Blog

  • Gatanya ya Madjaliwa na Rayon Sports iraburaho kashe ya noteri gusa #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cy’igihe gusa, n’aho ibya Aruna Moussa Madjaliwa na Rayon Sports bisa n’aho byarangiye atazongera gukinira iyi kipe yamabara ubururu n’umweru kubera imyitwarire ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports. Icyo gihe byabanje kugorana kuko yari yabwiye Rayon Sports ko asoje amasezerano ya Dauphins Noirs yo muri DR Congo muri Bumamuru FC.

    Nyuma byaje kugaragara ko hari amasezerano ya Dauphins Noirs agifite, ibiganiro bitangira bushya baramugura.

    Ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse. Gusa abaganga b’ikipe bagiye bagaragaza ko nta kibazo uyu mukinnyi afite ari nabyo byagiye bituma agongana n’ubuyobozi ntibumvikane aho banahagaritse kumuhemba.

    Byageze aho ubuyobozi bw’iyi kipe butekereza ku kuba yatandukana n’uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano ariko akaba yarafatwaga nk’uwataye akazi.

    Mu gihe Rayon Sports yarimo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, Madjaliwa yanditse asaba imbabazi ko yagarurwa mu ikipe, Rayon yaramwemereye ndetse anatangira imyitozo.

    Gusa Madjaliwa nk’umukinnyi wari umaze igihe adahembwa yifuje ko Rayon yamuha amafaranga yo kongera gutangira ubuzima, ubuyobozi bumubwira ko nasoza ukwezi akora imyitozo bazamuha ayo yifuza, gusa bamuhayeho make.

    Umubano we na Rayon Sports waje kongera kwangirika mu myitozo yo Ku wa 18 Nyakanga 2024, abakinnyi barimo bakina hagati ya bo umutoza amusaba guhinduranya na Seif undi ahita ava mu kibuga aragenda yicara hanze, yabajijwe impavu avuyemo avuga ko afite igisebe ku kirenge atokomeza kugikiniraho.

    Kuva icyo gihe ntabwo yongeye kugaruka ku kibuga ndetse n’umukino wa gicuti wabaye tariki ya 20 Nyakanga 2024 ntabwo yawukinnye.

    Rayon Sports ikaba yamaze gufata umwanzuro wo kuba yatandukana n’uyu mukinnyi kuko babona arimo kubagora cyane, ubuyobozi bukaba bubona ko nubwo yasabye imbabazi ariko atigeze ahinduka.

    Aruna Moussa Madjaliwa ashobora gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gatanya-ya-madjaliwa-na-rayon-sports-iraburaho-kashe-ya-noteri-gusa

  • Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Pariki y'Igihugu ya Nyungwe igizwe n'ishyamba kimeza riri ku buso km2 1019, iherereye mu Burengerazuba bw'Amajyepfo y'u Rwanda, ibamo urusobe rw'ibinyabuzima birimo inyamaswa n'ibimera bitandukanye bitewe n'uko ari ishyamba ry'inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.

    Ishyamba kimeza ryayo rifatwa nk'ikigega cy'amazi y'u Rwanda kuko ritanga hejuru ya 70% by'amazi y'u Rwanda kandi ribonekamo isoko ya kure y'uruzi rwa Nili.

    Ribonekamo amoko y'inguge atandukanye, amoko y'ibimera arenga 1250, inyamabere zirenga 90 n'amoko y'inyoni arenga 320.

    Mu Mwaka wa 2005 nibwo Nyungwe yabaye Pariki y'Igihugu, abakoreragamo ibikorwa by'ubuhigi, ubushimusi, gutwika amakara n'ibindi byangiza ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima, bashyizwe hamwe muri koperative zigamije kubateza imbere.

    Mu mirenge icyenda yo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ikora kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe habarurwa abantu 891 bahoze bayikoreramo ibikorwa byangiza ibidukikije.

    Kuri ubu bose bibumbiye hamwe muri koperative 35 bakoreramo ibikorwa bibateza imbere.

    Kuva mu 2005 Ishyamba rya Nyungwe ryahindurwa Pariki y'Igihugu, abakoreragamo ubuhigi n'ibindi bikorwa biryangiza bakuwemo, Leta ikomeza gukurikirana imibereho yabo kugira ngo babeho neza batangiza ibidukukije.

    Hagaragaramo Ibiti nk'ibyitwa Ibishigishigi byahozeho mu gihe cy'inyamanswa za Dinosaur, ibyo biti byifashishwaga mu bwubatsi bw'amazu, hagaragaramo ibiti bishobora kwangiza amashyamba kubera ko inyamanswa zabibungabungaga nk'imbogo n'inzovu zitakibarizwa muri Pariki ya Nyungwe

    Iyo utembere iyi Pariki ubona ikiraro kirekire cyane kitwa Canopy walkway gifite ubutumburuke bwa Metero 70 z,ubuhagarike ndetse na Metero 170 z'ubutumburuke, muri Africa hari ibiraro byo mu kirere nk'ibi bitatu muri Ghana, Afurika yepfo ndetse no mu Rwanda

    Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko arenga 1250 y'ibimera harimo amoko 50 y'ibishihe, amoko 133 ya 'Orchidées' indabo z'agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 1019 nkuko twabigarutseho

    Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi.

    Abataragera muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk'ishyamba ry'inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n'ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.

    Umuryango w'Abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n'Ibidukikije(REJ) ubitewemo inkunga na FOJO: Media institute, ku bufatanye na Pariki y'igihugu ya Nyungwe (Nyungwe National Park-Rwanda), uhora urajwe ishinga no guhugura abanyamakuru kugirango nabo bigishe Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije kandi bibe umuco kugirango ihumanwa ry'ikirere rihagarare ndetse nutemye igiti atere bibiri hadasigaye kubungabunga urwo rusobe rw'ibinyabuzima hirya no hino mu Rwanda n'isi.

    Abanyamakuru nabo bagaragaza ubushake, inyungu n'ubushobozi bwo kugeza amakuru ya nyayo ku babatega amatwi n'abasomyi dore ko mu byo bahugurwa habamo no kugera aho ibikorwa bibungabungwa n'ibyangizwa biherereye kugirango babone inkuru mpamo, nko gusura ibyanya by'ubukerarugendo nka Pariki zo mu Rwanda, Gukora imiganda rusange no gufatanya n'abaturage ibikorwa byo gusazura amashyamba no gutera amashya.

    Ibidukikije ni Impano y'ubukerarugendo n'ubushakashatsi ariko nanone ibungabungwa ryabyo ni ingenzi ku mwuka uhumekwa.

    The post Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/pariki-ya-nyungwe-ni-inyambo-itatse-iraba-mu-bukerarugendo-bwu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pariki-ya-nyungwe-ni-inyambo-itatse-iraba-mu-bukerarugendo-bwu-rwanda

  • Ikipe y’igihugu ikomeje umwiherero wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Basketball ikomeje umwiherero yitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.

    Ni umwiherero watangiye tariki ya 15 Nyakanga 2024 ukaba uri kubera muri Petit Stade i Remera.

    U Rwanda ndetse na Mexique byahawe kwakira imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments) iteganyijwe tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024.

    Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.

    U Rwanda ruzakira imikino y’amatsinda abiri irya C ririmo u Rwanda, u Bwongereza, Argentine na Lebanon ndetse na D ririmo Brésil, Hungary, Sénégal, Philippines,

    Amakipe 16 azitwara neza ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.

    U Rwanda rwatangiye kwitegura iyi mikino iri mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ikomeje-umwiherero-wo-gushaka-itike-y-igikombe-cy-isi

  • Isezerano Bagayogo yahaye abakunzi ba Rayon Sports bamuhundagajeho amafaranga #rwanda #RwOT

    Umunya-Mali, Adama Bagayogo uheruka gusinyira Rayon Sports yahaye isezerano abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wageze muri Rayon Sports aje mu igeragezwa, yaje kuritsinda ndetse ahita ayisinyira imyaka 4.

    Ni umukinnyi ukiri muto ukina mu kibuga hagati ariko usatira wagaragaje ko afite impano idasanzwe.

    Yiyeretse abakunzi ba Rayon Sports, iminota mike yahawe ku mukino wa gicuti na Gorilla FC abakunzi b’iyi kipe bamukuriye ingofero ndetse na nyuma y’umukino bamuhaye amafaranga.

    Bagayogo akaba yashimiye aba bafana ndetse na we abasezeranya ko agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo azabahe ibyishimo.

    Ati “Ndashimira abafana bose, ni iby’agaciro kuba hari amafaranga bampaye. Ndatekereza bigiye gukomea gutya nitwara neza kubera ko ngiye gukora cyane kugira ngo mbashimishe mu buryo bushoboka bwose.”

    Adama Bagayogo akaba yavuze ko yasanze Rayon Sports ari ikipe nziza ko agiye gukora cyane kugira ngo azabone umwanya mu ikipe ya mbere.

    Yari mu bana 40 bakoze igeragezwa hashakwamo abakinnyi iyi kipe ishobora kuzifashisha mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, yaje kugaragaza impano ikomeye bahita bamusinyisha babigiriwemo inama n’uwari umutoza w’iyi kipe Julien Mette.

    Bagayoko yashimiye abakunzi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-bagayoko-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports-bamuhundagajeho-amafaranga

  • Gahunda yo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri igeze he? – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko imirimo yo kuvugurura ibi bitaro izatangira mu gihe kiri imbere, nyuma y'uko ibijyanye n'inyingo bitunganyijwe neza.

    Ati “Ubu rero hariho gahunda yo kubyubaka, gusa birimo kunyuzwa mu masoko ajyanye n'inyigo no kuzuza neza ibisabwa ku ruhande rwa Guverinoma.”

    Meya Nsengimana kandi avuga ubu hari gutegura ibisabwa byose ngo kugira ngo imirimo yo kubaka ibi Bitaro ikorwe.

    Ati “Ikirimo gukorwa ubu ni amasomo y'inyigo yatanzwe arimo gukorerwa isuzumwa ndetse no kuzuza ibyasabwe byose. Hamaze no gutangwa isoko ryo gutunganya aho serivisi ziri mu kibanza zizimukira. Imirimo yo kuhatunganya iratangira vuba.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa dutanga ku bagana ibitaro ni uko bategerezanya icyizere kandi bihanganira uko ibitaro bimeze ubu.”

    Muri rusange, umushinga wo kubaka Ibitaro bya Ruhengeri ni mugari cyane kuko uzatwara miliyari 103 Frw, harimo kubaka inyubako igeretse, igice cyagenewe ubuvuzi bw'ababyeyi n'abana kirimo ibitanda 220 n'imashini zagenewe kwakira abana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitageze.

    Hazubakwa kandi inyubako ikoreshwa mu gufasha abarwayi bakeneye kubagwa ifite ibyumba 12, ishami ry'ubuvuzi bw'ababyeyi batwite rigizwe n'ibyumba bine, ishami ry'ubuvuzi bushingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y'uburwayi n'ibindi.

    Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 aho byakira abarwayi bari hagati ya 250 na 300 ku munsi biganjemo abaturuka mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Burengerazuba no mu Bihugu bihana imbibi n'u Rwanda.

    Imirimo yo kubaka ibitaro bya Ruhengeri izatangira vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-yo-kuvugurura-ibitaro-bya-ruhengeri-igeze-he

  • #Kwibohora30: Ambasaderi Munyuza yagaragaje uburyo urugamba rwo kubohora u Rwanda rutapfuye ubusa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda baba mu Misiri n'inshuti z'u Rwanda bizihizaga isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, umunsi u Rwanda rwizihiza buri wa 04 Nyakanga wa buri mwaka.

    Amb CG Munyuza yagaragaje uburyo mu myaka 30 kuva mu 1990 gusubira inyuma, igice kimwe cy'Abanyarwanda by'umwihariko Abatutsi babaye mu buhungiro, bitari ukubukunda ahubwo ari uko birukanywe mu gihugu cyabo.

    Uretse abo bari barirukanywe mu gihugu ndetse bakangirwa kukigarukamo n'Abatutsi basigaye mu Rwanda bakomeje kubaho nabi, bavangurwa, bicwa bagahezwa mu nguni zose z'iterambere bazira uko bavutse.

    Amb CG Munyuza 'Iri ni ryo shingiro ry'urugamba rwo kwibohora rwatangijwe ku wa 01 Ukwakira 1990 rukarangira ku wa 04 Nyakanga 2024, hagahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yasize Abatutsi barenga miliyoni bishwe.'

    Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko Abanyarwanda muri rusange ntacyo bafite cyo kwitura Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kwibohora, Jenoside yakorwe Abatutsi igahagarikwa, u Rwanda rwari rwapfuye rukazuka ubu rukaba rutera imbere umunsi ku wundi hashingiwe ku nkingi y'ubumwe.

    Yongeye kwibutsa ko nubwo hishimirwa iterambere igihugu kimaze kugeraho, ari ingenzi kongera kuzirikana ingabo zahoze ari iza APR zatanze ubuzima bwazo zikiyemeza kubohora Abanyarwanda.

    Ati 'Abasore n'inkumi, abagabo n'abagore biyemeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo kugira ngo baharanire ukwibohora kw'Abanyarwanda babeho mu bumwe, biyemeza kurwanya urwango aho rwaturuka rwose, bagaca amacakubiri yose mu gihugu.'

    Amb CG Munyuza yagaragaje ko ubwo bwitange bw'izo ngabo bwabyaye umusaruro ufatika kuko ubu u Rwanda rurangajwe imbere na Perezida Kagame, rumaze kuba igihugu gihagaze bwuma, cyuje amahoro n'umutekano, cya gihugu kigendera kuri demokarasi kigaharanira ishema ry'Abanyarwanda.

    Amb CG Munyuza yongeye kwibutsa abari muri uwo muhango amwe mu magambo, Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umunsi wo kwibohora. Icyo gihe hari ku wa 04 Nyakanga 2024.

    Perezida Kagame yavuze ko politiki iraje u Rwanda ishinga ishingiye ku kubazwa inshingano no kwiha intego.

    Ati 'Ni yo nzira Abanyarwanda bose bari kunyuramo kugira ngo bakomeze kwimakaza ubuzima bwiza. Politiki ntabwo ikiri ya yindi yo guheza bamwe cyangwa kugirirana nabi.'

    Amb CG Munyuza yavuze ko nk'uko intero y'umunsi wo kwibohora w'uyu mwaka ishingiye ku gukomeza urugendo u Rwanda rwatangiye, bigaragaza uburyo u Rwanda rurajwe ishinga n'ingingo zirufasha kugera ku ntego z'iterambere rirambye rwihaye.

    Ati 'Zirimo ubumwe n'ubudaheranwa, ubutabera, ubukungu no gufatanya n'ibihugu bitandukanye muri urwo rugendo.'

    Amb CG Munyuza yongeye kwibutsa ko u Rwanda rumaze kugera ku mutekano usesuye rutibagiwe n'abandi aho uyu munsi uri kugira uruhare mu kuwugarura no mu bindi bihugu bitandukanye byarwiyambaje, rushingiye ku ndangagaciro yo kubazwa inshingano no kurinda abaturage.

    Ati 'Ubu u Rwanda ni urwa kane mu bihugu byohereza abapolisi n'ingabo benshi mu kugarura umutekano mu butumwa bw'Umueryango w'Abibumbye. Ubu rufite ingabo na polisi 5812 mu butunwa bwa Loni. Rufite kandi abashinzwe umutekano barenga 6000 muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique mu bufatanye bw'ibihugu byombi.'

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa byo kuhira wari uhagarariye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, Prof. Dr. Hani Sewilam yashimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y'imyaka 30 ishize, ibisa no kongera kuvuka bwa kabiri.

    Yagaragaje uburyo igihugu cye ari inshuti y'u Rwanda, abishimangiza uburyo Perezida Abdel Fattah El-Sisi yashimiye intsinzi ya Perezida Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda.

    Na we yagaragaje ko u Rwanda n'igihugu cye bisangiye inyungu mu bya politiki, ubukungu, umuco n'izindi nzego z'iterambere.

    Ati 'Ikirenze ibyo ibihugu byombi ni abanyamuryango ba COMES, AUDA-NEPAD, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, n'Umushinga wa VICMED.'

    VICMED ni umushinga ugamije guhuza Ikiyaga cya Victoria n'Inyanja ya Méditerranée binyuze mu Ruzi rwa Nili, ibyumvikana ko u Rwanda rurimo na cyane ko inzego za Misiri n'u Rwanda zigeze kugirana ibiganiro harebwa uburyo n'Umugezi wa Akagera wakongerwa muri uwo mushinga.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yereka Minisitiri w’Ibikorwa byo Kuhira mu Misiri, Prof. Dr. Hani Sewilam ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa byo Kuhira mu Misiri, Prof. Dr. Hani Sewilam ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rwibohoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora30-ambasaderi-munyuza-yagaragaje-uburyo-urugamba-rwo-kubohora-yu

  • Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rubanira neza inshuti n'abanzi rukamenya ibibakwiye – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y'ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.

    Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abahanzi bifatanyije na yo mu bikorwa byo kwiyamamaza, abikorera n'abayobozi batandukanye.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bateraniye muri Kigali Convention Centre, aho uyu muhango wabereye, yashimiye abitanze bose ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bigende neza.

    Ati 'Ndagira ngo mbashimire mu izina rya RPF, ry'Abanyarwanda ndetse mbashimire uko twafatanyije. Buriya biriya tuvuga 100% ndetse tukaba twarabigezeho, 99 n'ibindi bice, uba wageze ku 100%. Impamvu biba 100%, harimo n'abayoboke b'imitwe ya politiki dukorana. Ndagira ngo by'umwihariko mbashimire.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko afite icyizere ko akazi kari imbere nyuma yo gutsinda amatora na ko kazagenda neza.

    Ati 'Ubushize nababwiye ko igikorwa cy'ingenzi tumazemo hafi ukwezi cyagenze neza, hasigaye ibiri imbere, by'umurimo, byo gukora ndetse dushakamo imbaraga nyinshi zirenze izo tumaze gukoresha mu bikorwa turangije ariko sinshidikanya ko na byo bizashoboka kandi bizoroha bitewe n'ubushake, imbaraga n'uko u Rwanda rwacu rwanyuze muri byinshi, mu bibi, biriya bihora bigaruka mu bitekerezo byacu, mu byo dukora byose ko u Rwanda rutasubira mu byo twanyuzemo.”

    Uyu muhango ubaye nyuma y'uko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangaje ko ibyavuye mu matora by'agateganyo bigaragaza ko Perezida Kagame yatsinze ku majwi 99.18%, yakurikiwe na Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda wagize 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

    Perezida Kagame yibukije abari muri uyu muhango ko urugendo u Rwanda rurimo ari urwo kwiyubaka, bigendanye n'amateka mabi rwagize.

    Ati 'Uko twubaka igihugu, ni ukugishyira hamwe unahereye kuri ariya mateka yagisenye akakigira ubusa mu gihe kimwe ariko ibyashibutsemo bivuga ko tutari ubusa. Ni rwo rugendo turimo rero twebwe ubwacu, kumenya ko tutari ubusa n'undi uwo ari we wese akabimenya.'

    Yakomeje avuga ko muri urwo rugendo u Rwanda rushyira imbere ikijyanye n'ubucuti no gukorana neza n'ibindi bihugu.

    Ati 'Igihugu icyo ari cyo cyose, cyangwa abantu, kigira inshuti, bakagira n'abanzi. Iyo rero duhereye ku mbaraga zacu, dufatanyije n'inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n'abashaka ko dukorana neza, tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhendahenda n'abanzi barwo kugira ngo bakorane neza, ko ariko iyo banze na bwo rutabatenguha mu bijyanye no kwirwanaho.

    Ati 'Abanyarwanda na RPF ntabwo twirara mu bintu. Amahoro yacu n'umutekano wacu ntabwo tubyiraramo. Ku banzi bacu tuzagerageza kubereka ko twakorana ariko nibahitamo gukomeza kuba abanzi, ntabwo tuzabatenguha mu kwirwanaho. Iyi ni yo myumvire na kamere ya RPF kandi yanamaze kuba umuco n'intekerezo nyarwanda.'

    Paul Kagame w'imyaka 66 yatangiye kuyobora u Rwanda muri Werurwe 2000 mu buryo bw'inzibacyuho. Mu 2003 ni bwo yatorewe manda ya mbere mu matora ya mbere yari abaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwifuza gukomeza kubana neza n’abandi, aho bidakunze rukamenya kwirwanaho

    Perezida Kagame yavuze ko umwanya ukurikiye ari uwo gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage

    Umuhanzi Bruce Melodie avuga ijambo muri iki gikorwa

    Abanyarwanda by’umwihariko abanyamuryango ba FPR INKOTANYI, bashimiwe uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora u Rwanda ruvuyemo

    Abahanzi bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza baririmba indirimbo ‘Byari Byabananiye’

    Sadate Munyakazi, umwe mu Banyamuryango bagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-u-rwanda-rubanira-neza-inshuti-n-abanzi

  • Uganda: Perezida Museveni yasabye urubyiruko kudahirahira rujya kwigaragambya #rwanda #RwOT

    Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda yabwiye urubyiruko rushaka kujya mu mihanda rwigaragambya rwamagana ruswa yamunze bamwe mu bategetsi ko ibyo kwigaragambya babireka kuko ari ugukina n'umuriro.

    Bamwe mu rubyiruko mu Gihugu cya Uganda by'umwihariko mu mujyi wa Kampala no mu nkengero, bateguje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 bajya mu mihanda bamagana Ruswa yamunze bamwe mu bategetsi b'iki gihugu.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uru rubyiruko rwavuze hamwe mu ho imyigaragambyo yabo izerekeza, harimo ku ngoro y'Inteko ishinga amategeko ya Uganda.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 ubwo yari kuri televiziyo y'Igihugu yabwiye uru rubyiruko rushaka kwigaragambya ko rurimo gushaka gukina n'Umuriro, arusaba kwirinda abarushuka.

    Yabwiye uru rubyiruko ko Igihugu gihugiye mu gushaka ubukire, naho bo bakaba barimo bahabwa ibiryo biciriritse n'ababashuka. Yabibukije ko hirya no hino ku isi abandi barimo kurwana n'ubuzima, abandi bataka inzara none bo ngo barashaka kurangaza abakora ngo barashaka imyigaragambyo? Ati' Murakina n'Umuriro'.

    Perezida Museveni, yabwiye uru rubyiruko ko Leta ya Uganda itazemera kurangazwa n'uru rubyiruko, ko ndetse batazemererwa ibyo kujya mu mihanda. Yabateguje ko abashaka gukurura imvururu bashyigikiwe n'amahanga bitazabahira.

    Mu gihe Polisi ya Uganda yatangaje ko ititeguye kwemerera uru rubyiruko kwigaragambya, umwe muri uru rubyiruko witwa Louez Aloikin Opolose yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko badakeneye uruhushya rutanzwe na Polisi ngo babone kujya mu mihanda kwigaragambya kuko ngo imyigaragambyo yabo ari iy'amahoro kandi ngo ibyo bakaba babyemererwa n'Itegeko Nshinga rya Uganda.

    Hari abahuza iyi myigaragambyo itegurwa n'urubyiruko rwa Uganda n'imyigaragambyo imaze igihe ikorwa n'Urubyiruko rwo mu Gihugu cya Kenya bihana imbibi, aho muri iki Gihugu cya Kenya urubyiruko rwahawe izina rya GEN-Z, rwagiye mu mihanda rwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, rukangiza ibitari bike birimo no gutwika inteko ishinga Amategeko, rurasahura, ruhangana na Polisi rusaba ko Ruto arekura ubutegetsi.

    Photo/internet

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/22/uganda-perezida-museveni-yasabye-urubyiruko-kudahirahira-rujya-kwigaragambya/

  • Tuyisenge Arsene ijoro ryamubanye rirerire, yageze aho yiyambaza Imana #rwanda #RwOT

    Niba hari umukinnyi utorohewe n’umugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru, ni Tuyisenge Arsene wa APR FC wahushije penaliti yatumye iyi kipe itegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa ryaberaga Dar es Salaam muri Tanzania, ejo tariki ya 21 Nyakanga 2024 yari yahuye na Red Arrows yo muri Zambia.

    Red Arrows yaje kwegukana igikombe itsinze kuri penaliti 10-9, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Penaliti ya APR FC yahushijwe na Tuyisenge Arsene.

    Uyu mukinnyi wagiye muri APR FC avuye muri mukeba Rayon Sports n’ubundi benshi mu bakunzi b’iyi kipe batamwemera, batangiye kumuserereza ku mbuga nkoranyambaga.

    Niba yagize umutima ukomeye wo kujya ku mbuga nkoranyambaga, bishobora kuba byamukomerekeje kurushaho kuko nta gushindikanya si we wari wishimiye gutaba bagenzi mu nama.

    Kimwe mu bigaragara ko ijoro rishobora kuba ryamubanye rirerire, ni amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagize ati “Imana: Mpa ibiguhangayikishije byose ubundi ujye kuryama.”

    Bamwe bagiye bamusezerereza ko ahagarariye inyungu za Rayon Sports muri APR FC, abandi bavuga ko n’ubundi nta kintu cyiza cyava muri mukeba.

    Reka mbambwire umuntu wavuze ngo Oooh rayon mumbabarire mumbwire nimba yari umufana wa Apr peee ubu rero mugiye gushaka kutwumvishako Arsene nta fan club ya Rayon abarizwamo se

    — Jef kiz 12 rda (@IhimbazweJ56415) July 21, 2024

    Nukuri mumfashe Dushimire uyu mwana udukijije amenyo y’abasetsi

    — Olivier ishimwe shine_P (@Ishimwe96060368) July 21, 2024

    Aduhagarariye neza blue original pic.twitter.com/PTxGP1UcMK

    — ITUSHI (@Nshimiyima227) July 21, 2024

    Intumwa ya rubanda TUYISENGE ARSENE TUGUMA

    — Dj Vybz El Madiba (@VybzMadiba) July 21, 2024

    Kuki umwaku ubaho? pic.twitter.com/8aSbuT7X0X

    — Olivier Ba (@Olivierbie) July 21, 2024

    Miliyoni 30 zikoze ishyano kuva Daresalam kugera Kamembe abantu barumiwe 🤣😂 pic.twitter.com/lXfCZmXwq8

    — UWIRINGIYIMANA PETER (@PeterUwiringiy2) July 21, 2024

    #Tuguma wacu urakoze agahigo kagumyeho

    — PHILOS ☯️🔯📚 (@Mugabeja42_jean) July 21, 2024

    Ubutumwa bwa Tuyisenge Arsene

    Ntabwo ijoro ryamubereye rigufi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tuyisenge-arsene-ijoro-ryamubanye-rirerire-yageze-aho-yiyambaza-imana

  • Joe Biden wahataniraga kongera kuyobora Amerika yavuye ku izima aharira Harris Kamala #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'igihe asabwa kureka kongera kwiyamamaza ahatanira intebe y'Umukuru w'Igihugu, yashyize ava ku izima avuga ko kubireka biri mu nyungu z'Igihugu cye ndetse n'iz'ishyaka rye. Yasabye abari bamushyigikiye, baba abo mu ishyaka rye ry'aba Démocrates ndetse n'abandi Banyamerika ko  bashyigikira Madame Harris Kamala. Aya matora, ateganijwe mu Gushyingo kwa 2024, ari nayo yari manda ye ya kabiri.

    Perezida Joe Biden, yashyize ibaruwa ahabona ku gicamunsi cy'iki cyumweru, avuga ko byari iby'agaciro kuba Umukuru w'Igihugu cya Amerika. Avuga ko nubwo we yashakaga kongera kwiyamamaza, kubihagarika biri mu nyungu z'Ishyaka rye ndetse n'inyungu z'Igihugu. Yashimangiye ko guhagarika uko kwiyamamaza biza gutuma yita cyane ku kuzuza inshingano ze mu gihe Manda ye itararangira.

    Nyuma yo kugaragaza ko ahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, yasabye abarwanashyaka be b'aba Démocrates ndetse n'Abandi Bayamerika gushyira hamwe bagashyigikira Harris Kamala kuko ariwe abona ukwiye guhatana na Donald Trump.

    Joe Biden, ahagaritse gukomeza guhatanira kuyobora Amerika mu gihe habura gusa amezi ane ngo bajye mu matora. Ibi kandi bigiye kugira ingaruka mu guhindura igihe cyari giteganijwe cyo kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu cy'Igihangange ku Isi.

    Kwemera kureka kwiyamamariza kuyobora Amerika, bije nyuma y'ibyumweru bitari bike abo mu ishyaka rye ry'aba Démocrates bamusaba kumanika amaboko, akemera guharira abandi ku bw'uko babonaga ubuzima bwe butameze neza, nta mbaraga afite zo guhatana.

    Harris Kamala ugiye kuba ariwe ujya mu mwanya wo guhatanira kuba Perezida wa Amerika, yari asanzwe ari icyegera cyangwa se yungirije Perezida Joe Biden ku kuyobora Amerika. Gutangira gusaba Joe Biden kuyamanika akareka kongera kwiyamamaza byatangiye nyuma y'aho mu mpera z'ukwezi kwa Gatandatu gushize yakoranye ikiganiro na Donald Trump kikagenda nabi cyane, aho Trump yamurushije kwigaragaza.

    Muri icyo kiganiro bagiranye, abatari bake banenze cyane uko Biden yakoresheje amagambo atanoze kandi bamunenga ko yari afite ijwi rigaragaza imbaraga nkeya cyane, ibyo abo mu ishyaka rye bavuga ko byaturutse cyane ku ntege nke z'iza bukuru.

    Mu gihe Perezida Joe Biden yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Abademokarate ndetse n'abandi Banyamerika bashyigikira Harris Kamala, ntawe uzi neza niba abandi bo mu ishyaka rye bazamushyigikira nk'Umukandida rukumbi udafite undi bahanganye mu ishyaka.

    Photo/BBC

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/22/joe-biden-wahataniraga-kongera-kuyobora-amerika-yavuye-ku-izima-aharira-harris-kamala/