Blog

  • Huye: Birakekwa ko umukecuru w'imyaka 64 yishwe no kurya inyama z'inka yipfushije – #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru yaguye mu bitaro bya Kabutare. Amakuru yizewe IGIHE ifite, avuga ko abariye kuri iyi nka bose barwaye mu nda mu buryo butandukanye, hakavamo n'abaremba cyane ibyaje kuviramo n'uyu mukecuru urupfu.

    Amakuru avuga ko ku wa 13 Nyakanga 2024, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Karubona yapfushije inka y'inyana, nyuma y'uko veterineri ayisuzumye akabura indwara ndetse akanatanga inama ko bahitamo kuyihamba.

    Nyuma y'aho, umwe mu basore bo muri ako gace yagiye kuyigura ibihumbi 12 Frw, ngo ajye kuyibaga ayisangire na bagenzi be.

    Abaganiriye na IGIHE bageze aho iryo tungo ryacururizwaga nyuma yo kubagwa, bavuze ko ibasi y'inyama yagurwaga 1500 Frw, ibiri mu byakururiye bamwe kugura izo nyama nubwo hari abo byateye ubwoba bashingiye ku biciro byo hasi by'izo nyama.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse kwivuga izina, yavuze ko yageze aho batetse izo nyama bazikaranze, aryaho intongo nkeya, nyuma y'aho amererwa nabi cyane, agiye kwa muganga baramufasha aza gukira.

    Murekatete Philomene, wo mu Mudugudu wa Kinkanga, Akagari ka Buhimba, Umurenge wa Rusatira, yavuze ko umugabo we yageze ahabagiwe iyo nka ariko agira amakenga yo kuyigura, maze bukeye babona abaziriyeho bose barwaye mu nda.

    Mukarubuga Perinah w'imyaka 64 na bamwe muri bagenzi be bariye kuri iyi nka, babanje kwivura bya gakondo, aho ngo bamwe banywaga inzoga zikaze zizwi nk'ibyuma abandi bakarya ibitoki by'amakakama bizeye ko bibakiza ariko ntibyakunda.

    Uyu nyakwigendera Mukarubuga, ngo yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Rusatira nyuma y'iminsi 3 yanegekaye bahita bamwohereza ku Bitaro bya Kabutare, ari na ho yaje kugwa kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024.

    Umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare, aho uyu mubyeyi yari arwariye, Dr. Jerome Mfitumukiza, yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Ati 'Abariye iyo nka babanje guhishirana ari na yo mpamvu harimo abarembye kugeza uriya yitabye Imana. Yagaragazaga ibimenyetso byo kuruka, kuribwa mu nda no guhitwa.''

    Dr. Mfitumukiza yakomeje ahwitura abaturage, abibutsa kugendera kure amatungo yipfishije kuko indwara zayishe ndetse n'uburozi buba buri mu nyama ari bwo buhindukira bukica n'abantu, anavuga ko abaturage bakwiye kujya barya inyama zapimwe n'abaganga b'amatungo bemewe gusa.

    Kugeza ubu umubare w'abariye kuri iyi nka ntiwigeze umenyekanya neza, ndetse n'iyi nkuru imenyekanye kubera urupfu rw'umwe mu bayiriyeho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-birakekwa-ko-umukecuru-w-imyaka-64-yishwe-no-kurya-inyama-z-inka

  • Olmoti iri mu nkura zoherejwe mu Rwanda yarabyaye – #rwanda #RwOT

    Mbere yo kuzanwa mu Rwanda, izi nkura zabaga muri Repubulika ya Tchèque kuva mu Ukuboza 2018.

    Zoherejwe mu Rwanda biturutse ku bufatanye bw'Ishyirahamwe ry'u Burayi rishinzwe ibijyanye n'ahororerwa inyamaswa (European Association of Zoos and Aquaria, EAZA); Guverinoma y'u Rwanda n'Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw'Ibinyabuzima, African Parks.

    Inkuru BBC yanditse ku wa 21 Nyakanga 2024, ivuga ko Olmoti yabyaye, yibanze cyane ku buzima bw'iyo nkura yakuriye mu Bwongereza mu nzu z'inyamaswa zitandukanye.

    Inkura y'ingabo yabyaranye na Olmoti yitwa Mandela, na yo ikaba iri muri izo eshanu z'umukara zazanwe mu 2019.

    BBC yasobanuye ko Olmoti yakuwe mu nzu yororerwamo inyamaswa y'i Zurich, imaze amezi icyenda gusa ivutse. Yagejejwe muri Pariki yo mu Bwongereza yitwa Flamingo Land, mu 2015, iri kumwe na nyina yitwa Samira.

    Nyuma y'aho yoherejwe mu nzu y'inyamaswa y'i North Yorkshire, mbere yo kugezwa mu Repubulika ya Tchèque.

    Nyina wa Olmoti yasigaye muri Flamingo Land, mu 2021 yarahabyariye, iba inkura ya mbere y'umukara ihabyariye.

    Umuyobozi muri African Parks, Drew Bantlin, yatangaje ko we n'itsinda bakorana bamaze gusura Olmoti mu cyumweru gishize, kandi ko yo n'iyo yabyaye zimeze neza.

    Inkura ni inyamaswa ya gatatu nini nyuma y'Inzovu n'Imvubu.

    Zagejejwe bwa mbere mu Rwanda mu 2017 ubwo hazanwaga iz'umukara. Mu 2019 hazanwe izindi eshanu z'umukara, na ho mu 2021 hazanwa izindi 30 z'umweru zikuwe muri Afurika y'Epfo.

    Mu nyamaswa eshanu zikomeye ziri muri Pariki y'Akagera, inkura ni zo zonyine zifite abarinzi bihariye bazikurikirana isaha ku yindi bitewe n'uko zikomeje guhigwa cyane hirya no hino ku Isi. Inkura z'umukara ni zo zihigwa kurusha iz'umweru.

    Ihembe ryayo rimeze nk'urwara ricibwa rikongera rikamera, ni ryo rihigwa bukware kuko rigurwa akayabo n'abavuzi gakondo bo muri Aziya.

    Uko kuba zihigwa cyane, byatumye mu Burayi hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije ko inkura zikomeza kororoka kugira ngo zitazashiraho.

    Hagaragazwa ko byatanze umusaruro kuko 10% by'inkura zose ziri ku Isi zibarizwa mu Burayi.

    Urwego rushinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi ku Isi, IUCN, rugaragaza ko inkura z'umukara zifite inkomoko mu Burasirazuba n'Amajyepfo bya Afurika.

    Kugeza mu mpera za 2022, IUCN yavugaga ko izo nyamaswa zibasiwe cyane, aho muri Africa yose habarurwaga izigera kuri 6,468 zonyine.

    Olmoti iri mu nkura zoherejwe mu Rwanda yarabyaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/olmoti-iri-mu-nkura-zoherejwe-mu-rwanda-yarabyaye

  • Inama za Tom Close ku rubyiruko ruba muri diaspora ruterwa ipfunwe n'ibyaha by'ababyeyi barwo – #rwanda #RwOT

    Tom Close yanasabye abaterwa ipfunwe n'ibyaha by'ababyeyi babo kureka kwikorera umutwaro utari uwabo bakigobotora iyo myumvire, ahubwo bagakosora ayo makosa bakaza kubaka u Rwanda rutagira uwo ruheza.

    Uyu muhanzi akaba n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC mu kiganiro yagirananye na One Nation Radio yasobanuye ko kunanirwa kwigobotora iyi myumvire ari uburwayi ndetse ahamya ko aba bana bakeneye kuganirizwa bakumva ko bafite uburenganzira ku gihugu cyabo.

    Ni uburwayi yagereranyije no gukorera impanuka mu muhanda ukanzura kutongera kuwunyuramo kandi ukiwukeneye cyangwa kwanga kujya mu bitaro kwivuza ngo ni uko hari uwo uzi wabiguyemo.

    Ati 'Iri ni uhungabana kandi rirumvikana, ushobora gukorera impanuka mu muhanda ukanga kongera kuwunyuramo, ukawuzinukwa, ni ihungabana, hari igihe umuntu arwara ntanabimenye ngo ajye kwivuza.'

    'Niyo mpamvu ibiganiro nk'ibi bibaho, uwo ariwe wese wumva ameze atyo menya ko umubyeyi wawe adakwiriye gutuma utandukana na gokondo yawe, nta nubwo ihungabana wahuye naryo rikwiriye gutuma witandukanya na gakondo yawe.'

    Yakomeje avuga ko ibi ari ukwiyikoreza umutwaro utari uwabo, agaragaza ko hari abameze nk'abo bari mu Rwanda kandi bari kwiyubaka biteza imbere n'igihugu cyabo.

    Ati 'Niba umubyeyi wawe afite ibyaha yakoreye mu gihugu menya ko atari wowe wabikoze, hari abantu benshi bari mu bubaka igihugu bari imbere rwose kandi bafite ababyeyi bafite amateka nk'ayo kandi nta muntu ukibabonera muri iyo sura, kuguma muri ayo mateka ni ukwikorera umuzigo utagakwiye kwikorera.'

    Tom Close yakomeje avuga ko aba bana bakwiriye gutekereza ku bana babyaye, bazabyara cyangwa abazabakomokaho badakwiye kwikorezwa imitwaro idakwiye kandi bafite igihugu kitabaheje.

    Ati 'Kugira ngo ukunde umubyeyi wawe ntibivuze ko ugomba kwitwerera ibyo yakoze . Icyo njye navuga nta muntu mbona ukwiye kuvuga ngo se yakoze ibi narangiza abyitwerere yiyime amahirwe yo kugira igihugu.'

    'Niba anashaka kujya muri politike, njye sindi umunya politike mbirebera aho ariko nzi neza ko buri wese ukenera gukora politike ifite umurongo udatandukanya Abanyarwanda atabibuzwa.'

    Tom Close agaragaza ko u Rwanda rukeneye amaboko y'abana barwo mu rugendo rw'iterambere, bityo n'abajya hanze bajyayo bakiga ibyo basaruye bakaza kubyubakisha igihugu.

    Kurikira ikiganiro kirambuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-za-tom-close-ku-rubyiruko-ruba-muri-diaspora-ruterwa-ipfunwe-n-ibyaha-by

  • Muhanga: Imihanda ya kaburimbo yashaje imburagihe yongeye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Mu ngengo y'imari ya 2023/2023 muri uyu mujyi hubatswe ibilometero 6,9 by'imihanda byatwaye agera kuri miliyari 5 Frw.

    Iyo mihanda yubatswe mu mushinga mugari wari ugamije guteza imbere imijyi, aho icyiciro cyawo cya mbere cyari kigizwe n'imihanda ya kilometero 5,06 yubakwa hagati ya 2017 na 2018, gitwara arenga miliyari 4,3 Frw.

    Ni mu gihe igice cya kabiri kigizwe n'ibilometero 7,27 cyubatswe mu 2020 gitwara miliyari 4,2 Frw. Iyo y'ibilometero 6,97 yubatswe mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.

    Icyakora ntiyishimiwe n'abaturage bijyanye n'uko hari abo yari yarashyize mu manegeka, amakosa yakozwe na rwiyemezamirimo wahawe iryo soko.

    Abaturage kandi ntibanyuzwe n'uburyo uwo muhanda wakozwe cyane ko hari ibice byarimo ibinogo kandi ari umuhanda mushya, ha handi igare riba ritabasha kunyuramo.

    Icyakora kuri iyi nshuro abo baturage bari mu byishimo nyuma y'uko abayobozi b'akarere babumvise bigatuma ayo makosa yose akosorwa.

    Ni imihanda igiye kongera guteza imbere abakora ubucuruzi buciriritse nk'abatwara abantu n'ibintu ku magare, byagoraga cyane mbere yo gusanwa nk'uko Hakizimana Emmanuel utwara igare mu Mujyi wa Muhanga yabibwiye RBA.

    Biteganyijwe ko iyo mihanda izatahwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, akavuga ko uyu mushinga ubasigiye umukoro.

    Ni umukoro wo gukurikiranira hafi imikorere ya ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo kubaka ibikorwaremezo, hirindwa ko byakorwa mu buryo butanoze, na cyane ko ari byo bidindiza umusaruro uba witezwe nyamara, haratikiriye ingengo y'imari.

    Mu gukomeza kubaka uyu mujyi nk'umwe mu yunganira uwa Kigali, mu ngengo y'imari ya 2024/2025 hateganyijwe undi mushinga ukomatanyije, u Rwanda ruhuriyeho na Banki y'Isi, ukazatwara miliyari na none 5 Frw.

    Ni umushinga uzasiga i Gahogo na none mu Murenge wa Nyamabuye hubatswe umuhanda ureshya n'ibilometero 2,97.

    Urimo ibindi bikorwa nko kubaka Isoko rya Nyabisindu n'iry'ahitwa mu Cyakabiri usohoka mu Mujyi wa Muhanga ujya mu Mujyi wa Kigali, ubuhumekero bw'umujyi n'ibindi bikorwaremezo byo guteza imbere imikino n'imyidagaduro bizashyirwa ahitwa Centre Culturel na none mu Mujyi wa Muhanga.

    Ni uko imihanda ya kaburimbo yari yarabaye nyuma y’igihe gito yubatswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-imihanda-ya-kaburimbo-yashaje-imburagihe-kubera-ba-rwiyemezamirimo-babi

  • CECAFA Kagame Cup: APR FC yabujijwe na Red Ar… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Munani kuri KMC Stadium. Ikipe ya APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Al Hilal yo muri Sudani kuri penaliti 5-4 mu gihe Red Arrows yo yasezereye Hay Al Wadi iyitsinze ibitego 2-0 muri 1/2.

    Abakinnyi 11 ba Red Arrows babanje mu kibuga:

    Charles Kalumba 

    Brian Chilimina

    Peter Kalota

    Nickson Mubili

    Michee Malonga Gesimo

    Cedric Onyumbe

    Paul Katema (C)

    Alassane Diarra

    Anthony Shipanuka

    Cel Ebengo Ikoko

    Ricky Banda

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga: 

    Pavelh Ndzila

    Gilbert BYIRINGIRO

    Clement NIYIGENA 

    Yunussu NSHIMIYIMANA

    Claude NIYOMUGABO

    Dauda Yussif

    Bosco RUBONEKA

    Ramadhan NIYIBIZI

    Olivier DUSHIMIMANA

    Gilbert MUGISHA

    Victor Mbaoma

    Umukino watangiye ikipe ya APR FC ariyo isatira ndetse ikanarata ibitego byabazwe nk’aho Ruboneka Bosco yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert ari mu rubuga rw’amahina gusa arekuye ishoti birangira umunyezamu wa Red Arrows,Charles Kalumba atabaye ashyira umupira muri koroneri.

    Ku munota wa 9 gusa ikipe ya Red Arrows yaje kubona penaliti ku ikosa Byiringiro Gilbert yarakoreye mu rubuga rw’amahina ariko itewe na Ebengo Ikoko, umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzira ayikuramo.

    Umukino wakomeje abakinnyi ba APR FC bakorera amakosa aba Red Arrows bigatuma hatangwa za kufura ariko ntibazibyaze umusaruro.

    Ku munota wa 37 ikipe ya APR FC yarifunguye amazamu ku mupira Niyibizi Ramadhan yari ahaye Mugisha Gilbert ariko arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe y’Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda yihariye umupira ndetse binashoboka ko yatsinda igitego binyuze ku barimo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ariko birangira byanze bajya kuruhuka bikiri 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye umutoza w’ikipe ya APR FC,Darko Novic akora impinduka mu kibuga akuramo Niyibizi Ramadhan hajyamo Richmond Lamptey.

    Umukino wakomeje iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubona ariyo iri kubona uburyo bw’inshi binyuze kuri Mugisha Gilbert ariko kububyaza umusaruro bikanga.

    Darko Novic yaje kongera gukora impinduka mu kibuga akuramo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Victor Mbaoma hajyamo Mamadou Sy na Nzotanga Fils.

    Ku munota wa 62 ikipe ya Red Arrows yaje gukosora APR FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ricky Banda byavuzwe ko yanifujwe na Nyamukandagira.

    Nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Red Arrows yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya APR FC nk’aho Ricky Banda yari yongeye kurekuramo ishoti ariko Pavelh Ndzira aratabara.

    Ku munota wa 72 Nshimiyimana Yunusu yavuyemo hajyamo Aliou Souane. Guhera kuri uyu munota APR FC yasatiriye cyane ndetse ikanabona koroneri nyinshi cyane ariko kuzibyaza umusaruro bikaba ingorabahizi bitewe n’uko ba myugariro ba Red Arrows ari barebare. 

    Ku munota wa 82 ikipe y’Ingabo z’igihugu yarase igitego cyabazwe ku mupira Niyigena Clement yari asunikiye Nzotanga nawe arekura ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 90+2′ APR FC yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yari ahawe na Richmond Lamptey. 

    Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

    Mu minota y’inyongera 30 habuze ikipe itsinda bituma hitabazwa penaliti. Kuri penaliti ikipe ya Red Arrows yinjije penaliìiti 10 kuri 9 bituma ihita yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2024 maze APR FC inanirwa kwandika amateka.

    Ikipe ya Red Arrows FC yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145161/cecafa-kagame-cup-apr-fc-yabujijwe-na-red-arrows-kwandika-amateka-afitwe-na-rayon-sports-145161.html

  • Mu maso yabo barakariye igikombe! Dore 11 batoranyijwe bagiye gufasha ikipe ya APR FC kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup riri kubera mu gihugu cya Tanzania ariyo APR FC yamaze kugera KMC Stadium.

    APR FC yamaze kugera kuri Sitade aho igiye gukina umukino wa nyuma ikegukana igikombe cya mbere cya CECAFA Kagame Cup igikuye hanze y'Igihugu cyangwa se Rayon Sports igakomeza kwiharira ako gahigo.

    Dore ngaba 11 batoranyijwe bagiye gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    Source : https://yegob.rw/mu-maso-yabo-barakariye-igikombe-dore-11-batoranyijwe-bagiye-gufasha-ikipe-ya-apr-fc-kwegukana-igikombe-cya-cecafa-kagame-cup/

  • Dore amashusho y’ukuntu umuzamu wa APR FC Pavel Ndzila akuyemo penariti yari igiye gutuma baririmba urwo babonye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Tanzania ahari kubera imikino y'igikome cya CECAFA Kagame Cup umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Red Arrows biracyari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 9, umunyezamu wa APR FC Pavel yatabaye Ikipe ya APR FC akuramo Penalite yari itewe n'umukinnyi wa Red Arrows.

    Source : https://yegob.rw/dore-amashusho-yukuntu-umuzamu-wa-apr-fc-pavel-ndzila-akuyemo-penariti-yari-igiye-gutuma-baririmba-urwo-babonye/

  • Impuruza ku bihugu birimo n'u Rwanda ku modoka zifite 'airbag' za Takata ziri kwica abantu – #rwanda #RwOT

    Mu buryo busanzwe mu modoka habamo ibintu bimeze nk'ibipirizo biba biri hafi y'ibyuma bishobora kwangiza uri mu modoka nk'uyitwaye mu gihe cy'impanuka, byagenewe kumurinda.

    Akenshi izo 'airbags' ziba ziri kuri 'Volant' n'ahandi hakomeretsa umuntu nko ku ntebe.

    Iyo imodoka igiye kugongana n'indi cyangwa igihe kugonga ikintu, bya bipirizo bihita byihanga umwuka ku buryo imodoka nigonga, uyirimo ashobora kurindwa.Ibyo bipirizo bihagwa n'utumashini twabugenewe..

    Izo mashini zishyira umwuka muri izo 'airbags' zikemangwa ni izakozwe n'Uruganda rwa Takata Corporation rwo mu Buyapani.

    Birumvikana ko inganda zikora imodoka zajyaga kugurira urwo ruganda mu gihe zigiye gushyira hanze imodoka nshya.

    Icyakora ku bwo gukora ibikoresho bitujuje ubuziranenge byica abantu aho kubakiza, mu 2017 uruganda rwarahombye bijyanye n'uko ibikoresho byarwo byagarurwaga ku bwinshi n'inganda zikora imodoka zitandukanye.

    Imitungo ya Takata yegukanywe na Key Safety Systems, ikigo gishamikiye ku kindi cy'Abashinwa cyizwi nka Ningbo Joyson Electronic, cyaje kije gukemura ibyo bibazo.

    Nubwo cyafunze imiryango, ibyo bikoresho cyakoze biracyahari ndetse biracyakoreshwa, ari yo mpamvu iyo Komisiyo ya COMESA, yaburiye ibihugu birimo n'u Rwanda, ikabisaba kwigengesera.

    Ibyo bihugu byabwiwe ko ibyo bikoresho byagize uruhare mu mfu z'abantu 22 n'abarenga 180 barakomereka bikabije.

    Ni impuruza Komisiyo ya COMESA yatanze ishingiye ku itangazo Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, (National Highway Traffic Safety Administration : NHTSA) cyashyize hanze kuri ibyo bikoresho.

    NHTSA yavuze ko mu bihe bitandukanye izo mashini cyangwa izo pompe za Takata zihaga umwuka n'imbaraga nyinshi, zigaturika, bitewe no kuguma ahantu hashyushye cyane.

    Ibyo bituma ibyuma byazo binyura muri ya 'airbag' kuko biba bifite ubukana bukomeye, bikaba byakomeretsa uri mu modoka cyangwa bikamwica nk'uko bimaze kugaragara.

    Hagaragazwa ko imodoka zakoranywe bene izo mashini zirimo izakozwe kuva mu 2002 kugeza mu 2015.

    Kugeza muri Mutarama 2024, inganda zikora imodoka zimaze gusubiza imashini zakozwe na Takata zirenga miliyoni 100 ku bw'ubuziranenge buri hasi bwazo.

    Ikindi Komisiyo ya COMESA yashingiyeho ni itangazo NHTSA yashyize hanze muri Gicurasi 2024, ribuza ba nyir'izo modoka zifite ibyo bikoresho kuzitwara.

    Ni imodoka nka Toyota RAV4 zakozwe mu 2004 na 2005, Corolla, Nissan Sentras, Nissan Pathfinders, Honda Accords, Honda Civics, Honda Odyssey na Honda Pilot.

    Icyakora Komisiyo ya COMESA igaragaza ko uwaba yaragize icyo kibazo, cyangwa akaba afite ikindi yabaza, yakwegera ibiro byayo biri mu bihugu binyamyuryango bya COMESA kugira kugira ngo afashwe.

    ‘Airbag’ zigira uruhare rukomeye mu kurinda umuntu ko yakwangirizwa n’ibyuma by’imbere mu modoka mu bihe by’impanuka

    Iyo iyo mashini ituritse ni uko bimera. Ibyuma bimena icyo gipirizo bikaba byakwinjira mu muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bihugu-birimo-n-u-rwanda-ku-modoka-zifite-airbag-za-takata-ziri

  • Perezida Tokayev wa Kazakhstan yishimiye intsinzi ya Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwe, Perezida Tokayev yifurije Perezida Kagame ibyiza, agaragaza icyizere afite ku bushobozi bwe bwo kuyobora u Rwanda n'Abanyarwanda mu iterambere binyuze muri gahunda zinyuranye ziba zigamije guteza imbere igihugu muri rusange.

    Ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'amatora yatangaje ko iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul wa FPR- Inkotanyi yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, barimo Dr Habineza Frank na Mpayimana Phillippe bagize 0.53% na 0.32%.

    Nyuma y'iminsi itatu Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje amajwi y'agateganyo mu matora, ishimangira instinzi ya Paul Kagame, nyuma yo kugira amajwi 99.18%. Imibare y'agateganyo kandi yagaragaje ko Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

    Perezida Tokayev wa Kazakhstan yishimiye intsinzi ya Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-tokayev-wa-kazakhstan-yishimiye-intsinzi-ya-kagame

  • Red Arrows yegukanye CECAFA Kagame Cup itsinze APR FC ku mukino wa nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yatsindiwe na Red Arrows ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup penaliti 10-9 ibura igikombe, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Wari umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yari imaze iminsi ibera Dar es Salaam muri Tanzania aho yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 APR FC ikina na Red Arrows yo muri Zambia.

    Uyu mukino wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wegukanywe na Al Hilal itsinze Al Wadi kuri penaliti.

    APR FC yatangiye umukino isatira ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 3 Mugisha Gilbert yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu bawukuramo.

    Red Arrows yaje kubona penaliti ku munota wa 9 ku ikosa ryari rikozwe na Byiringiro Gilbert, yatewe na Ebengo Ikoko ariko Pavelh Ndzila awukuramo.

    Guhera ku munota wa 20, Red Arrows yatangiye gushyira igitutu kuri APR FC ariko ubwugarizi n’umunyezamu Pavelh Ndzila babyitwaramo neza.

    Ku munota wa 39, Mugisha Gilbert yahinduye umupira mwiza ariko Dushimimana Olivier ashyizeho umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Niyibizi Ramadhan aha umwanya Richmond Lamptey.

    Ku munota wa 50, Richmond Lamptey yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka 2, Dushimimana Olivier na Victor Mbaoma bavuyemo hinjiramo Ndayishimiye Dieudonne na Mamadou Sy.

    Ku munota wa 62, ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, Ricky Banda yaje gutsindira Red Arrows igitego cya mbere.

    APR FC yaje gushyira igitutu kuri Red Arrows irema uburyo bw’ibitego butandukanye ariko ntiyabubyaza umusaruro.

    Mamadou Sy yaje kwishurira APR FC ku munota wa 90+2, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Richmond Lamptey. Umukino warangiye ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye nta mpinduka hagahita hitabazwa penaliti.

    Batanu ba mbere ba APR FC; Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bazinjije n’aba Red Arrows barazinjiza batangira kugenda batera imwe imwe. Aliou Souane, Richmond Lamptey, Seidu Dauda bazinjije mu gihe Tuyisenge Arsene yayihushije n’aho abandi bakinnyi batanu ba Red Arrows bazinjije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/red-arrows-yegukanye-cecafa-kagame-cup-itsinze-apr-fc-ku-mukino-wa-nyuma-amafoto