réné Himbazwa basimbuye ku ruhande rwa Gorilla FC ku munota wa 65, hari nyuma y’iminota mike Bugingo Hakim afashe umwanya wa Ishimwe Ganijuru Elie ku ruhande rw’ikipe bari bahanganye.

    Rayon Sports yasimbuje kandi Omborenga Fitina wakomewe amashyi nyuma yo gusimburwa na Serumogo Ali naho Nsabimana Aimable asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange’ wahuraga na Gorilla FC yavuyemo.

    Umunya-Mali Adama Bagayogo uri mu igeragezwa, wasimbuye Niyonzima Olivier 'Seif’ ku munota wa 70, yaremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko ubwugarizi bwa Forilla FC bwarimo Uwimana Kevin na Nshutinziza Kevin bwirwanaho.

    Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego gikora ikinyuranyo, ariko ishoti ryatewe na Bagayogo rinyura ku ruhande rw’izamu rya Muhawenayo Gad.

    Umukino urangiye, Adama Bagayogo wishimiwe n’abafana ba Rayon Sports, yahawe amafaranga aho yagiye anyura mu bice bya Kigali Pelé Stadium.

    Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 16-18 Kanama 2024.

    Fiston ni we watsindiye Rayon Sports

    Ishimwe Fiston yishimira igitego cye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-yaguye-miswi-na-gorilla-fc-amafoto

  • Umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wongerewe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga ikipe ishobora gukoresha ku mukino mu shampiyona wazamutse ugera kuri 12.

    Ibwiriza rivuga ko abanyamahanga 8 aribo bagomba kubanza mu kibuga aho kuba 6 nk'uko byari bisanzwe.

    Ikipe yemerewe kwandikisha abanyamahanga ishaka, ariko ku mukino utegurwa na FERWAFA, hemerewe abakinnyi 12 b'abanyamahanga muri abo, 8 nibo bemerewe kubanza mu kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/umubare-wabakinnyi-babanyamahanga-bemerewe-gukina-muri-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-wongerewe/