Blog

  • Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye umunsi wa… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bitabiriye bagaragaza ko banyuzwe n'uburyo iri Serukiramuco mu myaka 10 buri mwaka rigarukana umwiharuko utandukanye n'ibyo babonye mu gihe cyashize ndetse.

    Iri serukiramuco ryatagiye tariki 19 Nyakanga 2024, ribera ku rwibutso rya Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi , kuri uyu munsi wa kabiri tariki 20 Nyakanga abaryitabiriye  batahanye akanyamuneza ku maso nyuma yo kunyurwa n'ubutumwa buri mu buhanzi yatanze.

    Cecile Duval waturutse mu Bufaransa  yabwiye InyaRwanda ko uretse kuba yakunze uburyo yakiriwe mu Rwanda ariko yakunze uburyo abategura iri serukiramuco babikoze mu buryo buhuza abantu baturutse hirya ni hino ku buryo bisanga babaye umwe binyuze mu buhanzi.

    Ati 'Nageze mu Rwanda muri Mata , nitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo n'ibijyanye na gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu naje muri iri Serukiramuo nk'umuhanzi natunguwe cyane.'

    'Ni ubwa mbere ntaramiye mu Rwanda , gusa nakunze umwihariko w'iri Serukiramuco , uburyo rihuza abantu , usanga twabaye umwe , turaganira , mbese uba wumva utari wenyine uri kumwe n'abandi watwawe n'imikino bakina cyangwa imbyino bwakereka.'

    Cecile Duval wo mu Bufaransa  yishimiwe na benshi binyuze mu muvugo  yise ‘Esther 21’ aho yagaragaje ibibazo by’ivanguramoko, gufata ku ngufu n’ingaruka zabyo.

    Abandi  bahanzi  n'abanyabugeni banyuze ku rubyiniro barimo Moses wo muri Kosovo wishimiwe cyane binyuze mu mukino yakinnye yise 'Waiting for Train' .

    Itsinda Iron Skulls co ryo muri Espagne,  babanje guhura n'abanyempano bakiri bato bo mu Rwanda bahuriye kuri Club Rafiki babahugura ku bijyanye n'imbyino zitandukanye.

    Abandi bakoze kuri uyu munsi  wa kabiri barimo  The Stages Theatre Group itsinda ry'ababyinnyi bo muri Sri Lanka  bakinnye umukino bise 'Patterns of Our Genocides'.

    Mu myaka 10 y'iri serukiramuco 'Ubumuntu' ryagize uruhare mu guteza imbere ubuhanzi, riba urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo byugarije sosiyete n'imico y'abantu batandukanye kandi rikagaragaza icyakorwa mu gukemura ibi bibazo.

    Kuri iyi nshuro Ubumuntu Arts Festival yitabiriwe n'abahanzi bo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pakistan, u Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya n'abandi.

    Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara  rizarangwa n'ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk'ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, kumurika ibihangano binyuranye, ikoranabuhanga mu buhanzi n'ibindi binyuranye.

     

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye umunsi wa kabiri wa Ubumuntu Arts Festival


    Cecile Duval wo mu Bufaransa  yishimiwe na benshi binyuze mu muvugo  yise ‘Esther 21’ aho yagaragaje ibibazo by’ivanguramoko, gufata ku ngufu n’ingaruka zabyo


    Folaranmi Folayan niwe wari uyoboye ibirori by’umusi wa kabiri wa Ubumuntu Arts Festival


    Ubumuntu Arts Festival yabaye urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo byugarije sosiyete n'imico y'abantu batandukanye, kandi rikagaragaza icyakorwa mu gukemura ibi bibazo


    Abitabiriye Ubumuntu Arts Festival batashye banyuzwe


    Mu minsi 10  iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk'ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, n’ibindi


    Moses wo muri Kosovo yishimiwe cyane binyuze mu mukino yakinnye yise 'Waiting for Train' 

    REBA HANO UKO UMUNSI WA MBERE W’IRI SERUKIRAMUCO WAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145150/akanyamuneza-nikose-ku-bitabiriye-umunsi-wa-kabiri-wa-ubumuntu-arts-festival-amafoto-145150.html

  • Urwibutso umuhungu wa Rugamba Sipiriyani afit… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, mu nyubako ya Camp Kigali, niho Dorcy Rugamba yamurikiye igitabo cye yise 'Hewa Rwanda: Lettre aux absents' gishingiye ku nkuru y'umuryango we.

    Muri iki gitabo hakubiyemo ibice bibiri birimo uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda umuryango we ndetse n’umurwango nyarwanda wari ubanye, na nyuma y’uko ubuzima buhagaze nyuma y’uko benshi muri uyu muryango warangwaga n’urukundo bishwe.

    Nyuma gato yo kumurika igitabo, InyaRwanda yashatse kumenya urwibutso Dorcy Rugamba afite ku muryango we by’umwihariko, maze ahera ku babyeyi be avuga ku byo yabigiyeho akomeje kugenderaho n’uyu munsi.

    Avuga kuri Se, Rugamba Cyprien yagize ati: “Rugamba icyo namuvugaho, nzi ko yari umuntu ugira ishyaka cyane, yadutoje yuko iyo ufite ikintu wiyemeje ugomba kugikora uko byagenda kose. Nicyo gituma mvuga ngo umuntu ntagenda ngo ahere, agenda yaragusigiye nk’ikintu cy’uburere ugomba kumukurikizaho. 

    Yari umuntu wakundaga intore cyane, nawe akaba intore, agakunda umuco w’abanyarwanda kubera ko yatekerezaga ko uwo muco utagomba gucika, ko igihugu kidafite umuco kiba kibaye nk’igito kiranduwe, nkamwibukira ko ari umuntu wakundaga abantu b’ingeri zose. Ashobora gusabana n’abana bato n’abasaza, abakomeye n’abatishoboye.”

    Avuga ko icyo yibukira ku babyeyi be bombi ari uko bari babanye kandi bahuje, bagahurira no mu isengesho nubwo Rugamba we hari igihe yabayeho atemera Imana ariko akaza kuyemera ‘kubera urukundo.’ 

    Icyo yibukira kuri Mama we ni uko ari umuntu wagiraga urukundo cyane, agakunda abantu kandi akagira n’impuhwe kuko ntiyashoboraga umwana uwo ari we wese ubabaye ngo abyihanganire, ibyatumye anashinga umuryango wita ku bana bo mu muhanda.

    Uyu mubyeyi ngo yari afite ukwemera gukomeye kwamufashaga kurenga ibibazo bikomeye yahuraga na byo. Ikindi Dorcy amwibukiraho ni ukwitanga kwe gukomeye kwatumye anareka kwigisha (yari umwalimu) kugira ngo yite ku bana be.

    Mu gitabo cye, Dorcy agaruka no ku buryo yashatse guhindura imyemerere ajya mu idini ya Islam, bikabanza kugora ababyeyi be kubyumva, ariko nyuma bakaza kumwumva.

    Dorcy kandi, yagarutse ku rwibutso afite ku bavandimwe be batandatu bishwe, avuga ko urupfu bishwe rwamubabaje cyane yatekerezaga ko bo bagifite igihe kinini imbere, ariko abicanyi bakabambura ubuzima imburagihe.

    yagize ati: “Urupfu rw’abana rero ruragoye cyane kuko bo ubuzima bwabo bwari bugitangira, umwana muto w’iwacu yari afite imyaka 7, iyo mbitekerejeho numva ari ibintu biremereye cyane kuko ubu ngubu wenda yakagombye kuba ari umubyeyi afite n’abana.”

    Yasobanuye ko yabagarutseho mu gitabo yanditse, kuko kuba yarabuze abavandimwe batandatu bose bakicirwa umunsi umwe, ari ibintu bikomeye atatekerezaga. Yongeyeho ko kuri ubu afite abana kandi bazi ko bafite benewabo batakiriho, ashimangira ko ari ngombwa ko babamenya nubwo batagize amahirwe yo kubamenya bakiriho. 

    Dorcy Rugamba, umuhungu wa Rugamba Sipiriyani yagarutse ku rwibutso afite ku banyamuryango be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Rugamba Sipiriyani, umufasha we Daphrosse Rugamba, abana babo batandatu ndetse n’undi mwana umwe wo mu muryango wabo wari waraye muri urwo rugo biciwe umunsi umwe

    Barangwaga n’urukundo n’impuhwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145134/urwibutso-umuhungu-wa-rugamba-sipiriyani-afite-ku-babyeyi-nabavandimwe-be-batandatu-bishwe-145134.html

  • Arashoboye ariko ntashobotse! Umukinnyi w’Intamba mu rugamba, Aruna Musa Madjaliwa yongeye gukoroga abayobozi ba Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu y'Uburundi na Rayon Sports, Aruna Musa Madjaliwa agiye gutandukana nayo vuba aha kubera imyitwarire ye itari myiza.

    Nyuma y'uko asabye imbabazi abayobozi ba Rayon Sports ngo bamureke akomezanye nayo, ngo yaba yongeye gukorogana mu ntangiriro z'iki cyumweru, byatumye ubuyobozo bwa Rayon Sports bwisubiraho ku mbabazi bwari bwamuhaye.

    Ubu igikurikiye ni ugutandukana nuyu mukinnyi utagaragaye mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Gorilla Fc igitego 1-1.

    Source : https://yegob.rw/arashoboye-ariko-ntashobotse-umukinnyi-wintamba-mu-rugamba-aruna-musa-madjaliwa-yongeye-gukoroga-abayobozi-ba-rayon-sports/

  • HEC yasabye abashaka 'équivalence' kwitwaza icyemeza ko babaye mu bihugu bizemo – #rwanda #RwOT

    HEC nirwo rwego rwa leta rushinzwe guha abize hanze ibyangombwa uwize mu mahanga ahabwa nyuma yo kubona ko amasomo yize ahuye na gahunda z'imyigishirize yo mu Rwanda.

    Impamvu hashyizweho iyo gahunda ni uko HEC yagenzuye igasanga hari amanyanga n'amakosa yewe n'ibyaha bikorwa n'abavuga ko bize hanze rimwe na rimwe ugasanga ni ukubeshya batarigeze bagerayo.

    Hari n'ubwo n'abagezeyo bitahurwa ko uburezi bahawe bunyuranyijwe na gahunda y'imyigishirize mu Rwanda, ibituma izo mpamyabumenyi zabo zikemangwa.

    Mu bisabwa ngo harebwe koko ko umuntu yize bya nyabyo mu gihugu agaragaza ko yizemo, harimo nk'indangamanota, inyandiko z'ingendo nka za viza, ibyemezo byemerera umuntu gutura mu gihugu runaka, impamyabumenyi bakuye muri ayo mashuri makuru na za kaminuza byo mu mahanga n'ibindi.

    Icyakora kuri iyi nshuro HEC igaragaza ko mu byangombwa abasaba 'équivalence' batanga harimo kunyuranya rimwe na rimwe bakagaragaza ko nk'inyandiko z'inzira nka viza cyangwa impushya zo kuba aho bize basabwa kuba bafite, ntazo bafite kubw'impamvu bita ko zumvikana.

    Ni impamvu bagaragaza ko zishingiye ku kuba barabaye mu bihugu bitandukanye, ahubwo bakagaragaza urwandiko rutangwa ari uko amasomo asojwe ruzwi nka 'Attestation de Résidence'.

    Icyakora HEC ibyo ntibyumva kuko mu itangazo yashyize hanze ivuga ko abo bize hanze bashaka équivalence', bagomba 'kugaragaza uruhushya rwabemereraga gutura mu gihugu bizemo rwemewe aho kuba iriya 'Attestation de Résidence', itangwa nyuma y'isozwa ry'amasomo.'

    Iti 'Tuributsa abantu ko bagomba kwitonda mu gihe basaba 'équivalence' z'impamyabushobozi/impamyabumenyi zabo bakuye mu mahanga, kuko uzafatwa yahimbye inyandiko cyangwa yakoresheje izitemewe n'amategeko azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.'

    Hashize iminsi HEC ihura n'ibibazo by'abavuga ko bimwe 'équivalence', icyakora yasesengura igasanga abenshi bataranageze mu bihugu bavuga ko bizemo, ibigaragaza ko ibyo byangombwa byabo ari ibihimbano.

    Muri Gashyantare 2024 HEC mu bushakashatsi yakoreye ku bantu 1000 bayisabye 'équivalence', iyi nama yagaragaje ko abagera ku 10% ari bo bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi.

    Icyo gihe HEC yagaragaje ko hari n'abagaragaza ko bagiye kwiga mu bihe bya Covid-19 kandi imipaka yari ifunze.

    Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko hari amakuru bafite ko hari abatagera mu ishuri abandi bakageramo inshuro zibaze aho kwiga no guharanira kugira ubumenyi, bagashyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa mpimbano.

    Ati 'Bicara aha bakatuzanira impapuro ngo bazivanye mu ishuri kandi bigaragara ko ari izo wenda bikoreshereje cyangwa se baragiyeyo gake. Twaje kuvumbura bimwe muri ibyo aho tubona abantu bashaka impapuro aho gushaka ubumenyi.'

    Yavuze ko bageze aho bagasaba ko mu byo 'baduha bazajya bashyiramo n'impapuro zo bambukiyeho, kuko byoroha mu kwandikira ishuri bagaragaza ko bizemo.'

    Ni ibibazo bigaragara mu nzego zitandukanye na Minisiteri y'Ubuzima idasigaye, kuko nko muri Gashyantare 2024, iyi minisiteri yigeze gutangaza ko hari abize ubuvuzi baba abaganga, abaforomo, ababyaza n'abandi barenga 200 biganjemo abize mu bihugu by'ibituranyi bataremererwa kujya mu mwuga ku bw'ibibazo bitandukanye birimo n'abagaragaje ko bafite impamyabumenyi z'ubuvuzi kandi batarabwize.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje agaragaza ko mu byangombwa by’abavuga ko bize mu mahanga hajemo amanyanga menshi ari yo mpamvu biyemeje kubikurikirana bitomoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hec-yasabye-abashaka-equivalence-kwitwaza-icyemeza-ko-babaye-mu-bihugu-bizemo

  • Yakinnye umukino umwe gusa none yatangiye gukandirwa akanyenyeri k’aba-Rayons! Rutahizamu Adama BAGAYOGO yashimishije aba-Rayon maze nabo bamuha igifurumba cy’amafaranga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya Mali, Adama BAGAYOGO, yakiranwe urugwiro n'abafana ba Rayon Sports bamuhaye igifurumba cy'amafaranga nyuma yo kubagaragariza umukino mwiza.

    Adama BAGAYOGO ni rutahizamu w'imyaka 20 ukina hagati asatira, wagaragaye mu mukino wa gishuti wahuje Rayon Sports Gorilla FC urangira zinganya 1-1.

    Uyu musore yahawe amafaranga n'abafana ba Rayon Sports kubera ko yabashimishije, atera umupira uryoheye ijisho.

    Igisobanuro cyo kwakirwa neza muri #Gikundiro

    Yitwa Adama BAGAYOGO🇲🇱. Afite imyaka 20. Akina hagati asatira.

    You ain't ready enough pic.twitter.com/ZvysXK7Ah3

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) July 20, 2024

     

    Source : https://yegob.rw/yakinnye-umukino-umwe-gusa-none-yatangiye-gukandirwa-akanyenyeri-kaba-rayons-rutahizamu-adama-bagayogo-yashimishije-aba-rayon-maze-nabo-bamuha-igifurumba-cyamafaranga-videwo/

  • “Indirimbo sindayimenya neza” Omborenga Fitina wakinnye umukino wa mbere muri Murera yahoze ari mukeba, yashimye umuco w’aba-Rayon – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports, Omborenga Fitina wakinnye umukino wa mbere muri Gikundiro, yatunguwe n'umuco w'aba Rayon, aho iyo umukino urangiye abakinnyi bajya gushimira abafana maze bakaririmbana.

    Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports baririmbanaga n'abafana, Omborenga Fitina wahoze muri Mukeba APR FC, we byamunaniye kuko ataramenya indirimbo baririmba, ahita yiyemeza kuzazifata bidatinze.

    Yagize ati 'Umuco abafana ba Rayon Sports bagira wo gushyigikira abakinnyi babo ni mwiza. Indirimbo sindayimenya neza ariko ndimo kuyiga. Vuba nzaba nyizi yose gusa namenye mo amagambo amwe. Batwitege.'

    Ninde wari uzi ibi bintu! 🤩

    Ombalenga ko mbona azi gukoma amashyi y'amaRayon ra!? 😂😂😂🙌🏿@betPawaRW #BetSmallWinBig pic.twitter.com/zBBUIbRIsd

    — Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) July 20, 2024

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-sindayimenya-neza-omborenga-fitina-wakinnye-umukino-wa-mbere-muri-murera-yahoze-ari-mukeba-yashimye-umuco-waba-rayon-videwo/

  • Nyamasheke: Havutse imvururu mu bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Winkamba, Akagari ka Buvungira Umurenge wa Bushekeli, ku wa 20 Nyakanga 2024.

    Aba baturage barimo abavuka muri aka karere n'abavuye mu karere ka Nyamagabe bajya gushakira imibereho mu bucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro muri uyu murenge.

    Bandetse Elias wavuye mu karere ka Nyamagabe yabwiye IGIHE ko bamaze ibyumweru bitatu bakorera Hakizimana ndetse ko bari barumvikanye ko zahabu niboneka bazajya bagurisha bakabagana ariko ngo yabahaye make.

    Ati 'Zahabu twarayibonye ayigurisha 3 200 000Frw muri izo miliyoni 3Frw yaduhayemo ibihumbi 500Frw byonyine , niyo mpamvu natwe twaje aha kwishakiramo ayacu'.

    Nyandwi Simeon utuye hafi y'ahakorerwa ubu bucukuzi butemewe yavuze ko mu gihe ubuyobozi butahagurukira iki kibazo, byakomeza guteza umutekano muke muri aka gace.

    Aba bacukuzi babikora basaba Hakizimana ko niba ashaka ko bava mu isambu ye yabahemba bagasiba ibinogo bamaze gucukura.

    Hakizimana Antoine ushinjwa n'aba bacukuzi ko yabakoresheje ntabahembe, arabihakana akavuga abo bacukuzi bavogereye ishyamba rye.

    Hakizimana avuga ko nyuma yo kubona iki kibazo yakigejeje ku buyobozi no ku rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB yishinganisha anashinganisha ishyamba rye riri kwangizwa n'abakora ubucukuzi butemewe.

    Ati 'Ejobundi barayemo n'iri joro barayemo. Ko bavuga ko ari njye wabahaye akazi byanditse he ko arinjye ubahemba? Ibyo gucukuza amabuye y'agaciro njye ntabwo mbizi ndi umucuruzi wa butike'.

    Hakizimana avuga ko atari kuba ariwe wagize uruhare mu gucukurisha mu isambu ye ngo ahindukire age kwishinganisha kuri RIB.

    Ati 'Birambangamiye kuko bacukura zahabu bangiza inturusu zanjye kandi bakomeje no kuzangiza. Ubuyobozi ntabwo bwabahagaritse kandi nabimenyesheje abayobozi guhera ku muyobozi w'umudugudu'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yatangaje ko amakuru y'izi mvururu bayamenye saa kumi n'ebyiri za mu gitondo avuga ko Hakizimana Antoine uhafite ubutaka yari amaze igihe amenye ko harimo zahabu akaba yari amaze iminsi ayicukura mu buryo butemewe n'amategeko nyuma n'abandi baza kubimenya.

    Ati “Kugira ngo bimenyekane ni uko hagiyemo abantu benshi. Uwo muturage na we yari amaze igihe ahavumbuye amabuye avuga ko ari zahabu. Imvururu zaje kuhaba nizo zaje gutuma bimenyekana”.

    Meya Mupenzi avuga ko ari Hakizimana, n'abo avuga ko bigabije ubutaka bwe, nta n'umwe waba ibyo yakoraga cyangwa ari gukora byemewe n'amategeko.

    Ati “Ntekereza ko ntawaza kuvuga ko hari ibyo bumvikanye kandi bose ibyo bakoraga bitemewe. Buri umwe afite ibyo avuga ariko ntabwo twe twabifata nk'ukuri. Inzego ziracyabikoraho iperereza, icyo twabasabye ni ukubihagarika”.

    Ubucukuzi butemewe n'amategeko bugira ingaruka zirimo kwangiza ibidukikije no guteza impanuka kuko ababukora ntibaba badafite ubwirinzi bw'ubuzima bwabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-havutse-imvururu-mu-bakora-ubucukuzi-butemewe-bw-amabuye-y-agaciro

  • Maj Gen Nyakarundi yaganiriye n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka w'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ingabo mu Rwanda ibinyujije kuri konti yayo ya X, tariki 20 Nyakanga 2024, yatangaje ko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye inama nyunguranabitekerezo y'Abayobozi Bakuru b'Ingabo i Rennes mu Bufaransa yiga ku mahoro, umutekano n'urubyiruko.

    Ubu butumwa bukomeza buti 'Nyuma y'iyi nama, Maj Gen Nyakarundi yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa, Gen Pierre Schill, anitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri rya Gisirikare rya Saint-Cyr Coëtquidan, aho yahuye n'Umunyarwanda, Furaha Jean Paul Kabera, urangije umwaka wa mbere muri iryo shuri.'

    Rwanda Defence Force Army Chief of Staff (ACOS), Maj Gen Vincent Nyakarundi attended a Symposium of Army Chiefs of Staff in Rennes, France, focused on Peace, Security, and Youth Commitment. Later, he held bilateral talks with his French counterpart, Gen Pierre Schill and attended… pic.twitter.com/HTMo3MxLPT

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) July 20, 2024

    U Rwanda n'u Bufaransa bisanganywe umubano n'ubufatanye mu bya gisirikare ndetse impande zombi ziherutse gushyira umukono ku masezerano akubiyemo imirongo migari igenga ubwo butwererane.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Bufaransa

    Maj Gen Nyakarundi yanaganiriye na mugenzi we wu Bufaransa, Gen Pierre Schill


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-nyakarundi-yaganiriye-n-umugaba-w-ungabo-zirwanira-ku-butaka-w-u

  • Umuriro uzaka muri sitade Amahoro! Azam FC yo muri Tanzaniya izacakirana na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports izakina na Azam FC yo muri Tanzaniya, Kuri 'UMUNSI W'IGIKUNDIRO' uzaba tariki ya 03 Kanama 2024, saa|17:00′ kuri sitade Amahoro.

    Iyi Azam FC kandi izakina na APR FC mu mukinnyi wo gushaka itike ijya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Azam FC itozwa n'umunya-Sénégal Youssouph Dabo, imaze gutsinda imikino 31, inganya 7 itsindwa 8, yinjije ibitego 95, yinjizwa 34.

    Source : https://yegob.rw/umuriro-uzaka-muri-sitade-amahoro-azam-fc-yo-muri-tanzaniya-izacakirana-na-rayon-sports-ku-munsi-wigikundiro/

  • Perezida wa Seychelles Ramkalawan yashimiye Kagame wongeye gutorwa, yizeza gukomeza ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Seychelles yatangaje ko mu butumwa bwa Perezida Ramkalawan yavuze ko hari ikibatsi cy'iterambere kigiye kwiyongera ku byo u Rwanda rwagezeho biturutse ku miyoborere myiza ya Kagame.

    Yagize ati 'Mbikuye ku mutima nshimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuba Prerezida wa Repubulika y'u Rwanda. Kongera gutorwa kuri uyu mwanya ukomeye ni isezerano ry'ubuyobozi bwanyu bushishoza kandi biragaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeje kugirira icyerekezo cyanyu mu kubaka u Rwanda ruteye imbere kandi rwunze ubumwe'.

    'Nizeye ko kwita ku nshingano kwanyu bizatuma u Rwanda rutera indi ntambwe mu iterambere rirambye,ubutabera kuri bose ndetse no kuzamuka k'ubukungu'.

    Yakomeje ati 'Nkomeye ku ntego dusangiye zo gukomeza umubano wacu no gukorera hamwe mu nyungu z'ibihugu byacu byombi n'abaturage bacu. Niteguye gukomeza ubufatanye bwacu mu rwego rw'ibihugu byombi, akarere, n'Isi muri rusange.

    Perezida Ramkalawan yavuze kandi ko u Rwanda na Seychelles bifitanye umubano mwiza warushijeho gukomera mu 2023 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.

    Umubano w'u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n'ibindi ndetse hanashyirwaho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Uyu mubano warushijeho gutera intambwe mu 2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriraga uruzinduko muri Seychelles.

    Ni uruzinduko rwanasinyiwemo andi maserano y'u bifatanye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n'umutekano, iyubahirizwa ry'amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'ibijyanye no gukuraho visa.

    Perezida wa Seychelles yishimiye icyizere abaturage bongeye kugirira Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-seychelles-ramkalawan-yashimye-kagame-wongeye-gutorwa-yizeza